Uwari Umuvunyi Mukuru yashoje manda ye agirwa senateri N o SPECIAL Ukuboza 2011 Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa gifasha abaturarwanda kumenya inshingano z’urwego rw’umuvunyi U Rwanda rwabaye urwa mbere mu kurwanya ruswa mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba 14 6
This document is posted to help you gain knowledge. Please leave a comment to let me know what you think about it! Share it to your friends and learn new things together.
Transcript
Uwari Umuvunyi Mukuru yashoje manda ye agirwa senateri
nk’uko bigaragazwa n’icyegeranyo cyashyi-zwe ahagaragara na east african bribery in-dex 2011, icyegeranyo kigaragaza uko ibihu-gu biri mu karere ka afurika y’iburasirazuba bihagaze mu kurwanya ruswa
kuri buri rwego, hahembwa 3 ba mbere barushije abandi kandi muri buri cyiciro, ni ukuvuga mu ndirimbo 3 no mu mivugo 3
iyo nama kandi yaganiriye ku cyegeranyo kigaragaza imiterere ya ruswa muri iki gihe mu gihugu.
Professional and public officers shall per-sonally encourage, support and help others to do the same.
Urwego rw’Umuvunyi rwakiri-ye mu turere twa RUhanGo na RwamaGa-na, abaturage benshi bakunze kugaragariza Urwego rw’Umuvunyi ko baburanye imanza, bagatsinda ariko ntibahabwe ibyo batsindiye mu nkiko.
Urutonde rugaragaza umwirondoro w’abahamwe n’ibyaha mu gihembwe cya gatatu n’icya kane umwaka wa 2010.
amasezerano ateganya ko igihugu cyayasinye kigomba
guteganya ingingo zikwiye mu rwego rwo guteza imbere gukorera mu mucyo no kugaragaza ibyo ukora mu micungire myiza y’umutungo wa leta
AAAAAAAAA
Ubwanditsi
Nyir'ikinyamakuru Urwego rw’Umuvunyi
Umuyobozi MukuruMbarubukeye Xavier,
Umunyamabanga Uhoraho
Umwanditsi MukuruNzeyimana Nadège
Umwanditsi Mukuru Wungirije
Ngirinshuti Védaste
Umunyamabanga w’ubwanditsiGatera Athanase
Inteko y’ubwanditsiMugisha Jules DéoBirasa Fiscal Jacques
8UwaRi UmUvUnyi mUkURU yashoje manda ye aGiRwa senateRi
Ba inyangamugayo wange ruswa
INSANGANYAMATSIKO Y'ICYUMWERU CYO KURWANYA RUSWA
05 – 09 Ukuboza 2011
Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane yakira ibibazo by'abaturage mu Karere ka Rwamagana
inama nGishwanama yo kURwanya RUswa yaRateRanye
4
IJAMBO RY’IBANZE
Munyarwandakazi, Munyarwanda, ba inyangamugayo wange ruswa
isi yose aho iva ikagera yahaguru-kiye kurwanya no kurandura icyor-ezo cya ruswa kugira ngo yimakaze imiyoborere myiza. ibi bigaragazwa n’ishyirwaho ry’umunsi wihariye isi yose ikora ibikorwa byo kurwan-ya ruswa wemejwe n’icyemezo n°58/4 cy’inteko rusange y’Umuryango w’abibumbye (onU) yateranye ku itariki ya 31 Ukwakira 2003 i merida mu Gihugu cya mexique, ukaba wiz-ihizwa ku itariki ya 09 Ukuboza buri mwaka.
by’umwihariko, Urwego rw’Umuvunyi rwateganyije icyumweru cyihariye cyo kurwanya ruswa mu gihugu hose, ki-karangwa n’ibikorwa binyuranye big-amije gukumira no kwamagana ruswa, birimo amarushanwa y’Uturere ku miyoborere myiza, amarushanwa y’abahanzi mu ndirimbo n’imivugo, gutera ibyapa no gutanga ibiganiro bi-rimo ubutumwa bushishikariza aban-yarwanda kwanga no gutunga agatoki ruswa, n’ibindi. icyo cyumweru gitan-girizwa mu karere kabaye akambere mu gihugu mu bikorwa bigaragaza im-iyoborere myiza, kigasozwa ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa ku isi ku itariki ya 09 Ukuboza. Uyu mwaka icyo cyumweru cyatangijwe ku mugaragaro mu karere ka nyabihu mu ntara y’amajyaruguru ku itariki ya 05/12/2011.banyarwandakazi, banyarwanda, Ruswa imunga imiyoborere myiza. ijambo imiyoborere myiza dukunze kurikoresha buri munsi ariko hari aba-tumva uburemere bwaryo. Uwam-baye ikirezi ntamenya ko cyera. am-ateka y’u Rwanda, ariko cyane cyane ibyabaye muri jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 byag-ombye gutuma buri munyarwanda atekereza, akanumva uburemere bw’imiyoborere myiza kandi akayigi-ramo uruhare. ibi byo si amateka, ni ibya vuba aha. ni nde wakwifuza gu-subira muri ibyo bihe ?
kurwanya ruswa ni urugamba ruto-roshye rusaba ubunyangamugayo ndetse n’ubutwari. mu nomero ya 18 twababwiraga ko gutinyuka ku-garagaza umukozi cyangwa umuy-
obozi urenganya abaturage cyangwa ubaka ruswa ari ubutwari kuko uba uniteguye guhangana n’ingaruka byakugiraho. Abakora amakosa ntibi-fuza ko ibyo bakora bijya ahagaragara, bityo ubigaragaje agahinduka umwan-zi. Kenshi na kenshi umunyamafuti iyo ari umuyobozi ufite imbaraga azikore-sha mu kwihimura ku muntu uvuze ikibi akora, bigatuma abandi bamu-tinya. Kuba inyangamugayo na byo ntibyoroshye kuko bisaba kwigomwa byinshi, ukiyemeza kwanga ikibi icyo ari cyo cyose no kuba indahemuka muri byose.
Umuntu waka, utanga ruswa cyangwa uyibona itangwa akinumira ngo bita-muturukaho, nta bwangamugayo aba afite. Umuco gakondo udutoza kuba inyangamugayo, nyamara bamwe mu Banyarwanda ntibatinyuka kugara-gariza abayobozi ibitagenda neza, ngo badahura n’ibibazo. abo si inyanga-mugayo.nta butwari bagira bwo kuga-ragaza ikibi.
ni yo mpamvu kwiyemeza kurwanya ruswa aho iri hose ari ukuba inyanga-mugayo kuko uba urengeye benshi. Urwego rw’Umuvunyi ruragushishi-kariza kuba inyangamugayo wanga ruswa kandi uyitunga agatoki, ni bwo uzaba ugize uruhare nyakuri mu kwimakaza imiyoborere myiza duhora duhamagarira buri wese guhora atek-ereza ku byiza byayo.
tubifurije umwaka mushya muhire wa 2012, uzatume dutera intambwe yisumbuye mu gukumira no kurwanya ruswa, twimakaza ubuyobozi bwiza.
nk’uko bigaragazwa n’icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara na east afri-can bribery index 2011, icyegeranyo kigaragaza uko ibihugu biri mu karere ka afurika y’iburasirazuba bihagaze mu kurwanya ruswa, igihugu kiza ku mwanya wa mbere mu kurangwamo ruswa cyane ni u burundi, buri ku kige-ro cya 37.9%, mu gihe mu mwaka ush-ize bwari ku kigero cya 36.7% ; Uganda iza ku mwanya wa kabiri na 33.9% mu gihe umwaka ushize wa 2010 bwari ku kigero cya 33%, tanzania iza ku mwan-ya wa 3 na 31.6% ivuye kuri 28.8% ; kenya iza ku mwanya wa kane na 28.8% ivuye kuri 31.9 mu 2010. U Rwanda ru-
U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere mu kurwanya ruswa mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba
gaheruka kuri urwo rutonde kuko ruri ku kigero cya 5.1% mu gihe umwaka ushize rwari ku kigero cya 6.6%, buvuze ko ari cyo gihugu cyo mu karere kirang-wamo ruswa nke kurusha ibindi.
muri iyi raporo u Rwanda nirwo ru-garagaza isura nziza. 2.4% gusa by’abanyarwanda basubije ko igihugu kirimo ruswa ikabije, mu gihe 36.8% muri tanzania aribo basubije batyo ku gihugu cyabo, muri kenya baba 44%, muri Uganda baba 51.3% naho mu bu-rundi baba 53.1%.mu bijyanye n’inzego zigamije guku-rikirana abarangwa na ruswa, u Rwan-
da rwaje ku isonga n’amanota 93% by’abasubiza ko guverinoma yabo ifite imbaraga zihagije muri icyo gikorwa.
ibi bikaba bitandukanye cyane n’ iby’ abatuye Uganda basubije kuko 61% bavuze ko guverinoma yabo nta mbara-ga igaragaza mu kurwanya uyu muco mubi. 45.4% muri kenya nibo banenze guverinoma yabo, mu gihe 47.3% mu burundi aribo bagaragaje ko nta rutege guverinoma yabo ifite mu kurwanya ruswa.
Byanditswe NZEYIMANA Nadège
mu cyumweru cyo kurwanya ruswa cyabaye mu mwaka wa 2010, Ur-wego rw’Umuvunyi rwateguye am-arushanwa y’indirimbo n’imivugo kugira ngo abaturarwanda mu guko-ra ibihangano byabo bigireho inshin-gano z’Urwego rw’Umuvunyi ndetse n’uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane.
mu rwego rwo gushishikariza cy-ane cyane urubyiruko ruri mu mashuri kugira uruhare mu kur-wanya ruswa n'akarengane , Urwe-go rw’Umuvunyi rwagiye ruhemba abanyeshuri bitabiriye amarushan-wa ndetse bakanayatsinda.
ni muri urwo rwego ku wa ga-tanu tariki ya 21/10/2011, Urwe-go rw’Umuvunyi ruhagarariwe na bwana Rumaziminsi ntagwabira seraphin rwashyikirije igihembo cya Laptop Nishimwe Yvette, umuvugo we ukaba warabaye u wa mbere mu karere ka kicukiro, uba uwa gatatu mu mujyi wa kigali.
bwana Rumaziminsi ntagwabira seraphin akaba yarashishikarije abanyeshuri ba fawe Girls school kwitabira amarushanwa y’uyu mwa-ka Urwego rw’ Umuvunyi rwateguye ndetse ababwira ko ari bo bagomba kuba urugero rwiza mu kurwanya ruswa kuko ari bo bayobozi b’ejo hazaza kandi akaba ari umuco bag-omba kugira bakiri bato.
Urwego rw’Umuvunyi rwahaye laptop umunyeshuri watsinze mu marushanwa y’imivugo
U Rwanda rwabaye u rwa kane mu kurwanya ruswa muri afurikamu cyegeranyo cyasohowe na banki y’isi kivuga ko mu mwaka wa 2010, mu bihugu 53 bya afurika , u Rwanda rwaje ku mwanya wa kane mu kurwanya
ruswa .U Rwanda ruri ku mwanya wa kane, botswana iza ku mwan-ya wa mbere na 79,8%, cape verde ku wa kabiri na 74,6
%, Mauritius ku wa gatatu na 73,2%, u Rwanda rukaba u rwa kane na 70,8%. U Rwanda rukaba rugenda rutera imbere buri mwaka mu
kurwanya ruswa kuko muri 2006 u Rwanda rwari rwagize 20,0% none mu mwaka wa 2010 U Rwanda rugeze kuri 70,8%.
Amabendera y'Ibihugu biri mu ihuriro ry'Ibihugu biri mu Karere k'Iburasirazuba bw'Afurika. Uhereye i bumoso ( Ibendera rya East Afurika, Uburundi, Kenya, U Rwanda, Tanzaniya, Uganda.
"nyakubahwa tito RUtaRemaRa ni Umuvunyi mukuru Uhoraho" ibi ni ibya-garutsweho n’imbaga yitabiriye imihango yo gusezera ku mugaragaro uwahoze ari Umuvunyi mukuru tito RUtaRemaRa. iki gikorwa kikaba cyarabaye ku wa gatan-datu tariki ya 12/11/2011 muri la palisse, mu murenge wa Gashora, akarere ka bug-esera.
Ibirori bikaba byaritabiriwe na Minisitiri muri perezidansi ya Repubulika madamu
ujuucc
Bamwe mu bashyitsi bakuru bari bitabiriye umuhango wo gusezera ku wari Umuvunyi Mukuru Tito Rutaremara
Gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi ijyanye n’icyumweru cyo kurwanya akarengane ya-komereje mu Karere ka RUHANGO guhera ku itariki ya 03 kugeza ku itariki ya 08 Uk-wakira 2011 no mu Karere ka RWAMAGA-NA guhera ku itariki ya 10 kugeza ku itariki ya 15 Ukwakira 2011. Utu Turere twombi twasuwe nyuma yo kugenderera Akarere ka RUBAVU n’Akarere ka MUSANZE. Hashingiwe ku ngingo ya 3 y’Itegeko nº 17/2005 ryo ku wa 18/08/2005 rihin-dura kandi ryuzuza Itegeko nº 25/2003 ryo ku wa 15/08/2003 rigena imiterere n’imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi ivuga ko Urwego rw’Umuvunyi rushinzwe kwa-kira no gusuzuma (...) ibirego by’abantu ku giti cyabo n’iby’amashyirahamwe yi-genga, byerekeye ibikorwa by’abakozi ba Leta, iby’inzego zayo n’iby’abikorera ku giti cyabo, no gukangurira abo bakozi n’izo nzego gushakira umuti ibyo bibazo iyo ru-sanze bifite ishingiro, Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo bigera kuri 526 mu Ka-rere ka RUHANGO n’ibindi bigera kuri 530 mu Karere ka RWAMAGANA. Ibi bibazo Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye mu gihe cy’ibyumweru bibiri akaba ari 1056, bikaba bijya kungana na 1/2 cy’ibibazo byose Ur-wego rw’Umuvunyi rwakiriye mu mwaka ushize wa 2010-2011 muri gahunda yo kwakirira ibibazo by’akarengane ku biro by’Uturere abaturage batuyemo. Nk’uko bikubiye muri Raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi yo mu 2010-2011, ibibazo by-ose Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ku biro by’Uturere muri uwo mwaka ni 2.862.
IBIBAZO BYAGIYE BIGARAGARA MU CYUM-WERU CYO KURWANYA AKARENGANE kudashyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko nkana binyuranyije n’itegeko nshinga rya Re-pubulika y’u Rwanda bikanakurura ingeso ya ruswa no kurenganya abaturarwanda:
hashingiwe ku miterere n’ibyiciro by’ibibazo Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye mu turere twa RUhanGo na RwamaGana, abatur-age benshi bakunze kugaragariza Urwego rw’Umuvunyi ko baburanye imanza, bagat-sinda ariko ntibahabwe ibyo batsindiye mu nkiko. igika cya 10 cy’irangashingiro ry’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04 kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, kivuga ko aban-
n’iry’inyandiko rigamije guha uwatsinze ibin-tu afitiye uburenganzira bwo guhabwa, aka-bibona ubwabyo cyangwa akabona ingurane. iyo umuturage yamaze gutsinda mu rubanza rutakijuririwe ntirurangizwe, abo yasabye kururangiza kandi biri mu nshingano zabo ntibamugaragarize inzitizi zituma rutarangi-zwa, uwo muturage aba yarenganye. Abafite iyo nshingano yo kurangiza imanza bakaba bakangurirwa kongera imbaraga n’umurego muri iki kigorwa kubera ko kutarangirizwa urubanza ari rwo rugero rudashidikanywaho rugaragaza ko abaturage baba bavukijwe uburenganzira bwabo.mu gihe cya gahunda y’icyumweru cyo kurwanya akarengane mu turere twa RU-hanGo na RwamaGana, abaturage baga-ragarije kandi Urwego rw’Umuvunyi ko mu
yarwanda biyemeje ko haba uburenganzira bungana mu banyarwanda (...). iyo umutur-age yaburanye mu rukiko agatsinda, umwan-zuro w’urukiko ugashyirwaho kashe mpuru-za, urwo rubanza ruba rugomba kurangizwa. ingingo ya 192 y’itegeko n°18/2004 ryo ku wa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’ubutegetsi nk’uko ryavuguru-we kugeza ubu, ivuga ko irangiza ry’imanza
nzego z’ibanze, abayobozi bamwe bakig-urisha abaturage serivisi ubusanzwe zitan-girwa ubuntu! bamwe mu batanze ibibazo by’akarengane bagaragaje ko hari aho bishyu-zwa amafaranga y’urugendo, umuyobozi ugi-ye kurangiza urubanza agasaba ko uwasabye ko rurangizwa abanza kumwishyura amafar-anga yo gukodesha moto yo kumugeza aho imitungo irangirizwaho urubanza iherereye. abaturage batanze bene ibi bibazo, basoba-
TUGIREYEZU Venantie wari n’Umushyitsi mukuru, Umushinjacyaha mukuru wa Re-pubulika Bwana NGOGA Martin, n’izindi nshuti n’imiryango by’abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi barimo senateri perina mukankusi , Uwahoze ari Umuvunyi wungirije akaba ubu ari Umunyamaban-ga mukuru mu nteko ishinga amategeko madamu mUkaRURanGwa immaculée, Umucamanza mu Rukiko rw’ikirenga madamu mUkamUlisa marie thérèse ndetse n’Umunyamabanga nshingwa-bikorwa wa transparency Rwanda bwana mUpiGanyi appolinaire.
ibirori byasusurukijwe n’itorero Garuka Urebe ryo mu karere ka Rwamagana na orchestre ry’indirimbo nyarwanda zikun-zwe cyane kwitwa karahanyuze.
Mu ijambo rya Minisitiri Madamu TU-GIREYEZU Venantie wari Umushyitsi mukuru yavuze ko honorable tito RU-taRemaRa ari mu banyarwanda bazwiho ubunyangamugayo, gukunda igihugu, kugira viziyo n’ibitekerezo byubaka, ati ibi byagaragariye mu mirimo yose yagiye akora. Ati rero ntibitangaje kuba yara-bashije kubakira fondation itajegajega Urwego rw’Umuvunyi.
Umuvunyi wungirije akaba ari n’Umuvunyi mukuru w'Umusigire bwana NZINDUKIYIMANA Augustin yavuze ko honorable tito RUtaRemaRa yagejeje Urwego rw’Umuvunyi kuri byinshi yaba mu rwego rwo kuruhesha ububasha mu mategeko no kurushakira ubushobozi buhagije kugirango rubashe guhangana n’ibibazo by’akarengane na ruswa.
yavuze ko umurage wa honorable tito RUtaRemaRa wo kugira icyerekezo, kurangwa n’ukuri, gukunda umurimo no kwihutisha akazi, kwihugura igihe cyose, kwicisha bugufi n’ibindi byinshi bitaziba-girana kandi ko bizakomeza kubera Ur-wego rw’Umuvunyi urumuri rutazima. Ati ”tukwijeje ko tutazagutenguha”
mu izina ryabahoze ari abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi madamu mUkaRURanG-wa immaculée wahoze ari Umuvunyi wungirije yavuze ko muzehe tito RU-taRemaRa bamwigiyeho byinshi bishim-
ije birimo gukorera ku ntego, gukunda abantu, kureba kure, kutagira stress ...mu kugaragaza uko ibi byakozwe yagize ati ” ndibuka mu gihe twe twabaga duhugiye mu kwakira no gukemura ibibazo, we yagiraga atya akatubwira ati mureke turebe uko dukorana n’urubyiruko mu mashuri yisumbuye na kaminuza mu ku-ruhugura no kurutoza gukurana umuco w’ubunyangamugayo no kurwanya aka-rengane na ruswa, nibwo hagiyeho za anti-corruption clubs ndetse hashyirwaho na za cyber café; ati hagiyeho uburyo bwo korohereza abaturage ingendo, nibwo hagiyeho gahunda yo kwakirira ibibazo mu mirenge iwabo bigakemurwa ku bu-fatanye n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’ibindi.
mu ijambo rye honorable tito RUtaRe-maRa yashimiye amagambo meza yamu-vuzweho, ati ariko ibyiza byose ni mwe mwese mbikesha, nta kintu na kimwe nari kugeraho mutabigizemo uruhare.yasabye abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi gukomeza kurangwa no gukunda umu-rimo, guharanira kuwunoza, kuba iteka inyangamugayo no kurangwa n’indangagaciro nyarwanda. Ati mbijeje ko naho nagiye (muri sena) nzakomeza kubaba hafi no kubakorera ubuvugizi ig-ihe cyose bizaba ari ngombwa.
nuriwe ko nta kiguzi bakwiye gutanga kuri serivisi yo kurangirizwa urubanza iyo biko-zwe n’abahesha b’inkiko ba leta. Gusaba abo baturage kwishyura amafaranga yo gukode-sha moto mbere cyangwa nyuma yo kuba-rangiriza urubanza ni bumwe mu buryo bwo kubajijisha abo bayobozi baba bakoresheje kugira ngo abaturage batumva ko batanze ruswa. ingingo ya 10 y’itegeko n° 23/2003 ryo ku wa 07/08/2003 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana ruswa n’ibyaha bifit-anye isano na yo, iteganya ko azahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka 2 kugeza ku myaka 5 n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro 2 kugeza ku 10 z’agaciro k’indonke yatse , umuntu wese uzaba yasabye, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, yakiriye, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, im-pano cyangwa indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa uzaba yemeye amasezerano yabyo kugira ngo abo-ne kugira icyo akora kiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye. abaturage basabwa n’abayobozi gutanga bene ayo ma-faranga adatangiwe inyandiko (quittance) bagiriwe inama yo kutayatanga batabanje kubigeza ku buyobozi bukuriye abayobozi
bayasaba kubera ko ari ukubagusha mu mutego wa ruswa. bagaragarijwe kandi ko, nk’uko itegeko ribiteganya, uwatanze ruswa n’uwayakiriye bahanwa kimwe.
icyiciro cy’abandi baturage cyagaragarije Urwego rw’Umuvunyi imyanzuro y’imanza, abafite iyo myanzuro bavuga ko imanza zabo bazishyikirije ubuyobozi ngo zirangizwe nti-bikorwe kandi baraziburanye bagatsinda ndetse zigashyirwaho kashe mpuruza. iyo umuntu asesenguye neza imyanzuro baga-ragaje asanga iki cyiciro gikubiyemo imanza zaburanishijwe ariko urukiko ntirufate um-wanzuro ku kiburanwa kubera impamvu zinyuranye zijyanye no kutubahiriza ibiteg-anyijwe mu mategeko. mu myanzuro y’izo manza hakunze kugaragaramo umwanzuro uvuga ko ikirego kitakiriwe ngo gisuzumwe kubera impamvu urukiko ruba rwagaragaje. abaturage bakunze gufata mu mutwe um-wanzuro umwe gusa ugaragaza uwatsinze n’uwatsinzwe mu rubanza, indi myanzuro
ntibayiteho. Abaturage bo muri iki cyiciro basobanuriwe ko bene izo manza zitaran-gizwa kubera ko urukiko ruba rutafashe umwanzuro ku mutungo uburanwa, ngo rugaragaze uwawutsindiye, bagirwa inama yo kongera gutanga ikirego bundi bushya bubahiriza ibyo urukiko ruba rwagaragaje mu mpamvu zatumye ikirego kitakirwa ngo gisuzumwe mu mizi yacyo. icyiciro twasorezaho kuri iki kibazo cyo kuta-rangiza imanza kigizwe n’abaturage bagejeje ku Rwego rw’Umuvunyi imyanzuro y’inkiko iriho kashe mpuruza ariko umuntu yasesen-gura neza incarubanza abo baturage bafite agasanga imyanzuro yashyizweho kashe mpuruza atari imyanzuro y’umwimerere igomba kurangirizwaho urubanza. bene iyo myanzuro igaragaraho ibimenyetso by-erekana ko abayifite bayibonye mu buryo bw’uburiganya ivanywe mu madosiye y’imanza zajuririwe mu nkiko. abaturage basobanuriwe ko bene izo manza zitaran-gizwa ahubwo abagize uruhare muri ubwo buriganya baba bagomba gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe bagahanirwa iyo myit-warire.kutarangiza imanza nkana cyangwa kuz-
uuukjhjkcxhk Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane yakira ibibazo by'abaturage mu Karere ka Rwamagana
Umuvunyi Wingirije uwa kabiri i buryo , Mayor w'AKarere ka Rwamagana ( uwa gatatu uturutse i buryo ) na ba vice mayor b'Akarere mu nama yabahuje ngo baganire ku bibazo abakozi b'Urwego rw'Umuvunyi basanze mu Karere
nk’uko bisanzwe buri mwaka, Urwego rw’Umuvunyi rutegura icyumweru cy-ihariye cyo kurwanya ruswa mu gihugu hose. Uyu mwaka, icyo cyumweru cya-tangiriye ku mugaragaro mu karere ka nyabihu mu ntara y’iburengerazuba tariki ya 05/12/2011 kuko akarere ka nyabihu ari ko kabaye aka mbere mu marushanwa y’Uturere ku miyoborere myiza mu mwaka wa 2010. icyo cyum-weru kikaba kizasozwa ku munsi mpu-zamahanga wo kurwanya ruswa ku isi wizihizwa ku itariki ya 09 Ukuboza.
Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa wemejwe n’icyemezo n°58/4 cy’inteko Rusange y’Umuryango w’abibumbye (onU) yateranye ku itariki ya 31 Ukwakira 2003 i merida mu Gihugu cya mexique. Umuryango w’abibumbye washyizeho uyu munsi ugamije gukangurira isi yose kumenya ububi bwa ruswa. kwizihiza uyu munsi rero ni bumwe mu buryo bwo kume-nyekanisha uruhare rw’ayo masez-erano mpuzamahanga mu bijyanye no kurwanya ruswa ndetse n’u Rwanda rwamaze gushyiraho umukono.
Uyu mwaka, insanganyamatsiko y’icyumweru cyo kurwanya ruswa ira-gira iti: “Ba inyangamugayo, wange ruswa”. kwanga ruswa no kuyamagana ni uruhare rwa buri wese, yaba ari inzego za leta, inzego zigenga, abikore-ra, imiryango itari iya leta ndetse
muri aya marushanwa, Uturere dusab-wa kugaragaza udushya mu gushyiraho ingamba zo gukumira no kurwanya ruswa mu rwego rwo kwimika imiyob-orere myiza.
mu cyiciro cya kabiri abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bagiye mu turere twose kugenzura niba ibyo Uturere twujuje mu nyandiko twashyikirije Urwego bi-huje n’ukuri.
Uturere dutatu tuzaba utwa mbere tu-zahabwa ibihembo ku munsi wo guso-za icyumweru cyo kurwanya ruswa ku wa 09/12/2011.
Urwego rw’Umuvunyi rurashishika-riza inzego zose n’abantu bose, baba mu nzego z’ubuyobozi cyangwa ku giti cyabo guhora bashakisha ingamba zo kurwanya ruswa.
tanga ubutumwa ni ukubunyuza mu bihangano. igihangano cy’ikinamico, indirimbo, imivugo, inkuru ishushanyi-je… ubu buryo bukaba bufasha abantu gufata vuba ubutumwa bukubiye muri ibyo bihangango. ku nshuro ya kabiri, Urwego rw’Umuvunyi rwateguye am-arushanwa ku ndirimbo n’imivugo. ayo marushanwa agenewe abahanzi bose yatangiriye ku rwego rw’akarere, akaba azakomeza ku rwego rw’intara
n’Umujyi wa kigali no ku rwego rw’igihugu.ku bijyanye n’insanganyamatsiko, igi-hangano kigomba kuba kigaragaza in-gingo zikurikira:- Guteza imbere imiyoborere myiza;Uruhare rwa buri munyarwanda mu gukumira no kurwanya akarengane;- Uruhare rwa buri munyarwanda mu gukumira no kurwanya ruswa;- Uruhare rw’Urwego rw’Umuvunyi mu kwimakaza imiyoborere myiza;- Uruhare rwa buri munyarwanda mu guharanira uburenganzira bwe;- kubera ijisho umuturanyi cyangwa mugenzi wawe igihe hagaragaye aka-
rengane cyangwa ruswa.kuri buri rwego, hahembwa 3 ba mbe-re barushije abandi kandi muri buri cyiciro, ni ukuvuga mu ndirimbo 3 no mu mivugo 3. mu ndirimbo, hasho-bora kurushanwa umuntu ku giti cye cyangwa itsinda ry’abantu.
Ibyavuye mu igenzura ry’amashami y’ubwisungane mu kwivuza
kuva ku itariki ya 04 mata kugeza ku ya 30 Gicurasi 2011, Urwego rw’Umuvunyi rwakoze igenzura ku mikorere y’amashami y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) mu turere twa Gicumbi, musanze, nyamagabe, nyaruguru, karongi, Rutsiro, ngororero, Gatsibo, bugesera na Gasabo. iryo genzura ryari rigamije kureba uburyo amashami y’ubwisungane mu kwivuza ako-ra, serivisi aha abayagana ndetse n’ibibazo ahura na byo mu mikorere yayo.
umwaka wose ku musanzu muke kandi bakivuriza igihe ku buryo abaturage baret-se kwivuza “magendu”.
Ibibazo byo kutivuza kubera amikoro make byarakemutse, biragaragara ko n’indwara z’ibyorezo zahozeho nka za malariya zagabanutse ku buryo bugaragara, kuko uhuye n’uburwayi yivuriza igihe atararem-ba.
UBWITABIRE BW’ABATURAGE
Ubuyobozi bw’Umurenge bugira uruhare mu mikorere y’amashami y’ubwisungane kuko bukora ubukangurambaga kugira ngo abaturage babashe gusobanukirwa gahun-da y’ubwisungane. ibyo bigira ingaruka nzi-za ku bwitabire bw’abaturage ku buryo hari
iyo nama kandi yaganiriye ku cyegeran-yo kigaragaza imiterere ya ruswa muri iki gihe mu gihugu hashingiwe ku mibare igaragazwa n’inzego ziny-uranye zifite kurwanya ruswa mu nsh-ingano zazo. iyo mibare yose igaragaza
intambwe ikomeye kandi ishimishije u Rwanda rumaze gutera mu kurwanya ruswa.
Ubwisungane mu kwivuza ni uburyo ma-girirane abaturage bibumbira hamwe ba-gatanga amafaranga make kugira ngo bas-hobore kwivuza no kuvuza imiryango yabo mu gihe baba barwaye.
nk’uko biteganywa n’itegeko n° 62/2007 ryo ku wa 30/12/2007 rishyiraho kandi rigena imiterere, imikorere n’imicungire y’ubwisungane mu kwivuza, intego z’ubwisungane mu kwivuza ni izi zikurikira:
amashami y’ubwisungane mu kwivuza akorana cyane n’ibigo nderabuzima biri mu mirenge ayo mashami akoreramo. mu mashami yasuwe, abenshi bagaragaza ko mu ntangiriro ya gahunda y’ubwisungane, ibigo nderabuzima byaranzwe n’imikorere mibi kuko amashami y’ubwisungane yagize igihombo gitewe n’uko ibigo nder-abuzima byatangaga fagitire z’ikirenga. hari aho ibyo bikigaragara nko mu ishami ry’ubwisungane rya nyange b, mu karere ka Ngororero ku buryo hari fagitire zo mu 2009 zitarishyurwa kugeza ubu kubera icyo kibazo.
hari n’ibigo nderabuzima byateye in-tambwe ishimishije mu mikoranire myiza n’amashami y’ubwisungane. aha twavuga nk’ibigo nderabuzima bya kibeho mu ka-rere ka nyaruguru, muhororo mu karere ka ngororero, busogo mu karere ka musanze, munyinya mu karere ka Gicumbi, kigeme mu karere ka nyamagabe, nyamata mu karere ka bugesera, kinunu mu karere ka Rutsiro, kabarore mu karere ka Gatsibo na kimironko mu karere ka Gasabo. ibi bikaba ari ibyo gushimwa kuko bisubiza neza inte-go za gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.
amashami y’ubwisungane akorana kandi n’abaterankunga batandukanye barimo cyane cyane inzego za leta nka minisit-eri y’Ubuzima yishyurira abatishoboye, minisiteri y’Ubutabera yishyurira komite z’abunzi, Urwego rw’igihugu rushinzwe inkiko Gacaca rwishyurira inyangamugayo z’inkiko Gacaca, ikigega Gishinzwe Gutera inkunga abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, n’abandi. mu igenzura, hagaragaye ko kenshi aba baterankunga batishyurira igihe ku buryo hari n’abafitiye amashami y’ubwisungane amadeni yo mu 2007.
Ibikwiye gukosorwa
igenzura ryakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi ryagaragaje ko gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ari gahunda nziza igomba gushy-igikirwa. bimwe mu byagaragaye bitagenda neza bikwiye gukosorwa ni ibi bikurikira:
amashami y’ubwisungane yaki-ra amafaranga y’imisanzu ndetse n’ay’inyunganiramusanzu (ticket modéra-teur) ariko abakozi bagatinda kuyajyana kuri banki, bakayabika mu isanduku kandi ari menshi ndetse bakayamarana igihe kini-ni ari na byo bivamo kuyiguriza bavuga ko bazayishyura;
byagaragaye ko ahenshi abakozi b’amashami y’ubwisungane mu kwivuza batuzuza ibitabo by’icungamutungo uko bikwiye, ibyo bigaragara kandi no mu ku-zuza raporo z’ukwezi;
amafaranga akoreshwa mu mirimo ya buri munsi y’amashami y’ubwisungane ntatan-girwa ibisobanuro;
amashami y’ubwisungane agomba gutanga amafaranga angana na 20% yishyurwa mu kigega cy’Akarere cy’ubwisungane mu kwivuza ariko ayo mafaranga ahen-shi ntatangwa;
ibigo nderabuzima byishyuza amashami y’ubwisungane bitinze bigatuma habaho ibirarane kuko bitishyurirwa igihe, ahanini biturutse ku kutagenzurira igihe za fagitire ;
inama y’ubugenzuzi na komite ncungamu-tungo ntiziterana uko biteganyijwe ;Bamwe mu baterankunga bishyurira abati-shoboye batinda kwishyura bigatuma abo baturage batabona uko bivuza.
inama zatanzwe n’Urwego rw’Umuvunyi:abakozi b’ubwisungane mu kwivuza bak-wiye guhugurwa ku byerekeye uburyo bwo kuzuza ibitabo ncungamutungo ndetse na za raporo zitangwa buri kwezi kuko bya-garagaye ko hari abakora amakosa nkana, abandi ugasanga nta bushobozi buhagije bafite;amashami y’ubwisungane mu kwivuza ak-
hakwiye gushyirwa imbaraga kuri za komite ncungamutungo ku bijyanye n’imikoreshereze y’amafaranga mu ishami ry’ubwisungane mu kwivuza kandi komite zigashyirwamo ababifitiye ubushobozi;
amashami y’ubwisungane mu kwivuza akwiye kujya agenzurwa kandi hagashy-irwaho uburyo bwo gukorana na banki, amafaranga yakiriwe akajyanwa muri banki aho gushyikirizwa abakozi b’ishami ry’ubwisungane cyangwa abayobozi b’inzego z’ibanze;
mu mikoranire y’ibigo nderabuzima n’amashami y’ubwisungane mu kwivuza, birakwiye ko hubahirizwa igihe ntarengwa cyo kuba batanze fagitire kugira ngo birinde ibirarane.
UMWANZURO
kugira ngo gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ishinge imizi ku buryo bunoze, ig-omba kugira imicungire myiza n’uruhare rugaragara mu gukangurira abaturage kwir-inda indwara.
mu mwaka wa 2011-2012, umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wariyonger-eye, aho wavuye ku mafaranga 1000 ukage-zwa ku mafaranga 2000, 3000 ndetse na 7000 hakurikijwe ubushobozi bw’umuntu.
kugira ngo iyi gahunda nshya y’ubwisungane mu kwivuza igende neza, inzego zishinzwe kwakira imisanzu y’abaturage n’uburyo bwo kuyikusanya bikwiye kuvugururwa kandi abaturage bagasobanurirwa neza ibijyanye na gahunda nshya y’ubwisungane mu kwivuza, kugira ngo badakomeza kum-va ko amafaranga yiyongereye, bakamenya ahubwo ko hari byinshi byiyongereye ku buvuzi bari basanzwe bahabwa harimo kwivuriza aho bashatse no kubona imiti yose bakeneye bitandukanye n’uko mbere hari imiti itishyurwaga n’ubwisungane mu kwivuza, abarwayi ubwabo bajyaga big-urira.
Byanditswe na Umugwaneza Clémentine
nk’uko twabagejejeho, mu nomero ishize igikorwa cy’igenzura ry’ibihugu rikorwa n’inzobere z’Ubunyamabanga bw’Umuryango mpuzamahanga, ibiro bishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibyaha (United Nations Office on Drugs and crime- Unodc) zifatanyije n’iz’ibihugu byatoranyijwe mu rwego rwo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpu-zamahanga yo kurwanya Ruswa, umuntu yakwibaza ibikubiye muri ayo masezerano. ni muri urwo rwego, tubagejejeho bimwe mu bikubiye muri ayo masezerano agizwe n’imitwe umunani.
Umutwe wa mberee: ingingo rusange (in-gingo ya1-4).
muri uyu mutwe, hagaragaramo intego z’ayo masezerano ari zo ziri:guteza imbere no gushimangira ingamba zigamije gukumira no kurwanya ruswa ku buryo bunoze ;guteza imbere, gufasha no gutera inkun-ga ubufatanye mpuzamahanga ndetse n’ubufasha bwa tekiniki (technical assis-tance) mu rwego rwo gukumira no kurwan-ya ruswa, harimo no kugaruza umutungo (recouvrement d’avoirs/ asset recovery);guteza imbere ubwangamugayo, kugaragaza icyo ukora (“la responsabilité/ accountabil-ity”) no gucunga neza umutungo n’ibintu rusange.
hagaragamo kandi amahame agaragaza ko buri Gihugu ari ntavogerwa (sovereignty) kuko amasezerano avuga ko nta ngingo y’amasezerano iha igihugu cyayasinye ububasha bwo gukora ikintu (compétence et fonctions) ku butaka bw’ikindi Gihugu
cyasinye amasezerano kandi icyo kintu giteganywa n’amategeko yacyo y’imbere mu Gihugu (ingingo ya 4, 2. y’amasezerano).
Umutwe wa ii: ingingo zikumira (ingingo ya 5- 14)
ingingo ya 5 y’ayo masezerano iteganya ko igihugu cyayasinye gishyiraho kandi ki-gakurikiza cyangwa kigakurikirana, hashingi-we ku mahame remezo y’amategeko y’icyo gihugu, politiki zigamije gukumira ruswa ku buryo bunoze kandi buteguwe (efficaces et coordonnées), rubanda bakazigiramo uru-hare kandi izo politiki zikubiyemo amahame y’igihugu kigendera ku mategeko, ayo gu-cunga neza umutungo n’ibintu rusange (af-faires et biens publics), ubwangamugayo, gukorera mu mucyo no kugaragaza icyo ukora. byongeye kandi buri gihugu cyasinye amasezerano gisabwa gushyiraho no guteza imbere ibikorwa binoze bigamije gukumira ruswa kandi kikajya gisuzuma ku buryo buhoraho amategeko n’amabwiriza yacyo ndetse n’ibyemezo byafashwe mu rwego rw’ubutegetsi kugira ngo harebwe niba ayo mategeko n’ibyemezo bigera ku ntego yabyo yo gukumira no kurwanya ruswa.amasezerano ateganya ko buri gihugu gishy-iraho urwego cyangwa inzego zishinzwe gu-
gushimangira uburyo bwo gushyira abakozi mu myanya, kuzamura abakozi mu ntera, kubashyira mu gihe cy’izabukuru (retraite/ retirement) hitabwa ku mahame yo gukore-ra mu mucyo n’izindi ngingo (critères objec-tifs tels que le mérite, l’équité et l’aptitude), igenwa ry’imishahara n’ibindi (ingingo ya 7).
ikindi cyiciro kivugwa muri ayo masezer-ano ni ikirebana n’amasoko ya leta no gu-cunga neza umutungo wa leta (ingingo ya 9). amasezerano ateganya ko buri gihugu cyayasinye gifata ibyemezo bya ngombwa kugira ngo hashyirweho uburyo buboneye bwo gupiganisha amasoko ya leta bushingi-ye ku gukorera mu mucyo, ipiganwa (com-petition) ndetse n’ikindi kintu cyose cya-tuma ibyemezo bifatwa mu buryo bukwiye burimo gukumira ruswa. muri ubwo buryo, harimo gutangaza amakuru yerekeranye n’itangwa ry’amasoko ya leta, ayerekeranye n’ibisabwa mu ipiganwa ry’amasoko ndetse n’ayerekeye inzira zo kujuririra ibyemezo byafashwe iyo hari utabyishimiye n’ibindi (ingingo ya 9, 1). byongeye kandi, amasezer-ano ateganya ko igihugu cyayasinye kigom-ba guteganya ingingo zikwiye mu rwego rwo guteza imbere gukorera mu mucyo no kugaragaza ibyo ukora mu micungire myiza
Birasa Fiscal
kumira ruswa kandi izi nzego zikaba zigenga (independence), zigahabwa ubushobozi bw’abakozi n’imari ndetse abakozi bagahab-wa amahugurwa akwiye (ingingo ya 6).ayo masezerano ateganya inzego zigomba kwitabwaho zirimo izo gucunga abakozi ba leta (secteur public) aho asaba ibihugu byayasinye gushyiraho, kugumishaho no
Um
Bwana Nzindukiyimana Augustin, Umuvunyi Wungirije ariko n'inzobere za UNODC
y’umutungo wa leta. izo ngingo harimo in-zira zo kwemeza ingengo y’imari, guhana-hana amakuru yerekeye uko amafaranga yinjira n’uko akoreshwa (recettes et dépens-es), uburyo bw’icungamutungo n’igenzura n’ibindi (ingingo ya 9, 2).
ku byerekeye abacamanza n’inzego zi-kurikirana abanyabyaha, amasezera-no avuga ko, hashingiwe ku bwigenge bw’abacamanza n’uruhare rwabo runini mu kurwanya ruswa, buri gihugu cyayas-inye kigomba gushyiraho ingamba zituma abacamanza barushaho kuba inyangamu-gayo kandi badashobora guhabwa ruswa, ibyo bitabangamiye ubwigenge bwabo. izo ngamba zishobora kubamo izerekeye imyit-warire yabo (ingingo ya 11).
Urwego rw’abikorera ntirwibagiranye mu masezerano kuko hateganyijwe ko igihugu cyayasinye gishyiraho ingamba zo kurwan-ya ruswa, abikorera bakabigiramo uruhare (ingingo ya 12). izo ngamba zirimo gutung-anya ibaruramari n’igenzura mu bikorera no
TURWANYE RUSWA
1. Umwarimu yabajije umunyeshyuli ati wifuza kuzaba iki?Umunyeshuri ati nifuza kuzaba imbwa. Mwarimu ararakara, amubaza impam-vu. Undi ati ni uko imana izirebera ida-humbya.
2. Umusaza yagiye kugura radiyo akig-era mu rugo haba hatangiye amakuru ya saa sita na mirongo ine n’itanu. Yumva ngo muri Angola hari amakim-birane hagati ya Do santos na Savimbi. Umusaza n’umujinya mwinshi arihan-ukira arayikubita ati wa mubeshyi we muri Angola wagezeyo ryari? Ko arijye wakwikuriye mu iduka rya hano haru-guru uyu munsi?
3. Umukobwa mwiza yarihanukiriye nyuma y’uko bamubwiye ko afite telefoni nziza maze nawe mu kubishi-mangira agira ati : « Telefone yanjye ni danger ! Ifite carte minoir ya 8GB, kandi ifotora neza kurusha appareil jigital ».
4. Abakoboyi batatu bari bafite akagati gato maze babura uko bakagabana ba-jya inama bati nijoro urota neza niwe ukarya.Ubarusha ubukoboyi yaraka-riye nijoro .Mu gitondo bucya bavuga uko barose .Uwa mbere ati narose nagiye mu ijuru undi ati narose nagiye i kuzimu bankurura.Undi ati nabonye umwe agiye mu ijuru undi ikuzimu akagati ndakirira. 5. Akana kavuye ku ishuri kicara muri bus inyuma ya shoferi gatangira kuririmba kati: iyo papa aba isake, mama akaba inkokokazi mba narabaye umushwi. Iyo papa aba ikimasa mama akaba inka mba narabaye akanyana. Umushoferi agira umujinya arakabwira ati wa kagoryi we se iyo so aba umu-jura nyoko akaba indaya wari kuba iki?
Akana kati niho nari ngeze, nari kuba umushoferi wa bus. Bahita bagasohora.
6. Mwarimu: Ni ibihe bihingwa du-fite muri afrika biduteza imbere??? umunyeshuri : ikawa(coffee)!Umwarimu: muri afrika tuhasan-ga ubwoko bungahe bwa coffee!! umunyeshuri : bubiri Umwarimu: ubuhe n’ubuhe?Umunyeshuri : koffi anan na koffi olo-mide
7. Umugabo yagiye kwa muganga ya-hiye amatwi yombi, noneho muganga ati ariko ese ubundi ubu byakugende-keye bite ? Undi ati wahora n’iki wa
muganga ko telefone yasonnye ndimo ntera ipasi, noneho nakwitaba mfata ipasi aho gufata telefone ! Muganga ati nonese amatwi yombi yahiye ate ? Umugabo ati umva da ! Nonese sinag-ombye gutelefona hano nsaba rendez- vous?
9. Umupasitoro Nzamuvumba wa-baga ahantu hitwa i Gitwe, yigeze kwiherera mu nzu asangira n’abandi ka “coca cola” (kavangiye), asohotse
ageze hanze abona imisozi irimo ira-zenguruka. Araterura ati “bene data bakundwa, nimwegere mbigishe dore ibyahanuwe birasohotse”. Abo ba-sangiye bazi yuko atamenyereye ako gasoda, bati “pastoro ba ugarutse mu nzu”! Ati “ mwimbuza guhanura kandi ibyanditswe byasohoye. Byaravuzwe yuko ku munsi wa nyuma imisozi iz-imukira indi, none dore Rwabicuma yimukiye Mpanga, mu kanya murabo-na za Gacu zibahise imbere!” Ni uko barakurura bahirikira mu nzu.
10. Umusaza yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Volvo, abapolisi bamu-fashe bamuziza ko amatara ya feri ata-ka, arangije arababwira ati bana banjye murakoze kuko sinari gupfa menye ko ataka, ati murabizi neza ko ntafata feri ngo ndangize ngo nsohoke njye kureba amatara ko yaka cyangwa ata-ka, mujye muhora mundebera. Bukeye anyuze ku bandi bapolisi arahagarara akandagira kuri feri nuko ahamagara umwe muribo ati “enda ndebera ko amatara ya feri yaka yewe mwa”
Nuko ahamagara umugore we amu-jyana mu cyumba aramwomgorera ati “Hari umwana nabyaye hanze, ndab-iguhisha, none reka ngende muzane tugire batanu natwe tuzifatire ako kayabo k’amafranga! Umugore ati ibyo nta kibazo. Ubwo umugabo ayaban-gira ingata, umwana mu mwanya muto aba aramuhagejeje. Ageze iwe ariko akubitwa n’inkuba, asanze ba bana be bandi bane badahari.... Abajije umu-gore ati abana banjye bari he? Umu-gore aramusubiza ati: “ Erega si wowe wamenye iriya nkuru wenyine.... Ba se b’abana usanze na bo bamaze ku-batwara kuko burya nagucaga inyuma mu ibanga, si wowe twabyaranaga.....” Ubwo umugabo arumirwa..
gushyiraho ibihano byo mu rwego rw’akazi cyangwa nshinjabyaha binoze bihuye n’amakosa yakozwe kandi bitinyisha abandi igihe izo ngamba zitakurikijwe. byongeye kandi, mu rwego rwo gukumira ruswa, buri gihugu cyasinye amasezerano gisabwa gush-yiraho ingamba zikwiye zituma abikorera babika ibitabo by’icungamari n’ishusho y’imari; gutangaza amakuru ku ishusho y’imari n’amahame y’icungamutungo n’igenzura mu rwego rwo kubuza ko in-yandiko zakwifashishwa mu gukora ibyaha (twavuga gutanga konti zitagaragara mu bitabo, kwandika imyenda itabaho, gukore-sha inyandiko mpimbano, gusenya ubigam-biriye inyandiko ncungamutungo n’ibindi). Urwo ruhare rw’abikorera mu gukumira no kurwanya ruswa rugomba kugaragara kandi ku bantu n’amatsinda adakorera leta ha-rimo “civil society”, imiryango itari iya Leta n’amatsinda y’abantu (ingingo ya 13) kuko ari bo bagira uruhare runini mu guhugura abaturage (harimo abanyeshuri) ku bubi, impamvu n’ingaruka za ruswa nk’icyorezo.
mu rwego rwo gukumira icyaha cy’iyezandonke, amasezerano asaba ibihugu byasinye amasezerano gushyiraho uburyo bunoze bwo kugenzura amabanki n’ibigo by’imari bitari amabanki, bishinzwe ubu-sanzwe kohereza no guhererekanya amafar-anga cyangwa indi mari, ugasanga ibyo bigo bishobora kugwa mu cyaha cy’iyezandonke. amabanki n’ibigo by’imari bisabwa ku-menya umwirondoro w’umukiriya, gutan-ga amakuru iyo hari gukemanga “opera-tion douteuse”, kubika inyandiko zijyanye n’ihererekanya ry’amafaranga ndetse no kugenzura ku buryo bwimbitse ihererekanya ry’amafaranga rikemangwa cyane cyane aho
uwatanze uburenganzira adafite umwiron-doro wuzuye cyangwa uzwi (ingingo ya 14).
n’ubwo itegeko no 23/2003 ryo ku wa 07/08/2003 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo ryatowe mbere y’uko u Rwanda rushyira umukono kuri ayo masezerano mpuzama-hanga, turasanga igihugu cyacu cyarager-ageje gukumira icyaha cya ruswa. ibyo bik-aba bigaragazwa n’ibisabwa mu ngingo ya 3 y’iri tegeko aho ryibutsa abayobozi b’inzego z’imirimo n’iz’ibigo bya leta, ab’ibigo byigen-ga, ab’amasosiyete n’ab’imiryango itageng-wa na Leta, ko bafite inshingano yo gushy-iraho inzira zo gukumira ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo. Ingingo ya 5 y’Itegeko ikavuga ko ibigo n’imiryango itagengwa na leta bidashinzwe imirimo rusange igenewe abaturage bigomba, mu mikorere yabyo, kwirinda isumbanya n’ivangura iryo ari ryo ryose, mu gihe abasaba gukorerwa imirimo bareshya mu burenganzira bwabo; naho in-gingo ya 8 igategeka buri muyobozi gukorera mu mucyo umurimo ashinzwe wo kugenzu-ra abo akuriye mu mirimo, akareba niba nta bikorwa bya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo biharangwa. agomba kandi guhora akangurira abo ayobora ububi bwa ruswa. Gukumira icyaha cya ruswa mu Rwanda bi-habwa agaciro kanini kugeza n’aho iryo tege-ko rigaragaraza uruhare rw’itangazamakuru mu gukumira no kurwanya ruswa (ingingo ya 9 y’itegeko no 23/2003). Ubutaha tuzabagezaho umutwe werekeye ingingo z’ibyaha, zitahura ibyaha kandi ziha-na (incrimination, détection et répression/ Criminalization and law enforcement).
Rpa0086/10/hc/Rsz habimana saint paul, mwene ntamuhanga innocent na mukamusinga, Ubarizwa: akagari ka nkombo, Umurenge wa Gihundwe, akarere ka Rusizi
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari
hc RUsizi 15 000 frw imyaka 5
2 Rpa0010/09/hc/Rsz nemeyemUnGU françois Umuhinzi hc RUsizi400 000 frw
imyaka 5 n’ihazabu ya 650.000frw
3
Rpa0110/10/hc/mus nkUsi alphonse, mwene barayazi na kandoli, Ubarizwa: Umudugudu Rukaragata, Rususa, akarerere ka ngororero
inyangamugayo ya Gacaca
hc mUsanze150 000 frw
imyaka 3 n’ihazabu ya 150 000 frw
4
Rpa0110/10/hc/mus mUkafURika alodie, mwene Gatwarangabo na bavuriki Ubarizwa: Umudugudu wa mugano, kanika, akarere ka ngororero
inyangamugayo ya Gacaca
hc mUsanze150 000 frw
imyaka 3 n’ihazabu ya 150 000 frw
5
Rpa0326/09/hc/mus mbonyinshUti j.damascène, mwene karuhije na nyirabazigaruraUbarizwa: bungwe-bwira-akarere ka ngororero
Umunyamabanga w’urukiko Gacaca
hc mUsanze 20 000 frw imyaka 7
6
Rpa0326/09/hc/mus banyURakUnGeRi théoneste, mwene nkiriyumwami na UrayenezaUbarizwa: kabarondo-bwira-akarere ka ngororero
perezida w’urukiko Gacaca
hc mUsanze 20 000 frw imyaka 7
7
Rpa0294/09/hc/mus bikoRimana daniel, mwene ndisebuye na madagari, Ubarizwa: Umudugudu wa Rwezamenyo, akagari ka burinda, Umurenge wa cyanzarwe, akarere ka Rubavu/ouest.
Umuhuzabikorwa w’ingando ya tiG
hc mUsanze 17 000 frw imyaka 3
8Rpa0256/09/hc/mus senGabo issa, mwene nyakamwe na kankindi, Ubarizwa: kabaya- akarere ka ngororero/ouest
ombudsman.gov.rw cg se Tél: 0788305881 / 0788455701 / 0788479380
nk’uko biteganywa mu ngingo ya 3 y’itegeko n° 17/2005 ryo kuwa 18/08/2005 rigena imiterere n’imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi mu gace ka 4, imwe mu nshingano z’Urwego rw’Umuvunyi ni uk-wakira buri mwaka inyandiko zigaragaza imitungo nyakuri y’abayobozi mu nzego zose za Leta n’abandi bakozi bafite aho bahurira n’imari n’umutungo bya leta mu kazi kabo ka buri munsi.
kuva Urwego rw’Umuvunyi rwatan-gira imirimo yarwo muri 2004, igikor-wa cy’menyekanishamutungo cyagiye gikorwa mu buryo bwo kugeza udutabo tw’imenyekanishamutungo ku bantu bose barebwa n’icyo gikorwa, bakatwuzuza
ibi byagaragaye ubwo inzego z’imirimo ya leta zoherezaga urutonde rw’abagomba gukora imenyekanishamutungo ku Rwego rw’Umuvunyi ugasanga aderesi zanditswe kuri bamwe mu bakozi zitabaho cyangwa se badafite email. Bamwe mu bagombaga gukora imenyekanishamutungo wasan-gaga basaba Urwego rw’Umuvunyi ko rubahindurira aderesi ya interineti (email addresses) akenshi wasangaga zitanditse neza cyangwa zitagikora.
ibi byagaragaye kuri bimwe mu byiciro birebwa n’igikorwa cy’imenyekanishamutungo, aho wasan-gaga badasoma amabwiriza yo kuzuza in-yandiko y’imenyekanishamutungo kandi Urwego rw’Umuvunyi rwarayashyize ku muyoboro wa interineti wayo hagamijwe kuborohereza kumenya uburyo bakora
bakatugarurira Urwego rw’Umuvunyi bi-tarenze tariki ya 30 kamena ya buri mwa-ka.
mu rwego rwo kujyana n’iterambere hifashishijwe ikoranabuhanga no gu-tanga serivisi nziza kandi yihuse, Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye gahunda yo kwakira imenyekanishamutungo hifash-ishijwe interineti “online declaration of assets system”.
Ubu buryo bushya bwafashije abarebwa n’igikorwa cy’imenyekanishamutungo baba abari mu gihugu cyangwa hanze ya-cyo kuba barikorera aho baherereye hose mu gihe bashobora kuba babona umuy-oboro wa interineti. Ibi byabafashije guku-raho ingendo bajyaga bakora mu kugeza inyandiko zabo ku cyicaro cy’Urwego rw’Umuvunyi zadindiza imirimo y’abo.Urwego rw’Umuvunyi narwo rwa-byungukiyemo rubasha kuba rwa-zigama amafaranga y’ubutumwa ya-
jyaga akoreshwa mu kugeza inyandiko z’imenyekanishamutungo ku barebwa n’iki gikorwa, umwanya wakoreshwaga mu ngendo zakorwaga n’abakozi barwo hirya no hino ukaba warakoreshejwe mu yindi mirimo.
“Inzego za Leta zirasabwa kujya zohereza aderesi nyakuri z’abakozi bazo zikanabash-ishikariza gukorera igihe imenyekanisha-mutungo”
igikorwa cy’imenyekanishamutungo rikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho “online declaration of assets” cyabanjirijwe n’amahugurwa Urwego rw’Umuvunyi rwageneye abantu bose barebwa nacyo.
(kugeza dusohora iyi nkuru) imibare iga-ragaza ko ku bantu ibihumbi birindwi na magana atatu mirongo itandatu na batatu (7.563) bagombaga guhugur-wa mu gihugu hose ku buryo bushya
imenyekanishamutungo ryabo.
ibibazo byagaragaye mu imenyekanisha-mutungo ry’umwaka wa 2011mu gikorwa cyo kumenyekanisha umu-tungo mu mwaka wa 2011 hagaragayemo ibibazo bikurikira:Kuba interineti itaragera mu bice byose by’igihuguibi byabaye imbogamizi kuri bamwe mu bantu baherereye mu bice bimwe by’Igihugu bitarimo interineti kandi bag-ombaga gukora imenyekanishamutungo hifashishijwe uburyo bushya bwa interi-neti, bityo bigatuma bakora urugendo rurerure bajya gushaka aho babona in-terineti kugirango bashobore gukora icyo gikorwa.
3. Gutegereza umunota wa nyuma (deadline).
ibi byagaragaye ubwo inzego zimwe na zimwe z’imirimo ya leta zagiye zohereza urutonde rw’abakozi barwo ku munsi wa nyuma w’imenyekanishamutungo. ibi by-abaye inzitizi ku bakozi bazo bituma bata-basha gukora imenyekanishamutungo ku gihe. ikindi ni uko abantu benshi bibutse kugana Urwego rw’Umuvunyi mu cyum-weru cya nyuma cyo kumenyekanisha umutungo ari uko babyibukijwe n’itangazo ryanyuzwaga ku maradiyo akorera mu gi-hugu no kuri televiziyo y’u Rwanda.
ibi byagaragaye ku barebwa n’igikorwa cy’imenyekanishamutungo batabonye ubutumire bubemerera gukora imenye-kanishamutungo kuko nta aderesi ya email ya interineti bari basanzwe bafite,
Uko igikorwa cy’imenyekanishamutungo cyagenze muri uyu mwaka wa 2011 imenyekan-ishamutungo ryifashishije interineti, riga-ragaza ko muri rusange abantu bagerageje kuryitabira mu buryo bushimishije n’ubwo hari ahagiye hagaragaramo ibibazo bitandukanye.
imbonerahamwe ikurikira iragaragaza uko imenyekanishamutungo ryitabiriwe:
muri rusange, igikorwa cy’imenyekanishamutungo gifite akamaro ko gutoza abayobozi n’abakozi ba leta mu nzego zose gukorera mu mucyo no gucun-ga neza umutungo wa leta bashinzwe.
kugira ngo igikorwa cy’imenyekanishamutungo ryifashishije interineti kizarusheho kugenda neza ni uko inzego za leta zose zigomba kujya zo-herereza Urwego rw’Umuvunyi urutonde na aderesi yuzuye neza abakozi bazo.
abakozi bose barebwa n’igikorwa cy’imenyekanishamutungo nabo bag-ombye kujya barikora kuva igihe bakiriye ubutumwa (email invitation) bw’Urwego rw’Umuvunyi aho gutegereza umunsi wa nyuma. ibi bizatuma Urwego rw’Umuvunyi rubafasha gukemura ibibazo bagenda ba-hura nabyo muri icyo gikorwa ku gihe.