Top Banner
1 UMUSEMBURO W’UBUSABANE Akanyamakuru ka Diyosezi ya Nyundo N° 42 NYAKANGA UKUBOZA 2015
91

UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

Aug 31, 2019

Download

Documents

dariahiddleston
Welcome message from author
This document is posted to help you gain knowledge. Please leave a comment to let me know what you think about it! Share it to your friends and learn new things together.
Transcript
Page 1: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

1

UMUSEMBURO W’UBUSABANE

Akanyamakuru ka Diyosezi ya Nyundo

N° 42 NYAKANGA – UKUBOZA 2015

Page 2: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

2

I K I G U Z I

Numero imwe : 150 Frw

Ku mwaka : 600 Frw

Mu mahanga : 1500 Frw

Ushaka gufasha azibwirize

Imprimé par Pallotti-Presse en Janvier 2016

COMITE DE REDACTION

1. Myr. J.M.V.NSENGUMUREMYI

2. Padiri Fabien RWAKAREKE 3. Padiri Léonidas NGARUKIYINTWARI

4. Padiri Emmanuel BAMPORINEZA

5. Bwana Didace MUSEBYUKUNDI

6. Bwana Jean TWAHIRWA

7. Bwana Pierre NIYONSENGA

8. Madamu Françoise BAMURANGE

Page 3: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

3

IBIRI MURI AKA GATABO

1. Ijambo ry‟ibanze : «Ubumwe aho turi hose buzaduha gusa na Data wo mu Ijuru ».

P. Fabiyani RWAKAREKE

Yubile idasanzwe y’Impuhwe z’Imana

2. Ibaruwa ya Nyiricyubahiro Myr Alexis HABIYAMBERE idushishikariza kudacikanwa

n‟ibyiza by‟Umwaka w‟Impuhwe z‟Imana

Ingo zihamye zibereye Kristu 3. Ibyashyigikira ingo mu muco w‟abanyarwanda n‟uko ubukristu bwabyunganira bukabyuzuza

Communauté de l‟Emmanuel / Secteur Gisenyi

4. Umuryango ni indorerwamo y‟ubuzima: ufite ubutumwa bwo kubusigasira

Fratri Jean de Dieu NIYONSENGA / G.S. de Nyakibanda

5. Turengere umuryango turandura umuco wo kwishyingira

Fratri Dominique NDAGIWENIMANA / Stagiaire muri Paruwasi ya Rambura

6. Urugo mu mugambi w‟Imana

(Byavuye mu butumwa bw‟umunsi w‟Abalayiki (14/6/2015)

7. Gushinga urugo mu muco nyarwanda, uburere bw‟abana n‟ubusugire bw‟urugo

Fratri Jean Marie KWIZERA/ Stagiaire muri Paruwasi ya Kinunu

8. Uruhare rw‟umuryango mu iterambere ry‟abawugize

Fratri J.Népomuscène NIYONGOMBWA

Imihimbazo yadusigiye inyigisho 9. Isozwa ry‟icyumweru cy‟Uburezi Gatolika muri paruwasi ya Kibuye, umwaka wa 2015

Ignace BANYAGA

10. Urubyiruko rufite inyota

Jacques NTARUVUGIRO

11. Itangwa ry‟ubupadiri n‟ubudiyakoni muri paruwasi Regina Pacis ya Rambura

Padiri Emmanuel BAMPORINEZA

12. Itangwa ry‟ubupadiri i Busasamana

Padiri Emmanuel BAMPORINEZA

13. Abana bibumbiye mu matsinda y‟abana muri paruwasi ya Kinunu bakoze urugendo

rutagatifu ku Murwa Mutagatifu wa Bikira Mariya i Congo-Nil

Fratri J.Marie KWIZERA

14. Umunsi mukuru wa Mutagatifu Aloyizi, amatsinda y‟abana ba paruwasi Muramba yisunze

Fratri J.Népomuscène NIYONGOMBWA

Page 4: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

4

15. Assomption ya 2015 yizihirijwe i Crête Congo-Nil

Jacques NTARUVUGIRO

16. Amatsinda y‟abana koko ni irerero ry‟ubukristu

Diacre Védaste DUSABEYEZU

17. Ijambo rya Musenyeri Alexis HABIYAMBERE,S.J. k‟umunsi wa Yubile ya paruwasi

Congo-Nil (12/9/2015)

18. Yubile ya paruwasi Crête Congo-Nil kuwa 12/9/2015

Jacques NTARUVUGIRO

19. Santarali ya Murama ibaye ubukombe

Madame Odette DUSABEMARIYA /Umuyobozi wa Santarali Murama

Duhugurane 20. Ntitukinubire cyangwa ngo duheranwe n‟ibyago, amakuba, n‟ibibazo by‟ubu buzima,

ahubwo tugarukire Imana

Fratri Théophile HAKUZIMANA / Seminari Nkuru Philosophicum y‟i Kabgayi

21. Imikorere y‟amatsinda y‟abana muri paruwasi ya Muhororo

Fratri Pasteur UWUBASHYE

22. Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro

Marcellin TWIZELIMANA

Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi

Françoise BAMURANGE

23. Ubutumwa bushya bwahawe abapadiri nyuma y‟ubwatanzwe muri Nyakanga 2015

24. Gahunda y‟ingendo ntagatifu berekeza mu Muryango Mutagatifu

Page 5: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

5

IJAMBO RY’IBANZE

“Ubumwe aho turi hose buzaduha gusa na Data wo mu Ijuru”.

Numero ya 42 y‟Umusemburo w‟Ubusabane ije ikubiyemo ebyiri : impamvu z‟uko

gutinda ni nyinshi ariko kandi ije neza ihuriza hamwe ibyo tubumbatiye, duhunitsemo imihigo

twiringiye ko izaduteza imbere cyane.

Kuva mu mwaka wa 2014 Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo yaturarikiye kunoza

imibanire myiza mu ngo : ingo z‟abakristu, ingo z‟abiyeguriyimana n‟ingo z‟abapadiri. Abatura

mu rugo rumwe bose bakarangwa na rwa rukundo Yezu yaturaze, mu bwiyoroshye,

ukubabarirana no kwitanga, bakabana bahujwe no kuzirikana Ijambo ry‟Imana n‟isengesho

ridatezuka. Ku munsi w‟Ukujyanwa mu Ijuru kwa Bikira Mariya w‟umwaka wa 2015,

Musenyeri Alexis HABIYAMBERE ari ku Murwa w‟Umubyeyi w‟Abakene yasanze intego

y‟imibanire myiza mu ngo ikwiye gukomeza, agerekaho ko : “Urugo rw‟umukristu rukwiye

kuba inkingi y‟ubukristu n‟uburere bwiza bw‟abana”.

Ibi byose turabizirikana mu miryangoremezo yacu no mu mahuriro anyuranye,

yuzuzanya twihitiyemo ngo dufatane urunana, dufashanya kurushaho kumenya Imana no

kuyikorera mu buvandimwe bukwiye abo Kristu yitangiye ku musaraba akabagira abana ba Data

wo mu Ijuru.

Kuzirikana k‟urugo abantu bahuriramo si umwihariko wa Diyosezi ya Nyundo, biri mu

cyerekezo cya Kiliziya Gatolika kw‟isi yose. Inama ihuza Abepiskopi batorewe guhagararira

abandi(Synode des Evêques) ihuriye incuro ebyiri i Roma, itumiwe na Papa ari byo itekerezaho.

Papa yari yanadusabye gushyigikiza isengesho imirimo y‟izo nama kandi twarabikoze.

Mu gihe cyo kuzirikana ku bibazo by‟ingo, hagati ya ziriya nama zombi za Sinodi

y‟Abepiskopi, Papa yasanze ibyo twifuza kugeraho byose bitaba ku mbaraga za muntu ahubwo

tuzabikesha impuhwe za Data udukunda. Nibwo atangaje Umwaka wa Yubile idasanzwe

y‟Impuhwe z‟Imana watangijwe ku italiki ya 08/12/2015, ukazasozwa ku munsi mukuru wa

Kristu Umwami, taliki ya 20/11/2016.

Umwaka wa Yubile idasanzwe y‟Impuhwe z‟Imana muri Diyosezi ya Nyundo

ntiwadutunguye, bitari ukuvuga ko twari tuzi ko uzashyirwaho, ariko kuva mu gihe cya Sinodi

ya Diyosezi (13/11/1998-17/11/2001), n‟igihe tugize umwaka wo gusuzuma aho tugeze dushyira

mu ngiro imyanzuro yayo muri 2011, twahaye umwanya w‟ibanze intego yo guharanira kuba

abanyampuhwe nka Data wo mu Ijuru. Twumvise ko ariyo nzira yonyine izaduha kugera ku

ntego yacu y‟uko “ubukristu bugomba kutubyarira ubuvandimwe nyabwo”.

Ubuvandimwe nyabwo ntibwashoboka tudafite umutima nk‟uwa Data wo mu ijuru uhora

ashakashaka intama yazimiye kandi urukundo rwe ntirugamburuzwe n‟ubuhemu buhora

bugaruka bwa muntu. Data ni imfura idahinyuzwa n‟ubupfayongo bw‟abo icyaha

cyakomerekeje. Urukundo rwe rurahebuje. “Koko Imana yakunze isi cyane bigeza aho itanga

Umwana wayo w‟ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo

bw‟iteka” (Yh3,16). Abo yitangiye ni abanyabyaha yacunguye akabagira abavandimwe.

Mu rwandiko rusoza Sinodi Musenyeri Alexis HABIYAMBERE yaratubwiraga ati:

“Kuri twebwe abakristu twasanze ubwiyunge bugamije ubumwe budusaba kwicisha bugufi

tukiyunga n‟Imana, tukisuganya mu mitima no mu bitekerezo byacu, tugasenga kugira ngo

tudaheranwa n‟inzika, tugasaba imbabazi abo twahemukiye kandi tugatanga imbabazi” (Dushoje

Sinodi ariko dukomeje imihigo II,4 p 6). Ibi ni byo tugiharanira no muri uyu mwaka w‟Impuhwe

z‟Imana.

Abanditse muri iyi n° ya 42 y‟Umusemburo w‟Ubusabane mu gice cya mbere aho bavuga

ibyatuma urugo rukomera nabo bagiye bagaruka ku nama mu rugo, ko ubwumvikane bujyana no

kwumva ibitekerezo by‟uwo mubana utigize intagondwa, k‟ugusaba imbabazi kandi natwe

tukaziha abandi. Ibi biratwibutsa impanuro Umushumba wa Diyosezi yacu yaduhaye mu

ibaruwa isoza isabukuru y‟umwaka wa 10 dushoje Sinodi agira ati: “Ababana mu rugo bazitoze

kwicisha bugufi, gusabana imbabazi no kuzihana. Bazace mu rugo rwabo imvugo zihembera

Page 6: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

6

amacakubiri zitoza abana kwanga abo badahuje ubwoko, akarere n‟ibindi abantu bashobora

guheraho bivangura. Ahubwo bazabatoze kumenya ko twese twaremwe mu ishusho y‟Imana, ko

muri Kristu turi abavandimwe”(Tubadukanye imbaraga, imihigo yacu izira gucogora II, 1 p 4).

Kuba abanyampuhwe nka Data wo mu ijuru uko tugiye kubyitoza muri uyu mwaka

bizubaka imiryango, bigarure n‟abari baratannye.

Byinshi mu byo mugiye gusoma byanditswe n‟abitegereje imiryango iriho ubu bagasanga

hari henshi hari ibibazo bishingiye k‟ukutagira ifatizo, kubura ibintu shingiro ababana bemera

kimwe, bubaha ndetse basanga kubicaho ari uguhemuka: Izo ndangagaciro rusange ku bakristu

nyamara zirazwi. Ijambo ry‟Imana rirazitwereka; bagiye bagerageza kubyerekana, abandi

bakanagaragaza uko no mu muco wacu hari byinshi abantu bashingiraho byubatse imiryango na

kera kose. Icyakora koko ibihe biha ibindi bikazana ibyabyo uko amateka ahura n‟ibituruka

impande zose. Ubu ho nta mupaka ukiriho, turi mu ruhurirane rw‟ibitekerezo n‟imico, bisaba

ubushishozi no kumenya uwo uriwe n‟icyaguha amahoro arambye, umuntu ntabe nyamujya iyo

bijya. Niyo mpamvu ari byiza gukomeza kubyunguranaho ibitekerezo.

Hari uwasanga ibyanditse aha bitamunyuze, cyangwa bitageze ku ngingo yashakaga,

ubusabane twifuza ni uko na we yatwereka uko abona ibintu, tukungurana ibitekerezo. Kujora

ibyanditswe biroroha, nyamara kugira icyo ukora ngo ugaragaze icyo urushije abo wanenze

bikaguma. Tuzatezwa imbere n‟abadatinya kwigabiza abiha gusesengura iby‟abandi gusa,

badashobora kugira icyo babasumbya.

Icyakora Kiliziya yacu ntiyihebye, kuko ifite abato bumva, bashaka kugana Imana.

Murabyibonera nimusoma imihimbazo, ingendo ntagatifu n‟inyigisho zibitangirwamo.

Urubyiruko n‟abana bato ntibiganda, ntibatinya umunaniro, bishimiye kugana Imana. Inyigisho

bahabwa zirabanyura bagasaba ko byose byazongera bidatinze. Si uguhurura. Ni ishyaka

ry‟abakunda Imana. Abakuru mu nzego zinyuranye badafatiye kw‟icyo kibatsi Roho w‟Imana

yashyiditse mu mitima, ngo bahembere kandi benyegeze baha urwo rungano ibyiza rwifuza,

baba batengushye Kristu ubatuma. Amahirwe dufite ni uko ab‟ingenzi babyumvise kandi bakaba

bakirwa neza dukurikije ibyanditswe aha. Ntawashidikanya ko uyu mwaka wa Yubile idasanzwe

y‟Impuhwe z‟Imana uzaduteza indi ntambwe.

Abandika nimukomeze kugirango ibigenda bikorwa bitazajyanwa n‟umuyaga,

tubizigame mu nyandiko n‟abazavuka bazasanga. Nimureba amazina y‟abanditse

murashimishwa n‟uko hari abantu badacogora, badahwema kudusomera mu byo abandi

babonaga ari ibirori bisa, bo bagasomamo inyigisho bagira ngo itwungure. Mujya mubibona mu

nyandiko za Jacques Ntaruvugiro utuma twese dukurikira Umubyeyi w‟Abakene akatugeza ku

Isoko y‟ubugingo ari We Jambo w‟Imana. N‟abakambwe nka Ignace Banyaga ntibatangwa mu

birori by‟urubyiruko bakaba ari nabo bavuga uko bibashimisha, kandi babizeza ko ikivi bateruye

kitazabura abacyusa. Ikirushijeho gushimisha ni uko mu byanditswe aha inyandiko icyenda zose

zanditswe n‟abafaratiri. Ni ya mizero yavuzwe haruguru dusanga mu rubyiruko. Nibajye mbere

Kiliziya irabakeneye, kandi nibabe maso, urumuri rubayobora rube Ivanjili, ibyotsi iyi si ivubura

ntibizigere bibapfukirana.

Muri uyu mwaka w‟Impuhwe abafaratiri ba Diyosezi ya Nyundo batangiye igikorwa

cyiza cyo gusangiza barumuna babo uko banyuzwe n‟impuhwe z‟Imana, ndetse bagashakira

hamwe nabo uko nabo bazigaragaza aho batuye. Ni ibyo rwose na Papa yifuza kuri bose, asubira

mu ijambo rya Yezu ati: “Nimube abanyampuhwe nka Data wo mu ijuru”.

Umusemburo w‟Ubusabane wifuza ko ubutaha twazasangizanya ku “Mpuhwe”,

Umunyarwanda azumva ate? Azigaragaza ate? Ese hari icyo ubukristu bwunguye ku myumvire

no ku bikorwa by‟impuhwe? Imyumvire mishya imurikiwe n‟Ivanjili yashyigikirwa ite? Ingero

z‟abanyampuhwe batubera icyitegererezo ntizizabure kuratwa, hazatangwe n‟icyerekezo

cy‟ibikwiye gukorwa kugira ngo impuhwe zumvikane nk‟uko Ivanjili izigisha, yo isoza ibyiza

byari bisanzwe mu mico y‟abantu ikabinonosora.

“Umwaka mwiza w‟Impuhwe z‟Imana”.

Padiri Fabiyani RWAKAREKE

Page 7: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

7

Yubile idasanzwe y’Impuhwe z’Imana

IBARUWA YA NYIRICYUBAHIRO MUSENYERI ALEXIS HABIYAMBERE, S.J.

UMUSHUMBA WA DIYOSEZI YA NYUNDO, ISHISHIKARIZA ABAKRISTU

KUDACIKANWA N’INGABIRE ZA YUBILE IDASANZWE Y’IMPUHWE Z’IMANA.

Basaserdoti,

Bihayimana,

Bakristu bavandimwe,

« Mbifurije ineza n‟amahoro biva ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu »

(2 Tes.1,2). Nyirubutungane Papa Fransisko, ku itariki ya 13 Werurwe 2015 umunsi yizihizaga

isabukuru y‟umwaka wa kabiri atorewe kuba umusimbura wa Petero Mutagatifu, yatangaje ko

agiye gushyiraho umwaka wa Yubile idasanzwe y‟Impuhwe z‟Imana. Ku itariki ya 11 Mata

2015 yanditse ibaruwa isobanura iby‟uwo mwaka (Bulle d‟Indiction). Itangizwa n‟amagambo

y‟Ikilatini « Misericordiae Vultus », atubwira ko Yezu Kristu ari uruhanga tureberaho impuhwe

z‟Imana Data, rwo rukundo ruhoraho rutagira ikirucogoza. Wa mutima w‟Imana ubabazwa no

kubona akababaro kabo yaremye mu ishusho rye abakunze, banahemuka agakomeza kubakunda,

by‟agahebuzo akaba yaraboherereje Umwana We Yezu Kristu akabereka mu bikorwa urwo

rukundo rugera ku ndunduro mu rupfu n‟izuka rye. « Koko Imana yakunze isi cyane bigeza aho

itanga Umwana wayo w‟ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire

ubugingo bw‟iteka » (Yh. 3,16)

Mu rwandiko rwe Papa asobanura birambuye ibyerekeye uwo mwaka wa Yubile

idasanzwe y‟Impuhwe z‟Imana, akanaduha ibizadufasha kuwizihiza kugira ngo izo mpuhwe

zidusesekazweho. Yagennye ibihe bizatuma abasaserdoti babona umwanya wo gusobanurira

abakristu iby‟izo mpuhwe. Ndasaba abasaserdoti gusoma urwo rwandiko rurerure bitonze,

baruzirikane rubungure umutima ku giti cyabo, kandi bazanavomemo ibyo bazashyikiriza

abakristu. Mu byo Papa ateganya harimo ibintu bibiri by‟ingenzi :

1. Urugendo rutagatifu tugana ahagenewe kuba umuryango mutagatifu

2. Ibikorwa bwite by‟impuhwe bya buri muntu.

A.Umuryango mutagatifu

Umuryango mutagatifu ni umuryango wa buri Kiliziya yatoranyijwe abashoje urugendo

rutagatifu binjiriramo mu Kiliziya bikababera ikimenyetso ko binjiye mu mpuhwe z‟igisagirane

z‟Imana. Bisanzwe biba i Roma iyo habaga Umwaka Mutagatifu, ariko ubu Papa Fransisko

yahaye Abepiskopi b‟isi yose kuzagena ahazaba uwo muryango muri Diyosezi zabo.

Ku itariki ya 8 ukuboza, ku munsi wa Bikira Mariya utasamanywe icyaha niho umwaka

udasanzwe w‟Impuhwe z‟Imana uzatangira, ukazasozwa ku itariki ya 20 Ugushyingo 2016, ku

munsi mukuru wa Kristu Umwami. Papa yifuje guhuza itangira ry‟umwaka udasanzwe

w‟Impuhwe z‟Imana n‟isabukuru y‟imyaka mirongo itanu Inama Nkuru ya Vatikani ya kabiri

imaze ishojwe.

Ku wa kabiri tariki ya 8 Ukuboza 2015 niho Papa azafungura umuryango mutagatifu mu

gitambo cy‟Ukarisitiya cyo gutangiza uwo mwaka. Ni umuryango wa Basirika Nkuru y‟i Roma

yitiriwe Petero Mutagatifu. Ku cyumweru tariki ya 13 Ukuboza 2015, hazaba ari icyumweru cya

gatatu cy‟Adventi, Papa azakingura umuryango wa Basirika yitiriwe Mutagatifu Yohani y‟i

Latrani, ni yo Katederali ya Papa nk‟Umushumba wa Roma ikaba ityo Kiliziya Nkuru

Page 8: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

8

y‟Umushumba wa Kiliziya yose, Umusimbura wa Petero Intumwa. I Roma hari n‟indi miryango

ya Bazilika Papa yateganyije ko izafungurwa.

Kuri uwo munsi Papa yasabye Abepiskopi b‟isi yose kuzafungura Umuryango

Mutagatifu wateganyijwe kuri Katedrali zabo, bakanohereza intumwa zabo gufungura

Umuryango Mutagatifu ahandi haba harateganyijwe.

Muri Diyosezi ya Nyundo Umuryango Mutagatifu uteganyijwe kuri Katedrali ya Nyundo

n‟i Kongo Nili k‟Umurwa w‟Umubyeyi w‟Abakene.

Tugaruke ku by‟uwo Muryango Mutagatifu kuko hari benshi babyumvise ubwa mbere.

Ni umuryango usanzwe, ariko muri uyu mwaka wose uzaba ari ikimenyetso gikomeye cy‟uko

uwinjiriyemo ahabwa ingabire zigenewe uyu mwaka w‟impuhwe z‟Imana. Kugana ahari uwo

muryango bizaba ari urugendo rutagatifu nk‟uko tujya i Kibeho cyangwa i Kongo Nili, nk‟uko

ababishoboye bajya ahandi hantu hatagatifujwe n‟ibyahabereye. Ni urugendo umuntu yitegura,

byashoboka agahabwa inyigisho, akagarura umutima mu nzira iboneye, akicuza ibyaha,

agahabwa penetensiya, akemera no kugira uko yibabaza akora urwo rugendo. Byose bigasozwa

no kwinjirira muri uwo muryango abantu bagatura igitambo cy‟Ukarisitiya. Papa aravuga ati:

“Ndifuza ko uwemera wese abona rwose ubugwaneza bw‟Imana, ko asa n‟ubukozaho urutoki.”

Kugana uwo muryango bizabe uburyo bwo kugaragaza ubushake buvuye ku mutima

bw‟uguhinduka nyako. Abantu bazagane aho hantu hatoranyijwe bashaka kugarura umutima ku

Mana, kuva mu byaha no kwiyungura urukundo. Papa na none avuga ko urugendo rutagatifu ari

“ikimenyetso cyihariye cy‟Umwaka Mutagatifu” “ni ishusho y‟urugendo umuntu wese aba

arimo mu buzima bwe”: Ubuzima ni urugendo rutagatifu, umuntu ni umugenzi ukora urugendo

agana ku iherezo twifuza. Ati: “ kugira ngo umuntu yinjirire mu muryango mutagatifu, ari i

Roma, ari n‟ahandi, buri muntu akurikije uko intege ze zibimwemerera azigore akore

urugendo...” Maze kwinjira mu muryango mutagatifu bizabe nko kureka impuhwe z‟Imana

zikaduhobera ( nka wa mubyeyi w‟umwana w‟ikirara Ivanjili itubwira), noneho natwe

twiyemeze kuba abanyampuhwe nka Data wo mu ijuru” (reba M.V. no 14).

Papa yageneye abazakora urugendo rutagatifu indulgensiya ya Yubile, ni ukuvuga

impuhwe zishyitse zihanagura ibisigisigi icyaha cyateye muri twe. Duhabwa imbabazi zuzuye

mu Isakaramentu rya Penetensiya ariko icyaha kiba cyaradushegeshe tugasigarana inkurikizi

zacyo z‟intege nke zikomeza kudukururira ibibi, nizo dushaka ko Imana idukiza kandi ngo

itubabarire. Kugira ngo umuntu aronke izo mpuhwe za Yubile asabwa ibi bikurikira.

1.Guhabwa Penetensiya: Kwisuzuma ukagaya ibyaha byose ukicuza, ukabyirega ufite umugambi

wo kutazabisubira, ugahabwa imbabazi mu Isakramentu.

2.Kuzirikana ku mpuhwe z‟Imana: kumva ko impuhwe z‟Imana Data zidushakashaka niyo

twazimiye kandi ko Imana ari nyirimbabazi zidatezuka. Ntawe ukwiye kwiheba ngo Imana

ntiyamubabarira.

3.Guhabwa Ukarisitiya: abazakorera urugendo hamwe bazinjira mu muryango mutagatifu

bagiye gutura Igitambo cy‟Ukarisitiya.

4.Guhamya ukwemera: Umuntu yabikora avuga isengesho rya Nemera Imana Data, ashaka kuba

mu bumwe bwa Kiliziya.

5.Gusabira ibyo Papa yifuza: Umushumba wa Kiliziya afite ibyifuzo nk‟utwaye ubuyobozi

bw‟umuryango w‟Imana. Asaba ko nibura umuntu yavuga isengesho rya Dawe uri mu ijuru

azirikana ibyo yifuza.

Abarwayi, abakuze cyane, abafite ubumuga, abagororwa n‟abandi bose batazashobora

gukora urugendo rutagatifu bajya ahabigenewe, basabwa gutura ububabare bwabo, bukababera

uburyo bwo kwegera Imana. Babonye ababibafashamo nabo bahabwa Penetensiya

Page 9: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

9

n‟Ukarisitiya, bagahamya ukwemera, bakanasabira ibyo Papa yifuza. Papa avuga ko kuribo no

kumvira misa kuri radiyo biyunze na Kiliziya bashaka ingabire z‟uyu Mwaka Mutagatifu

w‟Impuhwe z‟Imana bazazihabwa. Yarazibahaye mu izina ry‟Uwamutoye akamushinga

kuyobora Kiliziya Ye.

Kubyerekeye abagororwa Papa yifuza ko abasaserdoti bafite ubutumwa mu magereza

babafasha gusobanukirwa n‟iby‟impuhwe z‟Imana. Mbere na mbere bakagarura umutima,

bakagaya rwose icyaha cyatumye bahanwa, bakiyemeza guca ukubiri na cyo, bakiringira

impuhwe z‟Imana zitagira uwo zisubiza inyuma iyo yicujije by‟ukuri. Papa avuga ko kuri bo

igihe bazaba bagaruye umutima bagahabwa Penetensiya n‟Ukarisitiya, kwinjira mu muryango

w‟icyumba bafungiyemo bizababera umuryango mutagatifu, bagahabwa indulgensiya ya Yubile

y‟Impuhwe z‟Imana. Papa arifuza ko muri uwo mwaka habaho imbabazi zirekura benshi

bicujije bakemera icyaha kandi bagafata umugambi wo guhinduka bashya.

B. Ibikorwa by’Impuhwe (cfr. M.V.no 15)

Kenshi muri Paruwasi urugendo rutagatifu abakristu bazarukora mu matsinda anyuranye:

imiryango y‟Agisiyo Gatolika, abapfakazi, abahereza, abakozi, abanyeshuri,... Ariko hari kandi

ikindi gikomeye Papa agarukaho cyane: ni ibikorwa bwite by‟impuhwe umuntu azakora

azirikana uyu mwaka w‟impuhwe, asaba kugira ngo nawe abe umunyampuhwe nka Data wo mu

ijuru. “Nimube abanyampuhwe nk‟uko So ari umunyampuhwe.” (Lk. 6, 36)

Ibikorwa by‟Impuhwe birimo ibice bibiri:

a)Ibikorwa bita impuhwe z‟umubiri (oeuvres de miséricorde corporelles) aribyo ibi:

a) Kugaburira abashonji

b) Guha icyo kunywa abafite inyota

c) Kwambika abambaye ubusa

d) Kwakira abanyamahanga, abari mu rugendo n‟abari mu kaga

e) Gusura abarwayi

f) Gusura abagororwa

g) Gushyingura abapfuye

b) Ibikorwa by‟impuhwe bijyanye n‟ubuzima bwa Roho (œuvres de miséricorde spirituelles)

h) Kugira inama abashidikanya mu kwemera

i) Kujijura abafite ubumenyi buke

j) Gufasha abanyabyaha guhinduka

k) Guhumuriza abababaye

l) Kubabarira abaducumuyeho

m) Kwihanganira amafuti y‟abandi

n) Gusabira abazima n‟abapfuye

Papa aravuga ati: “ Igihe cyose umuntu azakora kimwe cyangwa byinshi muri ibi bikorwa

by‟impuhwe azahabwa bidashidikanywa indulgensiya ya Yubile.” Ati: “Niyo mpamvu abantu

bakwiririye kwiyemeza kugira impuhwe kugira ngo bashobore guhabwa izi mbabazi zuzuye

Page 10: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

10

kandi zisesuye dukesha imbaraga z‟urukundo rw‟Imana Data, rutagira uwo rusubiza inyuma

(Cfr lettre au Cardinal R. Fisicella)

Abitabye Imana

Iyi ndulgensiya ya Yubile dushobora no kuyironkera abitabye Imana. Nk‟uko tubaturira

Igitambo cya Misa, dushobora no gukora bimwe muri ibi byateganyijwe aribo tuzirikana, tugira

ngo ibisigisigi by‟ibyaha bihanagurwe maze bakirwe mu ihirwe ridashira.

C. Uburyo bwihariye bwo kwizihiza Umwaka wa Yubile y‟Impuhwe z‟Imana muri

Diyosezi yacu.

1. Kugira ngo abakristu bazafashwe kujya mu rugendo rutagatifu bagana umuryango mutagatifu

ku Nyundo cyangwa i Kongo-Nili hateguwe gahunda y‟izo ngendo mu mwaka wose.

Twabivuganyeho n‟abasaserdoti. Buri Paruwasi ifite igihe yagenewe.

Abasaserdoti bazajyana n‟abakristu muri urwo rugendo, bazongera babibutse ibyerekeye

impuhwe z‟Imana. Izo ngendo zizasozwe n‟Igitambo cy‟Ukarisitiya.

2. Mu nyigisho zo kuri Paruwasi no mu miryango-remezo abantu bazibukiranye uko umuntu ku

giti cye yakora ibikorwa by‟impuhwe.

3. Hari ibikorwa rusange by‟impuhwe twatekereje ho mu nama y‟abasaserdoti, bitabujije ko

haba n‟ibindi, nabyo tuzabyiteho. Muri buri paruwasi, santarali n‟umuryango-remezo

hazateganywe urwibutso uyu mwaka w‟impuhwe uzadusigira. Abasaserdoti banyu bafite

urutonde rw‟ibikorwa bimwe na bimwe twagiye twumvikanaho. Bazarubagezaho.

Basaserdoti, Bihayimana, Bakristu bavandimwe,

Tugiye gutangira urugendo rurerure tuzirikana impuhwe zitangaje z‟Imana. Imana

iradukunda kandi yifuza ko nta n‟umwe wazimira ahera mu cyaha. Nka wa muririmbyi wa

zaburi tugire tuti: “ Nzaririmba iteka ryose, impuhwe zawe Nyagasani. ” (Zab. 89) Tujye duhora

twibuka ko turi mu rugendo rugana Imana. Hano ku isi turi abagenzi n‟ubwo dukunda kwizirika

ku by‟isi bigatuma duhemukira abandi. Uyu mwaka utubere umwaka wo gusaba imbabazi Imana

no gusaba imbabazi bagenzi bacu. “Utubabarire ibicumuro byacu nk‟uko natwe tubabarira

abaducumuyeho.” (Mt.6,12) Utubere umwaka wo gutanga imbabazi no kwiyunga. Nimureke

Imana itubohore imitima, maze amahoro aganze mu mitima yacu, mu ngo zacu no mu mibanire

yacu. Uyu mwaka wa Yubile idasanzwe udukangurire kwita ku batishoboye, ku bari mu bibazo

binyuranye bibaremereye. “Hahirwa abagira impuhwe kuko bazazigirirwa.” (Mt. 5,7)

Bikira Mariya Mubyeyi ugira ibambe, tube hafi muri uru rugendo rwa Yubile idasanzwe

y‟impuhwe z‟Imana.

Bikira Mariya Mubyeyi w‟Abakene, tuyobore kuri Yezu soko idakama y‟impuhwe,

utubere ikiramiro mu mibabaro yacu.

Bikorewe ku Nyundo ku wa 22 Ugushyingo 2015

k‟umunsi mukuru wa Kristu Umwami.

+ Alexis HABIYAMBERE, S.J.

Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo.

Page 11: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

11

Ingo zihamye zibereye Kristu

IBYASHYIGIKIRA INGO MU MUCO W’ABANYARWANDA

N’UKO UBUKRISTU BWABYUNGANIRA BUKABYUZUZA

Muvandimwe usoma iyi nyandiko ivuga muri make ku buzima bw‟umuryango, ni

ukuvuga bimwe mu byawushyigikira bigatuma uba koko igicumbi cy‟ubuzima, ibiwototera muri

ibi bihe ndetse n‟ibiwusenya, gira amahoro y‟Imana.

Mbere yo kugira icyo tuvuga ku muryango cyangwa urugo rwo muri ibi bihe, mureke

tubanze dusubize amaso inyuma turebe gato urugo rwo hambere. Tubona ko rwubakirwaga ku

muco no ku bupfura byarangaga abanyarwanda, rugashyigikirwa n‟ababyeyi ku mpande zombi,

abagize umuryango mugari ndetse n‟inshuti. Urugo rushya rwagirwaga inama kandi rugaterwa

inkunga z‟uburyo bwose. Muri iki gihe ariko tubona ko ingo zacu zugarijwe na byinshi bizisenya

kandi nyamara zishyigikiwe n‟amategeko agenga umuryango ndetse n‟Iyobokamana. Aha

byumvikane neza ntidushaka gupfobya amategeko cyangwa ubukristu, ariko ikigaragara ni uko

ubupfura bugenda bukendera ndetse n‟umuco wacu ukagenda wivanga n‟imico mvamahanga

cyane iy‟i Burayi.

Ikindi n‟ubwo umubare w‟abemera ari munini cyane ugereranyije n‟abatemera, ibi

bitabuza bamwe mu bemera gusenya ingo bagatatira amasezerano bagiranye imbere y‟Imana.

Hari igihe rero usanga hari abambaye ubukristu nk‟ikirango (etiquette) kiri ku mwambaro

w‟inyuma kandi nyamara ubukristu bwacu bukwiye kuba umwambaro w‟imbere kuri roho,

tukihatira buri munsi kubaho ku buryo bukwiranye n‟iryo zina.

MBERE YO GUSHYINGIRWA

Umuhango wo kurambagizanya ntiwabagaho hagati y‟umuhungu n‟umukobwa ahubwo

byakorwaga n‟ababyeyi b‟umuhungu bafashijwe n‟uwo bitaga umuranga.

Bubahaga ababyeyi babo bagakurikiza inama bagiriwe bakubaha n‟abo bavindimwe.

Kurambagiza byari umwihariko w‟umuryango ubyara umuhungu ,bubakaga bashyigikiwe

n‟ababyeyi. Nta muhungu wisabiraga nta nuwirambagirizaga byose babikorerwaga n‟ababyeyi.

BAMAZE GUSHINGA URUGO

Ababyeyi bahoraga hafi y‟abana babo ngo ejo batananirwa n‟urugo bagasenya.

Umugore yagiriraga icyubahiro cyuzuye umugabo we.

Nubwo umugabo hari ibyemezo bimwe na bimwe yafataga atagishije umugore inama ibikorwa

bihambaye by‟urugo byo babanzaga kubiganiraho.

Igihe habaye amakimbirane mu bashakanye yakemurwaga n‟ababyeyi mbere na mbere mu

ruhande rw‟umuhungu, byananirana bakabona kwitabaza uruhande rw‟ababyeyi b‟umukobwa

Mu rukerera abashakanye bateruraga ikiganiro ku iterambere ry‟urugo rwabo. Umugabo yitaga

ku mirimo iteza imbere urugo.

Yitaga ku mutekano w‟urugo n‟abarurimo bose .Yitwaga myugariro umugore akitwa mutima

w‟urugo kuko yabaga mu rugo akita ku turimo two mu rugo ku bana by‟akarusho akita ku

mugabo we muri cya cyubahiro akamenya kumuzigamira icyo akunda. Urugero agacuma ko ku

musego kataburagamo inzoga.

UKO UBUKRISTU BWAKUNGANIRA IBYASHYIGIKIRAGA INGO MU MUCO

W‟ABANYARWANDA BIKABYUZUZA

Ababyeyi bakwiye gutanga uburere bwa gikristu bategurira abana kuzaba ababyeyi beza. Ni

ukuvuga kubatoza ubuzima bw‟isengesho. Urubyiruko rukigishwa guha Imana umwanya

w‟ibanze mu migambi yarwo. Umuranga wawe akaba Imana, ukayisaba uwo muzabana.

Gushishikariza abasore n‟inkumi kubana gikristu birinda ibintu byose byatuma bishyingira.

Page 12: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

12

Inyigisho ku mibanire y‟abashakanye zikitabirwa

Kwimakaza urukundo rw‟umugabo n‟umugore

Gufasha abashakanye gusobanukirwa cyangwa guha agaciro indahiro zijyanye n‟isakaramentu

ry‟ugushyingirwa.

Kiliziya ikwiye gushyira imbaraga muri serivise y‟ubusugire bw‟ingo. Abapadiri muri za

paruwasi bagafata umwanya wo kubibwira abakristu, kuko dukeka ko hari abatazi ko iyo serivisi

yo guteganya imbyaro ihari muri za paruwasi zabo.

Kwamagana ubutane n‟ubuharike.

Gushishikariza abashakanye gusengera hamwe mu rugo rwabo, mu makoraniro y‟abasenga, mu

miryango y‟agisiyo Gatorika no kwitabira imiryango remezo.

Icyashyigikira ingo z‟abanyarwanda cy‟ibanze ni isengesho kuko urugo rutuwemo n‟Imana nta

ntonganya, nta busambo , ahubwo rusendera amahoro, umunezero n‟urukundo rukomoka kuri

Kristu.

IBYUGARIJE INGO MURI IKI GIHE N‟IBIZISENYA

Shitani ntiyigeze itinya kwinjirana Adamu na Eva ngo ihungabanye umubano wabo mu buzima

busendereye ibyishimo Imana yari yarabambitse.

Shitani ntiyicaye, n‟uy‟umunsi iragenda yinjira mu bantu ndetse by‟umwihariko mu ngo

z‟abashakanye, igamije kudutandukanya n‟urukundo rw‟Imana no gusenya urukundo rukwiye

kuba hagati y‟abashakanye bakiri kumwe ndetse n‟abadafite ayo mahirwe yo kuba bakiri

kumwe.

Kugirango tubashe kurwana iyi ntambara mu ngo zacu, ni ngombwa ko twikingiriza ingabo

y‟umutamenwa ariyo : isengesho ridahuga.

IBYUGARIJE INGO N‟IBIZISENYA

Gushinga urugo hatabanje kubaho igihe gihagije cyo kumenya neza uwo muzabana.

Urugero: guhurira mu tubare mu kabyiniro, mu bukwe n‟ahandi hatandukanye hatabaha igihe

cyo kumenyana bihagije.

Gukunda ibintu.

Kurangamira ibintu akaba ari byo uha agaciro kurusha uwo muzarushingana, bitihise umuryango

buri wese akomokamo, amashuri n‟akazi ku mpande zombi nayo ni inzitizi ishobora gutuma

hatabaho ubumwe bukomeye kandi bugumaho.

Kudategurwa ku buryo buhagije.

Inyigisho zigenewe abitegura gushinga urugo ntizihagije kuko zitangwa mu gihe gito. Aha

Kiliziya yashyiraho uburyo bwo kubashishikariza no kubategurira gukomeza kwitabira

inyigisho zigenewe abubatse ingo.

Ubukene.

Nabwo bamwe babugira impamvu yo kubinjiza mu mwijima wo kwiheba bityo bikaba

n‟intandaro yo gusenyuka

Ubusambanyi.

Nacyo ni icyorezo kiriho muri iki gihe haba ku mugabo cyangwa umugore. Abacana inyuma

bashobora kwanduriramo indwara nka sida bikaba byabaviramo gusenya urugo.

Kubura ikiganiro ku bashakanye.

Ikiganiro nk‟abashakanye ni ngombwa kugirango bateze imbere urugo rwabo.

Amadini anyuranye.

Mu rugo rumwe iyo hatari ukwemera kumwe shitani ibona ubwisanzure bwo gucogoza bwa

bumwe mwari mufitanye bikaba inzira yo kurusenya

Kutabwizanya ukuri.

Mu kiganiro cy‟abashakanye nanone iyo hatabayemo kubwizanya ukuri sekibi abona aho

yinjirira abatandukanya. Iyo batabwirana nk‟uko twabivuze haruguru niho usanga kenshi

nk‟umutungo w‟urugo batawuziranyeho, umwe yamenya ko hari ibyo mugenzi we amuhisha

ugasanga cya kizere yaramufitiye kirayoyotse. Kubura ubwisanzure kuri mugenzi wawe

bigatuma wabitsa amabanga y‟urugo umuntu wo hanze, ukamugirira icyizere kurusha uwo

mwashakanye biteza ibibazo iyo habaye urupfu rutunguranye.

Page 13: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

13

Guha umwanya w‟ikirenga ubuzima muri iki gihe.

Muri iki gihe hari ibintu bidutwara umwanya munini tukibagirwa n‟ibijyanye n‟ingo zacu.

Twavuga nk‟akazi, ubucuruzi, amashuri, byose ni byiza mu buzima bwacu ariko bikagira uburyo

biganirwaho nk‟abashakanye bakabiha umurongo ngenderwaho utababangamiye kugirango

birinde imitego ya sekibi iri muri iryo terambere.

IBINDI TWAVUGA BYUGARIJE INGO

Ubwikunde; ubusambo; uburyarya; gutinyana; kugira agahararo; kutemera ikosa ryawe;

ibikomere; kutava kwizima; gufata icyemezo wenyine; amabwire; kwikuza; kudaha umwanya

Imana mu buzima bwanyu.

Ntitwasoza tutavuze ku bijyanye no kuboneza urubyaro bitavugwaho rumwe ku bashakanye

bamwe na bamwe. Hari ubwo umwe yumva hakoreshwa imiti n‟ibikoresho byo kwa muganga

undi akumva hakoreshwa uburyo bwa kamere.

Nyagasani akeneye ko tumurekurira ingo zacu akazigenga ugushaka kwacu akagutegeka, maze

urukundo rw‟umugabo n‟umugore rugakomeza kuba urukundo rwuzuye rushyigikiwe n‟ikiganza

cy‟Imana.

GUTAGAGUZA NO KWAYA MU BUKWE NO MU GUSHYINGURA

Abanyarwanda barangwa n‟umuco bihariye mu bihe by‟ubukwe ndetse no mu bihe by‟ibyago.

Iyo mu muryango nyarwanda hari umuntu washyingiwe, wahawe isakaramentu, wizihije

isabukuru kimwe n‟indi mihango ijyanye n‟ibyishimo, habaho gukoresha umutungo w‟uwagize

ibyo birori ndetse akiyambaza n‟abavandimwe be n‟incuti ze ngo bamutwerere. Ibi bikorwa

n‟igihe cy‟ibyago nk‟urupfu. Impamvu zo gukoresha umutungo mwinshi ziranyuranye nk‟uko

tugiye kubiganiraho.

Muri kamere nyarwanda, harimo gusangira akabisi n‟agahiye. Igihe umuryango washyingiye

umwana w‟umuhungu cyangwa w‟umukobwa uba wishimye. Ibyo byiza wanga kubyihererana

dore ko biryoha bisangiwe maze ugatumira abavandimwe n‟incuti ndetse n‟abaturanyi. Mu

mibanire y‟Abanyarwanda, iyo umuvandimwe agutumiye, umutahira ubukwe ukumva utagenda

imbokoboko, cyane cyane ko muri ubwo butumire haba harimo no gusaba inkunga. Ishobora

kuba amafaranga, inzoga cyangwa ibiribwa.

Nyir‟ugukoresha ubukwe akora iyo bwabaga ngo ashimishe abatumirwa be. Umutungo afite

awukoresha ategurira abashyitsi be ndetse rimwe na rimwe agafata n‟imyenda maze akongeraho

n‟intwererano bamuzaniye. Mu gutegura ubukwe, hashyirwamo ibikoresho bihenze

nk‟amamodoka menshi kandi akodeshwa ku giciro gihanitse kuko nayo aba ari ayo mu rwego

rwo hejuru. Hari imyenda y‟impuzashusho n‟impuzankano nk‟amakoti n‟amakanzu, imikenyero,

ibiribwa by‟ubwoko buhenze; muri byo harimo n‟imigati ihenze ( gateau) amoko y‟inzoga

atandukanye kandi ahenze hari n‟izo bamena ngo bari guhimbaza ibirori. Ibyo bigaragarira cyane

cyane mu migi.

Mu bukwe bwinshi, iyi mihango ijya kurangira isize ibibazo bikomeye by‟ubukene ku ruhande

rw‟ababyeyi ndetse no ku rugo rushya.

Hari n‟ubwo nyuma y‟iminsi mike y‟ubukwe, abashyingiwe bahitamo kugwatiriza no

kugurisha bimwe mu bishyingiranwa. Iki gihe rero, uyu muryango utakaza agaciro kawo hagati

yabo, mu bavandimwe, mu baturanyi no mu nshuti.

Hari ubwo mu muryango haba ibyago. Abavandimwe n‟inshuti baratabara bamwe na bamwe

bakaza bitwaje amafunguro, amafaranga n‟ibindi byafasha uwagize ingorane. Iyo ibyo byago ari

urupfu, byo usanga ari agahomamunwa. Hagurwa isanduku ihenze n‟imva ihenze. Nyuma yo

gushyingura, hanyobwa inzoga nyinshi, hagategurwa amafunguro ahenze hamwe n‟ibinyobwa

bihanitse mu minsi y‟ikiriyo no ku munsi wo gukura ikiriyo. Uyu muryango wagize ibyago, uba

ukeneye kwisana no gusanwa, mu gihe isana n‟isanwa bisimbuzwa kwisahura.

Haba mu byago cyangwa mu byishimo, mu muryango w‟abanyarwanda habaho gutagaguza no

kwaya. Ni byiza gutegura ibijyanye no gutunganya imihango ya ngombwa hakoreshejwe

iby‟ibanze kandi biciriritse bityo umuryango ukihembera utera imbere.

Page 14: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

14

IBIBANGAMIYE UBUKRISTU N‟UMUCO NYARWANDA

Mu ntangiriro Imana yaremye umugabo n‟umugore maze ibaha ubu butumwa:

Kororoka: Gutanga ubuzima

Kugenga isi: Kuyitegeka mu kuri

Kuyigira nziza: gukomeza ibikorwa byuzuza ibyo Imana yatangiye (Intg 1,26-28).

Muntu yaremanywe ubwenge n‟ubwigenge; ibi akaba aribyo bimufasha kurangiza neza cyangwa

nabi ubu butumwa yahawe.

Isi irakataje mu iterambere ni byiza, yitaye ku burenganzira bwa muntu na byo ni byiza. Ariko

rero abantu batitonze ngo barebe neza ibi bishobora kuzaroha isi mu nyenga y‟ibibazo. Bamwe

baraharanira iterambere ryabo bwite baryamira abandi, ibihugu by‟ibihangage birakora intwaro

za kirimbuzi kandi ngo bishyize imbere uburenganzira bwa muntu.

Ibyototera ubuzima bwa muntu ni byinshi:

GUKURAMO INDA KU BUSHAKE

Hashize imyaka igera kuri itatu cyangwa ine no mu nteko ishinga amategeko y‟Urwanda iri

tegeko ritowe. Gusa rikareba abasamye bafashwe ku ngufu n‟abatewe inda n‟abo bafitanye isano

ya bugufi.

Ibi ariko ntibyakuraho ko uwaza abeshya yitwaje imwe muri izi ngingo atayikurirwamo. Ibi rero

ni ukwica kuko binyuranyije n‟umugambi w‟Imana Nyirubuzima

Umwana inzira yasamwamo iyo ariyo yose n‟uko yavuka kose ni umuntu.

No mu muco w‟abanyarwanda kuva kera cyari ikizira kuvanamo inda byari amahano !

Twakwibaza tuti : « kuki abantu bamwe bakuramo inda »

Mu byukuri gukuramo inda bifite imizi mu muco w‟abanyarwanda, kuko umukobwa wabyariye

iwabo umuryango usa naho umwambuye agaciro noneho mu kwirengera agashaka kuyikuramo

itaramenyekana, kuko ubusugi bw‟umukobwa bwamuheshaga ishema we n‟ababyeyi be.

KURINGANIZA IMBYARO

Ababyeyi benshi muri iki gihe bafite ubwoba bwo kurera bigatuma bifuza kubyara bijyanye

n‟ubushobozi bwabo ni byiza. Ariko uburyo bumwe bukoreshwa bukaba bunyuranyije

n‟ugushaka kw‟Imana ndetse bukaba bwabangamira ubuzima bw‟umubyeyi igihe afata imiti

n‟ibikoresho bimubuza gusama.

Nyamara hari ubundi buryo bwemewe na Kiliziya budafite ingaruka ku buzima bufasha

ababyeyi guteganya imbyaro.

UBUTINGANYI (HOMMOSEXUALITE)

Iri jambo rikoreshwa ku bantu babiri babana nk‟umugabo n‟umugore kandi bahuje ibitsina.

Iki akaba ari icyaha cy‟urukoza soni kibabaza Imana cyane. Twibuke ko aricyo cyatumye Imana

yibasira Sodoma na Gomora, ikarimbura abahatuye (Intg 19, 1-29).

Sekibi afite imigambi ikomeye yo gusenya ireme ry‟imiterere y‟umuryango. Ikibabaje n‟uko aba

bantu baba bafite uburenganzira bwo kwakira no kurera abana (adoption). Mwibaze rero

umwana uzakura agasanga ababyeyi be ari abagabo babiri cyangwa abagore babiri? Azamera ate

mu buzima bwe? Azaba muntu ki?

UBURENGANZIRA

Ibibangamiye umuntu biza byambaye umwambaro witwa uburenganzira: bwa muntu,

bw‟umugore n‟ubw‟umwana.

Urugero: Jenda (uburinganire n‟ubwuzuzanye) ni ihame ryaje rifite ibyiza byo kuba

byashyigikirwa ariko kandi hagomba ubushishozi kuko benshi bumvise vuba ijambo

“uburinganire” baritwara intambike bati ni ryari umugabo n‟umugore baringaniye ko n‟ Imana

ubwayo mu kubarema itabaringanije! Ku ikubitiro “ubwuzuzanye” ntibwahawe umwanya ariko

ubu ngubu izo ngingo zombi ziracengezwa mu bitekerezo by‟abagize umuryango nyarwanda.

Umugore n‟umugabo bakwiye kujya inama kuko niba umugabo akoresha ubwenge cyane

Page 15: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

15

kurusha umugore, umugore nawe akaba akoresha umutima cyane kurusha umugabo, kandi utwo

akaba ari uturere tw‟ingenzi tugize umuntu bahamagariwe gushyira hamwe bakuzuzanya.

GUHUHURA (EUTHANASIE)

Iki nacyo ni ikibazo kibangamiye ubuzima, ubukristu n‟umuco wa kimuntu. Yenda twe

ntibiratugeraho ariko abavandimwe bacu hakurya y‟inyanja bo babigize umuco. Umuntu ushaje

utagifite umurimo bita ko ntacyo akimaze cyangwa umuntu urwaye babona ko atazakira

baramuhuta. Ibi binyuranye n‟ugushaka kw‟Imana ndetse n‟umuco wacu biragahera!

Hari n‟indi mico mibi igenda yaduka nko kwanga konsa ku bushake, kwanga kubyara ku

bushake n‟ibindi…

UMWANZURO Tumaze kurebera hamwe ibyashyigikiraga ingo mu muco w‟abanyarwanda n‟uburyo ubukristu

bwagenda bubyunganira, ibizugarije muri iki gihe n‟ibizisenya, birimo kwaya no gutagaguza mu

gihe cyo gushyingira no gushyingura; tumaze kubona kandi ibibangamiye ubukristu n‟umuco

nyarwanda, turasanga ababyeyi bakwiye gushishikarizwa kuba hafi y‟abana babo, bakaganira

nabo nk‟incuti y‟inkoramutima kuva bakiri bato, bakaganirizwa hakurikijwe ikigero cya buri

mwana. Ibyo bizabafasha gukura bifungurira ababyeyi babo.

-Ku basore n‟inkumi bitegura gushyingirwa, birakwiye ko Kiliziya yakongera igihe cyo

kubategura, kuko ubusanzwe bategurwa igihe kigufi cyane kandi baba bagiye kwinjira mu

muhamagaro utoroshye. Ni byiza kandi ko abagifite ababyeyi cyangwa abishingizi babo nabo

bajya bagira igihe cy‟umwiherero nabo bagahabwa inama zabafasha gukomeza guherekeza neza

ingo z‟abana babo. Byagiye bigaragara ko ingo zimwe na zimwe zagiye zisenywa n‟ababyeyi

bahora mu ngo z‟abana babo, rimwe na rimwe bibwira ko ariko kubagaragariza urukundo,

cyangwa se bumva ko aribo bagomba kubarangiriza ibibazo byabo byose. Hari n‟igihe

boherezayo barumuna babo, maze urugo rugatangirana n‟ibibazo byo kurera rutarabona

urubyaro: kwishyura amashuri n‟ibindi n‟ibindi… Ibyo bikaba byatuma batakibona ibyo

umuhungu wabo yabageneraga cyangwa yabakoreraga atarashaka , noneho bakaba babaye batyo

abanzi b‟umukazana wabo, aho kumubera ababyeyi. Ibi rero bibuza ubwisanzure urugo rushya, bikaba byakurura inzangano n‟amakimbirane mu

muryango mugari cyangwa ubwumvikane buke mu bashakanye, bikaba byanabasenyera.

Ni byiza ko niba hari icyo bafite bashobora gufashisha ababyeyi n‟abavandimwe bakibaha bari

mu miryango yabo, kandi bigakorwa ku bwumvikane bwa bombi nta kubitanga rwihishwa.

-Ku birebana na serivisi y‟ubusugire bw‟ingo, Kiliziya ikwiye gushishikariza abashakanye

kuyigana, abapadiri bakabibwira abakirisitu, kuko hari abatazi ko iyo serivisi yo guteganya

imbyaro ihari mu ma paruwasi yabo.

-Twe nka Kominote ya Emmanuel tugerageza gutanga umuganda wacu, dutegura amahuriro

y‟ingo (sessions des familles) n‟ay‟urubyiruko (forum des jeunes).

-Dufite kandi ishuri ry‟abasore n‟inkumi bitegura gushinga ingo, rimara amezi atandatu, rikaba

rikorera i Kigali Kicukiro n‟i Kibungo.

-Dutegura kandi urubyiruko rwose rurangije amashuri yisumbuye n‟abakiga muri Kaminuza,

kwinjira mu butumwa bwa Kiliziya mu ishuri ry‟Iyamamazabutumwa rimara amezi icyenda,

kandi tunabafasha gutegura neza umuhamagaro baba bahisemo. Iryo shuri ryakira n‟ urubyiruko

rutashoboye gukomeza amashuri, ariko rukaba ruzi gusoma no kwandika neza.

-Kominote kandi ifasha ingo z‟abashakanye n‟ababyeyi bibana mu nyigisho twita:

“urukundo n’ukuri”. -Na none mu rwego rwo gushyigikira no kunoza urukundo rw‟umugabo n‟umugore, kominote

itegura kenshi akagoroba k‟abashakanye (soirée des couples) bakagira umwanya wo

kwidagadura no gusangira, hagamijwe kubagarira urukundo rwa bombi.

Imana turi kumwe, nitwishime tunezerwe.

Communauté de l‟Emmanuel

Secteur Gisenyi

Page 16: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

16

UMURYANGO NI INDORERWAMO Y’UBUZIMA:

UFITE UBUTUMWA BWO KUBUSIGASIRA

INTANGIRIRO

Muri iki gihe aho tubona ibintu bigendera ku muvuduko udasanzwe, turasabwa kugenda

tugira imyumvire n‟imyifatire irushijeho gusobanuka ndetse no gusobanukirwa kugirango

dushobore gahangana n‟ibi bihe tugezemo ndetse n‟ibiri imbere. Ibi ndabivuga kuko igihe

cyose tutabasha kumenya kubaho tumurikiwe n‟Ivanjili, ngo tuyoborwe n‟ umutimanama

n‟ubwenge, umurongo w‟ubuzima urabura; mbese tukabura igisobanuro. Ubuzima rero

igisobanuro cyabwo kigomba guturuka mu muryango, kuko ariho bufite inkomoko n‟icyicaro.

Uko tubizi, tukavuka ari uko habanje kubaho umubonano ukomoka ku mubano w‟umugabo

n‟umugore bahujwe n‟urukundo, ibi ari byo bigaragaza ishusho y‟umuryango dusanga mu

ntangiriro y‟iremwa ry‟ibiriho. N‟uko Imana irema muntu mu ishusho ryayo. Ibarema ari

umugabo n‟umugore ibaha ishingano zo kubyara bakororoka ndetse n‟iyo kugenga isi (Intg 1,

27-28). Umuryango nk‟ipfundo ry‟ubuzima, tuhavoma byinshi bituranga mu gihe cyacu cyose

cyo kubaho. Aribyo: ubuzima, uburere n‟umuco. Ubuzima burabanza, ariko agahugu kabuze

umuco karazima, naho uburere bugaha umurongo mwiza ubuzima; kuko ngo uburere buruta

ubuvuke. Iyo uburere bubuze mu buzima bwa muntu, ubuzima na bwo burahazaharira bukaba

bwaba umwaku! Atari kuri nyirabwo gusa, ahubwo no ku bo babana kuko ababera umutwaro

aho kubabera igisubizo. Muri iki gihe tubona byinshi bishobora kugeza ubuzima bwa muntu

habi; kuko bimunga umuryango bikawubangamira mu kuzuza inshingano zawo.

Bikawubangamira no mu bijyanye no gutanga uburere. Ibi rero tutabyitondeye twazagira

abantu babera imitwaro isi dutuye, aho kuyibera ibisubizo. Ibintu biragenda bitera imbere

ndetse ukaba wanavugako bisiga benshi. Ikoranabuhanga, itumanaho, siyansi,

ubukungu…bigendeye kandi bigengwa n‟ibihugu by‟ibihanganjye nk‟Amerika n‟Uburayi,

birashyirwa imbere ndetse bigashaka no kuba byasimbura uruhare rw‟ababyeyi mu

miryango. Ibi n‟ibyo kwitonderwa na buri wese!

1. IJAMBO UMURYANGO RISOBANURA IKI?

Mu kinyarwanda iyo umuntu ateruye akagira ati : «Inkingi imwe ntigera inzu». Aba avuze

ibintu byinshi dushobora kugenderaho dusobanura iri jambo rifite ibisobanuro birenze ibyo

umuntu ashobora kwibwira ataritinzeho. Iyo umuntu avuze “umuryango”,uhita wumva urugo

rwa naka rugizwe n‟umugabo, umugore n‟abana. Ariko rero umuntu ashobora no kuvuga

umuryango nyarwanda, w‟abantu… Ibi byose rero bigaragaza isano abantu mu mibereho

yabo, baba bafitanye.

Umuryango rero tuvuga aha, tugendeye ku ibaruwa ya Mutagatifu Papa Yohani PawuloII,

yise Inkuru Nziza y‟Ubuzima (Evangilium vitae) no92, twavuga ko ari igicumbi cy‟ubuzima,

aho ubuzima bwo mpano y‟Imana, bushobora kwakirwa by‟ukuri kandi bukarindwa ibyonnyi

ibyo ari byo byose buhura na byo, umuryango kandi ni ahantu ubuzima bushobora gukurira

hakurikijwe ibisabwa kugirango umuntu akure neza. Ni yo mpamvu uruhare rw‟umuryango

ari runini kandi rukaba nta kindi cyarusimbura kugira ngo umuco w‟ubuzima uhame. Uru

ruhare rero kandi rugaragarira kandi rugashimangirwa na bwa bwuzuzanye bw‟umugabo

n‟umugore bo bayobozi b‟ibanze b‟umuryango, bagirirana mu rukundo. Aha iyo buri wese

mu bagize umuryango yujuje inshingano ze, aba afashije undi babana mu muryango kuzuza

inshingano ze bwite. Ntabwo aziyuzuriza we ubwe, kuko atibereyeho! Ahubwo ariho ngo

Page 17: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

17

afashe abandi kubaho. Ni yo mpamvu, abagize umuryango bagomba gutahiriza umugozi

umwe.

Iyo dusomye mu gitabo cy‟indangagaciro z‟umuco nyarwanda ku rupapuro rwa 23, batubwira

ko „„umuryango‟‟ ari ipfundo fatizo ry‟ubumwe n‟ubuzima bw‟abawugize, ni ishingiro

ry‟umuryango rusange w‟abantu ukaba n‟igicumbi gitorezwamo umuntu kuba umuntu

nyamuntu no kugira ubumuntu, kikigirwamo kubana n‟abandi. Mu kinyarwanda umuryango

ni isangano ry‟abawugize : abakurambere, abakambwe, ababyeyi, abana, abuzukuru

n‟abuzukuruza. Mbese muri make, umuryango ugizwe n‟abakurambere, ababakomokaho

ndetse n‟abazabakomokaho.

2. ZIMWE MU NSHINGANO Z‟UMURYANGO

a) Ni bande bemerewe gushinga urugo ?

Tugendeye ku mahame shingiro y‟uburenganzira bw‟urugo, ingingo ya mbere, dusanga

abantu bose bafite uburenganzira bwo guhitamo bisanzuye imibereho ibanogeye, bityo bakaba

bahitamo gushaka bagashinga urugo cyangwa bakiyemeza kudashaka. Ibi bikajyana no

kuzuza inshingano za buri cyemezo cyafashwe mu bwisanzure. Ni yo mpamvu, iyi ngingo

ivuga ko umugabo wese n‟umugore wese bagejeje igihe cyo gushaka kandi babifitiye

ubushobozi bafite uburenganzira bwo gushyingiranwa no gushinga urugo nta vangura iryo ari

ryo ryose.

b)Inshingano bahamagarirwa.

Uyu muryango rero nka Kiliziya yo mu rugo, ufite n‟umuhamagaro wo kwamamaza ,

guhimbaza no kuba umugaragu w‟inkuru nziza y‟ubuzima. Ni ubutumwa bureba

abashakanye, bo bahamagarirwa mbere na mbere gutanga ubuzima no kububungabunga,

bashingiye ku mutima bagomba guhora bavugurura, wo kumva neza ibijyanye no kubyara,

nk‟ikintu cyihariye kigaragariramo ko ubuzima bw‟abantu ari impano yakirwa kugirango na

none yongere itangwe mu rukundo. Mu kwibaruka ubuzima bushya, ababyeyi babona ko niba

umwana ari imbuto iturutse mu rukundo rwabo bombi, uwo mwana na we ahinduka impano

yabo bombi: ni impano ivubuka mu yindi mpano. Umuryango muri rusange usohoreza

ubutumwa bwawo bw‟ibanze, ari bwo bwo kwamamaza inkuru nziza y‟ubuzima, mu kurera

abana ari yo mpano y‟Imana basangiye kandi ikabashimisha rwose. Ubu burezi bugomba

gutangwa mu magambo, mu ngero, mu bibahuza n‟abana babo, mu mahitamo bagira buri

munsi, mu mvugo bakoresha no mu bindi bikorwa byuje urukundo ababyeyi bakora bagirira

umuryango…Ababyeyi batoza abana kubaho mu bwisanzure busesuye bugaragarira mu

bwitange, babatoza kandi kubaha abandi, ubutabera, kwakirana abandi umutima mwiza,

kungurana n‟abandi ibitekerezo (mu dukino, mu magambo…), gufasha abandi, ubufatanye

n‟indi migenzo myiza yose yafasha umuntu kubaho no kwakira ubuzima nk‟impano. Ni yo

mpamvu, kurera gikirisitu bishyigikira ukwemera kw‟abana kandi kugafasha gusubiza

umuhamagaro aba bana bagezwaho na Nyagasani. Ubu burezi nibwo buha abana igisobanuro

cyimbitse ku bijyanye n‟imibabaro mu buzima ndetse n‟urupfu. N‟uko ababyeyi bakabafasha

mu kubyumva mu buhamya bunyuranye babagaragariza nk‟igihe bita ku bantu bababaye

bahura nabo, ababa hafi yabo, kwita ku barwayi babagaragariza impuhwe n‟urukundo, kwita

kubageze mu za bukuru, kubarwaza, kubaganiriza ndetse no gusangira na bo. Ibi rero

bizashimangirwa n‟izindi nyigisho abana bahererwa mu muryango mugari w‟abantu (mu

matsinda y‟abana mu miryangoremezo, mu mashuri anyuranye, mu Kiliziya cyangwa mu

nsengero…) (Inkuru Nziza y‟Ubuzima no 92).

Page 18: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

18

3. ABAGIZE UMURYANGO BAGOMBA KUBANA BATE KUGIRANGO

BYITWE UMURYANGO

Umuryango tubona ubu ufite inkomoko kandi ushinze imizi, nk‟uko nabivuze mu ijambo

ry‟ibanze, mu ntangiriro y‟iremwa ry‟ibiriho. Ari nayo mpamvu tuza kureba uko abakirisitu

bambere babagaho mu muryango n‟ibyo basabwaga kuzuza ngo barusheho kunogera Imana.

Iyo dusomye ibaruwa ya Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakolosi dusangamo

kubana gikirisitu mu ngo. Mu Kinyarwanda baca umugani ngo “ahari abantu ntihabura

urunturuntu”. Maze bakawuzuza bagira bati “ahari abagabo ntihapfa abandi”, ndetse abandi

bati “Abagiye inama Imana irabasanga”. Aha Mutagatifu Pawulo atanga inama zo kubana

mu ngo mu mahoro agira ati:

«Bagore, mujye mworohera abagabo banyu nk‟uko bikwiye, mubigirira Nyagasani. Bagabo

namwe nimukunde abagore banyu, mwoye kubabera abanyamwaga. Bana, namwe nimwumvire

ababyeyi banyu muri byose, kuko ari byo binyura Nyagasani. Babyeyi namwe ntimugatonganye

abana banyu ngo mubatoteze ubutitsa, mutazabakura umutima. Bagaragu, nimwumvire ba

shobuja bo kuri iyi si muri byose, mudakorera ijisho, nk‟aho ari abantu mushaka gushimisha,

ahubwo mubigirane umutima utaryarya, mwubaha Nyagasani. Icyo mukora cyose, mujye

mugikora mwimazeyo nk‟abakorera Nyagasani, atari ugukorera abantu, muzirikana ko

muzahembwa na Nyagasani umurage yageneye abe. Nyagasani Krisitu niwe mukorera. Ugira

inabi wese azayiturwa, kandi bose bazagenzerezwa kimwe. Namwe ba shobuja mujye muha

abagaragu banyu ibitunganye n‟ibikwiye, mwibuka ko namwe mufite shobuja uri mu Ijuru»

(Kol3,18­4,1).

Naho ibaruwa Pawulo yandikiye Abanyefezi ,agira inama ababana mu rugo yo koroherana

kubera igitinyiro cya Krisitu. Abagore bakorohera abagabo babo nk‟aho babigirira Nyagasani;

agakomeza agira ati :”koko rero umugabo agenga umugore we nk‟uko Krisitu agenga Kiliziya

akanayibera umutwe ukiza umubiri wose. Nk‟uko rero Kiliziya yumvira Krisitu bityo n‟abagore

nibajye bumvira abagabo babo muri byose . Namwe bagabo nimukunde abagore banyu nk‟uko

Krisitu yakunze Kiliziya ye,maze akayitangira” (Ef5,21­25). Ngurwo urukundo rugomba

kuranga buri wese mu bagize urugo. Buri wese akabikora azirikana ko afasha uwo babana

kwiyubaka no kunogera Imana; kandi bigakorwa mu rukundo. Iyo bitabaye ibyo habonekamo

ababangamira abandi kubera kuba ba Nyamwigendaho, gusahira inda, kwikuza... Ibi rero byaba

binyuranye kandi n‟indangagaciro z‟umunyarwanda nyawe, aho batubwira ko abagize

umuryango bagomba kubahana. Bagira bati:”mu muryango, umugabo n‟umugore bafite

inshingano yo kubahana, ibyo bigatuma barushaho kumvikana. Ubwubahane ni ukwemera ko

abagize umuryango ko bashobora kugira ibitekerezo binyuranye ariko babihuza bikaba

imbarutso y‟iterambere. Abana ni ejo hazaza h‟igihugu, bagomba gukura batozwa kubaha

ababyeyi, abakuru muri rusange, bakagomba kwiyubaha bo ubwabo, no kubaha abo baruta

ndetse n‟urungano (Indangagaciro z‟umuco w‟u Rwanda, urupapuro rwa 24). Niyo mpamvu

umuryango ugomba kuba mbere na mbere imvano y‟ibyishimo by‟ubu buzima kuri buri muntu.

Agahora yishimiye kuwuturamo, yaba umwana ndetse n‟ukuze.

4. NI IBIKI BIBANGAMIYE UBUZIMA BW‟URUGO MURI IKI GIHE?

Iyo urebye, usanga kuri iki gihe hagenda havuka uburyo bushya bw‟ibibangamira umuryango

mu nshingano zawo ndetse no mu mibereho yawo. Ni na ko kandi, hagenda hagaragara kandi

hagahabwa intebe imico itandukanye, ikitwa ibigezweho, iterambere (Aha si ukurwanya

Page 19: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

19

iterambere, kuko twese tuzi ibyiza ritugezaho)! Maze igaha ibikorwa bibi byibasira ubuzima,

isura ihisha ububi bwabyo, ariko byuzuye akarengane, ibi rero na byo bigakurura indi

mihangayiko itoroshye mu buzima bwa muntu w‟iki gihe: hari nk‟ibyibasira ubuzima

bidasobanurwa uko biri n‟ababishinzwe (ibijyanye no kuringaniza urubyaro: ibinini, udupira,

inshinge…), hitwajwe impamvu zinyuranye. Hakaba rero hashobora kugira abaharenganira,

biturutse ku bumenyi buke cyangwa ku cyizere baba bafitiye ababibabwira; hanyuma

bakazibuka ibitereko basheshe!Aha ubwenge, umutimanama bya buri wese bijye bimuyobora.

Iyi mico usibye kuba igayitse, yangiza byinshi, ikaba yagira n‟ingaruka zizahaza ubuzima kandi

z‟igihe kirekire.Hari n‟ibindi byo kwitonderwa na muntu w‟iki gihe:

•Turebye ukuntu ingo z‟iki gihe zishingwa kuri bamwe, biteye inkeke: gushingira ku mitungo,

ubukungu, ubukwe buhenze,… aho gushingira ku rukundo. Iyo ubwo buhashyi bubuze

cyangwa bugashira namwe murumva igikurikiraho…

•Imbuga nkoranyambaga nazo zaragaciye mu guhanahana amafilimi n‟amashusho

y‟urukozasoni, hari n‟ababyeyi1 bereka abana babo aya mashusho, arindagiza benshi mu

rubyiruko ndetse n‟abakuru ntibasigaye, agatuma bakwishora mu ngeso mbi z‟uburaya ndetse

n‟ubwomanzi, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry‟abana b‟abakobwa, ababana

bahuje ibitsina, kubana n‟inyamaswa, gucana inyuma kubashakanye…

•Uburenganzira bw‟umugore bwirengagiza ubw‟umwana; n‟uko hakaba hakwemerwa

gukuramo inda bigambiriwe, n‟uko ubwo umubyeyi akikora munda (akihekura)2.

•Muri iki gihe abashakanye batandukana bakomeza kuba benshi, ababana batarashyingiranwa.

•Hari no kudaha agaciro amasezerano abantu baba bagiranye babana, bakimura urukundo,

ubukirisitu; maze bakimika inyungu za buri muntu ku giti cye, akihugiraho n‟uko umuntu

akabura uwo babana kandi amureba.

•Ibibazo bijyanye n‟amashuri abeshywa abantu (Buruse zo kujya kwiga hanze y‟u Rwanda),

hagamijwe kubashora mu ngeso mbi batabizi, abasore n‟inkumi bakahazaharira…

•Ibibazo umuryango wasigiwe n‟intambara ndetse na jenoside yo mu w‟1994: imfubyi,

abapfakazi…

•Imyumvire itariyo, idatandukanya uburenganzira n‟inshingano,uburinganire

n‟ubwuzuzanye. Ugasanga hagati y‟ababyeyi hari uguhangana gushingiye ku kutuzuza

inshingano za buri wese; hanyuma buri wese akagira ati „„ni uburinganire‟‟. Umwana akaba

ahanganye n‟ababyeyi be kuko atakoze ibyo agomba gukora ati „„ese si uburenganzira

bwanjye?‟‟Aha tugomba kumenya ko iyo umuntu yuzuza inshingano ze mu mahoro, aba

yubahiriza n‟uburenganzira bw‟undi; naho iyo umuntu ashyira imbere uburenganzira bwe

gusa kandi atubahiriza inshingano ze, aba abangamira ubw‟abandi.

Ibi byose rero n‟ibindi tutarondoye nk‟indwara z‟ibyorezo (SIDA), kuba abagize urugo

bataba hamwe ku mpamvu zinyuranye nk‟amashuri, akazi ndetse n‟ibindi, bihangayikishije

benshi muri iki gihe bakaba bakumva bihebye; ibibazo si byo biri hejuru y‟ubuzima, Imana

ishobora byose, niyo mugenga w‟ubuzima. Kuba rero umuntu yajya mu bapfumu, cyangwa

mu bahanuzi bateye iki gihe ni ukwibeshya cyane n‟ukuyoba! Nuko rero niturebe aho

ubuzima bwacu buturuka n‟aho bugana; maze`aho gutinya icyica umubiri ariko kidashobora

1Ku babyeyi kirazira …gushora abo wabyaye mu ngeso mbi.Indangagaciro z’umuco w’u Rwanda p.25.

2 Ku babyeyi kirazira kwihekura, Mu gitabo n’urupapuro byavuzwe haruguru.

Page 20: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

20

kwica ubugingo dutinye ushobora kurohera icyarimwe umubiri n‟ubugingo mu nyenga

y‟umuriro (Mt10,28).Tugomba kubaho dukurikiza indangagaciro z‟Ivanjiri ya Yezu Kristu.

Iterambere turishakemo ibitwubaka, ibyatugirira nabi tubireke; turikoreshe ariko ntiritugire

abacakara! Tumenye ko kubaka atari ugusenya ari ukugereka ibuye ku rindi.

UMWANZURO

Mu byukuri umuryango wugarijwe n‟ibibazo bitari bike muri iki gihe, ariko nk‟ipfundo

ry‟ubuzima; ibi bibazo ntabwo bireba bamwe ngo hagire uwo bisiga. Ni yo mpamvu umuntu

wese ahamagarirwa kwita ku muryango, gufasha abafite ibibazo bimwe na bimwe

kubisohokamo, gukoresha impano wahawe n‟Imana wubaka ubuzima ufasha n‟abandi

kubugira aho kububangamira.

Muri iki gihe tugomba no kumenya ko „„ibishashagirana byose atari zahabu‟‟.

Tumenye kubungabunga ubuzima bwacu ndetse n‟ubw‟abandi, kuko amagara araseseka

ntayorwa.Urukundo mu miryango rube ishingiro ry‟umubano w‟abayigize. Mu byukuri

ubukirisitu twakiriye nibutubere umwambaro twambara aho turi hose, twirinde kuba

akazuyazi, kuba nyamujya irya n‟ino, nyamujya iyo bigiye. Tube abagabo bo guhamya ibyo

twemeye kandi duhore twiteguye no guha igisubizo n‟igisobanuro kuri abo bose batubaza ku

bijyanye n‟ukwemera kwacu (1P3,15).

Fratri Jean de Dieu NIYONSENGA

G.S. de Nyakibanda.

Page 21: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

21

TURENGERE UMURYANGO TURANDURA UMUCO WO KWISHYINGIRA

Muri iki gihe iyo witegereje neza usanga umuco wo kwishyingira ugenda ufata intera

idasanzwe. Urubyiruko rwinshi rwabigize umuco, rwitwaza impamvu nyinshi kandi zidafatika.

Ikigaragara ni uko bagira ngo bagiye gukemura ibibazo ahubwo bagiye kwirahuriraho amakara

yaka. Muri iki gihe kandi, urubyiruko rwitwaza impamvu zidafite ishingiro, rugahitamo gufata

inzira itari nziza rukishyingira ngo rurimo rurahunga ibibazo kandi aribwo rwikururira ibindi.

Mu by‟ukuri, Imana iduhamagarira gushinga urugo cyangwa kuyiyegurira burundu. Ni byiza ko

uhisemo umuhamagaro wo gushinga urugo, aba yujuje imyaka y‟ubukure isabwa, agasezerana

imbere y‟amategeko kandi akanasezerana imbere y‟Imana ( gushyingirwa gikristu).

Muri Paruwasi yacu ya Rambura, twiyemeje kurandurana n‟imizi umuco mubi wo kwishyingira

mu rubyiruko. Binyujijwe mu marushanwa y‟ imbyino, indirimbo, imivugo ndetse n‟ikinamico,

Paruwasi yateguye insanganyamatsiko igira iti:

“TWESE TURENGERE UMURYANGO TURANDURA UMUCO WO KWISHYINGIRA”.

Muri buri santarari urubyiruko rwasabwe gutegura ayo marushanwa rwerekana ingaruka zo

kwishyingira ndetse n‟ ibyiza by‟Isakaramentu ryo Gushyingirwa.

Ku cyumweru tariki ya 25/01/2015 twizihije umunsi mukuru w‟urubyiruko muri Paruwasi,

ninaho kandi twasoje ukwezi kwahariwe kurwanya umuco mubi wo kwishyingira muri

Paruwasi ya RAMBURA.

Umunsi mukuru wabimburiwe n‟igitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Paulin

MUSHIMIYIMANA ari nawe ushinzwe urubyiruko muri Paruwasi ya Rambura. Mu nyigisho

yagejeje ku rubyiruko yabasabye kwiyubaha kandi bubaha n‟Imana yo ibahamagarira gushinga

urugo binyuze mu Isakaramentu ryo gushyingirwa imbere y‟Imana n„imbere y‟umuryango

w‟abakirisitu. Nta mpamvu n‟imwe yatuma umuntu asanga uwo yakunze nijoro adashyigikiwe

kandi ngo abyereke n‟abandi. Yasabye urubyiruko kureka uwo muco mubi ndetse no kurenga

imyumvire y‟ababyeyi bamwe na bamwe bafite ibyo bitwaza bidafite shinge na rugero: ubukene,

guca inkwano z‟ikirenga, n‟ibindi. Yabwiye urubyiruko ko rugomba gutegura ejo habo hazaza

banashyira mu bitekerezo byabo, mu biganiro bagirana n‟abo bakundana ko bagomba kubana

bagasezerana byemewe n‟amategeko n‟imbere y‟Imana mu rwego rwo kwirinda ingaruka

ziterwa no kwishyingira. Yarangije abasaba kubera barumuna babo icyitegererezo nabo bagakura

batera ikirenge mu cyabo.

Nyuma y‟igitambo cya Misa, ibirori byakomereje aho. Habaye kugaragaza ibihangano

by‟urubyiruko binyuranye: imbyino, imivugo, indirimbo n‟ikinamico; aho urubyiruko ubwarwo

rwigaragarije uburyo bwo kurengera umuryango harandurwa burundu umuco mubi wo

kwishyingira.

Page 22: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

22

Ubutumwa bw‟ingenzi bukubiye mu bihangano by‟urubyiruko:

Zimwe mu mpamvu abasore n‟inkumi bitwaza maze bakishyingira ndetse n‟umuti wazo:

1)Ku bakobwa:

-Kwifuza: Abakobwa batanyurwa usanga aribo babuza abahungu gukora ubukwe ngo ntibabona

ibintu bicyuje ubukwe. Kwigereranya ngo ntabwo bakora ubukwe badafite biriya na biriya.

Kwemera uko uri, wowe n‟umukunzi wawe mugakoresha ubukwe bujyanye n‟urwego muriho

biruta gukoza isoni ababyeyi banyu mwijyana ntawe ubaherekeje.

-Uburara: Umukobwa w‟ikirara, usanga ahitamo kwishyingira kuko aba avuga ati ndindiriye ko

ubukwe bugera, abazi imico yanjye bazabwica ntibutahe. Ni byiza ko umukobwa arangwa

n‟imico myiza ku buryo n‟abaturanyi bamutangira ubuhamya mu gihe cyo kurambagizwa kwe.

-Gutendeka abasore : Gutendeka ni umuco mubi kuko umusore umwe mubo mukundana

ashobora kukwihutisha kubana mu gihe amenye ko hari abandi ufite, ariko kandi ushobora no

kubabura bose baramutse babimenye; ugomba kumenya ko “guhitamo ari ukuzinukwa kandi

hitamo imara ipfa”.

-Gukururana n‟umusore: Hari abakobwa benshi bagiye bashyingirwa batabiteganyije bitewe

n‟uko bakururanye n‟abasore bigatinda noneho ugasanga abasore bavuga bati n‟ubundi uri

umugore wanjye ntaho wirirwa ujya akaba arongowe ntawe ubizi kubera agakungu. Urasabwa

kuba umukobwa w‟umutima, uzi kwizigama, ukirinda gufata ibyemezo utabanje kugisha

umutimanama.

-Gutwara inda mbere y‟ubukwe: Abakobwa bamaze gutwara inda kubera ko bakubaganye mbere

y‟imihango y‟ubukwe yemewe, usanga noneho aribo bahendahenda abasore bati njyana kuko

iwacu bamenye ko ntwite sinabona icyo mvuga. Kubyirinda rero ni ikintu cyatuma ukoresha

ubukwe nk‟abandi bakobwa bose bitwaye neza.

Page 23: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

23

2) Ku basore:

Hari impamvu nabo bikururira n‟izo bitwaza: kwifuza, uburara, gutendeka abakobwa,

gukururana n‟abakobwa, ubupfubyi, ubukene, gukoresha ubukwe kuri ubu birahenze cyane.

Abasore kandi bavuga ko abakobwa b‟iki gihe usanga abakwitwa abari b‟ukuri ari mbarwa.

Ubupagani, ubusinzi n‟ibindi …..

Icyo dukwiye kumenya ni uko ubusanzwe mu muco nyarwanda umuntu ntacyuza ubukwe

wenyine, abavandimwe n‟inshuti n‟abaturanyi baramutwerera, ibintu bikagenda neza ntabyifashe

wenyine.

3) Uruhare rw‟ababyeyi :

Kudashyigikira umubano uri hagati y‟abana babo igihe bashaka gushinga urugo: bitwaza ko

umuryango ukennye, n‟ibindi …

Ababyeyi batsimbarara ku nkwano zihanitse zituma abakobwa bahitamo kwishyingira.

Kera mu Rwanda no mu muco warwo umukobwa yakobwaga inka kuko nta mafaranga

yabagaho, ndetse utaragiraga inka ntiyaburaga kurongora kuko yasabaga umugeni akamuhabwa

aribyo bitaga “Gutenda”. Ubu ibintu byarahindutse cyane, muri iki gihe ifaranga riravuza

ubuhuha kugira ngo umusore abashe kurongora.

Amakimbirane y‟ababyeyi mu rugo no gutoteza abana mu rugo aho bagira imvugo itari nziza:

“nta bagore babiri mu rugo, nta bagabo babiri mu rugo”, n‟izindi.

Ubusinzi n‟ ubusambanyi mu muryango: ababyeyi bahora bapfa gucana inyuma.

Ingaruka zo kwishyingira:

Urubyiruko cyane cyane mu ikinamico no mu mivugo, rwagaragaje ko: kuri ubu mu nkiko

n‟ubujyanama mu by‟amategeko, imanza nyinshi usanga zishingira ku mitungo, ubutaka

n‟izungura. Impamvu zibitera akaba ari uko bamwe bashaka abagore benshi cyangwa

bagashakana mu buryo butemewe n‟amategeko, bityo bigakurura ibibazo bijyanye

n‟uburenganzira bw‟abana ku mitungo y‟ababyeyi babo, abana bihakanwa n‟ababyeyi n‟ibindi

bikunze kubaho.

Urubyiruko kandi rwanagaragaje ibyiza by‟Isakaramentu ry‟ugushyingirwa (gushinga urugo

binyuze mu buryo bwemewe n‟amategeko no gusezerana imbere y‟Imana).

Iyo umusore n‟inkumi basezeranye, buri wese aba ahaye agaciro undi cyane cyane umukobwa.

Kuko nk‟iyo umugabo agiye gupagasa (gushaka akazi kure y‟urugo rwe) atarasezeranye

n‟umugore, usanga imiryango isigara imutesha agaciro, imwita indaya, nta burenganzira

busesuye afite ku by‟umugabo we. Ariko iyo basezeranye, buri wese aba abifiteho uburenganzira

bungana n‟ubw‟undi, n‟ababakomokaho bakagira uburenganzira busesuye ku mutungo

w‟ababyeyi babo, bityo ntihaboneke ibibazo.

Ibirori ndetse n‟amarushanwa byasojwe n‟ubusabane bw‟urubyiruko rwose, ari naho abatsinze

bihuje n‟insanganyamatsiko bashyikirijwe ibihembo byabo. Ibirori byasojwe na Padiri mukuru

wa Paruwasi ya Rambura Jean Bosco NYIRIBAKWE. Urubyiruko rwibukijwe ko umuco wo

kwishyingira ugomba gucika burundu muri paruwasi hose ko bitarangiranye n‟amarushanwa

Page 24: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

24

gusa. Basabwe kunonosora ibyo bihangano bakazajya kandi babyibukiranya aho bahuriye hose:

mu miryango remezo, mu nama, Santarari ndetse no kuri Paruwasi.

Muri Paruwasi ya Rambura ibikorwa byo guca umuco mubi wo kwishyingira bizakomeza

hatangwa ibiganiro, imyiherero inyuranye ku rubyiruko ndetse no ku bakirisitu muri rusange.

Hazagarukwa kandi kenshi ku byiza n‟akamaro k‟Isakaramentu ry‟UGUSHYINGIRWA.

Fratri Dominique NDAGIWENIMANA

Stagiaire muri Paruwasi ya Rambura.

Page 25: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

25

URUGO MU MUGAMBI W’IMANA (1)

Bakristu bavandimwe, ku munsi mukuru w‟abalayiki w‟umwaka ushize, twari twihaye

insanganyamatsiko yagiraga iti: “INGO ZACU NIZIGENGWE NA ROHO W‟IMANA”

(Rom 8,14). Twazirikanye birambuye ku bibazo binyuranye byugarije ingo muri ibi bihe turimo.

Kubera ko Sinodi y‟Abepiskopi izaba mu kwezi k‟Ukwakira 2015, izafata imyanzuro ireba

umuryango, dukomeze gusabira Kiliziya n‟abayobozi bayo, kugira ngo imyanzuro izafatwa,

izafashe ingo z‟abashakanye gusohoza ubutumwa Imana yabahaye bwo kubyara no gutegeka isi.

Insanganyamatsiko y‟uyu mwaka yuzuzanya n‟iy‟umwaka ushize. Iragira iti: “INGO ZACU

NIZERE IMBUTO NZIZA” (Mt7,17). Koko rero, ingo zigengwa na Roho Mutagatifu, nizo zera

imbuto nziza.

Urugo ni igicumbi cy‟ubuzima, kandi kuva mu ntangiriro y‟ibyaremwe byose, Imana ubwayo ni

yo yagennye ko habaho urugo. Imana yaremye umugabo n‟umugore kandi ibarema mu ishusho

ryayo, ibaha umugisha n‟ubutumwa bwo kororoka n‟ubwo gutegeka isi n‟ibiyiriho byose (Intg 1,

27-28). Ubutumwa bwa mbere bw‟umugabo n‟umugore bashinze urugo, ni ugutanga ubuzima.

Ingo zacu rero zashinzwe n‟Imana, niyo mpamvu buri rugo rukwiye guhora rwunze ubumwe na

Yo. Ibyo rukabigeraho rwihatira kurangwa n‟imigenzo mbonezabupfura, hamwe n‟imigenzo

mboneramana, rukarangwa no gusenga, kuzirikana Ijambo ry‟Imana, gukunda guhabwa no

guhesha amasakramentu, yo twakiriramo ubuzima bw‟Imana n‟imbaraga zayo umuntu wese

akenera, kugira ngo ashobore kubaho ku buryo buyinyuze. Ingo zihatira kubaho nk‟uko Imana

ibishaka zirigaragaza. Ni za ngo, usanga umugabo n‟umugore bubahana, umwe akabona muri

mugenzi we bashakanye ishusho y‟Imana.Ugasanga bombi bishimanye, barangwa n‟ubufatanye

n‟ubwuzuzanye, bakajya inama muri byose, bagasangira byose, ku buryo ubuzima bw‟umwe

usanga ari bwo bw‟undi. Usanga umwe aterwa ishema na mugenzi we bashakanye, kandi

akamubonamo impano nziza yagenewe n‟Imana ho umufasha umukwiye, maze ikabagira umwe

igira ngo bombi bishime, banezerwe.

YEZU KRISTU NAWE YAHAYE AGACIRO URUGO

Yezu Kristu yahaye agaciro urugo, igihe yemeye kuvukira mu rugo rwa Yozefu na Mariya.

Urugo rwa Yozefu, Mariya na Yezu, ni urugo rutagatifu kuko rwavukiyemo Umukiza w‟isi yose

ari we Yezu Kristu, akarurererwamo, akarukuriramo mbere yo gutangira ku mugaragaro

ubutumwa bwe bwo kwigisha abantu. Abari bagize urwo rugo, aribo Yezu, Mariya na Yozefu,

babayeho mu bwicishe bugufi kandi bari bazi neza gahunda ikomeye Imana yari ibafitiye,

bahura n‟ibibazo bikomeye by‟ubukene, ibyo gutotezwa n‟ibyo guhunga igihugu cyabo,

nyamara ibyo byose ntibyababujije kubaho basingiza Imana. Urugo rutagatifu rw‟i Nazareti

rukwiye guhora rubera icyitegererezo ingo zacu zose. Nk‟urugo rutagatifu rw‟i Nazareti, ingo

z‟abakristu nazo, zikwiye guhora zigerageza kubaho ari ingo zibereye Imana, ziyobowe

n‟Ijambo ryayo, zibeshejweho n‟isengesho, kandi igihe cyose zigahora zisingiza Imana.

MURI IKI GIHE HARI IBYONNYI BYINSHI BYIBASIYE URUGO

Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa II, nawe yagize icyo avuga ku byonnyi byibasiye

urugo mu nyigisho ye “Ku Isakaramentu ry‟ugushyingirwa”. Yagize ati: “Muri iki gihe,

ugushyingirwa n‟urugo biri mu kaga. Abantu benshi bibatera kubabara, ari abashakanye, ari

Page 26: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

26

abana, ndetse ingaruka zabyo zikagera no ku gihugu cyose. Ibimenyetso bigaragaza ipfukiranwa

riteye ubwoba ry‟imico shingiro birahari:

-Hari ibitekerezo by‟amafuti byerekeye ubwigenge bw‟abashakanye bombi,

-hari ubwumvikane buke mu byerekeye ubutegetsi bw‟ababyeyi ku bana,

-Hari ingorane zigaragara ingo zihura na zo mu byerekeye imico zigomba kuraga abana, -

Hari n‟icyago cyo gukuramo inda kirushaho kwiyongera”.

Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa II, akomeza avuga ko mu byo abona bigayitse, harimo

nko :

-Gutesha agaciro ibitekerezo by‟ibyagezweho mu burenganzira bw‟ikiremwamuntu,

-Ubwumvikane buke busigaye bukabije hagati y‟abana n‟ababyeyi;

-Umubare w‟abatandukana ugenda wiyongera,

-Umuco mubi wo gukoresha ibintu (imiti) biburizamo kubyara;

-Abavuga ko gushyingirwa ntacyo bikimaze , ko byataye agaciro, n‟ibindi.

Iruhande rw‟izo ngufu zisenya, hari n‟ibibazo by‟imibereho y‟abaturage n‟iby‟ubukungu,

bimungira mu mizi imibereho y‟abashakanye. Papa Yohani Pawulo wa II ati: “Ugushyingirwa

n‟urugo biri mu mazi abira kubera ko kenshi ukwemera n‟agaciro k‟Iyobokamana

byazimangatanye”. Abashakanye, n‟abana babo bose, Imana nta kintu ikibabwiye.

Mu gihugu cyacu naho, muri iki gihe, hari ibyonnyi byinshi byibasiye urugo.

Twabishyira mu byiciro bikurikira:

a) Mu gihe cy‟imyiteguro yo gushinga urugo:

-Abasore n‟inkumi bifuza kurushinga, ntibagifata igihe gihagije cyo kumenyana;

-Hari ukutagisha inama abagize umuryango, ku buryo usanga umusore n‟inkumi, gahunda zabo

bazitura hejuru y‟ababyeyi babo.

-Hari ukubeshyana, kwirarira kugira ngo wereke uwo muzabana ko ukomeye.

-Hari ukudaha agaciro inyigisho zitegura abageni,

-Kurya ubukwe bubisi,

-Guheza Imana mu rukundo rw‟abitegura gushinga urugo

-Hari n‟abashakira indonke mu nkwano no mu bishyingiranwa.

b) Ku munsi w‟ubukwe:

-Hari abakora ubukwe buhenze, burenze ubushobozi bwabo, bigakurura ubutekamutwe

n‟ubuhemu. Ibyo bigakomeza gukurikirana urugo guhera mu ishingwa ryarwo, bityo rukaba

rwubatse ku musenyi.

-Hari ukwimika umuco w‟ikinyoma mu misango y‟ubukwe.

-Hari ukutubahiriza uko ibintu byakagombye gukurikirana mu gihe cy‟ubukwe: aho usanga

gusezerana imbere y‟amategeko ya Leta (marriage civil), bikorwa mbere y‟imihango yo gusaba

no gukwa.

-Kudaha agaciro gakwiye Misa yo gushyingira (gukererwa, kugira imyitwarire ishobora

kubangamira imihango y‟ugushyingirwa)

- Imyambarire idahwitse y‟abageni n‟ababagaragiye. -

Hari abahitamo abagomba guherekeza abageni (parrain, marraine, filles et garcons d‟honneurs),

batitaye ku idini babarizwamo.

Page 27: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

27

c) Mu gihe urugo rumaze gushingwa :

-Kutizerana, kubeshyana mu buryo bwo gucunga umutungo no mu zindi gahunda z‟urugo

-Kudafata umwanya wo kuganira hagati y‟abashakanye.

-Kutemera ikosa, kwihagararaho mu gihe hari umwe mu bashakanye wakosheje.

-Kutaba hamwe kubera impamvu z‟akazi, bigatuma bamwe badashobora kwifata, ahubwo

bagaca inyuma y‟abo bashakanye.

-Kudafatanya uburere bw‟abana, aho usanga biharirwa umwe mu bashakanye.

-Kutiha akabanga imbere y‟abana n‟imbere ya rubanda.

-Kugira imyitwarire idahwitse (ubusinzi, ubuzererezi, ubusambanyi, uburara, ubunebwe

n‟ibindi).

-Guhohoterana hagati y‟umugabo n‟umugore

-Ubwumvikane buke hagati y‟abashakanye, ku buryo bwo kwitegura kubyara n‟uburyo bwo

kuringaniza imbyaro.

-Isuku nke mu rugo, n‟ibindi..

*Ibiranga urugo rwiza:

-Urugo rwiza rurangwa no kwisunga urugo rutagatifu rw‟i Nazareti, rukarangwa

n‟ubwumvikane.

-Urugo rwiza rurangwa no kugira isuku no kwiyubaha, kwizerana, kubahana no koroherana.

-Urugo rwiza rugira ibanga hagati y‟abashakanye, rukamenya guteganya, nta gusesagura, kandi

rukagira uruhare mu iterambere ryarwo.

-Kwita ku burere bwiza bw‟abana, guha umwanya uhagije ikiganiro hagati y‟abashakanye, guha

umwanya isengesho mu rugo (ababyeyi n‟abana), kubana neza n‟abandi, nabyo tubisanga mu

rugo rwiza.

Umwanzuro: Muvandimwe, niba wubatse urugo, cyangwa witegura kurwubaka, bishimire

Imana, ubeho uzirikana uwo muhamagaro wawe, wirinda ibyakwangiriza ubuzima, ahubwo

uharanire guteganyiriza ku buryo bwose ejo hazaza.

Ibyo ukora byose ubikore ubiragiza Imana, kandi wunze ubumwe n‟abavandimwe bawe muri

Kiliziya.

_____________________________ (1) Byavuye mu butumwa bwagenewe abakristu ku munsi mukuru

w‟abalayiki tariki ya 14 Kamena 2015.

Page 28: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

28

GUSHINGA URUGO MU MUCO NYARWANDA, UBURERE BW’ABANA

N’UBUSUGIRE BW’URUGO

Umuco w‟abantu niwo usigasira ubumwe bwabo kandi ugasobanura abo bari bo mu rwunge

rw‟abandi bantu. Muri Paruwasi ya Kinunu, twagize amatsiko yo kubaza abakuru uko abantu

bo ha mbere aha babagaho mu byerekeranye n‟imigenzo mbonezabupfura, mbonezamana,

mbonezamubano ku bashakanye no ku babyitegura. Ni muri urwo rwego rero dufashijwe na

Padiri Mukuru, ku itariki ya 6 Kanama 2015, twaganiriye na bamwe mu basheshe akanguhe

bo muri buzimajyejuru babarizwa muri Paruwasi ya Kinunu, Santarali ya Remera.

Twagiranye nabo ikiganiro cyisanzuye ku buryo ibyo bavugaga bigaragaza ko ari ubuzima

babamo. Iki kiganiro kibaye mu mwaka Kiliziya y‟isi yose izirikana ku busugire

bw‟umuryango. Tugamije rero gushaka guhuza umuco nyarwanda n‟umuco w‟ubukristu.

Muri iki kiganiro twibanze ku ngingo eshatu: - Imihango yo kurambagiza, gusaba no gukwa, - Umubano hagati y’umugabo n’umugore, -Uburere bw’abana. Twatangiye tubabaza igituma umuco nyarwanda usa n‟uwihagije. Batubwiye ko umuco

karande w‟abanyarwanda ugizwe na za kirazira zitandukanye zituma abantu bitwararika mu

bikorwa bimwe na bimwe bishobora kuba bibi hagati y‟imiryango cyangwa ku muryango

nyarwanda ubwawo.

UBURYO BWO KUGARAGAZA KO UMUKOBWA CYANGWA UMUSORE AKUZE

Mu muco nyarwanda, kugira ngo umukobwa yerekane ko akuze cyangwa se n‟abandi bantu

bazamenye ko urugo runaka rufite umukobwa ukuze, umukobwa yarangwaga n‟isuku

n‟umwiteguro uhoraho, cyane cyane ariko agakubura umuharuro mu rukerera akageza kure

mbese hagahora hakeye. Yashoboraga rwose no kubwira nyina ko ashaka umugabo. Ku

musore we byabaga bitandukanye. Mu gihe umukobwa atari yemerewe gutembera cyangwa

se kugendagenda uko ashatse, umusore yari afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka.

Umuhungu yashoboraga kwivugira ko ashaka umugore. Iyo rero umusore yatinyukaga

kubivuga babanzaga kureba niba koko ari umwana wubaha ababyeyi n‟umuryango muri

rusange. Iyo yatahurwagaho amakosa yacibwaga ibihano mbere y‟uko bamusabira.

Bashoboraga kumuca inzoga n‟isekurume y‟ihene, ndetse n‟ibindi hakurikijwe imyitwarire

ye ku babyeyi no ku muryango we.

Mu muco nyarwanda rero, kenshi na kenshi bashyingiraga abataziranye. Mu by‟ukuri,

ababyeyi bo ubwabo nibo biyumvikaniraga bagashyingirana, biturutse mu gitaramo

bagabirana cyangwa se mu masezerano.

Imihango yo gusaba

Iyo rero ababyeyi babaga bamaze kwemeranywa gushyingirana, hakurikiragaho imihango yo

gusaba umugeni. Hagati aho habagaho abo bitaga abaranga ku mpande zombi ku musore no

ku mukobwa. Umuranga rero yabaga ari umuntu wizewe n‟umuryango akaba ari nka

maneko. Se w‟umuhungu niwe washakaga umuranga kugira ngo azamurebere niba koko uwo

mukobwa azashobora kubaka urugo, niba adasuzugura, adatukana niba kandi atari umunebwe

cyangwa se niba agira umuco. Umuranga rero yakoraga uko ashoboye kose akigenzagenza

muri urwo rugo agenzura imico y‟uwo muryango muri rusange n‟iy‟umukobwa

urambagizwa; niwe washoboraga gutanga amakuru yitonze ko umukobwa urambagizwa

ashobora gusabwa.

Page 29: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

29

Se w‟umukobwa nawe rero yashakaga umuntu wizewe n‟umuryango uzashobora kumurebera

niba koko uwo musore atari ikirara, atari umunebwe, ko umukobwa wabo atazafatwa nabi.

Abo rero iyo bamaraga gutanga amakuru ko nta kibazo, imiryango yashoboraga gutangira

imihango yerekeranye no gusaba no gukwa. Mu byerekeranye n‟imihango yo gusaba no

gukwa, ubusanzwe ababyeyi nibo basabiraga abana babo abageni.

Ariko hari igihe umuhungu yabwiraga se ko ashaka umugore nyuma akamwishakira,

yamubona kugira ngo se azamenye ko aho yagiye gusaba umugeni bamumwemereye

bamuhaga umushandiko w‟itabi. Iryo tabi umuhungu yararizanaga akarishyira ahantu se

akunda kwicara rizinze neza rikaba ikimenyetso cy‟uko umuhungu yemerewe umugeni aho

yari yagiye kumusaba. Nyuma y‟aho se agakurikirana indi mihango yo gusabira umuhungu

we.

Iyo ababyeyi bamaze kwemererwa umugeni, batangira gutura inzoga. Mbere na mbere

bazana inzoga bita imvunjarume (muri make iyi nzoga ntiyagiraga izina) bakavuga ko aho

hantu bahashaka ubuhake. Ikibindi cyazanye iyo nzoga nticyatahaga, barakimanikaga hamwe

n‟isuka byabaga byazanye. Icyo kibindi n‟iyo suka byamanurwaga iyo umugeni yabaga

yaratashye iwe amaze kubyara. Icyo gihe isuka yarakwikirwaga n‟ikibindi kikamanurwa

hanyuma bigakoreshwa imirimo yabyo isanzwe. Nyuma yo gusaba ubuhake, hakurikiragaho

inzoga ebyiri zo gushimira ubuhake ariko babivugaga babicamo amarenga kuko byabaga

bitaramenyekana neza. Hakurikiragaho umuhango wo gutegekesha. Muri uyu muhango

bashoboraga kubaca inzoga bashaka ariko ntizagombaga kurenga cumi n‟ebyiri, ntizijye

munsi y‟ebyiri. Nyuma y‟aho bababwiraga inzoga babaciye zo gusaba bakanabaca inkwano

maze bakabemerera umugeni, bakabaca inzoga z‟umuryango zo guhuriraho kandi

bakanahatangira umugeni.

Inzoga zakurikiragaho zitwaga izo gutebutsa (kugirango babashyingire vuba). Nyuma

y‟izo nzoga hakurikiragaho kujya gutera igikumwe nuko umugeni agataha ku bamusabye.

Ariko mbere y‟uko umugeni ahaguruka mu rugo, habanza kuza inzoga yitwa ikizeneko (inzoga y‟umubyeyi). Kugirango umugeni ahaguruke mu rugo, ba nyirasenge n‟abandi bo mu

muryango babaga bateranye bakavuza impundu akabona guhaguruka yigenza cyangwa se

ahetswe. Mu gihe habayeho kubengwa nyuma y‟uko impundu zavuze, cyaraziraga ko

umukobwa asubira mu nzu y‟iwabo ahubwo yajyaga nko kwa nyirasenge cyangwa se ku

baturanyi akaba ariho arara.

UMUHANGO WO KWARIKA

Iyo umukobwa yabaga amaze gushyingirwa ageze ku mugabo we, mu gihe kingana

n‟icyumweru yajyaga azinduka kare kare akajya kwa sebukwe agakora uturimo two mu rugo

ariko yarangiza agataha iwe kuko bo ntibatekaga kwa sebukwe baratekaga bakabashyira

ibiryo. Ibyo byabaga bigamije ngo nyirabukwe na sebukwe basuzume ko umugeni

babashyingiye adashira isoni, yubaha kandi ko atari umunebwe. Nyuma y‟icyo cyumweru

cyo kwarika, iwabo w‟umukobwa bazanaga inzoga zo gutwikurura. Muri icyo gihe rero,

inzoga zatanzwe z‟imiryango y‟umukobwa zarasubizwaga kuko umuryango wose watwaye

inzoga warayisubizaga ku buryo zashoboraga kurenga cumi n‟ebyiri.

Nyuma y‟umuhango wo gutwikurura, umugabo n‟umugore bashya bahabwaga

uburenganzira bwo kuguma mu rugo rwabo. Nyina w‟umusore yazanaga inkono nshya, ifu

y‟amasaka y‟ubugari, n‟ibindi byo guteka, nyuma agafatanya n‟umugore mushya gucana,

bakarika amazi y‟ubugari hanyuma bagasukiramo ifu rimwe uko ari batatu, nyirabukwe

w‟umukobwa agasonga ubugari byagera hagati akabahereza nabo bakabuhisha. Agafata

n‟imyaka yeze muri icyo gihe, agafatira rimwe n‟umugabo n‟umugore bashya bagasukira

rimwe mu nkono bagateka bigashya. Mbere y‟uko baryaho babishyiraga kwa sebukwe

hamwe n‟inzoga. Ibyo biryo byitwaga ubuteka. Hanyuma bahabwaga uburenganzira

busesuye bwo kwitekera. Nyuma y‟uwo muhango nibwo ababyeyi babagabiraga imirima yo

Page 30: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

30

guhingamo, bakabaha inka, n‟ibindi n‟ibindi; bikaba kandi n‟umwanya wo guha umunani

umuhungu.

Umugore n’umugabo mu rugo rwabo rushya

Mu rugo rw‟abashakanye, buri wese yabaga azi ibimugenewe gukora kugira ngo buri wese

agubwe neza mu rugo rwabo. Nubwo buri wese yabaga afite imirimo ye bwite

ntibyababuzaga kubahana no kuzuzanya uko babishoboye. Urugero: nk‟iyo bajyaga guhinga,

umugabo niwe wagombaga gutema aho bahinga kandi akagaruka gufatanya n‟umugore we

guhinga. Umugore nawe akaba azi ko gutera intabire no kubagara ari inshingano ze,

guhembera bikaba iby‟umugabo ariko gusarura bagafatanya. Bitewe rero n‟aho barerewe

n‟uko bakuze zimwe na zimwe muri za kirazira z‟umuco nyarwanda zikajya zibaranga mu

mibanire yabo.

Iyo umugabo n‟umugore batumvikanaga byagendaga bite? Umugore yashoboraga guhita ajya kwa sebukwe akabaregera umuhungu wabo. Umuhungu

ababyeyi be bakamuhana. Byabaho inshuro nyinshi umugore bakamwohereza iwabo, nibyo

bitaga kwahukana noneho bakohereza umugabo we gucyura yagera kwa sebukwe (iwabo

w‟umukobwa) bakamwirukana kuko bashoboraga kuvuga ko batamuzi (ibi birashoboka kuko

akenshi umuhungu yarambagirizwaga na se bakamuzanira umugore gusa rimwe na rimwe

aribwo bahuye bwa mbere). Umuhungu yaratahaga yabibwira se akamutonganya cyane kuko

amukojeje isoni aho yamusabiye bamwizeye. Nyuma se w‟umuhungu akajya gusaba

imbabazi mu izina rye ko babahemukiye, akagenda atwaye inzoga yo kuvugiraho ijambo. Iyo

bamwemereraga ko baramusubiza umukazana uwo mugore yatahanaga ibyo guteka muri uwo

mugoroba cyangwa akazana ibiryo bihiye. Byakomeza bikabije bakamuha uruhushya akajya

kwishakira ahandi. Yagera n‟ahandi byaba uko niho baca uyu mugani bati: “Nyina w‟umupfu

ntarara inzoga” bashaka kuvuga ko nyina nta burere yamuhaye.

Uburere bw’abana

Abana bose bari ab‟umugabo nubwo ari umugore wababyaraga akanabarera. Ariko rero

uburere bw‟abana bwatangwaga n‟umugore. Ubwitonzi, ikinyabupfura, ubusugi n‟ubumanzi,

isuku no kugaburirwa byari mu nshingano z‟umugore. Umugabo yaregerwaga umwana

wanze guhanwa na nyina kugira ngo amushyireho igitsure. Niho hava imvugo ivuga ngo iyo

umwana abaye ikigoryi yitwa uwa nyina, yaba umwana mwiza akaba uwa se. Abana rero mu

muco nyarwanda bari ab‟umuryango. Ni ukuvuga ngo nta muntu mukuru washoboraga

kubona umwana akosa ngo yigendere atamuhannye. Ntiyashoboraga kuvuga ngo ntiteranya.

Muri make rero iki kiganiro kiragaragaza uburyo imihango yo gusaba umugeni muri

paruwasi ya Kinunu Santarali ya Remera yagendaga ikurikirana kugeza ubwo umugeni

atahiye mu rugo rwe. Bikerekana umuco abana bakuranaga, uko ababyeyi babo babitagaho,

uko umugabo n‟umugore bakoraga mu rugo rwabo, ndetse bagafatanya no kurera abana babo.

Turabona ko mu muco wacu harimo byinshi dushobora kuvomamo maze bikadufasha

gushimangira umuco wa gikristu kandi uwo muco tukawugira ubuzima bwacu.

Fratri Jean Marie KWIZERA

Stagiaire muri Paruwasi ya KINUNU

Page 31: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

31

URUHARE RW’UMURYANGO MU ITERAMBERE RY’ABAWUGIZE

INTANGIRIRO

Mbere na mbere reka tubanze twibaze icyo umuryango ari cyo. Ubusanzwe iyo

bavuze umuryango twumva umugabo, umugore n‟abana. Abagabo babiri ubwabo cyangwa se

abagore babiri ubwabo, abo ntibakora umuryango.

Impamvu n‟akamaro k‟abashakanye bihiniye mu ijambo ry‟Imana aho Imana igira iti:

“Si byiza ko umugabo aba wenyine”( Intg.2, 18). Mu nyandiko zose zivuga iby‟iremwa

ry‟umuntu (Intg.1, 26-28; 2, 7-42) zigerageza gushyira ahagaragara ukuntu umuryango wari

mu mugambi w‟Imana kera na kare. Imana yasanze bidakwiye ko umugabo aba wenyine

bityo imuha umugore ngo amubere umufasha. Imana ibaha umugisha irababwira iti

“Nimwororoke, mugwire, mukwire isi yose, muyitegeke. (Intg 1, 28a). Adamu na Eva

baremwe mu ishusho y‟Imana, inabaha inshingano yo kororoka.

Umuryango ni ahantu umuntu avana ubuzima. Mu muryango ni ho mbere na mbere

umuntu yigira gukunda. Ni ho umuntu yigira imigenzo myiza, gukunda Imana ndetse

n‟ibiremwa byayo. Twavuga ko mu muryango ari ho hantu fatizo umuntu avana impamba

imufasha kuzaba umuntu uzira amakemwa iyo ibyo ahagomba yabihawe neza.

Twitonde, dushishoze, turebe kure, dusobanukirwe n‟ibimenyetso by‟ibihe. Ni ibihe

bibazo bibangamiye umuryango? None se ko abantu birukanka inyuma y‟ibije byose ngo ni

amajyambere, umuryango ntiwitabweho, cyangwa se bakawusobanura uko bishakiye? Bati

umugabo n‟umugabo, umugore n‟umugore bashakana! Iryo terambere ry‟ubwo buryo

ryatuganisha he? Nta handi ryatujyana uretse gupfusha abantu bahagaze. Nta gahinda rero

nko kwirukanka ariko utazi iyo ujya!

Reka twiyibutse bimwe mu byadufasha kubungabunga umuryango kuko aho ujishe

igisabo utahatera ibuye.

1. UBURERE BW‟UMWANA BUTANGIRA NYINA AKIMUSAMA

Mu muco wa kinyarwanda, iyo umwana yavukaga byabaga ari ibyishimo. Mbere na

mbere mu muryango, ariko kandi bikaba ibyishimo no mu baturanyi b‟urwo rugo kuko

umwana ni umugisha.Ibi bikatwereka impamvu umwana yitabwagaho na mbere y‟uko avuka.

Umwana igihe cyose nyina yabaga amutwite yitwaga inda. Bakagira bati:

“Nyirakanaka aratwite, afite inda y‟amezi aya n‟aya. N‟uko agahekera umwana atwite

kugira ngo inda yonke neza, kandi ngo umwana atarwara, azakure ari muzima. Icyo gihe

umubyeyi akifata neza, agafungura neza, akabigirira ahanini uwo aremerewe. Ababana na

we mu rugo bakirinda ikintu cyose cyamuhungabanya. Bakamurinda imirimo ivunanye,

akirinda icyamutera kurwara ndetse agakunda no kunywa imiti.3

Nk‟uko tumaze kubibona, uburere bw‟umwana butangira kare, bugatangirira mu

muryango noneho ubundi burere avana ahandi bukaza bwiyongeraho. Twabonye ko

3 Furere Yohani Kirizositomo KANANURA, Uburezi-shingiro bw‟i Rwanda, Butare 1980, urup. 9-10

Page 32: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

32

butangira bamutwite. Kuko uko umubyeyi yitwaye atwite bigira ingaruka kuri uwo ng‟uwo

azibaruka.

Niyonkwe: umubyeyi iyo yamaraga kuruhuka, uwo abyaye akarira, kwa kurira k‟umwana

kukaba ikimenyetso cy‟uko avutse asohoye, ko avukiye igihe. Abari aho bakavuza impundu,

kuko bungutse umuntu mu muryango.4

Mbega agahinda k‟ibyo twumva hirya no hino muri iki gihe! Ese birakwiye ko

umuntu ajugunya umwana yatwise amezi icyenda ngo n‟uko yatwaye iyo nda atari

abyiteguye? Hari noneho n‟udategereza ko avuka akamwicira mu nda! Nk‟ababyeyi

twongere dusubize agatima impembero dutekereze ku kuba umubyeyi icyo bivuga n‟icyo

bisaba. Ibi byose ni ingaruka zo kutumva agaciro k‟ubuzima no kumva nabi icyo ubwigenge

n‟uburenganzira ari cyo. Ngo mfite uburenganzira bw‟ibi n‟ibi. Ariko se ni nde ufite

uburenganzira bwo kuvutsa undi ubuzima ? Niba tudashyize buri kintu mu mwanya wacyo,

tuzavanga abantu n‟ibintu, ntitube tukibuka aho abantu n‟ibintu bava, mbese Imana tuyime

umwanya mu byayo ; bityo dukore ibizira, maze tube tubaye inkoramahano ! Ni ngombwa ko

tureka Imana igafata umwanya w‟ibanze mu buzima bwacu kuko ari yo dukesha byose.

2. INSHINGANO Z‟ABABYEYI KU BANA

a) Kubakunda

Ababyeyi bafite inshingano mbere ya byose yo gukunda abana babo. Ni yo nshingano

n‟izindi nshingano zishamikiraho. Kuko ibyo bakora byose ariko nta rukundo ntaho

bishobora gufata.

b) Kubungabunga ubuzima bwabo

Umwana akwiye kwitabwaho, akarindwa icyo ari cyo cyose cyamugirira nabi na

mbere y‟uko avuka. Nyuma yo kuvuka, umubyeyi we agomba kumufata neza, akamuha icyo

akeneye ariko cyane cyane umwana agakura yumva ko afite ababyeyi bamuhora hafi.

Ntitwibagirwe n‟ibindi byangombwa by‟ibanze nk‟ifunguro rimeze neza, imyambaro, aho

abarizwa, kandi akarindwa imirimo ivunanye: ya yindi ishobora kudindiza imikurire ye: mu

gihagararo no mu bitekerezo. Mu kubungabunga ubuzima bw‟abana, ababyeyi bagomba

kwitanga bagakora ibishoboka byose ngo bateze imbere urugo rwabo, bita ku mibereho

myiza y‟abagize umuryango wabo.

c) Kubaha uburere:

Umwana afite uburenganzira bwo kurerwa, akiga. Mu rugo ni ho hantu ha mbere

umwana agomba gutozwa ikinyabupfura, gusenga, n‟indi migenzo myiza. Ni ho agomba

gutorezwa gukunda umurimo, gukora neza ibyo agomba gukora. Iyo umwana afite iyo

ntangiriro y‟uburere mu muryango bamugomba, ku ishuri nk‟ahandi hantu avana ubundi

bumenyi, nta bimugora kandi n‟abarimu be bibafasha kumurera neza bamwitaho bya kibyeyi.

Kugira ngo umwana azatore neza inama ahabwa n‟ababyeyi be ndetse n‟abarezi be ku ishuri

ni uko na bo baba bagerageza kumuha urugero rwiza; nk‟uko abanyarwanda bagira bati: “

kora ndebe iruta vuga numve”. Ni na yo mpamvu ari byiza ko ababyeyi b‟umwana n‟abarezi

4 Furere Yohani Kirizositomo KANANURA, Uburezi-shingiro bw‟i Rwanda, urup. 12

Page 33: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

33

be ku ishuri bagira igihe cyo kuganira kuri uwo mwana kuko bamufatanyije bityo bamenye

icyo akeneye mu mikurire ye.

Rwa rukundo umwana azaba yaratojwe, rya sengesho ribanziriza kandi rigasoza ibyo

akoze byose rizatuma akunda umwarimu we akunde na bagenzi be. Azubaha mwarimu we

kandi amuvomeho ubumenyi buzamugirira akamaro mu buzima bwe. Umwarimu na we

asabwa gukunda abo arera, akabafata nk‟abe bwite, akabarera mu kuri, mu rukundo, akaha

ubumenyi bwa ngombwa n‟uburere bukwiye. Iyo tuvuga ababyeyi ntitugomba kumva

ababyeyi b‟umubiri gusa ko ari bo bagomba kwita ku bana babo. Ni umuntu wese

wiyumvamo uwo mutima mwiza wo kwifuriza umwana gutera imbere akazigirira akamaro

abikesheje uburere bwiza.

3. INSHINGANO Z‟ABANA KU BABYEYI

„‟Urajye wubaha ababyeyi bawe‟‟ (Iyim 20, 12)

Itegeko rya kane mu mategeko y‟Imana rigira riti: „‟urajye wubaha ababyeyi bawe.’’

Iri tegeko ry‟Imana rirabwira abana ko bagomba kubaha ababyeyi babo. Uzubahe so mu

magambo no mu bikorwa, kugira ngo umugisha we uzagusakareho (Sir 3, 8). Utererana se

aba inkorashyano, naho ushavuza nyina aba ari ikivume imbere y‟Uhoraho (Sir 3, 16).

Icyo cyubahiro ntibakigomba ababyeyi b‟umubiri gusa. Bakigomba umuntu wese

ubaruta, uwo bangana cyangwa uwo baruta, mbese buri wese ku rwego rwe.

Nk‟uko ababyeyi babigomba abana, abana na bo bagomba gukunda ababyeyi babo.

Bakabishimira, ntibaterwe ipfunwe n‟uko ababyeyi babo bameze. Kuko hari abagwa mu

cyaha gikomeye cyo kutishimira ko ababyeyi bamenyekana, cyangwa bagahitamo kuvuga ko

batabagira bitwaje ko bageze mu za bukuru, ko bakennye, cyangwa se ko bafite ibibazo ibi

n‟ibi. Mwene Siraki ni we utubwira ati: “ Mwana wanjye jya ushyigikira so ageze mu

zabukuru, kandi ntukamutere agahinda mu buzima bwe.” (Sir 3, 12). Uko yamera kose ni

umubyeyi wawe. Igihe afite ibibazo umwana akwiye kumufasha uko abishoboye, ariko kandi

ntiyibagirwe ko Imana Umubyeyi wa twese tuyereka ibyacu byose tunayitakambira ngo

idutabare. Si byiza kumwihunza no kumugendera kure kuko aba akeneye kwitabwaho n‟abe.

4. ISAKARAMENTU RY‟UGUSHYINGIRWA N‟INSHINGANO KU BASHAKANYE.

Twibuke ko isakaramentu ry‟ugushyingirwa ari isakaramentu ribanya umugabo

n‟umugore b‟abakirisitu kugeza igihe umwe apfiriye. Urihabwa ni umusore n‟inkumi

biyemeje kurushinga. Bagomba kuba babyiyemeje nta gahato kandi bazi neza icyo bakora.

Ribaha inema zo gutunganya icyo Imana itegeka abashakanye. Umugabo n‟umugore

basezerana mu rukundo ubumwe budatandukana. Imana ni Yo yiremeye iryo sakaramentu

(Intg 1, 26-27). Isakaramentu ry‟ugushyingirwa ni ubumwe bukomeye buhuza umugabo

n‟umugore b‟abakirisitu biyemeza mu rukundo kugira ngo bafashanye mu mibereho yabo.

Muri iryo sakaramentu , Kristu atagatifuza urwo rukundo n‟isezerano ry‟abashakanye,

akabafasha kubana gikristu nk‟uko na We abanye na Kiliziya ye.

Iryo sakaramentu ritandukanye n‟andi yose. Andi masakaramentu tuyakira tuyahawe

n‟uhagarariye Yezu Kristu muri kiliziya ye; isakaramentu ry‟Ugushyingirwa ryo, umugabo

n‟umugore b‟abakristu biyemeza kubana, nibo barihana mu isezerano bagirana imbere

Page 34: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

34

y‟uhagarariye Kristu n‟imbere y‟abahamya nibura babiri.5 Abashakannye bagomba

gukundana, gufashanya, kudahemukirana, gusangira ubuzima bwose nk‟abagize umubiri

umwe.

Umugabo agomba gukunda umugore we n‟umugore akubaha umugabo we nk‟uko

babisezarana bahabwa isakaramentu ry‟ugushyingirwa. Ugushyira mu bikorwa amasezerano

bagirana ni byo kuzuza inshingano zabo. Dore amagambo babwirana iyo basezerana:

Njyewe (Kanaka/Nyirakanaka) nemeye ko wowe (Nyirakanaka/Kanaka) umbera

(umugore/umugabo), kandi ngusezanyije ko ntazaguhemukira mu mibereho yacu, ari mu

mahoro no makuba, waba muzima cyangwa urwaye, ku buryo nzagukunda kandi

nkazakubaha iteka ryose kugera gupfa6.

Gushyingirwa rero, nyuma y‟igihe gito ugasanga urugo rurasenyutse na byo ni

ukudaha agaciro ibyo baba basezeranye. Nk‟uko twabivuze haruguru gushyingirwa ntabwo

ari ibintu byo guhubukira, kuko wiyemeza kuzabana n‟umufasha wawe ubuzima bwawe

bwose.

Abafite ingeso zitesha agaciro iri sakaramentu ni abo kwamaganirwa kure. Kuko

umuryango wari mu mugambi w‟Imana kera na kare. Ntibikwiye ko umugabo n‟umugabo,

umugore n‟umugore bavuga ngo barashinga urugo. Ibyo si n‟amahano gusa, ahubwo ni no

kuvuguruza umugambi w‟Imana.

5. INGINGO NYABUTATU Z‟ITERAMBERE RY‟UMURYANGO.

a) Ubuzima bwa roho.

Muri ubu buzima dusa n‟abari mu rugendo. „‟ Turi mu rugendo rugana mu ijuru.‟‟

Ariko se muri urwo rugendo turasabwa iki ngo tuzagere aho mu ijuru? Hari ibyo tugomba

kwihatira byanze bikunze kugira ngo tuzagereyo. Kuri iyi ngingo y‟ibyo umuntu akwiye

kwihatira, abantu ntibabivugaho rumwe kuko akenshi umuntu yikundira mu buzima

ibimworoheye, ibyo uko azamera mu gihe kizaza ntukabimubaze! Apfa gusa kubona

ikimushimishije muri aka kanya.

Inkuru nziza ya Nyagasani Yezu Kristu ni inkuru y‟umukiro, iturarikira ubugingo

buhoraho, ariko ko tutagomba kwiyicarira ngo bizikora. Yezu ubwe aratugira inama y‟inzira

tugomba kunyuramo. Ati: “Nimwinjire mu muryango ufunganye, kuko umuryango wagutse

n‟inzira y‟igihogere ari byo bijyana mu cyorezo, kandi abahanyura ni benshi. Mbega ukuntu

umuryango ugana mu bugingo ufunganye, n‟inzira ijyayo ikaba impatanwa, maze bikabona

bake!” (Mt7, 13-14). Hari uwagira ati “Birakomeye”, byagakomera ariko birashoboka, kuko

hari ababigezeho Kiliziya umubyeyi idahwema kuduhaho ingero. Twavuga nk‟abatagatifu.

Kandi ni n‟amahirwe y‟uko dufite n‟amasakramentu nk‟ibimenyetso bitagatifu Kristu

akoresha kugira ngo adutagatifuze muri Kiliziya ye.

Muri ibi bihe hari abantu badasenga. Ndetse hakaba abagira bati : Hajye hasenga

ababuze ibyo bakora cyangwa se abafite ibyo babuze bajye bashogoshera bajye gusenga!

5 Amasakaramentu n‟uko atangwa, Agatabo kateguwe na Diyosezi ya Kabgayi kandikwa na Pallotti-Presse,

urup. 34 6 Amasakaramentu n‟uko atangwa, urup. 37

Page 35: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

35

Bamwe bati: “Twe dufite amafaranga, urubyaro, abakozi bahagije n‟umutungo uhagije

n‟ibindi…bati nta mpamvu yatujyana gusenga”. Utekereza atya afite ubujiji ku isengesho.

Yibwira ko gusenga ari ugusaba wisabira byonyine! Nta n‟ubwo azi ko habaho n‟isengesho

ryo gushimira, gusingiza, kuramya; cyangwa arabizi akabyica ku bwende.

Ku rundi ruhande hari abashobora kureka isengesho bagira bati : “Abo Imana yahaye

bajye bagenda. Twe ntacyo dufite cyo kuvuga kuko nta ruvugiro!”. Aba nabo

ntibasobanukiwe n‟ubwoko bw‟amasengesho, kuko baheranwe n‟agahinda n‟amaganya.

Nyamara rero intwaro ikomeye dusabwa kwitwaza muri rwa rugendo rwacu ni

isengesho. Nta wabura icyo ashimira Imana. Mbere na mbere twayishimira impano isumba

izindi, ari yo mpano y‟ubuzima yatwihereye. Imana yaduhaye ubuzima tutaguze. Kuki

tutayishimira? Ni na yo mpamvu igihe tumaze kwiyumvisha ko ubu buzima dufite ari impano

y‟Imana ; dufite inshingano yo kuburinda kubusigasira bwaba ubwacu bwite ndetse

n‟ubw‟abandi.

Kuri iyi ngingo y‟ubuzima bwa roho, twumve ko nk‟uko umubiri ukenera ibiwutunga

ngo umererwe neza, na roho ikeneye ifunguro ryayo, ari ryo: ijambo ry‟Imana, isengesho,

ibikorwa by‟urukundo n‟ibindi… Muri ibi bihe hari benshi bibwira ko ubumuntu burangirana

n‟umubiri gusa. Bityo bagahihibikanira ibiwunezeza, icyo ugusabye cyose ukumva ugomba

guhita uwugiha. None se ubwo twaba tugana he? Ukwiziga no kwifata se byaba bimaze iki?

Ubuzima dutwaye si ibikinisho. Ntitugomba kubutwara uko twiboneye. Ntitwabwihaye

ntitugomba no kubwivutsa cyangwa se kubuvutsa abandi.

Mu byukuri rero iby‟Imana ntibirambirana. Uwayimenye , agahora yihatira

kuyimenya byisumbuye, nta rungu agira, nta mwanya w‟imigambi mibisha abona. Ahubwo

ahora ashakisha icyahembura roho ye. Nka mutagatifu Agusitini, buri wese yakagize ati :‟‟

Umutima wanjye ntuzatuza bibaho utaratura muri Wowe Nyagasani‟‟. Ni ngombwa kwita ku

bitunga roho yo idapfa maze ibindi bikaza byuzuza ibyo.

b) Kwita ku mubiri.

Roho nzima igomba no gutura no mu mubiri muzima! Twavuze ku bitunga roho

tubona n‟ibyo abantu bamwe na bamwe b‟ubu bahihibikanira, bigatuma roho ibura icyo twise

ifunguro ryayo. Umubiri na wo n‟ubwo upfa, ni ngombwa kuwitaho kugira ngo iwuturemo

umeze neza. Mu byoroheje, harimo kuwambika, kuwugirira isuku uko bishoboka kose

n‟ibindi…Ariko kandi ukawurinda ibyonnyi n‟ibishobora kuwangiza byose aho biva bikagera

kuko imibiri atari ibikinisho.

Hari uwakwibaza ati ese ubwo nyuma y‟uko umubiri utandukana na roho hari icyo

uba ucyivuze cyangwa se hari agaciro n‟icyubahiro uba ugifite? Tugomba kubaha imibiri

yaba igituwemo na roho cyangwa byaratandukanye kuko tuba tuzirikana ko uwo mubiri

wacumbikiye roho kandi roho yo ikaba idapfa. Nk‟uko tumaze kubibona , uwita ku mubiri

ugifite ubuzima atagiriye roho iwutuyemo, aba akora ubusa. Umubiri ufite agaciro ukesha

roho itagaragara kandi idapfa rwose.

Nyamara hari abigwizaho ibintu bitagira ingano bagasa naya siha rusahuzi itwara ibyo

ibonye byose cyangwa ya suri isambira byinshi igasohoza bike. None se muvandimwe,

Page 36: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

36

wasanga mu buzima bwacu twigwizaho ibintu bitadufitiye akamaro karambye? Duharanire

ubuzima bwa Nyir‟ubuzima aho kwiruka ku buzima buyoyoka.

c) Kugira ubumenyi cyangwa ubuhanga.

Mu mpano umuntu afite kurusha ibindi biremwa, harimo n‟ubwenge (raison). Kwiga

ukamenya byinshi ni byiza kuko kudakoresha iyo talenta byasa no kuyitaba mu butaka kandi

yari inshingano yo kuyibyaza byinshi. Umuntu rero ashobora kwibaza ku buzima bwe ndetse

no ku bw‟ibindi biremwa akagira ibisubizo abona akurikije ubumenyi afite. Ariko rero

umuntu akwiye kugera ha handi abona ko hari aho akomora ibyo byose. Ashobora mbere na

mbere gusoma urupapuro rugari ruriho ibyaremwe byose (la création), akabona ko Ubuhanga

nyabuhanga, bwa bundi soko y‟ubuhanga bwose ko ari ubw‟Imana ndetse ko ari Yo ubwayo.

Ubwo buhanga bw‟Imana kubwitegereza byaba ibya buri mwanya w‟ubuzima

bwacu. Waba wicaye, waba uhagaze, waba uryamye, cyangwa se uri no mu rugendo. Niyo

waba uri mu magorwa akomeye nk‟aya Yobu (Yobu 1, 18-20) cyangwa se wumva

udamaraye nka Salomoni (1 Bami 10, 14), ubuhanga bw‟Imana burahari. Icya mbere ni

ugufungura amaso y‟umutima ukareba kandi ugatekereza hirya y‟ibyo urebesha amaso

y‟umubiri, ukahabona ubuhanga n‟urukundo by‟Imana.

Ubuhanga bukwiye gushakwa kuko ari inkingi ikomeye mu buzima bw‟umuntu.

Ubwo buhanga ariko ntibugomba kugenda bwonyine. Bugomba no kumurikirwa n‟ukwemera

kuko byombi birajyana kandi bikuzuzanya.

UMUSOZO

Bavandimwe rero nk‟uko tumaze kubibona, umuryango ni igicumbi cy‟ubuzima. Ni

ho umuntu yigira kuba uwo azaba, noneho ahandi azungukira ubumenyi bunyuranye hakaba

aho kumufasha kubinonosora. Kugira ngo bigerweho uruhare rwa buri wese mu muryango

rurakenewe. Baba ababyeyi, baba abana, bose bafite icyo basabwa gukora ngo batere imbere

bya nyabyo. Koko iterambere ritandukanye n‟amajyambere! Amajyambere abumbye na bya

bindi byaduka benshi bakabyiruka inyuma batibaza aho bigana, aho bizabageza, batibuka ko

ibishashagira byose atari zahabu, bityo bagata urwo bari bambaye babonye isha itamba.

Iterambere ry‟umuntu wuzuye ni iryita uko bikwiye kuri buri ngingo muri izi uko ari

eshatu: ubuzima bwa roho (vie spirituelle), kwita ku mubiri (vie physique), no kunguka

ubwenge cyangwa (vie intellectuelle). Ibi bintu uko ari bitatu twabigereranya n‟amashyiga

atatu ya kinyarwanda. Ntiwavanamo rimwe ngo uzaterekeho inkono ngo bishoboke. Ngaho

rero ni ahanjye nawe mu gusuzuma uko dutera imbere. Byaba ari byiza dusanze dutera

intambwe twigana Yezu mu mikurire ye: „‟Uko Yezu yakuraga, ni ko yungukaga ubwenge

n‟igihagararo, anyuze Imana n‟abantu‟‟ (Lk2,52). Na none kandi nta bwo tugomba kwiheba

igihe dusanze dufite aho tugira intege nke. Ahubwo kumenya ko dufite intege nke ni

intambwe ishobora kutugeza ku mukiro, duhise dufata umwanzuro uhamye wo guhinduka no

guhindukira tukarangamira Yezu Kristu.

Fratri Jean Népomuscène NIYONGOMBWA

Mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.

Page 37: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

37

Imihimbazo yadusigiye inyigisho

ISOZWA RY’ICYUMWERU CY’UBUREZI GATOLIKA MURI PARUWASI

YA KIBUYE, UMWAKA WA 2015

Ku wa gatanu, tariki ya 12/06/2015, muri paruwasi ya Kibuye habaye ibirori byo

gusoza icyumweru cy‟uburezi gatolika mu rwego rwa paruwasi. Insanganyamatsiko iragira

iti: “Ishuri ryacu ridufashe kumva ijwi ry‟Imana ridutoza ukuri n‟ubunyangamugayo”. Ibirori byabereye kuri paruwasi, byabanjirijwe n‟igitambo cya Misa saa tanu n‟iminota 43(11h43‟)

cyatuwe na padiri Fraterne NAHIMANA, padiri mukuru wa paruwasi, afatanyije na padiri

Philibert KAYIRANGA Vicaire, akaba anashinzwe urubyiruko muri Zone Pastorale ya

Kibuye. Impamvu misa yatangiye itinze, byatewe n‟imvura nyinshi yari yaramukiye ku

muryango. Misa yaririmbwe n‟abanyeshuri bo muri Collège Ste Marie Kibuye, abo muri

Groupe Scolaire St Nicolas Kibuye, abo mu cyigo cy‟amashuri abanza St Pierre Gasura,

n‟abo mu kigo cy‟amashuri abanza cya Gitarama. Uretse abarezi n‟abayobozi b‟ibigo

by‟amashuri gatolika n‟abanyeshuri babo bari bitabiriye uwo munsi ari benshi n‟ubwo

imvura itari yoroshye, hari n‟abihayimana cyane cyane ababikira ba Mariya Mutagatifu, hari

n‟abapasitoro: uwo muri EAR Kibuye n‟uwo muri ADEPR Kibuye. Hari kandi Umuyobozi

w‟amashuri ku rwego rw‟Akarere n‟uw‟amashuri ku rwego rw‟Umurenge wa Bwishyura.

Hari n‟ababyeyi bari muri komite z‟ababyeyi ku bigo bitandukanye, hari n‟abayobozi b‟ibigo

by‟amashuri atari gatolika bari batumiwe mu birori by‟uwo munsi.

Mu nyigisho ye igihe cy‟igitambo cya Misa, padiri mukuru yabanje kwifuriza muri

rusange umunsi mwiza abari mu misa bose, by‟umwihariko abarimu n‟abanyeshuri. Yavuze

ko umurimo w‟uburezi ari umurimo usaba ubwitange, imbaraga no kwihangana, ati: ni nacyo

gituma utangwa n‟Imana kuko udapfa gukorwa n‟ubonetse wese. Ati: ni umurimo

utangirwamo inyigisho ku burezi n‟uburere byubaka umwana bimutegurira imibereho

izamufasha kugira icyo yigezaho mu buzima. Akaba ariyo mpamvu abarebwa n‟uburezi bose,

buri wese agomba kugaragaza uruhare rwe mu kubaka umwana uzagira icyo yimarira kuko

uburezi n‟uburere bunoze by‟umwana bireba ababyeyi; abarimu, Kiliziya n‟Igihugu.

Padiri Mukuru yagarutse kandi atinda (insister) ku bufatanye bugomba kuba hagati

y‟ababyeyi n‟abarimu, aho yavuze ko ababyeyi batagomba kumva ko iyo umwana avuye mu

rugo agiye ku ishuri aba abaye uwa mwarimu gusa, ko ahubwo bagomba gukurikirana

bakamenya imyigire y‟uwo mwana, imyitwarire ye ku ishuri, imibanire ye n‟abandi, n‟ibindi.

Muri make, ababyeyi bagomba gusura abana babo ku bigo by‟aho biga kugira ngo bungurane

inama mu burezi ku burere bw‟abana bose bashinzwe. Abarimu yabasabye kujya baterwa

ishema buri gihe n‟uko umwana wabanyuze imbere hari icyo bamumariye cyamufashije

kwibona mu buzima ubwo aribwo bwose.

Abana nabo hari icyo padiri mukuru yababwiye. Yababwiye ko ku ishuri ari ahantu

hatangirwa uburezi n‟uburere bituma umwana yitwara gitwari mu buzima, akarangwa no

kuvugisha ukuri, akarangwa n‟ubudahemuka n‟ubunyangamugayo. Yabasabye kwitwara

neza barangwa n‟ibinyabupfura n‟imico myiza nko kumvira kuko umwana wese, uko yaba

angana kose, ari ku ntebe y‟ishuri agomba kumva ko ari umwana uri imbere ya mwarimu ari

nayo mpamvu agomba kumwubaha. Yasabye abana kujya barushaho kumenya kwiyegereza

Imana no kumva icyo ibabwira cyane cyane bayakira mu buzima.

Nyuma y‟igitambo cya misa, ibirori byakomereje ku kibuga cy‟imikino cya paruwasi.

Mu ijambo rye ry‟ikaze, padiri mukuru yibukije abari aho ko Kiliziya Gatolika icyo iharanira

mu burezi, ari uko abanyura mu mashuri yayo bahakura ubwenge bwagutse, bakahakura

ubumenyi ngiro buhagije n‟imico myiza bituma umwana aho azajya hose ashobora kwigirira

akamaro. Kugira ngo ibyo bigerweho, padiri yavuze ko buri mwaka hatangwa

insanganyamatsiko yifashishwa mu bigo byose mu bikorwa binyuranye by‟abanyeshuri

n‟abarezi, ubungubu bikaba ari ku nshuro ya 8 ibyo bikorwa.

Page 38: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

38

Mu magambo yavuzwe, yose yabisikanaga n‟imbyino, indirimbo, imivugo, inkuru

zishushanyije n‟ibindi, byose byibanze mu gushishikariza abanyeshuri kwiga neza bityo ibigo

by‟amashuri gatolika bikaba indashyikirwa muri byose.

Umubyeyi wari uhagarariye abandi mu ijambo rye, yishimiye ko icyumweru

cy‟uburezi giha abarezi n‟ababyeyi umwanya wo guhura bakishimira ibyiza byagezweho mu

burezi bw‟abana, bikabaha n‟imbaraga zo gutera intambwe isumbyeho mu minsi izakurikira.

Yasabye ababyeyi kudatererana abarezi.

Abarezi abasaba gukomera ku cyizere bafitiwe n‟Igihugu na Kiliziya, abasaba

kurushaho gukunda umurimo wabo kuko aribyo bizabafasha kugera ku ntego no kwesa

imihigo. Yasabye Leta na Kiliziya kubonera abarezi imfashanyigisho zihagije, naho abana

abasaba kumvira ababakuriye ndetse nabo ubwabo hagati yabo bakumvikana kugira ngo

barusheho gukiza roho zabo.

Umurezi uhagarariye abandi mu ijambo rye, yashimiye Kiliziya Gatolika yashyizeho

icyumweru cy‟uburezi kuko ngo bibaha umwanya mwiza wo gutekereza no guha agaciro

umurimo bakora. Ngo ni n‟umwanya mwiza wo guhura nk‟abarezi, ababyeyi, abayobozi

n‟abafatanyabikorwa kugira ngo baganire ku ireme ry‟uburezi. Yagarutse ku murimo wabo

wo kurera, aho yavuze ko ari umurimo ugoye na “conditions” abarezi babayemo zikaba

zigoye, ariko ngo abarezi ntibagomba guhera muri ibyo ngibyo, bagomba kurera abana

bazavamo abagabo, abagore, abihayimana n‟abayobozi babereye Leta na Kiliziya. Yasabye

bagenzi be bafatanyije umurimo wo kurera kuwukunda no kuwitangira, bakaba

inyangamugayo kandi bagatoza abo barera umuco w‟ikinyabupfura. Ashingiye ku

nsanganyamatsiko yatanzwe ndetse n‟izindi zose uko zagiye zitangwa buri mwaka zifasha

mu burere bw‟abana, yasabye ababyeyi gutoza abana gusenga kuko bibafasha kumenya ikibi

n‟icyiza kandi ngo uburere buzima buva mu muryango.

Ushinzwe uburezi mu Karere ka Karongi, bwana Jean Baptiste BIKORIMANA mu

ijambo rye, yatangiye ashimira Kiliziya Gatolika igitekerezo yagize cyo gushyiraho

icyumweru cy‟uburezi, yise umwanya abashinzwe uburezi bahuriramo bakisuzuma, hanyuma

nyuma yo kwisuzuma bagafata ingamba n‟imyanzuro bibafasha kunoza neza umurimo

bashinzwe. Yashimiye Kiliziya Gatolika ko ihora itekereza ku burere bw‟umwana

bumutegurira ejo he heza hazaza. Yavuze kandi ko ubufatanye bwiza Kiliziya Gatolika

ifitanye na Leta bugaragarira no mu zindi nzego z‟imibereho y‟abaturage ariko cyane cyane

mu burezi itanga bunoze kandi bufite ireme. Nawe yagize icyo avuga ku burere bw‟abana

mu mashuri, aho abasaba kurangwa n‟ikinyabupfura no kubaha abarezi babo. Ababyeyi bo

yabasabye kujya baha abana babo ibikoresho by‟ishuri. Abarezi yabasabye kujya baba hafi

y‟abana babaha umurongo ngenderwaho atari ugukora icyo bishakiye, kuko umwana wese

ku ishuri aba agomba gutozwa uburere bwiza. Ati: “Ntawe utanga icyo adafite. Namwe

barezi, nimutange ingero nziza. Mwirinde ubusinzi n‟ikindi cyose cyabatesha agaciro”. Ati:

“Nimube beza, mwambare neza, mugire isuku, abana bajye babareberaho”. Abayobozi

b‟ibigo by‟amashuri nabo yagize icyo abasaba. Yabasabye kubaha abo bakorana (abarezi

bagenzi babo). Ati:“Umuyobozi w‟ikigo icyo aricyo nicyo icyo kigo kizaba cyo”. Ati: “Mu

kazi kanyu, nimwubahane nk‟abarezi kugira ngo muzarusheho kwerera Igihugu na Kiliziya

imbuto nziza”. Kiliziya Gatolika yayisabye kudacogora mu gutanga uburezi n‟uburere

bunoze kandi bufite ireme. Yasoje agira ati: “Iyabahanze ibahore hafi kandi ikomeze irerere

neza u Rwanda”.

Hakurikiyeho guha ibihembo abana bitwaye neza mu marushanwa, babiri muri buri

“discipline”, umwe wo mu mashuri abanza, n‟umwe wo mu mashuri yisumbuye.

-Imbyino hahembwe G.S.St Nicolas Kibuye na Collège Ste Marie Kibuye.

-Indirimbo hahembwe G.S.St Nicolas Kibuye na Collège Ste Marie Kibuye.

-Umuvugo hahembwe G.S. Ste Agathe Nyabikenke na Collège Ste Marie Kibuye.

-Inkuru ishushanyije hahembwe Ecole Primaire Muvungu na Collège Ste Marie Kibuye.

Page 39: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

39

Nyuma yo gutanga ibihembo, abari batumiwe, ababyeyi n‟abarezi bahuriye mu nzu

mberabyombi ya Collège Ste Marie, basangira amafunguro bari bateguriwe, hanyuma 15h7‟

gahunda y‟umunsi irasozwa.

Ignace BANYAGA

Prezida wa Komite Nyobozi /P.Kibuye

Page 40: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

40

URUBYIRUKO RUFITE INYOTA Ni ku nshuro ya 7 urubyiruko rwakoreye Urugendo Nyobokamana i Crête Congo-Nil

ku Murwa wa Bikira Mariya Umubyeyi w‟Abakene.

Ku wa 20-21/06/2015, Urubyiruko rwo muri Diyosezi ya Nyundo rugera ku 18 000 rwakoze

Urugendo Nyobokamana, aho rwahuriye muri Paruwasi ya Crête Congo-Nil mu Karere ka

Rutsiro. Birasanzwe ko ruhakorera urwo rugendo buri mwaka, ariko ntibisanzwe kuko

umubare warwo ugenda wiyongera buri mwaka dore ko umwaka ushize bakabakabaga 15

000 none bakaba baraje bakabakaba 18 000. Baba barangajwe imbere n‟abapadiri Aumôniers

babo, nabo bahagera bakahaturira Igitambo cy‟Ukaristiya bakikije Umwepiskopi wa

Diyosezi ya Nyundo. Aba ari ibirori rero bihebuje. Ikiba gishimishije kurushaho ni uko

urubyiruko ruza ruba nta miteto rugifite kubera urugendo rurerure rukora, ruba rwananiwe

cyane, ariko rwahagera rugakira kandi rukabona ifunguro rwifuza. Bamwe baza ari ba

Sawuli bagataha bahindutse ba Pawulo ; abandi bakaza bacumbagira, ariko bakagenda

basimbuka nk‟Impala ; bamwe baza bagendera ku tubando ariko ntibadusubize iyo baturutse ,

abandi bakaza baniha kubera uburwayi ariko bagataha bishimye kandi baseka. Abafite

imitima isenga nta buryarya imihangayiko yabo irahasigara kandi bagakira ibikomere baba

bafite. Ubuhamya buhatangirwa ntibugira ingano. Niba nawe utarahagera uzaze uhinyuze ;

ariko nyuma yaho uzatinyuke uvuge cyangwa wandike ; dore ko uwahageze wese ahava

yibaza ati : ko mvuye i Congo-Nil mvanyeyo iki ? Aho sinaruhiye ubusa cyangwa

ntibagosoreye mu rucaca ! Uyu mwaka rero haje benshi. Ibidasanzwe byahabaye birimo

Inama Nkuru y‟Urubyiruko yabereye kuri uyu Murwa wa Bikira Mariya Umubyeyi

w‟Abakene, aho kubera i Kigali guhera ku wa 19-20/06/2015, bityo ibimburira uru Rugendo

Nyobokamana, ikaba yari iteraniyemo urubyiruko ruhagarariye urundi muri Diyosezi zose zo

mu Rwanda hamwe na ba Padiri babaherekeje. Abari muri Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe

gukurikirana ibibera ku Murwa wa Bikira Mariya Umubyeyi w‟Abakene, bababaye hafi ;

uruhare rwabo rugaragarira mu myiteguro no mu miyoborere y‟ibyateganyijwe, dore ko

batanze n‟imirongo migari ngenderwaho. Umunsi wa mbere aba ari uwo kuhagera, kuko aba

mbere bakandagira kuri ubwo butaka saa sita (12h00‟) z‟amanywa, abatananiwe

bagakomereza mu Nzira y‟Umusaraba ; nimugoroba haba igitaramo ; inyigisho cyangwa

ikiganiro ; Igitambo cy‟Ukaristiya ; gutambagiza Isakaramentu berekeza ku Kiliziya ; ijoro

ryatangira kuniha bakaruhuka.

Isaha ya cyenda (3h00‟) niyo ibabatura (ubwo ni ku munsi wa kabiri) bose bagakora Inzira

y‟Umusaraba kuri Karuvariyo (bigaragazwa n‟udutoroshi udashobora kubara muri urwo

rukerera) ; amajwi atandukanye buri wese yisabira, asabira n‟abo yasize niyo aba yumvikana

kuri uwo musozi wahiriwe na Nyagasani. Abavuyeyo bahitira muri Rozari ku Ngoro.

Page 41: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

41

Habaye Igitambo cy‟Ukaristiya ; hanatangwa ubutumwa bwihariye bwagenewe urubyiruko,

bamaze kwibwirana no gupfunyikirwa barataha.

Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE yahumurije urubyiruko.

Yahumurije abari bahari ati : “n‟ubwo ibibazo bitabura mu buzima bw‟urubyiruko, rugomba

gutuza ntirwihebe, ntirukwiye no gutekereza kwiyandarika, kwiyahuza ibiyobyabwenge;

cyangwa kwiyahura rukoresheje ibikorwa bitandukanye byatuma ubuzima bwarwo

buhungabana ; ahubwo rukwiye kumva ko rufite agaciro imbere yarwo, rufite agaciro imbere

y‟Imana yaruremye kandi rukagira agaciro imbere mu Gihugu, dore ko arizo mbaraga kandi

rukaba u Rwanda rw‟ejo.

Ibi birori byitabiriwe n‟abantu batandukanye barimo abari mu Nzego za Kiliziya :

Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo ku

isonga ; Padiri “Aumônier National” w‟Urubyiruko nawe wabaganirije bakanyurwa ; ba

Padiri Aumôniers b‟Urubyiruko muri Diyosezi ya Nyundo Zone Pastorale ya Gisenyi n‟iya

Kibuye hamwe n‟inzego za Leta, barimo Madamu Guverineri w‟Intara y‟Iburengerazuba,

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y”Urubyiruko n‟Ikoranabuhanga; Honorable

Depite Philbert UWIRINGIYIMANA Intumwa ya Rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko

wataramanye nabo bakizihirwa ; Uhagarariye Imbuto Foundation ; Umuyobozi w‟Akarere ka

Rutsiro ; Abahagarariye Ingabo na Polisi nabo bari bahari. Aba nabo bagize icyo babwira

Urubyiruko. Uhagarariye urubyiruko muri Diyosezi ya Nyundo nawe yagaragaje ibyishimo

urubyiruko rufite, anashimira Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo wagize igitekerezo cyiza

cyo kujya abahuriza hamwe akabahanura.

Urubyiruko rugendeye no kuri ibyo byonyine (mbese hari icyasigara kidakozwe ?) byatuma

rufata ingamba, zahindura Igihugu n‟Isi yose. Yezu we se ntiyatangiranye n‟Intumwa 12

ariko se “message” ye hari impande z‟Isi itarageramo !!!

Page 42: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

42

Umwepiskopi yashimiye cyane urwo rubyiruko rwaturutse mu ma Paruwasi 24 agize

Diyosezi ashinzwe, rwigomwe ibyo rwita byiza, rukaza gusengera ku Ngoro ya Bikira

Mariya Umubyeyi w‟Abakene, Umurinzi wa Diyosezi ya Nyundo, no kuharonkera Imigisha ;

biragaragara ko rufite inyota kandi ruhatanira ubutungane. Ni koko imbuto y‟umugisha yera

ku giti cy‟umuruho. Erega ubutagatifu buraharanirwa….

Uretse kandi ubutumwa bw‟Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, hakaba n‟ubwatanzwe na

Padiri Aumônier National w‟urubyiruko ; Padiri Philbert KAYIRANGA Aumônier

w‟urubyiruko muri Diyosezi ya Nyundo Zone Pastorale ya Kibuye; Padiri Gilbert

NTIRANDEKURA ; Abayobozi bo mu Nzego bwite za Leta nabo bagize icyo babwira

urubyiruko.

ABASHYITSI BARI BAHARI NABO BATAHANYE IBYISHIMO

Madamu Rose Mary MBABAZI, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y‟Urubyiruko

n‟Ikoranabuhanga (MYCT) nawe yasabye urubyiruko gukorera Imana n‟Igihugu, baharanira

kuba Intwari, kandi rugahitamo igikwiye nk‟urubyiruko rwabohoye u Rwanda ; yibukije

kugira ibitekerezo bizima kandi byubaka kuko aribyo bibyara amagambo ; nayo akabyara

ibikorwa ; ibikorwa bikabyara iterambere ; iterambere rigatanga icyerekezo, kuko „„icyo

utekereza ni cyo ukora, kandi niho n‟abandi bakubonera‟‟.

Madamu Caritas MUKANDASIRA Guverineri w‟Intara y‟Iburengerazuba yibukije

urubyiruko ko rwifitemo guhitamo icyiza n‟ikibi; ibi kandi bikaba biganisha ku kwihitiramo

icyerekezo cy‟ubuzima, haba umuvumo cyangwa umugisha‟‟.

Page 43: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

43

Nyuma y‟impanuro zitandukanye, urubyiruko rwakiriye umugisha uzarufasha gusohoza

ubutumwa rwahawe, kandi rwizeza abarukuriye ko rutazatatira imihigo rwongeye guhigira

imbere y‟Imana i Crête Congo-Nil ku Ngoro ya Bikira Mariya Umubyeyi w‟Abakene; ko

rutazahemukira Yezu warucunguye ku musaraba na Nyina wagiye mu Ijuru ari isugi ; ko

ruzatanga ubutumwa ku rubyiruko ruhagarariye; ubwo butumwa bukagera no ku babyeyi

kandi ko ruzaharanira ikintu cyose cyarufasha kwitagatifuza. Dore uko rwabyiganiraga ku

Isoko y‟Amazi y‟Umugisha kugira ngo ruvome menshi rujyane iwabo nk‟ikimenyetso cy‟uko

rwaharonkeye ifunguro rugahaga rugasagurira n‟abandi.

Tuboneyeho kubamenyesha ko uru Rugendo Nyobokamana rw‟urubyiruko rwa Diyosezi ya

Nyundo ruzakurikirwa n‟urw‟abakristu bose b‟iyo Diyosezi ruzaba ku wa 15/08/2015 nk‟uko

bisanzwe bikorwa buri mwaka. Abakristu ba Paruwasi Crête Congo-Nil bafatanyije

n‟abagize Komisiyo yashyizweho na Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE

Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo ishinzwe gukurikirana ibikorerwa ku Murwa wa Bikira

Mariya Umubyeyi w‟Abakene (yanashimiye cyane imikorere yayo bigaragara ko yari

ikenewe) bishimiye kwakira abakristu bazaza icyo gihe dore bateganya kwakira noneho

abagera ku 30.000 mu gihe umwaka ushize wa 2014 hakiriwe abakabakaba 20.000.

Ku wa 12/09/2015 kandi aho kuri uwo Murwa hazabera ibirori byo gusoza Umwaka wa

Yubile y‟Imyaka 50 Paruwasi Crete Congo-Nil, imaze ishinzwe. Njyewe nzakomeza kuba

hafi nihera ijisho kandi nsaba n‟imigisha kuko namenye ibanga ryayo.

Bikira Mariya Umubyeyi w‟Abakene ahora ateze ibiganza kandi ahanze amaso abaza kuri

uwo Murwa, kugira ngo abaramire, abarokore, abakize kandi abasabire.

Jacques NTARUVUGIRO

Page 44: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

44

ITANGWA RY’UBUPADIRI N’UBUDIYAKONI MURI PARUWASI REGINA PACIS

YA RAMBURA TARIKI 18/07/2015

Tariki 18/07/2015 nibwo muri paruwasi Regina Pacis ya Rambura hatangiwe ubupadiri

bwahawe Diyakoni Charles NIYONTEZE wa Paruwasi ya Rambura.

Hakorwa umutambagiro Aramburirwaho ibiganza Padiri mushya arangije kwambikwa

imyambaro

Abafaratiri 6 aribo: Fratri Védaste DUSABEYEZU wa Kinunu, Fratri Jean Claude

DUSENGUMUREMYI wa Nyundo, Fratri Pierre Damien DUSHIMIYIMANA wa Kivumu,

Fratri Donatien NDACYAYISABA wa Kivumu, Fratri Jean de Dieu NIYONSENGA wa

Kivumu na Fratri Joseph NTIRANDEKURA wa Biruyi bahabwa ubudiyakoni.

Abadiyakoni barangije kwambikwa imyambaro

Ibyo birori byari byitabiriwe n‟abapadiri baturutse hirya no hino muri Diyosezi ya Nyundo,

Abihayimana, Abayobozi bo mu nzego bwite za Leta n‟imbaga y‟abakristu.

Mu mpanuro yatanze, Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE, Umushumba wa

Diyosezi ya Nyundo, yishimiye ko Diyosezi ya Nyundo yungutse Umupadiri mushya, akaba

anabaye uwa cumi n‟umwe uvutse muri Paruwasi ya Rambura. Yashimiye Imana

n‟Umubyeyi Bikira Mariya babaye hafi Diyosezi ya Nyundo nyuma y‟amahano ya Jenoside

yakorewe abatutsi mu w‟1994, iyo Jenoside yakorewe abatutsi ikaba yarashegeshe iyi

Diyosezi. Maze nyuma yayo hakongera kuboneka umuhamagaro w‟abiyegurira Imana mu

nzego zose. Akaba yishimiye kandi imikoranire myiza iri hagati ya Paruwasi ya Rambura

n‟Akarere ka Nyabihu, ndetse n‟imikoranire myiza n‟amadini kuko bose bashinzwe abana

b‟Imana, kubahana hagati yabo bigomba kujyana no gufasha buri wese gukurikira umurongo

we.

Page 45: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

45

Umwepiskopi yibukije abahawe Ubudiyakoni n‟Ubupadiri ibintu bitatu by‟ingenzi bikubiye

mu masezerano yabo:

-Wibuke ko watoranijwe mu bantu, ugashyirirwaho gufasha abantu mu mubano wabo

n‟Imana. Aha yibukijwe ko buri wese afite amateka ye bwite, ay‟umuryango we, ayo mu

gace atuyemo, n‟ay‟Igihugu muri rusange; ibi byose bikagira ingaruka mu butumwa

bashinzwe, bityo akaba yarasabye buri wese kwiyakira. Kwibuka ko igice kinini

cy‟abanyarwanda ari urubyiruko bityo abasaseridoti bakaruba hafi.

-Kwihatira kubumbira hamwe Umuryango w‟Imana. Aha yibukije intego ya Sinodi

idasanzwe ya Diyosezi ivuga ko ‟‟Ubukristu bugomba kutubyarira ubuvandimwe nyabwo,

twarabyiyemeje‟‟. Bityo asaba abasaseridoti guharanira ubumwe bw‟abana b‟Imana.

-Mubyo mukora byose mujye mufatira urugero kuri Kristu. Yabibukije ko Ivanjili ari yo

babereyeho kuva ubu ngubu, bityo babifashijwemo n‟Ivanjili ndetse n‟isengesho; Kristu

akabereka icyo bakwiriye gukora.

Umwepiskopi yasoje asaba abapadiri guhora basabira Abakristu bashinzwe ndetse

n‟abakristu bagahora basabira abasaseridoti babo.

Padiri Emmanuel BAMPORINEZA

Page 46: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

46

ITANGWA RY’UBUPADIRI I BUSASAMANA

Tariki ya 01/08/2015 kuri paruwasi ya BUSASAMANA hatangiwe Isakaramentu

ry‟Ubusaseridoti mu rwego rw‟Ubupadiri. Iryo Sakaramentu ryatanzwe na Nyiricyubahiro

Musenyeri Alexis HABIYAMBERE, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, ari kumwe na

Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya

RUHENGERI.

Hakorwa umutambagiro Bahabwa impanuro

Iryo Sakaramentu ryahawe Diyakoni Martin BAMFASHEKERA na Diyakoni René Claude

HAKIZIMANA.

Padiri René Claude na padiri Martin

Kuri uwo munsi kandi, abafaratiri 11 ba Diyosezi ya Nyundo barangije umwaka wa mbere

wa Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, ari bo: Fratri Africain MUGABO, Fratri

Maurice KWIZERA, Fratri Matthieu IYAKAREMYE, Fratri Emmanuel HABYARIMANA,

Fratri Pasteur UWUBASHYE, Fratri Jean Bosco BIBARABEJO, Fratri Félicien

NIZEYIMANA, Fratri Isidore NIZEYIMANA, Fratri Thémistoclès UFITIMANA, Fratri

Félicien MUSHIMIYIMANA na Fratri Jean Népomuscène NIYONGOMBWA bahawe

umurimo w‟Ubusomyi muri Kiliziya.

Aba nibo bahawe ubusomyi

Page 47: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

47

Mu ijambo ry‟umwe mu bapadiri bashya, Padiri René Claude HAKIZIMANA yagejeje

kubari aho, yagaragaje ko ari umunsi w‟ibyishimo kandi utazibagirana mu buzima bwabo

kuko ari ingabire n‟ineza y‟Imana. Arahamya kandi ko Imana yababaye hafi muri iki kivi

bashoje, izakomeza kubaha imbaraga zo kuyitumikira badasobanya.

Padiri René Claude avuga ijambo

Abapadiri bashya bashimiye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo wabakiriye akabaha ibyo

bari bakeneye byose kugira ngo bakurikire neza amasomo yabo yo mu Iseminari.

Baboneyeho kandi umwanya wo gushimira abapadiri bagiye babana mu rugendo banyuzemo,

bagenzi babo biganaga ndetse ashimira abakristu batahwemye kubasabira; yabijeje ko

amasezerano bagize bazagerageza kuyubahiriza ariko abasaba ko bazirinda kubasaba

ibinyuranye n‟ayo masezerano. Yashoje yifuriza Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis

HABIYAMBERE, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, isabukuru nziza y‟imyaka 39

amaze ahawe Isakaramentu ry‟Ubusaseridoti mu rwego rw‟Ubupadiri.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w‟Akarere ka Rubavu Bwana SINAMENYE Jérémie wari waje

muri ibyo birori, yashimiye abapadiri bashya intambwe bateye ndetse anashimira abagize

bose uruhare mu burere bwabo bakaba bateye iyo ntambwe.

Yashimiye Diyosezi ya Nyundo nk‟umufatanyabikorwa mu iterambere ry‟Akarere ka

Rubavu kandi asaba ko byanakomeza ifasha ubuyobozi bwite bwa Leta mu kurangiza

inshingano zabo zikubiye mu nkingi enye ari zo: ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere

myiza n‟ubutabera. Asaba abari aho kandi gushyira hamwe kugira ngo imihigo Akarere

kiyemeje igerweho ari yo: kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza, kwitabira

umugoroba w‟ababyeyi, uburezi bufite ireme no gukoresha ingufu z‟amashanyarazi zituruka

kuri biyo-gazi.

Impanuro Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE, Umushumba wa Diyosezi ya

Nyundo, yagejeje ku mbaga yari iteraniye aho, yashimiye Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent

HARORIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri waje kwifatanya n‟abakristu ba

Diyosezi ya Nyundo muri ibyo birori akaba kandi yaragize n‟uruhare rukomeye mu kurera

izo ntore z‟Imana; aboneraho ndetse no gushimira Musenyeri Dieudonné RWAKABAYIZA,

Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda na we waje muri ibyo birori.

Yashimiye kandi abakristu ba Paruwasi ya BUSASAMANA uburyo bitanga bateza imbere

paruwasi yabo. Yishimiye ko Imana ihaye Diyosezi ya Nyundo abapadiri bane n‟abadiyakoni

icyenda muri uyu mwaka. Yerekanye ko amagambo avugwa igihe cy‟itangwa

ry‟Isakaramentu ry‟Ubusaseridoti ari amagambo akomeye, hakaba hashize imyaka 39 ahawe

iryo Sakaramentu, kandi uko ateze amatwi ayo magambo akumva ahambaye cyane.

Page 48: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

48

Yagaragaje ko abakristu bateze byinshi ku basaseridoti babo, bityo na bo barasabwa kuba

indashyikirwa, bakirinda kuba ibigwari kuko umusaseridoti agomba kuvunikira abakristu mu

miryango remezo, imiryango y‟Agisiyo Gatolika, urubyiruko, mu matsinda y‟abana n‟ahandi.

Ibi byose bagomba kubikora ntabavuna abandi, bityo bakaba abantu bafite icyerekezo,

bakunda Kiliziya n‟abakristu bashinzwe.

Yibukije abasaseridoti gusabira imbaga y‟abakristu bashinzwe kuko biri mu masezerano

yabo. Yabagaragarije ko Umupadiri atari umucanshuro kuko bazabazwa ubutumwa

Nyagasani yabashinze. Ni yo mpamvu bagomba kuba abagaragu b‟abakristu kuko atari ba

“patrons” cyangwa ba “boss”, iyo bitabaye ibyo ntaba agikurikira umurongo wa Kiliziya

bityo akaba yatangiye gutana. Yibukije abari aho ko tariki 8/12/2015, Papa Fransisko yasabye

ko tuzatangira umwaka w‟impuhwe, bityo tukaba tugomba kuba abanyampuhwe. Hari

ibibazo mu miryango, bityo abasaseridoti bagomba gusabira iyo miryango kandi nk‟uko

“Droit Canon” ibivuga, ku Cyumweru, Umusaseridoti agomba gutura Igitambo cya Misa

asabira abakristu ashinzwe.

Yasabye ko mu micungire y‟umutungo wa Paruwasi, abalayiki bagomba guhabwa umwanya,

mu makomite Nyobozi, Ncungamutungo na Ngenzuzi hagashyirwamo abantu bajijutse kandi

bagahabwa umwanya wo gucunga uwo mutungo nta bwiru kugira ngo bateze imbere

paruwasi. Umwe muri abo balayiki agatanga raporo imbere y‟abakristu ababwira uko

umutungo wakoreshejwe.

Umwepiskopi yashoje ashimira abari aho bose ubwitonzi bagaragaje.

Padiri Emmanuel BAMPORINEZA

Page 49: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

49

ABANA BIBUMBIYE MU MATSINDA Y’ABANA MURI PARUWASI YA KINUNU

BAKOZE URUGENDO RUTAGATIFU KU MURWA MUTAGATIFU WA

BIKIRA MARIYA I CONGO-NIL

Abana ntibatanzwe mu kumenya ibyiza by‟urugendo nyobokamana. Ni mu gihe kuko

Yezu ubwe ni we wivugiye ati: « „Nimureke abana bansange‟, mwibabuza, kuko Ingoma

y‟Imana ari iy‟abameze nka bo» (Mk 10, 14).Gukora urugendo rutagatifu tugana ku murwa

w‟Umubyeyi Bikira Mariya Umubyeyi w‟Abakene ni akayira kagufi ko kugera kuri Yezu

Nyirimpuhwe. Hari ku wa mbere tariki 03 kanama 2015 ubwo abana bagera kuri 620

baturukaga mu miryangoremezo yose igize Paruwasi ya Kinunu, bayobowe n‟abigisha babo,

bakoze urugendo nyobokamana ku murwa mutagatifu wa Bikira Mariya i Congo-Nil.

Baherekejwe na Fratri Jean Marie KWIZERA, bahagurukiye hamwe kuri Santarali ya Syiki

nyuma y‟isengesho.

Mu rugendo rutagatifu, abana n‟abigisha babo ntabwo bahuruye ngo bagende gusa,

bari bafite insanganyamatsiko rusange buri mwana wese yari yaragize iye mu buzima bwe

bwose. Iyo nsanganyamatsiko yaravugaga ngo: “Mubyeyi wacu Bikira Mariya twebwe abana

bato uduhe kuba umwe mu rukundo, dukure twunguka ubwenge tunogeye Imana n‟abantu,

maze ubuzima bwacu burangwe n‟isengesho turushaho kuba umwe na Kristu.” Tugeze i

Congo-Nil twakiriwe n‟abasaseridoti maze tubagezaho gahunda yacu bayihuza n‟iyabo.

Nyuma y‟akaruhuko gato twiyegeranya, twahuriye muri Kiliziya tuhavugira

isengesho ribimburira inzira y‟umusaraba twari tugiye gukora. Uwo mwanya wabaye

indashyikirwa kuko twaboneyeho kongera gushishikariza abana kurangwa n‟ubwitonzi no

kuzirikana icyatumye dukora urwo rugendo, dusaba buri wese kuza gusaba Umubyeyi

w‟Abakene icyo ashaka nyuma y‟insanganyamatsiko rusange buri wese yari yagize iye.

Twanaboneyeho rero no kubacamo amatsinda kugirango tuzamuke umusozi wa Karuvariyo

dukora inzira y‟umusaraba twabifashijwemo n‟abigisha babo. Twatangiye inzira

y‟umusaraba saa kumi (16h00) dusoreza hamwe twese saa kumi n‟ebyiri n‟igice (18h30),

tuhavugira isengesho ryibutsa insanganyamatsiko rusange yari ihatse urugendo rwacu.

Ku isaha ya saa moya n‟igice (19h30) twafashe ifunguro maze saa mbiri (20h00)

dutura igitambo cy‟Ukarisitiya. Umusaseridoti waduturiye Missa ni Padiri Charles

NIYONTEZE. Mu nyigisho ye yatsindagiraga insanganyamatsiko rusange yacu avuga ati:

«Bana Kiliziya yifuza ko mukura munogeye Imana n‟abantu», ababwira ko kandi

bazabigeraho bakurikiza amategeko y‟Imana bubaha Umubyeyi wacu Bikira Mariya kandi

bihatira kuba umwe na Kristu.

Mu nyigisho ye kandi yatubwiye ko twe twakoze urugendo rutagatifu tugomba

kwereka abo twasize mu rugo ko twahuye n‟Umubyeyi w‟Abakene maze nabo bikabaviramo

kumukumbura ndetse no guhinduka babitewe natwe babona.

Missa ihumuje, nyuma y‟igitaramo cyo gushimira Imana, abana bahawe ikiganiro cyari gifite

insanganyamatsiko ivuga ngo «Icyo ababwira cyose mugikore» (Yh 2,5 ) kibasobanurira

impamvu dukora urugendo nyobokamana i Congo-Nil. Icyo kiganiro cyatanzwe na Padiri

Straton NSHIMYUMUREMYI wadusobanuriye ibonekerwa ry‟i Banneux aho Umubyeyi

Bikira Mariya yabonekeye umukobwa witwa Mariyeta Beco akamubwira ko ari Nyina

w‟Umukiza kandi ari Nyina wa Jambo, kandi agashishikariza abakristu b‟isi yose gusenga.

Yanababwiye ukuntu yamuhaye isoko y‟amazi yamweguriwe akanamubwira gushoramo

ibiganza bye kandi ko ushoyemo ibiganza bye akira kuko iyo soko ari iya Yezu

Page 50: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

50

Nyirimpuhwe. Mu kubakundisha Umubyeyi Bikira Mariya, Padri yarangije ikiganiro cye

abigisha indirimbo yitwa ngo icyo ababwira cyose mugikore; abana bayifashe bitagoranye.

Nyuma y‟akaruhuko hakurikiyeho umwitozo wo gushengerera Yezu mu Isakramentu

Ritagatifu ry‟Ukarisitiya hakurikiraho kuruhuka.

Mu gitondo tariki 04 Kanama 2015, nyuma yo guhimbaza igitambo cy‟Ukarisitiya, abana

bifatanyije n‟abakristu ba Paruwasi Crête Congo-Nil saa kumi n‟ebyiri n‟igice (06h30),

bahawe ikiganiro na Padiri Gilbert NTIRANDEKURA, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya

Congo-Nil. Icyo kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko ivuga ngo «Bana mukomeze

mwitoze kuba abakristu beza». Mu kiganiro cye yashishikarije abana kurangwa n‟urukundo,

isengesho, gufashanya, kubaha noneho by‟akarusho abashishikariza gukunda kujya mu

matsinda y‟abana kuko bahigira byinshi bituma barushaho kuba abana beza banyuze Imana

n‟abantu. Yakomeje abashishikariza gukomera ku Mubyeyi Bikira Mariya Umubyeyi

w‟Abakene kuko ari we uduhakirwa kuri Yezu Umwana we. Yababwiye kandi gutaha badasa

nk‟uko baje ko ahubwo abo basize babona ko hari icyo bahindutseho bityo nabo bibatere

kumenya ibyiza byo kujya guhura n‟Umubyeyi w‟Abakene ku murwa mutagatifu wa Congo-

Nil. Padiri yashoje ashimira ubuyobozi bwa Paruwasi ya Kinunu bwita ku iyogezabutumwa

ry‟abana; ashimira n‟amatsinda y‟abana ya Paruwasi ya Kinunu ko bakomeje kwesa imihigo

yo gukora urugendo rutagatifu i Congo-Nil. Nyuma y‟isengesho rero yadusezeyeho aduha

umugisha waduherekeje mu rugendo dusubira muri Paruwasi ya Kinunu.

Urugendo rutagatifu rw‟abana ku murwa mutagatifu bararwishimiye cyane kandi

bigaragazwa nuko bifuje kuzasubirayo ubutaha. Ikindi twavuga ni ishyaka bari bafite, nta

n‟umwe wigeze ananizwa n‟urugendo rw‟amaguru. Inyota y‟Ijambo ry‟Imana bafite itanga

icyizere cya Kiliziya y‟ejo hazaza, kandi ubona kubitangira bishimishije, bidaca intege

ubikora ahubwo bimwongeramo ingufu n‟ishyaka.

Fratri Jean Marie KWIZERA,

Stagiaire muri Paruwasi ya Kinunu

Page 51: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

51

UMUNSI MUKURU WA MUTAGATIFU ALOYIZI AMATSINDA

Y’ABANA BA PARUWASI MURAMBA YISUNZE

Hari ku italiki ya 07 Kanama 2015, aho amatsinda y‟abana yo muri Paruwasi

Bikiramariya Umugabekazi w‟inema zose ya Muramba yizihijeho umutagatifu yisunze.

Paruwasi ya Muramba ikaba imwe mu maparuwasi agize diyosezi ya Nyundo. Ifite

amasantarali atanu (5), ari yo : Muramba, Hindiro, Matare, Cyumba na Kaburamba. Ifite

inama mirongo inani n‟icyenda(89) n‟imiryangoremezo magana atatu na mirongo irindwi

n‟icyenda (379) ; iyo miryangoremezo yose ikaba ifite amatsinda y‟abana.

Ubusanzwe Aloyizi Mutagatifu yizihizwa taliki 21 Kamena buri mwaka. Imwe mu

mpamvu zinyuranye zatumye uwo munsi wimurirwa taliki 07 Kanama 2015, ni uko ari bwo

abanyeshuri bari bari mu biruhuko by‟igihembwe cya kabiri, bityo kubahuza bose bikoroha

kandi bakabona umwanya uhagije wo kwidagadura.

Uwo munsi watangijwe n‟igitambo cya Misa cyatangiye i saa yine z‟amanywa

(10h00‟), giturwa na Padiri Vincent HABIHIRWE, ufite mu nshingano ze kwita ku matsinda

y‟abana bato muri iyo Paruwasi, akaba ari na yo akoreramo ubutumwa. Uwo munsi wari

witabiriwe n‟abana barenga ibihumbi bitanu baherekejwe n‟ababitaho kuva mu

muryangoremezo, mu nama, mu masantarali kugera ku rwego rwa Paruwasi.

Mu nyigisho y‟uwo munsi yanyujijwe cyane mu bibazo Padiri yabazaga abana,

ababaza ibijyanye n‟Amasomo Matagatifu y‟uwo munsi. Abana basubiza ibyo amasomo yo

kuri uwo munsi yabasigiye banabihuza n‟ubuzima bwa Mutagatifu Aloyizi. Padiri yakomeje

kwibutsa abana ko bagomba kwihatira gukunda isengesho, bubaha ababyeyi kuko ari byo

binyura Nyagasani. Amasomo Matagatifu yo kuri uwo munsi ni aya : « Isomo rya mbere : Sir

30, 1-2. 13 ; Isomo rya kabiri : Kol 3, 20-21 ; Ivanjiri : Mk 10, 13-16 ». Aya masomo

yagarukaga ku bigomba kuranga abana bakiri bato, harimo kwihatira kuba abakristu beza

nk‟uko insanganyamatsiko y‟uyu mwaka igira iti : « Bana, nimwitoze kuba abakristu beza »,

kandi bakure mu gihagararo, mu bwenge, banogeye Imana n‟abantu (reba Lk 2, 52).

Mu nyigisho kandi, Padiri yabigishije indirimbo yumvikanamo isengesho ry‟abana,

yifashishije gitari ye, maze biba bihire koko ! Inyikirizo y‟iyo ndirimbo igira iti : « Twese

abana bawe tuje imbere yawe, tuje kugusenga no kugusingiza, tuje kugushimira urukundo

udukunda Yezu Mwami wacu turagusingiza, Yezu Mwami wacu turagusingiza ».

Mbere y‟uko igitambo cya Misa gihumuza, Padiri yerekanye bamwe mu bashyitsi bari

baje muri ibyo birori. Mu bashyitsi, harimo komite y‟amatsinda y‟abana yo muri Paruwasi ya

Rususa barangajwe imbere na Fratri Félix MUSHIMIYIMANA uri mu biruhuko muri iyo

Paruwasi ya Rususa. Hari abihayimana bo mu miryango ikorera i Muramba, hari

n‟umukorerabushake wa Radiyo Maria Rwanda Madame BARAYAGAMBYE, akaba

anahagarariye abita ku matsinda y‟abana muri Paruwasi ya Rambura.

Nyuma y‟igitambo cya Misa hakurikiyeho ibirori. Abana bagaragaje impano zabo

babinyuza mu mbyino n‟indirimbo, ubutumwa bugatambuka ku buryo bwumvikana neza.

Wari umunsi ukeye kandi buri wese yumvaga akeye ku mutima kubera ubutumwa

bwatambukaga muri ibyo bihangano. Mu birori, buri Santarali yari ihagarariwe n‟itsinda

Page 52: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

52

ryabaye irya mbere iwabo. Amatsinda yari atanu angana n‟umubare wa Santarali zigize

Paruwasi ya Muramba. Ibyo bihangano by‟abana byagarukaga cyane ku nsanganyamatsiko

y‟uyu mwaka igira iti : « Bana nimwitoze kuba abakristu beza », ndetse bikagaruka no ku

buzima bwa Mutagatifu Aloyizi.

Dore ubuzima bwa Mutagatifu Aloyizi amatsinda y‟abana ba Paruwasi Muramba yisunze :

« Mutagatifu Aloyizi amaze kuvuka yarezwe neza, dore ko ari na we wari imfura mu bana

b‟iwabo. Akiri muto yakunze iby‟Imana cyane, arwanya ibishuko byose byatumaga ararikira

iby‟isi. Ibyo bimufasha gukunda gusenga cyane, binatuma amenya kwiyoroshya igihe cyose.

Amaze gukura, se yagerageje kumubuza ibyo kwiyegurira Imana ariko biba iby‟ubusa.

Aloyizi yakiriye ijjwi ry‟Imana rimuhamagara, maze yiyegurira Imana mu muryango

w‟abayezuwiti. Igihe yari agiye i Roma gukomeza amashuri ye, byahuriranye n‟uko hateye

icyorezo cy‟indwara yamaze abantu kandi yandura cyane, n‟uko Aloyizi areka ibyo kwiga

ajya gufasha indembe mu bitaro. Ntihaciye kabiri, afatwa n‟iyo ndwara, mu gihe gito iba

iramuhitanye. Yitabye Imana afite imyaka 23 gusa. »7

Umwana uhagarariye abandi yagaragaje ibyishimo abana bafite kuri uwo munsi, agira

ati turishimye kandi turashimira Imana yatumye duhura tukidagadura, twibuka Aloyizi

Mutagatifu twisunze. Yakomeje ashimira ababitaho, ahereye ku bayeyi babo, abasaserdoti

bakorera ubutumwa muri Paruwasi ya Muramba, ukageza no kubabitaho mu

miryangoremezo. Yasabye ababyeyi babuza abana kujya mu matsinda kwisubiraho kuko

ibyigirwa mu matsinda y‟abana ari ingirakamaro. Yashoje asaba ababyeyi gukomeza

kubitaho kugira ngo bakure banogeye Imana n‟abantu kandi bishimire gutetera muri Kiliziya

Umubyeyi wacu.

Mu ijambo ry‟uhagarariye abita ku matsinda y‟abana muri Paruwasi ya Muramba

Théoneste MBARUSHIMANA, yashimiye Imana, ashimira abitanga kugira ngo abana bagire

uburere bufite ireme, bakure bazi Imana, bihatira kuba abakristu beza. Yagarutse ku

nshingano z‟abarezi b‟abana mu matsinda y‟abana, abibutsa ko ubutumwa bafite batabwiha,

ahubwo ko ari Yezu wishakiye ko biba bityo. Yakomeje abashishikariza kubukunda no

kubera abana urugero rwiza. Yatangarije abari aho ko mu rwego rwo kwiyumvisha umurimo

bashinzwe, abita ku matsinda y‟abana bagira ibikorwa by‟urukundo bakora, harimo gusura

abarwayi, gufungurira abashonje, bahereye ku bo baturanye. By‟umwihariko bakaba bazasura

abana bafite imirire mibi ku bitaro bya Muramba, babashyikirize imfashanyo babageneye.

Imana ibakomereze uwo mutima !

Uhagarariye abakristu muri Paruwasi ya Muramba, yasabye abana gusa na Yezu.

Abibutsa ko Yezu ari we wivugira ati :”nimureke abana bansange” (reba Mk 10, 14).

Yabwiye abana ko ababyeyi babari hafi, ko bo icyo basabwa ari ukumva inyigisho nziza

bahabwa kandi bakazishyira mu bikorwa.

Mu ijambo rya Padiri Vincent HABIHIRWE yongeye kwibutsa abana ko isengesho

ari akabando k‟iminsi gacibwa kare kakabikwa kure. Yabasabye gukurikiza inyigisho nziza

7 Diyosezi ya Nyundo, Imfashanyigisho y‟abita ku matsinda y‟abana mu miryangoremezo. Dawe bakumenye

kandi babe umwe (Yh 17), S.D.C.P., Mata, 2010 Urup. 110

Page 53: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

53

bahabwa mu matsinda y‟abana, bakihatira no kujya mu miryango ya Agisiyo Gatolika bakiri

bato. Yabibukije kirazira zigomba kubaranga ari zo:

1. Kirazira ko umwana abaho adasenga, 2. Kirazira ko umwana asiba Misa y‟icyumweru,

3. Kirazira ko umwana asiba amatsinda y‟abana, 4. Kirazira ko umwana yabaho ataba mu

muryango wa Agisiyo Gatolika, muri Korali cyangwa mu bahereza, 5. Kirazira kudahabwa

amasakaramentu kandi ari igihe cyayo, 6. Kirazira kujarajara mu yandi madini, 7. Kirazira

ko umwana yishora mu ngeso mbi, 8. Kirazira gusuzugura, 9. Kirazira kubura urukundo mu

bandi, 10. Kirazira kwanga ishuri.

Yakomeje yifuriza buri wese umunsi mwiza kandi anatanga ibihembo kuri ya

matsinda yaserukiye ayandi mu masantarali. Padiri Emmanuel NGAYINTERANYA na we

wari uri muri ibyo birori yashoje gahunda y‟ibirori aha umugisha abari bateraniye aho,

nyuma hakurikiraho ubusabane.

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Muramba Antoine de Padoue NSINGIJIMANA utari

wabonetse muri gahunda z‟uwo munsi kubera impamvu z‟ubundi butumwa yari yagiyemo,

yakoze ibishoboka byose aza kuboneka asuhuza abana, abereka ko abishimiye kandi abifuriza

umunsi mwiza. Wasangaga abana bishimiye kumubona nk‟umubyeyi mu bana be kandi

bishimiye gusangira na we ibyiza by‟uwo munsi.

Mu ijambo Padiri mukuru yabagejejeho, yashimiye mbere na mbere Imana Yo

idahwema kuduhundagazaho imigisha yayo. Yashimiye abitanga kugira ngo abana bakure

bihatira kuba abakristu beza kandi banogeye Imana n‟abantu. Yashimiye abaha abana

uburere buzima, ahereye ku babyeyi mu miryango bavukamo, mu miryangoremezo, mu

mashuri n‟abandi bafite umutima mwiza wo gufasha abana gukura ari intore za Nyagasani.

Yashimiye abagize uruhare mu migendekere myiza y‟uwo munsi mukuru. Yashoje asaba

abana gushyira mu bikorwa inyigisho nziza bahererwa mu matsinda y‟abana, anabibutsa ko

bakwiye kuba intumwa ku bandi bana batitabira amatsinda y‟abana.

Ubusabane bwaranzwe n‟ibyishimo n‟ituze, aho wasangaga abantu bishimiye gufata

amafunguro n‟ibinyobwa baganira, buri wese ubona anejejwe n‟imigendekere myiza y‟uwo

munsi. Umufratri waje arangaje imbere abaturutse i Rususa yashyikirije Perezida

w‟amatsinda y‟abana muri Paruwasi ya Muramba ubutumwa yahawe n‟ab‟i Rususa. Yaragize

ati: “Aka ni agashapule abana b‟i Rususa babageneye mu rwego rwo kwifatanya na mwe

muri uyu munsi kandi twanejejwe n‟ibintu byiza byinshi twabigiyeho”.

Mbere yo gusoza uwo munsi habayeho umwanya wo gucinya akadiho. Abasaserdoti,

abafratri, ababyeyi n‟abana, buri wese aho yari ari uko abashije akimarayo ashimira Imana

ibyiza idahwema kutugirira.

Ubusabane bwashojwe n‟isengesho n‟umugisha. Gahunda z‟uwo munsi zarangiye saa

kumi na mirongo ine n‟itanu (16h45‟). Abatahaga baravugaga bati : “ Iyo twigumira hano!

Ariko n‟ubwo bidashobotse, ibi bijye bihora bibaho”. Dukomeze dushimire Imana kubera

imbuto amatsinda y‟abana akomeje kwera muri Paruwasi ya Muramba.

Aloyizi Mutagatifu udusabire!

Fratri Jean Népomuscène NIYONGOMBWA

Umufratri mu biruhuko muri Paruwasi ya Muramba

Page 54: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

54

“ASSOMPTION” YA 2015 YIZIHIRIJWE I CRETE CONGO-NIL

Umunsi mukuru wa “Assomption” wongeye kwizihirizwa i Crête Congo-Nil

n‟imbaga itabarika y‟abakristu baturutse muri Paruwasi zose zigize Diyosezi ya Nyundo, ku

wa 15/08/2015. Hagaragaye ibikorwa byo kwitagatifuza birimo Igitambo cy‟Ukaristiya

cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE Umushumba wa Diyosezi

ya Nyundo akikijwe n‟Abasaserdoti barimo 4 baherutse guhabwa Ubupadiri n‟abari

Abafratri 9 baherutse guhabwa Ubudiyakoni. Ni ku nshuro ya 61 uyu munsi mukuru

wizihirizwa i Crête Congo-Nil.

Njyewe Umwanditsi ngenekereje kandi nkoresheje ubushishozi, mbona hari ibintu bine

by‟ingenzi biba byazanye uwo Mwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo:

1. Kuhaturira igitambo cy‟ishimwe, kubera Intore z‟Imana ziba ziyongereye muri Diyosezi

yashinzwe, aho aragiye Intama za Nyagasani. Erega n‟ubundi ubwo aba yasubijwe kuko

ahora asaba ko Abasaruzi baba benshi mu murima w‟Imana.

2.Kuhibukira ubutore n‟ubutoni ku Mana bwa Bikira Mariya no kuyishimira ko yamuhaye

ubutumwa yagejeje ku batuye Isi, no mu Rwanda akaba yarahageze ; kandi sinshidikanya ko

i Crete Congo-Nil ariho yageze mbere mu Rwanda, akaba yarakurikijeho i Kibeho.

3.Gushimira Bikira Mariya Umubyeyi w‟Abakene Umurinzi n‟Umuvugizi wa Diyosezi ya

Nyundo, kubera ahora imbere ya Jambo atakambira Diyosezi, ngo ikomeze itere imbere mu

butungane no mu bikorwa bya kijyambere, dore ko aho yageze haboneka n‟iterambere

ridasanzwe. Urugero ni Crete Congo-Nil muri Rutsiro n‟i Kibeho muri Nyaruguru.

4.Gutanga Icyerekezo cy‟Ivugabutumwa kizagenderwaho umwaka wose, aba atangije ku

mugaragaro nyuma yo kubona abandi Bapadiri bashya, kubatura Nyagasani no kubaha

ubutumwa mu ma Paruwasi atandukanye.

Page 55: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

55

Kuri iyi nshuro ya 61 uru rugendo rutagatifu rukorerwa i Crete Congo-Nil ku murwa wa

Bikira Mariya Umubyeyi w‟Abakene ; rwari agahebuzo kuko Nyiricyubahiro Musenyeri

Alexis HABIYAMBERE Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo :

a)Yashimiye Nyagasani mu biganza bya Bikira Mariya Umubyeyi w‟Abakene

Abapadiri bane (4) yungutse n‟Abadiyakoni icyenda (9), muri Diyosezi ya Nyundo. Aha

nakwibutsa ko buri mwaka baba bahari kandi yanabasabye.

b)Yashimiye Imana kubera ubutumwa yahaye Bikira Mariya amutunguye, ariko akemera

ibyo amubwiye ; kandi akaba Ubushyinguro bw‟isezerano n‟Intumwa y‟Impuhwe ; nuko

yinjira atyo muri gahunda iboneye yo gukiza Isi ; bityo ayo mahirwe atuma amushakira aho

abarizwa kenshi kandi hakagendererwa n‟abamukunda. Ashingirwa umurwa i Crete Congo-

Nil muri Diyosezi ya Nyundo, i Kibeho, i Banneux n‟ahandi… Bikira Mariya arahirwa kuko

yagize ubutoni ku Mana kandi natwe twese akaba yaratubereye urugero tugenderaho.

Ukwemera kwe kurahebuje kuko :

• Yemeye atazi icyo azageraho, uko azababara kubera uwo asamye kandi nta mugabo agira ;

Inzira y‟Ububabare n‟iy‟Umusaraba ntazo yari azi, ariko akazirikana kandi akagendera ku

ibanga yabwiwe ngo : uwo uzabyara “Azaba umuntu ukomeye kandi bazamwita mwene

Nyir‟ijuru. Nyagasani Imana azamwegurira Ingoma ya Se Dawudi ; azategeka umuryango

wa Yakobo ubuziraherezo, Ingoma ye ntizashira”( Luka 1,32-33).

•Ntiyari azi ko Umwana we bazamwanga akaba ruvumwa, agafatwa nabi, kandi agakubitwa,

agaheka umusaraba, kandi akanawubambwaho, bakamutikura icumu mu rubavu na Nyina

areba n‟amaso nta kubarirwa, kandi akanamubona, agapfa urw‟agashinyaguro.

a) Yashimiye Imana kubera ukwemera yashyize mu bantu, bakamenya ko Bikira Mariya, ari

Ikiremwa kiruta ibindi ; kandi atanaheranwe n‟urupfu, bityo n‟abazamwemera bose bikaba

uko ; bakamukunda, kandi bakamutakambira ngo abasabire ; bakamwiringira kandi

bakanamuragiza ubuzima bwabo n‟ingo zabo.

b) Yashimiye Bikira Mariya Umubyeyi w‟Abakene ko amuba hafi, we wakira neza ibyifuzo

bye akanabisohoza, kandi ntamutererane nk‟Umushumba ufite intama nyinshi yaragijwe,

ahubwo akamufasha no kuzikenura.

c)Yashimiye Abakristu baturuka impande zose bakaza gutaramana n‟Umubyeyi, bakaza

kumutetera no kumubyinira ; bakaza kumufasha guhimbaza umunsi mukuru wamuhariwe ;

kandi bakaza kumutakambira ngo nawe akomeze kubasabira. Arabashimira ko baza

kwifatanya nawe gushimira Imana ibitangaza akorera Diyosezi ya Nyundo buri munsi na buri

mwaka ; kandi akabashimira ko bamuba hafi, bakakira kandi bakanabana neza

n‟Abasaserdoti aboherereza.

Ashimira n‟abari mu nzego za Kiliziya ku ruhare rwabo mu kubaka Paruwasi.

Ashimira abasaserdoti uburyo barangiza ubutumwa bahawe kandi agashimira n‟abari mu

Nzego bwite za Leta mu mibanire n‟imikoranire ya Leta na Kiliziya Gatolika.

d)Yatanze icyerekezo cy‟ivugabutumwa muri uyu mwaka wa 2015-2016 aho yagize ati :

Ubukristu bugomba guhera mu rugo bukabona gukomeza no hanze, kandi uko bugaragara

inyuma imbere ho bukaba bufite akarusho kuko ubw‟inyuma buba bubyarwa n‟ubw‟imbere,

ni ukuvuga ko haba hari n‟irindi banga bushobora kuba bwihariye. Nuko Umwepiskopi

aravuga ati : icyo nifuza nk‟icyerekezo cy‟Ivugabutumwa ni “Urugo rw‟umukristu ruba

inkingi y‟ubukristu n‟uburere bwiza bw‟abana”. Aha yibutsa ko urugo rugizwe n‟abantu

batandukanye (umugabo, umugore n‟abana cyangwa se umubyeyi umwe n‟abana cyangwa se

Page 56: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

56

abana bibana ubwabo) ariko yibanda cyane cyane ku bana batoya n‟urubyiruko, kuko bose

bakeneye :

•Uburere bwiza buzatuma baba bazima bakanarangiza neza ubutumwa Nyagasani azabaha

bamaze gukura. Bugomba kuba ari uburere buzira kwiyandarika, buzira ubwandu ; uburere

buzira kwicuza ibyo baba barakoze bakiri batoya, uburere buzira kwiyegurira

ibiyobyabwenge n‟ibigirwamana ibyo ari byo byose ; uburere buzira gusuzugura ababyeyi

bababyaye. Mbese uburere bugamije kwitagatifuza no kwihesha agaciro.

Yaboneyeho kwamagana abakuramo inda kandi ababazwa cyane n‟ababibafashamo (dore ko

hari n‟abagabo bafasha abagore babo gukuramo inda cyangwa bakazikuriramo

babyumvikanyeho). Ariko abasabira kubabarirwa no kuzinukwa gukora icyo cyaha

ubutazabisubira.

•Kugira ngo rero iki cyerekezo kizagerweho, birasaba buri wese kwisubiraho kuko nta

mukristu n‟umwe utabarirwa mu rugo. Gukomera ku isezerano yagiranye na Yezu igihe

abatizwa ; kumukomeraho, kumutega amatwi , kandi akagerageza gukora icyo amusaba,

harimo gukurikiza ya mategeko 10 Musa yaherewe kuri Sinayi ; harimo gusenga no gukorera

hamwe Ingendo Ntagatifu cyane cyane nk‟abashakanye n‟abakobwa babyariye iwabo (les

filles mères), dore ko abo baba bafite ibibazo byihariye.

•Yasabye buri mukristu kugira umuhigo (uzamufasha gushyira mu bikorwa iki cyerekezo)

ahigira imbere ya Bikira Mariya Umubyeyi w‟Abakene, kandi agasaba imbaraga n‟ingabire

zizamufasha guhigura. Tuzi neza rero ko iyo Umwepiskopi atanze icyerekezo

cy‟ivugabutumwa hari abamuri hafi bafata ingamba kandi twese zikatugeraho; twiteguye rero

gushyira mu bikorwa icyifuzo cy‟iyo Ntore ya Rurema. Imana izabidufashamo.

Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo

yashimishijwe cyane n‟uburyo umubare w‟abakristu bakorera Urugendo Rutagatifu ku

Murwa wa Bikira Mariya Umubyeyi w‟Abakene, ugenda wiyongera, kandi hari n‟abaza mu

byiciro byihariye kuburyo butandukanye. Uyu munsi mukuru kandi witabiriwe n‟abantu bari

mu byiciro bitandukanye, birimo Abasaserdoti n‟Abiyeguriyimana; Abayobozi bo mu Nzego

bwite za Leta n‟Abanyamakuru. Ni ukuri, Crete Congo-Nil iratera imbere kuburyo

bugaragarira buri wese uhagenda n‟uhatuye ariko byose bituruka ku Butatu Butagatifu , kandi

n‟abahatuye bumvira rya jwi ry‟uwo Mubyeyi uduhakirwa rigira riti : « Icyo ababwira cyose

mugikore »(Yh 2,5). None n‟Akarere ka Rutsiro karamenyekana kurushaho umunsi ku wundi

kubera ibitangaza bihakorerwa n‟iryo terambere rihaturuka rikabona kugera n‟ahandi hose,

dore ko ari naho ibiro by‟Akarere byubatse.

Kudatura kuri uwo Murwa ntunahagere ni uguhomba.

Jacques NTARUVUGIRO

Page 57: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

57

AMATSINDA Y’ABANA KOKO NI IRERERO RY’UBUKRISTU

INTANGIRIRO

Nyagasani yakoze ibitangaza muri Paruwasi ya Kinunu kuko amatsinda y‟abana amaze

gutera intambwe ishimishije. Ku itariki ya 22 Kanama habaye ubumwe bw‟abana bose ba

paruwasi, bahurira kuri paruwasi. Byari ibirori bishimishije cyane ko bari babyiteguye ku

buryo buhagije haba mu mbyino, udukinamico, indirimbo, imivugo, indirimbo zo mu njyana

zigezweho. Ibyo bihangano byabo byibandaga ku ntego eshatu amatsinda y‟abana bo muri

paruwasi ya Kinunu bagenderagaho mu gihe cy‟umwaka wose w‟ubutumwa.

Izo ntego ni izi zikurikira:

1. Bana mwitoze kuba abakristu beza

2. Itsinda ryacu turigire irerero ry’ubukristu

3. Ubuzima bwa Mutagatifu Kizito

Gahunda y‟ibirori yabimburiwe n‟Igitambo cy‟Ukaristiya cyayobowe na Padiri Mukuru wa

Paruwasi ya Kinunu Padiri Léonidas NGARUKIYINTWARI.

Nyuma y‟Igitambo cy‟Ukaristiya, abana bose bahuriye kuri Tribune ya Paruwasi aba ariho

hakomereza ibirori hamwe n‟abashyitsi ndetse n‟ababyeyi baje babaherekeje. Mu birori kandi

hatangiwe ubutumwa butandukanye ku bashyitsi bari babyitabiriye. Abana bagiye mu

mahugurwa i Kigali nabo bahaye abana bagenzi babo impamba babazaniye ijyanye

n‟ubutumwa bubagenewe. Fratri KWIZERA Jean Marie nawe yashimiye abana ndetse

n‟ababyeyi uburyo bamufashije mu mwaka w‟ubutumwa kugirango amatsinda y‟abana

arusheho gutera imbere cyane ko yari ashinzwe amatsinda y‟abana by‟umwihariko.

I. IGITAMBO CY‟UKARISTIYA

Igitambo cy‟Ukaristiya cyayobowe na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kinunu Padiri

Léonidas NGARUKIYINTWARI. Mu nyigisho yatanze, yibanze kuri ziriya ngingo eshatu ari

nazo ntego abana bagenderagaho umwaka wose. Chorale yayoboye igitambo cy‟Ukaristiya ni

abana bo mu nama ya Boneza, Santarali ya REMERA.

1. Bana mwitoze kuba abakristu beza

Kwitoza kuba abakristu beza , Padiri yakanguriye abana kurushaho kwitabira amatsinda

y‟abana kuko ari imwe mu nzira zidufasha kuba abakristu beza. Mu matsinda y‟abana niho

abana bigira uburere bubafasha kwigana ubuzima bwa Yezu bigatuma imico yabo itandukana

n‟iy‟abandi bana badasenga. Imwe mu mico mibi Padiri Mukuru yibukije abana igaragaza

umwana utari umukristu mwiza harimo: gutukana, gusuzugura, uburara, gutinyuka abakuru,

kurwana n‟urugomo, kwanga ishuri, kutajya mu Misa ndetse no kutitabira kujya mu matsinda

y‟abana.

Page 58: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

58

Padiri Mukuru yarushijeho kumvisha abana bimwe mu bikorwa byabafasha gukura

barushaho kunogera Imana n‟abantu. Ibyo bikorwa ni ukujya mu Misa, kwitabira amatsinda

y‟abana, kwitoza gukora ibikorwa by‟urukundo bakiri bato, kugaragaza ibyishimo aho bari

hose kuko ibyishimo aribyo bigaragaza umuntu wakiye Yezu Kristu mu buzima bwe.

Yakomeje ashimira imbaga y‟abana bari mu Misa ko ari byiza kuba baratangiye kwitoza

kuba abakristu beza bakiri bato kandi ko bakomerezaho kugeza babaye abasaza n‟abakecuru.

2. Itsinda ryacu turigire irerero ry’ubukristu

Nyuma yo gukangurira abana kurushaho kwitoza kuba abakristu beza, Padiri Mukuru

yakomeje abwira abana ibyiza byo kwitabira itsinda ry‟abana. Nk‟uko abakristu ba Paruwasi

ya KINUNU bafite intego igira iti “ Urugo rwacu turugire irerero ry‟Ubukristu” muri uyu

mwaka w‟ubutumwa wa 2014-2015, abana nabo bafashe iyi ntego bayihuza n‟ubuzima

bw‟amatsinda y‟abana bati “ Itsinda ryacu turigire irerero ry‟ubukristu”. Padiri mukuru

akaba yarakanguriye abana kurushaho kwitabira amatsinda y‟abana kuko ariho bashobora

kuvoma inyigisho nyinshi zibubaka mu buzima bwabo bwa gikristu. Uretse inyigisho

bahabwa n‟ababyeyi babo mu rugo, itsinda ry‟abana rishobora gufasha umwana kurushaho

kwegerana na Nyagasani, ndetse akaba ari n‟ahantu bashobora kwitagatifuriza. Yakomeje

yibutsa ababyeyi ndetse n‟urubyiruko rufasha abana mu matsinda y‟abana ko uburere

butangirwa mu matsinda y‟abana ari ubufasha abana kurushaho gukura ari abakristu.

Yakomeje abashimira uburyo bitanga batiganda, abereka ko kwita ku bana bidahabwa

umuntu uwo ariwe wese, ahubwo ko ari impano y‟Imana. Abasaba kurushaho gusigasira iyo

mpano idahabwa buri wese.

3. Mutagatifu Kizito

Mutagatifu Kizito ni we abana ba Paruwasi ya Kinunu bafashe nk‟Umurinzi n‟Umuvugizi

w‟amatsinda y‟abana. Padiri Mukuru akaba yarabanyuriyemo ubuzima bw‟uwo Mutagatifu

bisunze. Nk‟uko Kizito yabaye Umutagatifu akiri muto, Padiri yabwiye abana ko nabo

bagendeye ku buzima bwa Mutagatifu bisunze bashobora kuba abatagatifu.

Bimwe mu byaranze Mutagatifu Kizito, Padiri yabwiye abana ko bimwe mu byamuranze

harimo kubaha abandi, ndetse akaba yarahoraga yishimye. Si ibyo gusa ahubwo yakomeje

kwanga gushukwa n‟umwami w‟Ubuganda washakaga kumuroha mu ngeso z‟ubusambanyi.

Padiri Mukuru ahereye kuri ibi byaranze Kizito, yabwiye abana ko bakomeza kumwiyambaza

bashyizeho umwete kugirango babashe gutsinda ababashuka bashaka kubaroha mu ngeso

mbi; aba ni nka ba shuga dadi na ba shuga mami baba bashaka kubaroha mu ngeso

z‟ubusambanyi ,kandi ko ingeso nziza zaranze Kizito nabo bazimwigiraho nk‟umutagatifu

bisunze. Padiri Mukuru akaba yarashoje asaba abana gukomeza kwiyambaza Mutagatifu

Kizito mu buzima bwabo bwa buri munsi kandi ko yakomeza kubabera urugero nk‟uwabaye

umutagatifu akiri umwana muto.

II. NYUMA Y‟IGITAMBO CY‟UKARISTIYA.

Paruwasi ya Kinunu igizwe na santarali eshatu ( Remera, Syiki na Murama) n‟inama zose

hamwe cumi n‟eshanu. Nyuma y‟igitambo cy‟Ukaristiya, hakurikiyeho kwidagadura aho buri

bana bagize itsinda ry‟abana muri buri nama bagiye bigaragaza mu mbyino, imivugo,

Page 59: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

59

indirimbo, udukinamico, ndetse n‟ibindi. Ubwo buhanzi bwose bukaba bwaragendaga

bugaruka kuri za ntego eshatu navuze haruguru bazirikanagaho.

Mu birori hakaba haragendaga hatangwamo n‟impanuro zitandukanye za bamwe mu bari bari

ahongaho.

1. Impanuro z’abana

Impanuro z‟abana zatanzwe na bamwe mu bana bari bagiye mu mahugurwa y‟abana i Kigali

mu gikorwa cya World Vision. Abana batangiye basomera abandi Ijambo ry‟Imana dusanga

mu Ivanjili ya Mariko (Mk10,14) aho Yezu avuga ati “Nimureke abana bato bansange……”.

Nyuma y‟Ijambo ry‟Imana, abo bana baboneyeho kwibutsa bagenzi babo uburenganzira

bafite mu buzima bwabo bwa buri munsi aribwo: uburenganzira bwo kwitwa izina,

uburenganzira ku muryango, uburenganzira bwo kurindwa, uburenganzira ku butabera,

uburenganzira bwo kurerwa, uburenganzira bwo kuvuzwa, uburenganzira bwo kugira

umuryango,…. Bakomeje babwira abana n‟inshingano zabo ni ukuvuga: kugira

ikinyabupfura, kubaha, gukina, kurya, kwiga no gusenga.

Basoje babwira bagenzi babo ibintu bitatu biranga umwana mwiza bagira bati :

“Ntuzarangare, ntuzarangaze kandi ntuzarangazwe”.

2. Fratri KWIZERA J. Marie, wari muri stage

Mu ijambo rya Fratri J.Marie KWIZERA wari umaze umwaka mu butumwa muri Paruwasi

ya Kinunu kandi akaba ari we wabaga hafi ubuzima bw‟amatsinda y‟abana, nawe yashimiye

abarezi bafasha abana mu matsinda guhera mu miryango-remezo kugera ku rwego rwa

paruwasi. Yanashimiye cyane abana ukuntu bitabira amatsinda y‟abana.

Mu gushimira abarezi yibanze ku bikorwa bagezeho muri uyu mwaka w‟ubutumwa aribyo :

kubaka amakomite, urugendo rutagatifu bakoze i Congo Nil rukaba rwari rwitabiriwe

n‟abana barenga magana atandatu (600), kwiyubakira isanduku ifasha abana mu butumwa

bwabo ku rwego rwa Paruwasi, ingendo zitandukanye bakoze mu ma paruwasi atandukanye

nk‟urugendo rwo gusura abana ba paruwasi ya Mushubati, patronage, ndetse n‟ibindi

bikorwa byinshi bagezeho.

Fratri yasoje ashimira Padiri Mukuru uburyo yabanye nabo, abagira inama zabafasha

kugirango amatsinda y‟abana arusheho gutera imbere. Ashimira abafasha abana, ababwira ko

ubwitange bagira bazabukomeza kuko hari ibihembo bisumbye ibya hano ku isi bibategereje.

Yagize ati: “ Abana bahumeka Yezu Kristu” bityo rero iyo ukunze abana iyo mpumeko

nawe ikugeraho kandi ikubaka ubuzima bwawe.

UMWANZURO

Ubu bumwe bw‟abana bwari bwitabiriwe n‟abana bari ku kigereranyo cy‟abana 1683. Ibirori

byasojwe n‟ubusabane ndetse n‟umugisha. Abana n‟abarezi batashye bishimye kandi bafite

n‟umugambi wo gushyiraho umwete usumbye uwo bari bafite. Bati: “ Mutagatifu Kizito

azakomeza kubabera umuvugizi mu butumwa bwabo”.

Diacre Vedaste DUSABEYEZU

Page 60: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

60

IJAMBO RYA MUSENYERI ALEXIS HABIYAMBERE, S.J , UMUSHUMBA

WA DIYOSEZI YA NYUNDO , KU MUNSI WA YUBILE YA PARUWASI

CRÊTE CONGO-NIL (12/09/2015)

Nyakubahwa Minisitiri w‟Urubyiruko n‟Ikoranabuhanga,

Banyakubahwa Bayobozi bahagarariye inzego zinyuranye za Leta n‟Umutekano,

Banyakubahwa Basaserdoti,

Banyakubahwa Bihayimana,

Bakristu ba paruwasi Crête Congo-Nil,

Ncuti za paruwasi Crête Congo-Nil,

Mbanje kubaramutsa mbifuriza umunsi mukuru wa Yubile y‟imyaka 50 ya paruwasi

Crête Congo-Nil. Ndabashimira kandi ko mwaje muri benshi kwizihiza uyu munsi utagira

uko usa, utazibagirana mu mateka y‟iyi paruwasi. Ndashimira abantu bose bagize uruhare mu

kubaka iyi paruwasi, mu kuyiteza imbere kuva igitangira kugeza kuri uyu munsi

w‟ibyishimo : abapadiri babaye muri iyi paruwasi, ababikira, abafrere n‟abakristu bitanze

kugira ngo iyi paruwasi ishinge imizi, ibe ubukombe. Ndashimira ku buryo bw‟umwihariko

abakateshiste bunganiye abapadiri mu iyogezabutumwa, bategura abiteguraga guhabwa

amasakramentu. Abakateshisti ni abantu bafite umwanya ukomeye mu iyogezabutumwa.

Nibashimirwe ubwitange bwabo n‟urukundo bafitiye Kiliziya.

Paruwasi Crête Congo-Nil ni paruwasi ifite umwihariko muri Diyosezi yacu ya

Nyundo : ni umurwa w‟Umubyeyi w‟Abakene watangijwe na Musenyeri Aloys

BIGIRUMWAMI. Uwo Mukurambere wacu nabishimirwe, yari afite ubushishozi. Sanctuaire

Marial y‟Umubyeyi w‟Abakene yateguye paruwasi, ibanziriza paruwasi. Urahirwa paruwasi

ya Crête Congo-Nil.

Ndashimira abatuye iyi paruwasi kubera uburyo mwakira abakristu baje mu rugendo

rutagatifu. Ibyo mvuga ni ibyo niboneye n‟amaso yanjye. Nimubishimirwe, mbibabwiye

mbikuye ku mutima. Muri uyu mwaka iyi ni incuro ya gatanu nyobora imihango mitagatifu

hano i Crête Congo-Nil. No mu mpera z‟uyu mwaka tuzaba turi kumwe.

Imyaka 50 ntabwo ari mike. Ngira ngo abibuka uko iyi paruwasi yatangiye bagomba

kuba batari benshi. Abo nibo bazi neza uko hano hari hateye n‟ibibazo bitoroshye byakiriye

abapadiri ba mbere. Guhanga paruwasi ntabwo ari ikintu cyoroshye. Ariko gutangiza

paruwasi ntibivuga ko mbere ya 1965 nta bakristu bari hano : paruwasi yanyu yabyawe na

paruwasi Murunda yo muri 1909, Mushubati yo mu 1955, na Muhororo yo mu 1948.

Ndashimira cyane iyi paruwasi kubera umubare w‟abasaserdoti yibarutse, cyane

cyane mbere ya 1994. Benshi bavutse mu miryango y‟abakristu ikomeye mu kwemera.

N‟ubundi imiryango y‟abakristu ikomeye mu kwemera, itanga uburere bwiza, niyo ivukamo

abapadiri n‟abihayimana. Babyeyi ba paruwasi Crête Congo-Nil, abariho n‟abatabarutse,

mwe mwatubyariye abitangiye Inkuru Nziza ya Yezu Kristu, nimubishimirwe. Koko rero

urugo ni inkingi y‟ubukristu n‟uburere bwiza. Hahirwa imiryango itanga abapadiri

n‟abihayimana itagononwa, Imana izabahe igihembo cyo kuba mwarigomwe byinshi kubera

Yo.

Page 61: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

61

Bakristu ba paruwasi Crête Congo-Nil,

Ntangiza gahunda yo « gucutsa » za paruwasi zose za Diyosezi ya Nyundo, benshi bumvaga

ko bidashoboka cyane cyane abari baramenyereye gutegereza ko byose biva muri Economat

Général kuri Diyosezi. Bamwe bavugaga ko paruwasi Crête Congo-Nil ikennye cyane ntaho

izigeza, ko abapadiri bazicwa n‟inzara. Mwihesheje agaciro, abashyize hamwe bagera kuri

byinshi : mwavuguruye amacumbi y‟abapadiri, munavanaho fibrociment, mwiyubakiye inzu

y‟amacumbi yinjiriza paruwasi, mwiguriye imodoka ikoreshwa n‟abapadiri mu butumwa

bwabo, none mumaze kuvugurura Kiliziya yanyu, abapadiri banyu mubitaho, ntawe urwaye

bwaki… , kandi ibikorwa biracyakomeza birimo ibyo kubaka podium nshya kandi ngari kuri

Sanctuaire Marial, n‟ibyo gutegura paruwasi ya Kabona (Gakeri). Nimubishimirwe ! Muriho

muriyubakira paruwasi muyiteza imbere. Mwumvise ko arimwe mbaraga n‟ubushobozi bwa

paruwasi : nimwe mugize paruwasi.

Ku byerekeye kubaka podium nshya ni ikintu nkomeyeho urebye umubare ugenda

wiyongera w‟abakora urugendo rutagatifu baje babasanga. Umwaka utaha biziyongera

kurushaho kubera ko ari umwaka udasanzwe. Papa Fransisko yifujeko guhera ku itariki ya

munani y‟ukwezi kwa cumi n‟abiri kugeza k‟umunsi mukuru wa Kristu Umwami mu 2016

waba umwaka wa Yubile idasanzwe wo kurangamira impuhwe z‟Imana. Muri Diyosezi yacu

nahisemo ahantu habiri hazakorerwa pèlerinage ; kuri katedrali ya Nyundo no k‟umurwa

mutagatifu w‟Umubyeyi w‟Abakene kuri paruwasi Crête Congo-Nil. Nzaza gufungura uwo

mwaka w‟impuhwe z‟Imana hano iwanyu.

Bakristu ba paruwasi Crête Congo-Nil,

Yubile ni umwanya Imana iduha wo gusubiza amaso inyuma tukareba ibyiza n‟ibibi twakoze

muri iyo myaka 50. Ibyiza tukabishimira Imana kandi tukanabitura Imana. Ibibi tukabisabira

imbabazi. « Ku munsi mukuru w‟imbabazi, ni ho ihembe rizavuga mu gihugu cyanyu cyose.

Muzatangaze mu gihugu cyanyu ko uwo mwaka wa mirongo itanu ari mutagatifu, kandi

ukaba uwo guhimbaza ukubohorwa kw‟abaturage bose. Mbese izaba ari Yubile yanyu. Buri

muntu azasange umuryango we, asubire mu isambu ye. » (Abalevi 25,9-10).

Ibyiza mwagezeho nababwiye bimwe na bimwe by‟ingenzi mbona. Ariko hari ikintu

gikomeye cyabaye hano iwanyu nk‟ahandi henshi mu Rwanda : Jenosidi yakorewe Abatutsi.

Paruwasi yanyu yapfushije abantu benshi. Bamwe mu bakristu bagize uruhare muri Jenosidi :

babuze ubumuntu, babuze ubukristu, babuze ubuvandimwe, baratannye, umuryango

nyarwanda warakomeretse warashegeshwe. Abo bose turabagaye. Batukishije Kiliziya

umuryango w‟Imana. Ntabwo Diyosezi yabatumye gukora ibyo bakoze bishora mu bwicanyi

n‟ubusahuzi. Iyi Diyosezi nayo yarashegeshwe, yarapfushije, yarasenywe.

Ni ngombwa ko tugaruka igihe n‟imburagihe ku myanzuro ya Sinodi idasanzwe ya

Diyosezi ya Nyundo. Iyo myanzuro ikubiye mu ndirimbo twise « Imihigo y‟abavandimwe ».

Twese twiyemeje kubaka ubuvandimwe bushingiye ku bukristu bwacu mu buzima bwacu

bwa buri munsi. « Ubukristu bugomba kutubyarira ubuvandimwe nyabwo, twarabyiyemeje,

kubica hirya ni ugutana ». Imitima ya bamwe iracyaboshye n‟ibyabaye muri Jenosidi

yakorewe Abatutsi, ari abishe, ari abiciwe. Dusabe ingabire ya Yubile ko Kristu watumeneye

amaraso ku musaraba akadusigira umurage w‟urukundo, abohora imitima yacu. Kubabarira ,

gusaba imbabazi, kwiyunga, birenze imbaraga za muntu. Mubyeyi w‟Abakene, ba hafi

paruwasi Crête Congo-Nil maze ikomeze urugendo rurerure rw‟ubumwe n‟ubwiyunge kandi

ibyabaye ntibizongere kuba bibaho. Ibyo byose bisaba ko buri wese atanga umusanzu we, ko

abigiramo uruhare rufatika. Umwaka w‟impuhwe z‟Imana washyizweho na Papa Fransisko

uzabidufashemo.

Page 62: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

62

Banyakubahwa muteraniye hano,

Bakristu ba paruwasi Crête Congo-Nil,

Sinarangiza iri jambo ntongeye kubashimira ko mwaje muri benshi kwizihiza iyi Yubile

y‟imyaka 50 paruwasi imaze ishinzwe. Ndashimira abantu bashyigikiye iyi paruwasi,

abitangiye iyi paruwasi, abayibaye hafi mu bihe bikomeye by‟amateka yayo.

Paruwasi Crête Congo-Nil ibaye ubukombe. Igeze igihe nayo yakwibaruka paruwasi

nshya, bityo igasezerera ubugumba. Twifuza ko mu myaka iri imbere Santarari ya Kabona-

Gakeri yaba paruwasi : byakorohereza urugendo abahatuye, muri gahunda twihaye yo

kwegereza abakristu paruwasi uko umubare w‟abapadiri ugenda wiyongera. Ibyo ariko

bizasaba ingufu nyinshi n‟ubwitange bwinshi bw‟abakristu ba paruwasi yose ya Crête

Congo-Nil. Icyo ni icyerekezo mbasigiye, ntibizabe inzozi.

Mbashimiye ubwihangane mwerekanye kuva mu gitondo kugeza aya masaha.

Mwese mbifurije umunsi mukuru wa Yubile nziza ya paruwasi Crête-Congo-Nil.

Mbaragije Bikira Mariya Umubyeyi w‟Abakene, Umurinzi wa Diyosezi ya Nyundo,

akaba n‟Umurinzi w‟iyi paruwasi.

Murakoze. Imana ibahe umugisha.

+Alexis HABIYAMBERE,S.J ,

Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo.

Page 63: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

63

YUBILE YA PARUWASI CRETE CONGO-NIL

KU WA 12/09/2015

Igitambo cy’Ukaristiya

Paruwasi Crete Congo-Nil ni Paruwasi yashinzwe muri 1965 ariko ikaba yarabanje

gutegurwa na Bikira Mariya Umubyeyi w‟Abakene wahageze muri 1954, ubwo ku wa

15/08/1954 Nyiricyubahiro Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI yahabatije izina rya Crete

Congo-Nil kandi ubusanzwe hitwaga kuri Nduba. Hari ku munsi mukuru wa “Assomption”,

hanatahwa Shapeli yashyizwemo ishusho ya Bikira Mariya.

Uruhererekane rw‟Abepiskopi rwahesheje ishema uyu Murwa, Ingendo Ntagatifu

zirahakorerwa. Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE, ati : Urahirwa Paruwasi

Crete Congo-Nil kuko mbere yo gushingwa wateguwe na Bikira Mariya Umubyeyi

w‟Abakene, Yubile ikaba ibaye nyuma y‟urugamba rutoroshye Ingoma y‟Imana yanyuzemo,

dore ko Paruwasi yashinzwe itangiranye n‟abakristu 1547 ubu ikaba ifite abakristu 33 309

ariko kandi kimwe n‟ahandi mu Gihugu cyacu ikaba yarabuze abakristu benshi bishwe mu

gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Abapadiri bahanyuze buri wese yagiye ashyiraho umuganda we kuburyo hari icyo

abakristu bashobora kumwibukiraho n‟ubwo bose bari bafite umuhamagaro umwe

n‟ubutumwa bumwe. Padiri MARYOMEZA Théophile niwe wabanje, hakurikiraho

n‟abandi : A. Gervais RUTUNGANYA, A. Déogratias GAKUBA, A. Joseph

SEKABARAGA, A. Herman MWAMBARI, A. Gabriël MAINDRON, A. Evariste

NDUWAYEZU, A. Straton KARANGANWA, A. Déogratias RWIVANGA, A. Venuste

NSENGIYUMVA, A. Cyprien GASIMBA, A. TWAGIRAYEZU Urbain, A. J.M Muzeyi

SEKABARA, A. Epimaque NAYIGIZIKI, A. Callixte NDAGIJIMANA, A. Dismas

NTAMUSHOBORA, A. Innocent TUYISENGE, A. Gilbert NTIRANDEKURA, A. Pascal

BAHATI, A. Straton NSHIMYUMUREMYI na A. Charles NIYONTEZE. Hari kandi

abapadiri bazaga kuhatanga ubutumwa nyuma ya Jenoside yo muri 1994 ariko baturutse mu

zindi paruwasi bihana imbibi abo ni : A. Evariste NDUWAYEZU, A. Delporte, A.

Muyambi, A . Gaudence MURASANDONYI, A. Jean HAKORIMANA, A. Eugène

MURENZI, A. Jean Paul RUTAKISHA, A. Patrick BATEGANYA. Hari kandi A. KIRSCH

wubatse Kiliziya y‟amabuye ihari ikaba yaravuguruwe muri uyu mwaka wa Yubile

hakurwaho “fibrociment” hagashyirwaho amabati (igikorwa gikomeye abakristu bikoreye

ubwabo).

Paruwasi Crete Congo-Nil ikoze Yubile ifite abapadiri batatu (A. Gilbert

NTIRANDEKURA, A. Straton NSHIMYUMUREMYI na A. Charles NIYONTEZE,

Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE yahohereje kuhakorera ubutumwa,

nabyo bikaba bibaye amateka muri Paruwasi Crete Congo-Nil. Irazirikana kandi abapadiri 12

nka za Ntumwa za Yezu yibarutse :

Page 64: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

64

A. Paul MARIKANI, A. Jean KASHYENGO, A . Antoine HABIYAMBERE, A.

J.M.Vianney TWAGIRAYEZU, A. Jean Berchmas NTIHABOSE, A. Athanase SEROMBA,

A. Emmanuel UWAMUNGU, A. Elie HATANGIMBABAZI, A. Jean Pierre NSABIMANA,

A. Dismas NTAMUSHOBORA, A. Jean Claude MUTUYIMANA na A. Paulin

MUTUYIMANA.

Paruwasi Crete Congo-Nil ikoze Yubile y‟Imyaka 50 ifite intego igenderaho : « Icyo

ababwira cyose mugikore ».“Mu Butungane no mu Bikorwa”. Kongera ibikorwa

by‟ubutungane n‟umutungo bifashisha bubaka Kiliziya ya Nyagasani, babigize intego, aho no

mu mwaka wa Yubile bigiye hamwe mu Miryangoremezo ibibazo kandi babishakira

n‟ibisubizo bitanga umurongo bazagenderaho mu yindi myaka 50 batangiye. Ibyo bibazo

nasanze nta mukristu utabyibaza keretse udashaka kugira Roho nzima mu mubiri muzima.

a) Ibibazo birebana no kwitagatifuza

1. Ese iwacu mu rugo, mu buzima bwacu nk‟abakristu, hakorwa iki kugira ngo amategeko

y‟Imana n‟aya Kiliziya yubahirizwe ?

2. Ese hakorwa iki kugira ngo isengesho ryimakazwe mu rugo rw‟abakristu ?

3. Ese uruhare rwanjye ni uruhe kugira ngo abakristu babonere amasakramentu ku gihe ?

4. Ese mu rwego rwo kurushaho kwitagatifuza, hakorwa iki kugira ngo ubukristu burusheho

gushinga imizi mu ngo zacu ?

5. Ese mu ngo iwacu hari ibimenyetso (ibikoresho bitagatifu) bigaragaza ko turi abakristu ?

6. Ese inama y‟urugo rw‟abakristu ko ifite akamaro irakorwa ? Niba ikorwa se ikorwa ite ?

7. Ese ni ibihe bintu mubona byakorwa, kugira ngo ubukristu burusheho kutubyarira

ubuvandimwe nyabwo ?

b) Ibibazo birebana n‟umutungo

1. Ese hakorwa iki kugira ngo ibyo dusabwa na paruwasi (ituro rya Kiliziya, ituro

ry‟umulayiki, ituro ryo gushimira Imana, ituro ry‟ibintu rifasha urugo rw‟abapadiri,

imfashanyo yo mu kwezi kw‟impuhwe n‟izindi nkunga zisabwa, bitangirwe ku gihe ?

2. Ese hazajya hakorwa iki ku bakristu banze gutanga cyangwa batashoboye kubona ibyo

batanga bisabwa na paruwasi?

Ibi byose rero byagiye bisuzumirwa mu Muryangoremezo kandi abakristu ubwabo

bakishakira ibisubizo aka rya jambo ngo « Intore ntiganya yishakira ibisubizo ». Nanjye

navuga nti : umukristu ntaganya kubera ibibazo, ibigeragezo n‟ingorane bimwugarije kuko

nyirukubikemura baba bari kumwe kandi anabizi kumurusha. Ni mu gihe kandi kuko ufite

Yezu aba afite byose.

IBIRORI BYO KWIZIHIZA YUBILE BYITABIRIWE N‟ABANTU BENSHI

Nkuko imyiteguro yakozwe mu gihe cy‟umwaka wose; byaragaragaye ko abakristu ba

Paruwasi Crete Congo-Nil batari kubyifasha nk‟abatagira abavandimwe. Ni muri urwo rwego

kandi habayeho no kugaragariza Nyagasani ko bamukundira iyo myaka 50 irangiye,

banashyira hamwe bakavugurura Ingoro ye yubakishije amabuye bakaba barakuyeho

fibrociment bagasakaza ya mabati agezweho. Ariko n‟abapadiri baba barahakoze kugira ngo

habe ari inturo nziza koko habereye abahagana kandi hakereye kwakira imbaga itabarika

ihakorera Urugendo Nyobokamana.

Ibirori byitabiriwe n‟abantu batandukanye barimo abasaserdoti, abihayimana, abayobozi

n‟abalayiki baturutse impande zose harimo n‟abavuka i Crete Congo-Nil baba ahandi dore ko

Page 65: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

65

byari ibirori bidasanzwe, ibindi nkabyo bikazaba mu mwaka wa 2065; ku buryo abizihije ibi

birori bazaba bakiriho bazaba babarirwa ku mitwe y‟intoki.

Iyi foto ikurikira iragaragaza ibyiciro by‟abantu bahagarariwe.

Habayeho ubusabane n‟umuhango wo gukata gateau

Bikira Mariya Umubyeyi w‟Abakene yatumye Nduba ihinduka umujyi ukomeye, n‟ubwo

rero ari Umubyeyi w‟Abakene ariko ntabwo yifuza kuba ahantu hadasobanutse, nta n‟ubwo

yimana ku bukire kuko akungahaye ; iyo avuze ati : Icyo ababwira cyose mugikore,

mukamwumva byose biraba. Dore ko umujyi wavuye ahantu hari umukenke bagatangira

kuhashyira akazu gacururizwamo urwagwa n‟imigati, none n‟Inama y‟Abaminisitiri yemeje

ko hashyirwa umujyi w‟Akarere ka Rutsiro. RDB nayo yararebye isanga habereye

Ubukerarugendo, none ubu hakaba hagiye gukorwa igishushanyo mbonera cy‟Umurwa wa

Bikira Mariya Umubyeyi w‟Abakene, naho icy‟umujyi w‟Akarere ka Rutsiro cyo

cyarakozwe.

CRETE CONGO-NIL IFITE ICYEREKEZO KIZIMA

Ibintu byatangiye gushyuha ku buryo budasanzwe mu mwaka wa 2010 haba ku buzima bwa

Roho no ku buzima bw‟umutungo. Muri uwo mwaka habayeho ibikorwa by‟ingenzi

bikurikira :

Hatanzwe ubupadiri kuri Jean Claude MUTUYIMANA.

Habaho kuvugurura inzego za paruwasi kuva mu Miryangoremezo kugera kuri paruwasi.

Habaho kwimika Isakramentu Ritagatifu kuri “Centrale” ya Gakeri.

Habaho kunoza isengesho ry‟abarwayi riba ku cyumweru cya mbere cy‟ukwezi.

Habayeho gusana Shapeli ya Bikira Mariya ku muhanda munini.

Mu mwaka wa 2011 ibyo abakristu bagezeho badashobora kwibagirwa

harimo ibi bikurikira :

Hatangiye kuboneka abagarukiramana benshi.

“Chorale” Akabuto y‟abana batoya iratangira.

Isengesho ry‟abarwayi ritangira muri Santarali zose.

Gushengerera buri cyumweru nyuma ya Misa ya kabiri bitangira gukorwa.

Kuvugurura igisenge cya Shapeli ya Bikira Mariya Umubyeyi w‟Abakene bikorwa neza.

Kuvugurura inzu yubatswe na Marie Thérèse yeguriwe paruwasi birakorwa ubu yinjiza

amafaranga mu isanduku ya Paruwasi.

Page 66: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

66

Naho kuva mu mwaka wa 2012, ubwo abakristu batangiraga kwitegura Yubile abakristu

baturutse impande zitandukanye (atari n‟abo muri Diyosezi ya Nyundo gusa) batangiye

gukorera Ingendo Ntagatifu kuri uyu Murwa ku bwinshi. Naho abakristu bo muri paruwasi

Crete Congo-Nil uwo mwaka wa 2012, bawuhariye Imana Data, maze hakorwa ibintu

bitazibagirana bikurikira :

Kubera umubare munini w‟abagarukiramana, umubare w‟abagabuzi b‟Ukaristiya

wariyongereye uva kuri 4 b‟abalayiki ugera kuri 28, nawo ukaba uteganywa kongerwa.

Kongera umubare wa Santarali ziva kuri 6 zigera ku 8 ariko mu mwaka wa 2015 zabaye

10.

Hashinzwe “Chorale” y‟abakozi, yitwa “Chorale Saint Joseph”.

Hatangiye kubaho Missa yihariye y‟abana batoya.

Hatangiye gusomwa Missa byibura eshatu muri za “Centrale”.

Habayeho gutanga gahunda y‟isengesho ry‟urugo.

Hemejwe ingingo zikubiye mu mihigo y‟urugo.

Abakristu bafashe gahunda yo kujya bakora inama y‟urugo.

Abakristu biguriye imodoka bise akabando ka Mukecuru.

Habayeho kuvugurura Salle ya Paruwasi.

Mu mwaka wa 2013 wahariwe Imana Mwana, hiyongereyeho ibindi bikorwa

bishimishije, muri byo twavuga :

Gutunganya bundi bushya inzira y‟ububabare ikavanwa aho yanyuraga igashyirwa

ahandi.

Kwimika Isakramentu Ritagatifu kuri “Centrale” ya BWIZA.

Gutangira kuvugira Rozari ku Ngoro ya Bikira Mariya Umubyeyi w‟Abakene buri wa

kabiri.

Kubaka annexe kuri “Salle” ya paruwasi, ubu ikaba ikorerwamo nka “bureau”.

Kubaka inzu y‟igikoni cyiza kandi kinini kuri Paruwasi.

Mu mwaka wa 2014 wahariwe Imana Roho Mutagatifu, hakozwe ibindi by‟ingirakamaro

twavuga :

Gutangiza Umwaka wa Yubile y‟imyaka 50 paruwasi Crete Congo-Nil imaze ishinzwe.

Gutanga ubupadiri kuri Paulin MUSHIMIYIMANA.

Gutangira kubaka inzu y‟icumbi yiswe CANA HOUSE.

Kuvugurura inzu yari atelier igahinduka inzu y‟icumbi ry‟abanyeshuri.

Ishuri ry‟imyuga “VTC” ryubatswe ku bufatanye bwa Leta na Diyosezi ryatangiye gukora.

Naho umwaka wa 2015, wabaye umwaka w‟ibirori ariko hakaba n‟ibindi bikorwa

bitazibagirana na gato :

Hashyizweho Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe ibikorerwa ku Murwa wa Bikira Mariya

Umubyeyi w‟Abakene kandi ihabwa inshingano n‟amabwiriza igenderaho.

Paruwasi Crete Congo-Nil yahawe umupadiri wa gatatu mu gihe habaga abapadiri babiri

kuva na kera

Hakozwe Ingendo Ntagatifu ku byiciro bitandukanye by‟abasaserdoti, abihayimana

n‟abalayiki.

Habaho kuvugurura igisenge cya Kiliziya.

Biragaragara rero ko Yubile ya paruwasi Crete Congo-Nil yakanguye abakristu, k‟uburyo

buri mwaka wabaga ufite imihigo n‟intego yawo kandi bigashyirwa mu bikorwa nkuko

byateganyijwe. Bikira Mariya Umubyeyi w‟Abakene, ntiyishimira ko abana be bahorana

amaganya, ubukene n‟ubutindi ahubwo arabafasha, akanabatungira agatoki, ati : “Icyo

ababwira cyose mugikore”.

Page 67: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

67

Abakristu ba paruwasi Crete Congo-Nil barashima cyane Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis

HABIYAMBERE Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, kuko akomeje guhesha agaciro

Umurwa wa Bikira Mariya Umubyeyi w‟abakene, atari no kuhakorera Ingendo Ntagatifu

gusa, kuko nawe agaragaza ko ahakunda dore ko ahaturira Igitambo ku buryo buhoraho

kabiri mu mwaka.

UBUTUMWA BWATANZWE KU MUNSI MUKURU WA YUBILE

Ibyishimo by‟uwo munsi ntibyabaye iby‟abakristu ba paruwasi Crete Congo-Nil gusa

ahubwo Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo we yabarushije kwishima kandi ni mu gihe

kuko ari Nderabakura.

Abakuru n‟abato bari babukereye

Habayeho kwibutsa ibyiza bisesuye imigisha abakristu bakesha Umwaka wa Yubile. Uyu

Mushumba ati : “Nyagasani ahabwe ikuzo n‟icyubahiro kuko byose byavuye kuri we”.

Abakristu kandi bagomba gushimira Umubyeyi Bikira Mariya kuko areba Kiliziya

y‟Umwana we kandi akamenya amaganya y‟abana be, maze ibyo bifuza akabatakambira

bakabibona. Yabasabye gusubiza amaso inyuma bakareba neza imyaka yashize, ibyo

bagezeho bakishima, ibigikorwa bakabikomeza bakanongeraho n‟ibindi by‟iterambere kuri

Roho no ku mutungo. Ati : “Ntacyo dushobora gusaba Imana ngo ikitwime”. Yaboneyeho

kandi gutangaza ko Umwaka wo kwamamaza Impuhwe z‟Imana uzatangira ku wa

08/12/2015 ukazasozwa ku wa 20/11/2016 nkuko byemejwe na Nyirubutungane Papa

FRANCISKO, asezeranya abakristu ba paruwasi Crete Congo-Nil ko azaza kuwutangiriza ku

Murwa wa Bikira Mariya Umubyeyi w‟Abakene. Yabemereye kandi gufungura Paruwasi

Gakeri mu minsi iri imbere ndetse abasaba gutangira imyiteguro harimo inyubako

zitandukanye zirimo n‟inzu y‟abapadiri; ariko asiga umukoro wo kubaka Podium ku Ngoro

ya Bikira Mariya Umubyeyi w‟Abakene.

Ibirori byari byitabiriwe kandi byizihizwa n‟abantu batandukanye barimo n‟abayobozi bo mu

nzego bwite za Leta, nuko nyuma y‟Igitambo cy‟Ukaristiya barasabana barishima. Byari

ibirori kuri uwo Murwa.

Muri uyu mwaka wa Yubile y‟imyaka 50 paruwasi Crete Congo-Nil imaze ishinzwe,

abakristu bongeye guhiga. Imihigo ikurikira irandukurwa kandi itaha muri buri Muryango.

Page 68: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

68

IMIHIGO YA YUBILE

Yubile kandi yatumye Inama Nkuru ya Paruwasi yemeza ibiranga urugo rw‟abakristu kandi

buri rugo rukabitungaho umurage. “Kuba intaho y‟Ubutatu Butagatifu nk‟Urugo Rutagatifu

rw‟i Nazareti”.

1. Kugira gahunda y‟isengesho rusange mu gitondo na nimugoroba.

2. Kwitabira Missa y‟icyumweru, iminsi mikuru n‟iyo ku mibyizi.

3. Kwitabira gushengerera, Rozari n‟Inzira y‟Umusaraba.

4. Gutunga Bibiliya n‟ibindi biranga umukristu gatolika.

5. Guhabwa neza amasakramentu no kuyakundisha abana.

6. Gutanga ituro neza n‟ibindi bisabwa mu kubaka Paruwasi.

7. Kwitabira imiryangoremezo, gahunda y‟urubyiruko n‟amatsinda y‟abana.

8. Kwitabira imiryango ya Agisiyo Gatolika, amakoraniro na liturijiya.

9. Kurangwa n‟ubumwe, urukundo, impuhwe n‟umubano mwiza n‟abandi.

10.Gukora inama y‟urugo no kurangwa n‟umurimo ubateza imbere.

Kugira ngo kandi ibiranga urugo rw‟abakristu bishobore gushyika kandi byuzuzwe

hashyizweho n‟imihigo y‟isengesho nayo ikaba iboneka muri buri rugo :

1. Urajye usenga (urangamira, ushengerera) Imana imwe gusa azabe ariyo ukunda gusa.

(Luka 4,8).

2. Urajye usenga (urangamira, ushengerera, uramya) Imana mu rugo rwawe nibura isaha

imwe ku munsi. (Matayo 26,40).

3. Urajye ushengerera (kuri Paruwasi, kuri Santarare) nibura rimwe mu cyumweru (Yohani

20,19-29).

4. Urajye usengera mu itsinda ubarizwamo (imiryango-remezo, umuryango wa agisiyo

gatolika n‟amakoraniro y‟abasenga n‟ahandi hose waba ubarizwa) nibura rimwe mu

cyumweru.

5. Urajye uvuga Rozari nibura rimwe mu cyumweru; icyarimwe cyangwa ishapule buri

munsi (Mutagatifu Dominique abitugiramo inama).

6. Urajye ukora umwiherero w‟umunsi umwe nibura rimwe mu kwezi n‟uw‟iminsi myinshi

nibura rimwe mu mwaka (Matayo 4,1-8; Esteri 4,16).

7. Urajye usaba Isakramentu ry‟imbabazi nibura rimwe mu kwezi (Yezu yabibwiye

Mutagatifu Marguerite Alacoque ubwo yamubonekeraga).

8. Urajye ukora inzira y‟umusaraba nibura rimwe mu kwezi (kwifatanya na Yezu mu ibabara

rye ryaturonkeye impuhwe).

9. Urajye ukora Noveni nibura rimwe mu kwezi (Impuhwe z‟Imana twabwiwe na Yezu mu

butumwa yahaye Mutagatifu Mama Faustina).

10. Urajye uramira umukene nibura rimwe mu kwezi (umurwayi, uwambaye ubusa, ufite

inyota, ushonje, umugenzi, imfungwa). (Matayo 25,31-46).

UMWAKA WA YUBILE NI INGIRAKAMARO KUKO UKANGURA N‟ABARI

BASINZIRIYE.

Jacques NTARUVUGIRO

P. Crete Congo-Nil

Page 69: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

69

SANTARALI YA MURAMA IBAYE UBUKOMBE

Ku cyumweru tariki ya 20 Nzeli 2015 abakristu ba Santarali ya Murama ya Paruwasi ya

Kinunu bijihijeYubile y‟imyaka 50 imaze n‟imyaka 25 Chapelle y‟iyo Santarali imaze ihawe

umugisha.

Murama ifite amateka maremare kuko ubukristu bwahatangiye mu mwaka w‟1930 maze

Murama iba succursale ya Misiyoni ya Murunda. Mu w‟1933, Tharcisse SAKINDI wari

warakiriye Inkuru Nziza yaYezu Kristu amaze no kubatizwa, yagejeje kuri se MUSHUNJU

bahimbaga SONGA akamaro k‟Iyobokamana bamwe mu bantu b‟i Murama bari bamaze

kwakira. Bityo asaba se guha abapadiri aho kubaka maze bahashyira icyicaro8. MUSHUNJU

hamwe na SEBUKURI9 nibo batanze imbago yubatsemo Chapelle ya Santarali hamwe

n‟amashuri10

. Ku itariki ya 16 Kamena 1990, isambu yari imaze kungana na hegitari 2 na ares

30.

Mu mwaka w‟1965 Santarali ya MURAMA nibwo yashinzwe maze iba iya Paruwasi ya

Crête Congo-Nil yari igishingwa. Nibwo hubatswe Chapelle ya mbere ya Murama mu

mpinga y‟umusozi ndetse hubakwa n‟icyumba abapadiri bajyaga bacumbikamo.

Mu w‟1967 nibwo abanyeshuri ba mbere bigaga mu mashuri yisumbuye bakoze inama ya

Crête Congo-Nil. Harimo umunyeshuri wavukaga muri santarali ya Murama.Uwo

munyeshuri yitwaga Lin MUSEMAKWELI wigaga mu iseminari nto yo ku Nyundo akaba

yari yarabatijwe mu w‟1949 na Padiri Elisius wavukaga i Nyange.

Umupadiri wamamaye cyane i Murama ni Padiri Gervais-Marie RUTUNGANYA wageze

muri Paruwasi ya Crête Congo-Nil mu mwaka w‟196711

. Padiri Gervais uwo yashyikiranye

n‟abakristu maze umutware witwaga KABERA Stanislas12

nawe aha Paruwasi isambu

yabarizwaga i KITAZIGURWA.

Mu w‟1984 Padiri Evariste NDUWAYEZU yahawe ubutumwa muri Paruwasi ya Crête

Congo-Nil. Icyo gihe Santarali ya MURAMA yari ifite Chapelle ishaje cyane kandi yari

yubakishije ibiti n‟amabati. Nta modoka, nta moto, yagendaga n‟amaguru aza gusoma Missa

i Murama. Iyo habaga ari mu gihe cy‟imvura, yaranyagirwaga ari mu nzira aza gusoma Missa

ndetse n‟igihe asoma Missa akanyagirwa bitewe n‟inyubakoyari ishaje.

8Twifashishije Procès verbal yo ku itariki ya 22 kamena 1933 yemera gushinga chapelle - école ku musozi wa

Murama (Bugoyi du sud) ku bwa sous-chef MUKIMBILI na chef MPOGO. Amasezerano ari hagati ya

Administrateur PHILIPPART, M.J.G. na R.P. SOUBIELLE, Supérieur wa Misiyoni ya Murunda. MUSHUNJU

wo mu bwoko bw‟Abaturagara yemera gutanga ku buntu isambu ihwanye na hegitari imwe. Ku itariki ya 18

Kanama 1933 i Usumbura, Gouverneur JUNGERS asinya aha uburenganzira abapadiri bera bwo gukorera

muri iyo sambu bahashyira Chapelle-école. 9Dufite inyandiko yo ku wa 25 Mutarama 1985 ivuga ko Sebukuri ahaye Paruwasi umurima w‟ubuntu i

Murama kuri Santarali. Uwatanze inzoga ni Padiri Evariste NDUWAYEZU, yatanze inzoga ihwanye

n‟amafranga igihumbi magana atanu (1.500 Frws). 10

Hari n‟ishobora kuba yaratanzwe na RUBASHUMUKORE. 11

Mu w‟1969 Paruwasi yaCrête Zaire-Nil yaguze umurima na Mukamakara Mariya uri ahari muri selile ya

MATEREZA. Ni isambu iri i RWAGATOKE. 12

Uwo murima wahawe paruwasi ya Crete Zaïre-Nil mu w‟1971.

Page 70: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

70

Mu w‟1985, Padiri Gabriël Maindron MUNDERERE yahawe ubutumwa muri Paruwasi ya

Crête Congo-Nil aza ahasanga Padiri Evariste (yabaye i Congo-Nil guhera mu w‟1984

kugeza 1987)13

. Padiri Evariste yagendaga amwereka Santarali zigize Paruwasi harimo na

Murama. Umunsi umwe rero Murama niyo yari itahiwe gusurwa. Hari mu kwezi kwa

Mutarama 1986, Padiri Evariste yazanye na Padiri Maindron. Abonye ukuntu inyubako ya

Murama yari imeze bimutera gufata umugambi wo kujya iwabo mu Bufransa gusaba

inkunga yo kubaka Chapelle ya Murama.

Mu w‟1988 imirimo yo kubaka yaratangiye kumugaragaro abakristu basiza ikibanza, batunda

amatafari, amabuye n‟umucanga. Kuya 20 Nzeli 1990 nibwo Chapelle ya Murama yahawe

umugisha na Nyiricyubahiro Musenyeri Wenceslas KALIBUSHI.

Mu mwaka wa 2004 Santarali ya Murama yavuye kuri Paruwasi ya Crête Congo-Nil

yomekwa kuri Paruwasi ya Kinunu. Abapadiri bari bafite ubutumwa muri paruwasi ya

Kinunu14

baboneyeho umwanya wo gutoza abakristu gukora cyane kugirango bateze imbere

Kiliziya.

Mu kwezi k‟Ugushyingo 2014 nibwo abakristu ba Santarali ya Murama batangiye

kumugaragaro umwaka wa Yubile maze biha intego eshatu arizo:

-Kwivugurura mu bukristu

-Gusana Chapelle ya Santarali

-Kubaka za Chapelle z‟imiryangoremezo.

Hari ibyagezweho nko kwivugurura mu bukristu ndetse twafashe n‟imigambi yo kwitegura

kareYubile y‟imyaka 50 umunsi ku munsi. Chapelle ya Santarali yaravuguruwe bijyanye

n‟igihe tugezemo ku buryo byose byatwaye amafranga angana na miliyoni eshatu n‟ibihumbi

magana atanu na makumyabiri na bitatu n‟amafranga ijana (3. 523.100 frws).

Imiryangoremezo yo imyinshi iracyubakwa.

Yubile idusigiye iki? Yaduteye kumva ko Kiliziya ari iyacu kandi ko tugomba kuyiteza

imbere.

Madame Odette DUSABEMARIYA

Umuyobozi wa Santarali ya Murama.

13

Reba Jubilé de 75 ans de sacerdoce au Rwanda 1917-1992, p.124. 14

Abo ni Padiri Laurent NGENDAHAYO na Padiri Epimaque NAYIGIZIKI

Page 71: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

71

Duhugurane

NTITUKINUBIRE CYANGWA NGO DUHERANWE N’IBYAGO,

AMAKUBA, N’IBIBAZO BY’UBU BUZIMA, AHUBWO

TUGARUKIRE IMANA Mu buzima bw‟umuntu, ahura na byinshi bishobora kumubuza amahoro.Iyo hatabayeho

kwiyakira no kwakira ibimubayeho,umutekano,ibyishimo n‟umunezero birabura,bikaba

byatuma umuntu yiheba,yibaza icyerekezo cy‟ubuzima bwe,bikamuviramo agahinda

gakomeye akaba yapfa yihuse.

Iyi nyandiko iribanda ku mibukiro abiri akurikira: Iyibukiro rya gatatu muy‟ishavu”Yezu

bamutamiriza ikizingo cy‟amahwa: dusabe inema yo kutinubira ibyago”. Nyuma yo kubona

ukuntu umuntu uba ku isi adashobora kubura ibibazo n‟ibigeragezo ,no kubona ingero nkeya

z‟abaciye gitwari muri ayo makoni y‟ubuzima, ndetse no kumva uruhari rw‟umuntu mu

bimugwirira; umwanzuro uraba iyibukiro rya gatatu muy‟urumuri:”Yezu atangaza ingoma

y‟Imana: dusabe inema yo kugarukira Imana”.

Ikibazo gikomeye tugomba guhangana nacyo, n‟icyo gushakira impamvu n‟inkomoko

y‟ibibazo aho bitari.Umuntu akaba yakeka ko Imana ariyo ibimuterereza cyangwa ko nta

ruhari igira mu kubikemura. Nyamara burya ngo Imana ihora ihoze kandi ngo Imana irebera

abatindi ntihumbya.Imana irahari ,irareba,izi kandi ishobora byose nibyo twibwira ko

byarangiye kuzamba. Nyuma yo gukubita hirya no hino, umuntu ashakisha ibisubizo ku

bibazo bimwugarije, iyo ashoboye guhura no kumenya Imana, asanga ibisubizo byose

bituruka kuriyo.

Muri iki gihe , hari abantu bihimbiye izindi mana (ibigirwamana), mbese bashyize amiringiro

yabo mu by‟isi.Ikibabaje nuko byageze no mu bitwa abakristu: abantu bararwara bakirukira

mu bapfumu, mu baraguzi no mu bandi nk‟abo. Ubukene buraza bagashakira amafranga mu

nzira mbi (kwiba, akarengane, uburiganya, kujya ikuzimu bavuga ngo hari abo bikijije,

n‟ubundi buryo bwose budasobanutse. Imiryango myinshi ibaho iryana kubera kutiyakira,

gucana inyuma, kudashyirahamwe umutungo w‟urugo (kwikubira) ariko byose bigaterwa no

kubura urukundo rushyitse rwa kivandimwe n‟urw‟Imana. Iterambere rikataje ntirigiha

umwanya abantu wo kwitekerezaho, bashishikajwe no kuronka byinshi mu gihe gito

hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka bwaba bwiza cyangwa bubi. Ibyo bigatuma

indangagaciro z‟umuco wa muntu ndetse n‟imigenzo nyobokamana bihangirikira.

Reka tugaruke ku ngero nziza z‟abadufasha kugarukira Imana, no kunoza umubano dufitanye

nayo.Umuhungu NGERAGEZE15

yaravutse asanga imiryango ye yose yugarijwe n‟ubukene

bukabije: barahingaga ntibeze, bahakwa ntibagabane. Nuko atangira kwibaza icyo ababyeyi

be bapfuye n‟Imana ndetse afata icyemezo cyo kujya kuyihiga (yafashe umuheto,yenda

n‟umutana warimo imyambi, ajyana umujinya w‟umuranduranzuzi),akayishaka akayibona

kugira ngo ayibaze icyo yabahoye nibiba ngombwa banarwane.Niba nawe yatekereje ku

15

MANIRAGABA BALIBUTSA,Les perspectives de la pensée philosophique bantu-rwandaise après Alexis Kagame, Editions Université Nationale du Rwanda, Librairie universitaire du Rwanda, Butare 1985,325

Page 72: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

72

Mana.Ntibyamuhiriye rero kuko umujinya yari afite wabaye imfabusa. Burya ngo akagabo

gahimba akandi kataraza. Imana yihinduye umugabo nkawe, bahura nayo ifite ikirimbi mu

bitugu n‟umuheto,yisanisha nawe kandi imwereka ko bahuje urugendo rwo gushaka Imana

ngo bayirwanye.

Uwo mugabo ngo yitwaga MANIRARORA. Bigeze n‟ijoro Manirarora (Imana) yihinduye

intare aratontoma cyane, Ngerageze ariruka, imwirukaho iramugaragura ariko ntiyamurya.

Ngerageze amaze kugwa igihumure, ya ntare yihindura Manirarora afata Ngerageze

aramubyutsa aramubaza ati ukanzwe n‟iki? Ngerageze ati ni intare yarimfashe. Manirarora ati

ese ubu ugiye he? Ngerageze ati simbizi. Manirarora abwira Ngerageze ati subira imuhira

ntawe urwanya Imana nka ya ndirimbo ya Padiri UWIMANA Yohani Fransisiko ngo ntawe

uryarya Imana…Arongera ati nugerayo urasanga nakijije umuryango wawe wose. Nuko

umugabo aramuheba. Ngerageze asubira iwabo, ahatungutse ahasanga amashyo y‟inka

n‟umukiro utavugwa. Nuko Ngerageze amenya kandi ahamya ko ntawe urwanya Imana, ko

ntawe uryarya Imana. Ngerageze na se na sekuru barakira baradendeza karahava,ibisubizo

biraboneka.

Ibi birerekana uburyo Ngerageze yashatse kugerageza Imana ariko yo ntimutererane. Muri iki

gitekerezo ,Imana yiyise MANIRARORA bishatse kuvuga ko itirengagiza cyangwa ngo

idutererane mu bibazo duhura nabyo muri ubu buzima bw‟isi. Imana yongeye kuduha isomo

muri uku kwihindura igikoko gikomeye (intare), kugira ngo yereke Ngerageze ko imbaraga

ze ari nkeya ugereranyije n‟Imana yashakaga guhangana nayo. Natwe byaduha isomo ryo

gutinya Uhoraho (Sir1,11-20) kuko ariyo soko y‟ubuhanga nyabwo.Tukayiringira (2,7-18)

kandi ntiduhemuke mu bigeragezo (2,1-6).

Mu miryango yacu, hari imyanzuro dufata ku bisubizo by‟ibibazo byacu , ariko bikarangira

ntacyo tugezeho. Gushakira umuti w'ibibazo mu by‟isi rero iyo byanze, tujye twirukira ku

Mana, tuyiture agahinda kacu kose. Izatwumva kandi iduture imitwaro yacu iyidutwaze:

Nimungane mwese abarushye n‟abaremerewe, njye nzabaruhura (Mt11,28). Imana iratuzi mu

rugendo turimo kandi n‟amakoni yose ari muri ubu buzima irayazi , ni nayo izi uburyo

izayadukatishamo kugira ngo itugeze ku byishimo n‟umunezero biyiturukaho. Icyo dusabwa

ni ugutera intambwe tuyisanga , kandi iyo duteye imwe, yo iba iteye nka zirindwi karindwi

idusanga.

Ikibazo gikomeje kwibazwa cyo kumenya aho ibyago, amakuba n‟ibibazo bitandukanye

bitugwirira, bituruka. Abahanga benshi basobanura umuntu nkaho ari we ufite uruhari runini

mu bimubaho, ndetse akaba na nyirabayazana wabyo. Kandi koko byashoboka ko aribyo.

Emmanuel Kant araza kubigarukaho atanga n‟umuti/igisubizo. Na Mutagatifu Agusitini

abigarukaho ngo “nabaye ikibazo kuri njye”16

.

Hari igihe twumva twaratereranwe, twararenganye bitewe n‟impamvu zitandukanye: dore ko

hari ubwo akarengane, ruswa, ubusumbane, icyenewabo, ndamuzi n‟ibindi bimeze nk‟ibyo

hagamijwe inyungu runaka , bishoboka; ugasanga ikibi cyarashinze imizi mu bantu ndetse

cyarahawe n‟intebe. Igisubizo ni ukwemera ibitubayeho, tukabyakira kandi tukemera icyo

Imana idutegeka nk‟uko iyibukiro rya kane mu y‟ishavu ribivuga. Ntitukarakarire Imana rero,

16

AUGUSTIN, Les confessions, Paris 1964,70

Page 73: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

73

twibuke ko n‟umunyarwanda yavugaga ngo “ntawe urwanya Imana, iraguha ntimugura, iyo

muguze iraguhenda”17

.

Umuti urambye ni ukutinubira ibyago ahubwo tukagarukira Imana. Dufatire urugero kuri

Yezu Kristu ubwo bamwambikaga igishura gitukura, bakamwambika ikizingo cy‟amahwa

mu mutwe. Baramushungeraga bati :“turakuramya mwami w‟abayahudi”ari nako

bamukubitisha urubingo bamuvundereza amacandwe. Ntibamaze kumukwena batyo se

bakamwambura igishura cye gitukura, maze bakamwambika imyambaro ye, bagashorera

bakajya kumubamba? (Mk15,17-20). Nyamara we byose yarabyemeye kugira ngo dukire.

Twicuze rero, duhinduke, tugarukire Imana kuko ari ibyaha byacu yazize.”Nimwisubireho

maze mwemere Inkuru Nziza”(Mk1,15).

Urugero rwa Manweli Kanti ruratugira inama yo kugarukira Imana , ariko umuntu yihatira

gukora neza kandi yubahiriza amategeko –ngengamuntu nk‟ikiremwa cy‟Imana. Aradusaba

gukora ikibereye abantu bose, kugira ubumuntu kandi tukirinda icyabangamira umuntu cyose

ndetse no kuba twe (uko turi).Tukirinda amabwire, akajagari n‟ikigare. Umuntu akicisha

bugufi yirinda kuba umucakara w‟ibitekerezo bye.

Kuri Kanti, ibyago bituruka ku byemezo, ku mahame no ku ntego rimwe na rimwe dufata

ngo bituyobore ndetse tubigendereho, bitewe n‟imishinga y‟ubuzima bwacu. N‟ukuvuga ko

biterwa n‟ibikorwa bya muntu, ugomba kubiyobora neza mbere yo kubikora. Aratugira inama

yo gushakira igisubizo gihamye cy‟ibibazo byose duhura nabyo, m‟ukugarukira Imana.

Nibwo umuntu yabasha kubirenga ntibimuherane. Avuga ko ibyago byatangiye umuntu

agicumura. Biri muri kamere ya muntu .Byaba rero bituruka kuri Adamu na Eva bo

bacumuye mbere.

Intego ya Kanti ni ukugarukira Imana, umuntu arangwa n‟imico myiza yuje ubumuntu. Ariko

akibaza uburyo umuntu yabigeraho kandi ari umunyantege nke, umunyabyaha

n‟umunyabyago bituruka ku bumuntu na kamere bye. Burya umuntu ni mwinshi. Azi byinshi

kandi afite ubushobozi bwo gukora byinshi byiza cyangwa bibi. Afite ububasha, kandi

akagira uburenganzira busesuye bwo gukoresha neza ubwenge yahawe n‟Imana no kumvira

umutima-nama we. Nyuma yo kubona ibyo byose, Kanti yibaza uburyo umuntu

w‟umunyantege nke, ashobora kugera ku byiza byatuma yikura ndetse akarenga ibibazo

n‟ibyago ahura nabyo muri ubu buzima. Abihuza na wa murongo wo muri Bibiliya , yibaza

uburyo igiti kibi gishobora kwera imbuto nziza. Mu kubona igisubizo, nibwo afata umugambi

wo kugarukira Imana binyuze mu guhinduka, mu rwego rwo kugera ku iyobokamana nyaryo

ribereye umukristu n‟umuntu nyawe. Akavuga ko kugira ngo umuntu abigereho,

atabyishoboza ubwe wenyine, ahubwo ko ari ukwiyambaza Impuhwe z‟Imana; umuntu

akicuza agahabwa amasakramentu kugira ngo ashobore kugera k‟uguhinduka gushyitse

yiyemeje.

Burya guhitamo ni ukuzinukwa. Guhinduka no kugarukira Imana by‟ukuri bisaba ubwitange

n‟imbaraga nyinshi. Twibuke ko na Mutagatifu Pawulo witwaga Sawuli guhinduka

bitamworoheye; hagombye imbaraga za Roho Mutagatifu. Niyo mpamvu ari urugamba

rukomeye umukristu wese agomba kurwana, yiyambaza impuhwe z‟Imana kandi bikaba

urugendo rwa buri gihe. Kanti avuga ko ikintu cyose umuntu yatekereza cyangwa yateganya

17

MANIRAGABA B., op. cit. ,331

Page 74: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

74

gukora, giciye ukubiri n‟imico, n‟imigenzo myiza ishimisha Imana; uretse kuba ari

ukwibeshya bikomeye ku iyobokamana y‟ukuri, cyaba ari n‟umugenzo mubi udakwiriye

abana b‟Imana.

Mu by‟ukuri, icyo umuntu agomba gukora gisumbye kure icyo ashobora gukora abyishakiye.

Ibi birerekana agaciro Kanti aha inshinga “kugomba”(devoir) ugereranyije no

“gushobora”(pouvoir). Ariko rero, burya ngo gushaka ni ugushobora. Kanti avuga ko umuntu

ukora icyiza uko ashoboye kose, mu bushobozi, ubushake n‟imbaraga ze zose, aba ari mu

nzira nziza igana mu gikorwa kiganisha ku nshingano ze. Bityo rero akaba agomba kwizera

ko ashyigikiwe n‟Imana , kandi ko za mpuhwe zayo zigomba kumugeraho nta kabuza.

Umuntu afite inshingano ikomeye yo kumenya icyo agomba gukora hakiri kare , n‟uruhare

rwe mu gukizwa kugira ngo yizere bihagije kuzaronka umukiro w‟Imana n‟ubugingo

buhoraho iteka.

Kanti asoza ashimangira imbaraga n‟uruhare bya muntu mu ikizwa rye. Kuri we, impuhwe

z‟Imana zonyine ntizihagije, ahubwo zigomba kunganirwa n‟ibikorwa byiza bijyanye

n‟umuco wa muntu wo gukora icyiza akirinda ikibi (bonum faciendi, malum vitandi).

Umunyarwanda we ati ugira neza , ineza ukayisanga imbere, wagira nabi, inabi

ikaguherekeza.

Kanti yongeraho ko Imana itugirira neza, ikatugirira ubuntu ntacyo iduciye, nta nyungu

idutegerejeho. Amasengesho yacu n‟indi migenzo , ntacyo biyongeraho , ahubwo nitwe bigirira

akamaro, aka ya ndirimbo ya Tadeyo TWAGIRAYEZU afatanyije na Dewo NIYIBIZI ngo

“ibitambo n‟amaturo ntibyakunyuze…cyangwa se kamwe ka NTUNGIYEHE Andereya ngo”

ntiwifuje ibitambo, cyangwa amaturo , ahubwo wanzibuye amatwi ngo numve, niyo mpamvu

nagize nti ngaha ndaje”(Zb40,7-8).Twagirimana rero , niyo itwifashiriza mu mpuhwe n‟ubuntu

byayo, yaturekura twagwa tugatembagara. Ariko ntitugomba kwiryamira cyangwa ngo

twiyicarire tugereke akaguru ku kandi , twibwira ko ibintu byatunganye cyangwa se biri hafi

gutungana. Hakenewe imbaraga za buri wese no guhinduka tukagarukira Imana; tukitegura

ijuru tubihereye hano ku isi mu dukorwa duto duto twa buri munsi.

UMWANZURO

Kanti nk‟umukristu w‟umuporoso, yemeraga Imana, Ubuntu n‟Impuhwe byayo. Akavuga ati

nkeneye Imana kugira ngo mbashe kugera ku munezero ngomba, nshaka kandi nkeneye. Ariko

nkaba ngomba kubikorera, kubiharanira. Kuri we, umuntu wubaha Imana, ni ufata inshingano

ze zose nk‟amategeko y‟Imana. Ibyo bigatuma kuyoboka Imana biguma mu mbibi

z‟ubwenge/ubuhanga bwe (Religion dans les limites de la simple raison, Librairie de

Ladrange,1941).

Kanti afata umuntu nk‟umurwanyi w‟intambara ikomeye hagati y‟icyiza n‟ikibi: Icyiza kiri

muri kamere-muntu, ariko n‟ikibi cyikaba hafi aho, ngo kirwanye icyiza. Ibi asa n‟ubihuriyeho

na bamwe mu bahanga nka Thomas Hobbes ugira ati “umuntu ni ikirura ku wundi” (Homo

homini lupus est ,Levianthan). Jean Jacques Rousseau we avuga ko umuntu yamye cyangwa se

yavutse ari mwiza, ariko sosiyete abamo akaba ariyo imuhindura ikamugira mubi (Discours

sur l‟origine et le fondement de l‟inegalité parmi les hommes, Gallimard, Paris 1965).

Pythagore we avuga ko hari icyiza cyaremye urumuri, umucyo/umurongo (ordre) n‟umugabo;

Page 75: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

75

hakaba n‟ikibi cyaremye umwijima, akajagari/akavuyo (chaos) n‟umugore18

. Aha ashaka

kwerekana uburyo umugore yafatwaga nk‟ikibi gihora gihanganye n‟icyiza (umugabo), akaba

nyirabayazana w‟ibibi byose bibaho. Kanti asa n‟uhuza na Pawulo Mutagatifu ati : « nshaka

gukora icyiza ariko ikibi kikantanga imbere ».Yemera intege nke za muntu , ubunyabyaha bwe

no kwikunda/kwihugiraho. Akaba aribyo bituma icyiza giteganyijwe kitagerwaho neza.

Agasoza avuga ko umuntu ubwe ntacyo yakwimarira, ko ntacyo yakwishoboza adafashijwe no

kugarukira Imana mu mpuhwe zayo. Kuri we, umuntu ariyobora ariko afite Imana

nk‟umutegetsi, nk‟umuyobozi mwiza. Akagomba kuyumvira , akayubaha nk‟Umusumbabyose,

Umuremyi, Bwiza buhebuje, Umuterankunga mukuru n‟Umunyakuri. Hakenewe rero

isengesho ryo gusaba impuhwe z‟Imana . Ibi byose navuze, Kanti abitanga nk‟igisubizo ku

kibazo cy‟icyo tugomba kwizera. Igisubizo cye natwe twakigira icyacu: tugomba kwizera ko

Imana ibaho, kandi ko iduha impuhwe zayo kugira ngo twubake Kiliziya ye.Tukizera kandi ko

Imana izaduhemba ku buryo no ku rugero yishakiye.

Fratri Théophile HAKUZIMANA

Seminari Nkuru Philosophicum y‟i

Kabgayi

18

Pythagore (cité par Simone Beauvoir, Deuxième sexe, Gallimard 1949,7)

Page 76: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

76

IMIKORERE Y’AMATSINDA Y’ABANA MURI PARUWASI YA MUHORORO

“Nimureke abana bansange, mwibabuza kunyegera, kuko ingoma y‟ijuru ari iy‟abameze nka

bo” (Mt 19, 14).

Yezu Kristu akunda abana bato kandi asaba buri mukristu kubafasha no kubatoza

kumumenya, kubafasha guhura na we bakamuhora iruhande. Diyosezi ya Nyundo ifite

gahunda y‟Iyogezabutumwa mu bana ibatoza kuva mu buto bwabo, guhora bazirikana ko ari

abakristu aho bari hose, gukura no gukomera mu kwemera Kiliziya Gatolika yamamaza,

bityo uko babyiruka bakagenda barushaho kunogera Imana n‟abantu. Ni muri urwo rwego

Diyosezi ya Nyundo yashyizeho gahunda yo guhuriza abana mu matsinda mato bagahabwa

uburere bwa gikristu.

Kwigisha abana mu kivunge ntibishobora gufasha abana gucengera inyigisho

bahabwa no kuyigira iyabo ku buryo zahindura ubuzima bwabo. Nk‟uko bisanzwe bizwi,

kwigisha abana bisaba kumenya no kwegera buri mwana aho kubigisha mu kivunge.

Paruwasi ya Muhororo ntiyatanzwe mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda ya Diyosezi

ijyanye n‟amatsinda y‟abana.

Abana mu miryangoremezo ya Paruwasi ya Muhororo barakora, ibyo bikanabafasha

kumenyana byimbitse. Paruwasi ya Muhororo, kugira ngo ihe ingufu imikorere y‟amatsinda

y‟abana, yashyizeho gahunda y‟uko habaho za komite zihagarariye abana muri ayo matsinda

nyine mu nzego z‟imiryangoremezo, inama, santarali ndetse n‟iza Paruwasi. Buri komite

muri izo nzego zose zavuzwe haruguru iba igizwe n‟aba bakurikira : président/présidente,

vice Président/ vice Présidente, umubitsi(trésorier/ère), umunyamabanga(secrétaire),

umushyushyarugamba (animateur /animatrice),ushinzwe ikinyabupfura ndetse n‟

abajyanama.

Abana mu miryangoremezo bahura byibuze rimwe mu cyumweru. Hari

imiryangoremezo imwe ikora kuwa gatandatu, indi igakora ku cyumweru. Ariko hariho na

gahunda y‟uko byibuze rimwe mu kwezi abana bahurira hamwe ku rwego rw‟inama. Mu

matsida y‟abana, abana batozwa gukunda Kiliziya binyuze mu gusenga, imbyino, indirimbo,

udukino tunyuranye, ibikorwa by‟urukundo, gutozwa ikinyabupfura kiranga umukristu,

ndetse no kwigishwa ibyerekeye gatigisimu. Mu matsinda y‟abana, abana banashishikarizwa

kugira uruhare muri Liturujiya kuko bibafasha kwitagatifuza no gufasha abandi

kwitagatifuza. Ni muri urwo rwego usanga, hari abana biyemeza kuba abaririmbyi,

abahereza, abasomyi ndetse n‟abatambyi.

Muri Paruwasi ya Muhororo abana bagerageza kwitabira amatsinda y‟abana ari

benshi nubwo bagenda barutanwa bitewe n‟imiterere cyangwa se ingano

by‟imiryangoremezo, inama cyangwa santarali. Mu rwego rwo guha ingufu imikorere

y‟amatsinda y‟abana, buri mwaka Paruwasi ishyiraho intego ngenderwaho. Intego y‟uyu

mwaka w‟2015 ni : “Abana, twitoze kuba abakristu beza”. Ni intego izagerwaho abana

bibumbira mu matsinda y‟abana mu miryangoremezo, bagatozwa gusenga, kubaha ababyeyi,

gukundana hagati yabo , gufashanya, gusurana ndetse n‟ibikorwa by‟urukundo biri ku rwego

rwabo.

Ni muri urwo rwego Padiri ushinzwe amatsinda y‟abana muri Paruwasi ya Muhororo,

Padiri Pascal BAHATI yashyizeho gahunda y‟uko imiryangoremezo yegeranye yajya

isurana, cyangwa se inama zigasurana, byanashoboka n‟amasantarali akaba yasurana.

Gahunda yo gusurana ku rwego rw‟amatsinda y‟abana ya Paruwasi ya Muhororo

ntihagararira gusa ku rwego rwa Paruwasi , ahubwo abana bagerageza gutsura umubano no

mu yandi maparuwasi. Ni muri urwo rwego amatsinda y‟abana ya Paruwasi ya Muhororo

yasuwe n‟aya Paruwasi ya Rususa tariki ya 13 Nzeri 2015. Kuri iyi tariki kandi amatsinda

Page 77: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

77

y‟abana ya Paruwasi ya Muhororo azaba yizihije umunsi mukuru ngarukamwaka wa

Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yisunze.

Nyamara n‟ubwo amatsida y‟abana ya Paruwasi Muhororo akora neza, ntihabuze

n‟imbogamizi. Hari ibibazo bikigaragara mu matsinda y‟abana bijyanye cyane cyane

n‟ubwitabire buke hamwe na hamwe , abana bamwe badafatanya n‟abandi mu bikorwa abana

baba biyemeje. Hari n‟abandi bana usanga bafite ubumenyi buri hasi mu bijyanye

n‟Iyobokamana. Ibyo akenshi bigaragaza ko ababyeyi bamwe baba badasenga mu ngo zabo

ngo abana nabo babonereho. Ni muri urwo rwego ubuyobozi bwa Paruwasi busaba ko

ababyeyi bakumva neza ibyiza by‟amatsinda y‟abana, bityo bakajya bohereza abana babo

gufatanya n‟abandi ndetse bakagerageza no kubaha ibya ngombwa. Na none byaba byiza ko

abiyemeza gufasha abana mu matsinda y‟abana baba abantu babihugukiwe kandi bakajya

bagerageza kugendera mu murongo rusange wa Diyosezi na Paruwasi.

Reka dusoze twibukiranya ko mu by‟ukuri abana ari bo Kiliziya ya none n‟ejo hazaza.

Abana bagomba kwitabwaho ku buryo bw‟umwihariko kuko ari bo mizero ya Kiliziya y‟ejo

hazaza. Kiliziya, ibinyujije mu iyogezabutumwa mu bana, ifite inshingano yo gufasha abana

bose gushora imizi muri Yezu Kristu bakiri bato no gusa na Yezu Kristu mu myitwarire yabo

ya buri munsi. Abana b‟abakristu nabo kandi Yezu Kristu abasaba gufasha abandi guhura na

We.

Yezu Nshuti y‟abato turakwituye!

Fratri Pasteur UWUBASHYE

Page 78: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

78

UMUVUGO

NTIZA IKIBANZA MPASHYIRE

ICYICARO

Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro

Gasozi keza mpisemo naka,

Ariko Mpinga ya Gisiza,

Karobanuwe mu yindi yose

05 None kabaye icyicaro cyawe.

Negamanye inyegamo ku irembo

Inyamibwa ntaguranwa gutakwa

Nsanze abakobwa bayiteguye

Naho abahungu begereye ingoma

Abagabo baho bagabanye ingoga

Abagore baho baravuza impundu.

10 Yihe umugisha urayikwiye.

Iyi ngoro yawe iri aha

Yezu wacu ndayigutuye

Ubwiza bwayo si ubwiru

Henga nkubwire ibanga ryayo

Narambagiye Gisiza yose

Nterera ngana i Karongi

Ngeze aha ndahashima

Mbona hakwiye icyicaro cyawe.

Icyasabwaga cyose kirashakwa

Bigerwaho byose ndabishima

Nsanga nta kinanira Imana

20 Ibyo mvuga si inzozi ndota

Ndabona mwese mufite amaso

Ndabona kandi mumwenyura

Si ikindi kindi mureba

Ni ibyishimo by‟uyu munsi

Ndibuka umwungeri yaragijwe

Ariwe Petero Mutagatifu

25 Yavuze iryanyuze umwami ati :

Uri Kristu Umwana w‟Imana nzima

Icyezi nkesha ikirezi cyanjye

Isimbi isumba icyusa

Ni Yezu Kristu ku isonga

Na wa musaraba we muzi

Ni isangano ry‟ukuri rwose

Rihuza cyane abamusanga.

30 Petero uwo twisunze

Ni intumwa ya mbere ku isonga

Yasuzumye isano y‟isi n‟uwayihanze

Asanga nta kiruta kumwiha

Asiga byose asangaYezu

Atorerwa kuba umutware

Icyicaro cye kikaba Roma.

35 Ngicyo ikirezi twarazwe n‟uwo rwema.

W‟uruhanga ruharazwe ibyiza

Yahawe imfunguzo zose

Intebe ye ni iya cyami

Izigama icyanzu iteka ryose

N‟ubu iriho mu rwego ruzira icyasha

Intero ni imwe mu nteko zose

Muzambere abahamya ku isi yose

Dore kandi ndi kumwe namwe

Iteka ryose mu kubaho kwanyu.

45 Reka ngire icyo mbwira abari aha

Tariki ya 30 Nyakanga

Muzahore muyizirikana

Mwaje ngo muyisangiriremo imisango

Imisanzu yanyu ntikabure

Yo gusana iyi ngoro tubonye.

Ntikabure abakoreramo igitaramo

Iteraniro ritegereje Umwami

Intego yacu ni imwe

Turangwe n‟urukundo iteka.

50 Hari icyo mbaza abari aha

Ese abatari aha bari hehe?

Bazibuka basigaye kuko bazabura

Ubinjiza

Kandi ingoma nziza nk‟iyo

Kuyijyamo nta butunzi

Nta kurata ukuri kose

Nta kurata ko ufite byinshi

Ibyawe byinshi bisigara ku isi

Nta n‟ugaruka ngo abisange

Kuko batangira kubirya agiye.

55. Intambwe yambere niyo uteye

Iya kabiri iziruta zose

Zitere ugana Iyaguhanze,

Kugirango urusheho

Kwishima tambira Imana iteka ryose.

Dusingize Rudasumbwa

Turirimbana ubwema

Bene Data turi umwe

Ijambo ryawe Rwema

Rimurikira intambwe zanjye

Riteye iteto nk‟imitali

Riranga imibavu itama

Ritunga imibavu itama

Ni rya Rutare Rudasumbwa

Rudatinywa Rurema byose

60 Sinsezeye ndaruhutse Reka nzongere ngaruke ubutaha

Ngaruke kuri iryo jambo duhora twumva

Kuko rizira iherezo.

Umusizi Marcellin TWIZELIMANA

Umuryangoremezo wa

Mutagatifu Petero / Gisiza.

Page 79: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

79

Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi

NYAKANGA 2015

Abapadiri bahawe ubutumwa bushya nk‟uko bwatangajwe mu Musemburo w‟Ubusabane

uherutse, bakomeje kujya aho batumwe kandi basize bashyize ku murongo ibizafasha

ababasimbuye kumenya aho bakomereza imirimo.

Tariki ya 10/07/2015 : Abagize inama ishinzwe umutungo wa Diyosezi barateranye basuzuma

uko ibintu bimeze, banahamya ibigomba gukorwa ngo Diyosezi ijye mbere.

Tariki ya 11/7/2015 : Ku Muhororo Diyakoni Vincent MANIRAFASHA uvuka muri iyo

paruwasi yahawe isakaramentu ry‟Ubusaserdoti, naho abafaratiri Michel HABUHAZI wo muri

paruwasi ya Birambo, Vincent NSENGIYAREMYE w‟i Nyange na Evariste UWINTWARI wo

mu Birambo bahabwa Ubudiyakoni.

Tariki ya 13/07/2015 : Musenyeri Alexis HABIYAMBERE yahuriye mu nama idasanzwe

n‟abandi Bepiskopi bo mu Rwanda.

Tariki ya 18/7/2015 : Itangwa ry‟Ubusaserdoti ryakomereje muri paruwasi ya Rambura, aho

umwana wayo Charles NIYONTEZE yahawe Isakaramentu ry‟Ubusaserdoti, abafaratiri

batandatu bagahabwa Ubudiyakoni. Abo ni : Védaste DUSABEYEZU uvuka muri paruwasi ya

Kinunu, Jean Claude DUSENGUMUREMYI wo muri paruwasi ya Nyundo, Pierre Damien

MUSHIMIYIMANA, Donatien NDAYISABA , Jean de Dieu NIYONSENGA bose bavuka

muri paruwasi ya Kivumu, na Joseph NTIRANDEKURA wo mu Biruyi.

Tariki ya 22/07/2015 : Musenyeri yari mu Nama Nyobozi ya Caritas Rwanda

Tariki ya 30-31/7/2015: Umukangurambaga wa Biro ya Diyosezi ishinzwe Iyogezabutumwa

yitabiriye inama yabereye i Kigali yigaga ku birebana n‟ikenurabushyo ry‟abana

(pastorale des enfants).

KANAMA 2015

Tariki ya 01/08/2015 : Paruwasi ya Busasamana niyo yasoje ibirori by‟itangwa

ry‟Ubusaserdoti bw‟Abadiyakoni babiri : René Jean Claude HAKIZIMANA uvuka muri iyo

paruwasi, na Martin BAMFASHEKERA wo muri paruwasi ya Biruyi. Abafaratiri cumi n‟umwe

bo bahawe umurimo w‟ubusomyi muri icyo gitambo cya Misa.

Wari umunsi w‟agahebuzo kuko wahuriranye n‟isabukuru y‟amavuko ndetse n‟iy‟umunsi

Umushumba wa Diyosezi yacu Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE yahereweho

ubusaserdoti .

Uwo munsi wari wizihijwe kandi na Musenyeri Vincent HAROLIMANA Umushumba wa

Diyosezi ya Ruhengeri, n‟abasaserdoti benshi baturutse impande zose.

Tariki ya 04/08/2015 : Mademoiselle Josefa TILBURGS wari uzwi kw‟izina rya

NYIRAKIBUCI yisangiye Rurema. Uyu Mufasha w‟Ubutumwa ukomoka mu Bubiligi yari

Page 80: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

80

yariyemeje kimwe n‟abandi benshi kwibera uwa Diyosezi ya Nyundo. Yitangiye kuyikorera

yiyoroheje kandi akorana umurava utangaje cyane mu by‟icungamutungo, haba muri Evêché,

muri Economat Général, mu maseminari no mu bigo by‟amashuli binyuranye. Aho agereye mu

zabukuru yari asigaye yituriye ku Nyundo hagati y‟abaturage, ari umwe nabo, ababanira neza.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye umwe mu bemeye kugaruka gufatanya

n‟abanyarwanda gusana ibyo yasize yangije. Yagize akamaro cyane, ashaka imfashanyo zo

gusana no kubonera ibikoresho Diyosezi bari bigirijeho nkana igasigara iheruheru nta nzu

n‟imwe igira idirishya cyangwa urugi ruzima. Yishingiye kubonera intebe n‟ameza ahenshi.

Nyuma yaje no kujya mu by‟ubwubatsi kuri Centre St.Pierre no ku kigo cy‟amashuli cya

Rusamaza kimukesha byinshi cyane.

Yagiye arwara agasubira i Burayi kwivuza, ariko yoroherwa akagaruka mu Rwanda.

Ubwa nyuma bamumenyesheje ko afite indwara izamuhitana ati : ubwo noneho ntashye iwacu

ku Nyundo abe ariho nzashyingurwa. Yashyinguwe hari Abepiskopi babiri, abapadiri benshi

n‟imbaga y‟abakristu. Ubuhamya bwatanzwe bwagarukaga k‟ubwitange n‟urukundo, no

kwiyoroshya byamuranze.

Imana imwakire mu beza bayikunze bakayikorera.

Tariki ya 15/08/2015 : Nk‟uko bisanzwe , Musenyeri Alexis HABIYAMBERE akikijwe

n‟abapadiri benshi n‟imbaga y‟abakristu, abazi kugereranya bavugaga ko bagera ku bihumbi

makumyabiri na bitanu, bahuriye i Congo-Nil. Si akamenyero, ni icyemezo ndakuka cy‟uko kuri

uwo munsi w‟Ukujyanwa mu Ijuru kwa Bikira Mariya, Umushumba wa Diyosezi arangaje

imbere y‟abakristu ashimira Umubyeyi w‟Abakene uhora adutakambira. Musenyeri

BIGIRUMWAMI yavugaga ko basezeranye ko buri mwaka azamubonera nibura umusaserdoti

mushya wa Diyosezi. Uyu mwaka Musenyeri Alexis yamutuye bane yari amaze guha

Isakaramentu ry‟ubusaserdoti, ndetse hakaba hari n‟abadiyakoni icyenda uwo Mubyeyi

akiturerera. Yanatangaje icyerekezo shingiro cy‟Iyogezabutumwa muri uyu mwaka gihiniye

muri aya magambo : « Urugo rw‟umukristu ni inkingi y‟ubukristu n‟uburere bw‟abana ».

Tuzaharanira ko ababana mu rugo, mu kwemera guhugutse bifashisha Ijambo ry‟Imana, mu

isengesho bahuriraho, bazabana mu rukundo n‟ubwubahane cyane cyane barangwa n‟impuhwe

muri uyu mwaka wa Yubile idasanzwe y‟Impuhwe z‟Imana watangiye kuwa 8/12/2015.

Tariki ya 20/08/2015 : Ababikira b‟Izuka rya Nyagasani (Filles de la Résurrection) bafite urugo

rukuru i Masaka muri Archidiocèse ya Kigali, ariko batangiriye kuba mu Rwanda muri Diocèse

ya Nyundo, bizihije Yubile y‟imyaka 25 y‟amasezerano y‟Abiyeguriyimana y‟Umukuru wabo

Mère Marie Rose KURAMUKOBWA. K‟uwo munsi kandi, Abanovisi batatu bashoje Noviciat

bagize amasezerano yabo ya mbere muri uwo muryango. Bose bakomoka muri Diyosezi ya

Nyundo. Igitambo cya misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Myr Tadeyo NTIHINYURWA ari

kumwe na Myr Alexis HABIYAMBERE n‟abapadiri benshi baturutse muri paruwasi umuryango

ufitemo ubutumwa, n‟ab‟aho abasezeranye bakomoka baje bazanye n‟ababyeyi n‟inshuti

z‟abasezeranye. Uwagize Yubile n‟ubwo adafite ababyeyi, haje abantu benshi bo muri paruwasi

akomokamo ya Nyange. Abana b‟Imana ntibabura iyo hari urukundo.

Tariki ya 22/08/2015 : Collège Sainte Marie yo ku Kibuye yizihije Isabukuru ya Yubile

y‟imyaka 50 imaze ishinzwe. Iyo Collège iyoborwa n‟ababikira ba Sainte Marie de Namur. Nabo

bari baherutse gukora Yubile y‟imyaka 50 bamaze baje mu Rwanda bakaba baratangiriye mu

Karere ka Rusenyi bari ku Mubuga, Kibingo n‟aho ku Kibuye. Igitambo cya misa cyayobowe na

Myr Alexis HABIYAMBERE, hari n‟abapadiri n‟abihayimana benshi, n‟abize muri iryo shuli

Page 81: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

81

n‟abanyeshuli bahiga ubu n‟ababyeyi babo. Bose bashimye uko umunsi mukuru wari uteguye

neza.

Tariki ya 30/08/2015 : Umunsi wa Mutagatifu Piyo wa Cumi waragijwe Seminari Nto ya

Nyundo wimuriwe kuri iki cyumweru, bityo ntibyahutaza gahunda isanzwe y‟amashuli. Ibirori

byabimburiwe n‟Igitambo cya misa kiyobowe n‟Umushumba wa Diyosezi, biza gukomeza mu

bice byungikanya byagaragariyemo impano zinyuranye z‟abaseminari, nko muri muzika, mu

mivugo, imbyino n‟utundi dukino tubereye urubyiruko. Banishimiye umwanya mwiza bafite mu

ruhando rw‟amashuli, na Musenyeri Alexis HABIYAMBERE yongera kubibutsa ko nta bigwari

mu i Seminari, ko ahubwo bahamagariwe kurushaho bajya mbere muri byose : ubutungane

n‟ubumenyi.

NZERI 2015

Tariki ya 04 -06/09/2015: Kominote ya Emmanuel ya Paruwasi Stella Maris ya Gisenyi, yahuje

ihuriro ry‟ingo zigize Zone Pastorale ya Gisenyi. Bize ku ngingo zikurikira:

-Mpamagariwe iki mu rugo rwanjye, - Kiliziya umubyeyi wanjye,

-Abana bacu, impano y‟Imana.

Bamaze kwiga kuri izi ngingo, biyemeje gutanga ingero nziza, ingo zabo zikabera abandi

ikitegererezo.

Tariki ya 05/09/2015: Ishuri ryo mu Birambo riyoborwa n‟Ababikira b‟Assomption ryizihije

isabukuru y‟imyaka 60 rimaze rishinzwe. Musenyeri Alexis HABIYAMBERE yabayoboreye

igitambo cy‟Ukaristiya, anifatanya nabo mu birori byiza by‟uwo munsi.

Tariki ya 08/09/2015: Umushumba wa Diyosezi yabonanye n‟abayobozi b‟amavuriro ya

Kiliziya Gatolika bo muri Zone Pastorale ya Gisenyi.

Tariki ya 13/09/2015: Kuri Centre Culturel ya Gisenyi habaye igitaramo cyateguwe n‟umuhanzi

Padiri J.François UWIMANA, ukorera ubutumwa bwe muri paruwasi ya Mubuga. Icyo

gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kumurika Album y‟indirimbo ze nshya zari zimaze

gusohoka, no gushaka inkunga mu bakunzi be, kugirango akomeze inganzo ye bakunda. Cyari

kigamije kandi gutanga ubutumwa bw‟Ijambo ry‟Imana akoresheje iyo mpano ye mu kuririmba,

mu injyana nziza urubyiruko rukunda cyane.

Hari hatumiwe n‟abandi bahanzi bamufashije kwizihiza icyo gitaramo, nka Padiri Vincent

HABIHIRWE wo muri paruwasi ya Muramba, Furere J.M.V MBARUSHIMANA F. I.C, wo mu

ba Furere b‟Inyigisho za Gikristu hano ku Gisenyi, na Vincent de Paul NTABANGANYIMANA

Umulayiki wo muri Diyosezi ya Kabgayi.

Icyo gitaramo kitabiriwe n‟abakristu b‟ingeri zose, ndetse n‟abo mu yandi madini

ntibahatanzwe. Bose bishimiye icyo gikorwa, maze bamwe mu babyeyi bari aho bagaragaza

iribari ku mutima bagira bati: “Abana bacu bari barashiriye mu ma boites n‟ahandi mu tubyiniro

two hanze aha, none tubonye ko n‟iwacu muri Kiliziya gatolika yacu, bashobora kuhidagadurira

bagataha bishimye”! Bityo batanga ikifuzo ko bishobotse Padiri J.François yajya anyaruka akaza

kubasusurutsa, aho kwirukira ahandi hashobora kubateza ibibazo. Abemerera ko nibishoboka,

azajya aza rimwe mu gihembwe.

Habaye umwanya wo gushyigikira inganzo ye, hagurwa ama CD y‟indirimbo ze,

hanakusanywa inkunga yatanzwe n‟abari aho, buri wese uko yifite.

Page 82: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

82

Tariki ya 18/09/2015: Muri Katederali yitiriwe Mikayile Mutagatifu ya Archidiosezi ya Kigali

habereye umuhango wo gutangiza gusuzuma ibimenyetso by‟imibereho y‟Abagaragu b‟Imana

Cypriani na Daforoza Rugamba, kugira ngo bazashyirwe mu rwego rw‟Abahire. Umushumba wa

Diyosezi yacu yari muri uwo muhango.

Cypriani na Daforoza Rugamba nibo bazanye Communauté de l‟Emmanuel mu Rwanda.

Tariki ya 19/09/2015: Frère Gabriël LAUZON F.I.C, wo mu Muryango w‟Abafureri

b‟Inyigisho za Gikristu akaba n‟Umuyobozi w‟Umuryango wa “Vision Jeunesse Nouvelle” ku

Gisenyi, yagarutse mu Rwanda avuye mu kiruhuko yari amazemo amezi abiri. Yakiranywe

ibyishimo n‟abakozi ndetse n‟urubyiruko, mu gitaramo cyabereye mu nzu ndangamuco ya

Vision Jeunesse Nouvelle. Tariki ya 23/09/2015: Urubyiruko rw‟Abanyarwanda ruturutse mu kigo cya Vision Jeunesse

Nouvelle n‟urw‟Abanyekongo ruhuriye mu gikorwa bise « Tujenge Amani »(Kubaka Amahoro),

rwasuye Inteko Ishinga Amategeko y‟u Rwanda Umutwe w‟Abadepite, baganira ku ruhare

rw‟urubyiruko n‟ubufatanye bw‟Abadepite mu kwimakaza umuco w‟amahoro mu Karere

k‟Ibiyaga bigari.

Urubyiruko rwashoboye kumenya imikorere y‟Inteko, ruboneraho kugaragaza ibibazo biri ku

mupaka uhuza u Rwanda na Congo birebana n‟amasaha yo gufunga imipaka hakiri kare, basaba

ubuvugizi ku Nteko y‟Abadepite, kugirango imipaka ikore amasaha 24/ 24h. Babonye

n‟umwanya wo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi, basobanurirwa

amateka yaho.

Tariki ya 27/09/2015: Musenyeri Alexis Habiyambere yatashye ku mugaragaro Kiliziya ya

Santarali ya Rurembo yo muri paruwasi ya Kabaya, aha Isakaramentu ry‟Ugukomezwa

abanyeshuli bo muri iyo Santarali.

Tariki ya 27/09/2015: Mu rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda, umuryango wita ku

rubyiruko rwo ku Gisenyi (Vision Jeunesse Nouvelle de Gisenyi) wakoresheje igitaramo

nyarwanda kigizwe n‟imbyino nyarwanda ndetse n‟ikinamico.

Iki gitaramo kiba kuwa gatandatu wa nyuma wa buri kwezi guhera saa munani (14h)

kugeza saa kumi (16h) muri Centre Culturel ya Gisenyi.

Tariki ya 27/09/2015: Centrale ya Gisa yizihije Mutagatifu Vincent de Paul yiragije. Misa yo

kwizihiza uwo munsi mukuru yayobowe na Padiri Pierre Claver NKUNDIYE i saa moya za mu

gitondo. Tariki ya 29/09/2015: Umushumba wa Diyosezi yabonanye n‟abafaratiri 13 barangije stage.

UKWAKIRA 2015

Ukwezi kwa cumi ni ukwezi kwahariwe Rozari Ntagatifu. Kwahuriranye na Sinodi

y‟Abepiskopi yabereye i Roma yiga ku bibazo by‟ingo, bakangurira abakristu kwifatanya nabo

basabira iyo Sinodi, kugirango izatange imyanzuro ihamye.

Tariki ya 01/10/2015: Musenyeri yagiranye ikiganiro kirambuye n‟abafaratiri bose ba Diyosezi

bari bashoje igihe cy‟ibiruhuko byabo bisoza umwaka w‟amashuli mbere y‟uko bajya gutangira

umwaka mushya w‟amashuli.

Page 83: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

83

Tariki ya 01/10/2015: Ikigo cy‟amashuri abanza ya Kiroji cyizihije Mutagatifu Tereza

w‟Umwana Yezu cyiyambaje.

Tariki ya 03/10/2015: Umushumba wa Diyosezi yagiye i Muramba gutangiza imyiteguro ya

Yubile y‟imyaka 50 Collège yitiriwe Bikira Mariya Utasamanywe icyaha imaze ishinzwe. Iryo

shuri ryatangiye tariki ya 03/10/1966.

Tariki ya 07/10/2015: I Kibeho hatangirijwe imyiteguro ya Yubile y‟imyaka ijana

y‟Isakaramentu ry‟Ubusaserdoti bwahawe abanyarwanda ba mbere. Umushumba wa Diyosezi

yacu yari ari muri iyo sabukuru hamwe n‟abandi Bepiskopi bo mu Rwanda n‟abapadiri benshi

cyane ba Diyosezi zose zo mu Rwanda. Yubile nyirizina izizihizwa muri 2017.

Tariki ya 08/10/2015: Umushumba wa Diyosezi yacu yari mu nama ya ACOREB, ari ryo huriro

ry‟Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi. Iyo nama yabereye i Remera-Ruhondo.

Tariki ya 10/10/2015: Mu Ruhengeri habaye Yubile y‟imyaka 50 ya Diyosezi ya Ruhengeri na

Musenyeri waho yizihiza imyaka 25 amaze ahawe Ubupadiri.

Tariki ya 11/10/2015: Abakristu ba paroisse Sainte Esprit y‟i Goma, basuye aba paroisse Stella

Maris/Gisenyi. Nyuma ya Misa, habaye ibiganiro binyuranye n‟ubusabane mu nzu y‟i Kana. Tariki ya 14/10/2015: Abapadiri bose ba Diyosezi ya Nyundo bagize inama yabo

(presbyterium), yibanze cyane ku gutegura kuzizihiza Umwaka wa Yubile idasanzwe

y‟Impuhwe z‟Imana.

Tariki ya 17/10/2015: Muri Katederali ya Nyundo Musenyeri Alexis HABIYAMBERE yahaye

Isakramentu ry‟Ugukomezwa abanyeshuri biga mu mashuli yisumbuye, baba batarashoboye

guhabwa iryo Sakaramentu bakiga mu mashuli abanza.

Tariki ya 17/10/2015: Umukangurambaga wa Biro ya Diyosezi ishinzwe Iyogezabutumwa, ku

butumire bwa Komite Nyobozi ya AGI ya Paruwasi Nyundo, yahaye ikiganiro abanyamuryango

ba AGI ku mibanire myiza y‟abagize ingo n‟ ibibazo byugarije ingo muri iki gihe.

Tariki ya 17/10/2015: Ni umunsi wa Mutagatifu Ignace wa Antiyokiya Centrale ya Gisenyi

yiragije. Uwo munsi wizihijwe tariki ya 01/11 ku munsi mukuru w‟Abatagatifu bose mu misa ya

gatatu, kugira ngo bifatanye n‟abakristu bose kuwizihiza. Nyuma yaho, ibirori byakomereje mu

nzu y‟i Kana.

Tariki ya 17-18/10/2015: Abanyamuryango ba Legio Marie muri paruwasi ya Stella Maris

Gisenyi, bakoze urugendo nyobokamana i Kibeho.

Tariki ya 18/10/2015: Paruwasi Stella Maris Gisenyi yizihije umunsi ngarukamwaka wa

Caritas. Uwo munsi wabanjirijwe n‟Igitambo cya Misa cyatuwe mu misa ya gatatu, nyuma y‟aho

ibirori bikomereza mu nzu y‟i Kana. Berekanye abana 11 bafite ubumuga bunyuranye, bafashwa

n‟umushinga « Fondation Liliane » , baje baherekejwe n‟ababyeyi babo.

Tariki ya 20/10/2015: Umukuru w‟Ababikira b‟Umutima Mutagatifu wa Yezu n‟uwa Bikira

Mariya ari kumwe n‟Umwungirije, baje ku Nyundo gusuhuza Umwepiskopi.

Page 84: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

84

Tariki ya 21 - 24/10/2015: Kuri Centre d‟accueil St François Xavier /Gisenyi habereye Inama

ya Komisiyo y‟Abepiskopi ishinzwe ubutumwa bw „Abalayiki (CEAL). Iyo nama yashojwe ku

ya 24/10/2015 no gusura umuryango wa Eleuthère NSENGIYUMVA witabye Imana akaba

yarabaye muri iyo Komisiyo imyaka irenga 25.

Tariki ya 24/10/2015: Padiri Eugène MURENZI yizihije Yubile y‟imyaka 25 amaze ahawe

Ubusaserdoti. Yabuherewe muri Tanzaniya igihe Papa Mutagatifu Yohani Paulo II yasuraga

Afrika.

Tariki ya 29/10/2015: Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo yagiye i Kigali mu Nama

y‟Ubuyobozi bwa Caritas Rwanda.

Tariki ya 30/10/2015: Umushumba wa Diyosezi yagiranye ikiganiro n‟Umukuru w‟Ababikira

ba Mutagatifu Marita muri aka Karere.

UGUSHYINGO 2015

Tariki ya 02/11/2015: Umwepiskopi wacu yahuye na Mayor w‟Akarere ka Ngororero kugira

ngo bungurane ibitekerezo ku bijyanye n‟urwibutso rw‟i Nyange rw‟abazize Jenoside yakorewe

Abatutsi, rwatangiye kwubakwa.

Tariki ya 05/11/2015: I Murunda, Umushumba wa Diyosezi yabonanye n‟Abadage bari mu

muryango bita Interplast Germany batanga imfashanyo yo kubaka inzu nini y‟igorofa irimo

ibyumba by‟ubuvuzi bunyuranye: aho bavurira babaze umuntu (Chirurgie), aho ababyeyi

baruhukira (maternité), n‟ahavurirwa abana (Pédiatrie).

Tariki ya 06/11/2015: Umwepiskopi yakiriye Umubikira Mukuru ushinzwe Akarere mu

Muryango w‟Abasaleziyani. Abo babikira bafite urugo muri paruwasi ya Muhato.

Tariki ya 07-15/11/2015: Musenyeri Alexis HABIYAMBERE yatanze Isakaramentu

ry‟Ugukomezwa muri paruwasi zigize doyenné ya Nyundo. Kw‟itariki ya 8/11 yahuje ugutanga

Isakaramentu ry‟Ugukomezwa no guha umugisha Kiliziya ya quasi-paruwasi ya Kora. Iyo

Kiliziya nziza ni abakristu ubwabo bayiyubakiye.

Tariki ya 11/11/2015: Abana 188 bo muri paruwasi ya Gisenyi, bari hagati y‟imyaka itandatu

kugeza kuri cumi n‟itanu, ndetse n‟ uw‟imyaka ine n‟igice, bakoze urugendo rutagatifu ku

murwa w‟Umubyeyi w‟Abakene i Congo-Nil, barangajwe imbere na Padiri J.de Dieu

BARIGORA ushinzwe amatsinda y‟abana muri paruwasi. Urwo rugendo nirwo rwa mbere abana

bakoze bajya ku Murwa Mutagatifu.

Bagezeyo neza bishimye, bakirwa n‟Abasaserdoti ndetse n‟abana bibumbiye mu matsinda

y‟abana ba Paruwasi C.Congo-Nil. Padiri Gilbert NTIRANDEKURA ushinzwe ingendo

ntagatifu ku murwa w‟Umubyeyi w‟Abakene i Congo-Nil amaze kubasobanurira amateka yaho,

bafashe akanya bashengerera Isakramentu ritagatifu, bahabwa na Penetensiya, nyuma yaho

bajya kuruhuka. Bwakeye bazamuka Karuvariyo bose ntawusigaye, baherekejwe na Padiri J.de

Dieu BARIGORA ari kumwe na Padiri Charles NIYONTEZE nawe ushinzwe amatsinda

y‟abana aho i Congo-Nil.

Urugendo rwabo rwashojwe n‟ Igitambo cya Misa, hakurikiraho ubusabane n‟abana bo

mu matsinda y‟abana ba C.Congo-Nil, nyuma yaho, basezeranaho basubira muri paruwasi yabo.

Page 85: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

85

Bageze ku Nyundo, bagiye kuramutsa Umwepiskopi wa Diyosezi, arabakira, abasobanurira ko

urugendo nyobokamana umwana akora akiri muto, akemera kuvunika, akazamuka Karuvariyo,

bimufasha gusobanukirwa n‟ububabare bwa Kristu , maze bikamutera gukura ari umukristu

unogeye Imana n‟abantu.

Abashimira abaha umugisha w‟Imana, bakomeza basubira mu miryango yabo.

Tariki ya 20 - 21/11/2015: Kuri Home d‟accueil St Barthélémy ku Nyundo habereye

umwiherero wahuje abagize Komite 3 za paruwasi Muhororo bari kumwe na Padiri mukuru

wabo. Muri uwo mwiherero umukangurambaga wa Biro ya Diyosezi ishinzwe Iyogezabutumwa

yatanze ikiganiro ku nshingano za Komite Nyobozi, Komite Ncungamutungo na Komite

Ngenzurabikorwa. Yabahuguye kandi ku myifatire y‟umuyobozi nk‟umufashamyumvire ku

rwego ariho.

Tariki ya 21/11/2015: Umushumba wa Diyosezi yayoboye igitambo cy‟Ukaristiya cyabereyemo

amasezerano ya mbere y‟Abahire ba Nyina wa Jambo batandatu: abakobwa bane n‟abahungu

babiri.

Tariki ya 25/11/2015: Musenyeri Alexis HABIYAMBERE yaturiye igitambo cy‟Ukaristiya mu

rugo rukuru rw‟Abahire ba Nyina wa Jambo, asoza Ihuriro ry‟Inteko Nkuru Nyobozi y‟uwo

muryango (Chapitre).

Tariki ya 26/11/2015: Musenyeri yabonanye n‟Umufureri ushinzwe gusura ingo z‟abandi

bafureri bo mu muryango w‟abafureri bitangira imyigishirize ya gikristu (F.I.C) mu Rwanda no

muri Congo.

Tariki ya 27/11/2015: Abakangurambaga ba Biro ya Diyosezi ishinzwe Iyogezabutumwa

bagiye basura imiryangoremezo 10 y‟icyitegererezo muri Paruwasi Nyange, Rususa, Muhato, na

Crête Congo-Nil, guhera tariki ya 31/8 kugeza ku iyi tariki ya 27/11. Aho hose bahamaraga

iminsi itanu. Inyigisho zabo zibandaga ku mibanire myiza y‟abagize ingo, n‟ibibazo byugarije

ingo muri iki gihe.

Tariki ya 27/11/2015: Musenyeri yabonanye n‟abagize itsinda ry‟Ubuyobozi b‟Urwunge

rw‟Amashuli y‟abakobwa b‟i Rambura.

Tariki ya 30/11/2015: Musenyeri yayoboye Inama y‟Ubuyobozi bwa Kinyamateka.

UKUBOZA 2015 :

Tariki ya 01/12/2015: Ikigo cy‟urubyiruko gikorera mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa

Gisenyi (Vision Jeunesse Nouvelle), cyateguye gahunda yo kwipimisha Virusi itera SIDA ku

bushake mu Murenge wa Cyanzarwe. Hipimishije urubyiruko rugera kuri 329.

Nyuma y‟icyo gikorwa, habaye irushanwa ry‟umupira w‟amaguru ku bakobwa n‟abahungu bo

mu Mirenge ya Rubavu na Cyanzarwe. Abatsinze bahawe imipira yo gukina, izabafasha kunoza

impano yabo y‟umupira w‟amaguru.

Tariki ya 01-04/12/2015: Musenyeri yari mu nama ihuza Abepiskopi Gatolika bose bo mu

Rwanda ibera i Kigali aho bafite icyicaro cy‟Ubuyobozi.

Page 86: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

86

Tariki ya 05/12/2015: Ku Kicukiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE yayoboye Misa Mama

Grâce NYIRAMARIZA wo mu Babikira Bato ba Yezu yagiriyemo amasezerano ya burundu.

Uyu mubikira afite ubutumwa muri paruwasi ya Crête Congo-Nil.

Tariki ya 07/12/2015: Musenyeri yakiriye abayobozi bahuza amashami y‟Umuryango

w‟Ababikira b‟Izuka rya Nyagasani (Filles de la Résurrection).

Tariki ya 08/12/2015: Nyirubutungane Papa Fransisko yatangije Umwaka udasanzwe

w‟Impuhwe z‟Imana mu gitambo cy‟Ukarisitiya cyaturiwe muri Basirika Nkuru y‟i Roma

yitiriwe Petero Mutagatifu. Uwo mwaka uzasozwa ku itariki ya 20 Ugushyingo 2016, ku munsi

mukuru wa Kristu Umwami. Mwabyisomeye birambuye mu ibaruwa y‟Umushumba wa

Diyosezi ya Nyundo yandikiye abakristu.

Kuri iyi tariki, Musenyeri yemeye bidasubirwaho amategeko agenga umuryango w‟Abahire ba

Nyina wa Jambo.

Tariki ya 10/12/2015: Musenyeri yakiriye Umuyobozi mushya ushinzwe Ababikira b‟Umutima

Mutagatifu wa Yezu n‟uwa Bikira Mariya.

Tariki ya 11/12/2015: Abayobozi b‟ibigo by‟amashuri Gatorika yo muri paruwasi ya Muhororo

barangajwe imbere na Padiri Mukuru wabo babonanye n‟Umwepiskopi.

Tariki ya 13/12/2015: Umwaka wa Yubile idasanzwe y‟Impuhwe z‟Imana wari watangirijwe i

Roma Papa Fransisko afungura Umuryango Mutagatifu wa Kiliziya yitiriwe Petero Mutagatifu i

Vaticani, wakurikiwe kuri iki cyumweru cya gatatu cy‟Adventi no gufungura iyo Miryango

Mitagatifu ya za Katederali kw‟isi yose, n‟izindi Kiliziya Abepiskopi bihitiyemo. Muri Diyosezi

ya Nyundo, Umwepiskopi yafunguye uwo muryango wa Katederali ku Nyundo, Igisonga cye

kiyobora uwo muhango i Congo-Nil ku murwa w‟Umubyeyi w‟Abakene.

Ku Nyundo iyo Sabukuru yabanjirijwe n‟umutambagiro wahagurukiye mu kigo

cy‟amashuri cya Kayanza, Musenyeri arangaje imbere y‟imbaga y‟abakristu benshi cyane

bahagarariye paruwasi zo muri Zone Pastorale ya Gisenyi, basaguka Kiliziya buzura no ku

kibuga hose. Mu gitambo cya Misa yakurikiye umuhango wo gukingura Umuryango Mutagatifu,

Musenyeri yatangaje icyemezo yafashe cyo gutanga imbabazi zidasanzwe muri uyu mwaka wa

Yubile y‟Impuhwe z‟Imana.

Tariki ya 17/12/2015: Musenyeri Alexis HABIYAMBERE yashoje inama y‟abapfakazi

b‟abakristu 51 bahagarariye bagenzi babo bibumbiye mu ihuriro ryabo riri hirya no hino muri za

paruwasi. Abaririmo bagera kuri 5200.

Tariki ya 18/12/2015: Abanyarwanda hafi ya bose (98,3%) bitoreye Itegeko Nshinga

rivuguruye.

Tariki ya 21/12/2015: Abafasha b‟Ubutumwa 2 bagize amasezerano mu Misa yayobowe

n‟Umwepiskopi.

Tariki ya 23/12/2015: Urubyiruko rwibumbiye mu muryango wa Emmaüs rwo muri doyenné ya

Nyundo barenga 250 bari batangiye umwiherero wabo utegura Noheli ku mugoroba rwakoze

urugendo rutagatifu rwinjira mu Muryango w‟Impuhwe z‟Imana.

Tariki ya 25/12/2015: Hirya no hino Noheli yizihijwe mu byishimo by‟akarusho muri uyu

mwaka tuzirikana urukundo ruhebuje Imana Data Nyirimpuhwe yatugaragarije atwoherereza

Umwana we akavukira mu bantu, akaba umuntu kugira ngo urupfu rwe n‟izuka rye bitugire

abana b‟Imana: abavandimwe be.

Page 87: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

87

Tariki ya 31/12/2015: Ku Nyundo ku mugoroba, habaye Misa yo gushimira Imana ibyiza

yatugiriye mu mwaka wa 2015. Mu nyigisho yatangiye muri iyo Misa, Musenyeri yavuze bimwe

mu byo dushimira Imana:

1) Ku rwego rwa Kiliziya y‟isi yose :

-Yibukije umwaka wo kuzirikana k‟ubuzima bw‟Abiyeguriyimana uzasozwa ku itariki ya

02/2/2016. By‟umwihariko ukazasozerezwa ku Nyundo muri Katederali ku bari muri Zone

Pastorale ya Gisenyi, naho abo muri Zone Pastorale ya Kibuye uzasozwa kuwa 13/2/2016 i

Congo-Nil.

- Yibukije na Sinodi y‟Abepiskopi yabereye i Roma mu byiciro bibiri, kimwe muri 2014 ikindi

muri 2015 biga ku byerekeye urugo (famille).

- N‟uyu mwaka wa Yubile idasanzwe y‟Impuhwe z‟Imana watangirijwe i Roma tariki ya

08/12/2015 ukazasozwa ku itariki ya 20/11/2016.

2) Ku rwego rwa Kiliziya ya Kristu iri mu Rwanda :

- Yibukije umunsi wo gutangiza Yubile y‟imyaka 100 abapadiri b‟abanyarwanda ba mbere

bahawe Ubusaserdoti. Imyiteguro yatangiriye i Kibeho tariki ya 07/10/2015, Yubile nyirizina

ikazaba muri 2017.

- Yibutsa itangwa ry‟Ubwepiskopi bwahawe Myr Célestin HAKIZIMANA Umushumba wa

Diyosezi ya Gikongoro tariki ya 24/01/2015,

- Na Yubile y‟imyaka 50 ya Diyosezi ya Ruhengeri yizihirijwe hamwe n‟iy‟imyaka 25 Myr

Visenti HARORIMANA amaze ahawe Ubusaserdoti.

3) Ku rwego bwite rwa Diyosezi ya Nyundo :

- Diyosezi yungutse abapadiri bashya 4 n‟abadiyakoni 9

- Santarali ya Kora yo muri paruwasi ya Busasamana yabaye quasi-paroisse, Kiliziya yaho

abakristu biyubakiye ihabwa umugisha ku itariki ya 06/08/2015.

-Twagize Yubile nyinshi:

•Iy‟imyaka 50 ya Collège Sainte Marie ku Kibuye: 22/08/2015

• Gutangiza Yubile y‟imyaka 50 ya Collège de l‟Immaculée Conception

y‟i Muramba: 03/10/2015

• Yubile ya paruwasi Congo-Nil : 12/09/2015

• Isabukuru y‟imyaka 60 ya Ecole Secondaire de l‟Assomption yo mu Birambo : 05/09/2015

•Yubile y‟imyaka 25 ya Padiri Eugène MURENZI amaze ahawe Ubusaserdoti.

4) Habaye ingendo ntagatifu ku Murwa wa Bikira Mariya i Congo-Nil n‟i Kibeho :

• Abiyeguriyimana bo muri Diyosezi bahuriye i Congo-Nil tariki ya 07/02/2015

•Abakateshisti barenga 500 bagiye i Congo-Nil tariki ya 03/06/2015

•Urubyiruko ruturutse muri paruwasi zose za Diyosezi rurenga 18.000 rwahuriye i Congo-Nil

ku wa 21/06/2015

•Kuri Assomption abakristu baturutse muri paruwasi zose bari kumwe n‟Umwepiskopi bahuriye

Page 88: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

88

i Congo-Nil, abagereranya babonaga abantu 25.000.

• Hagiye haba n‟ingendo z‟amatsinda y‟abana bato, imiryango y‟Agisiyo Gatolika,

n‟abishyize hamwe ba paruwasi zinyuranye bajya i Kibeho cyangwa i Congo-Nil.

5) Ibyubatswe n‟ibyavuguruwe :

a) Ibyo abakristu bikoreye ubwabo:

- Kiliziya ya paruwasi Birambo, - Kiliziya n‟amazu y‟abapadiri bya paruwasi Congo-Nil,

-Kiliziya n‟amazu y‟abapadiri i Murunda, - Inzu mberabyombi i Kavumu,

- Kiliziya ya paruwasi Kivumu, - Kiliziya ya paruwasi Stella Maris ku Gisenyi,

- Kiliziya ya Santarali Nyabirasi muri paruwasi Nyundo, - Kiliziya ya Santarali Kora muri

paruwasi Busasamana, - Kiliziya ya paruwasi Muramba, - Inzu mberabyombi n‟amacumbi

muri paruwasi Rususa, - Inzu mberabyombi ya paruwasi Gatovu,

- Amacumbi kuri paruwasi ya Muhororo, - Kiliziya ya Santarali ya Skyiki muri paruwasi

Kinunu.

b) Ibyakozwe na Diyosezi ibitewemo inkunga:

- Urugo (couvent) rw‟ababikira bakomoka mu Buhindi i Kibingo

- Gukomeza kubaka igorofa ya niveaux 3 ku Bitaro bya Murunda

- Kwubaka igorofa ya niveaux 2 igenewe kwagura ishuri ry‟imyuga ryo ku Gisenyi

- Gukomeza kuvugurura amazu ya Seminari Nto yo ku Nyundo

- Kuvugurura Home St.Jean yo ku Kibuye.

6) Ibyatunguranye :

- Centre Saint Pierre yagombye gusenywa kubera umushinga wo gutunganya umupaka ku

Gisenyi

- Orphelinat Noël yavuyeho bigenwe na gahunda y‟Igihugu y‟uko abana bakwiye kurererwa mu

miryango, bakitoza ubuzima nyabwo bakiri bato. Icyakora ahahoze Orphelinat hagiye

gutangizwa ishuli ryigenga, biri m‟uburyo bw‟uko hakomeza kuba irerero.

7) Ibyo turangamiye dusoza umwaka:

- Umwaka udasanzwe w‟Impuhwe z‟Imana

• Urimo ingendo ntagatifu zagenwe n‟izo amatsinda y‟abakristu azitekerereza

• Turitegura ko abapadiri bashya 9 bazabuhabwa, hakanatangwa Ubudiyakoni ku bafaratiri 12

• Quasi-paroisse ya Kora muri paruwasi ya Busasamana n‟iya Gakeri muri paruwasi ya Congo-

Nil bizaba paruwasi muri 2016 cyangwa muri 2017.

• Aho abakristu bahurira i Congo-Nil hazavugururwa abakristu bahaje bose bajye bakurikira

Misa neza.

Ibi ni ibigaragarira amaso, ariko igikomeye cyane dushimira Imana n‟umutima mushya

n‟ugushyirahamwe, no kumva ko Kiliziya igizwe na buri mukristu. Musenyeri yarabitsindagiye

cyane asaba abasaseridoti gukomeza kwitangira abo bashinzwe, n‟abakristu bakumva ko

abasaserdoti batumwa iwabo ari ababo koko, iyo myumvire ihuje n‟Ivanjili: Yezu asoza

ubutumwa yahawe na Se yaravuze ati: “Dawe, uri muri jye, nanjye nkaba muri wowe, ndasaba

ko nabo bunga ubumwe muri twe, kugira ngo isi yemere ko ari wowe wantumye”(Yh17,21).

Françoise BAMURANGE

Page 89: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

89

NOMINATIONS APRES LES NOMINATIONS DE JUILLET 2015

1. Abbé Etienne MUKERAGABIRO : Président de la Commission Diocésaine

Justice et Paix

2. Abbé Noël HITIMANA : Aumônier de la Legio Mariae/Gisenyi

3. Abbé Christophe MUDAHERANWA: Coordination de la Pastorale

de la Jeunesse /Kibuye

4. Abbé Charles NIYONTEZE : Vicaire à la Paroisse Nyange

5. Abbé Joseph Joliveau MPORANYI : Curé à la Paroisse Kivumu

6. Abbé Martin BAMFASHEKERA : Vicaire à la Paroisse Kivumu

7. Abbé Denys NZABAHIMANA : Vicaire à la Paroisse Kibuye

8. Abbé Jean Damascène SIBOMANA : Vicaire à la Paroisse Crête Congo-Nil

9. Abbé Laurent NGENDAHAYO : Recteur du Petit Séminaire Saint Pie X

et Directeur du Centre Scolaire Noël de Nyundo

Fait à Nyundo, le 11/01/2016

+ Alexis HABIYAMBERE, S.J.

Evêque de Nyundo.

Page 90: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

90

GAHUNDA Y’INGENDO NYOBOKAMANA MURI UYU MWAKA WA

YUBILE Y’IMPUHWE Z’IMANA

Byose byabimburiwe no gufungura umuryango mutagatifu kuwa 13/12/2015 kuri Katederali

ku Nyundo no kuri Paruwasi ya Crête Congo-Nil. Gahunda y‟ingendo nyobokamana

zizakorwa n‟amaparuwasi n‟amatsinda amwe n‟amwe iteye kuri ubu buryo:

UKWEZI/

UMWAKA 2016

ITARIKI Abazakorera

urugendo

nyobokamana ku

Nyundo

Abazakorera urugendo

nyobokamana i Congo-Nil

MUTARAMA Kuwa gatandatu,

09/01/2016

GISENYI MURUNDA

Kuwa gatandatu,

23/01/2016

BUSASAMANA MUSHUBATI

Kuwa mbere, 25/01/2016 --- GATOVU

GASHYANTARE Kuwa gatandatu,

06/02/2016

ABIHAYIMANA BA ZONE GISENYI

BAZAHURIRA KU NYUNDO

Kuwa gatandatu,

13/02/2016

ABIHAYIMANA BA ZONE KIBUYE

BAZAHURIRA I CONGO NIL

Kuwa gatandatu,

20/02/2016

MUHATO NYANGE

WERURWE Kuwa gatandatu,

05/03/2016

KIVUMU GISOVU

Kuwa gatandatu,

12/03/2016

BIRUYI MUKUNGU

MATA Ku cyumweru, 03/04/2016 UMUNSI MUKURU W‟ABANYEMPUHWE

UKABERA MU MAPARUWASI YABO

GICURASI Kuwa gatandatu,

07/05/2016

RAMBURA KINUNU

Kuwa gatandatu,

14/05/2016

MURAMBA BIRAMBO

Kuwa kabiri, 17/05/2016 PELERINAGE Y‟ ABAPADIRI BOSE BA

DIOCESE YA NYUNDO, IKABERA KURI

PAROISSE CATHEDRALE YA NYUNDO

Kuwa gatandatu,

21/05/2016

KABAYA KAVUMU

KAMENA Kuwa gatandatu,

18/06/2016

PELERINAGE Y‟ URUBYIRUKO I CONGO

NIL

NZERI Kuwa gatandatu,

03/09/2016

MUHORORO KIBUYE

Kuwa gatandatu,

17/09/2016

RUSUSA CC-NIL

UKWAKIRA Kuwa gatandatu,

08/10/2016

NYUNDO KIBINGO

Kuwa gatandatu,

22/10/2016

KORA MUBUGA

UGUSHYINGO Ku cyumweru, 06/11/2016 YUBILE Y‟IMFUNGWA

Ku cyumweru, 20/11/2016 GUSOZA YUBILE Y‟IMPUHWE Z‟IMANA

Page 91: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.info · Umuvugo : Ntiza ikibanza mpashyire icyicaro Marcellin TWIZELIMANA Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi Françoise BAMURANGE 23 Ubutumwa

91