UBUTUBUZI BW’IMBUTO NZIZA Y’IBIRAYI (Seed Potato Systems in Rwanda) Ndacyayisenga Theophile Rwanda Agriculture Board (RAB) Kadahenda 29/04/2016
UBUTUBUZI BW’IMBUTO NZIZA Y’IBIRAYI (Seed Potato Systems in Rwanda)
Ndacyayisenga Theophile Rwanda Agriculture Board (RAB) Kadahenda 29/04/2016
Imbuto nziza y’ibirayi ikenewe mu Rwanda (Seed needs)
Igihingwa
Ubuso(ha/Umwak
a)
Imbutoikenewe(T/Umwa
ka)
Imbutonyakuriikenewe
(%)
Imbutoyatuburw
a(T/Umwa
ka)
Potato 120,000 240,000 25 60,000
Icyitonderwa: Imbuto nyakuri ikenewe ni 25%: Kubera
ko umuhinzi ashobora gukoresha imbuto yaguze
byibuze inshuro enye mbere yo kwongera kugura indi
ku mutubuzi.
Umwimerere
• Imbuto nziza igomba kuba igizwe n’ubwoko
bw’ibirayi buberanye n’aho igiye guterwa,
• Kuba ubwo bwoko bw’ibirayi butanga umusaruro
mwinshi ushoboka aho bugiye guhingwa,
• Kuba ubwo bwoko bwihanganira indwara
Imiterere y’umwimerere w’inyuma
• Imbuto nziza igomba kuba igizwe n’ubwoko bumwe (itavangavanze n’andi moko y’ibirayi),
• Imbuto nziza igomba kuba itarimo ibyakomeretse, ibyonomwe n’ibyonnyi, ibyaboze kandi idafite n’izindi nenge.
• Imbuto nziza y’ibirayi igomba kuba yararangije umusinziro imeze neza
Imiterere y’umwimerere w’imbere
• Imbuto nziza y’ibirayi
igomba kuba ifite imimero
ifite ingufu, n’ukuvuga ko:
� Igomba kuba yarasaruwe
yeze neza
� Igomba kuba idashaje
� Igomba kuba ifite imimero
itangiritse
Ibyiciro by’imbuto nziza
• Ingemwe zo muri laboratoire(G0)
Igizwe n’ingeri z’uturayi twahinzwe ku buryo
bwihariye bwa laboratwari.
• Imbuto remezo (G1)
Iyi mbuto igizwe n’uturayi duto dusaruwe mu
nyubako yabugenewe(screen house) bahereye
ku mbuto remezo zitarangwamo indwara na
busa
Ibyiciro by’imbuto nziza (seed generations)
• Ingemwe zo muri laboratoire(G0): n’ingeri z’uturayi
zahinzwe muri
laboratwari.
• Imbuto remezo (G1)
n’uturayi duto
dusaruwe mu
nyubako
yabugenewe(Green/s
creen house)
bahereye ku ngemwe
zo muri laboratwari
G1
G0
Abikorera bafite amazu ahingwamo ingemwez’ibirayi (Minituber production by farmers)
Aho aherereye Umubare w’amazu
ahingwamo
Umurumbuko
( minitubercule)
Gicumbi 5 Conventional 250,000
Musanze 4 Conventional 200,000
Musanze 1 Aeroponic 60,000
Burera 3 Conventional 150,000
Nyabihu 4 Conventional 200,000
Rubavu 5 Conventional 250,000
Nyamagabe 1 Conventional 50,000
Nyaruguru 1 Conventional 50,000
Igiteranyo 26 1,710,000
Ibyiciro by’imbuto nziza
• Imbuto fatizo (G2)
Iyo bateye uturayi
duto (minitubercule)
mu murima
basaruramo imbuto
fatizo.
Imbuto fatizo igomba
kuba zubahirije
ibipimo by’ubwiza
bisabwa n’ubugenzuzi
bw’imbuto. G2
G1
Ibyiciro by’imbuto nziza
• Imbuto shingiro (G3)
Iyo bateye imbuto
fatizo basaruramo
imbuto shingiro.
Imbuto shingiro
zishobora gutanga
izindi mbuto shingiro
mu gihe zubahirije
ingero z’ubwiza
B1,iz’icya kabiri ari zo
B2 gutyo gutyo.
G2
G3
Ibyiciro by’imbuto nziza
• Imbuto icuruzwa (semence commerciale G4) :
Ni imbuto ituruka ku
ituburwa ry’imbuto
shingiro, hagamijwe
kubona umusaruro
utubutse. Ni niyo
mbuto igurishwa
abahinzi bahinga
ibirayi byo kugemura
kw’isoko ry’ibiribwa.
G3
G4
Ibyiciro by’imbuto nziza
• Imbuto icuruzwa (semence commerciale) :
Ni imbuto ituruka ku ituburwa ry’imbuto shingiro,
hagamijwe kubona umusaruro utubutse. Iyo mbuto
igizwe n’ibyiciro 2
A) Imbuto icuruzwa ifite icyemezo cy’ubwiza (semence certifiée) : ni imbuto icuruzwa ifite ubwiza
bwemewe bwakorewe igenzurwa n’abakozi ba RAB.
b)Imbuto icuruzwa ifite ubwiza bwemewe(semence de qualité déclarée) : ni imbuto ikorerwa
icyemezo n’uwayitubuye ko yubahirije ingingo zose
za ngombwa zisabwa igihe cyo kuyitubura,
yagaragarijwe ubwiza na nyirayo.
Acknowledgements
We would like to acknowledge Humidtropics and the CGIAR Fund Donors
for their provision of core and project-specific funding without which this
research could not deliver results that eventually positively impact the lives
of millions of smallholder farmers in tropical Americas, Asia and Africa.
This presentation was made at a training workshop on Integrated Potato Crop
Management organized by International Potato Center (CIP) for Innovation
Platform (IP) members of Kadahenda, Rwanda.
Murakoze!
Thank you!
Fore more information/Ibindi bisobanuro:
Email: [email protected]
Mob Tel: +250788613113 or +250728613113