Page 1
URUBANZA RP 0049/16/TGI/RSZ UPAPURO RWA 1
URUKIKO RWISUMBUYE RWA RUSIZI RURI KU CYICARO CYARWO I RUSIZI RUHABURANISHIRIZA
IMANZA Z’INSHINJABYAHA KU RWEGO RWA MBERE, RUCIYE MU RUHAME URUBANZA
RP.0049/16/TGI/RSZ MU BURYO BUKURIKIRA NONE KU WA 05/05/2016.
HAREGA:
UBUSHINJACYAHA
na
HAREGWA : GASHAMURA Anicet mwene MUHASHYI Gaspard na MUKARUGENGE Alvera wavutse mu
1961, mu mudugudu wa BURUNGA, akagari ka BURUNGA, umurenge wa GIHUNDWE, mu karere ka
RUSIZI, intara y’UBURENGERAZUBA. Ntarakurikiranwa n’Inkiko ku buryo buzwi, kandi akaba akurikiranwa
adafunze.
ICYAHA BASHINJWA: Gutwika ku bushake amangazini, icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya
398 y’Itegeko Ngenga N001/2012 OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu
Rwanda.
I. IMITERERE Y’URUBANZA:
1. Ubushinjacyaha burega GASHAMURA Anicet kuba yaratwitse iduka rye yacururizagamo, ngo kuko
yabonaga ari mu gihombo, ndetse ngo akaba yaragombaga kuva mu nzu y’abandi yakodeshaga
bitarenze tariki 31/12/2015, nyamara ngo akomeza kuyibamo.
2. Ubushinjacyaha busobanura ko ibyo byabaye tariki ya 03/01/2016 mu ma saa kumi n’ebyiri
z’umugoroba (18h00) ngo kuko yari afite ijerekani irimo essence muri iryo duka rye, akayitwikiriza
imifuka y’umuceri, hanyuma ngo arangije akongeza ibicuruzwa arisohokera ntiyataka, ariko ngo abantu
babonye iduka rye rishya batangira kugerageza gusohora ibintu bimwe byarimo, ntiyabafasha abandi
Page 2
URUBANZA RP 0049/16/TGI/RSZ UPAPURO RWA 2
ngo arabirukana ababwira ko ikiri bube nta muntu ukibuza. Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko ngo
GASHAMURA Anicet yavuze ko mu iduka rye hahiriyemo ibicuruzwa bifite agaciro ka 120.000.000Frw.
3. Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko iyo nkongi y’umuriro yari nyinshi, kuburyo yanyuze muri plafond
igagafata n’iduka rindi byegeranye ku ruhande rya NZEYIMANA Emmanuel, naryo ryarimo ibicuruzwa
byinshi, kandi ngo umuriro warakomeje ufata Forex bureau byegeranye kuko yari inzu imwe (1) ifite
imiryango itatu (3), hose hagashya. Kubera ibyo byose rero, Ubushinjacyaha bukabishingiraho buvuga
ko GASHAMURA Anicet yakoze icyaha cyo gutwika amangazini ye yacururizagamo.
4. Uru rubanza mu mizi kandi, rwari rwarabanjirijwe n’ikirego cy’Ubushinjacyaha bwaregeraga ko
GASHAMURA Anicet yafungwa by’agateganyo, maze Urukiko rw’ibanze rwa KAMEMBE rusanga ari
nta mpamvu zikomeye zari gutuma afungwa by’agateganyo rutegeka ko afungurwa agakurikiranwa ari
hanze. Ubushinjacyaha bwajuririye icyo cyemezo mu Rukiko rwisumbuye rwa RUSIZI, maze narwo
rusanga ari nta mpamvu zikomeye zihari rwemeza ko icyemezo gifungura by’agateganyo
GASHAMURA Anicet kidahindutse, ariyo mpamvu aburana ari hanze.
5. Mu miburanire ya GASHAMURA Anicet mu mizi y’uru rubanza, yahakanye icyaha yaregwaga kandi
akavuga ko essence atari kuyigira mu nzu ye yashyaga ngo babashe kuyivanamo, ko rero atari iyavuye
mu nzu ye, ko kandi ibindi bimenyetso byavugwaga bitagaragaza ukuri.
6. Ku munsi w’urubanza mu mizi, Ubushinjacyaha bwari buhari kandi na GASHAMURA Anicet yitabye
ndetse yunganirwa na Me BIGIRIMANA Félicien, urubanza rubera mu ruhame.
Ibigomba gusuzumwa muri uru rubanza:
Kumenya niba ukwemera kwa GASHAMURA Anicet ko iwe bahasanze ijerekani ya Essence
atayicuruza, kandi no kuba ari nta faranga ryari mu nzu ye byerekana yari yapanze kwitwikira ;
Kumenya niba ubuhamya bwa BAYAVUGE Claude, ubwa TUYISHIME Emmanuel n’ubwa
NDAGIJIMANA Gédéon bugaragaza ko koko GASHAMURA Anicet yitwikiye amangazini ;
Page 3
URUBANZA RP 0049/16/TGI/RSZ UPAPURO RWA 3
Kumenya niba inyandiko mvugo y’ifatira rya Essence ingana na Litiro 10, hamwe no kuba yari
yarafashe ubwishingizi bw’inkongi bigaragaza ko koko GASHAMURA Anicet yitwikiye amangazini ;
Kumenya niba Historique ya Banki GASHAMURA Anicet abitsamo, iy’ikigo cy’igihugu cy’imisoro
n’amahoro (RRA) bigaragaza ko yari yarahombye kuburyo yari kwitwikira amangazini ;
Kumenya niba Raporo y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) igaragaza ko
GASHAMURA Anicet yitwikiye amangazini ;
Kumenya niba Raporo yakozwe n’abahanga ba KIGALI FORENSIC LABORATORY (KFL) ndetse na
Electricians yerekana ko GASHAMURA Anicet yitwikiye amangazini ;
Kumenya niba igihano cy’igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25 ans d’emprisonnement)
Ubushinjacyaha busabira GASHAMURA Anicet akwiriye kugihabwa ;
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIRI MU RUBANZA:
Ibijyanye no kumenya niba ukwemera kwa GASHAMURA Anicet ko iwe bahasanze ijerekani ya
Essence atayicuruza, kandi no kuba ari nta faranga ryari mu nzu ye byerekana yari yapanze kwitwikira.
7. Ingingo ya mbere Ubushinjacyaha bushingiraho ikirego cyabwo, ni uko ngo nubwo GASHAMURA
Anicet yabajijwe maze agahakana ko yitwikiye ahubwo yemeza ko ari ibyago yagize, nyamara ngo
yiyemereye ko iwe hafatiwe Essence mu gihe kandi atayicuruza. Ikindi kandi Ubushinjacyaha
bushingiraho, ngo ni uko ari nta faranga ryahiriye muri ayo mangazini ya GASHAMURA Anicet. (Reba
cote ya 15, 67).
8. Ahawe umwanya ngo avuge ku ijerekani ya Essence yavugwaga, GASHAMURA Anicet yabwiye
Urukiko ko ari nta Essence yigeze iba mu nzu ye (amangazini), ko iyo Essence yagaragaye igihe bari
batangiye kuzana amazi yo kuzimya.
9. Kubijyanye n’amafaranga, GASHAMURA Anicet avuga ko yose yari ayafite, andi ari mu ruhago ndetse
hari n’andi yari mu nzu.
Page 4
URUBANZA RP 0049/16/TGI/RSZ UPAPURO RWA 4
10. Me BIGIRIMANA Félicien wunganira GASHAMURA Anicet avuga ko we yavuze ko Urukiko
rwashishoza neza ngo kuko bitashoboka ko mu nzu irimo gushya, wahabona ijerikani yuzuye Essence
kandi ipfundikije ishashi, ngo kuko ubusanzwe essence ikurura umuriro. Ngo nta gikorwa cyo kwitwikira
amangazini cyabayeho, kuko iduka rye ryahiye nta ruhare abigizemo, cyane ko ngo umuriro wari
umaze umwanya ugenda ukagaruka buri mwanya.
11. Me BIGIRIMANA Félicien yagarutse ku buhamya bwatanzwe na HAVUGIMANA Assoumani wagize
ati : « …twatabaye turimo gukuramo ibicuruzwa ngo bidashya byose, nibwo nateruye ijerekani turebye
dusanga harimo essence, kandi ubwo iryo duka ryarakaga cyane,… » (Reba cote ya 38). Me
BIGIRIMANA Félicien kandi yavuze no kubuhamya bwa UMUHOZA Justine wahageze mu bambere
batabaye, maze ngo akaba yaravuze ko ubwo yari ahageze iduka ryari ryahiye cyane, ndetse
n’umwuka (umwotsi) wari mwinshi cyane kuburyo ntawabashaga kwinjiramo. (Reba cote 41). Me
BIGIRIMANA Félicien yavuze kandi ko umupolisi yabajije Justine niba hari Essence yaba yaravuye kwa
GASHAMURA Anicet, maze uyu mutangabuhmya avuga ko byashoboka ariko ko atayibonye kuko
harimo umwotsi mwinshi, ariko ngo nyuma nibwo baje kuhasanga ijerekani ya Essence. (Reba cote ya
42). Me BIGIRIMANA Felicien kandi avuga ko iyo ikintu gifatiriwe gihabwa nimero, akaba ari nta jerikani
yerekanwe, ikindi ngo amafoto agaragazwa y’ijerekani yafashwe bukeye kandi nta kigaragaza ko atari
ay’ijerekani wenda irimo amazi, kuko bidashoboka ko wakwerekana ijerekani yafatiriyeho imiceri
kubera ubushyuhe ngo ishashi ipfundikije essence yo ntibe yarahiye. Asoza asaba Urukiko kuzibaza
niba byashoboka ko ijerekani ya Essence ipfundikije ishashi yaboneka mu iduka ryahiye rigakongoka.
Uyu mwunganizi kandi yavuze ko Essence yazanywe n’umuntu washakaga kumubeshyera ko yitwikiye.
12. Mu gusesengura ibyo rwagaragarizwaga, Urukiko rusanga ko nubwo bwose bigoye kwemeza ko
ijerekani yuzuye Essence kandi ipfundikije ishashi yarokoka (itahiye) mu nkongi y’umuriro
w’amangazini yahiye agakongoka, nta n’icyakwemeza ko inkongi yatwitse amangazini yaba yaraturutse
Page 5
URUBANZA RP 0049/16/TGI/RSZ UPAPURO RWA 5
kuri Essence ivugwa. Uburyo Essence ikururana n’umuriro, ntabwo byashoboka ko yaba itarabanje
gushya mbere y’ibindi bintu. Nubwo hari abantu babivuga, bishoboka ko iyo Essence yaturutse ahandi
hatari muri ayo mangazini, nubwo bwose inzu zibitswemo essence atariko zose zishya, cyangwa se
ngo aho amazu ashya hose bibe ari ihame ko biba bitewe na Essence.
13. Urukiko kandi rusanga inyandiko mvugo y’ifatira rya essence riteye gushidikanya mu gushinja
GASHAMURA Anicet icyaha, cyane ko iyo nyandiko yakozwe bahera kubintu byasanzwe hanze
bivugwa ko byakuwe mu nzu, ntacyakwemeza ijana kw’ijana ko wenda itaba yanavanywe ku ruhande,
kubera ko uburyo umuriro ukururana na Essence bitari gushoboka ko mu nkongi idasanzwe nk’iriya
hagira umuntu watemberana essence munzu iri gukongoka, byongeye ijerekeni ipfundikishije ishashi
ikagera aho ifatiraho imiceri kubera ubushyuhe iyo shashi itahiye, cyangwa ngo iyo essence ibe
itafashwe n’inkongi. Iki kimenyetso cy’inyandiko mvugo y’ifatira nubwo atari kamarampaka mu
kwemeza inkomoko y’umuriro watwitse amangazini ya GASHAMURA Anicet, nta nubwo ari
ikimenyetso gifatika cyamushinja kwitwikira amangazini, kuko usibye no kugaragarizwa ikimenyetso
cyangwa ubuhamya, n’Urukiko ubwarwo narwo ruba rufite inshingano zo kureba ibintu bishoboka
n’ibindi biba bigoranye kwemera ko byashoboka.
14. Ku bijyanye no kuba nta faranga ryari mu mangazini ya GASHAMURA Anicet, Urukiko rusanga ari nta
kibyemeza, kuko Ubushinjacyaha bwabivuze ariko nyamara GASHAMURA Anicet we mu miburanire ye
akivugira ko amwe yari ayafite, andi ari mu ruhago, ndetse andi ari mu nzu. Rusanga kandi kuba
umuntu yaba adatunze amafaranga mu nzu ye, bidahagije ngo bishinje umuntu kwitwikira. Iki rero
nacyo si ikimenyetso gifatika cyashingirwaho n’Urukiko mu kwemeza no guhamya GASHAMURA
Anicet icyaha cyo kwitwikira amangazini.
Ibijyanye no kumenya niba ubuhamya bwa BAYAVUGE Claude, ubwa TUYISHIME Emmanuel n’ubwa
NDAGIJIMANA Gédéon bugaragaza ko koko GASHAMURA Anicet yitwikiye amangazini.
Page 6
URUBANZA RP 0049/16/TGI/RSZ UPAPURO RWA 6
15. Ingingo ya 2 Ubushinjacyaha bushingiraho ikirego cyabwo, ni ubuhamya bwa BAYAVUGE Claude,
ubwa TUYISHIME Emmanuel n’ubwa NDAGIJIMANA Gédéon ngo bugaragaza ko GASHAMURA
Anicet yitwikiye amangazini. Aba batangabuhamya barabajijwe maze bagaragaza ko GASHAMURA
Anicet atigeze agira uruhare na ruto mu kubafasha gusohora ibicuruzwa, ngo kuko yavugaga ko ikintu
kiri bube ari nta muntu wakibuza, ababuza kuzimya. (reba cote ya 26-36). Umutangabuhamya witwa
TUYISHIME Emmanuel kandi avuga ko amatara yarimo kwaka, mu gihe ngo nyamara GASHAMURA
Anicet we yavugaga ko umuriro wari wabuze noneho mu kugaruka bigaturika muri Fusible.
Ubushinjacyaha rero bukibaza ukuntu Fusible zaba zahiye ngo noneho umuriro ukomeze uze. (Reba
cote 44-46).
16. Ahawe umwanya ngo avuge kuri ubu buhamya, GASHAMURA Anicet avuga ko yavuze ko
abatangabuhamya babajijwe bavuguruzanya, ngo kuko BAYAVUGE Claude yavuze ko urugi rwari
rwegetseho GASHAMURA Anicet afite ingufuri mu ntoki, Idrisa akavuga ko yasanze urugi rufunze
ahandi hadafunze. BAYAVUGE Claude akavuga ko atigeze ataka nyamara Idrissa akavuga ko
yavugaga ko iduka rye rihiye hahita hatumizwa kizimyamwoto. Assoumani avuga ko yasohoye essence
mu mangazini ya GASHAMURA Anicet, nyamara ngo Justine we akavuga ko atigeze abona Essence
kandi yari ahari.
17. Ku bijyanye n’ubuhamya bwa TUYISHIME Emmanuel uvuga ko itara ryaba ryarakaga igihe inzu
yashyaga, GASHAMURA Anicet avuga ko ngo ataribyo, kuko ngo ahubwo REG yahise ikura umuriro
kuri ligne ya RUSIZI yose. Asoza yibaza uko uwo muriro waba warasigaye mu iduka rye honyine n’aho
waba waravaga. Ikindi kandi ngo Ubushinjacyaha ntabwo bugaragaza igihe uyu mutangabuhamya
witwa TUYISHIME Emmanuel yahagereye.
18. Kuri ubu buhamya kandi, Me BIGIRIMANA Félicien mu mwanzuro wo kwiregura avuga ko ibyo bavuga
ari nta gaciro byagombye guhabwa, ngo kuko bavuguruzanya ubwabo. Ngo bamwe bavuga ko
Page 7
URUBANZA RP 0049/16/TGI/RSZ UPAPURO RWA 7
GASHAMURA Anicet yababujije gutabara bakinze, nyamara ngo abandi bakavuga ko yabahuruje
hadakinze. Uyu mwunganizi yibaza kandi uburyo ubuhamya bwa TUYISHIME Emmanuel ari wenyine
wemeje ko itara ryakaga mu bantu benshi bari bahari inzu ishya, kandi ngo ibyo bidashoboka,
bakanabiheraho bavuga ko ahubwo atari ahari. Me BIGIRIMANA Félicien avuga ko kandi BAYAVUGE
atazi uregwa, kimwe na HABANABAKIZE Emmanuel kuko ngo bemeza ko (GASHAMURA Anicet)
atabafashije gusohora ibintu bikitwa ko ariwe witwikiye, ibyo ngo bifatwa nko gukina ku mubyimba
umuntu wagize ibyago.
19. Mu gusesengura ibyo rwagaragarizwaga, urukiko rusanga mu buhamya bwa BAYAVUGE Claude
yaragaragaje ko igihe iduka rya GASHAMURA Anicet ryatangiraga gushya bamuvugishaga
ntabasubize, ahubwo yipfumbase, abona gukubita urugi umugeri kuko rwari rwegetseho, we ngo
yahise yicara hasi akomeza kubarebera uko basohora ibintu. Uwo mutangabuhamya anavuga ko ngo
matelas zari mu mangazini ya GASHAMURA Anicet zari zipanze kuburyo zakongeza inzu yose. Avuga
kandi ko ngo umuriro waturutse imbere mu iduka kandi ko babibonaga bari inyuma kandi ibirahure
biturika. (Reba cote ya 26-29).
20. Urukiko rusanga mu buhamya bwa HABANABAKIZE Emmanuel nawe, yavuze ko iduka rya
GASHAMURA Anicet ryatangiraga gushya yari mu mutaka uri imbere yaho agura ama unités ya
terefoni, urugi rumwe rw’iduka rumwe rukinguye urundi rukinze. Hanyuma bamubajije icyo bamufasha,
GASHAMURA abasubiza ko batabuza ibiba kuba, ngo amusunika amubuza kwinjiramo ariko amubwira
ko yabanza kumwitegereza ko rero adashobora kumwiba, ahita yinjiramo ku ngufu akurura matelas
yarimo gushya. Rusanga kandi uyu mutangabuhamya yarabwiye Polisi ko GASHAMURA Anicet ngo
yashakaga ko ibintu byose bishya. Uyu mutangabuhamya yanavuze ko GASHAMURA Anicet afite
uruhare mu nkongi yamutwikiye amangazini, kuko yababuzaga kuzimya kandi akavuga ko ngo ari
Page 8
URUBANZA RP 0049/16/TGI/RSZ UPAPURO RWA 8
amashanyarazi yabiteye, akanongeraho ko muri uko gushya n’itara ry’amashanyarazi ryabaga ryaka.
Kuri we rero, ngo ntabwo hari kuba circuit ngo amatara agumye kwaka (Reba cote ya 30-32).
21. Urukiko kandi rusanga mu buhamya bwa NDAGIJIMANA Gédéon yarabajijwe, maze avuga ko iduka
rya GASHAMURA Anicet ryatangiye gushya ahari, kandi ko yasohotse mu iduka rye avuga ko rihiye,
nawe amufasha gutaka anafatanya n’abandi gukuramo ibicuruzwa bimwe. Akomeza avuga ko yajyaga
kwinjira, ariko akamubuza kugirango adashya kuko umuriro wari wamaze kuba mwinshi. (Reba cote ya
34). Uyu mutangabuhamya yabajijwe aho uwo muriro waba waraturutse, maze asubiza ko yabonaga
uwo muriro mu bicuruzwa byose kandi imyotsi ari myinshi, ko atashobora kumenya aho waturutse.
22. Mu guhuza ibyo rwabonye byose, Urukiko rurasanga mu buhamya bwatanzwe n’abari bari aho iduka
rya GASHAMURA Anicet ryashyaga, baranyuranije imvugo kubijyanye no kuba amangazini ya
GASHAMURA Anicet yari afunze cyangwa akinguye, bakanyuranya ku kuba uyu GASHAMURA Anicet
yaratatse cyangwa ataratatse abonye iduka rye rihiye, no ku kuba yarabuzaga abantu kwinjiramo ngo
bajye kuzimya aribyo bamwe bahereyeho bemeza ko afite uruhare mu kwitwikira, nyamara abandi
(NDAGIJIMANA Gédéon) we akavuga ko yasohotse ataka ko aduka rye rihiye ndetse nawe
akamufasha gutabaza. Uyu mutangabuhamya yanongeyeho ko yamubuzaga kwinjira mu mangazini
kugirango adashya ngo kuko umuriro wari mwinshi cyane, dore ko ngo n’ibirahure by’inzu byaturikaga
kandi umuriro n’umwotsi nabyo ari byinshi. (Reba ubuhamya bwatanzwe haruguru). Kuba ubu
buhamya bwaratanzwe bwose n’abantu bari bahibereye, bituma Urukiko narwo rugomba gushyiraho
ubushishozi buhagije kugirango hatagira uruhande rurengana, runashingira cyane cyane ku byo
rugaragarizwa bishoboka cyangwa se bidashoboka.
23. Kuri iyi ngingo rero, Urukiko rurasanga ari nta kigaragaza ko GASHAMURA Anicet atatatse abonye
iduka rye ritangiye gushya kuko hari umutangabuhamya wemeje ko byabaye ndetse nawe amufasha
gutabaza abantu barahurura. Rusanga kandi ari nta kigaragaza ko GASHAMURA Anicet yabuzaga
Page 9
URUBANZA RP 0049/16/TGI/RSZ UPAPURO RWA 9
abamutabaye kwinjira mu nzu ye yarimo gushya agamije gusa ko ibicuruzwa byarimo bishya
bigakongoka, kuko umwe mu babajijwe we yasobanuye impamvu yabimuteraga ko ngo kwari
ukugirango hatagira uwahiramo kubera ubwinshi bw’umuriro.
24. Urukiko rusanga ari nta gitangaza kirimo ko waburira umuntu ushobora kwiyahura mu muriro kandi
ubibona. Ntabwo rero Urukiko rwaca ku ruhande icyo gisobanuro umutangabuhamya yahawe na
GASHAMURA Anicet, ngo rushingire ku bakeka ko wenda yaba yari agamije kwitwikira, kuko
n’ababivuga usibye kubikeka ari ntawe ubitangira ikimenyetso gifatika cy’uko aricyo GASHAMURA
Anicet yari agamije.
25. Ntabwo Urukiko rwakwemera ko amangazini ya GASHAMURA Anicet yari akinze nk’uko
abatangabuhamya bamwe babivuze ko ngo byabaye ngombwa ko bateraho umugeri bakinjiramo ku
ngufu, kuko hari umutangabuhamya nawe wari uhari wemeje ko umuryango umwe wari ukinze ariko
undi ukinguye. Kubera ibyo byose bisobanuwe rero, ntabwo ubu buhamya bwatanzwe na BAYAVUGE
Claude, TUYISHIME Emmanuel na NDAGIJIMANA Gédéon bufatika kuburyo bwagaragaza ko koko
GASHAMURA Anicet yaba yaritwikiye amangazini yacururizagamo. Uko kunyuranya imvugo
kw’abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha kandi birengera uruhande ruregwa.
Ibijyanye no kumenya niba inyandiko mvugo y’ifatira rya Essence ingana na Litiro 10, hamwe no kuba
yari yarafashe ubwishingizi bw’inkongi bigaragaza ko koko GASHAMURA Anicet yitwikiye amangazini ;
26. Ingingo ya 3 Ubushinjacyaha bushingiraho, ni uko ngo hari inyandiko mvugo y’ifatira rya essence
ingana na Litiro 10 yafatiwe mu iduka rye atayicuruza (Reba cote ya 48), no kuba GASHAMURA Anicet
yari afite ubwishingizi bw’inkongi muri SORAS, Ubushinjacyaha bubiheraho buvuga ko icyari kigamijwe
ari uko umuriro nugera kuri iyo Essence ukaza ubukana. Ikindi ngo ubwishingizi bw’inkongi y’umuriro
bwafashwe kuva tariki ya 2/4/2015 kuzageza tariki ya 2/8/2016 (Reba cote ya 65-66). Ubushinjacyaha
buvuga ko yitwikiye kugirango azishyuze akayabo k’amafaranga angana na 120.000.000Frw.
Page 10
URUBANZA RP 0049/16/TGI/RSZ UPAPURO RWA 10
27. Kuri iyi ngingo ya 3 y’ikirego cy’ubushinjacyaha, GASHAMURA Anicet avuga ko yasinyishijwe nijoro
kuri iyo nyandiko agirango ni inyandiko imufunga ko we atigeze agira Essence. GASHAMURA Anicet
kandi yavuze ko hari abatangabuhamya babazwa kuko bafite amakuru ku byabaye.
28. Ku bijyanye n’uko yari afite ubwishingizi bw’inkongi agamije kuzitwikira, GASHAMURA Anicet avuga ko
ubwo bwishingizi abumaranye imyaka itanu (5) ko kandi agenda abwongeresha. Yongeraho ko kandi
n’uwashaka gutwika atahera ku bicuruzwa bye. GASHAMURA Anicet kandi avuga ko ibyo
Ubushinjacyaha buvuga ko yari yapanze matelas mu nzu kuburyo bugaragaza umugambi wo kwitwikira
ataribyo, ngo kuko yari yaziranguye kubera itangira ry’amashuri.
29. Umutangabuhamya witwa NDUWIMANA Jean Damascène yabwiye Urukiko ko atazi icyateye inkongi
y’umuriro, ariko ko bishoboka ko byaba ari ibibazo by’umuriro wagendaga ukagarukana ubukana
bwinshi. Avuga kandi ko babonye ijerekani ya Essence igejejwe ku ibaraza bibabera urujijo, kuko ngo
bitari gushoboka ko iva mu nzu yarimo umuriro mwinshi (irashya), bakibaza ko yaba ivuye ku muturanyi
cyangwa ahandi. (Reba inyandiko mvugo y’iburanisha ryo kuwa 19/04/2016).
30. Umutangabuhamya witwa HAVUGIMANA Théoneste yabwiye Urukiko ko abona inkongi y’umuriro
yaratewe n’amashanyarazi, ko ikijerekani cya Essence cyagaragajwe n’uwitwa TONIC avuga ngo dore
ikijerekani dukuye munzu ye, wa musaza yitwikiye. Uyu mutangabuhamya avuga ko abari aho
batabyemeye, ngo kuko babonaga ari imipango bakoreye GASHAMURA Anicet, bayizana
bakayihashyira, ngo kuko hari abantu benshi cyane.
31. Me BIGIRIMANA Félicien mu mwanzuro we avuga ko kuba hari ijerekani yafatiriwe mu maboko ya
GASHAMURA Anicet bitavuze ko ariwe wayifatanywe cyangwa wari uyitunze. Ngo uwo yunganira
yasinyishijwe impapuro nyinshi mu ijoro kandi yahahamuwe n’uko ibye byahiye. Uyu mwunganizi kandi
avuga ko ingingo ya 31 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, iteganya ko ngo
uwari ifite iyo essence ariwe wagombaga kuyandikwaho. Ngo ibyo rero ntibyubahirijwe kuko Assumani
Page 11
URUBANZA RP 0049/16/TGI/RSZ UPAPURO RWA 11
cyangwa se TONIC ataribo bayanditsweho. Ikindi Me BIGIRIMANA Félicien yavuze ku rupapuro rwa 2
rw’umwanzuro we, ngo ni uko ari nta kigaragaza ko iyi essence inavugwa ariyo yatwitse inzu, ngo kuko
yari igipfundikiye.
32. Mu gusesengura ibyo rwagaragarizwaga byose, Urukiko rusanga koko nk’uko abaregwa babivuze, nta
kintu na kimwe cyerekana ko essence yerekanwe ikanakorerwa inyandiko mvugo y’uko ifatiriwe yaba
ariyo yatwitse amangazini ya GASHAMURA Anicet, kuko iyo ijya kuba ariyo iba itakigaragazwa
ipfundikiye mu ijerekani itaranahiyeho n’akantu na gato. Byari kuba bihagije kugeraho igishashi
cy’umuriro cyakwegera iyo jerekani ngo nayo ikongokane n’iyo jerekani, ibyo bikaba byuzuzanya n’uko
mu bika bibanza hanagaragajwe ko hari ugushidikanya k’ukuntu mu cyumba cy’inzu irimo kugurumana
kugera n’aho ibirahure by’amadirishya byanaturikaga, umuntu yashobora gusohoramo ijerekani yuzuye
Essence idafashwe nayo n’inkongi.
33. Kuba uregwa n’umwunganizi we batemeranya n’ukuri kw’ibikubiye muri iyi nyandiko mvugo y’ifatira
ry’ijerekani ya Essence, Urukiko rusanga ko koko iyi nyandiko ishobora kuba yarakorewe aho
GASHAMURA Anicet yari afungiwe, kuko nk’uko Me BIGIRIMANA Félicien abivuga abantu bari bayifite
bagombye kuba bagaragaraho, byibuze bagasinya nk’abatangabuhamya, dore ko ingingo ya 31
y’itegeko N0 30/2013 ryo kuwa 24/05/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha
iteganya ko : «Inyandikomvugo y’ifatira irondora ibyafatiriwe kandi ishyirwaho umukono n’uwari ubifite
n’abatangabuhamya iyo bahari. Iyo uwari ubifite adahari cyangwa se adashobora cyangwa adashaka
gushyira umukono ku nyandikomvugo y’ifatira byandikwa muri iyo nyandikomvugo uwari ubifite
agahabwa kopi.” Kuba abavugwa ko banayikuye mu nzu ya GASHAMURA Anicet, ari Assumani na
TONIC bakaba ari ntaho banayisinyishijweho byibuze nk’abatangabuhamya, ibi nabyo bigaragaza ko
iyi nyandiko mvugo ifite akanenge, bituma hanatekerezwa ko iyi Essence yavanywe ahandi, nubwo
Page 12
URUBANZA RP 0049/16/TGI/RSZ UPAPURO RWA 12
bwose kuba iyi Essence yaragaragajwe igipfundikiye byereka mu buryo bugaragarira buri wese ko
atariyo yatwitse inzu nk’uko Ubushinjacyaha bwabivugaga.
34. Ku bijyanye no kuba GASHAMURA Anicet yaba yari afite ubwishingizi bw’inkongi, Urukiko rusanga ko
nubwo ibyo nabyo Ubushinjacyaha bubishingiraho bwerekana ko iyo yaba impamvu yo kwitwikira
amangazini, nyamara siko Urukiko rubibona kuko ahubwo usibye n’abacuruzi, buri wese aba
akangurirwa gufatira inyubako ye ubwishingizi bw’inkongi. Kuba rero GASHAMURA Anicet yarafatiye
ibicuruzwa bye ubwo bwishingizi, nta cyaha kirimo. Kubera ibyo byose bimaze gusobanurwa rero,
Urukiko rurasanga ikimenyetso cy’inyandiko mvugo y’ifatirwa ry’ijerekani ya Essence ingana na Litiro
10 hamwe no kuba GASHAMURA Anicet yari afite ubwishingizi bw’inkongi y’umuriro, ibyo atari
ibimenyetso bifatika byerekana ko yitwikiye amangazini.
Ibijyanye no kumenya niba Historique ya Banki GASHAMURA Anicet abitsamo, iy’ikigo cy’igihugu
cy’imisoro n’amahoro (RRA) bigaragaza ko yari yarahombye kuburyo yari kwitwikira amangazini.
35. Ingingo ya 4 y’ikirego cy’Ubushinjacyaha, ni uko ngo hari Historique ya Banki GASHAMURA Anicet
abitsamo, ngo igaragaza ko ku itariki ya 31/12/2015 yari afite amafaranga 8.088Frw ndetse ngo Banki
iraniyishyura kubera uwo mwenda yari ayifitiye. Ngo hari n’amadorari 53.38$. (Reba cote ya 61).
36. Hagaragajwe na historique y’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), yo ngo ikaba igaragaza ko
uko GASHAMURA Anicet yajyaga akora Déclaration kubicuruzwa bye. Ngo mu mwaka wa 2013
bigaragara ko yacuruje 43.333.411Frw (Cout de stock vendu) (Reba cote 121). Mu mwaka wa 2014
ngo yacuruje 30.259.553Frw (Reba cote 125). Mu kwerekana ibi byose, Ubushinjacyaha bukavuga ko
ngo ari ukwerekana ko GASHAMURA Anicet yari yatangiye guhomba kuburyo yitwikiye amangazini,
agashaka kuzishyuza agaciro ka 120.000.000Frw mu bwishingizi bw’inkongi yari yarafashe.
37. Ahawe umwanya ngo yiregure, GASHAMURA Anicet yavuze ko kuba historiques ya Banki igaragaza
ko yari afite amafaranga make, yashubije ko ngo byatewe n’uko yari yaranguye ibicuruzwa byinshi
Page 13
URUBANZA RP 0049/16/TGI/RSZ UPAPURO RWA 13
kandi ko KCB yari imaze amezi 2 imuhaye n’inguzanyo ya 30.000.000Frw, ngo yayihawe mu kwezi kwa
9 k’umwaka wa 2015.
38. Kubijyanye n’uko hari inyandiko y’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) igaragaza ko yaba
yaracuruzaga ahomba kuburyo yapanga kwitwikira ngo azabone uko yishyuza muri assurance,
GASHAMURA Anicet yavuze ko ngo ayo mafaranga yose yari ayatunze mu itumba, kandi ngo nubwo
babonaga Déclarations ari amafranga makeya ngo nyamara yari afite 90.000.000Frw mu bicuruzwa biri
mu mangazini, kandi ko utagenda ubwira buri muntu wese amafaranga yose utunze.
39. Me BIGIRIMANA Félicien mu mwanzuro we yagarutse kuri uku guhomba kwa GASHAMURA Anicet,
avuga ko nta kimenyetso gifatika Ubushinjacyaha bubifitiye, ngo kuko icyemezo cy’uwahombye
gitangwa na RDB (attestaion de faillite) kandi kikaba kitagaragara muri dosiye, ko ngo ahubwo
hagaragazwa ko yacuruzaga yunguka.
40. Mu gusesengura ibyo rwagaragarizwaga byose, Urukiko rusanga ikimenyetso cya historique ya Banki
igaragaza ko GASHAMURA Anicet atari abitse amafaranga menshi, icyo atari ikimenyetso gifatika
gihura no gutwika amangazini ye, kuko aricyo cyaha aregwa. Ntabwo kandi Ubushinjacyaha
bugaragaza ko umuntu wese udafite amafaranga kuri Banki ntayo aba agira mu bundi buryo, kimwe
n’uko wenda utayatunze kuri Konti aba agomba kwitwikira byanze bikunze. Ubushinjacyaha ntabwo
bushobora guhuza kutagira amafaranga no gutwika amangazini mu buryo bufatika, usibye gukeka ko
yaba impamvu, mu gihe nyamara Urukiko rudashobora guhamya umuntu icyaha rushingira ku gukeka
gusa.
41. Ku bijyanye na déclarations za GASHAMURA Anicet muri RRA, Urukiko rusanga ko nubwo bwose
umuntu ashobora kugaragaza imibare myinshi cyangwa mikeya kubera impamvu zinyuranye, ariko
kandi nta nubwo Ubushinjacyaha bwashoboye kugaragaza isano yaba iri mu mibare mike cyangwa
myinshi yakorewe déclaration no gutwika amangazini. Ibyo ni ibintu bitandukanye, cyane ko umuntu
Page 14
URUBANZA RP 0049/16/TGI/RSZ UPAPURO RWA 14
wese ukora déclaration y’amafaranga make atariko atwika amangazini ye. Ikindi kandi, Urukiko
rusanga ari nta muntu wagombye kwitwaza impamvu y’igihombo cy’ubucuruzi bwa GASHAMURA
Anicet, kuko ubucuruzi bwe butigeze bwemezwa n’inzego zibifitiye ububasha ko yaguye mu gihombo.
Kubera ibyo byose bisobanuwe rero, Urukiko rurasanga historiques za Banki hamwe na déclarations zo
muri RRA zidahagije mu kugaragaza uruhare rwa GASHAMURA Anicet mu kwitwikira amagazini yari
yuzuyemo ibicuruzwa bye.
Ibijyanye no kumenya niba Raporo y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG)
igaragaza ko GASHAMURA Anicet yitwikiye amangazini.
42. Ingingo ya 5 y’ikirego cy’Ubushinjacyaha muri uru rubanza, ni Raporo y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe
gukwirakwiza amashanyarazi (REG) igaragaza ko ari nta kibazo cy’umuriro cyari gihari, ibyo ngo
bikaba binyuranye n’ibyo GASHAMURA Anicet yavugaga ko waturutse muri Fusible. (Reba cote 50).
43. Ahawe umwanya ngo avuge kuri iki kimenyetso cyatanzwe na REG, GASHAMURA Anicet yavuze ko
ngo REG yihutiye gukura Fusible na compteur kuri iyo nzu. Akomeza yemeza ko fusible arizo zabiteye,
kandi ko ariyo mpamvu REG yihutiye kuzijyana mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso. Ikindi kandi
ngo raporo yatanzwe na REG igamije kwirengera, cyane ko ngo nta n’abantu basinyishijwe ngo
bemeze uko ibintu byari bimeze (kuri iyo raporo).
44. Me BIGIRIMANA Félicien mu mwanzuro we, yavuze ko iyi raporo ya REG ari nta shingiro yagombye
guhabwa, ngo kuko ariyo itungwa agatoki mu kuba nyirabayazana w’ishya rya ririya duka. Yakomeje
yibaza ukuntu ubintu byasobanuka mu gihe REG itari ihari inzu ishya maze ikaza gukora raporo
yivanaho icyaha ? Yibajije kandi ukuntu ibintu byasobanuka (REG) ikuraho compteurs (ku nzu) nta PV
ikozwe, ngo hanasuzumwe uko zivuyeho zimeze.
45. Mu gusesengura ibyo rwagaragarizwaga, Urukiko rusanga raporo ya REG iri kuri cote ya 50 igaragaza
ko ngo bamenyeshejwe ko hari inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro, maze ngo bihutira
Page 15
URUBANZA RP 0049/16/TGI/RSZ UPAPURO RWA 15
kuvana umuriro w’amashanyarazi mu mujyi wa RUSIZI wose. Ubwo ngo bakora ubugenzuzi bareba
icyaba cyateye iyo nkongi y’umuriro, kandi banabaza n’abari bahari uko byagenze.
46. Mu kugaragaza uko basanze bimeze, REG yagize iti :
Iyo nzu y’ubucuruzi ifite imiryango itatu, umuriro ukaba waturutse mu muryango wo hagati
wakorerwagamo na GASHAMURA Anicet ;
Iyo nzu yari iteweho Cash Power eshatu zicamira iyo miryango twasanze nta kibazo zagize zose ;
Amakuru atangazwa n’umwe mu bakoreraga muri iyo nzu mu muryango wo hagati (GASHAMURA)
wari uhibereye, avuga ko umuriro waturutse mu muryango wo hagati ugakongeza indi miryango ;
Akomeza avuga ko yumvise biturika mu nzu muri uwo muryango wo hagati, ngo bigakongeza ibyari biri
mu nzu ;
Abandi baturage bafite amashanyarazi baturiye hafi aho nta kibazo bagize kandi umuyoboro ubaha
amashanyarazi ari umwe.
47. Nyuma yo kugaragaza uko basanze ibintu, muri Raporo ya REG yatanze umwanzuro ugira uti :
« Dukurikije ibyo twabonye tumaze kuvuga haruguru, n’ibyo twabwiwe n’abaturage bari bahari,
bigaragara ko ikibazo cyaturutse mu nzu yabo imbere, bikaba bigaragara ko REG /EUCL ari nta ruhare
ibifitemo. »
48. Mu guhuza ubutumwa REG yagaragaje ko yari ifite na Raporo yatanze nk’uko igaragajwe haruguru,
Urukiko rurasanga iyi Raporo itagaragaje icyaba cyarateye inkongi y’umuriro nk’uko icyo cyari kimwe
(1) mu bintu bibiri (2) byari bibajyanye. Rusanga gusa REG ivuga ko nyine umuriro waturutse mu
muryango wo hagati wacururizwagamo na GASHAMURA Anicet. Kugera kuri icyo, nta gishya raporo
itangaje ku mvano y’inkongi y’umuriro watwitse amangazini ya GASHAMURA Anicet usibye kwerekana
ko atariyo nyirabayazana, kuko n’abandi barimo na GASHAMURA Anicet ubwe bemezaga ko inkongi
yatangiriye mu iduka rye hagakongeza indi miryango begeranye.
Page 16
URUBANZA RP 0049/16/TGI/RSZ UPAPURO RWA 16
49. Urukiko rusanga imvugo ya REG y’uko abandi baturage ari nta kibazo cy’umuriro bagize, iyo nayo ari
nta gishya itangaje kuko iyo habaye inkongi iba ishobora guterwa n’ibintu byinshyi, birimo na ciricuit mu
masinga, kandi ku bw’amahirwe make haba hari fusible itari yashoboraga kuba atari nzima maze ntibe
yakwikupa bityo umuriro ugasakara mu bindi bintu. Kugera aha nabwo ntacyo REG itangaje cyaba ari
imvano y’inkongi y’umuriro watwitse amangazini ya GASHAMURA Anicet. Kuba REG nk’abatechnicien
yo yihutira gutangaza ko ari nta ruhare ibifitemo itagaragaza isuzuma rya gihanga ikoresheje igera ku
mwanzuro, bituma uwo mwanzuro itanga utanyuze Urukiko.
50. Urukiko rurasanga kandi kuba REG yarihutiye gukura fusible na cash power ku nzu ari nta PV de
constat ikozwe nk’uko Me BIGIRIMANA Félicien abivuga, nabyo bitera kwibaza niba koko ibyo
bikoresho byari bizima nk’uko REG ibivuga, kuko yashoboraga no kwerekana indi fusible nzima ivuye
ahandi cyangwa bayikijije. Aha ntawakwirengagiza ko nk’uruhande rukwirakwiza amashanyarazi hari
igihe n’umuriro cyangwa installation byabo byanaba nyirabayazana igihe byaba bitameze neza,
gutanga umwanzuro rero udashyigikiwe n’isuzuma rya gihanga rero ntacyo bifasha Urukiko mu
kumenya imvano y’iriya nkongi y’umuriro. Aha kandi hanashingirwa ku kuba hari abatangabuhamya
NDUWIMANA J. Damascène na HAVUGIMANA Théoneste bavuga ko iyo nkongi yaba yaratewe
n’umuriro usanzwe uza nabi. Nubwo atariko wenda byagenze, ariko iyo umuriro uza nabi bishobora
nabyo kuba byaba nyirabayazana yo gutwika cyangwa kwandiza ibikoresho by’abantu bamwe.
51. Kuba REG ivuga ko abandi baturage ari nta kibazo cy’umuriro bagize, Urukiko rusanga harimo
ukwivuguruza kuko mu ntangiro za Raporo yabo bavuze ko bakimara kubwirwa ko amangazini
y’uburuzi ahiye bahise bavana umuriro mu mujyi wa RUSIZI wose. Nta kuntu rero bashobokaga ko
haba abantu benshi bagerwaho n’iki kibazo kandi REG yarahise ikumira ikazimya umuriro. Ikindi,
ahubwo ari uko abafite amaduka yegeranye na GASHAMURA Anicet bangirijwe nabo n’iriya nkongi
y’umuriro. Kubera ibyo byose bisobanuwe rero, Urukiko rusanga raporo ya REG atari ikimenyetso
Page 17
URUBANZA RP 0049/16/TGI/RSZ UPAPURO RWA 17
simusiga cyerekana nta gushidikanya ko GASHAMURA Anicet yitwikiye amangazini, dore ko igarukira
ku kuvuga ko ari nta ruhare ibifitemo gusa, ntigaragaze imvano y’indi y’uwo muriro. Ntabwo kandi iyi
raporo nayo yagaragaje ko ari GASHAMURA Anicet watwitse amangazini ye, kuko niyo umuriro wo
gutwika waba utaraturutse mu matsinga ya REG, bishobora no guturuka ku gikorwa cy’undi muntu utari
we. Guhuza GASHAMURA Anicet n’icyo gikorwa cyateye inkongi rero, nibyo bitagaragazwa
n’ibimenyetso byatanzwe usibye gukeka ko yaba ariwe wabikoze.
Ibijyanye no kumenya niba Raporo yakozwe n’abahanga ba KIGALI FORENSIC LABORATORY (KFL)
ndetse na Electricians yerekana ko GASHAMURA Anicet yitwikiye amangazini.
52. Ingingo ya 6 y’ikirego cy’Ubushinjacyaha, ngo ni uko hari Raporo yakozwe n’abahanga ba KIGALI
FORENSIC LABORATORY (KFL) ndetse na Electricians, ngo ikaba igaragaza ko GASHAMURA Anicet
yitwikiye amangazini kuko inkongi y’umuriro itaturutse mu masinga y’amashanyarazi. (cote ya 99-116).
53. Mu kwiregura kuri iki kimenyetso, GASHAMURA Anicet yabwiye Urukiko ko aba bapolisi ba KFL icyo
bakoze ari ugufotora gusa, kwerekana uko icyaha cyakozwe kandi ngo bisanzwe biri muri dosiye, ngo
umuntu yakwibaza niba ari constat bakoze, ngo kuba GASHAMURA Anicet yaraguze matelas ashaka
kwitwikira se ni scientifique ? ngo ntabwo bavuze ko hari impumuro y’ibintu runaka biri chimique
basanze byibuze mu ivu.
54. Mu mwanzuro wa Me BIGIRIMANA Félicien yavuze ko ngo iyo Raporo y’abapolisi ba KFL itagaragaza
icyatwitse inzu, ngo itandukanye niba ari Essence cyangwa se niba ari umuriro wa REG. Iyi raporo rero
ngo ikaba irimo gushidikanya gukomeye.
55. Mu gusuzuma iyo raporo ya KFL yavugwaga, bagaragaje ibikorwa byakozwe n’umupolisi wageze bwa
mbere aho inkongi yabereye bikiba (ubutabazi no kurinda aho hantu) (Reba cote ya 101); bagaragaje
imiterere y’ahabereye icyaha hagaragazwa n’abyahiye (Cote ya 102-103) ; gutanga ibisobanuro by’uko
bumva byagenze, cyane cyane bakavuga ko iyo umuriro uturuka muri fusible iba yarasimbutse bityo
Page 18
URUBANZA RP 0049/16/TGI/RSZ UPAPURO RWA 18
itara rikazima ; kuba cash power zarakoraga neza kugeza igihe REG izivaniyeho ngo zidashya ; kuba
ngo umuriro uvuye ku mashanyarazi udahita ugira ikibatsi ahubwo ubanza gutwika ibiwegereye. (Reba
cote ya 103).
56. Nubwo ari uko aba bakoze raporo babivuga ariko, Urukiko rusanga ari nta kimenyetso cyangwa
isuzuma rya gihanga rishyigikiye ibi bisobanuro, kuko n’undi muntu wese ashobora kubikeka ukwe. Ibi
bisobanuro nabyo ntabwo biri kwerekana mu buryo bufatika uruhare rwa GASHAMURA Anicet mu
gukwika amangazini ye.
57. Muri iyo raporo kandi, abakoze raporo basobanura ko kuba GASHAMURA Anicet yarashatse gukinga
iduka rye kandi ririmo gushya ; kuba mu cyumba cy’iryo duka rya GASHAMURA Anicet harabonetsemo
igice cy’ijerekani ya Essence itarabashije gushya kuko ngo umuceri wari wayipfundikiye ntihure
n’umwuka ; kuba ngo GASHAMURA Anicet yari yabanje gukusanya amafranga yose yari afite mu
iduka kandi atarigeze anatabaza ko iduka rye rihiye kugeza abantu bamwihoreye bakarizimya ; kuba
ngo GASHAMURA Anicet yari yaraguze matelas kandi yari asanzwe atazicuruza, ngo bigaragaza ko
yashakaga ibintu byahita byaka, ngo binerekana ko ariwe witwikiye amangazini (Reba cote 103-104).
58. Iyo usesenguye ibyo ahanga bavuga ku bigomba kugaragazwa n’abahanga, usanga hari inyandiko
yasesenguwe n’Urukiko, aho uwayanditse yagiraga ati : «Les experts judiciaires sont des
professionnels spécialement habilités chargés de donner aux juges un avis technique sur des faits afin
d’apporter des éclaircissements sur une affaire. Ce sont des spécialistes de disciplines très variées
(médecine, architecture, gemmologie, économie et finance, etc.). Leurs avis ne s'imposent pas aux
juges qui restent libres de leur appréciation.”1 Ibyo bishatse kuvuga ko abahanga bafasha Urukiko ari
abanyamwuga babishoboye bashyirwaho kugirango bafashe abacamanza kubona ibitekerezo bya
gihanga ku byabaye, kugirango ibintu bisobanuke kurushaho. Abo bahanga bari mu byiciro by’ingeri
1 Byakuwe ku rubuga http://www.justice.gouv.fr/_telechargement/doc/Presentation_de_lexpert_judiciaire.pdf rwasuwe tariki ya 04
Gicurasi 2016 saa kumi z’amanywa (16h00’’).
Page 19
URUBANZA RP 0049/16/TGI/RSZ UPAPURO RWA 19
zitandukanye. Ibitekerezo by’abahanga ntabwo ari kamara ku bacamanza, kuko bafite uburenganzira
bwo kubisesengura bakareba ishingiro ryabyo.
59. Nubwo aba bakozi ba KFL basobanuye ibi bintu uko babyumva, Urukiko rurasanga ari nta kintu cya
gihanga bashingiraho basobanura ibyo, kuko ari nta kizamini cyangwa isuzuma rya gihanga berekana
ko bakoze nk’uko Me BIGIRIMANA Félicien abivuga. Urukiko rurasanga mu guhamya umuntu icyaha
hatashingirwa kuri interpretation y’abantu, ahubwo hagomba gushingirwa ku kugaragaza ikimenyetso
gifatika cyerekana ko umuntu runaka yakoze igikorwa cyiswe icyaha. Ntabwo rero hashingirwa ku
gukeka kuko ntawe ureba icyari kigamijwe mu mutima w’undi. Ibi bisobanuro bya KFL bidashyigikiwe
n’ibimenyetso bya gihanga nta shingiro byahabwa mu guhamya umuntu icyaha. Ntabwo umuntu
yakwerekana ko ari umuhanga ubishoboye, mu gihe atagaragaza inzira ya gihanga akoresheje agera
ku mwanzuro atanze. Ibyo ni ngombwa ku girango hirindwe amarangamutima cyangwa kwibeshya.
60. Mu kugumya gusesengura imiterere ya Raporo ya KFL, kuri cote ya 105-106 baragaragaza
igishushanyo cy’amazu y’ubucuruzi yahiye. Kuva kuri cote ya 107-108 bagaragaza igishushanyo
cy’icyumba cy’aho umuriro watangiriye. Kuri cote ya 109 hagaragazwa ifoto y’ahabereye inkongi mu
mujyi wa KAMEMBE. Kuri cote ya 110-111 hagaragazwa ifoto y’inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro. Kuri
cote ya 111 hagaragajwe amafoto ya cash power zavanywe ku nzu, hamwe n’ifoto y’umuryango
w’iduka rya GASHAMURA Anicet. Kuri cote ya 112 hagaragajwe ifoto y’igisenge cy’iduka rya
GASHAMURA Anicet hamaze gushya plafond, hamwe n’iyo mu cyumba cy’inyuma kwa GASHAMURA
Anicet. Kuri cote ya 113 hagaragajwe amafoto yo mu iduka rya GASHAMURA Anicet bamaze
kugabanya ibyahiye. Kuri cote ya 114 hagaragajwe amafoto y’iduka rya NZEYIMANA Emmanuel nayo
yafashwe n’inkongi y’umuriro. Kuri cote ya 115 hagaragajwe amafoto ya bureau d’échange « AVENIR »
nayo yafashwe n’inkongi. Kuri cote ya 116 hagaragajwe amafoto y’icyumba cy’inyuma
cyacururizwagamo inkweto, n’amafoto y’ijerekani bavuga ko yahabonetse.
Page 20
URUBANZA RP 0049/16/TGI/RSZ UPAPURO RWA 20
61. Nk’uko bimaze kugaragazwa mu gika kibanza rero, Urukiko rusanga nk’uko GASHAMURA Anicet
n’umwunganizi we babivuga, igice kinini cy’iyi raporo kigizwe n’amafoto y’imiterere y’ahahiye, kandi
nk’uko bigaragarira buri wese aya mafoto ntagaragaraho byibuze GASHAMURA Anicet atangiye
gukwika amagazini ye. Aya mafoto rero, nayo ntabwo arerekana uruhare rwa GASHAMURA Anicet mu
kwitwikira amangazini ye, bityo akaba atagize ibimenyetso bifatika byashingirwaho Urukiko rumuhamya
icyaha.
62. Ingingo ya 398 y’Itegeko Ngenga N001/2012 OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko
ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya ko Umuntu wese utwika abishaka amazu, amangazini, ahanwa
kuko aba akoze icyaha.
63. Ingingo ya 2, 3, 4, 119 z’itegeko N0 15/2004 ryo kuwa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza
n’itangwa ryabyo, zigaragaza ko ibimenyetso mu rubanza ari ngombwa kandi ko bigomba kuba bihuje
na kamerere y’ikiburanwa. Muri uru rubanza rero, Urukiko rurasanga ari nta gihamya na ntoya
Ubushinjacyaha bwashyikirije Urukiko ngo bwemeze bitari ugukeka ko GASHAMURA Anicet yaba
yaritwikiye amangazini yacururizagamo, kuko mu guhamya umuntu icyaha hadashingirwa ku gukeka ko
runaka ashobora kuba ariwe wakoze icyaha, ahubwo hagomba kugaragazwa ibimenyetso byemeza nta
gushidikanya uruhare rwe mu gikorwa cyiswe icyaha. Ibyo rero nta byagaragajwe, ariyo mpamvu iki
kirego ari nta shingiro gifite, kandi GASHAMURA Anicete akaba akigizweho umwere.
Ibijyanye no kumenya niba igihano cy’igifungo cy’imyaka imakumyabiri n’itanu (25 ans
d’emprisonnement) Ubushinjacyaha busabira GASHAMURA Anicet akwiriye kugihabwa.
64. Mu miburanire y’Ubushinjacyaha busabira GASHAMURA Anicet guhanishwa igihano cy’igifungo
cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25 ans d’emprisonnement) giteganywa n’ingingo ya 398 y’Itegeko
Ngenga N001/2012 OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu
Rwanda, kubera icyaha icyaha aregwa agamije kuzishyuza amafaranga menshi.
Page 21
URUBANZA RP 0049/16/TGI/RSZ UPAPURO RWA 21
65. Mu gusubiza kuri iki gihano yasabirwaga, GASHAMURA Anicet yavuze ko ari umwere ko atahanwa.
66. Mu gusesengura ibyo rwabwirwaga, Urukiko rusanga koko GASHAMURA Anicet atagomba guhanwa
kuko ari nta cyaha cyamuhamye, ahubwo akaba yagizwe umwere ku cyaha cyo gutwika amangazini ye
yacururizagamo n’ay’abandi begeranye.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO:
67. Rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha burega GASHAMURA Anicet icyaha cyo gutwika amangazini ye
yacururizagamo n’ay’abandi begeranye ari nta shingiro gifite ;
68. Rwemeje ko mu bimenyetso byagaragajwe n’Ubushinjacyaha ari nta na kimwe cyerekana uruhare rwa
GASAMURA Anicet mu gukwika amangazini ye yacururizagamo hamwe n’abandi bantu baturanye,
kandi ko na raporo z’abahanga zagarukiye gusa ku gukeka, ntizigaragaze ku buryo bwa gihanga
imvano y’inkongi y’umuriro ;
69. Rwemeje ko GASHAMURA Anicet adahamwa n’icyaha cyo gutwika amangazini ye yacururizagamo
hamwe n’ay’abandi begeranye ;
70. Rwemeje ko GASHAMURA Anicet atagomba guhanwa kuko ari nta cyaha kimuhama, ko ahubwo
yagizwe umwere ku cyaha yari yararezwe n’Ubushinjacyaha ;
71. Rwemeje ko amagarama y’ibyakozwe kuri uru rubanza byose aherera ku isanduku ya Leta ;
Rwibukije ko uru rubanza rushobora kujuririrwa mu gihe kitarenze ukwezi rusomwe.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KUWA 05/05/2016;
INTEKO Y’URUKIKO:
UMUCAMANZA UMWANDITSI
HAKIZIMANA Jean Claude MUKARUGWIZA Judith
/SE/ /SE/