KURI ICYUMWERU UMWEPISKOPI YAKIRIYE AMASEZERANO YA BURUNDU Y’ABAFURERE 2 B’INYIGISHO ZA GIKRISTU Tariki 04 Gashyantare 2018, muri Cathédrale ya Nyundo niho Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA,yakiriye amasezerano ya burundu y’abafurere babiri : Furere INGABIRE Jean Paul na Furere Alexis HAGENIMANA, b’Inyigisho za Gikristu(Les Frères de l’Instructions Chrétienne) mu Gitambo cy’Ukaristiya. Kuri icyi cyumweru kandi hari n’ubutumwa bw’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda buvuga ku mwaka w’ubumwe n’ubwiyunge bwasomewe abakristu bose.
10
Embed
KURI ICYUMWERU UMWEPISKOPI YAKIRIYE … · b’Inyigisho za Gikristu, yatangiye ashimira Imana yabahaye kuyimenya bikagera ... rusaba ubutwari. Yakomeje avuga ko nibihatira guhanga
This document is posted to help you gain knowledge. Please leave a comment to let me know what you think about it! Share it to your friends and learn new things together.
Transcript
KURI ICYUMWERU UMWEPISKOPI YAKIRIYE AMASEZERANO YA
BURUNDU Y’ABAFURERE 2 B’INYIGISHO ZA GIKRISTU
Tariki 04 Gashyantare 2018, muri Cathédrale ya Nyundo niho Nyiricyubahiro
Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA,yakiriye amasezerano ya burundu
y’abafurere babiri : Furere INGABIRE Jean Paul na Furere Alexis
HAGENIMANA, b’Inyigisho za Gikristu(Les Frères de l’Instructions
Chrétienne) mu Gitambo cy’Ukaristiya. Kuri icyi cyumweru kandi hari
n’ubutumwa bw’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda buvuga ku mwaka
w’ubumwe n’ubwiyunge bwasomewe abakristu bose.
Abafurere Jean Paul na Alexis bakora amasezerano imbere y’Umukuru
w’umuryango wabo. Nyuma barambarara hasi nk’ikimenyetso
cy’ubwiyoroshye.
Nyuma yo gusezerana no gusabirwa mu rwunge rw’amasengesho,basinyiye ibyo
biyemeje imbere y’Umwepiskopi.
Nyuma y’ibyo umwepiskopi yabahobeye nk’ikimenyetso cyo kubishimira ku
ntambwe bateye muri Kiliziya.
Nyuma y’amasezerano ya burundu, abandi bafurere bose bari bahari nabo
bavuguruye amasezerano yabo.
Abafurere basezeranye burundu bari hamwe n’Umwepiskopi
Nyuma y’Igitambo cy’Ukaristiya abatumiwe bakiriwe mu rugo rw’abafurere
muri Muhira. Aho byabimburiwe n’umuhango wo gukata Gato kubafurere babiri
basezeranye hamwe n’Umwepiskopi.
Mu ijambo rye umwe mubasezeranye burundu mu muryango w’abafurere
b’Inyigisho za Gikristu, yatangiye ashimira Imana yabahaye kuyimenya
bikagera naho bayiyegurira,yashimiye Imana cyane ko amasezerano yabo
noneho abereye iwabo mu Gihugu cyabo. Yashimiye Nyiricyubahiro Musenyeri
Umwepiskopi wa Nyundo wemeye kuba hamwe nabo. Ashimira abakuru