KINYARWANDA Kuboneza Urubyaro INSHUTI MU BUZIMA Version1_5_23_11. Copyright Partners in Health.
kinyarwanda Kuboneza Urubyaro
inshuti mu buzima
Ver
sion
1_5_
23_1
1. C
opyr
ight
Par
tner
s in
Hea
lth.
Ver
sion
1_5_
23_1
1. C
opyr
ight
Par
tner
s in
Hea
lth.
inshUti mU bUzima kuboneza urubyaro | 3
IMIYOBORANTANGAIGI (INTANGA NGORE)NYABABYEYIIGITUBA
imyanya myibarukiro y’Umugore
Ver
sion
1_5_
23_1
1. C
opyr
ight
Par
tner
s in
Hea
lth.
inshUti mU bUzima kuboneza urubyaro | 4
imyanya myibarukiro y’umugore
baza uti: Umugore asama ate?
Reka umwe mu bahugurwa abisobanure, uko avuga ugende utunga agatoki ku gice avuze ku ifoto (uturerantaga, nyababyeyi, n’ibindi). Mufashe cyangwa se umukosore aho biri ngombwa. Genzura ko mu bisobanuro batanga harimo amakuru akurikira:
• Buri kwezi igi ryahishije rirarekurwa rikajya muri nyababyeyi. Riba rivuye mu turerantanga rikanyura mu muyoborantanga rikagera muri nyababyeyi. Iyo umugore adasamye muri uko kwezi, rya gi rirashanyagurika rigasohoka hanze mu gihe cy’ukwezi k’umugore (imihango).
• Igihe umugabo n’umugore bakora imibonanano mpuzabitsina, umugabo arasohora. Iyo asohoye intanga zinyura mu gitsina gabo (imboro) zikisuka mu gitsina gore (igituba) hanyuma zigakomeza muri nyababyeyi.
• Iyo intanga ngabo zinjiye zigahura n’intanga ngore (igi), iryo gi riragenda rigafata kuri nyababyeyi hanyuma rigakura rikavamo umwana. Ibi ni byo bita ko umugore yasamye. Umwana amara amezi 9 mu nda ya nyina hanyuma akavuka.
inshuti mu buzima kuboneza urubyaro | 3
IMIYOBORANTANGAIGI (INTANGA NGORE)NYABABYEYIIGITUBA
imyanya myibarukiro y’umugore
Ver
sion
1_5_
23_1
1. C
opyr
ight
Par
tner
s in
Hea
lth.
inshUti mU bUzima kuboneza urubyaro | 5
ibinini bikoreshwa mu kuboneza urubyaro
Ver
sion
1_5_
23_1
1. C
opyr
ight
Par
tner
s in
Hea
lth.
inshUti mU bUzima kuboneza urubyaro | 6
ibinini bikoreshwa mu kuboneza urubyaro
Ibinini bikora bite?
• Umugore amira ikinini 1. Icyo kinini gisohora imisemburo
(iyo misemburo isa nisanzwe mu mubiri w’umugore).
Ikinini kibuza intanga ngore guhisha, bivuga ko bibuza
uturerantanga tw’umugore kurekura igi rimanuka rikagera
muri nyababyeyi. Iyo nta gi ryahishije, nta rimanuka ngo
rigere muri nyababyeyi, icyo gihe umugore ntashobora
gusama.
Ikinini gikoreshwa gute?
• Umugore amira ikinini 1 buri munsi ku masaha amwe.
Ikinini kimara igihe kingana iki mu mubiri?
• Ikinini kimwe kimara igihe cy’umunsi umwe mu mubiri (ni
ukuvuga amasaha 24)
Ibyiza by’ikinini ni ibihe?
• Ikinini ni uburyo bwizewe igihe umugore agifata buri
munsi. Umugore ashobora kujya kubifata ku kigo
nderabuzima mu gihe ibyo yari afite byashize. Iyo umugore
yonsa, ikinini nta bwo gikora neza. Hariho ubundi bwoko
bw’ibinini byitwa “mini-pil” bihabwa ababyeyi bonsa. Iyo
umugore ahagaritse gufata ibinini arasama nk’ibisanzwe.
Ese hari ingaruka mbi ziterwa n’ibinini bikoreshwa mu kuboneza
urubyaro?
• Yego.
inshuti mu buzima kuboneza urubyaro | 5
ibinini bikoreshwa mu kuboneza urubyaro
Ni izihe?
• Bishobora gutuma ukwezi k’umugore guhindagurika uko
bitari bisanzwe (kuvirirana ku buryo budasanzwe mu mezi
make ya mbere hanyuma bigahagarara)
• Umugore ashobora kugira iseseme, ashobora kwiyongera
ibiro cyangwa akabitakaza, kugira umushiha, gufuruta,
kurwara umutwe, cyangwa kubabara mu mabere
• Akenshi izi ngaruka mbi zose zikira nyuma y’amezi make
• Abagore bafite hejuru y’imyaka 35, abagore banywa
itabi cyangwa se abagore bafite ibindi bibazo by’ubuzima
butameze neza, bagomba kubanza kubiganiriza umuforomo
cyangwa umuganga ku kigo nderabuzima mbere y’uko
batangira gukoresha ubu buryo kuko bushobora kubateza
ingorane.
• Abagore bagomba kubanza kumenya ko badatwite mbere
yo gukoresha ibi binini. Bishobora kwangiza umwana uri
mu nda iyo umugore abifashe yaramaze gusama.
Ese ibi binini birinda kwandura agakoko gatera SIDA cyangwa
indwara zindi zandurira mu mibonano mpuzabitsina?
• (Oya)
Ver
sion
1_5_
23_1
1. C
opyr
ight
Par
tner
s in
Hea
lth.
inshUti mU bUzima kuboneza urubyaro | 7
inshinge
Ver
sion
1_5_
23_1
1. C
opyr
ight
Par
tner
s in
Hea
lth.
inshUti mU bUzima kuboneza urubyaro | 8
inshinge
Inshinge zikora gute?
• Umugore ajya ku kigo nderabuzima bakamutera urushinge.
Urushinge ruba rurimo imisemburo (imisemburo imeze
nk’iba mu mubiri w’umugore). Iyi misemburo ibuza
umugore kurekura intanga ngore.
Inshinge zikoreshwa gute?
• Umugore ajya ku kigo nderabuzima bakamutera urushinge
rwa mbere. Hanyuma akajya asubirayo nyuma ya buri
mezi 3 bakamutera urundi kugira ngo adasama.
Urushinge rumara igihe kingana iki mu mubiri?
• Urushinge rumwe rumara amezi 3
Ibyiza by’urushinge ni ibihe?
• Inshinge ni uburyo bwizewe iyo umugore yubahirije
gahunda yo kujya ku kigo nderabuzima kwiteza nyuma ya
buri mezi 3
Ese hari ingaruka mbi ziterwa n’inshinge zikoreshwa mu kuboneza
urubyaro?
• Yego.
Ni izihe?
• Zishobora gutuma ukwezi k’umugore guhindagurika uko
bitari bisanzwe(kuvirirana ku buryo budasanzwe mu mezi
make ya mbere hanyuma bigahagarara cyangwa imihango
igahagarara)
inshuti mu buzima kuboneza urubyaro | 7
inshinge
• Umugore ashobora kugira iseseme, ashobora kwiyongera
ibiro cyangwa akabitakaza, gutakaza ibyishimo [kugira
umushiha], gufuruta, kurwara umutwe, cyangwa se
kuryaryata kw’amabere. Akenshi izi ngaruka mbi zikira
nyuma y’amezi make.
• Abagore bafite hejuru y’imyaka 35, abagore banywa itabi
cyangwa abagore bafite ibindi bibazo by’ubuzima bagomba
kubanza kubiganiriza umuforomo cyangwa umuganga
ku kigo nderabuzima mbere y’uko batangira gukoresha
inshinge kuko zishobora kubateza ingorane.
• Abagore bagomba kubanza kumenya ko badatwite mbere
yo gukoresha ubu buryo. Inshinge zishobora kwangiza
umwana uri mu nda iyo umugore azikoresheje yaramaze
gusama.
Ese inshinge zirinda kwandura ubwandu bw’agakoko gatera SIDA
cyangwa izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina?
• (Oya) Ver
sion
1_5_
23_1
1. C
opyr
ight
Par
tner
s in
Hea
lth.
inshUti mU bUzima kuboneza urubyaro | 9
agapira ko mu kaboko
Ver
sion
1_5_
23_1
1. C
opyr
ight
Par
tner
s in
Hea
lth.
inshUti mU bUzima kuboneza urubyaro | 10
agapira ko mu kaboko
Agapira ko mu kaboko gakora gate?
• Agapira ko mu kaboko (nka Jadelle) gashyirwa munsi
y’uruhu rw’akaboko k’umugore. Gasuka imisemburo mu
mubiri w’umugore. Aka gapira gasuka imisemburo mike
mike imara igihe kirekire. Iyi misemburo ibuza umugore
kurekura intanga ngore.
Ubu buryo bukoreshwa gute?
• Umugore agomba kujya ku kigo nderabuzima
bakakamushyiramo. Agomba kujya asubirayo nyuma
ya buri myaka 5 bakamushyiramo akandi kugira ngo
adasama.
Agapira ko mu kaboko kamara igihe kingana iki?
• Agapira kamwe kamara imyaka 5 mu mubiri.
Ibyiza by’agapira ko mu kaboko ni ibihe?
• Agapira ko mu kaboko ni uburyo bwizewe iyo umugore
yubahirije gahunda ya buri myaka 5
Ese hari ingaruka mbi ziterwa no gukoresha agapira ko mu
kaboko?
• Yego.
Ni izihe?
• Gashobora gutuma ukwezi k’umugore guhindagurika uko
bitari bisanzwe (kuvirirana ku buryo budasanzwe mu mezi
make ya mbere hanyuma bigahagarara cyangwa imihango
igahagarara).
inshuti mu buzima kuboneza urubyaro | 9
agapira ko mu kaboko
• Umugore ashobora kugira iseseme, ashobora kwiyongera
ibiro cyangwa akabitakaza, kugira umushiha, gufuruta,
kurwara umutwe cyangwa kubabara mu mabere
• Akenshi izi ngaruka mbi zose zishira nyuma y’amezi make
• Abagore barengeje imyaka 35, abanywa itabi cyangwa
abagore bafite ibindi bibazo by’ubuzima bagomba kubanza
kubiganiriza umuforomo cyangwa umuganga ku kigo
nderabuzima mbere y’uko batangira gukoresha ubu buryo
kuko bushobora kubabera bubi.
• Abagore bagomba kubanza kumenya ko badatwite mbere
yo gukoresha agapira ko mu kaboko. Ubu buryo bushobora
kwangiza umwana uri mu nda iyo umugore abukoresheje
kandi yaramaze gusama.
Ese agapira ko mu kaboko karinda kwandura ubwandu bw’agakoko
gatera SIDA cyangwa n’indwara zindi zandurira mu mibonano
mpuzabitsina?
• OYA
Ver
sion
1_5_
23_1
1. C
opyr
ight
Par
tner
s in
Hea
lth.
inshUti mU bUzima kuboneza urubyaro | 11
agapira ko mu mura (DiU)
Ver
sion
1_5_
23_1
1. C
opyr
ight
Par
tner
s in
Hea
lth.
inshUti mU bUzima kuboneza urubyaro | 12
agapira ko mu mura (DiU)
Agapira ko mu mura gakora gate?
• Umugore ajya ku kigo nderabuzima bakamushyiriramo agapira mu mura (DIU). Ubu buryo bubuza igi gufata kuri nyababyeyi, bityo bigatuma umugore atabasha gusama.
Ubu buryo bukoreshwa gute?
• Umugore agomba kujya ku kigo nderabuzima bakaba ari bo bamushyira aka gapira mu mura.
Agapira ko mu mura kamara igihe kingana iki?
• Agapira ko mu mura kamwe kamara imyaka 10.
Ibyiza by’agapira ko mu mura ni ibihe?
• Agapira ko mu mura ni uburyo bwizewe iyo gasimbujwe nyuma ya buri myaka 10
Ese agapira ko mu mura hari ingaruka mbi gatera umugore ugakoresha?
• Yego.
inshuti mu buzima kuboneza urubyaro | 11
agapira ko mu mura (Diu)
Ni izihe?
• Ashobora kugira imihango ibabaza cyane
• Agapira ko mu mura gashobora kuba kabi cyane ku bagore basanzwe bafite ibibazo by’ubuzima butameze neza. Abagore bagomba kubanza kubiganiraho na muganga ku kigo nderabuzima mbere y’uko binjizwamo agapira mu mura.
Ese agapira ko mu mura karinda kwandura agakoko gatera SIDA cyangwa indwara zindi zandurira mu mibonano mpuzabitsina?
• OYA
Ver
sion
1_5_
23_1
1. C
opyr
ight
Par
tner
s in
Hea
lth.
inshUti mU bUzima kuboneza urubyaro | 13
agakingirizo k’umugabo
Ver
sion
1_5_
23_1
1. C
opyr
ight
Par
tner
s in
Hea
lth.
inshUti mU bUzima kuboneza urubyaro | 14
agakingirizo k’umugabo
Agakingirizo k’umugabo gakora gate?
• Iyo igitsina gabo kimaze gufata umurego, umugabo yambaraho agakingirizo mbere yo gukora imibonano. Agakingirizo karinda umugabo gutera inda kuko kabuza amasohoro ye kwisuka mu gitsina cy’umugore.
Agakingirizo gakoreshwa gate?
• Umugabo yambara agakingirizo ku gitsina cye iyo kimaze gufata umurego mbere yo gukora imibonano. Umugabo akomeza kwambara agakingirizo kugeza igihe arangirije imibonano. Agakingirizo kagomba kuba kameze neza, kataracitse. Igihe cyose umugabo agiye gukora imibonano mpuzabitsina agomba gukoresha agakingirizo gashya. Turaza gusubiramo uburyo bwo gukoresha agakingirizo k’abagabo.
Agakingirizo k’umugabo gakoreshwa inshuro zingahe?
• Agakingirizo gakoreshwa inshuro 1 iyo igitsina cyafashe umurego.
Ibyiza by’agakingirizo k’umugabo ni ibihe?
• Agakingirizo k’abagabo ni uburyo bwizewe iyo bukoreshejwe neza.
inshuti mu buzima kuboneza urubyaro | 13
agakingirizo k’umugabo
Ese gukoresha agakingirizo hari ingaruka mbi bitera ugakoresheje?
• OYA
Ese agakingirizo karinda umuntu kwandura agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina?
• YEGO. Agakingirizo ni bwo buryo bwonyine bwo kuboneza urubyaro burinda abantu kwandura agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Iyo gakoreshejwe neza karinda kuba hagira amazi ayo ariyo yose yakivanga n’ayundi, yaba ay’umugabo cyangwa se ay’umugore asohoka mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Niyo mpamvu agakingirizo karinda umuntu kwandura agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina.
• Muri make subiramo uburyo umuntu yandura agakoko gatera SIDA niba ari ngombwa.
Ver
sion
1_5_
23_1
1. C
opyr
ight
Par
tner
s in
Hea
lth.
inshUti mU bUzima kuboneza urubyaro | 15
agakingirizo k’umugore
Ver
sion
1_5_
23_1
1. C
opyr
ight
Par
tner
s in
Hea
lth.
inshUti mU bUzima kuboneza urubyaro | 16
agakingirizo k’umugore
Agakingirizo k’umugore gakora gate?
• Umugore yinjiza agakingirizo mu gitsina cye mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina. Agakingirizo karinda umugore gusama kuko kazitira intanga ngabo ntizinjire mu gitsina cy’umugore.
Agakingirizo k’umugore gakoreshwa gate?
• Umugore yinjiza agakingirizo mu gitsina cye mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina. Agakingirizo kagomba kugumamo kugeza arangije imibonano. Agakingirizo kagomba kuba kameze neza, kataracitse. Igihe cyose umugore agiye gukora imibonano mpuzabitsina agomba gukoresha agakingirizo gashya. Turaza gusubiramo uburyo bwo gukoresha agakingirizo k’abagore neza.
Agakingirizo k’umugore gakoreshwa inshuro zingahe?
• Agakingirizo k’abagore gakoreshwa inshuro imwe gusa y’imibonano mpuzabitsina
Ibyiza by’agakingirizo k’umugore ni ibihe?
• Agakingirizo k’abagore ni uburyo bwizewe iyo gakoreshejwe neza.
inshuti mu buzima kuboneza urubyaro | 15
agakingirizo k’umugore
Ese gukoresha aka gakingirizo hari ingaruka mbi gatera ugakoresheje?
• OYA
Ese aka gakingirizo karinda umuntu kwandura agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina?
• YEGO. Agakingirizo ni bwo buryo BWONYINE bwo kuboneza urubyaro burinda abantu kwandura agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Iyo gakoreshejwe neza karinda kuba hagira amavangingo ayo ari yo yose y’umwe yivanga n’ayundi, yaba ay’umugabo cyangwa se ay’umugore, mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Ni yo mpamvu agakingirizo karinda umuntu kwandura agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ver
sion
1_5_
23_1
1. C
opyr
ight
Par
tner
s in
Hea
lth.
inshUti mU bUzima kuboneza urubyaro | 17
imyanya myibarukiro y’Umugore
imyanya myibarukiro y’umugabo
Kwifungisha burundu
IMIYOBORANTANGAIGI (INTANGA NGORE)NYABABYEYIIGITUBA
IMIYOBORANTANGA
AMABYA
IMBORO
Ver
sion
1_5_
23_1
1. C
opyr
ight
Par
tner
s in
Hea
lth.
inshUti mU bUzima kuboneza urubyaro | 18
Kwifungisha burundu
Kwifungisha burundu bivuga iki?
• Kwifungisha burundu ni uburyo butuma umugore atazongera gusama ukundi cyangwa se umugabo kuba yazongera gutera inda ukundi. Bikorwa incuro imwe gusa.
• Ku bagabo, ubu buryo bwitwa uburyo bwo kwifungisha burundu ku mugabo. Imiyobarantanga y’umugabo irafungwa. Icyo gihe intangangabo ntizigera mu gitsina (imboro) ngo zisohoke.
• Ku bagore, ubwo buryo bwitwa gufunga umura (uburyo bwo kwifungisha burundu ku mugore). Imiyoborantanga ngore ihuza uturerantanga na nyababyeyi irafungwa. Icyo gihe intanga ngore ntibona inzira ngo ive mu turerantanga igere muri nyababyeyi.
Ubu buryo bumara igihe kingana iki?
• Ubu buryo ni burundu. Ubu buryo ni bwiza ku bagabo n’abagore bamaze gufata icyemezo cyo kutongera kubyara ukundi.
Ibyiza by’ubu buryo ni ibihe?
• Ubu buryo bwo kwifungisha burundu burizewe ijana ku ijana.
Ese hari ingaruka mbi ziterwa no gukoresha ubu buryo?
• Abagabo n’abagore bose bashobora kubabara cyangwa kubyimbirwa nyuma yo gufungirwa imiyoborantanga, ariko nyuma y’ibyumweru bike birashira.
• Gufunga umura nta cyo bihindura ku mihango y’umugore nta n’icyo bigabanura ku bushobozi bwe bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
• Gufunga burundu ku mugabo nta cyo bihindura ku bushobozi bwe bwo gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa se ngo bimubuze gusohora. Ariko amasohoro ye nta ntanga ziba zirimo
Ese kwifungisha burundu birinda umuntu kwandura agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina?
• OYA
inshuti mu buzima kuboneza urubyaro | 17
imyanya myibarukiro y’umugore
imyanya myibarukiro y’umugabo
Kwifungisha burundu
IMIYOBORANTANGAIGI (INTANGA NGORE)NYABABYEYIIGITUBA
IMIYOBORANTANGA
AMABYA
IMBORO
Ver
sion
1_5_
23_1
1. C
opyr
ight
Par
tner
s in
Hea
lth.
inshUti mU bUzima kuboneza urubyaro | 19
Agakingirizo k’umugabo gakoreshwa gute
KUBONEZA URUBYAROINSHUTI MU BUZIMA
1
3
4
5
6 7
2
Uburyo bwo gukoresha agakingirizo k’umugabo
Ver
sion
1_5_
23_1
1. C
opyr
ight
Par
tner
s in
Hea
lth.
inshUti mU bUzima kuboneza urubyaro | 20
Uburyo bwo gukoresha agakingir-izo k’umugabo
• Karaba intoki.
• Genzura ku gapaki ko itariki kazarangirizaho igihe itarenze mbere yo kugakoresha. Kirazira gukoresha agakingirizo karengeje igihe.
• Fungura agapaki (Ntukoreshe amenyo cyangwa inzara, kuko bishobora guca agakingirizo)
• Reba aho agasongero k’agakingirizo gaherereye hanyuma ufate ku mpera munsi y’umuzenguruko wa ko.
• Fata ku muzenguruko w’agakingirizo n’urutoki rw’imbere hamwe n’igikumwe ari na ko ugenda winjizamo igitsina cyafashe umurego. Zingurira agakingirizo ku gitsina kugeza ku mwisho. Genzura urebe ko kariho neza.
• Nyuma y’imibonano mpuzabitsina. Fata agakingirizo neza ku mwisho, hanyuma wiyake mugenzi wawe buhoro witonze. Ntugire amasohoro umena kuri mugenzi wawe.
• Ikuremo agakingirizo utamennye amasohoro arimo imbere.
• Hambira umutwe w’agakingirizo neza maze ukajugunye.
inshuti mu buzima kuboneza urubyaro | 19
Agakingirizo k’umugabo gakoreshwa gute
KUBONEZA URUBYAROINSHUTI MU BUZIMA
1
3
4
5
6 7
2
uburyo bwo gukoresha agakingirizo k’umugabo
Ver
sion
1_5_
23_1
1. C
opyr
ight
Par
tner
s in
Hea
lth.
inshUti mU bUzima kuboneza urubyaro | 21
Uko agakingirizo k’umugore gakoreshwa
KUBONEZA URUBYARO
4
1 2
3
4
5
6
INSHUTI MU BUZIMA
Uburyo bwo gukoresha agakingirizo k’umugore
Ver
sion
1_5_
23_1
1. C
opyr
ight
Par
tner
s in
Hea
lth.
inshUti mU bUzima kuboneza urubyaro | 22
Uburyo bwo gukoresha agakingirizo k’umugore
• Karaba intoki.
• Genzura ku gapaki ko itariki kazarangirizaho igihe itarenze mbere yo kugakoresha. Ntugakoreshe agakingirizo karengeje igihe.
• Ukurikije uko babyerekana ku gapaki, gashanyure.
• Kura agakingirizo mu gapaki.
• Fata ku mpeta yinjira mu gitsina ukoresheje igikumwe cyawe n’urutoki rw’imbere (mukuruwameme).
• Egeranya impande zombi z’impeta yinjira mu gitsina kugira ngo ibe ndende kandi yegeranye, yifate ukomeje.
• Shakisha uburyo bwiza bugufasha kwinjiza agakingirizo mu gitsina. Ushobora kwicara, gusutama cyangwa kuryama.
• Injiza agakingirizo mu gitsina, ugasunike kagere kure hashoboka. Injiza ukoresheje urutoki rwawe rurerure (musumbazose) mu gakingirizo.
inshuti mu buzima kuboneza urubyaro | 21
Uko agakingirizo k’umugore gakoreshwa
KUBONEZA URUBYARO
4
1 2
3
4
5
6
INSHUTI MU BUZIMA
uburyo bwo gukoresha agakingirizo k’umugore
• Agace gato cyane hamwe n’impeta yo hejuru bigomba gusigara hanze y’igitsina. Igihe igitsina gabo (imboro) cyinjiyemo, agakingirizo karakweduka kagakwira mu gitsina neza.
• Impeta yo hejuru igomba gusigara inyuma y’igitsina gore, irinda ibice by’inyuma by’igitsina gore.
• Iyo imboro yinjiye mu gitsina gore, ishobora gusunika ya mpeta yasigaye hanze bikinjirana mu gitsina cyangwa se ikinyurira ku ruhande ntiyinjire mu gakingirizo. Niba kimwe muri ibi byombi kibaye, ugomba guhera ko UHAGARARA hanyuma mukiyakana. Ongera utunganye neza ya mpeta isigara hejuru mubone gukomeza imibonano mpuzabitsina.
• Kugira ngo wikuremo agakingirizo, ufata ya mpeta y’inyuma neza ukayikomeza, ugafunga kugira ngo hatagira amasohoro agucika akameneka ku ruhande, hanyuma ukayikurura buhoro buhoro.
• Shyira agakingirizo mu gitambaro cyangwa ugasubize mu gapaki karimo ubusa hanyuma ukajugunye aho muta imyanda.
Ver
sion
1_5_
23_1
1. C
opyr
ight
Par
tner
s in
Hea
lth.
ndabashimiye kuba mwemeye gusubiza ibi bibazo.
inshuti mu buzima
Ver
sion
1_5_
23_1
1. C
opyr
ight
Par
tner
s in
Hea
lth.
Ver
sion
1_5_
23_1
1. C
opyr
ight
Par
tner
s in
Hea
lth.