Kigali ihagaze he mu buzima buhenze ugereranyije na New York,Paris,Hong Kong n’ahandi? Yanditswe kuya 22-06-2016 na Rabbi Malo Umucunguzi Ubushakashatsi bwa 22 bw’Ikigo Mercer gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,bugaragaza ko Umujyi wa Kigali wamanutseho imyanya 42 mu kugira ubuzima buhenze, Kinshasa yo iza mu Mijyi 10 ya mbere ihenze ku Isi ku rutonde ruyobowe na Hong Kong. Ubu bushakashatsi bw’ikigo gitanga ubujyanama mu nzego zinyuranye, bukorwa ku mijyi isaga 375, ariko uyu mwaka harebwe igiciro cy’imibereho mu mijyi 209, hagereranywa ibiciro by’ibintu bisaga 200 birimo inzu zo kubamo, ingendo, ibiribwa, imyambaro, ibyangombwa nkenerwa mu rugo n’imyidagaduro. Kigali yaje ku mwanya wa 139 uyu mwaka, mu gihe mu 2015 yari iya 97. Imbere yayo hari imijyi ya Tashkent muri Uzbekistan na Athens mu Bugereki (137), inyuma hakaza Colombo muri Sri Lanka, Lima muri Peru (141), Vancouver na Toronto muri Canada (142, 143), Toronto ikanganya na Addis Ababa yo muri Ethiopia. Hong Kong iza ku mwanya wa Mbere ku Isi, isimbuye Luanda, Umurwa Mukuru wa Angola muri Af urika y’Amajyepfo. New York iza ku mwanya wa 11 mu Mijyi aho ubuzima buhenze. Urugero nko gukodesha igice cy’inyubako yo guturamo kitarimo ibyangombwa nkenerwa, cy’ibyumba bibiri muri Hong Kong, ni $6,809 ku kwezi, ni ukuvuga hafi 5 350 000 Frw; New
8
Embed
Kigali ihagaze he mu buzima buhenze ugereranyije na New ...jkanya.free.fr/Texte16/kigalimuguhenda220616.pdfMu Mujyi wa Kigali ho ku biciro bisanzwe, urugendo mu modoka rusange ni 200
This document is posted to help you gain knowledge. Please leave a comment to let me know what you think about it! Share it to your friends and learn new things together.
Transcript
Kigali ihagaze he mu buzima buhenze ugereranyije na New York,Paris,Hong Kong n’ahandi?
Yanditswe kuya 22-06-2016 na Rabbi Malo Umucunguzi
Ubushakashatsi bwa 22 bw’Ikigo Mercer gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,bugaragaza ko Umujyi wa Kigali wamanutseho imyanya 42 mu kugira ubuzima buhenze, Kinshasa yo iza mu Mijyi 10 ya mbere ihenze ku Isi ku rutonde ruyobowe na Hong
Kong.
Ubu bushakashatsi bw’ikigo gitanga ubujyanama mu nzego zinyuranye, bukorwa ku mijyi isaga 375, ariko uyu mwaka harebwe igiciro cy’imibereho mu mijyi 209, hagereranywa ibiciro by’ibintu bisaga 200 birimo inzu zo kubamo, ingendo, ibiribwa, imyambaro, ibyangombwa
nkenerwa mu rugo n’imyidagaduro.
Kigali yaje ku mwanya wa 139 uyu mwaka, mu gihe mu 2015 yari iya 97. Imbere yayo hari imijyi ya Tashkent muri Uzbekistan na Athens mu Bugereki (137), inyuma hakaza Colombo muri Sri Lanka, Lima muri Peru (141), Vancouver na Toronto muri Canada (142, 143),
Toronto ikanganya na Addis Ababa yo muri Ethiopia.
Hong Kong iza ku mwanya wa Mbere ku Isi, isimbuye Luanda, Umurwa Mukuru wa Angola
muri Afurika y’Amajyepfo. New York iza ku mwanya wa 11 mu Mijyi aho ubuzima buhenze.
Urugero nko gukodesha igice cy’inyubako yo guturamo kitarimo ibyangombwa nkenerwa, cy’ibyumba bibiri muri Hong Kong, ni $6,809 ku kwezi, ni ukuvuga hafi 5 350 000 Frw; New
York bikaba $5,100 asaga 4 000 000 Frw ku kwezi. I Luanda ni $6700, i Londres bikaba
Umujyi wa Zurich mu Busuwisi na Singapore yiharira imyanya ya gatatu na kane kuri urwo
rutonde, Tokyo yo mu Buyapani ikaza ku mwanya wa gatanu.
Kinshasa yaje ku mwanya wa gatandatu mu mijyi icumi ihenze ku Isi ku nshuro ya mbere mu gihe mu 2015 yari ku mwanya wa 13, igakurikirwa na Shanghai mu Bushinwa, Geneva mu Busuwisi, N’Djamena muri Tchad na Beijing naho mu Bushinwa.
Mu Mujyi wa Kigali ho ku biciro bisanzwe, urugendo mu modoka rusange ni 200 Frw, inzu yo mu bwobo bwa appartement yo guturamo y’ibyumba bitatu iri ni 350,000.00 Frw, ipantalo y’ikoboyi nshya igura 10,000.00 Frw, ibiryo muri resitora isanzwe bigura 1500 Frw mu gihe litiro y’amazi igurwa 600 Frw.
Umuyobozi w’ishami ritegura ubu bushakashatsi muri Mercer, Ilya Bonic, yavuze ko iyi myanya muri uyu mwaka yagizweho ingaruka “n’impinduka ku masoko n’ihungabana
ry’ubukungu mu bice bitandukanye by’Isi.”
Imijyi ihendutse cyane ku bayitura bava ahandi ku Isi hagendewe ku giciro cy’imibereho, harimo umurwa mukuru wa Namibia, Windhoek (209), ubanzirizwa na Cape Town muri Afurika y’Epfo (208), Bishkek muri Kyrgzystan (207) na Bylantyre yo muri Malawi (206).
Mu mijyi yo mu karere, Kampala ni iya 187 ku Isi bivuze ko ihendutse kurusha Kigali, Dar Es Salaam ni 174, Nairobi ni iya 116, Kinshasa ikaba iya gatandatu mu guhenda ku Isi.
Bujumbura ntigaragara kuri uru rutonde.
Imijyi ya mbere ihenze muri Afurika ni Kinshasa (6) Lagos muri Nigeria (13), Abuja naho muri Nigeria (20), Brazaville muri Congo (23), Conakry muri Guinea (36), na Djibouti umujyi uri ku mwanya wa 40 mu guhenda ku Isi.