Top Banner
BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard
341

Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

Aug 01, 2018

Download

Documents

nguyenthuan
Welcome message from author
This document is posted to help you gain knowledge. Please leave a comment to let me know what you think about it! Share it to your friends and learn new things together.
Transcript
Page 1: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN

NOBLE MARARA

Inside Out of real Paul Kagame

from his former bodyguard

Page 2: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

Copyright © 2018 Noble Marara

All rights reserved.

Translated from English by Inyenyeri News Team.

Page 3: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

Iki gitabo Ngituye abanyarwanda bose bishwe

kubera impamvu za politique z’aMafuti

zishingiye kubwoko n’inzangano byabaye mu

bihe bitandukanye by’amateka y’u Rwanda.

Page 4: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

IBIKUBIYE MURI IKI KITABO

1 Uko byose byatangiye 17

1.1 Tumame akajisho ku ntangiriro 17

1.2 Ukuri ku rupfu rwa Gen Fred Rwigema 22

1.3 Uko nacitse nkagera mu Bufaransa 36

2 Urugomo n'ubwicanyi bwa Kagame 46

2.1 Umukozi wo mu rugo w'umwangavu ahohoterwa 46

2.2 Ihohoterwa Kagame ubwe akorera ababa mu rugo iwe 49

2.3 Kagame : Umusazi 60

2.4 Ubufatanya-cyaha mu iyicwa ry'abayobozi ku rugamba 66

2.5 Ubwicanyi bwa Kagame butigeze buvugwa 82

2.6 Ninde wishe umuganga wihariye wa Paul Kagame, Dr

Gasakure? 89

2.7 Asiel Kabera yari afite ubumuntu 93

2.8 Brig Gen Dan Gapfizi yapduye urupfu rusa n'urwo yishemo Lt

Col Adam Waswa 96

3 Umunyagitugu Kagame 102

3.1 Icyo Idi Amin na Kagame bahuriyeho 102

3.2 Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda kwihangana no

kuruca bakarumira 108

3.3 Ku bwa Kagame abahutu bose bakoze itsembabwoko 112

3.4 Paul Kagame, Eduwaridi Bampoliki bashishikariza abahutu

gusaba imbabazi , kabone n'ubwo baba batarakoze icyaha. 118

Page 5: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

v

3.5 Intangiriro y'iterwa ry'ibisasu mu gihugu cyacu 125

3.6 Gusambanya ku gahato: ''Kwigabaho igitero'' mu ntambara ya

1994 131

3.7 Impamvu Perezida Kagame azagundira ubutegetsi

ubuziraherezo 135

3.8 Mu mwaka w'2017 Kagame azaba umuperezida w'icyubahiro

144

4 Gutakarizwa icyizere,ubugambanyi n'ubwoba bya Kageme byose

mu izina ry'inyota y'ubutgetsi 149

4.1 Twarishyuye 149

4.2 Kagame arimunga binyuze mu gufunga abavandimwe

n'abasangirangendo 155

4.3 4.3 Perezida Kagame yiyemeje gufunga buri wese ngo arengere

izina rye. 157

4.4 Kugambanirwa kwa Inyumba Aloyiziya 161

4.5 Kagame yakubiswe inshyi mu maso kabiri 164

4.6 Ikigega Nyarwanda cy'ubwiteganyirize bw'Abakozi (RSSB)

baragikamije maze Kagame afunga Kantengwa 168

4.7 Ingirwa Kigega Agaciro 172

4.8 Kagame yihebeye gutwara amamodoka 175

4.9 Irogwa rya Paul Kagame 181

5 Ibyubahiro,kugira ijambo no kwikunda by'umuryango wa Perezida

Paul Kagame 186

5.1 Perezida Paul Kagame ahabwa umudari n'ingabo za Uganda

NRA nyuma y'imyaka 26 186

5.2 Kagame watsindwaga mu mashuri asigaye atanga ibiganiro

muri Kaminuza ya Oxford 191

5.3 Uwahoze ari umubyeyi mwiza asigaye ari umwicanyi 198

Page 6: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

vi

5.4 Perezida wikunda mu gahugu gato katanakora ku nyanja 202

6 Kagame: Inyuma y'intambara zibera muri Kongo.Igitotsi mu

mibanire n'ibuhugu by'ibituranyi 222

6.1 Perezida w'umushonji,ukuri inyuma y'intambara zo muri Kongo

222

6.2 Dore andi mayeri Kagame agiye gukurikizaho kugira ngo

ayobore Kongo 227

6.3 Mpamagaye inshuti zanjye za kera: Amateka ya M23 232

6.4 Imigambi ya Kagame yo gutera ubwoba u Burundi 237

6.5 Kagame yabuze uko yica Nkurunziza 242

6.6 Harakekwa akaboko k'Urwanda mu bwicanyi bubera i Burundi

244

6.7 Umunyakuri Kagame 247

6.8 Umubano wa Kagame na Museveni wajemo igitotsi 251

6.9 Kagame : Gutegura intambara mu karere 259

6.10 MONUSCO/SADC bazakubura Urwanda umunsi umwe 264

6.11 Akarere k'ibiyaga bigari mu rujijo na none 268

7 Ubucuti n'imibanire mibi hagati ya Kagame n'ibihugu by'Uburayi

na Amerika 277

7.1 Ikiganiro Greening yagiranye na Kagame 277

7.2 Inkunga y'Ubwongereza ku Rwanda tuyitegereranyije ubwoba

bwinshi (2012) 285

8 Kurwanira ubutegetsi,amacakubiri n'intege nke mu mashayaka

ahanganye na Leta ya Kigali 292

8.1 Amashayaka ya pilitiki mu Rwanda 292

8.2 Intangiriro y'ubwumvikane buke hagati ya Marara na

Rudasingwa 299

8.3 Ese amagambo ya Rudasingwa arangwamo agasuzuguro

Page 7: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

vii

n'urwango yaba asenya RNC 303

8.4 Dr Rudasingwa arasenya RNC Gen Kayumba nadatabara 308

8.5 Gucikamo kabiri kwa RNC byari byarateguwe 309

8.6 Guhora turirira Col Karegeya biha umwanzi imbaraga 311

8.7 Ubutumwa bugenewe abayobozi 315

9 Ishimwe n'icyubahiro ku basangirangendo n'abayobozi banjye 320

9.1 Ishimwe n'icyubahiro kuri Sgt Blackman 320

9.2 Ishimwe n'icyubahiro kuri Col Patrick Karegeye ,umugabo

w'amahame 326

9.3 Ubutumwa bugenewe umuyobozi wanjye Tom Byabagamba

330

9.4 Ibigwi bya Muhirwa 337

Page 8: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

viii

Page 9: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

9

GUSHIMIRIRA

Ndashimira abana banjye bakomeye kuntera ingabo mu bitugu, iyo

ntabagira ntago mba nararangije kwandika iki gitabo.

Ndashimira kandi n’abanditsi n’abayobozi b’Inyenyeri News

n’Inyenyeri Radio banteye inkunga nyinshi.

Ndashimira kandi na bagenzi banjye bo muri RRM bakomeje kuntera

inkunga z’imbaraga igihe nabaga nacitse intege.

Page 10: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

10

Page 11: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

11

UWO NDIWE

Nitwa Noble Marara, navukiye muri Uganda ahitwa I was born in i

Mityana in 1975. Data yari yarambwiye ko navutse muri Werurwe,

nyuma Mama aza kubwira ko navutse hafi ya Noheli. Mfite bana

babiri, ubu mba mu gihugu cy’u Bwongereza, aho nkora umurimo

k’umuganga w’abarwayi bo mu mutwe.

Page 12: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

12

Iriburiro

Nashimishijwe no kandika, nagiye mbika inyandiko za buri cyumweru

nakunze kwita ''inyuma y'inyegamo z'umukuru w'Igihugu cy'u

Rwanda,. Nanditse n' inyandiko ngufi zinyuranye, nza no kugira

igitekerezo cyo kwandika igitabo. Sinigeze ntekereza kwandika inkuru

ku buryo burambuye kandi bugari.,kugeza ubwo nashatse gusangira

n'abandi inyandiko zanjye kugira ngo hagire ikimvaho giturutse mu

bihe byahise n'inzibutso mbi zabyo.

Nsobanura ukuntu nakuriye mu buhungiro n'ukuntu ubuzima

bwampinduye umuntu ushakisha kubura hasi no hejuru kumenya nka

Oliver Twist.. Mu gitabo cya Charles Ducken, yanditse inkuru

irambuye kuri '' Oliver Twist'' aho inyigisho nyamukuru yari ijyanye

n'inyigisho yo mu buzima busanzwe ku Kibi n'Icyiza.

Sinibagiwe kwandika n'icyanteye kuca ukubiri n'umukuru w'igihugu

cy'u Rwanda Paul Kagame ntibagiwe n'abandi basangirangendo (abo

twafatanyije urugamba) ndetse bamwe bakahatakariza ubuzima

kugira ngo bageze Kagame ku butegetsi ndetse bakaza kuzira gushaka

gushyira ahagaragara amabi ya Kagame.

N'ubwo ingorane zari nyishi ariko nashoboye kubyitwaramo neza

njya mu ishuri ndetse ndangiza Kaminuza mfite amanota meza hano

mu Bwongereza ndetse nkaba nkora by'ubunyamwuga mu bijyanye

n'indwara zo mu mutwe.

Page 13: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

13

Nari meze nkuwavangiwe mu bitekerezo kubera ko FPR na Kagame

bari barangize ingwate, bityo bampindura igipfamatwi, ikiragi ndetse

n'impumyi igihe kirekire.

Muri iki gitabo, ndageza ku basomyi ndetse mbasangize ibyo

namenye igihe nari nshinzwe kurinda Umukuru w'igihugu cy'u

Rwanda Paul Kagame kuva mu mwaka w'i 1992 kugeza mu mwaka

w' 2001.

Muri iki gitabo kandi ndasobanura ibyo nashoboye kumenya kandi

nahagazeho ku bijyanye na kamere ya Kagame,imibanire ye n'abo yari

ayoboye ,uko afata ibyemezo, imiyoborere ye no kutagirwa inama

kwe. Ndakomeza nsesengura imigirire ya Kagame nifashishije

ubunyamwuga bushingiye ku byo nize mu mashuri ndetse

n'ubunararibonye bushingiye kuko nakoranye nawe.

Mu manyakuri rero namenye Kagame maze kuva mvuye mu gisirikare

nkagira ubunyamwuga mu bijyanye n'indwara zo mu mutwe. Ibyo

namumenyeho ni nka: umujinya ,kuba nta byishimo ndetse n'ishyari.

Nakoresheje kuba ndi impuguke mu bijyanye n'ubuzima bwo mu

mutwe nsesengura imikorere y'ubwonko bwe.

Hari amateka y'ingenzi ngenda nsobanura narayakuye kubabaga bari

mu bafata ibyemezo ku cyicaro gikuru cya FPR.

Aya makuru rero ni icyegeranyo cy'inkuru n'ibiganiro kuva mu mwaka

w'2012.

Page 14: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

14

Ubu nandika iki gitabo ndumva nduhuwe n'uko ibyo nayuzemo

nshoboye kubishyira mu nyandiko.

Na none iki giatabo kigenewe isi yose kugira ngo imenye Kagame

uwo ari we ,naho ibinjyanye n'ingorane ndetse n'ububabare bifite aho

bihuriye n'ibyabaye igihe nabanaga na Kagame nahisemo kubisangiza

abanyarwanda ku buryo bw'umwihariko n'isi yose kugirango ibikorwa

by'umwijima bya Kagame bimenywe na runada rwa giseseka. Mbese

byogukomeza kumenywa n'abo babanye gusa nkanjye twabanye

imyaka irenga 10.

Iki gitabo kizafasha abanyapolitiki,inararibonye,intiti zo muri

kaminuza n'abandi bantu baba abo muri iki gihe cyangwa igihe kizaza

bashaka cyangwa bazashaka kugira icyo bamenya kuri politiki

y'uRwanda. Iki gitabo kandi kizafasha guhangana n'ibisazi bituruka

ku banyapolitiki barangwa no gusurura muri politiki.

Kwandika iki gitabo bimpa imbaraga kandi ni iby' ingirakamaro kuko

binshoboza kuvuga ukuri, kuvuga ibyo nabayemo igihe nakoranaga

n'umunyagitugu Kagame kandi bituma ijwi ryanjye

ryumvwa.Kwandika bintera imbaraga kandi bituma nta bihe byangora

kubibamo, by'umwihariko ,kwandika bituma menya uwo ndiwe

nyakuri.

NOBLE MARARA

Page 15: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

15

Ibisobanuro by’amagambo amwe namwe yakoreshejwe

BCDI: Bank of Commerce Development and Investment

BRD: Bank Rwandaise de Development or Rwanda Development

Bank

CND: Legislative Assembly, National Development Council

DRC: Democratic Republic of Congo

EWASA: Energy Water and Sanitation Authority

FAR: Forces Armées Rwandaise

FDLR: Forces Democratique de Liberation du Rwanda or Rwanda

Democratic Liberation Forces

FDU: Forces Democratic Unifiées or Unified Democratic Forces

FEDEMU: Federal Democratic Movement of Uganda

FNL: Front National de Liberation or National Liberation Front

FOBA: Force Obote Back Again

FRONASA: Front for National Salvation

MRND: National Republican Movement for Democracy and

Development

MTO: Military Transport Officer

Page 16: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

16

NEC: National Executive Committee

NRA: National Resistance Army

PPU: President Protection Unity

PTSD: Posttraumatic stress disorder

RNC: Rwanda National Congress

RPA: Rwandan Patriotic Army

RPF: Rwandan Patriotic Front

RSSB: Rwanda Social Security Board

SADEC: Southern African Development Community

UPC: Uganda People’s Congress

Page 17: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

17

1 Uko byose byatangiye

1.1 Tumame akajisho ku ntangiriro

Igihe umutwe w'ingabo nyarwanda wimirije imbere

gukunda igihugu (RPA),(uyu mutwe wari ufite ibirindiro

muri Uganda) ugabye igitero ku Rwanda,mu myaka ya za

1991, wari ushyigikiwe na Leta ya uganda ndetse

n'igisirikare cya uganda mu bijyanye no kugeza ku

barwanyi ba RPA ibikenerwa ku rugamba nk'ibikoresho

bya gisirikare ibiribwa, imiti ndetse n'imyambaro.Twabaga

twiringiye ubufasha buva ku ngabo za Uganda haba mu

bjyanye n'intwaro,amasasu ndetse n'ubutaka bwo

kwisuganyirizaho mu gihe habayeho gusubira inyuma

kw'ingabo.

Ku bufasha bwa Leta ya Uganda hiyonereyeho ko uganda

n'ibindi bihugu bihana imbibi n'uRwanda byari

bicumbikiye impunzi z'abanyarwanda zitagira ingano

kandi abenegihugu b'ibyo bihugu bashyigikiye kandi

batera inkunga impamvu y'urugamba.

Benshi mu banyarwanda bari bafite imitungo myinshi

Page 18: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

18

kuburyo bayihaye abayobozi ba FPR bakoraga

nk'umutima bakangurira abanyarwanda ndetse babemeza

ko FPR yari igiye kuzana impinduka mu mateka.

Aba batera nkunga batanze uko bari bishoboye,ariko ku

bw'amahirwe make bake muri bo ntibemerewe gukorera

ndetse no gutura mu Rwanda barwaniye. Benshi mu bari

bashyigikiye RPA ari nabo bafashije RPF kugera

kubutegetsi batotejwe na Gen Paul Kagame kuva icyo

gihe.

Ndibuka ko imyaka mike mbere y'uko RPA itera muri 1990, abantu

bagurishaga amatungo yabo. Kandi byakorwaga ku mirenge yose aho

abanyarwanda babaga batuye aho muri Uganda.Aha amatungo

ndashaka kuvuga inka ,ihene n'inkoko kugirango bashobore kugaba

igitero ku butegetsi bw'igitugu bwa Gen Habyarimana Juvenal.

Njyewe ubwanjye nk'umunyamahanga wari utuye muri Uganda,

nakuze mbona ko birenze imyumvire yanjye ko umuntu abaho adafite

uburenganzira bwo gutura no kuremya ndetse no kubaho mu

bwisanzure.

Igihe Museveni yafashaga Gen Fred Rwigema n'ingabo ze gusubira

mu gihugu cyabo cy'amavuko,bamwe muritwe twabaga

tutarakandagira mu Rwanda. Zari inshingano za buri wese rero

gukoresha imbaraga zishoboka zose.

Page 19: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

19

Fred Rwigema yari minisitiri wungirije w'ingabo za Uganda nyuma

y'uko NRA ifatiye ubutegetsi muri 1986.

Nyuma y'intambara y'imyaka ine yaranzwe no gutakaza abayobozi

b'urugamba, yakurikiwe n'itsembabwoko ryahitanye ubuzima

bw'abantu babarirwa muri za miliyoni ndetse n'intambara z'urudaca

mu karere, twasigaranye intamenyekana ,intashyira-agatima

imbembero,,Nyakubahwa,umugaba w'ikirenga ,rwiyemezamirimo-

umukuru w'igihugu,Maj Gen Paul Kagame kabuhariwe mu guhabwa

imidari innyegetse.

Imyitwarire ya Kagame ibuzemo gutekereza n'inyota y'ubukire

yamuganishije ku guhiga abantu bamufashije kuba uwo ari we none.

Abantu nka Tribert Rujugiro,Sam Nkusi,Edgar Rwagasana,Valens

Kajeguhakwa,Kalinda wakoraga imigati,Kajangwe,Kalisa

BCDI,Donat Kananura,Geregori Karuretwa, Pascal bitaga (Nouveau

Rich) bishatse kubuga umuntu Iukungahaye mu minsi ya vuba.

Aba bose batanze imitungo yabo,banagira n'uruhare rutaziguye mu

ishyamba. Urutonde ni rurerure.Benshi muri aba bateshejwe agaciro

ku buryo bw'umwihariko , barafungwa ,bagabwaho ibitero

by'amabandi agizwe n'abakabarinze muri make bikozwe na Gen

Kagame. Kagame yibonyemo Imana y'umuryango nyarwanda maze

abantu baramutinya karahava. Ku bw'amahirwe make rero yarishe

,afunga uwo ari we wese utuma yumva abangamiwe ku bwo

kutagirwa inama no kutavuguruzwa.

Page 20: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

20

Kagame yasize icyasha bagenzi be abita abicanyi ko ndetse batita no

kazi bashinzwe kugira ngo ashobore kubigizayo.Kagame ni wa wundi

ushaka kwemerwa n'abamukikije kandi akibwira mu buhumyi bwe ko

nta n'umwe ubona ibyo akora , .

Mu mwaka w'1997,nkiri mu itsinda ririnda Kagame bya

hafi,Umufasha wa Kagame ariwe Jeannette Kagame yaje kumenya ko

umugabo amara igihe kinini kwa Kajangwe.Ibi ntibyari bisanzwe

kuko ubundi Kagame ntarangwa no gushyikirana.

Ndibuka igihe kimwe igihe twari ya mamodoka agenda iruhande rwa

Kagame ,twari tugeze iruhande rw'inzu abasirikare bakuru biciramo

akanyota, Nahawe amabwiriza na Maj Willy Rwagasana,ahagana mu

ma saa tatu (9:00)

Nahawe amabwiriza na Maj Wily Rwagasana ngo njyane

na'abasirikare 4 ngo tujye gutabara umugore wa Kajangwe ngo kuko

abantu bari ku rugi bagerageza kwinjira mu nzu ku gahato.

Igihe twari tutaragerayo ,Willy yampamagaye kuri radio ya gisirikare

y'itumanaho antegeka kwihuta ngo tukareba ibirimo kubera mu

busitani bwo kwa Kajangwe.

Birumvikana twarushijeho kwihuta ,ducanye amatara agaragaza ko

izindi modoka ziribuduhe inzira,tuvuza amahoni mbese nk'uko twari

dusanzwe tubigenza mu kazi ko kurinda abanyacyubahiro no gukora

ubutabazi bwihuse.

Twahagiriye ikimwaro kuko tugezeyo nta kintu na kimwe kidasznzwe

Page 21: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

21

twahasanze, n'uko mpamagara Wily ndabimubwira nawe abwira

Kagame ko nta kintu cyabaye aho umugore wa Kajangwe yari atuye.

Muri iyo minsi Kajangwe yari muri Amerika ndetse yagize ubwoba

bwo kugaruka kuko yari amaze kumenya ko umugore we afitanye na

Kagame imishyikirano ,kandi nta wamurenganya yakizaga ubuzima

bwe.

Willy yampaye amabwiriza yo kugaruka aho abasirikare bakuru bicira

akanyota,ariko natunguwe n'uko nkihagera umugore wa Kajangwe

yarahamagaye ndetse noneho arira anavuga ko umuntu arimo

gusunika urugi ngo amwinjirane.

Byateye urujijo kuko tugezeyo na none nta kintu kidasanzwe

twahabonye. Nasohoje ubutumwa kuri Willy ko nta kintu gihari nawe

aduha amabwiriza yo kuhaguma. Ibi bishatse kuvuga ko imodoka

ziherekeza Kagame zari zisigaye ari ebyiri ubariyemo n'iye.

Nko mu ma saa saba (1:00) y'amanywa Paul Kagame yageze kwa

Kajangwe agumayo kugeza mu ma saa kumi n'imwe (5:00) mu

gitondo.

Umugore wa Kajangwe nta mwanya muri Leta yagiraga,ubwo rero

ibiganiro bagiranye ntaho byari bihuriye n'akazi.Umuntu yakeka

byinshi bifitanye isano n'irari ry'umubiri.

Ibi byarakomeje ndavuga kugenda mu rugo rwa Kajangwe kwa

Kagame kugeza ubwo Jeannette n'umugore wa Kajangwe

Page 22: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

22

babitonganiye.N'uko Kagame agabanya gusura urugo rwa Kajangwe.

Hashize iminsi mike Kagame yasuye umuryango wa Geregori

Karuretwa kugira ngo agishe inama ya kibyeyi umugore wa Karuretwa

kuko Kagame yafataga uyu mugore w'inyangamugayo.

Uyu mugore ni we muranga wa Jeannette akaba n'umubyeyi wa

batisimu wa Kagame.

Nyuma y'uku gusurwa ,umugore wa Kajangwe yaherekejwe ku kibuga

cy'indege arinzwe cyane n'imwe mu modoka zigenda inyuma ya

Kagame ,iyi modoka yahavuye ari uko imenye neza ko umugore wa

Kajangwe agiye mu ndege kandi ko indege ihagurutse yerekeza muri

Amerika ,aho uyu mugore yari asanze umugabo we.

1.2 Ukuri ku rupfu rwa Gen Fred Rwigema

Nyuma y'imyaka 23 Gen Fred Rwigema apfuye akagwa mu gihugu

cy'abasekuru igihe yari ayoboye abana b'u Rwanda bari barahejejwe

mu buhungiro imyaka30 n'imisago.

Fred Gisa Rwigema yavutse ku italiki ya 10 Mata 1957 , atabaruka

ku italiki ya 2 Ukwakira 1990.

Avuka ,ababyeyi bamuhaye izina rya Gisa Emmanuel,yaje gushinga

ndetse ayobora Umuryango Nyarwanda ushingiye ku gukunda

igihugu RPF. Rwigema yavukiye i Gitarama mu majyepfo y'u

Rwanda. Nk'umututsi,we n'umuryango we bahungiye muri Uganda

Page 23: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

23

muri 1960 n'uko batuzwa mu ikambi y'impunzi ya Nshungerezi muri

Ankole , nyuma baje kwimurirwa Gahunge muri Toro.Imbarutso yo

guhunga yari ingirwa mpindura-matwara y'abahutu yo muri 1959 no

kwirukanwa kw'umwami Kigeli V.

Rwigema arangije amashuri yisumbuye mu bihe bye

by'ubugimbi,bivugwa ko yagiye muri Tanzaniya maze yinjira mu

mutwe uharanira agakiza k'abenegihugu (FRONASA) ,uyu wari

umurwi wigometse kuri Leta ya Uganda,kandi wari uyobowe na

Yoweli Museveni uyoboye Uganda muri ibi bihe. Murumuna wa

Museveni witwa Salim Saleh (Caleb Akandwanaho) yari inshuti

y'inkora-mutima ya Fred Rwigema.

Imitekerereza ya Rwigema yuje gushaka guhindura ibintu yaranze

ubwana bwe bwo mu buhunzi, gukunda igihugu cye ndetse no

kwanga akarengane ,byamuganishije ku kubohora Afrika ndetse

n'igihugu cye bwite. Iki gihe nibwo yatangiye kwitwa Fred Rwigema .

Nyuma ho gato,nko mu gihe cy'umwaka 1,yagiye muri Mozambike

aho yifatanyije n'inyeshyamba za ri zizwi mu izina rya FRELIMO

zarwaniraga kubohoza Mozambiki ngo ive mu maboko y'abakoloni

b'abanyaporutigali.

Mu mwaka w'1979,yinjiye mu mutwe wa gisirikare warwanyaga

ubuteketsi ugamije kubohora Uganda witwaga UNLA. Uyu mutwe

ufatanyije n'ingabo za Tanzaniya bahiritse ubutegetsi ba Idi Amin

muri Mata 1979 bumaze gufata Kampala.

Page 24: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

24

Uganda imaze kubohozwa na Idi Amin yirukanywe, Rwigema yabaye

umwe mu bafashe iya mbere kuyoboka Museveni wari umaze

gushinga umutwe wa gisirikare NRA, ni uko barwanya Milton

Obote.NRA imaze gufata ubutegetsi muri 1986,Rwigema yabaye

minisitiri w'ingabo wungirije .

Yahoraga aho urugamba ruremye mu majyaruguru ya Uganda mu

bitero by'inyeshyamba zari zigizwe n'ingabo Museveni yari amaze

gutsinda. Yajyaga ku rugamba n'ubwo yari afite uriya mwanya

w'ubuminisitiri. Muri ibi bitero, intwari z'urugamba zamuhaye izina

ry'ubutwari.N'uko bamwita Imana y'intambara,ugenekerereje mu

kinyarwanda .Mu giswahili bamwitaga Mungu wa vita. Na n'ubu

arakibukwa nk'umubyeyi,nyirurugo,umuyobozi,umuvandimwe

,urungano ku basirikare bose yakoranye na bo. Yibukwa na none

nk'intwari y'igihugu cya Uganda.Yibukwa kandi nk'umukunzi w'ikipe

y'amaguru ya Uganda yitwa '' Express Villa Football Team'',

akanibukwa nk'inshuti y'abantu benshi mu gihugu cya Uganda.Ku

rugamba ,Fred yabaye umuyobozi w'indashyikirwa mu bihe byose

n'ahantu hose (Mu bihugu yarwaniye).

Fred wari Maj Gen ,akaba na muto mu myaka yashyiraga imbere

igihugu n'abaturage.

Nshimishijwe no kugaragaza ukuntu Gen Rwigema yanateye indi

ntambwe ndetse ndende cyane ubwo yateguraga gucyura

abanyarwanda mu gihugu cyababyaye.

Page 25: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

25

Ubwo yiteguraga gutaha mu Rwanda,Gen Rwigema yatekerezaga

kwunga abanyarwanda atarebye ku bwoko bw'abatutsi gusa. Ibi

bigaragarira ku kuntu yashyize imbaraga mu kugerageza kwakira

bamwe mu banyarwanda bari barajujubije n'ubutegetsi bw'igitugu

bwariho icyo gihe kugeza ubwo bahunze igihugu.Gen Rwigema

yagiranye imishyikirano n'abantu nka Col Alexis Kanyarengwe,waje

no kuba umuyobozi mukuru wa RPF naho Rwigema yibanda ku gice

kirebana n'ibya gisirikare agerageza kwita ku basirikare kugira ngo

bazavemo ingirakamaro koko.

Col Kanyarengwe yari azi imiyoborere y'u Rwanda icyo gihe,kandi ku

bwa Rwigema,Kanyarengwe yari gukora imishyikirano ifatika

n'igihugu bari baraye bari bugabeho igitero.

Twese twifuza kurama kwa Rwigema ku bw'urukundo twari

tumufitiye.Nari mfite imyaka 12 gusa ubwo numvaga bwa mbere

bavuga Gen Rwigema muri Uganda kuko twari twarakuranye ipfunwe

ryo kutagira ubwene-gihugu.

Fred amaze gushyirwa mu myanya y'ubuyobozi bwo hejuru muri

Uganda, yabaye intwari kuri twese,cyane cyane urubyiruko,

twamufashe nk'amizero y'igihugu twateganyirije twari twarabuze

kubera abanyagitugu b'icyo gihe.Mu buryo buzira kwikunda ,yegereye

buri wese kandi mu gihe gito. Ibi kandi ntiyabikoze muri Uganda

gusa,ahubwo yabikoze mu bihugu byose byari bicumbikiye impunzi-

nyarwanda .

Page 26: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

26

Ibi byose yabifatanyaga n'inshingano zindi kandi zikomeye zirimo

kubungabunga umutekano wa uganda,kwita ku muryango bwite

(Imana ibaye amahoro n'imigisha) ukongeraho kwubaka igisirikare

nyarwanda mu gisirikare cya Uganda.Ibi byose yabikoze abanje

gushyira umutima impembero kubryo yanatetekerezaga uko ingabo za

Uganda zitazahungabana igihe abasirikare b'abanyarwanda bazaba

bamaze kuva mu gisirkare cya Uganada batashye.

Fred Rwigema yashyize ku murongo,ategura ndetse ashyira mu

bikorwa inzozi zo kuva mu bwana za buri wese muri twe .

Twamubuze mu buryo butazigera bubonerwa igisobanuro , tumubura

mu kanya nk'ako guhumbya igihe yari atashye mu gihugu cye

yaherukagamo ari uruhinja.

Ni nde wishe Gen Fred?

Igisubizo kuri iki kibazo kirimo urujijo kugeza ku munsi wa none

ndetse hari igihu kikibuditse mu mitima y'abanyarwanda ndetse

n'abagande. Byinsi byaravuzwe ariko abantu ndetse nanjye ndimo

ntibigeze banyurwa. Yego, nari ntaraba umusikare icyo gihe Fred

Rwigema apfa ariko nabanaga n'abavandimwe bakoranye na Rwigema

bakiri muri Uganda kandi nanjye naje kwinjira mu gisirikare nyuma

gato y'uko urugamba rutangiye.Nizera nkomeje ko urupfu rwa Gen

Fred Rwigema rwakagombye kuba rwarasobanuwe ku buryo

butandukanye n'uko rusobanurwa cyangwa se kubryo butarimo

urujijo.

Page 27: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

27

Mbere y'uko nshyira ku murongo uko mbyuma, reka turebe icyo Leta

ivuga ku rupfu rw Fred Rwigema:

Ibivugwa ku isasu batamenye aho ryaturutse

Hari byinshi byavuzwe ku rupfu rutunguranye rwa Gen Fred

Rwigema ,byinshi muri byo byashyigikiwe n'umukuru w'igihugu na

Leta ye ni umukino w'isasu ryayobye cyangwa ridafite aho ryaturutse:

''Byarakwirakwijwe ku mbuga nkoranya-mbaga ndetse babikina no

kubryo bw'amashushu kuri '' You tube'' bagerageza kwemeza abantu

ko Gen Fred Rwigema yishwe n'isasu ryayobye rivuye ku mwanzi ryo

mu bwoko bwa APC ngo cyangwa rikaba ryararashwe n'i Jipe ya

gisirikare.''

Muri iyi mvugo,tubona umwe mu bari bashinzwe kurinda Gen Fred

Rwigema bya hafi ari we Happy Ruvusha ufite ipeti rya Colonel ubu,

asobanura urupfu rw'umuyobozi we.

N'ubwo bimeze gutyo, igiteye kwibaz ni ukuntu Happy Ruvusha

avuga ko ngo we n'abandi basikare 3 bonyine bahambye Fred.

Avugamo uwitwa Matungo na Nkubito kandi ko ngo bari bafite

amapeti yo hejuru icyo igihe , nyamara ukuri ni uko aba batatu bose

bari abasirikare bato,ibi bituma umuntu yakwibaza ati:

● Kuki umusirikare wo mu rwego rwa Gen yahambwe

n'abasirikare 4 gusa,na bo mu rwego ruto cyane?

Page 28: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

28

● Fred Rwigema amaze gupfa RPA yakomeje kugira abasirikare

bakuru ndetse n'aho tuvugira aha bamwe baracyariho kandi

baracyakora igisirikare. Aha twavuga nka LT Col Adam

Waswa,Maj Chris Bunyenyezi,Maj Dr Peter Bayingana,Maj

Steven Ndugute,Maj Sam Kaka,Maj Kabura,Capt Dodo

Twahirwa, Capt Kayitare wigeze kuba ashinzwe abasirikare

barinda Rwigema,Capt Kiiza,Capt Bitamazire,Capt

Gashugi,Capt Mico n'abandi basirikare b'inkogoto mu

kuyobora urugamba. Maj Paul Kagame ntiyari mu batangiye

urugamba,we yahisemo kujya mu mahugurwa ubwo abandi

barimo bitegura kwambarira urugamba rwo kubohora

igihugu.

● Mu mategeko ya gisirikare ,birazwi ko umusirikare ahambwa

n'abo banganya ipeti cyangwa abari kwi'ipeti ryegereye cyane

iry'uwapfuye, ku bw'ibyo rero umuntu yakwibaza impamvu

barekeye abasikare bato cyane akazi ko guhamba Rwigema

nabwo rwishishwa.

● Matungo,Nkubito na Happy Ruvusha bari abasiriakre bato

igihe cy'urupfu rw'umukuru wabo, nta n'umwe muri bo wari

gutwara imodoka,kandi bizwi ku buryo budasubirwaho ko

umushoferi wa Fred yari Sgt Blackman waje gupfa umwaka

umwe nyuma y'uko intambara irangiye. Nyamara Happy

Ruvusha ntiyigeze ahingutsa izina ry'uyu muntu.

Page 29: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

29

● Ntibyumvikan ukuntu abantu nka Capt

Kayitare,Kanamugire,Okwiri Rabwoni,Sgt Mtamani bajyaga

batwara Nyakwigendera Fred mu modoka mu bihe bya

nyuma bye,abantu nka Alex Shumba n'abandi basirikare

bakuru bashoboraga kutaboneka mu gushyingura umukuru

wabo n'iyo byaba byagizwe ibanga.

● Yavuze ko batwaye mu modoka umurambo we amaze gupfa,

ngo babaga batarafata icyemezo cy'aho bari

bumuhambe.Ubwo se icyabahiro baba bahaye umuyobozi

w'urugamba mukuru nk'uyu twagifata ku ruhe rugero,igihe

bamuzengurukanye mu kimodoka gishinzwe gutwara ibintu

biremereye, aho kushyira aho umubiri we aho waba uruhukiye

aho ibirindiro

by'ingabo byakabaye biri. Aha avuga ko ibyo birindiro byari i

Kagitumba aho bari bashinze ibiro by'ubuyobozi bukuru

n'ivuriro ry'abakomerekeye ku rugamba ku ikubitiro ry'igitero

cyo ku ya mbere ukwakira 1990.

● Kuki Fred atashoboraga kujyanwa mu buruhukiro bw'ibitaro

bya gisirikare bya Mbuya muri Uganda nk'uko byari ihame ku

bantu baguye ku rugamba ,hatitawe aho umuntu yaguye.Byari

n'amahire ko Fred atari yasezeye ku mugaragaro mu gisirikare

cya Uganda.

● Ni iki cyaba cyarabaye intandaro yo guhamba Fred Rwigema

Page 30: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

30

mu ibanga? Njye simbyiyumvisha ,n'undi muntu muzima

ukunda igihugu ntiyamvumva.

● Ruvusha se yaba yarahishaga ukuri azi neza? Ibi bituma

nibaza ibibazo byinshi. Ku rundi ruhande kandi, ndibuka

Ruvusha neza, nk'umuntu mu bari bashinzwe kurinda

umutekano ku buryo bwa hafi. Ruvusha yahoraga yibuka Fred

Rwigema ,amuririra,agahora ababajwe no kuba umuyobozi

wagiraga imikoranire myiza n'abo yabaga ashinzwe

atuvamo.Happy icyo gihe yari muri ba bana barinda

umuyobozi mu gisirikare,umwihariko we wari ukurinda ihema

no kwita ku igaburo rya shebuja.

Ibyavuzwe kuri Bunyenyezi/Bayingana

Ikindi kintu cyateye ukwivumbagatanya mu miryango y'abayobozi

b'ingabo bakuru ba RPA ni ibyavugwaga kuri Maj Peter Bayingana

na Maj Chris Bunyenyezi. Aba bayobozi bombi baregwa kuba ngo

aribo bishe Rwigema ngo kubwo kurwanira ubuyobozi.Izi mvugo

zongeraho ko ngo amaze kwicwa,abandi basikare ngo bishe

Bunyenyezi na Bayingana ngo bahorera Fred cyangwa ngo Gen

Salim Saleh yaraje we ubwe yica Bunyenyezi na Bayingana. Iyi sura

y'imvugo yateje ibibazo bikomeye mu miryango y'iyi nyabutatu ndetse

n'ubuyozi bwa Uganda cyane cyane Gen Salim Saleh wari inkora-

mutima ya Rwigema kuva mu ishuri ndetse akaba n'umusangira-

ngendo mu ngamba bagiye barwana muri Afrika.

Page 31: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

31

Iyi sura y'izi nkuru kandi izamura ibibazo byinshi. Kuko havugwamo

n'ukuntu ngo ingabo za Habyarimana (FAR) zivuganye Bayingana na

Bunyenyezi zibateze igico ,kandi ko ngo bari bagiye gutanga ubufasha

kuri Maj Sam Kaka ngo wari wagoteye umwanzi Nyagatare. Iki gihe

ngo bari batabaye Sam Kaka bamushyiriye imbunda zikomeye

harimo ishobora guhanura indege ikaba ifite ubushobozi bwo kurasa

igisasu gifite umurambararo wa 14.5 mm ikagira n'iminwa 4, ngo

kandi bari bamushyiriye indi mbunda nini irasa ibisausu byinshi

icyarimwe buri gisasu gifite umurambararo wa 105 mm. Izi mbunda

ngo zabaye iminyago ngo Bayingana na Bunyenyezi bamaze kugwa

mu gico.

Ibi bihura neza , bikanemeza ko aba bombi bishwe nibura nyuma

y'ibyumeru bitatu nyuma y'igitero nyirizina.Urupfu rwabo rwabaye

rwarumviswe nyuma ndetse rukanishimirwa mu ndirimbo za Bikindi

zahimbazaga ubutwari bwa FAR.

Ibyavuzwe kuri LT Kato

Iperereza njye ubwanjye nikoreye,nifashishije bagenzi banjye

twabanye muri RPA baba abagabo ndetse n'abagore bari mu gisirkare

muri ibyo bihe,rigaragaza ko hari indi sura y'amakuru yagizwe ibanga

igihe kirekire. Bivugwa ko mu myaka ya za 1980 Gen Fred Rwigema

yabwiye Kagame wakoraga akazi k'ubutasi icyo gihe, akaba yaraje

kuba n'umukuru w'igihugu nyuma y'impfu z'abasirikare b'imena ku

rugamba rwa RPA,guhitamo basore n'inkumi bagombaga kwitabira

amahugurwa anyuranye y'imiyoborere mu rwego rwo kwitegura

Page 32: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

32

igitero.

Mu cyiciro cya mbere mu barangije ayo mahugurwa yo kuba

offisiye,twavugamo LT Kato wari warahiswemo na Maj Kagame.

Uyu Kato yaje kujya ku yandi mahugurwa muri Korea y'Amajyepfo

aho yihuguye mu kuba kabuhariwe mu gushimuta.Yaje koherezwa na

none muri Libiya aho yakuye ubumenyi-ngiro mu gushimuta

n'igikomando.

Ikindi cyiciro ari cyo cya kabiri,cyarangije mbere gato y'igitero cyari

kirimo abantu nka 2LT Kabarebe james,Kayonga Charles,Alex

Kagame,vincent Gatama,Tom Mpaka,Rose Kabuye n'abandi. Paul

Kagame yari azi neza Kabarebe kuko yari yarigeze kuba mu

nyeshyamba za Museveni aza guhunga urugamba kubera kunanirwa

kwihanganira ibihe bikomeye.Yaje kugaruka muri NRA nyuma y'uko

Museveni afashe ubutegetsi muri za 1986,noneho aguma mu

gisirikare kugeza ku gitero cyagabwe ku Rwanda.

Bivugwa kandi ko mbere gato ngo batere Urwanda ,Museveni

yahisemo Gen Fred Rwigema ngo ajye mu mahugurwa ya gisirikare

muri Amerika ariko Fred arabyanga ku mpamvu z'uko imyiteguro

y'urugamba yari irimbanyije,ahubwo atanga igitekerezo ko

bakoherezayo Paul Kagame kuko babonaga ko afite icyuho mu

ngamba z'ingirakamaro.

Mbere yo kjya muri Amerika, bivugwa ko Paul Kagame yagiye

kumenyekanisha James Kabarebe na Kato kwa Fred Rwigema.

Yamubwiye ko Kabarebe afite impamyabushobozi mu bya politiki

Page 33: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

33

yavanye muri Kaminuza ya Makerere ko yashobora kuba

umujyanama mwiza mu bijyanye n'imikoranire

n'amahanga,yanamusobanuriye kandi ko ubumenyi bwa Kato ari

ingirakamaro.

Rwigema yizeraga Kagame kuva mu bwana nk'umuntu wese wuje

ubupfura yabigira.

Amakuru nakuye ku musirikare wa RPA wavuye ku rugerero avuga

ko Gen Fred Rwigema yari atunze imbunda irasa nta rusasu

rwumvikanye kandi yari yarashyizwe mu maboko ya Kato wanahise

ashyirwa mu bantu babaga bakikije Fred Rwigema. Ni muri iki gihe

Kagame yagaragaje icyifuzo cy'uko James Kabarebe yasimbura

Emmanuel Kanamugire nk'umufasha mu biro bya Gen Fred

Rwigema,iki gihe Rwigema yanze ko James Kabarebe asimbura

Kanamugire. Nibwo Kabarebe yamaze igihe nta mwanya

afite.Kagame yagiye muri Amerika ,n'uko nyuma y'aho RPF/RPA

baratera.Bivugwa kandi ko imbunda irasa nta rusaku yari yarahawe

Kato,yaba ari yo yakoreshejwe mu kurasa Gen Fred Rwigema.

Bivugwa ko Kato yabonywe avuye ku gasozi ku buryo nta

wabyitayeho kuko buri muntu yabaga arwana ku murambo aho

gutekereza ku gushakisha umurashe. Uyu musirikare wavuye ku

rugerero avuga ko Kato yazanywe iruhande rwa Kagame nyuma y'uko

avuye muri Amerika. Kato yaje koherezwa mu basirikare bari

bayobowe na Kayitare.

James Kabarebe niwe wabwiye Kato ko bamwohereje mu basikare

Page 34: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

34

ba Kayitare , mu nzira agenda araswa na Silas Udahemuka mubyara

wa Kagame, ni uko urupfu rwa Kato rugerekwa ku gico cy'umwanzi.

Bivugwa ko kwicwa kwa Kato kwari ukugira ngo bahishe amakuru

ku rupfu rwa Gen Fred Rwigema kuko babonaga ko urugamba

rwaganaga ku kurangira kuko imishyikirano y'amahoro yari

irimbanyije. Kato yari umuvandimwe wa Maj Mupenzi waje guterwa

urushinge rw'uburozi nyuma y'ifatwa rya Kigali.Maj Mupenzi yari

umugabo wo kwizerwa akaba n'impanga ya Kato. Aba bavandimwe

bombi bari barajyanye mu mahugurwa yo kuba offisiye.Na we kimwe

n'umuvandimwe we yishwe kugira ngo bahishe amakuru ku byabaye.

Nyuma y'uko Kagame agarutse avuye mu mahugurwa

atanayarangiye, Museveni yamugize umuyobozi ngo asimbure Adam

Waswa waje gupfa mu rupfu rudasonutse.

Na none bivugwa ko nyuma yo kwicwa kwa Gen Fred Rwigema

yishwe na LT Kato ku mabwiriza ya Kagame, Kagame yihutiye kujya

kubeshya Museveni amwumvisha ko Rwigema yishwe na Bayingana

na Bunyenyezi ko ndetse agomba guhorera inshuti ye.

Bivugwa kandi ko yahaye amabwiriza murumuna we ,Gen Salim

Saleh akaba n'inshuti magara ya Gen Fred Rwigema, yo kujya kwica

aba bombi ubwe kandi bigahita bikorwa ako kanya.

Bivugwa ko habayeho kuvuguruzanya mu buyobozi bukuru bwa RPF

ku byerekeranye no kujya no kugirwa inama ku gitero cyari

cyimiririjwe imbere igihe n'ingamba zo gushyikirana

zashobokaga.Gen Fred Rwigema we yari yiteguye kwakira ukuboko

Page 35: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

35

kwa Habyarimana gutanga ikaze.Igihe Habyarimana yari bugenze

atyo. Ariko abandi banyamuryango bo bahaga amahirwe ibisubizo

binyuze mu nzira z'imirwano, ngo akaba ari mpamvu y'impfu

z'abayobozi bo hejuru mu gisirikare.

Izindi mvugo zisa n'izabanje zateje ibibazo

● Urebye umubare w'abasirikare b'inkogoto bari bashinzwe

kurinda Gen Fred Rwigema, byashoka bite bazigama LT

Kato ? Igihe baba bamaze kumenya ko ari we warashe Gen

Fred Rwigema.

● Ni iyihe mpamvu yatuma Kato yica Rwigema ,umuyobozi

wari ukunzwe n'imitwe yose yari akuriye?

● Byari byoroshye ku kigero kingana gite ? Ku buryo Gen

Salim Saleh yakwambuka imipaka y'u Rwanda akinjira akica

ba offisiye 2 akongera agasubirayo ntawe umukozeho.

● Kuki imibiri ya Bayingana na Bunyenyezi itigeze ihambwa

cyangwa se ngo ishakishwe ibonwe? Byaba ari uko se

batwawe n'ababatsinze mu gico cya Ryabega?

● Kuki Kagame atigeze akora iperereza ryimbitse ku mpfu z'aba

bayobozi kugirango akureho urwikekwe? Yaba nawe ahishe

ikintu kubryo aha agaciro ubuhamya bwa Happy Ruvusha

wari ufite ipeti rya kaporali gihe cy'urupfu rwa Rwigema?

● Kuki amateka n'urupfu bya Gen Rwigema byazimiye

?Ahubwo Kagame akaba yirirwa yivuga ubutwari atagomba.

● Niba Kagame yari intwari bihagije nk'uko yirirwa

Page 36: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

36

abyiyitirira,kuki yahisemo gujya mu mahugurwa igihe abandi

bose bari mu myiteguro yo kurwego rukomeye nk'uru?

Twibutse kandi ko umunsi wo kwibuka intwari za RPA y'umwimerere

byari kwikubitiro ukwibukwa urupfu rwa Gen Rwigema kandi

bigakorwa ku italiki ya 1 Ukwakira buri mwaka. Kuki Kagame

yahinduye uyu munsi akawushyira mu bihe bitandukanye?

Kuki Gen Fred Rwigema yibukwa akanubahwa muri Uganda kurusha

mu Rwanda? Igihugu yavukiyemo akaza no kukigwamo.Akaba ari

nayo mpamvu ikibazo cy'uwaba yarishe by'ukuri intwari Gen Fred

Rwigema kigenda kigaruka.

1.3 Uko nacitse nkagera mu Bufaransa

Kimwe n'abandi bakunzi ba RPA b'inzirakarengane,abagabo

n'abagore,nk'uko bagiye bahabwa ibihembo byo gufungwa no

kwicwa, nanjye narafunzwe bamfungira mu ikambi y'abasirikare

barinda umkuru w'igihugu ku Kimihurura,ubwo hari mu mpera

z'umwaka w'2000. Iki cyari ikigo cy'abasirikare bari bashinzwe

kurinda Habyarimana ,maze Kagame agihindura ahantu ha

rurangiranwa mu gukorerwamo iyicarubozo,agishyira mu maboko ya

Capt Silas Udahemuka/ ubu nandika uyu ni LT Col akaba icyo gihe

yari ashinzwe iperereza mu basirikare barinda umukuru w'igihugu.

Nari narabaye muri icyo kigo kuva dufashe igihugu muri 1994 ariko

nabaga ntarafungwa na rimwe ngo mare mu bubohero ijoro nibura

Page 37: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

37

rimwe ku bwo kuba naba nakoze ikosa runaka usibye kuba

nabeshyerwa ku bw'ubugome bw'abantu.

Ifungwa ryanjye ryafatwa nk'ubucucu cyangwa ubugome bitewe n'uko

umuntu ashatse kubireba.Icyo gihe nari nshinzwe ingendo

z'abasirikare bava cyangwa bajya mu kazi mu mutwe ushinzwe

kurinda umukuru w'igihugu.Umukuru w'igihugu yari yagiye hanze

y'igihugu kandi nta mabwiriza ajyanye n'uko ari bugaruke nari nahawe

kugeza ubwo yari amaze kugera ku kibuga cy'indenge

mpuzamahanga cyitiriwe Gerigori Kayibanda.Ibi byari bibusanye

cyane n'uko twari dusanzwe dukora mu kurinda abantu bakomeye .

Kuko nagombye kuba nabimenyeshejwe nibura amasaha make

mbere y'uko indege igera ku kibuga kugira ngo ntegure abashoferi

n'imodoka.

Njye n'itsinda rishinzwe kurinda umukuru w'igihugu twageze

ku kibuga iminota itanu nyuma y'uko we ahagera ariko

by'amahirwe yari akivugana n'abanyamakuru ku buryo we

n'abashinzwe ku mwakira batigeze babimenya.

Ibi bishobora kuba byaratewe n'uko abayobozi banjye batari

bazi ko ari buze,cyangwa se bikaba byaratewe n'ubumenyi

buke mu byerekeye kurinda umukuru w'igihugu,cyangwa se

na none bakaba barabikoreye kugira ngo banshyire mu

bibazo. Ibibazo byashoboraga no gutuma mvutswa ubuzima.

Nari natangiye kubyiyumvamo ubwo twageraga ku kibuga

cy'indege.

Page 38: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

38

Tugeze ku biro by'umukuru w''igihugu, nahise noherezwa

muri rya bohero ryo ku Kimihurura mu kigo cy'abasirikare

barinda umukuru w'igihugu.Nasabwe gusinya inyandiko-

mvugo yari yamaze kwandikwa ntabizi. Muri iyo nyandiko-

mvugo naregwaga ibirego bitatu by'ingenzi ari byo ibi

bikurikira:

● Kuvugana n'abantu batazwi bafite imigambi yo guhirika Leta,

● Gutegura kwica umukuru w'igihugu binyuze mu kutubahiriza

igihe,

● Gushyigikira no gufatanya n'ingabo z'umwami.

Ibi byose byambereye nk'inzozi,byari biteye ubwoba ku buryo

bagenzi banjye batashoboraga no kuba banyomoza ibi birego bidafite

ishingiro,ariko ku rundi ruhande naje kubumva ntawashoboraga

guhara ubuzima bwe angirira n'ubwo bambonaga nk'umwere.

Icyo nize muri buriya byryo bwabo bwo gukora ni uko,igihe ingirwa

perereza ryibandaga ku gushaka ikibi naba narakoze aho kureba ku

mpande zose , ngo banarebe n'impamvu zashobora kugaragaza ko

ndi umwere. Bari batangiye no kwiga ku gihano cyaba kinkwiye,

ndetse umwe muri bo yari yanatanze icyifuzo cy'icyo gihano.

Birumvikana ko nagombaga gushaka uko nahunga mbere y'uko

mpura n'ibibazo by'iri perereza ritagira imbabazi. Naje kumenya ko

abantu batazwi ngo navuganaga nabo,yari umunya Kanada w'inshuti

yanjye, bo bakvuga ko namuhaga amakuru y'uburyo twabayeho mu

ishyamba igihe cy'intambara.Icyo gihe naje gusobanukirwa ko

Page 39: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

39

umuntu wese ,washoboraga kuba afite inshuti y'umuzungu ukora mu

bigo bitegamiye kuri Leta, yahozwagaho ingenza.

Nyuma y'uko mpungiye mu gihugu cy'igituranyi,amakuru yageze kuri

amadasade y'Ubufaransa n'inzego zabwo z'iperereza ko ndi muri icyo

gihugu. Abafaransa bari bafite inyota yo kumenya amakuru

n'ubuhamya ku mukuru w'igihugu. Banyijeje '' Ijuru ritarangwamo

umutekano muke''nk'ingurane y'ingirwa mabanga kuri

Kagame.Nabamenyeshe ko nta muteakano mfite mu bihugu

by'Afrika y'Iburasirazuba kubera inzego z'iperereza za Kagame ku

bwo kuba naratorotse igisirikare cyane cyane uyu mutwe ushinzwe

kumurinda. Abafaransa bari bafite ubushake bwo kumpa impapuro

z'inzira n'itike y'indege ingeza i Paris ndetse banyijeje kumpa

ubuhungiro mu gihugu cyabo cyangwa n'ahandi kure y'igihugu

cyanjye cy'amavuko. Ngeze mu Bufaransa umukino wahinduye

amategeko.

Bwa mbere bantegetse kutabwira buri wese ko naziye ku nzandiko

z'inzira zabo,ndebye inyuma rero, ibi bikaba byaraterwaga n'uko

nashoboraga guhita ngira uburenganzira ku buhunzi mu gihugu cyabo

nk'uko amasezerano agenga impunzi y'i Geneve yo mu mwaka w'i

1951 abiteganya. Kubera ko nari nageze mu gihugu cyabo bwa mbere

ndetse mfite n'ibyangombwa by'ingendo byabo.

Banambwiye ko ntazigera mbwira uwo ari we wese ko ndi mu

Bufaransa. Bananshyizeho iterabwoba ko bashobora kugirana ikibazo

n'u Rwanda ruramutse rubimenye. Nari nemerewe gusa kuvugana

Page 40: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

40

n'umuntu wabaha amakuru bashaka cyangwa kuba nabashakira

amakuru ajyanye na bagenzi banjye ngo basubizwe mu Rwanda.

Icyantangaje kurusha ibindi ni uko Leta y'Ubufaransa yari izi kandi

yampishuriye ko inyeshyamba za Kagame ari zo zahanuye indge ya

Habyarimana mu myaka mike yari ishize kandi bari bagifite uburakari

buturutse kuri icyo gikorwa.

Kimwe na Kagame ,benshi muri twe twafataga iyicwa rya

Habyimana nk'aho byari ngombwa, ko ntawe byatera agahinda , ko

ahubwo ari ibyo kwizihiza. Habyarimana yari umukuru w'igihugu

twarwanyije n'intwaro mu gihe kingana n'imyaka 4 kandi benshi muri

twe twari bato , ndetse nta n'ubunararibonye twari dufite,Leta ye yari

yaraduhejeje mu buhungiro, ndetse bamwe muri twe tuvukira mu

buhungiro , mbese twamufataga nk'umwanzi wacu uza ku isonga.

Byari ibintu umuntu wese ukoresha inyura-bwenge yahita yumva ko

ingabo za Habyarimana na zo ziciye urwaho umuyobozi wacu

Kanyarengwe cyangwa Kagame nabo babyishimira ndetse

bakanabyizihiza.

Bashoboye kwica Gen Fred Rwigema ,Maj Chris Bunyenyezi,Maj

Peter Bayinganira barangije batuzanira agahinda Maj Kagame.

Ku bitekerezo byanjye bwite, Abafaransa wabonaga ibintu

byabayobeye,Kuko nabaga maze kubabwira ukuntu twabuze bari

bayobozi navuze haruguru n'abandi basirikare bakuru ndetse n' abato

kandi abafaransa babaga bahagarikiye iyo ntambara haba ku rugamba

cyangwa se mu biro bya Habyarimana i Kigali igihe cyose

Page 41: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

41

cy'intambara.

Ibi bikanyibutsa ukuntu ubufaransa bwagize uruhare rutaziguye mu

gutoza interahamwe bakanaziha intwaro batibagiwe na EX-FAR

uburyo bababaye hafi mu ntambara yose kuva ku munsi wa mbere

muri 1990. Bigaragarira buri wese ukuntu bahise biyuririra indege, nta

no gutekereza gukiza abatutsi barimo bicwa mbese barimburwa

ahubwo bakarinda Leta yarimo ikora ubwicanyi bukabije,

bakayikingira ingabo kugeza bayigejeje muri Congo.

Bashyizeho icyo bise ''zone turquoise'' yari ishinzwe kutubuza

kwihuta igihe twinjiraga za Kibuye na Gikongoro.Icyo gihe cyo

gutinza urugamba interahamwe zabaga zirimo zihumbahumba

abatutsi bo mu Bisesero bagombaga kurokoka utibagiwe no mu bice

abafaransa babaga barimo.

Naje gushyikirizwa umucamanza Jean Louis Bruguire nkomeza

kubazwa. Yabaga ashishikajwe n'ihanurwa ry'indege ya

Habyarimana,maze kumusubiriramo uko nabonaga ibintu yararakaye

bikabije cyane.

Sinarezwe kugira ngo ncumbe urugomo cyangwa iterabwoba,ariko

niba imyaka yose twamaze turwanya icyateza umutekano muke igihe

nari nkikorera Kigali,narashoboraga gutega umukuru w'igihugu

igico,kumvumbura kwabo byaba ari intsinzi yabo.Kandi mu by'ukuri

umuntu umukoreye wese aba yiteze kurangiza nabi. Ibi byose

byiyongera ku ihanurwa ry'indege ya Habyarimana, Kagame akomeje

Page 42: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

42

kwanga kwicuza.

Hari ibimenyetso byagaragazaga ko abanyapolitiki n'imiryango

y'abaderevu b'indege ya Habyarimana bahanuwe hamwe

n'umunyagitugu Habyarimana basabaga ko abasirikare bakuru ba

Kagame bakurukiranwa n'ubutabera. Ibi uyu mucamanza

yarabyubahirije.

Bruguiere yarambwiye ngo sinzigera mbona ubuhungiro mu gihugu

cyabo,ko ahubwo nakoroherezwa kujya mu kindi gihugu ndamutse

nemeye gukomeza gukorana n'igipolisi cy'Ubufaransa kugirango

bazashobore kugera ku musozo w'iperereza ryabo.Bari bakeneye

guhuzwa ngo n'abasirikare baba bazi byinshi kundusha. Ariko

icyanteye impungenge ni uko bansabye kujya muri Congo ngo

nkinjira mu nyeshyamba zirwanya Leta ya Kigali.Byiyongeye ku kuntu

nabaye mu mirwano imyaka yose y'ubugimbi bwanjye ndumirwa. Ibi

byabaye nk'ibitutsi byiyongera ku bikomere bari bamaze kuntera

biturutse ku kuntu bamfashe,bitandukanye n'ibyo twari

twarumvikanye igihe mva muri Afrika. Bari baranyijeje umutekano

kure ya Kagame none bakaba barashakaga ko njya guhangana nawe

mu mashyamba. Bavugaga ko ngo kuko nzi neza amateka ya RPA ,

ngo nari nshoboye kuba namenya amakuru y'ingenzi nk'ubushobozi

mu bya gisirikare, ibikoresho,uko ubuyobozi bwa gisirikare bwubatse,

n'ubushobozi.

Nanze ko twongera kuvuga kuri ibi kuko nabonaga ko ari ibintu

bikomeye ntashoboraga kuba naganira kuko nari namaze kubona ko

bashakaga kunyohereza mu mashyamba ya Congo. Pierre Payebien ,

Page 43: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

43

wari umukuru w'inzego z'perereza ryo hanze yarampamagaye

ambwirana imvuga yuje uburakari n'agasuzugura nk'iyo nari

menyereye kumvana Kagame ku bwo kuba atarubaha abayobozi.

Namubwiye ko natorotse igisirikare ko kandi nshaka ubuhungiro ko

ntashobora kugira icyo nganira nawe kuri iyo ngingo.

Ibiganiro nagiranye na bo byabaga birangwa n'amacakubiri kuko

ndibuka ko hari uwo twaganiriye ambaza niba ndi umuhutu cyangwa

umututsi. Nasigaye nibaza impamvu atambajije niba ndi umutwa

kuko n'abatwa babarirwa mu banyarwanda.

Turebye inyuma ,tukitegereza izi Leta zombi (Ubufaransa n'u

Rwanda),usanga bombi bakeneranye ku buryo bakeneye imikoranire

myiza mu guhishira ibyaha bya buri ruhande. Ubufaransa bwashaikiye

kubura hasi no hejuru ibya byagerekwa kuri Kagame cyane cyane

icyaha cyo guhanura indege y'umukuru w'igihugu yasimbuye,ibyaha

byo akwica abahutu muri Congo n'ibindi.

Kagame nawe ku rundi ruhande yavumbuye ibyaha byokozwe

n'abanfaransa, aha twavuga nko gutoza no guha ibikoresho

interahamwe no guhagarikira ubwicabyi bw'abatutsi bikozwe n'ingabo

z'abafaransa. Kagame yaje kwisobanurira ko agiye kubura inkunga

z'ibihugu byose by'i Burayi ,cyane cyane ibihugu bivuga igifaransa

natabungabunga ibintu uko byari bihagaze muri icyo gihe.

Byarangiye Kagame yemeye kuva ku izima maze arekura

indangagaciro yirirwaga apakira mu mitwea y'abanyarwanda.

Page 44: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

44

Byaratunguranye kumva Kagame avuga ko yagombaga gutera

intambwe maze akibagirwa ibyahise. Ibi yabivuze igihe yari yasuye u

Bufaransa. Nyamara byaje kugaragara ko ukwibagirwa byarebaga

uruhande rumwe cyangwa ngerageje kuvuga neza byarebaga umuntu

ku giti cye nka Kagame, maze ukiyibagiza abatura Rwanda.

Nasigaye nibaza niba abanyarwanda bari biteguye gutera intambwe

maze bakibagirwa uruhare rw'abafaransa mu iyicwa ry'ibihumbi

n'ibihumbi by'inzira-karengane z'abanyarwanda b'abatutsi. Ikigaragara

ni uko Ubufaransa bwananiwe gutera intambwe. Mu gihe Sarkozy

yayoboraga Ubufaransa,minisitiri we w'ubabanyi n'amahanga Alain

Juppe yananije imibonano na Kagame, kugeza n'aho nta

n'umuminisitiri w'Ubufaransa washoboraga kwakira Kagame,ibi

byahitaga bisobanura ko nta mishyikirano yihariye yari yemerewe .

Ubufaransa bwagumye ku izima ryo kutemera uruhare rwabwo muri

itsembabwoko ndetse habe no gusaba imbabazi.Ubufaransa

nk'igihugu gikize,Nicolas Sarkozy ntiyagombaga kubuza abaminisitiri

be kwakira Kagame ,iki gikorwa cyari gikwiye kwiharirwa n' uRwanda

n'ibindi bihugu biri mu nzira y'amajyambere. Nkaba mpamagariye

abanyarwanda gushyira hamwe kandi bakirinda ababacamo ibice

nk'uko byagenze mu bihe byabanje.

Ubucuti bwa Kagame na Sarkozy ndetse n'umuryango mugari

w'abanyaburayi bwahuye n'inzitize zishingiye ku rwikekwe.

Bigaragarira buri wese kandi ko Ubufaransa butazigera bwubika

uruho rw'amazi ku ruhare rwa Kagame mu bwicanyi bw'inzira-

karengane z'abahutu muri Congo n'abaderevu b'indege ya

Page 45: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

45

Habyarimana ngo byibagirane.

Twarambiwe ibi byose bitampaye agaciro kandi twese dusobanukiwe

neza ko iyo tuvuga ubwiyunge ,tuba tuvuga amakimbirane n'impamvu

zayo. Abanyarwanda hafi ya bose bazi neza ko kugira ngo dutere

imbere nk'igihugu,dukeneye ubwiyunge bushingiye ku butabera

nyabwo,ukuri n'ubworoherane ,mbese dukeneye ibiranga demokarasi

byose.

Twese tuzi ko nta demokarasi twigeze, ni na yo mpamvu igihugu

cyacu kirangwamo imfungwa zifunze nta byaha, ndetse n'ubwicanyi

kuri buri wese ushatse kuvuguruza Lata.

Banyarwanda ,nshuti , bavandimwe ,nimureke twokwangiza inzira

y'ubwiyunge,twangire uwo wese wiyita umunyapolitiki ushaka

kutuyobya. Ibyaba biri inyuma y'ibyabaye mu Rwanda bishobora

kubonerwa umuti uvuye kuri wowe nanjye.

Page 46: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

46

2 Urugomo n'ubwicanyi bwa Kagame

2.1 Umukozi wo mu rugo w'umwangavu ahohoterwa

Ndahamya ibi ko nabihagazeho kandi ko ari igikorwa gituruka ku

kuba naragiye negeranya ibimenyetso kuri buri gikorwa kigayitse

cyose Kagame yakoraga mu bihe nari mu bashinzwe kurinda

umutekano we.

Ubu ni bwo ngenda nibuka nkanasobanukirwa n'ukuntu yari umuntu

ushimishwa no kubon abandi bababaye ,akaba n'umukuru w'igihugu

urangwa no kugira nabi gusa. Kugeza ubu ibikorwa bitunguranye

Kagame yakoraga ndetse akanabidushoramo byari byarangumye mu

mutwe,bimeze nk'ibyahagamyemo .Sinakwibagirwa ikigoroba kimwe

mu mwaka w'1998,ubwo Kagame yahaga amabwiriza LT Willy

Rwagasana guhamagara Maj Ndushabandi kuri telefoni.

Uyu Ndushabandi yari Maj icyo gihe anakuriye ibitaro bya gisirikare

bya Kanombe. Telefoni yitabwe, Kagame ayishikuza Willy

Rwagasana. Ku bwanjye nabifashe nk'aho yari akeneye kuvugana Maj

Ndushabandi. Ku buryo butunguranye telefoni yari yitabwe n'umuntu

mw'ijwi ry'umugore ryabajije Kagame ari nde ushaka kuvugana na Dr

Ndushabandi,kuko uyu wa nyuma yari aryamye aruhuka.

Page 47: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

47

Kagame yabyiye uwo mukobwa ngo nashyire Ndushabandi kuri

telefoni. Nabamenenyesha ko twaje gusanga uwo mukobwa ari

umukozi wo mu rugo w'imyaka 16. Uyu mukobwa wigorewe ntiyari

azi ko avugana n'igikomerezwa cy'Afrika, umukuru w'igihugu

wungiriyw akaba na minisitiri w'ingabo Maj Gen Paul Kagame ubwo

yamubwiraga ko atari buyishyire Ndushabandi atazi ushaka kuvugana

na we.

Icyo gihe Kagame yajimije telefoni ubwo atangira kubaza abamurinze

uzi aho Dr Ndushabandi atuye. Wabonaga yabuze amahoro,yuje

umujinya agaragara nk'usuzuguritse.

Twahise tujya kwa Dr Ndushabandi i Kanombe urugendo rutagera

no ku bilometero 10. Tugezeyo twinjiye ku ngufu,Kagame yisararanga

aho hanze ,abaza aho uwo bavuganaga yaba aherereye. N'uko uwo

mukobwa wari wamwitabye amubwira ko ari we bavuganye.Ako

kanya Kagame aramusimbukira atangira kumukubita

inshyi,ibipfunsi,imigeri amubwira ngo abyutse Dr Ndushabandi.

Ndushabandi yumvise rwaserera mu rugo ,arabyuka n'uko Kagame

amubaza impamvu akoresha abantu batagira uburere nk'uwo

mukobwa. Icyo gihe Ndushabandi yasubizanyaga ubwoba bwinshi

anatitira,atera amasaluti ubutitsa anasaba imbabazi ko atari azi ko uwo

mukobwa nta burere agira.

Twaje kumenya ko uwo mukobwa yari afite imyaka 16,ko yari

yaravuye i Gitarama aje gushaka uko yakwibeshaho. Ni uko Kagame

aramwirukanisha, Ndushabandi nawe yumvira amabwiriza yuje

Page 48: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

48

ubusazi aramwirukana.Ubu nibaza aho uyu mukowa ari ubu.

Nkanibaza impamvu Nduashabandi nk'umuganga akaba na Major mu

ngabo z'igihugu aho yakuraga ubwoba bungana butya butuma

atashobora gufata icyemezo cyo kurengera uburenganzira

bw'umukozi we.

Nanibajije icyo aba bagabo bombi basigaye batekereza ku bijyanye

n'uyu mwari.Nkanibaza cyane ,impamvu umusirikare ofisiye wo mu

rwego rwo hejuru akanayobora ibitaro bya gisirkare yatengurwa

imbere ya ministiri. Umukobwa yasigaye arira n'ubwo haba

Ndushabandi cyangwa na twe ntawashoboraga kuba yagira icyo

amufasha.Twese twabaga turi mu biganza bya Kagame.

Mbere y'uko tuva kwa Ndushabandi ,Kagame na Ndushabandi

bariherereye mu cyumba maze amugeaho icyo yamushakiraga mbere

y'uko uwo mukobwa abyitambikamo.

Byari ibisanzwe kubona Kagame akubita,atuka,akubagana abasirikare

b'ibyiciro byose utaretse n'aba general,ariko uyu munsi byari bibabaje

ku buryo burenze urugero aho umuntu ku rwego n'imyaka ye akorera

urugomo akana k'akangavu kari ku kazi kako. Sinshidikanya ko

shebuja w'uyu mukobwa ko yaba yaramuhaye amabwiriza yo kubaza

uwo ari wese ushaka kumuvugisha kubanza kwivuga. Kandi uyu

mukobwa yarabyubahirije.Kagame ni umunyamujinya kandi kubera

gukira imbaraga ku bantu byaramunaniye kuwushyira ku gipimo

gikwiye.Ubushakashatsi bugaragaza ko umujinya ari kimenyetso

gituruka ku kuba umuntu yiyumvamo ibyishimo bike bishobora no

kugaragarira mu kwitotomba biranga umuntu runaka.

Page 49: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

49

Ibisobanuro ku myitwarire mu by'ubwenge ivuga ko umujinya uterwa

n'impmvu nyinshi.Aha twavuga nk'ibintu umuntu aba yaranyuzemo

mu buzima,imyitwarire umuntu avana ku bandi,kuba umuntu

yabikura ku babyeyi ku bw'amaraso,kubura ubushobozi bwo

gukemura ikibazo. Umujinya ni imyitwarire y'umubiri nk'igisubizo

cy'ibintu ruanaka byabaye ku muntu runaka. Gake cyane bivugwa ko

impmvu y'umujinya ari ukubona ibintu ku buryo butari bwo, mbese

umuntu akabona ibintu nk'aho aba mu isi ye.

Abantu b'abanyamujinya babona ibintu uko bidateganywa

n'amategeko y'isi. Iyo ibyo bibwira ko ari ko kuri bibusanye n'ukuri

nyakuri , bahita barakara.

2.2 Ihohoterwa Kagame ubwe akorera ababa mu rugo iwe

Muri 1994, abasirikare bacu bava i Byumba bajya i Musha . Iyo

mvuga abasirikare bacu mba mvuga abasirikare babarirwaga mu

buyobozi bukuru bwa RPA mbese ababaga bakikije Kageme.

Twasanze umwana ahantu w'imyaka 3 ,ababyeyi be bari bapfuye.

N'ubwo yari afite imyaka itatu bwose bamujyanye kumuhata ibibazo.

Ntiyashoboye kubisubizo,yewe habe no kumenya uko yitwa.

Bamuhaye izina rya Kavutse. Aka kana kazanjye na Kagame,

gashyirwa mu maboko ya LT Rose Rujeni ,nyirasenge wa Kagame .

Uyu Rujeni ubu afite ipeti rya Major ubwo intwari zarwanye

urugamba zitarahabwa nibura ipeti rya Sgt. LT Rose yari ashinzwe

Page 50: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

50

gutekera Kagame no kureba ibyo mu nzu. Nyuma y'igihe, Kavutse

yaje gutekereza ko aba mu muryango we. Umuryango wa Kagame

waje gutahuka ,maze umwana akomeza kubana n'abandi,ariko ku

bw'ubugiranabi bwa Kagame ,umwana yoherejwe mu kigo

cy'imfubyi.Ibi ntabwo nigeze mbyibazaho cyane kuko nari nzi ko

umwana atari uwabo.

Ariko naje kwibaza uko uyu mwana yabyakiriye.Ng'uwo Kagame

wanyu. Ntiyifuza ko hari undi muntu wamererwa neza nk'uko nawe

amerewe neza. Ibyiza byose bikamugeraho,ariko ntihagire undi

wabona ayo mahirwe.

Kagame atekereza ko we n'umuryango we ari bo bantu bonyine Leta

n'abanyagihugu bagomba gukorera. Ntiyarekeye aho.Patrisiya wari

umujyanama we wihariye,yari yariganye na Kagame baranakuranye.

Niwe mugore wenyine witabaga amatelefoni ya Kagame, cyane cyane

avuye hanze mbere y'uko babwira Kagame kuvugana n'abamushaka.

Kuva mu myaka ya za 1994-2000, Patrisiya yari afitanye imishyikirano

ya rwihishwa na Kagame akaba ari na cyo cyatumaga Kagame

atemerera Patrisiya kuba yagira undi bavugana.

Wakwibaza impamvu yabyo. Uyu mugore ntiyari umugore wa

Kagame,yari umunyamabanga wihariye wa Kagame ,akitaba

amatelefoni ya Kagame ,akanareba ibijyanye n' umutungo wo murugo

kwa Kagame. Uyu mugore yaje gukunda umusore wabaga kwa

Kagame ,uzwi ku mazina LT Ronald Mugabo. Ronald Mugabo

yateguraga imyenda ya Kagame ,akayitera ipasi,akayimesa. Yari Sgt

bamuzamura ku buryo butunguranye aba LT mu gihe gito. Yari

Page 51: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

51

yararinze Kagame kuva Kagame akiri Capt muri Uganda.LT Ronald

Mugabo yari umugabo naje kumenya ko twari dufitanye amasano mu

minsi ye ya nyuma. Byaje kumenyekana ko LT Ronaild Mugabo ari

inshuti ya Patrisiya ahagana mu mwaka w'1999,n'uko ahabwa uburozi

arapfa kubera ko Kagame atari yashimishijwe n'ubwo bucuti bwe na

Patrisiya.

Ntibyahagarariye aho,

Harriet, yari ashinzwe kwita ku bana ba Kagame ,akanabamesera

,agakora isuku ndetse akanateka.Yari umwizerwa w'akadasohoka

kuko yari yaramuhawe na Maj Gen Kale Kayihura wari inshuti ya hafi

ya Kagame wari umaze kuba umuherwe akaba na gen. Harriet yari

umukobwa ugira urugwiro kandi agakunda abasirikare cyane.Yajyaga

anatuzanira amata hanze aho twabaga dutegereje Kagame ngo

asohoke mu nzu tumuherekeze aho agiye.Ntitwabaga tuzi igihe

Kagame ari buzire ,ibi byatuamaga dushobora no kuhamara

n'amasaha 24.

Ntiyitaga ku muryango wa Kagame gusa,ahubwo wabonaga afitiye

urukundo rurenze abasirikare. Yaje gukunda umwe muri bagenzi

banjye Pte Tito Gahigana. Urukundo rwabo barugize ibanga kuko iyo

byamenyekanaga ko umukozi wo kwa Kagame afitanye ubucuti

n'umusirikare, uwo musirikare yashoboraga gufungwa cyangwa

akavanwa mu barinda Kagame.Nta n'umuntu wakundaga kuba mu

barinda Kagame. Biratangaje kuko ntitwigeze twishimira kuba mu

barinda Kagame ariko twabikoreraga kurinda umukuru w'igihugu

Page 52: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

52

nk'uko igihugu cyabidusabaga.

Tito Gahigana amaze gutera inda Harriet , byamubereye bibi kuko

abana ba Kagame ntibashakaga ko Harriet agenda kandi na Harriet

ntiyemeraga gukuramo inda. N'uko umugore wa Kagame ategeka ko

Harriet aguma aho akanahabyarira ku bw'akazi yakoraga.

Kuko Harriet yabaga kwa Kagame mu rugo,yaje kujya gutura hanze,

akaza ku kazi mu gitondo.Amaze ku byara bamutegeka kuzana

umwana kwa Kagame maze akavuga se w'umwana. Harriet yavuze ko

se w'umwana yari Pte Tito Gahigana bituma ahungira muri Uganda

ariko akomeza kuvugana na Harriet. Baje kwirukana Harriet aho

bamenyeye ko akivugana na Tito. Pte Tito Gahigana bamushyizeho

ingenza aho muri Uganda kugira ngo bamufate bamugarure mu

Rwanda ngo kuko ukoreye Kagame ntashobora kugenda gusa ku

bw'amakuru aba afite.Pte Tito Gahigana yakomeje kuba mu bwihisho

kugeza na n'ubu amakuru ye ntawe uyazi.

Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Gen Paul Kagame afite

igitugu kirenze kure icyo ku ngoma ya Gen Idi Amin Dada

Abanyagitugu bose baza bavuga ko bakunze rubanda ko kandi baje

kurengera abatagira kivurira.Inyuma y'uruhu rw'intama , ubusanzwe

haba hari ikirura gitegereje umwnaya ukwiye ngo gisimbukire ku cyo

umuntu yakwita umuhigo(abaturage). Nta munyagitugu wo mu bihe

bya none wageza aha Paul Kagame w'u Rwanda mu kwiyerekana

icyarimwe nk'umuntu wagowe,umurinzi, umucunguzi,ukunda

igihugu,umuntu uri hejuru y'ibintu byose mu gihugu,umuyobozi

Page 53: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

53

w'agahebuzo ku isi yose,umubeshyi,akananduranya.Yashoboye

kunononsora umwuga we wo kubeshya ku buryo abantu bazi ko

yatunganyije ubuyobozi rusange mu gihugu kugeza n'aho inzobere

mu gutandukanya ukuri n'ikinyoma zitarashobora gusobanukirwa

urwango agirira abaturage.

Abanyapolitiki,intiti,abanyamadini urubyiruko,abantu buje gukunda

igihugu bose baguye mu mutego wa Paul Kagame binyuze mu

guhabwa amakuru acuramye. Abantu bibuka Gen Idi Amin Dada wa

Uganda,bahita bibuka ukuntu yashoboye kugusha mu mutego abantu

bajijutse n'abandi bantu bigora kugira amakenga.Yatangiye yigira

umuntu ukunda igihugu,yirukana abahinde ngo mu nyungu

z'igihugu,yigira umuntu ngo urwanya ba mpatsibihugu,agira Uganda

umunyamuryango w'ibihugu bihuriye ku idini ya Islam,azana imvugo

ngo ''umujyi usukuye'' ,mu gikorwa kimeze nk'umuganda wo mu

Rwanda,yadukana intambara yitiriwe iy'ubukungu atera Tanzaniya

ubwo yanabwiraga Julius Nyerere ko iyo ataba umugabo yari

kumugira umukunzi we.

Ntiyarekeye aho yaranamuteye ,amugabaho igitero muri za

Karagwe,intara iherereye mu burengerazuba bw'amajyaruguru ya

Tanzaniya.Ibi bisa neza n'ibikangisho bya Kagame kuri Kikwete

ubwo yamumenyeshaga ko azamutegera ahantu hakwiye maze

akamukocora. Amin yaguze amazu za ambasade zikoreramo mu migi

minini yo kw'isi yagombaga gucumbikwamo n'intumwa ze.

Yanaguriye indege kompanyi y'indege yitwaga icyo gihe ''Uganda

Page 54: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

54

Airlines''ndetse anagura n'intwaro zikomeye.Nta n'uwakwibagirwa

inzu y'ishyrahamwe ry'iterabwoba ahakorerwaga ngo ibiro by'igihugu

by'ubushakashatsi. Ku bagande bamwe ndetse n'abanyafrika yari

intwari , ku bandi akaba yari umugambanyi.Ndibaza niba amateka ya

Gen Idi Amin hari icyo yerekana mu mishinga yo guteza imbere

imiyiyobore rusange kandi ngo myiza nk'uko Gen Paul Kagame

yagenje.Paul Kagame n'agatsiko bashoboye kwigana Idi Amin nuko

barangaza abantu bashyira umutungo wose mu miyoborere rusange

icurirwa ahantu hamwe. Ibi byashoboje Kagame Paul n'

agatsiko ke kwimakaza no gushimangira ikinyoma no guhishira ukuri

ku bibera mu Rwanda no bihugu duhana imbibi. Bashoboye kwifatira

abanyabwenge ,aha twavyga nk'abayobozi ba Kaminuza ya Tufts,

abayobozi ba Kaminuza ya Stanford, maze babimariramo batazi ko

ari ikirura.

Umugabo witwa George Bernard yigeze kuvuga ngo:''Ubuhanga

bw'abantu ntaho buhuriye n'ibyo banyuzemo,ariko bufite aho

buhuriye n'ubushobozi bwo kunyura muri ibyo bintu nyine'' . Aha

rero uyu mugabo yaba atari mu kuri ugereranyije iyi mvugo ye n'iyi

myitwarire ya Paul Kagame.

Aba banyabwenge n'abandi bantu baguye mu mutego wa Kagame

kubera ubu buryo bwo kubarangaza ntibabaye inyaryenge.

Ntibagomba kubeshywa n'ibyo babona bihishe ukuri,ngo bemere

ibyemezo Kagame n'agatsiko ke byuje ibinyoma abashukisha.

Ndizera ko vuba cyangwa kera aba bahanga bazicuza kuba

birengagiza ''amarira atagira uko anagana

Page 55: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

55

y'abanyarwanda,abanyekongo n'abandi batuye ibiyaga bigari

bahunagabanyijwe na Kagame wabo umeze nk'umuvantara'.

Abenshi muribuka inkuru y'abakozi bo mu ishuri ry'ubukungu ry'i

London bari buzuye ibyishimo ku bwa Col Gadhafi n'agatsiko ke.

Mwaba kandi mwibuka uko umunyagitugu Suharto wo muri

Indoneziya yari yuzuye ibyishimo igihe abaturage bo mu burasira-zub

bwa Timor bari bugarijwe.Suharto wari uyoboye ''East Tigers''

yokemeje kureberwa na Singapore na Korea y'amajyepfo n'ubwo

nabo batari shyashya. Ubu Indoneziya iracyahanganye n'ingaruka

ubunyagitugu bwa Suharto n'ubuyobozi bubi n'ubwo Kaminuza zo

muri Amerika zabaga zaramuhundagajeho imidari itabarika.

Kimwe na Gen Idi Amin , Gen Kagame yubatsi inzego z'umutekano

zihubuka kandi zigahutaza nka DMI yo mu Rwanda. DMI ,iyobowe

n'umufumbira Gen Nziza Jack, yubatse uruhererekane rw'itera-

bwoba hakoreshejwe uburyo bwo guhutaza nk'ubwakoreshwaga

n'inzego z'iperereza rya Idi Amin (State Research Bureau) Byarenze

uruvugiro,aho ubushakashatsi bugaragaza ko u Rwanda ruvogera

amasezerano mpuza-mahanga y'i Geneve maze abakozi barwo

bagahabwa ubudahangarwa bushingiye ku bubanyi n'amahanga, bityo

bakambukana itera-bwoba mu bindi bihugu.

Kagame nawe yakinnye umukino wo kuba ngo ari umuntu ukundi

igihugu nk'abandi banyagitugu, Gen Idi Amin ,Hitler wo mu Budage,

Binochet wo muri Shili, na Suharto wo muri Indoneziya ngo

batekerezaga gusa ku gihugu ngo n'inyungu

Page 56: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

56

z'abanyagiguhugu.Umwihariko wa Kagame ugereranyije na Idi Amin

ni uko Kagame yirunzeho umutungo wa rubanda rukora amanywa

n'ijoro kandi akomeje gufatira imitungo y'abanyarwanda bakekwaho

kunenga uburyo ayoboye igihugu.

Yashyize umutungo w'igihugu mu maboko y'abikorera ku giti cyabo

nk' Ibitaro byitiriwe umwami Faysal n'ibindi bigo bya Leta kugira ngo

bigirire inyungu agatsiko ke maze rubanda rurusheho

gutindahara.Ubwo Idi Amin we aticaga abavandimwe cyangwa ngo

atware ibyabo, Kagame we n'agatsiko ke barica bagakenesha uwo ari

we wese ushyigikiye uwo bafitanye ibibazo kabone n'iyo baba

badafitanye isano y'amaraso .

'Kugereranya aba banyagitugu bombi ntibyagira iherezo tugendeye ko

bombi bageragezaga kwiyerekana nk'abantu bakunda ibihugu byabo

ndetse n'Afrika. Mu bihe bya Amin,habayeho kwinuba (kwanga)

abahinde nk'uko ubu biriho i Burayi ku bimukira.Gen Idi Amin

yagerageje kuyobya abantu ku bijyanye n'impfu z'abantu bakomeye

nka Ben Kiwanuka,Kalimozo(wari umuyobozi wungirije wa

Kaminuza ya Makerere muri icyo gihe) maze yirukana abahinde mu

mukwabu yise 'Mafuta ya Mingi' ngo bikaba byari mu rwego rw'icyo

yise 'Intambara y'Ubukungu''

Mu Rwanda ,igihe imanza zatangiraga mu rwego rwo gushakisha

nyirabayazana w'itsembabwoko,Kagame yirukanye abafaransa kugira

ngo ayobye uburari no kugira ngo akine wa mukino we ngo wo

gukunda igihugu. Iki gihe,abacika-cumu n'indorerezi mpuzamahanga

bari baramaze kuyobywa maze bemera ko Ubufaransa bwagize

Page 57: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

57

uruhare mu itsembabwoko ryo muri 1994 mu Rwanda. Aha ushobora

kubona ko uburyo bwo kuyobya abantu bw'aba banyagitugu ari

bumwe.Mu magambo mbwirwa-ruhame yabo,uzasangamo

amagambo agaragaza ko ngo barwanya ba koloni kandi bagerageza

kusobanura mu buryo bushaje ko ngo abakoloni ari bo batumye

tumera uko tumeze ubu. Njye mpakanya iyi myumvire y'aba yuje

umwijima ariko nkemera amagambo ya Joe Hill (1915) yagize

ati:''Ntitugahere mu gisibo, ahubwo dushake uko dushyira ku

murongo ibikorwa byacu''.

Imyumvire yanjye ishingiye ko abayobozi nka Kagame na Amin

batatanya imbaraga zacu zo kuvumbura ibikorwa byabo bidahwitse

bigamije gudusubiza inyuma, kuyobya ukuri ku bijyanye n' amateka

no gutuma tudashyira hamwe. Amerika na yo yarakolonejwe ariko ni

igihugu gikomeye ku isi. Amerika yubatse ,ishyira ku murongo inzego

zikomeye kandi zirambye kurusha uko yakubaka abantu ku giti cyabo.

Iyo bitaba ibyo George Bush (umukuru) yari kuba akiri umukuru

w'igihugu.Nyuma y'ibyo rero hari umukuru w'igihugu wa Algeriya

n'uwa Zimbabwe ni ingero nziza zo kugundira ubutegetsi.Ndaza

kwirinda kuvuga ku kibazo cy'u Rwanda n'inshuro umukuru

w'igihugu adashobora kurenza yiyamamaza nk'uko byanditswe mu

itegeko-nshinga.

''Habwirwa benshi hakumva bene yo''. Ubu se ni abakoloni bangiza

inzego z'u Rwanda?Ndizera ko abasomyi bafite mu mutwe hazima

bazashyigikira ibitekerezo byanjye byo kwanzura mvuga ko umukuru

Page 58: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

58

w'igihugu cy'u Rwanda Paul Kagame n'agatsiko ke bashoboye

kwigana Gen Idi Amin kandi babikora neza. Ni uko bafata bugwate

imitwe ya rubanda banyujije mu cyo bise ubuyobozi rusange kandi

ngo bwiza. Hari n'uwavuga ko Kagame yarushije Idi Amin ku

bw'impamvu 4 z'ingenzi zikurikira:

Ibihe turimo ku birebana n'ihererekanya ry'amakuru byabereye

Kagame iturufu. Imfashanyo zibarirwa muri za miliyari na za miliyari

zivuye mu bihugu bikize zashoboje Kagame kwifatira abantu

bakomeye ku isi kandi bazwi n'inganda zizwi kwamamaza Kagame

mu bijyanye ngo n'imiyoborere myiza.Ariko Idi Amin we yagize

umwe gusa ari we Bob Asley.

Ipfunwe ryo kuba ibihangange byarumviye inama ya RPF yo

kudatabarira igihe, igihe itsembabwoko ryabaga,no kuba abafatanya-

bikorwa nka Bill Cinton na Tony Blair( nk'umuntu utaravugaga

rumwe na Leta ye yakagombye kuba yarashishikarije Ubwongereza

gutabara abanyarwanda igihe bapfaga , maze bagatabarwa) bemeye ko

igikorwa cyo gutabara gifata igihe kirekire.

Impamvu ya nyuma ni ukwigaragaza nk'intiti kandi nayo ifite

ubumenyi buhambaye. Ibihugu by'i Burayi na Amerika n'ibigo

bikomeye nka Banki y'Isi,IMF na UN bari ku gitutu gikaze kugira ngo

intego y'Ikinyagihumbi mu Iterambere Rusange igerweho(MDGs).

Ibi bigo ni nabyo byaburijemo intego y'amasezerano ya Washington

yo kurandura burundu ubukene. None nta mahitamo bafite usibye

kwifatanya n'abayobozi b'abanyabinyoma kugira ngo barengere isura

Page 59: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

59

n'akazi byabo.Paul Kagame yabaye uwa mbere mu kwifatanya na bo

kubera bya binyoma bye byaranzwe no kugaragaza ko ayoboye neza.

Intambara y'ubukungu ,isanzwe yitirirwa Idi Amin,Kagame we

,yayishyize mu bikorwa yambura abaturage ubutaka,yegurira abikorera

ku giti cyabo umutungo w'igihugu,anyaga abatavuga rumwe na we

imitungo no kugurisha itsembabwoko mu rwego ngo guteza

ubukungu imbere no gukora ibitangaza.

Ubukungu se bushingiye ku mutungo w'igihugu uri mu maboko ya

Kagame n'agatsiko ke,igihe ubushobozi bwo guhaha bw'umuturage

bugerwa ku mashyi bitewe n'ingamba za RPF zidahwitse zo

gukangurira abantu kugana isoko,ni ubuhe? Ibi binyibutsa igihe ngo

cy'uburumbuke bwaririmbwe na Tony Blair akaba n'umujyanama wa

Kagame.

Ndakeka ko Tony yakoze akazi ke neza ko kujya inama ku

bunyagitugu.Ese mwaba mwibuka dosiye ikarishye ya Iraq?

Ntimubona se ko hari aho ihuriye cyane n'ibirego Kagame arega

ubutitsa RNC na FDRL? Ndabona itabaza rya Kagame ritangiye

kunyenyeretsa (gushaka kuzima),reka dutegereze turebe uko amateka

azacira Kagame urubanza,tunarebe uko ibinyoma bya Kagame

bizakubitirwa aheba Inzega igihe inyegamo zizaba zifunzwe.

Ku bwanjye mbona kandi nemeza ko impfu z'abanyarwanda bishwe

na Kagame zirenze kure cyane impfu z'abagande bishwe na Idi Amin.

Page 60: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

60

2.3 Kagame : Umusazi

Nari nicaye mu ntebe nsoma ibijyanye n'imikino y'umupira

w'amaguru nk'uko ari cyo kintu cyari kigezweho. N'uko mbona

telefone yanjye ihamagawe n'inomero itagaragara,ubundi ninjya nitaba

inumero zitagaragara ariko nk'uko mfite abana mba niteguye kuba

nahamagarwa n'ishuri cayangwa se ahandi umwana yaba akinira.

Ntabwo nari mpamagawe n'abana banjye ,ahubwo nari mpamagawe

n'umuntu wo mu Rwanda. Ijwi ryari iry'umugabo mu ijwi rituje

nk'aho mpamagawe n'umupadiri,atangira kunyibutsa amateka

twabanyemo mu ngabo z'u Rwanda RPA,anampamagarira gutahuka .

Izi nzibutso zoze zanyibutsaga igihe twari kumwe mu kazi ko kurinda

umukuru w'igihugu Paul Kagame, twarakoranye kuva twinjiye

igisikare cya RPA mu myaka ya za 1990,twasangiye bike

twashoboraga kubona muri ibyo bihe bitari byoroshye,twaje kuburana

nyuma y'intambara kuko yari yarajyanywe gukorera ahandi ariko mu

barinda umukuru w'igihugu nyine.

Yampamagariye kwitandukanya na RNC(umutwe urwanya Leta

ukorera mu buhungiro),yanyibukije ukuntu Kagame ari umuntu

udasanzwe ngo n'ukuntu yatowe n'abaturage. Uko ikiganiro

cyakomezaga ,yagiye arushaho kugira ubukana anantera ubwoba

,nanjye ngenda ndushaho kumva ikiganiro kibaye kibi. Yanyibukije

ibyo nari naribagiwe,aho umuntu yabaga agomba kwemera ibyemezo

by'undi muntu kabone n'iyo byaba byuje inama mbi, gucunga nabi

Page 61: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

61

ibyo ushinzwe, no gufata ingamba zidashwitse. Uko namwumvaga

,nagendaga nibuka ibihe nabayemo igihe narindaga Kagame

nkanamutwara mu modoka,nibutse n'ibihe by'ubwoba nabayemo

muri ako kazi.

Nk'umuntu wakuriye muri Uganda ,narifuje kuzataha mu Rwanda. Ba

data wacu , ba marume na mukuru wanjye babaga mu gisikare cya

Uganda ariko babaga ari bakuru kuri njye.Igihe twateraga u Rwanda

nari narafashe mu mutwe abayozi b'ingabo za RPA bose kuva kuri

Fred Rwigema,Adam Waswa,Ndugute Kalisoliso n'abandi...

Nakomeje kwibaza ibibera mu Rwanda kuri uyu munota, nkanibuka

ibihe byahise.Yakomeje gushaka kunyumvisha ko ngomba

kwitandukanya na RNC ngo ko nazagororerwa, bityo nkagira ejo

hazaza heza ndi mu Rwanda.Birumvikana ko ntashoboraga

kubyemera.Nk'umuntu wabaye hafi ya Kagame igihe,ndakibuka imico

ye yuje guhohotera abayobozi ba gisirikare,umugore we,n'undi wese

mu bamukikije. Nashubije uwo muntu wari watelefonnye muri aya

magambo:''Nabanye na we igihe kitari gito,binyorohera cyane

kumenya aho mbarirwa nyakubahwa...'' N'uko mfunga telefone.

''Namenye Kagame mu mabi menshi no mu bihe

bitandukanye,sinhobora na rimwe kumukurikira''

Mu mwaka w'1994 naramwiboneye akubita inshyi Gen James

Kabarebe (Minisitiri w'ingabo wa none) amuziza ko ngo atitabye

radiyo y'itumanaho rya gisikare, Kagame yahamageye agira at:

Page 62: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

62

'' Mwa bigoryi mwe'' kandi numero Kabarebe yakoreshaga kuri radio

y'itumanaho yari:''66 Golf'', murumva rero ko atari we yari

yahamagaye.Ariko yakubiswe iz'akabwana ku bwo kutamenya uwo

Kagame aba ahamagaye iyo agize ati:''Mwa bigoryi mwe''.

U mwaka w'1995,Kagame yatangiye kugira impungenge abitewe ngo

n'uko Ndugute yateganyaga kumwica,muri ibyo bihe twararaga kwa

nyirabukwe wa Kagame,ubundi tukarara kwa muramu we kugeza

ubwo yirukanye abayobozi ba gisikare bose akabasimbuza abashya.Ni

muri ibi ibihe , niba nibuka neza, igisirikare cyatabye mine mu

marembo y'urugo rwa Ndugute rwari i Kinihira mu myaka ya za

1993-1994.Ariko uyu mutego Ndugute yarawusimbutse kandi

washibukanye imodoka anayirimo.Nta n'undi wakomerekejwe n'uyu

mutego. Nta gihe cyari gishize Karangwa yishwe n'umutego watezwe

n'abasirikare bacu.

Hari umusirikare muto ntari buvuge izina rye ku bw'umutekano we

,wabajije Masumbuko niba aho bateze umutego Karangwa

ataribuhanyure, n'uko Masumbuko amwuka inabi ,aramubwira

ngo:''Ndakora ibyo nzi''.

Hari mu mwaka w'1995,nari ntwaye imodoka ya jeep yahoze ari iya

Fred Rwigema,iyi modoka yagendaga irushaho gusaza n'ubwo

itakundaga gukoreshwa,ni uko mbaza Rogers Rutikanga wari

ushinzwe iby'ingendo mu mutwe urinda umukuru w'igihugu,nkaba

naraje no kumusibura impamvu iyi modoka itakoreshwa mu kazi ka

buri munsi aho kugira ngo ikomeze ihagaze gusa.Yanshuje ko

atabona impamvu twayikoresha.

Page 63: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

63

Nashakaga kugeza Capt Leandre, wari warahumiye kurugamba, aho

yifuzaga,n'uko turagenda. Uyu Leandre yari umuntu utangaje

washoboraga gukoresha ibindi byumviro kugira ngo ashobore

gutahura ibimukikije. Twaragiye rero dukubitana na Kagame agiye

mur kigo cya gisirikare bita camp Kigali agenzura niba ishuri ryari

rihari abana be baryigamo,aza no kuryanga,maze araduhagarika,

ambaza niba nzi nyiri iyi modoka ,mwemerera ko muzi.

Ubwo ategeka abasirikare bari bamuherekeje aribo:Sentongo,Kizima

na Rwoganyanja kuturyamisha maze baradukubita karahava ,Bosco

twakubitanywe zamuguye nabi ku buryo twamukuye aho ajya kwa

muganga.Igihe barimo badukubita Capt Leandre yabaga yibaza

impamvu barimo badukorera ibyo.Nanjye nibajije impamvu yo

gukubitwa kwacu ,ariko nta gisubizo nari nabona kugeza ubu.

Mu mwaka w'1997,Kagame yongeye kugira ubwoba ko ngo hari

imigambi ngo yo kumwica, ngo abasirikare bakuru bari bayifitemo

uruhare,nyuma y'aho yaje kwirukana bamwe . Ariko mbere yo

kubirukana twahawe amabwiriza yo kurara amajoro mu mihanda ya

Kinyinya mu gihe kingana n'iminsi 4.Twatangiraga akazi saa mbiri

,tugataha saa kumi n'ebyiri za mu gitondo.

Muri ibi bihe ni bwo yatanze amabwiriza yo kwica Maj Birasa

John,bamuregaga ko ngo yari azi imigambi yo guhirika Leta ngo

ntabibwire ababishinzwe. Yishwe n'umutwe wari ugizwe n'abasirikare

9,boherejwe na Col Silas Udahemuka wari Capt muri icyo

gihe.Ubukaba akora ku kibuga cy'indege cy'i Kanombe.Aba basirikare

Page 64: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

64

9 bari bayobowe na WOII Mugabo waje guhabwa ipeti rya LT, ubu

akaba ari Maj,bishe Maj Birasa bataretse na Capt Eddy Rwigema bari

bafatanyije urugendo mu modoka imwe.

Ni muri uyu mwaka Kagame yahaye amabwiriza Rutatina gutera

Ndugute urushinge rw'uburozi. Ndugute yaje kugwa muri Afrika

y'Epfo.Igenzura ku bijyanye n'urupfu rwa Ndugute ryagaragaje

uburozi mu bihaha bwari bwaranageze mu zindi ngingo.

Ni ibintu byagaragariye buri wese ko ubwicanyi bwa Kagame

butazigera buhagarara kandi abanyarwanda bose barabizi.Leka

ahubwo twibande ku cyaba gitera Kagame kwitwara gutya.

Kimwe n'abandi banyarwanda b'impunzi mu bihugu

bitandukanye,Kagame nawe yabaye impunzi aza no kubura se mu

bihe by'ubugimbi bwe. Ni muri ibi bihe yari akeneye se ngo

amwigireho.Yigaga mu ishuri ryitwa Old Kampala.Ise yabaga mu

ikambi,aho yabanaga n'umugore we ,nyina wa Kagame ndetse na

bashiki ba Kagame.Ku bw'amahirwe make yaje kurwara ubwo

umugiraneza yamujyanye mu bitaro bya Murago i Kampala.

Ntibyafashe igihe kinini ngo yitabe Imana.

Mbere y'uko apfa yari yarasuwe na marume wari umshoferi w'ikamyo.

Yaje gusubira kumusura ku bitaro bamubwira ko se wa Kagame

Rutagambwa yapfuye. Marume yohereje ubutumwa mu i kambi ariko

nyuma y'iminsi 2 nta gisubizo,yasabye uburenganzira bwo

kumuhamba ku butaka bwa Leta i Kawanda (igikingi cya Kaminuza

ya Makerere).Igihe cyose narinze Kagame ,nakabaye narabajije

Page 65: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

65

marume niba yatwereka aho yashyinguye se wa Kagame.

Ubushakashatsi bugaragaza ko umwana ubuze ababyeyi mu kigero

cy'imyaka hagati ya 11 na 15 agira ihungabana mu mikurire ye no mu

byemezo afata mu buzima.Ibi byagize ingaruka kuri Kagame.Ubona

adatuje mu mitekerereze,kandi nta muntu n'umwe yizera,ijwi rye riba

ryuje uburakari kandi imvugo ye ntaho iba ihuriye n'ibyo amarenga

y'ibice by'umubiri we yerekana.

Iyo avuga yibwira ko buri wese agomba kwemera ibyo avuga.Bitaba

ibyo akarakara.Ntiyihanganira itangazamakuru ndetse rimwe na

rimwe akubita ameza.Iki ni ikimenyetso cy'imyitwarire itari ku

murongo.Nashoboye kubona Kagame atonganya nyina ndetse rimwe

na rimwe atonganya umugore we. Umugore we yigeze kumara iminsi

8 mu rugo rw'inshuti afite ubwoba bwa Kagame.

Kagame yateye imigeri idirishya igihe umuhungu we Brian yari

yikingiranye mu cyumba. Iki gihe ni bwo Kagame yagerageje gukubita

mushiki we Marice kubera ko ngo atabaye maso. U Rwanda

ruyobowe n'umusazi.

Yajyaga atubwira kumukangura ngo akurikirane umukino w'itera-

makofe mu myaka ya za 1990,uyu mukino wabaga ahagana mu ma

saa munani z'ijoro kuko akenshi umukino wabaga wahuje Mike Tyson

n'undi muntu ariko iyo twatindaga kumukangura ho nk'iminota ibiri

haburagaho gato ngo atwice.Yari ananutse cyane ugereranyije

n'ubu,najyaga nibaza impamvu umuntu unanutse bigeze aho

yakundaga umukino w'itera-makofe.Nawe undebere ariya maboko ye

Page 66: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

66

n'amaguru ye.

Nyuma yaje kugira igitekerezo cyo gukina Tenis.Aha naribwiye ngo

niba n'uyu mukino nibura waba umubereye. Ntabwo nicuza kuba

nararinze Kagame kuko nakoreraga u Rwanda ariko ntekereza ko

Kagame yagambaniye igihugu binyuze mu kwica

abanyapolitiki,gufungira abantu ubusa,kwica abayobozi b'urugamba

amaze kubona ko urugamba rurangiye. Kubera ko atigeze ayobora

urugamba na rimwe,twarangwaga no kujya gukambika aho intambara

idashobora kugera. Ibyo byabaga ari uko abayobozi b'urugamba

bemeje ko aho hantu nta mwanzi wahagera .Nigeze kuvuga mbere ku

butwari bwa Ndugute wari ushinzwe imirwano mu kuyitegura no

kuyiyobora. Nzavugisha ukuri igihe cyose kandi niteguye gusobanura

uruhare rwanjye mu kazi nakoze igihe nari nkiri mu Rwanda.

2.4 Ubufatanya-cyaha mu iyicwa ry'abayobozi ku rugamba

Umugambi wo kwica ba ofisiye bakuru bari bayoboye urugamba rwa

RPA/RPF.Izi mpfu zavaga ku mategeko ya Kagame akanaziharikira

afatanyije n'abizerwa be(amaboko y'iburyo ya Kagame).

Capt Sam Byaruhanga yishwe mu mwaka w'1991 ahitwa Rubanda i

Kabare muri Uganda ubwo yavaga mu nama kwa Musenyeri

Harerimana,inama yari iyo kureba uburyo bwo kugaba igitero.

Yahitanye ibikoresho byari aho mu mazu ya Harerimana .

Page 67: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

67

Yari yarakomeje kwitotomba ku bijyanye n'urupfu rwa Gen Fred

Rwigema kandi yari umwe mu barwanyi kabuhariwe RPA

yacungiragaho.Uko yajyaga mu bitero ni nako yicuzaga urupfu rwa

Rwigema.Sam Byaruhanga ntiyigeze yemera ko Maj Paul Kagame

yayobora ingabo kandi yemeraga ko Maj Paul Kagame yari afite

akaboko mu rupfu rwa Gen Fred Rwigema.Iyo yabyibukaga

yabungaga amarira mu maso akaba yatakaza icyubahiro muri Kagame.

Igikorwa cyo kwica Capt Sam Byaruhanga cyateguwe na Banga wari

ushinzwe iperereza, wahaye amabwiriza Mustafa wari wungirije

Gadhafi Kazintwari wari umuyobozi mukuru wa batayo yitwaga

Sierra.Banga ahabwa amabwiriza yo kwica Capt Sam Byaruhanga

anahagarikira icyo gikorwa,uwarashe isasu ryo kwica Byaruhanga ni

Mustafa igihe bavaga mu Rugano bagana mu Mutara. Mustafa

baramufunze bya nyirarureshwa,n'uko baza kumugororera nyuma

y'intanbara ubwo yahabwaga amafaranga menshi ndetse n'amazu ngo

atangire ubucuruzi.

LT Col Adam Waswa yishwe mu mpanuka yeteguwe igihe yari avuye

muri Uganda,icyo gihe Maj Paul Kagame ni yo yari akigera ku

rugamba,Adam Wswa warutaga mu mapeti Kagame yari yarasimbuye

Gen Fred Rwigema nyuma y'urupfu rwe. Ibi byatumye Maj Paul

Kagame yumva adatekanye kuko Adam Waswa yari afite uburambe

bw'intambara.

N'uko Kagame ahitamo kumara inararibonye mu kurwana kugira ngo

asigare ari we uri ku isonga.LT Katongore nawe yishwe urupfu rusa

Page 68: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

68

n'uru ,nawe yabazaga kenshi impamvu y'ibisobanuro bidafatika ku

rupfu rwa Gen Fred Rwigema.Hari mu mwaka w'1990 mu kwezi kwa

12,ubwo habaga igerageza ryo kwica LT Katongore ariko akabasha

gusimbuka urupfu agahungira muri Uganda ahitwa Mbirizi. Ku

bw'amahirwe make yaje gukurikirwayo na Jack Nziza hamwe Gasana

Rurayi maze bamugarura ku rugamba mu bitaro by'inkomere zo ku

rugamaba by'ahitwa icyanya cya Mburo. LT Musisi John wari

ushinzwe abasirikare barinda Col Lizinde yishwe bamurega kuba

abanye neza na Lizinde.

Banamureze guha Lizinde amakuru arambuye ,n'uko igikorwa cyo

kumwica kiyoborwa na Steven Balinda.LT Lutalo wakoraga mu

bijyanye n'ubuvuzi akaba yari umuntu wa hafi wa Maj

Bayingana,akaba yarakundaga kubwira abasirikare ko Maj Bayingana

atigeze yica Gen Fred Rwigema.Uyu Lutalo yishwe kubera gutunga

agatoki ku bicanyi ba Maj Kagame.

Umugore witwa Kayitesi yahamagawe mu Rugano avuye i Kampala

maze yicwa na Mugisha Kanwa. Bamuregaga guha amakuru Leta ya

Kigali.

LT Rwamanywa yaziritswe na bagenzi be igihe binjiraga mu Rwanda

bamuta mu mugezi w'Akagera ariko ku bw'amahirwe ntiyapfuye.

Abaturage baramuzituye nuko asubira muri Uganda.Yaje gukekwaho

ngo gukorana n'umwanzi ariko byari ibinyoma nyine. Yaje kwicwa na

Ibambasi muri Uganda arimo asubira ku rugamba.

Umusirikare(ofosiye) mukuru Musisi Kugaya wari waravukiye i

Page 69: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

69

Gitarama azanwa muri Uganda no kwinjira NRA hanyuma azana na

RPA,yakomeje kubaza ibijyanye n'impfu z'aba bantu bose.

Yari ashinzwe imirwano muri batayo ya 101 yari iyobowe na Kayitare

Vedaste. Bamwiciye i Rushaki bamurega kugerageza gutoroka.

Umusirikare (ofosiye) mukuru Mutimbo Xeno wavuraga indwara

z'amaso, wari mwene wabo wa Gen Rwigema akaba yari yaragize

n'uruhare rukomeye mu gushinga RPF yishwe azira kubaza impamvu

abayobozi b'urugamba barimo bicwa. Yaje kwoherezwa ku

mahugurwa maze yicwa na Nyamvumba nyuma y'iyicarubozo

rikomeye cyane kandi bari bazi neza ko arwara umutima. Maj

Kagame yohereje Patrick Nyamvumba mu barimu kugira ngo akore

uko ashoboye kugira ngo uyu muganga w'amaso twagiraga ari umwe

ave ku isi.

Vuba aha Kagame yahitanye na none umuhanga mu kuvura umutima

akaba yari n'umuganga we bwite.Uyu muganga yitwa Dr Gasakure.

Capt Muvunanyambo wari ushinzwe ubuyobozi rusange muri RPA

,akaba yari mu bantu bafunguwe n'inkotanyi muri gereza ya

Ruhengeri hamwe n'abandi ba ofisiye bashyirwa mu nama nkuru

y'ubuyobozi bwa RPA. Nyuma yaje kwicwa na Jack Nziza.Uyu

Muvunanyambo nk'uko nabivuze harugury yafunguwe mu Ruhengeri

mu gitero cyagabwe ku mugi wa Ruhengeri na RPA.

Yari yarafunzwe na Habyarimana ku mpamvu zo kutumvikana. Capt

Muvunanyambo yishwe nyuma y'uko yegereye Maj Kagame

Page 70: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

70

akamubaza impamvu z'impfu z'abahutu barimo bicwa za Gishuro,

Karama na Tabagwe.Yaje ahitwa Gikoba za Shonga abaza Maj Paul

Kagame impamvu abasivili barimo bicwa. Capt Muvunanyambo

yishwe na Bucyana uzwi ku izana rya Agaba. Uyu Agaba yakoraga mu

iperereza mu mutwe wari ushinzwe kurinda Ndugute. Urupfu rwa

Capt Muvunanyambo rwahagarikiwe na Gen Jack Nziza ku

mabwiriza avuye kwa Kagame n'abafasha be.LT Bucyana Agaba yari

muramu wa Mutambuzadembe . Uyu wa nyuma yari atunze mushiki

wa Agaba. Mutambuzadembe wari umushoferi w'amakamyo yaje

kuregwa gutanga amakuru kuri Leta ya Habyarimana. Uyu mushoferi

yaje kwicwa n'abasirikare ba RPA. Agaba aza kubaza ibyo urupfu rwa

Muramu we.

Haje kubaho kugerageza kwica Agaba , arabimenya ajya

kwishinganisha kwa Ndugute ,maze Ndugute avugana na Kagame

amwumvisha ko ari umwere maze baramwihorera. Yaje kwoherezwa

i Bungwe gukorerayo,ubwo yajyanaga na Rose Kabuye muri batayo ya

17 yari iyobowe na ofisiye mukuru Kananura.Aha ni ho Agaba yiciwe.

Undi mu ofisiye mukuru Kayitare yishwe na Col Karemera wari uzwi

ku izina rya Mudaheranwa. Kayitare yabaye umukuru w'abasirikare

barindaga Gen Fred Rwigema akaba yarakundwaga n'abasirikare

bose. Kagame yatanze itegeko ryo kumwica kuko yari umugaba

w'ingabo mwiza, kandi akaba yari akunzwe n'abasirikare bose.Dr Col

Karemera yamuteye urushinge rw'uburozi igihe yari agiye kwivuza

malariya.

Ofisiye mukuru Gashumba John yishwe n'umutego w'igisasu i

Page 71: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

71

Bungwe kubera ko Kagame yakekaga ko yari inshuti magara ya

Kayitare. Kagame yari azi ko yashobora gukomeza gushyigikira

umurage wa Gen Fred Rwigema cyangwa se akaba yahorera inshuti

ye magara Kayitare.

Ofisiye mukuru Ntaganda wari wungirije umuyobozi wa batayo

yitwaga Yanky ikaba yari iyobowe na Fred Nyamurangwa . Uyu

Ntaganda nyuma y'inama yabaye agahangara Maj Kagame

akamutegeka guhagarika kwica abahutu. Yamumenyesheje ko n'ubwo

yavuye muri Uganda ari umuhutu. Yabajije niba gufata ahantu runaka

no kwica abaturage bahatuye hari aho bihuruye. Ibi ngo bikaba

byarakorwaga ngo kuko abo baturage ari abahutu.Kagame yatanze

itegeko ryo kumwica ubwo yagarurwaga ku kicaro gikuru cy'ingabo

akanahagarika akazi ko kujya ku rugamba.Yaje kwicwa na Epimaque

Runanira na Gasana Rurayi.

Maj Musisi Nyanjunga wayoboraga imirwano (OPTO) muri batayo ya

7 akaba yari afite inshuti ye y'umukobwa. Uyu mukobwa ngo

yarasigaye ashyikirana na James Kabarebe.Musisi yaje kumenya ko

James Kabarebe arwaye VIH maze yiyemeza gutanga ikirego kwa

Kagame.Yaje kwicwa bamurega ko ngo yavuze ko Kagame arimo

yubaka itsinda rizagorana kuyobora. Nuko arasirwa mu nkengero

z'umugi wa Kigali. Abasirikare ba RDF bagiye bicana hagati yabo

nyuma y'ifatwa rya Kigali.Impamvu zatumaga bicana zari nyinshi

ariko iz'ingenzi ni ebyiri:

Page 72: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

72

• Gupfa abagore

• Gupfa amazu.

Aha twavuga nka LT Kinyata wakoreraga muri batayo ya 5 yishwe

kubera kuba yaraganiriye ibijyanye n'umusirikare mukuru wakoresheje

umwanya we maze akigarurira fiancee wa Ben Karenzi.

Gen Karenzi yatanze itegeko ryo gusambanya ku gahato

Grace.Ubundi Grace bisobanura ubuntu bw'Imana.LT Grace Rukasi

yari umugangakazi ubifitemo uburambe. Yari mushiki akaba

n'umucunguzi w'inkomere z'urugamba . LT Grace Rukasi yari

yaravukiye i Kabale abyarwa na Kamashara bahwihwisaga ko ngo

yaba yari mubyara wa Habyarimana.N'ubwo Grace yari yaravukiye

akaniga muri Uganda,yari yarabanye ku buryo bwa hafi na Dr

Bayingana kuko ngo bari abaturanyi kuva mu bwana bwabo.Maj

Bayingana niwe wakanguriye Grace kwinjira igisirikare. Ni uko amara

igihe cye cyose mu kuvura abasirikare no mu bihe bigoranye.

Nyuma y'uko Maj Kagame aje,yahawe amakuru ko LT Grace Rukasi

yari umuntu abasirikare bose bahamagara bamwiyambaza ko kandi

yari afite umutima wo kumva ububabare bw'abandi nk'aho ari we

ubabaye.Yarangwaga n'indangagaciro zitandukanye nk'ubunyamwuga,

kubaha abandi,ubunyakuri, kwishyira mu mwanya w'abandi,

kwizerwa,kuzuza inshingano. Grace yari yavuye ku kuba umuganga

,ahubwo yari yarabaye ibisubizo mu bihe bitandukanye. Inkomere

zabaga ari nyinshi,kongeraho abahungabanye kubera urusaku

Page 73: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

73

rw'amasasu.

Kagame yaje mu kwibeshya kwinshi kwibwira ko gushyikirana

n'abasirikare kwa Grace ari ukugira ngo abone amakuru menshi

ashoboka ,maze ayatange kwa Habyarimana. Grace yaje gutwarwa na

Epimaque Runanira, Mugisha Kanwa na Gasigwa wakoraga mu

birindiro by'abarwayi. Aba uko ari batatu bahawe amabwiriza na Gen

Karenzi Karake yo gusambanya Grace ku gahato no kumujugunya

mu mugezi w'Akagera.Ibi byakozwe nk'uko Karenzi yabitegetse.

Ni uko umuganga wuje ubumuntu afatwa ku gahato na bagenzi

be,umwe avaho undi ajyaho hanyuma bamujugunya mu

Kagera.Ariko ku bw'ibitangaza amazi yamujugunye ku nkombe

y'uruzi.Abaturage bamutoye asigaranye akuka gake bamujyana aho

inkomere zavurirwaga. Yitaweho n'abandi baganga. Atangiye

koroherwa yatangiye gushaka kugaragaza ko yarenganye.

Gen Karenzi yahise amurega kwa Kagame ko atanga amakuru mu

iperereza rya Habyarimana. LT Grace wari waravukiye akanakurira

muri Uganda,yavugaga ikinyarwanda nabi, nka bamwe muri twe

yavugaga ku buryo budategwa ikinyankore usibye ko yaregwaga ngo

ko ashobora kuba afitanye amasano na Gen Habyarimana. Ibi birego

byavaga kwa Kagame n'iperereza rye .

LT Grace yaje gufungwa nyuma bamushyiraho ingenza za DMI

ziyobowe n'abantu bakomeye. Grace yakomje kuvura inkomere

n'abandi basirikare barwaye ariko akurikiranwa bya hafi kugeza

Page 74: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

74

intambara irangiye. Yaje kugongwa n'ikamyo yamugonze imuturutse

inyuma igihe yari atwaye imodoka ava i Kanombe agana mu mugi.Ibi

byakozwe na Maj Kagame ,Gen Karenzi Karake, Jack Nziza n'abandi

bantu bo hejuru bakeka ko azavuga uko yagiriwe nabi na bagenzi be

,bakamuhohotera ku mubiri, bakamukorera ihohotera rishingiye ku

gitsina, bakamwica mu bitekerezo n'ubundi bugizi bwa nabi.

Ikamyo yamutegereje kumugonga yari itwawe na Sgt

Nyirumuringa,nawe aza kwicwa ngo atazabivuga.Urebye neza abantu

bo hejuru bakoraga ibi byose bibwira ko ntawe uzigera avuga ubu

bugome bwabo. Basangira-ngendo mwese tuzahora tubibuka, kandi

ndizera ko ku bw'umwihariko wowe Col Tom Byabagamba tuzongera

kukubona mu ndorerwamo zirwanya imirasire y'izuba, tukakubona

wafunguwe. Inshuti yuje ubutwari n'umurava Capt Kamugisha

Herbert twitaga Mucocori yiciwe muri Mpororo.

Yari yarize amashuri yisumbuye ahitwa Kitante,akomereza mu ishuri

Rikuru rya Cyambogo,yarangwaga no kwitangira akazi. Yarangwaga

no guha abandi agaciro bakwiye. Nk'abandi bose yinjiye igisirikare cya

NRA mu myaka ya za 1990,afite intego yo kuzataha mu Rwanda

umunsi umwe. Muri 1990 yakabije inzozi azana na RPA igihe iteye.

Mu kazi ke yabaga aho rukomeye,yagiye ahabwa inshingano

zidasanzwe. Niwe wahawe akazi ko guhungabanya no kwica

abayobozi b'amashyaka ataravuagaga rumwe na Habyarimana kugira

ngo byose bigerekwe kuri Habyarimana n'ingabo ze.

Yakoraga iperereza ry'uko umwanzi ahagaze maze agatanga raporo ku

bayobozi b'ingabo za RPA. Maze bagaheraho bafata ingamba

Page 75: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

75

,bakanategura ibitero bifashishije amakuru ya Capt Herbert

Kamugisha.Yamaze igihe kinini mu micungerero ya Kigali ari kumwe

n'abasirikare be dukunze kwita abatekinisiye. Capt Kamugisha

Herbert hamwe Capt Kiyago bazahora bibukwa ku bw'akazi bakoze

ibihe n'ibihe.

Kamugisha yaje kwicwa kubera urwango rw'inkoramutima za

Kagame.Yiciwe muri Ngenda,yishwe n'inshuti ye wari ushinzwe

iperereza muri batayo ya 17. uyu mwishi yitwa Peterson Gasangwa

ufite ipeti rya Major ubu.Maj Kamugisha yari yarashoboye kugira

amamodoka n'inzu. Yaje gusabwa gutanga Pajero ngo ayihe Gen Sam

Kaka, ndetse na Audi ngo ayihe undi musirikare ukomeye.

Nyuma y'ibi ariko ntiyanahwemye kubibutsa ko ubutumwa yari ariho

bwatumye agera kuri ibi yabugiyeho igihe bose bari batinye. Kugira

ngo bamuhane bamuhaye akazi ko mu byaro kure y'umugi,nuko

bohereza ofisiye Justus Muhizi ngo abuze amahoro umugore wa

Kamugisha.Uyu mugore yaje no gukundana na Justus Muhizi. Kandi

Kamugisha yahoraga atangwaho raporo kwa Kagame ko yashobora

gutuma igisirikare kigomeka.

Nk'aho ibyo bari bakoze bitari bihagije ,batanze raporo kwa Kagame

ko Kamugisha agenda avuga ibikorwa bigayitse RPA yagiye ikora mu

bihe by'intambara, byakorerwaga abo ngo bitaga abanzi.Ubu ni bwo

itegeko ryo kwica Kamugisha ryatanzwe kandi ngo bikorwe ako

kanya, araswa na Peterson Gasangwa wamusanze asinziriye.

Page 76: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

76

Gasangwa uyu icyo gihe yari 2LT.

Kamugisha ntiyigeze amenya ko bagenzi be boherejwe kumwica.

N'uko asiga amamodoka,inzu ,umugore n'igihugu yarwaniye ubuzima

bwe bwose. Mu gihe barimo gushyingura Kamugisha,mukuru we wari

Pasitori muri Uganda yavuze ko Kamugisha atiyahuye nk'uko byari

byatangajwe n'ubuyobozi bwa gisirikre,ko ahubwo uyu muvandimwe

we yari yaragaragaje impungenge z'uko abamukuriye barimo bategura

kumwica. Pasitori uyu yongeyeho ko abishe Kamugisha bazabibazwa

n'Imana. Ibi yarabivuze ahita yurira imodoka yisubirira muri Uganda

asiga abari aho bumiwe.

Maj Mugisha Richard wari uzwi ku izana rya Cyojo bamureze ngo

kutarangwa n'ubwoba maze aterwa urushinge rw'uburozi na Rutatina

mu bitaro by'i Kanombe. Uyu Maj Mugisha banamutwerereye icyaha

ngo cyo kuba yararongoye umuhutukazi kandi ko nawe yari

imvange,anaregwa no kubwira abahutu uburyo Leta ya Kagame

yicaga abahutu ahaberaga imirwano ndetse no muri Kongo. Maj

Mugisha yari yaratangiye kubaza impamvu y'akarengane kabaga mu

gisirikare. Maj Mugisha yarafite ibice by'amasasu mu mutwe ubwo

yarasirwaga ku rugamba. Abandi ba ofisiye bakuru bahabwaga

amahirwe yo kujya kwivuriza mu mahanga ariko Kagame yanze ko

bamujyana kwivuriza hanze ngo kuko yari ½ cy'umuhutu. Ngo

yashoboraga kwifatanya n'abandi bahutu na EX- FAR.

Nuko Kagame aha amabwiriza Rutatina na Nziza gukuraho Mugisha

igihe cyose bazabona uburyo. Igihe yari ku rutonde rw'abarwayi

bagombaga kubonana na muganga,uburyo bwari bubonetse bamutera

Page 77: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

77

urushinge rw'uburozi nk'umwe mu miti bamwandikye.Amaze gupfa

nyina na se batwaye umurambo we mu bitaro by'i Rwamagana

kuwupima basanga yishwe n'uburozi.

Ise wa Mugisha nawe yari umusirikare wa RPA akaba nawe yaritwaga

Mugisha, aka yari LT icyo gihe.Abaganga b'i Rwamagana ntibigeze

bamenya ko ubwo burozi bwatanzwe n'abakomeye. Umuvandimwe

wa Mugisha ndetse na nyina wa Mugisha babarizwa muri Uganda.

Uyu muvandimwe wa Mugisha yari yarigeze gukora mu nzego

z'iperereza rya gisirikare DMI.Ubu arihishe kimwe n'abandi

basangira-ngendo.

Maj Mugisha na none yaregwaga kuba akorana bya hafi na Capt

Seruwada wari wararezwe gutangiza umutwe w'inyeshyamba.Ubundi

Capt Seruwada bagenzi be bamwitaga ingwe aho rukomeye (War

Tiger),abamuzi bavuga ko ataruhukaga atarakura bagenzi mu maboko

y'umwanzi,bishatse kuvuga ko yagendaga mu b'imbere akanagaruka

nyuma. Yitangiraga abandi cyane,akanavuga ikigande n'igiswahili

kenshi.Bamureze kunenga ingabo za RPA kurarikira ubukire no

kwimakaza akarengane .

Bamureze na none kuba umuhutu, hiyongeraho no kuba yarabazaga

impamvu z'impfu z'abantu batariho urubanza.Banamureze ivangura.

Seruwada wari warakuriye mu miryango y'abagande, icyo yari azi ni

uko abasivli bagomba kurindwa ubundi akarwana n'abasirikare

gusa.Bagenzi be bamukuriye baje kumubaza impamvu akunze

kugenda mu ngo z'abahutu. Yaje kwisobanurira ko igihe cyo kwicwa

Page 78: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

78

cyari kigeze kandi inshuti ye yari yamwibiye ibanga. Muri ibi bihe

Seruwada yabaga mu mutwe wari uyobowe na Col Twahirwa Dodo.

Yahisemo guhungira mu ishyamba ry'Akagera,ajyanye imbunda ye

gusa n'amasasu agerageza kuva mu Rwanda anyuze mu Kagera

kuzuye inyamaswa afite intego yo kujya muri Uganda.

Yakurikiwe n'abasirikare barenga 100. Baribabwiye ko ngo yatangije

inyeshyamba za'abahutu yatoje. Bamuhigiye kubura hasi no hejuru

,icyabatangaje ni uko bamusanze wenyine anasaba imbabazi ariko Col

Dodo Twahirwa yarazimwimye atanga itegeko ryo kumwica.

Maj Hassan Mwungeri wari ufite se w'umuhutu na nyina

w'umututsikazi. Uyu nyina wa Hassan yari afite isano rya hafi n'i

Bwami.Hassan Mwungeri rero yavukiye anakurira muri Uganda

nk'abandi basirikare ba RPA. Maj Hassan Mwungeri yabarirwaga

muri batayo yitwa Charlie mu myaka ya za 1992.Ikibabaje ni uko

abayobozi b'ingabo muri uyu mutwe baje kugenda bicwa na Kagame

n'iperereza rye. Hassan yashyiraga imbere icyahuza abantu,

akanishimira kuba afite inkomoko ku bwoko bwombi. Hassan yakoze

amahugurwa yo kuba ofisiye Jinja.

Tugera mu Rwnda yari Maj ayoboye umutwe w'abasirikare ku rwego

rwa Kompanyi.Yakundaga kubwira abasirikare akamaro k'ubwiyunge

bw'abanyarwanda bakennye kandi bakaba bafite imyumvire iri hasi.

Yashobora gutebya abwira abantu ko we ari umuhutu ko ariko

bitamutandukanya n'abandi . Ko mbese nta tandukaniro riri hagati

y'abantu batandukanyije ubwoko.Maj Hassan yahoraga akikijwe

Page 79: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

79

n'abasirikare. Bamwe mu nshuti ze babaga ari abatutsi bari

barakuranye iyo za Mpororo muri Uganda.Izi nshuti ze ariko

zamuhozagaho ijisho. Ariko na we yari azi ingorane yashoboraga

guhura na zo kubera kuba umuhutu.Bamusabye kuzajya yirinda

kuvuga amagambo amwe n'amwe ariko ntabwo yabyemeye kuko

yitwaraga nk'umuhanga mu bijyanye no kumenya umuntu

n'imitekerereze ye. Yari abarenze mu myumvire.Yemeraga ko

kutamenya ari cyo kibazo kiri hagati y'amoko yombi.Ariko akabivuga

mu gutebya.Mu gitero cyo kuya 8 Weurwe 1993 cyari kigamije

kwerekana imbaraga n'ubushobozi bya RPA/RPF,iki gitero cyari

kigamije no gushyira igitutu kuri Habyarimana ngo yemere

imishyikirano ya Arusha. Hassan Mwungeri bamwohereje gukorera

muri batayo ya Charlie avuye muri batayo ya 157 kuko bari bafite

impungenge y'uko azashyira ahagaragara ubwicanyi bwakorerwaga

inzirakarengane z'abasivili.Mwungeri yemeraga Mandela akaba

yaramufataga nk'urugero yagombaga kureberaho.Imyifatire ya

Mwungeri yarushagaho gutera Kagame impungenge kuko yari

yararwanye intambara nyinshi kandi buri gihe akarwanya icyatuma

abaturage b'abasivili bicwa.

Gen Ibingira yahoraga aregera Kagame ko Hassan Mwungeri yari

imbogamizi ngo kuko atemeranyaga n'ibyo RPA yakoraga. Hassan

yahoraga abaza impamvu y'amacakubiri no kwikanyiza byaranze

RPA.Ibingira yariruhukije ubwo Kagame yemeraga kumwohereza

muri batayo ya Charlie ajyana n'abazamwica. Yiciwe kuri Base,yishwe

na bagenzi be.

Page 80: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

80

Dona Twahirwa wakoraga akazi k'iperereza kandi akagakora neza.

Yari yarakoranye bya hafi na Kagame mu ishami rya gisirikare

rishinzwe iperereza.Yari yarakoze ibikorwa by'iperereza igihe

yakoranaga bya hafi na Sam Byaruhanga. Yakoze akazi ahantu

hatandukanye mu Rwanda igihe cy'urugamba.

Yaje kugaragaza ko aciwe intege n'urupfu rwa Byaruhanga kubera

amabwiriza ya Maj Kagame.Urupfu rwe rwaturutse ku mpfu za

Byaruhanga na Mwungeri.Kiiza na Byaruhanga bari inshuti magara

kandi bagahuriza ku cyo kudatinya urugamba. Bahoraga biganirira

banota umuriro mu gitaramo. Ntibafataga Kagame nka ofisiye kuko

atari yarigeze ku rugamba.

Maj Kagame yahoranaga ubwoba bw'abayobozi ku rugamba

bubashywe,yiyumvishaga ko kugira ngo ashobore kuyobora ari uko

yazamura abasirikare bato batazi intege nke ze,ariko kugira ngo

abigereho yagombaga kubanza akikiza abayobozi bakuru bashoboraga

gutanga ibitekerezo bitandukanye n'ibya Kagame.Undi mu ofisiye

wishwe kubera urupfu rwa Sam Byaruhanga ni Capt Nshoza

wavukiye Mbarara ahitwa Kyamugoranyi,akaba umuhungu wa

Nyiragakomo.

Yarazwiho kutagira ubwoba,akaba n'umurwanyi.Yayoboye Kompanyi

B muri batayo ya Charlie.Yishwe ku italiki ya 8 Werurwe 1993,

umunsi abandi ba ofisiye benshi abagabo n'abagore bari bafite

imyumvire itandukanye n'iya Kagame biciweho..Uyu Nshoza yari

yarabaye umwe mu barindaga Sam Byaruhanga.Capt Nshoza yiciwe

ku gasozi ka Nyamagumba kuko intasi za Kagame zakekaga ko

Page 81: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

81

azahorera Sam Byaruhanga.

Dusubiye kuri Dona Twahirwa n'urupfu rwe, ni we wateze umutego

wahitanye Gashumba Kijana. Dona ariko yabikoze ku mabwiriza ya

Kagame ku buryo hari umusirikare wamubwiye ko azi neza ko aho

barimo batega umutego ari inzira ya Gashumba . Uwo musirikare

yategetswe kuziba. Mukanya kakurikiyeho , humvikanye urupfu

rw'bari kumwe na we.

Ofisiye mukuru Gashumba wakundaga kuvuga ko ari umutwa,yari

yaravukiye anakurira mu Mutara hafi ya Rwempasha. Buri gihe

yivugiraga ko se umubyara yari umugaragu wa Ryumugabe akaba se

Rukayaya, Rutuyuyu Alex Baguma na Asumani Mukongoto. Yaje

kwicwa na Rutatina ahitwa Rukaya amuhaye uburozi.

Iki gihe bamuroga impamvu yari uko yari yarashoboye kurokoka wa

mutego.Uyu na we yazize kuba yari inkoramutima ya Sam

Byaruhanda Ndugute Kalisoliso ofisiye mukuru Gashumba yambutse

umupaka ajya muri Uganda mu mwaka w'1982 ,yinjiye mu gisirikare

cya NRA nk'uko ari wo wari umugambi we. Yakoze igisirikare uko

gikorwa muri batayo ya 9,azamuka mu ntera umunsi ku wundi.

Nyuma yaje kumenyekana anemerwa mu basirikare ba Gen Fred

Rwigema bagombaga gutera u Rwanda. Mu Rwanda , Gashumba yari

umu ofisiye w'inararibonye wateguraga akanashyira mu bikorwa

urugamba.Ku bw'amahirwe make yaje kunenga Kagame n'imikorere

ye ,anabaza ibibazo byinshi ku guhezwa kw'abahutu. Yari n'inshuti ya

hafi ya Kayitare Vedaste (Intare batinya) na we utaremeraga

Page 82: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

82

Kagame.Yabwiye Kayitare ko Kagame atari we muntu wari ukwiye

kuyobora kuko yarangwaga n'irobanura. Aha yavugaga ko Kagame

yarobanuraga abinyujije cyane cyane mu kwigizayo abahutu.

Yanamubwiye ko Kagame n'imyitwarire ye atashobora kuyobora

igihugu cyunze ubumwe.

2.5 Ubwicanyi bwa Kagame butigeze buvugwa

Umunyarwanda wavanywe muri Kanada witwa Mugesera Leo

akajyanwa mu Rwanda mu mwaka w'2012 yaregwaga kuba

yarahamagariye abantu kuzakora itsembabwoko. Bamuregesheje

amagambo we ubwe yavugiye mu nama . Ubu nandika iyi ngingo,

umuntu ashobora kwibaza ingano y'abicanyi cyangwa bahamagariye

abandi gukora ubwicanyi kandi bakaba bakidegembya.Kuki amahanga

akomeje kwirengagiza ibikorwa bya kinyamaswa bikorwa mu

Rwanda?Ubwo se umutungo kamere bakura mu karere ni wo

gisobanuro cyangwa ikiguzi cy'ubuzima bw'abantu b'inzirakarengane

babarirwa mu bihumbi agahumbi b'ingeri zose,abagabo abagore

n'abana.

Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul Kagame yakomeje guhakana

ubwicanyi akorera abaturage be. Leka nibande ku bwicanyi we ubwe

yatangiye amabwiriza n'ubundi bwakozwe ku bw'amabwiriza y'intasi

ze.Kagame yakomeje kwigira umutagatifu kandi ku bwe nta n'umwe

washobora kugira icyo amubaza ku bijyanye n'ibyemezo bye.

Buri gihe nibaza impamvu abantu bicana.Abantu batandukanyijwe na

byinshi. Aha umuntu yavuga nka:

Ibitekerezo,ishyari,urwango,ukwihorera, amafaranga,idini n'icyiciro

Page 83: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

83

babarirwamo...Ibi byose ntibyari bikwiye kuba impamvu yo kuba

umuntu yakwegura imbunda maze akarasa mugenzi we.

Ntabwo buri wese afite ibyiyumviro ko kwica ari ikibi.Kandi bamwe

mu bantu bicana ntabwo baba bafite ubwoba bw'ingaruka kuri bo,

naho ubundi ntibakwishe nk'aho ari cyo gisubizo kiza ku mwanya wa

mbere.

Ubwicanyi ndibuvugeho uyu munsi bwakozwe na Kagame na RPA

ye. Kandi bigaragara ko butigeze buvugwa.Ubu ni ubwicanyi

bwakorewe mu majyaruguru y'iburasirazuba bw'u Rwanda muri mata

1994.Ubundi bwabaye mu majyepfo no mu burengerazuba bw'u

Rwanda igihe RPA yari imaze kwigarurira ibi bice muri gicurasi na

kamena muri 1994. Hari n'amaraporo y'ubwicanyi bwakozwe na

RPA ,hamwe n'abayoboke RPF bugakorerwa abaturage badafite

ibirwanisho muri nzeri 1994 mu majyepfo y'uburasirazuba bw'u

Rwanda. Imirambo imwe y'inzirakarengane yatawe mu Kagera. Uyu

ni umugezi ubarizwa hagati y'u Rwanda na Tanzaniya.

Igihe imishyikirano y'amahoro yari irimbanyije mu mwaka w'1992

Habyarimana Juvenal yavugaga ko u Rwanda rwari ruto ,ko kubera

iyo mpamvu nta mwanya abanyarwanda b'impunzi babona wo

guturamo baramutse bagarutse mu Rwanda. Nibwo yashishikarije

abahutu gutura ku mbibi z'u Rwanda kugira ngo bagaragaze ko koko

ntamwanya usigaye ku wundi muntu wekenera gutuzwa.Abo bahutu

batujwe ahantu nka Kagitumba,Nyabwishongeizi n'ahandi hegereye

umupaka kugira ngo bakomeze no gukurikiranira hafi ingabo za

Page 84: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

84

RPA. Igihe twafataga aho hantu hari hatuwe n'abantu ibihumbi

n'ibihumbi. Maj Karangwa ubu ayobora ikigo cya Kami aho

abasirikare bafungirwa .

Aha i Kami hazwiho kuba hafungirwa abantu baregwa ibyaha

biremereye,hazwiho na none gukorerwa iyicarubozo n'ibindi bikorwa

biteye ubwoba bikorerwa umuntu uregwa kuba akorana n'abarwanya

Leta ya Kagame.Maj Karangwa yari Sgt muri 1994. Yari akuriye

umurwi w'abasirikare 50 ubwo yabahaga amategeko yo kwica

abaturage ba Nyabwishongweizi. RPA yageze Kagitumba ku italiki ya

12 Mata 1994.

Mu ntangiriro abarwanyi bacu bari babwiwe kuba inshuti n'abaturage

kugira ngo n'ababa bari mu bwihisho baveyo maze babumvishe ko

RPA ishyize imbere kurinda abaturage. Abaturage bose bamaze

kwizera ko RPA yaje gukiza abaturage koko, bahamagawe mu nama

ahitwa Gihara. Ku italiki ya 13 Mata 1994 abagabo, abagore n'abana

badafite intwaro barundanyirijwe i Gishara mu bice bya

Kagitumba,n'uko abasirikare barimo babagezaho ijambo babasukaho

urufaya rw'amasasu na grenade. Aha nta muntu washobora kumenya

umubare w'abantu bahaguye.

Ni Kagame wahaye abayobozi bakuru b'iperereza gukoresha uburyo

bwo kubanza kwigira inshuti n'abaturage kugira ngo bazashobora no

kugera ku babaga bihishe. Rimwe na rimwe abasirikare batanagaga

isukari,umunyu n'mavuta yo guteka ndetse n'isabune ku baturage. Izi

gahunda zose zo kumenya uburyo n'aho ubwicanyi bwagombaga

gukorerwa zayobiwe na Maj Karangwa. Abandi baturage ba

Page 85: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

85

Nyabishongweizi ni abanyarwanda abari birukanywe muri Tanzaniya

aho bari bamaze imyaka myinshi.

Abasirikare ba Leta bari baravuye aha hantu mbere y'uko RPA

ihigarurira muri Gashyantare 1994. Abaturage babanje guhunga ariko

RPA yabumvishije ko bagomba kugaruka. Muri Werurwe 1994 RPA

yakoresheje inama rusange y'abaturage maze RPF ibabwira ko nta

mpamvu yo gutinya. Mu nama isa n'izi muri Mata 1994 RPA yarashe

ku baturage igisasu ubundi cyagenewe kurasa imodoka ,maze itera na

za grenade mu kivunge cy'abaturage.Aha abauturage bamwe

barapfuye abandi barakomereka bikabije.

RPF yahakanye yivuye inyuma ko haba hari ubwicanyi bwabereye i

Kagitumba.Abaturage bahisemo guhunga bava Nyabwishongweizi.

Bivugwa ko abarwanyi ba RPA batangiye igikorwa cyo guhiga

umuhutu,bamwe bagiye bicishwa amasasu n'ibyuma. Nageze

Nyabwishongweizi ndi kumwe na Maj Ruhetamacumu na LT Happy

Ruvusha ubu ni LT Col muri Mata 1994 turi mu butumwa

budasanzwe maze twibonanira na Karangwa mu maso. Tureba uko

yasobanuraga akazi yakoze aha hantu nk'aho ibyo yakoze byari

bishimishije.Bari baracukuye icyobo kinini cyo guhambamo ku buryo

bwa rusange,Karangwa yatubwiye ko yari afite gahunda yo kukireka

kirangaye kugeza cyuzuye. Yaramaze kugezamo imibiri y'abantu 300

kandi yari agihiga abandi bantu muri uwo murenge.

Umurenge wose wanukaga abapfu ku buryo ntihanganiye kuhaguma.

Twarakomeje tugana Kaborogota. Umugabo twari dusize inyuma

Page 86: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

86

yarebaga nk'umubazi w'amatungo.Iyicwa ry'abaturage b'abacivili

ryabaga ku mabwiriza n'amategeko ya Kagame. Kagame ni umuntu

mubi cyane kandi abantu benshi ntabwo babizi. Yari afite imvugo

ngo:''Igihe cyose ushobora kwica umuntu ukamuhamba nta kibazo

ariko na none n'usiga abantu ari bazima na we ugomba kwicwa''.Muri

buri murenge habaga hari abantu bshinzwe gucukura imva kugira ngo

nihakenerwa aho bahamba abantu barenze babiri iyo mva

izakoreshwe.

Mu murenge ukurikiyeho babanzaga kuhahamba ba bantu babiri

bahambye abantu mu murenge wa banje.Igihe batayo ya 7 yoherejwe

gukora mu murenge wa Rushashi Tare, Mbogo na Rulindo muri

1998,hishwe umuyobozi w'amashuri ya Rushashi, Burugumesitiri wa

Komini Rushashi n'umuyobozi ushinzwe ubuhinzi muri iyo Komini

biciwe ijoro rimwe.RPF yihutiye kugereka impfu z'aba ku

bushotoranyi bw'interahamwe kandi ari abantu ba RPF bari

babishe.Muri uyu mwaka nyine,Kagame yahaye umugisha umugambi

wo kwica abaturage barimo bareba umupira w'igikombe cy'isi muri

hoteli yitwa ''Pensez-y'' maze urupfu rwabo barugereka ku bacengezi.

Ariko ku bw'amahirwe uwari ayoboye icyo gikorwa Capt Kwizera

yaranyweye arasinda maze igikorwa nticyagerwaho neza nk'uko bayari

byateguwe.

Kubera ko abasirikare ba RPA bagomba gukora igikorwa cya

giterahamwe bageze kuri ''Pensez-y'' basanga abasirikare ba RPF

bivanze n'abaturage bagombaga kwicwa barebera hamwe

umupira.Babajije umukuru w'abasirikare muri ako karere Maj

Page 87: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

87

Nkubito Eugene,maze mu burakari bwinshi atanga itegeko ko

abasirikare base bari muri iyo hoteli basubira mu birindiro byabo.

Abaturage bamwe bashoboye kubona kugenda kw'abasirikare , nabo

baragenda. Mu minota mike nyuma ,nibwo hoteli yatwitswe iba

umuyonga,abaturage basigaye bareba TV bahiramo. Nyuma y'iki

gikorwa Radio Rwanda yatangaje ko interahamwe zatwitse hoteli

zikiciramo abantu benshi. Atitaye kuri uyu mubare w'abantu wapfuye

ndetse n'inkomere, Kagame mu burakari bwinshi yahamagaje Major

Kwizera mu nzu ba ofisiye biciramo inyota. Yohereza imodoka ye y'i

jeep kujya guca inkoni zo gukubita kwizera.

Nari mu basirikare bari baherekeje Kagame uwo munsi.

Narabyiboneye n'amaso yanjye. Igihe Kagame yari arimo

adushushubikanye ngo tuzane inkoni, yahaye amabwiriza Sgt Aime

Claude na LT Nkubito Joseph gukubita Kwizera inkoni 100

anamwambura amapeti yose asigarana ipeti rirutwa n'ayandi yose

anamwirukana mu gisirikare.Ibi byabereye ku karubanda abantu

babonye iki gikorwa.

Ikindi gikorwa cy'ubwicanyi cyateguwe na Kagame ni ubwicanyi

bw'abazungu bwabereye mu cyanya cya Bwindi. Ubu bwicanyi

bwaravuzwe mu binyamakuru byinyuranye. RPF yahise ibigereka ku

nterahamwe n'amahanga abifata uko. Nyamara bari bishwe

n'abasirikare ba RPA bihinduye interahamwe.Icyemezo cyo kwica aba

bazungu cyari kikamije impamvu ebyiri z'ingenzi. Izo mpamvu ni izi

zikurikira:

Page 88: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

88

● Kugira ngo ikibazo cy'interahamwe kimenyekane ku rwego

mpuzamahanga kuko zizaba ziregwa kwica inzirakarengane

z'abakerarugendo bavuye i Burayi. Maze bikaba byavamo ko

RPF ihabwa uburenganzira busesuye bwo kuzirwanya uko

ishatse n'aho zaba ziri hose cyangwa zikekwa kuba.

● RPF yekeakaga ko abanyaburayi baba bari inyuma

y'interahamwe maze bakaba baziha amakuru ajyanye n'aho

ibirindiro bya RPA byaba biherereye.Na none kandi kuba hari

abanyaburayi baba bari aho ubucengezi bushobora gukorerwa

byashoboraga kubuza RPF gukora ibikorwa by'ubugizi bwa

nabi mu izina ryo kurwanya ubucengezi.

Natangajwe no kumva abayobozi b'uRwanda batinyuka gusobanura

uko interahamwe zishe abakerarugendo. Sinibaza ko hari icyo bari

bazi usibye kuba babwirwa icyo bavuga.

Igihe Andre Kisasu Ngandu apfa,uyu yari yungirije President Laurent

Kabila,Leta y'u Rwanda yarwanaga ku ruhande rwa Kabila kugira ngo

ahirike Mobutu,yatangaje ko Kisasu Ngandu yaguye mu gico yatezwe

n'interahamwe n'abasirikare ba Mobutu.Nyamara yari yishwe

n'abasirikare ba RPA ndetse baracyakora akazi k'igisirikare cya RPF.

Umugambi wo kumwica wacuzwe na James Kabarebe na Jack Nziza

babifashijwemo na Paul Kagame kuko Kisasu yarwanyaga gahunda

yo kwica impunzi.

Page 89: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

89

2.6 Ninde wishe umuganga wihariye wa Paul Kagame, Dr

Gasakure?

Mu magambo ahinnye rero Dr Gasakure yari umuganga wihariye wa

Kagame. Yari azi neza uburwayi bwa Kagame .Gasakure yari amaze

kutishimira ukuntu Leta ifunga ikanafata nabi inshuti ze.Gen Jack

Nziza na Dan Munyuza bari bamenye ko Gasakure yagombaga

guhunga.

Hari ibimenyetso simusiga ko u Rwanda rwagiye rugira uruhare

ruziguye cyangwa rutaziguye mu mpfu z'abanyarwanda nk'urwa Dr

Gasakure cyane cyane abigeze kuba inkoramutima za Kagame.

Dr Gasakure ngo yigeze kubura dossier ifitanye isano perezidansi

itarigeze imenyekana mu mazina yayo,igihe yari yaherekeje Kagame

mu minsi mikuru ya Noheli,yishwe na polisi mu ikinamico ngo ko

yari agiye gucika kandi ngo ko yambuye umupolisi imbunda igihe yari

aherekejwe ku musarane.

Dr Gasakure yari yugarijwe kimwe n'abandi bayobozi bakuru

bashyizwe ku ruhande na Paul Kagame baba batagikamirwa

n'ingoma,cyangwa bakaba inshuti za hafi za Col Tom Byabagamba.

Byamaze kugaragara kandi ntibikiri ibanga ko umuntu wese wigeze

gukorera hafi ya Kagame,yicwa cyangwa akavanwa muri politiki ,iyo

atagikenewe mu mwanya yari arimo.

Iperereza ry'u Rwanda n'umutwe wihariye wa DMI bafite uruhare

rutaziguye kandi biyitirira izina ry'igipolisi iyo bashaka kurigisa

umuntu cyangwa kumukorera ubundi bwicanyi ndenga-kamere kandi

Page 90: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

90

bukozwe ku buryo bwa kinyamaswa. Mu mwaka wa 2015,na none

bakoze iyindi kinamico ubwo bavugaga ko umuyobozi w'umurenge

mu karere ka Musanze yagerageje gucika ,ngo polisi iramurasa. Ubu

ni ubwicanyi bwa kinyamaswa bukwiye kwamaganwa n'imiryango

irengera uburenzira bwa muntu yose hakoreshejwe imbaraga nyinshi

zishoboka.

Ni yo mpamvu Leta y'u Rwanda igomba gutanga ibisobanuro ukuntu

aba bapolisi bica abantu batitwaje ibirwanisho kand badafite kirengera

kakabikora nta mususu. Ntabwo byoroheye imiryango ya Dr

Gasakure ndetse n'iya Capt Kayitare na we wishwe urupfu

rw'amayobera.Abanyarwanda baheze mu gihirahiro ku byerekeye

urupfu rwa Rwigara Assinapol,Dr Murego n'abandi.

Muri Gashyantare 2015, mu magambo y'umuvugizi w'u Rwanda , ngo

umuntu yaba yarakomeretse cyane nyuma y'uko agerageje kwambura

intwaro umupolisi wari ku kazi. Ngo byarangiye uwo muntu apfuye

,ngo umupolisi arakomereka bikabije. Mu magambo y'umuvugizi wa

polisi Chief supt Celestin Twahirwa agira ati:''Umugabo uzwi ku izina

rya Dr Gasakure ,yasabye kujya ku musarane. Mu nzira agana ku

musarane yasatiriye umupolisi ashaka kumurwanya''.Arakomeza agira

ati: ''uwitabye Imana yasabye uburenganzira bwo kujya

kwihagarika,arabyemererwa ariko ageze mu nzira asatira umupolisi

ashaka kumwambura imbunda.Muri uko kuvundagurana ,uwapfuye

yakomeretse bikabije n'umpolisi agira ibikomere bitoroheje,nuko

bajyanwa ku bitaro''. Iyi nsanganya yabaye nyuma gato ya saa 6:30 za

nimugoroba kuri sitasiyo ya polisi ya Remera mu mugi wa Kigali.

Page 91: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

91

Uwapfuye yari afungiye kuri polisi igihe hagikorwa iperereza kuko

yaregwaga kuvogera umutungo w'abandi,kwangiza umutungo ndetse

n'iterabwoba. Yarangije agira ati:''Iperereza kuri iki gikorwa kibabaje

ryatangiye.Igipolisi kibabajwe n'ibyabaye kandi kizakomeza kugeza ku

muryango w'uwitabye Imana amakuru ajyanye n'iperereza'.

Umuntu yakwibaza niba bazajya kumenyesha umuryango wa

nyakwigendera amakuru y'iperereza kandi uko bivugira bigaragara ko

batawuzi. Ukuri ni uko umryango wa Dr Gasakure ugomba kumenya

ko yishwe nk'abandi banyarwanda benshi bishwe baburiwe irengero

cyangwa bafunzwe nta bisobanuro. Umuryango wa Rwisereka Kagwa

Ndereya ntiwigeze uhabwa ubutabera kuva aho aciriwe umutwe maze

umurambo we ukajugunywa mu cyuzi. Mwamenyera aho iperereza

ryaheze?

Ikinamico iherutse y'impanuka ya Rwigara Assinapol yarangiye polisi

ivuze ko ifite umushoferi w'ikamyo yamugonze,ariko ntibigeze

bavuga amazina ye. Kugeza ubu umuryango we ntunashobora gusaba

ubutabera ku bw'umuntu wabo wapfuye kandi bari bakunze.

Aha ibihugu by' i Burayi byari bikwiye gusobanura neza itegeko ku

iterabwoba kugira ngo ibikorwa bibera mu Rwanda ndetse no hanze

yarwo bibarwe nk'iterabwoba.

''Itegeko ku iterabwoba''rivuga ko iterabwoba ari ibikorwa bikozwe ku

bushake ku buryo bibangamira igihugu cyangwa umuryango

mpuzamahanga kandi bikaba bifatwa nk'icyaha muri icyo

Page 92: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

92

gihugu.bimwe muri ibyo bikorwa twavuga ibi bikurikira:

• Guhungabanya ubuzima bw'umuntu ku buryo bimuviramo

gupfa,

• Gufata umuntu bugwate,

• Guhungabanya bikorewe ku buryo bw'umwiharuko ku mubiri

w'umuntu

Kugira ngo ibi bikorwa bibarwe nk'igikorwa cy'iterabwoba, bigomba

kuba byakozwe hagamijwe gutinyisha abaturage ku buryo bukabije ,

cyangwa hagamijwe ko Leta cyangwa amahanga yemera ku buryo

butari buteganyijwe gukora cyangwa kureka gukora igikorwa

runaka,cyangwa hagamijwe kubangamira cyangwa kwangiza inzego

shingiro z'igihugu cyangwa z'amahanga mu buryo bwa politiki

,bw'amategeko,bw'ubukungu cyangwa bw'umuryango

mpuzamahanga.

Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul Kagame yakoresheje ubu

buryo bwa kinyamaswa ku bantu bihagazeho mu kumurwanya

cyangwa abo abona bitamworohera kubagiraho ububasha abica

cyangwa abashimutira aho bamuhungiye.

Urugero rwa hafi ni LT Mutabazi Joel yashimutiye muri Uganda.

Tubirebeye mu ndorerwamo y'u buryo u Rwanda rwimakaje

iterabwoba ku buryo buziguye cyangwa butaziguye k u baturage

barwo ndetse no muri Kongo ndetse n'ahandi u Rwanda rwujuje

ibisabwa kugira ngo rwitwe ''Igihugu gitera inkunga

Page 93: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

93

iterabwoba''.Nyuma y'iyo nyito rero, u Rwanda rukwiye gufatirwa

ibihano vuba na bwangu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika,

Ibihugu b'Uburayi n'Umuryango ushinzwe ku buryo bukurikije

amategeko gufatira ibihano abaterankunga b'Iterabwoba.

2.7 Asiel Kabera yari afite ubumuntu

Asiel Kabera yari umujyanama w'umukuru w'Igihugu Bizimungu

Pasteur. Nyuma yo kwegura kwa Bizimungu ,Kabera yagumye ari

umujyanama wa Perezida mushya icyo yari Perezida Paul Kagame.

Asiel Kabera ariko yakomeje kubaha Bizimungu. N'ubwo byari

bimeze bityo,Kagame yataye icyizere kuri Asiel Kabera kuko Asiel

yari umuntu wa hafi wa Sebarenzi Kabuye wari umukuru w'inteko

Ishinga Amategeko. Uyu Sebarenzi yari yarahunze igihugu.

Asiel Kabera yakiraga umuntu uwo ari we wese n'ahantu aho ari ho

hose. Ndibuka ko mbere y'uko telefoni zigendanwa zisakara mu

Rwanda,najyaga mu biro bye nkahamagara umuryango wanjye.

Icyo gihe twakoraga amasaha 24 ku munsi kandi buri cyumweru

kubera inshingano za Kagame n'ubwoba bwe bwo kwibwira ko hari

abantu bashaka kumwica.Ndibuka ko Asiel Kabera yigeze gutuma

umunyamabanga we ngo ampamagare kuko umuryango wanjye

washakaga kumvugisha kuri telefoni. Asiel yari umuntu nya

muntu,ufute ubumuntu kandi afite uburere.

Page 94: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

94

Nyuma y'ibyo kandi yari umwe mu banyarwanda bake wari

warashoboye kugumana umuco bitamujije kujyana n'ibihe kandi

yabaye undi musangirangendo twabuze mukanya nk'ako guhumbya

ubwo yicwaga n'amabandi ya Kagame. Nyuma y'urupfu rwa Kabera,

havuzwe byinshi, byaba bivuzwe n'inshuti,umuryango n'abo

bakoranye. Abantu bamwe basobanuye urupfu rwe ku buryo

butandukanye burimo amakuru yuje urujijo ku bw'inyungu zabo

bwite.

Byari ibintu byatuma umuntu atakaza icyizere.Nyuma y'urupfu rwa

Asiel ,Radio Rwanda yanyujijeho itangazo rihamagarira buri muntu

wese utunze intwaro, kuyishyikiriza post ya Gendarmerie (ubu ni

station ya polisi) imwegereye. Ibi ni ibintu Leta iyo ari yo yose

yakora,ukurikije ko uwari amaze gupfa yari umuntu ukomeye.

Umujyanama wa Perezida w'Igihuhgu.

Umuntu umwe mu bigeze gukorera Leta , LT Ruyenzi, niwe wavuze

ku urupfu rwa Kabera Asiel,anavuga ko yarashwe n'abasirikare bo mu

mutwe urinda Perezida bafatanyije n'umutwe w'iperereza wa Polisi

uyobowe na Col Gacinya Rugumya. Ariko yazigamye ibisobanuro ku

bijyanye n'uko byagenze kuri uwo munsi w'iyicwa ry'uyu mugabo

w'inzirakarengane.

Uyu munsi njyewe Noble Marara ndagaragaza bimwe muri bike

nashoboye kwisobanurira ku byabaye uwo munsi w'urpfu

rw'umujyanama w'umuntu ukomeye cyane muri poliltiki Paul

Kagame. Ku munsi w'urupfu rwe nari natwaye umugore wa Perezida

Kagame gusura nyina , mu gihe nari nicaye mu modoka ntegereje

Page 95: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

95

umugore wa Perezida ko aza ava mu nzu kwa nyina, numvise isasu.

Inzu ya Asiel Kabera yari hafi yo mu Rugwiro, aho yarasiwe nyine.

Urusaku rw'isasu rwumvikaniye mu kirere igikari cya Perezida

giherereyemo kandi Pererezida yari yo (Mu Rugwiro). Nahamagaye

kuri Radio y'itumanaho rya gisirikare kugira menyeshe bagenzi banjye

dukorana ibyo numvise, menye neza aho urwo rusaku ruherereye no

kugira ngo menye impamvu byumvikaniye hafi ya pereziansi .Umwe

mu bashinzwe iperereza S/Sgt Melchior Hakizimana twahimbaga

Ndadaye yambwiye ko umutekano ubungabunzwe anambwira ko

dukomeza urugendo rwo kuzana umugore wa Perezida mu rugo ngo

kuko mu nzira hatekanye.

Ngeze mu Rugwiro nahise nihutira kujya kubaza Melchior uko

bimeze,ambwira ko ikibazo cya Asiel Kabera cyamaze gucyemuka.Mu

mvugo ya gisirikare, umuntu yumva ko yari umwe mu banzi

b'igihugu. Muri ibyo bihe byari byoroshye kuba twaganira ku ibintu

,byari ibisanzwe.Aha ni mbere y'uko mba umwanzi nk'uko abantu

bamwe banyita muri iyi minsi. Yarakomeje ambwira ko ari LT Joseph

Balinda,ubu ni Maj na LT Mupenzi Aloys waje Capt akaza no

gusezererwa bahitanye Asiel Kabera. S/Sgt Melchior yanambwiye

ko yari kumwe n'aba bishi igihe iki gikorwa cyabaga.

Mbese yabimbwiraga nk'umuntu wakoze igikorwa cy'ubutwari.

Ntabwo nanyuzwe ariko nirinze kumwereka ko ibyo ambwiye

ntabyemeye. Ako kanya nahise nibuka ko Kabera yari umunya

Kibuye kandi abantu bavayo bari bamerewe nabi cyangwa se bakicwa

Page 96: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

96

kubera Sebarenzi Kabuye wari Perezida w'inteko Ishinga Amategeko.

Uyu Sebarenzi yari umuntu ukorana imbaraga, akishyira mu mwanya

wa'abandi,akaba yari afite impano mu bintu byinshi ariko

ntiyashoboye gukorana na Kagame. Nataye ikizere nari mfite mu

basirikare, no mu bayobozi, ni na bwo bwa mbere nisobanuriye ko

nta muntu batakwica.

2.8 Brig Gen Dan Gapfizi yapduye urupfu rusa n'urwo

yishemo Lt Col Adam Waswa

Brig Gen Dna Gapfizi umukuru w'ingabo zavuye ku rugerero mu

Ntara y'amajyepfo yitabye Imana mu mpanuka yo mu muhanda

yabaye kuwa kabiri taliki ya 25 Kamena 2013. Amakuru arambuye

yemejwe n'umuvugizi w' Igisirikare cy' uRwanda Brig Gen Joseph

Nzabamwita. Kuri telefoni avugana n'ikinyamakuru The New

Times,Joseph Nzabamwita yagize ati:''RDF ibabajwe n'amakuru

y'urupfu rwa Gen Dan Gapfizi ,birababaje yari intwari''.

Nzabamwita avuga ko impanuka yabereye mu muhanda Kagitunba -

Kayonza. Ntabwo Nzabamwita yatanze ibisobanuro bihagije ku

bijyanjye n'uko impanuka yabaye ariko andi makuru rubanda

ruzayamenyeshwa. Reka twizere ko hazabaho gupima umurambo

kugira ngo igihugu kimenye impamvu nyayo y'urupfu rw'uyu Gen

wagize amateka adasanzwe.

Brig Gen Dan Gapfizi yigeze gushingwa iby'ingendo mu gisikare cya

Uganda igihe yari akiri muri NRM , yigeze no gukora nka shoferi mu

mutwe ushinzwe kurinda umukuru w'igihugu cya Uganda.

Page 97: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

97

Yaje kuzamurwa mu mapeti aba 2LT mbere y'igitero cya 1990. Dan

Gapfizi yari umuntu wa hafi wa Maj Kabura w'umugande akanaba

n'umu ofisiye wo hajuru wari ukiri muto, akaba yaramenywe cyane

kubera kudashoboka kwe.Brig Gen Dan Gapfizi kimwe n'abandi

basore n'inkumi babaga mu gisirikare cya Uganda ,ari mu bafashe iya

mbere mu gitero cyo ku ya 1/10/1990.

Dusubiye kuri Dan Gapfizi,yigeze gukora nk'umukangurambaga

w'urubyiruko ku ngoma ya Obote. Azwiho kuba yaramereye nabi

abantu harimo n'abavandimwe be b'abanyarwanda. Aha hari mbere

y'uko yinjira muri NRA azanywe no gutata akorera Obote n'ishyaka

rye UPC.

Ubutasi bwa Obote bwari bwaramenye ko abasore n'inkumi

b'abanyarwanda barimo binjira mu ngabo za Museveni. Bibwiraga ko

guhiga no kugenza umuryango nyarwanda yaba inzira yo guca intege

Museveni. Banyuze muri Dan Gapfizi ,n'uko aza gutata abavandimwe

be muri NRA. Amaze kwitandukanya n'inkozi z'ikibi zo muri UPC ,

Gen Fred Rwigema yamugeneye ubuvuzi bunyuze mu bujyanama

kugira ngo amuvaneho ipfunwe ryamurangaga.

Dusubire inyuma ahagana mu mwaka w'1991,Dan Gapfizi yagiye

muri Uganda ajyanye na Col Joseph Karemera wari ukuriye ubuvuzi

bwa RPA ndetse bajyana na nyakwigendrera Adam Waswa.

Byari byitiriwe ko Dr Joseph Karemera agiye ku birebana

n'akazi,ariko azi neza ko Dan Gapfizi aribushakishe igihe gikwiye

Page 98: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

98

kugira ngo bahitane Adam Waswa.Dr Karemera yari yaragerageje

gutera urushinge rw'uburozi Adam Waswa ariko ntibyamushobokeye

kuko byari kuri gahunda ko Adam azajya kureba umuganga

w'inzobere muri Uganda.U

yu nyakwigendera Dan Gapfizi yahise atanga amakuru ko Adam azjya

kwivuriza mu bitaro bya gisirikare bya Mbuya. Bajyanye n'imodoka

yari itwaye Adam Waswa. Nyakwigendera Adam Waswa niwe wari

umuyobozi w'ingabo nyuma y'urupfu raw Gen Fred Rwigema,

Kagame yari agihagamye ahantu akora nka PC (umuhuzabikorwa bya

Politiki,umwanya Museveni yamuhaye wo guhuza politili n'igisirikare)

akanatanga raporo muri Uganda binyuze kuri murumuna wa

Museveni Gen Salim Saleh.

Paul Kagame ntiyanyuzwe kuko yashakaga kuba umugaba w'ikirenga

w'igisirikare. Ntiyigeze yifuza ko hari uwamurusha ipeti ,ikibigaragaza

ni uko umwanya LT Col Adam Waswa yari afite usa cyane n'uwo Col

Ndugute yaje kuba afite nyuma y'urupfu rwa Adam Waswa. Ndugute

ariko ntiyigeze amenywa nk'umuyobozi w'ingabo ahubwo yakoze

nk'uyoboye imirwano ,agatanga raporo kwa Kagame.

Ibi byahaye Kagame kuba umuyobozi w'ingabo.Igihe Adam Waswa

yari avuye Mbuya, byavuzwe ko Adam Waswa yagize impanuka

y'imodoka agahita apfa ako kanya. Nyamara umwe mu bari

bashinzwe kumurinda witwaga Kalimba bahimbaga Kalema yatangaje

ko atahise apfa. Kalimba yabwiye bagenzi ko Adam Waswa yanizwe

na Dan Gapfizi we na Dr Karemera ngo bari kumuha ubutabazi

bw'ibanze. Kalimba yavuze ko we na mugenzi we bahise bashyirwa

Page 99: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

99

iruhande ngo kugira ngo babone uko bafasha Adam.

Uyu Kalimba yaje kwicwa akigera mu Rwanda.LT Col Adam Waswa

yari yajyanye abamurinda babiri. Uwakabiri nta makuru ye kugezi

ubu.Ariko ataraburirwa irengero, abantu bamubonaga kenshi arira

ariko ntashobore gusobanura impamvu arira. LT Col Adam Waswa

warangwaga n'impano yo gukora umwuga we n'umutima wose,yari

akiri muto mu myaka ,yagiye mu buryo budasobanutse nk'urw'uwo

yasimbuye.

Brig Gen Dan Gapfizi yari umuntu wabaye umushoferi ,aza no

kuyobora iby'ingendo n'amamodoka mu gisirikare ndetse aba

umuyobozi wa Diviziyo. Yakoreshejwe na Paul Kagame kuvana ku isi

abayobozi b'ingabo benshi. None ku buryo budashidikanywaho,

ashobora kuba yishwe mu buryo yicagamo abandi.

Bizatwara igihe kinini kugira ngo bigenzurwe, ariko ku buryo bumwe

cyangwa ubundi ,tuzabimenya.Niba koko yari impnuka,utabaruke

amahoro,uko byagenda kose tuzakwibuka ku buryo bumwe cyangwa

ubundi. Nihanganshije umuryango we n'igisirkare cy'u Rwanda

barimo banyura mu bihe bikomeye nk'ibyo imiryango ya Adam

Waswa na Charles Ngoga banyuzemo.

Brig Gen Dan Gapfizi wabonekaga gake ku karubanda yakoreye

igihugu mu mirimo inyuranye, aha twavuga nka batayo ya 7,batayo ya

101,Brigade ya 301,Brigade ya 204,Diviziyo ya 2,Diviziyo ya 1.

Dan Gapfizi yaje gukurwaho impeta za gisirikare hamwe Kiiza

Page 100: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

100

basubizwa ku ipeti rya 2LT. N'ubwo byari bimeze gutyo barushaga

abayobozi benshi ubunararibonye.Dan Gapfizi waranzwe n'inyota

y'ubutunzi ubuzima bwe bwose yaje kwiga imico yo kwiba abaturage

ahantu hose RPA yabaga yafashe.

Nibyo byaje kumuviramo kwamburwa impeta za gisirikare we na

Kiiza.Gapfizi yaje kuzamurwa ku ntera ya Major nyuma yo

gupfukama inshuro zitabarika kwa Kagame asaba imbabazi. Ku

bw'amahirwe make Kiiza yaje gupfa ari 2LT kandi bari barakoze

icyaha kimwe,gusa ngo kubera ko atemeye gusaba imbabazi.Kiiza

yapfuye nyuma y'intambara atewe urushinge rw'uburozi mu bitaro

bya gisirikare i Kanombe .Dan Gapfizi ni na we Kagame yakoresheje

kwambura ubuzima Col Charles Ngoga. Yishwe ngo kuko

yarwaniraga isoko ry'amata na Gen Maj Paul Kagame.

Abashinzwe kurinda umutekano wa Kagame bamennye amata y'inka

za Col Charles Ngoga mu muhanda inshuro zirenga esheshatu. Col

Charles Ngoga yaje kwibaza niba umunyambaraga w'i Kigali Paul

Kagame yaba yibwira ko yarwanye urugamba rwo kubohora u

Rwanda wenyine. Aya magambo abishye yatumye aba icyago

cyugarije Kagame ,cyane cyane ko yanavugwaga ngo mu bashatse

guhirika ubutegetsi. Nyuma yaje kwicwa n'uburozi bukaze cyane

bwari bwashyizwe mu cyo kunywa na Col Dan Gaphizi.

Col Dan Gapfizi kimwe n'abandi bagize ibagiro rya Kagame,yagize

uruhare mu mpfu nyinshi bishoboka, ibi byamugize umuntu

wugarijwe n'ikibi gishoboka cyose nyuma yo kubika amabanga

y'ubwicanyi akaba yari amaze no kuva mu ngabo.

Page 101: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

101

Yaje kubonwa nk'umuntu ubangamiye Leta cyane cyane muri ibi bihe

Leta irimo gutuma havuka abanzi umunsi ku munsi haba mu ngabo

zavuye ku rugerero no hanze y'igihugu.Igihugu cyose gikeneye

ibisobanuro bitomoye ku rupfu rw'uyu mugabo wakabaye akomeza

kubaho akazabonana n'ubutabera mu gihe gikwiye.

Page 102: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

102

3 Umunyagitugu Kagame

3.1 Icyo Idi Amin na Kagame bahuriyeho

Ndifuza gushyira ahagaragara ibintu bimwe na bimwe Kagame na Idi

Amin bahuriyeho muri iki kinyagihumbi. Mu kubyiruka kwanjye iyo

mu mahanga muri Uganda,nabwirwaga inkuru nyinshi ku mu

perezida ukomeye Gen Idi Amin Dada kugeza igihe aviriye ku

butegetsi mu mwaka w'1979

akuweho n'ingabo za Tanzaniya. Nari muto cyane ku buryo namenya

amabi ye ariko umuryango wanjye n'abandi banyagihugu babayeho

mu bwoba igihe kirekeíre.

Imyaka mike nyuma y'uko avanywe ku butegetsi mu myaka ya za

1980,ndibuka ubwoba bukabije marume yari afite kubera amabi uyu

Idi Amin yari yarakoze. Uyu marume yari yarakoze igisirikare cya Idi

Amin. Uyu Idi Amin yari yarahawe izina ''Kijambia''mu kigande

bisobanuye'' Mr Gahoro'' kubera kumarira ku icumu abantu yabonaga

nk'intiti,abanyamakuru n'abandi bose bazwiho kumunenga.N'ubwo

nari umwana muto icyo gihe , ni ibigaragara ko Perezida Paul Kagame

wari ingimbi icyo gihe ,ari mu mashuri yisumbuye ku ngoma ya Idi

Amin , ashobora kuba yarifuje kuba nka Idi Amin. Akaba

yaranakunze ubunyagigitugu bwa Idi Amin n'uburyo yatsikamiye

uwo ari we wese washoboraga kunenga imikorere ya Idi Amin. Ibi

bituma nibaza niba amateka yisubiramo.

Aha ndifuza kugaragaza ibintu bituma Perezida Kagame aba ishusho

Page 103: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

103

ya Idi Amin muri iki kinyagihumbi

Idi Amin yahamagariye abaminisitiri n'abaturage b'abagande

''gukunda igihugu cyabo'',gukunda abayobozi,ariko iki gikorwa cyiza

cyane , umunyagitugu we yashakaga kugaragaraza ko bagomba

gukunda umunyagitugu nyirizina. Twumvise inshuro nyinshi Kagame

avuga ''Kwihesha agaciro , Gukunda igihugu''.

Guhangana n'ibihugu by'Iburayi n'Amerika cyane cyane iyo batunze

agatoki ibyo bakora, aha umuntu yavuga nko kutumvikana n'igihugu

cyari cyarakolonije Uganda, Idi Amin yirukanye abanya Aziya babaga

ku butaka bwa uganda. Twabonye mu bihe byahise Kagame yirukana

abambasaderi banyuranye b'ibihugu by'Iburayi kubera gusa amakosa

yo mu bjyanye n'imibanire y'ibihugu.

Amin yakoreshe imvugo ngo yo guha ubushobozi abategarugori

abashyira muri Leta ye (abaminisitiri) no mu yindi myanya

y'ubuyobozi,ariko yahaye akazi umugore umwe gusa ari we Princess

Bagaya wo muri Toro.

Tubona Kagame aha akazi abagore ku myanya ikomeye aba

yahimbye. Mu mbabarire sindwanya uburinganire ariko ni uko

umunyagitugu we aba yabikoze kugira ngo yiyerekane mu maso

y'amahanga uko atari byongeye kandi aba ashaka kugabanya umubare

w'abashobora kuzamura ijwi bamuvuguruza.

Birazwi ko Idi Amin yateye Kongo agasahura amabuye y'agaciro

atagira ingano,maze uwo mutungo akawiharira. Kagame na we

Page 104: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

104

yakomeje gukora ibikorwa nk'ibi yihishe inyuma y'inyeshyamba maze

ayogoza uburengerazuba bwa Kongo .

Idi Amin yateye igihugu cy'igituranyi Tanzaniya,Kagame atera Kongo

n'ubwo umunyagitugu umwe yatsinze urugamba undi akarutsindwa.

Kumva ko ari bo bagowe gusa babihuriraho, iyo umuntu arebye

Filimi ajyanye n'ubuzima bwa Idi Amin, iyo bamubajije kugira icyo

avuga ku buzima bwe,umwanya munini w'ikiganiro ushira Idi Amin

avuga ukuntu ubuzima yaciyemo akiri umwana bwari ubuzima

bukomeye cyane. Avuga urugendo yakoze igihe yabaga ajya kwiga

amashuri abanza ,ngo ibyo byabaye mu gihe kingana n'imyaka

ibiri.Avuga ukuntu yajyanywe ku gahato mu girikare cy'umwami

n'ibindi n'ibindi.

Mu magambo Kagame yagiye afata kuva aho abereye perezida

,ashingira ku kuntu yabayeho mu buhunzi muri Uganda , nyamara

yiyibagiza ko 90% by'abanyarwanda bamenye ubuzima bw'ubuhunzi

haba hanze y'igihugu cyangwa imbere mu gihugu igihe babaga

bimuwe mu byabo n'intambara maze aho bari batuye hakitwa agace

kaberamo imirwano hagati ya RPA na FAR muri 1992 .

Kutishima no kumva waragowe biri mu byaranze Idi Amin.

Byaravuzwe ko idi Amin hari igihe yabaga arangwa no kutishima

ndetse no kumva ari ingorwa, na none yaranzwe n'ubwoba bukabije

no kugira impungnege. Ibi bihe ni byo Kagame arimo ubu, atakaza

imyumvire rusange y'ibintu ,agatangira gusura abaturage bitari kuri

gahunda nk'igipimo cyo kureba ko bamushyigikiye cyangwa

Page 105: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

105

bamwubashye . Anarangwa no gutakaza icyizeze ku bantu n'iyo baba

ari abantu bo mu mbere.

Idi Amin yishe abaganga ,abaminisitiri,abayobozi b'amadini,abarimu

muri Kaminuza,abacuruzi bakomeye,abamurwanyaga ndetse bashaka

no kuziyamamariza kuba abakuru b'igihugu n'abanyabwenge. Kagame

na we yagenje atyo ndetse we yagize akarusho kwivugana abantu bo

mu muryango we.Ibyo Idi Amin atashoboraga gukora mbese kwikora

mu nda.

Gen Idi Amin yategetse umuyobozi wa Banki nkuru gukora

amafaranga maze akagira umugi mukuru Kampala mwiza nka Maka.

Yahaye amabwiriza Gen Maliyamungu wari umugaba w'ingabo gutera

Kongo maze agasahura amabuye y'agaciro kandi menshi bishoboka

kugira ngo yubake imihanda ,inzu nziza,amahoteli,ibitaro,ibigo bya

gisirikare, yanaguze n'indege z'intambara kugira ngo yitegure

umwanzi. Byarangiye atumvikana na Gen Maliyamungu ku buryo

Maliyamungu yaje no kurokoka umugambi mubisha wo kumuhitana.

Kagame na we yateye Kongo asahura amabuye y'agaciro,yubaka

umugi wa Kigali gusa n'imihanda mike,nta bitaro,yaguze indege

z'intambara,n'imbunda nini ngo yiteguye umwanzi nka Idi Amin.

Kagame ntiyakoresheje amasahurano gusa,ahubwo yakoresheje

n'imfashanyo yabonye mu rwego ngo rwo kwifatanya na we ku

bw'itsembabwoko ry'abatutsi, Kagame yayaguzemo indege za

gisirikare ndetse n'indege ze bwite.Kagame na we yagerageje kwica

Page 106: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

106

umukuru w'ingabo kimwe na Idi Amin. Gen Idi Amin yatangiye

kwica abayobozi b'ingabo abarasa akoresheje umutwe w'iperereza

''State research'' ,ariko byaje kurangira asigaye abatemagura

akabajugunya mu ishyamba rya Mabira,mu ruzi rwa Nil n'ahandi

hantu hatagerwa. Kagame yakoze nka Idi Amin ndetse biba bibi

cyane. Yatangiye arasa abantu nka LT Col Wilson Rutayisire, Maj

Alex Ruzindana, Col Lizinde arangiza na we atema abantu nka

Rwisereka Kagwa nkuko Amin yabigenje. Igihe Idi Amin yamburaga

ubutegetse ku mbaraga Milton Obote, yari Kolonel ariko mu gihe

kigaera ku myaka 8, yari yamaze kwizamura ku ipeti ryo hejuru

rishoboka mu bijyanye n'ubuhanga mu bya gisirkare.

Yari yararenzwe no gukunda ibyubahiro, ku buryo yiyitaga umwami

w'intara imwe y'Ubwongereza,yari yaranahawe impamyabushozi

y'ikirenga na Koreya y'amajyepfo. Usibye ko aba banyagitugu bombi

babayeho mu bihe bitandukanye, urabona ko ibikorwa byabo bitagira

ingano bisa. Kagame ashakisha kubura hasi no hejuru imidari

n'ibihembo nka Idi Amin. Yagenze isi yose ngo ajyanywe

noguhabwa imidari ifite agaciro gato bishoboka. Ubu aherutse

guhabwa impamyabushobozi y'ikirenga akuye muri Turukiya.

Yabujije abanyarwanda kuvuga ahubwo yimakaza itangazamakuru

rishingiye ku muryango we gusa. Idi Amin na we yamenyakanye

cyane ku bikorwa nk'ibi, yari afite itangazamakuru rye bwite ndettse

na Televiziyo bya bishinzwe kwamamaza imyumvire mu

banyagihugu/ abagande.Kagame na we yifitiye itangazamakuru rye

akagira n'ibinyamakuru byinshi cyane bikorera kuri murandasi ku

Page 107: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

107

bw'iterambere ikinyagihumbi kirimo. Mu mezi make ashize Kagame

yabwiye intumwa /umuyoboke we Jack Nziza gutangiza

ikinyamakuru kuri murandasi kugira ngo gihangane n'agatsiko atinya

cyane yise ''agatsiko ka bane'' ni ukuvuga Kayumba ,Karegeya,Gahima

na Rudasingwa).

Ni iby'agaciro kanini kuvuga ibi: Njye nk'umuntu wamaze igihe hafi

ya cyose cy'ubuzima bwanjye ndi kumwe na Kagame nk'ushinzwe

kumurinda ndetse nkanamutwara mu modoka,nashoboye kubona

impinduka y'imyitwarire ikomeye cyane kuri Kagame aho atakarije

aba bantu. Namenye uburyarya no kutagira ubumuntu bya Kagame

mu bihe bitandukanye byanahitanye abasangirangendo igihe twabaga

turi ku kazi ko kubungabunga umutekano we.

Igihe nari ndimo nsoma ikinyamakuru cya Gen Jack Nziza na

Kagame cyitwa ''theexposer .net'' nahise nibuka amagambo Kagame

yajyaga akoresha ku bantu babaga bamubangamiye. Iyi ngirwa expoer

cyangwa ijwi rya Kagame gifite ubukana ku buryo umuntu yakwibaza

niba abanyarwanda dukwiye kyoborwa n'umuntu ufite ubunyamaswa

bugeze aha.Ibi byose binyibutsa Gen Idi Amin Dada,umunyagitugu

twamenye mu buzima bwacu,mu manyakuri rero ''Amateka ashobora

kuba yisubiramo''.

Page 108: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

108

3.2 Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda kwihangana

no kuruca bakarumira

Ingoma y'igitugu iyobowe na Perezida Kagame yahatiye

abanyarwanda kwihangana no kuruca bakarumira igihe cyose Kagame

n'inzego ze z'umutekano babagiriye nabi. Abanyarwanda bose

bahinduwe urwego rw'iperereza ku buryo umuntu umwe kuri

batandatu aba ashinzwe kurega abandi batanu basigaye. Abantu bake

bagerageje kuvuga ibinyuranye n'ibyo Leta ishaka barabafunze,babica

urupfu ruteye ubwoba, cyangwa bahunze igihugu. Leta yemereye

inzego z'iperereza gukurikirana ibyo abanyarwnda baganira kuri

telefoni.

Ibikorwa bikorerwa kuri murandasi birakurikiranwa ku buryo

bukabije banyuze mu buryo bwo kubifunga cyangwa kwiba

amakuru.Abantu bagerageje kuba ibyo Leta irimo ikora babaca

imitwe nk'intama. Abantu bacibwa imisoro ku nyungu irenageje

urugero . Abikorera ku giti cyabo,abakozi ba Leta ,abacuruzi

b'ibyiciro bitandukanye bahatirwa gutanga igice kinini cy'umusaruro

wabo w'ukwezi.

Kagame yatanze amabwiriza ko abaturage bagomba gutanga

umusanzu w'ishyaka,w'ingabo n'uw'umutekano.Iyi misoro ikakaye

yabafashije kuziba icyuho igihe Ibihugu by'ibihangange byari

byahagaritse infashanyo u Rwanda rwagombaga guhabwa kubera ko

Kagame yari ryaranze kurekeraho ibikorerwa byo guhungabanya

Kongo.Kagame yiyemeje kuyoboza igihugu inkoni y'icyuma

Page 109: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

109

,yirengagiza ibitekerezo by'abandi.

We ngo icyo yimirije imbere ni ukuguma ku butegetsi. Yirirwa avuga

ngo yubatse amazu ,ngo afite umugi ufite isuku,ariko abaturage nta

nyungu n'imwe muri ibyo byose. Kubungabunga isuku ni igikorwa

kiranga kamere-muntu.Numva bitari bikwiye kuba imigabo

n'imigambi bya Perezida.

Umwihariko mbese. Kagame yakomeje gutunga agatoki Ibihugu

by'ibihanage ndetse n'abandi bantu baharanira amahoro

n'uburenganzira bwa muntu,ibi yabikoraga nk'umwitangirizwa kuko

aba azi ko ibijyanye n'uburenganzira bwa muntu bihagaze nabi mu

gihugu ayoboye. Ni ibintu bishimishije ko Perezida Kagame atigeze

yigira kuri shebuja Perezida Yoweli Museveni wa Uganda.Igihe NRM

yabohoje Uganda mu mwaka w'1986,ikintu cya mbere Museven

yakoze ni ugufasha imfubyi n'abapfakazi b'abasirikare baguye ku

rugamba. Ubu ni bwo nagize amahirwe yo kwiga mu mashuri ya Leta

'' Imana iguhe imigisha Nyakubahwa Museveni''.

Nta bwo ari njye gusa, izindi mfubyi nyinshi zemerewe kwigira

ubuntu. Iki ni igikorwa cy'umwihariko wa Museveni muri Uganda.

Ikindi gikorwa Museveni yakoze ni ukwemerera Umwami Ronald

Mwenda Mutebi kuva mu buhungiro aho yari yaraciriwe imyaka

n'imyaka n'ingoma zabanjirije iya Museveni. Iyi yabaye intambwe

y'ingenzi ya Museveni mu gushyira mu bikorwa amasezerano. Yari

Page 110: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

110

yarasezeranyije abagande gucyura umwami kandi yarabikoze.

Museveni yasezeranyije abanyarwanda bamufashije kurwana ko

azabafasha gutaha iwabo kandi yarabikoze. Museveni yashyizeho

gahunda y'ubwiteganyirize kugira ngo afashe imfubyi n'abapfakazi

b'abasirikare baguye ku rugamba. Ibi byose byabaye ihurizo kuri

Kagame wagaragaye nk'umwanzi w'akarere.

Kagame yananiwe gucyura Umwami Kigeli V Ndahindurwa ,uwmami

w'u Rwanda,wari warahunze kubera abakoloni igihe yari atangiye

kurwanira ubwigenge bw'abanyarwanda.

HRH Kigeli yakomeje kugirana imishyikirana n'abanyarwanda kandi

yafashije impunzi z'abanyarwanda aho zari ziri ku isi yose. Mu bihe

byahise yafashije impunzi harimo Kagame n'umuryango we.

Yafashije Kagame igihe yari akiri muto mu mihanda yo mu mugi wa

Kampala.

Intego ya mbere mu z'ibanze za RPF ,ishyaka riri ku butegetsi yari

uguca ubuhunzi.

N'ubwo abatutsi benshi bari impunzi zo muri 1960,batahutse nyuma

y'intsinzi ya RPF, Kigeli ntiyahawe amahirwe yo gutahuka. Perezida

Kagame yashenye imigambi yose, maze aba umunyagitugu, izingiro

ry'ikibi.Yashenye igitekerezo cy'uko hagomba kubaho amashyaka

menshi, aho ku buryo bunyuranyije n'imikorere ya Kagame ,muri

Uganga usangayo Gen Mugisha Muntu ufite ishyaka rirwanya

ubutegetsi ryitwa FDC.

Uyu Mugisha yahoze ayoboye ingabo za Uganda none yagiye mu za

Page 111: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

111

bukuru.Ubwigenge bwo gutanga ibitekerezo muri Uganda bwahawe

intebe aho itangazamakuru n'izindi nzego bavugira ku buryo busesuye

abadashobora kwivugira.

Igihe RNC yavukaga, mu myaka mike ishize,nta muntu wibazaga ko

yashoboraga kugira icyo ihungabanyaho Leta y'u Rwanda.

Ikigaragara ni uko imigambi yarahindutse ndetse n'imbaraga ze

zirahungabana. Ibi byatumye abantu benshi bafungwa abandi benshi

barahunga. Ibihugu by'amahanga byari byarabonyemo Kagame

igihangange igihe kirkire byatakaje ikizere byari bimufitiye. Mu

byumweru bike bishize , Kagame yabonetse yiyegereza abaturage

abinyujije mu nzinduko za buri kanya mu baturage.

Ibi umuntu yabibona nk'igikorwa cyiza ariko ku rundi ruhande

yanumvikanye asaba abaturage ku buryo bugoretse kuzamwemerera

manda ya gatatu.Kandi byaragaragaye ko muri ibi byumweru bike

bishije, Kagame yibanze ku gucura imigambi yo guhindura Itegeko-

Nshinga no gukuraho imbogamizi zose zamubuza kuzakomeza kuba

perezida bishingiye ku nshuro runaka umuntu adashobora kurenza

yiyamamariza kuba umukuru w'igihugu. Ibi bishatse kuvuga ko

yazayobora ubzira-herezo.

Ibi bituma bamwe muri twe twibaza uburyo uyu munyagitugu

uhebuje yazabuzwa gukomeza gukora ibi bikorwa birenze urugero

mu bubi.Ese haba hari umuntu mu bagize amatsinda

amurwanya,waba witeguye kuyobora inziba-cyuho, akaba anafite

Page 112: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

112

imigambi ihamye yo kurinda abaturage kongera kugwa mu imeneka

ry'amaraso nk'uko byabaye ingeso bu bayobozi b'u Rwanda bamera

nk'abashingira ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo?

Niba ayo matsinda ahari rero, agomba kwigaragariza abanyarwanda

akanabagezaho imigambi afitiye u Rwanda, kandi agashyiraho

umwete mu kubigaragariza abanyarwanda aho baba bari hose ku

isi.Abanyarwanda benshi mu Rwanda bagaragaje ko nta wundi

Perezida ubabereye usibye Perezida Kagame kandi umuntu agendeye

ku mateka y'umwiryane ukurikira ihinduka ry'ubutegetsi,aya matsinda

asabwa kugeza ku banyarwanda imigambi yuje amahoro ,itarangwa

n'umwiryane kandi ishingiye ku bintu bifatika.

3.3 Ku bwa Kagame abahutu bose bakoze itsembabwoko

Inshuti zanjye zambajije impamvu nari ndimo numva Perezida

Kagame igihe yagezaga ijambo rye bantu barenga 800 muri hotel

Serena y'i Kigali igihe hasozwaga inama yiswe ''Youth Connect

Dialogue'' ku mataliki ya 30 Kamena 2013.

Kubera impamvu zitandukanye abantu benshi batekereza ko

ntagombaga kumva ijambo rya Kagame.Ariko amagambo

ndayakunda cyane kuko ampa umwanya wo kugenderera ubwonko

bwa Kagame no kwitegereza imigambi mibisha Kagame aba yimirije

imbere. Hari umuhanga mu bya filosofiya wavuze ngo:''Umuntu uzi

ubwenge ni wa wundi ushobora gukunda abanzi be, ndetse akanga

Page 113: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

113

n'inshuti ze'' Inshuti zishobora kutwangiriza igihe ariko abanzi

bashobora kuduha amakuru ku ntege nke zabo batanabizi.

Muri iri jambo yageneye urubyiruko, Perezida Kagame yagaragaje

umujinya afitiye iki cyiciro cy'abantu,rimwe na rimwe akitsa nk 'ubuze

umwuka. Perezida yatangiye ijambo ku buryo butuje,ariko uko ijambo

ryakomezaga ,yageze aho atashoboraga kugenzura amagambo ye.

Icyantangaje ni igihe yavuze ku bijyanye n'itsembabwoko anavuga ko

itsembabwoko ryakozwe n'abahutu bose.!Naratangaye cyane! Yego,

twese tuzi ko habayeho itsembabwoko mu Rwanda ariko se ni gute

abantu miliyoni imwe bakwicwa na miliyoni indwi? Impamvu mvuga

ibi ni uko ngereranya ko u Rwanda rwari rutuwe,abantu banganaga

batyo mu mwaka w'1994.

Umuntu ashyize mu nyurabwenge,urebye ibisobanuro bya Perezida

Kagame , sinibaza niba uyu mugabo yiyumvisha neza

ububabare,ihungabana atera umuryango nyarwanda mu gihugu no

hanze.Ariko Perezida akiyibagiza ko ariwe watangaga ibihembo ku

bahutu bahishe abatutsi, abahutu bamwe n'abamwe bicanywe

n'abatutsi bari bahishe iwabo.

N'uko Perezida akomeza atera ubwoba igihugu cy'umuturanyi, kuko

byumvikanaga nk'aho abwira Kikwete wa Tanzaniya na Obama igihe

yavugaga ko adashobora kugirana ibiganiro na FDLR. Ko ahubwo

azanarwana n'abavuga mu ijwi rya FDLR. N'uko agira

ati:''Nzamutegereza maze mukubitire ahantu no mu gihe bikwiye,

Page 114: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

114

igihe kizabivuga''. Icyarimwe yabwiraga urubyiruko ko ababyeyi babo

bakoze ibyaha bidafite aho bihuriye n'urubyiruko, ariko akagumana

ubutagondwa ko ntacyo azavugana na FDLR igizwe n'urubyiruko

rwavuye mu gihugu rufite hagati y'imyaka

itandat n'icumi. Hari aho Perezida yageze agaragaza imvugo yuje

kuvangura amoko igihe yavugaga uruhare rw'abazungu muri

Afrika,yavuze ko abazungu bavuye muri Afrika mu myaka 900

ishize,bajyana uruhu rwirabura nyuma y'uko babona uruhu rwera

bitewe n'imihindagurikire y'ibihe.

Mbega igitekerezo cy'umuperezida! Kugira icyo avuga ku bumenyi

byo nta n'ikibazo byari biteye,ariko igikomeye cyane n'imvugo

yabivuzemo.Hari umuntu n'umwe watekereza ko Perezida Obama

yasohora mu kanwa imvugo nk'iyi? Oya!

Dusubiye inyuma ku bijyanye no kwivanga kw'ibihugu by'i Burayi mu

bibazo bireba Afrika, Kagame yabaye nk'uwiyibagije ko ibihugu by'i

Burayi biha imfashanyo Afrika,ndetse agatubutse kagahabwa u

Rwanda mu guteza imbere imiyoborere myiza na demokarasi. Urebye

neza ibihugu bya Afrika , bishobora kugira icyo byigezaho kubera aba

bazungu n'imfashanyo zabo.

Bifite aho byanditse ndetse na we arabisinyira.Igihe Perezida

yasobanuraga ukuntu itsembabwoko ryagize ingaruka ku

bantu,harimo n'abo ingabo ze zarokoye,yavuze inkuru ngo

y'umucika-cumu warokowe n'izahoze ari inyeshyamba za RPF.

Yavuze ko ngo yahuye n'umusore i Murambi ngo n'uko ashimira

Page 115: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

115

Kagame kubera ko yamurokoye akamuvana mu cyobo yari

yajugunywemo avanze n'abapfu. Ngo Kagame yamubajije ubuzima

yabayemo nyuma y'uko kurokoka.Kagame avuga ko yashakaga

kumubaza niba nta hungabana yagize. Ngo umuhungu yamushubije

ko ariho kuko Kagame yababwiye ngo babeho.

None se uyu musore arashaka kumenyesha iki? Perezida yakomeje

avuga ko uyu musore yamubwiye ko atari yishimye kuko abishe

abayeyi be ndetse na we bakagerageza kumwica bari

barafunguwe.Ngo Kagame yamushubije ko afite amakosa yo kubona

ko hari abakoze itsembabwoko.

Biragaragara ko ku bwa Kagame abakoze itsembabwoko ari abari mu

matsinda amurwanya.Kagame yakomeje avuga ko yabonye abantu

benshi baryamye mu mirambo,ngo akeka ko bamwe muri bo

barokowe, ngo abandi byari bitagishobotse. Yanavuze ko yabwiye

Gen James Kabarebe ngo ntazongere kumwereka no kumuha

amakuru ajyanye n'iyi mirambo ngo kuko hari akazi gakomeye kari

kamutegereje imbere.Ibi byose kwari uguhunga ibyemezo bidakwiye

ku bijyanye n'ibyabaye muri ibyo bihe. Ubu butumwa bukubiye muri

iri jambo bwerekana ko yari afite imigambi yo kuba Perezida kuva

ku munsi wa mbere izi nyeshyamba zishingwa.

Ni yo mpamvu yivuganye abayobozi b'ingabo batagira ingano

akanafata nabi Perezida wari ukunzwe ariwe Nyakubahwa Pasteur

Bizimungu. Kagame ari mu kato yashyizwemo n'ibihugu by'i Burayi

ndetse n'Amerika mu bijyanjye na politiki. Ibi bigaragarira mu ngendo

Page 116: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

116

Perezida Obama akorera mu bihugu bimwe na bimwe byo muri

Afrika nibura ntanahagarare n'inshuro imwe mu Rwanda ,Uganda

cyangwa DRC Iki ni igikorwa cyuje ubutumwa ko Perezida Obama

arimo ashaka umuyobozi mushya muri Afrika yo hagati, ko kandi

Museveni atari mu bashakwa,ko Kabila muri Kongo yifitiye ibibazo

ko kandi Perezida Paul Kagame agenda atakaza kuba inkundwakazi

mu Burayi n'Amerika.

Kagame yanagize icyo avuga kubikomeje gutangazwa mu ma roapro

y'inzobere zigize itsinda ry'umuryango w'ababumbye (UN) avuga ku

buryo busobanutse ku ruhare rw'u Rwanda mu gukomeza

guhungabanya umutekano muri Kongo y'i Burasirazuba. Ibi

byatumye igice kinini cy'imfashanyo zihabwa u Rwanda gihagarikwa.

None Perezida Kagame arahamagarira utubyiruko kumuba hafi mu

bihe bikomeye arimo.Ubu ni uburyo bwakoreshejwe n'uwari

umuyobobzi wa Libiya bunanditswe mu gitabo''Green Book'',igitabo

gikubiyemo ingengabitekerezo ya politiki y'uwari umuyobozi wa

Libiya,A Muammar Gadhafi.Iki gitabo cyashyizwe ahagaragara mu

mwaka w'1975.

Perezida Kagame yasomye iki gitabo kugeza ubwo akirangije mu

mwaka w'199.Yahamgariye urubyiruko rw'u Rwanda kurangiza

inshingano zarwo rurangwa no kugira imbaraga no kwiyemeza mu

byo rukora kugira ngo rugere ku karusho mu buzima bwarwo

n'ubuzima bw'igihugu, ngo urubyiruko ni rwo mbaraga n'ahazaza

h'igihugu.Yaravuze ngo:''Tugomba gutekereza twitonze ku gishoro

dushyira mu rubyiruko rwacu kuko imbuto ituhiwe ntitanga indabyo''.

Page 117: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

117

Yarongeye agira ati:''Mugomba kureba hirya kure y'inyungu zanyu

bwite,kuko mutari abantu gusa,ahubwo muri igihugu.Mugomba

kureba kure y'uburezi kandi mukamenya ko buri wese muri mwe

akoresheje ubumenyi mu kubaka,ntasenye igihugu

cyanyu.Itsembabwoko ntiryakozwe n'abataragiye mu ishuri

gusa.Abize nabo bakoresheje ubwenge bwabo mu kwica''.

Agira inama urubyiruko kutita ku byahise ahubwo rugakomeza

urugendo rugana ku cyarugirira akamaro ndetse kikagirira akamaro

igihugu,Perezida yakomoje ku kuba urubyiruko rutagomba kwikorera

imitwaro y'abo bakomokaho ,ko ku bw'ibyo urubyiruko ruhawe

amahirwe yo kwitandukanya n'akahise maze rukubaka ejo hashya

kandi heza.

Yagize ati:''Muhaguruke murwanye ikibi nk'uko bamwe muri mwe

babikoze none,kandi ntimubikore ku buryo bucagase. Musabe ko

uburenganzira bwanyu bwo kuba icyo mwahisemo kuba

bwubahwa,muhagarare mwemye kandi mwishimire abo muri

bo.Ntimuzatakaze amahirwe ayo ari yo yose,buri wese muri mwe

turamukeneye''.

Page 118: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

118

3.4 Paul Kagame, Eduwaridi Bampoliki bashishikariza

abahutu gusaba imbabazi , kabone n'ubwo baba

batarakoze icyaha.

Eduwaridi Bampoliki ,ubu akaba ari intumwa ya rubanda,yakunze

kuboneka mu binyamakuru kuva aho atangirije igitekerezo cyo

gushishikariza abahutu gusaba imbabazi kabone n'ubwo baba

batarakoze ibyaha mu itsembabwoko ryo muri 1994 cyangwa

abavutse nyuma ya 1994.

Yatangije igikorwa cyo gusaba imbabazi maze asaba imbabazi

z'ibyaha atakoze kuko icyo gihe yari afite imyaka 10 gusa igihe

itsembabwoko ryabaga.Nyuma y'aho gato,igitekerezo cye

cyashyigikiwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Minisitiri

w'Intebe Petero Habumuremyi. Uyu Petero Habumuremyi na we

yasabye imbabazi ku buryo bumwe na Bampoliki waje kuza

kumvikana mu binyamakuru avugwaho kuzaba intumwa ya rubanda

mu ishyaka rya RPF.

Mana ishobora byose! Ni ibiki bibera muri politiki yacu? Uyu mwana

ntiyige aba interahamwe nta n'ubwo yigeze aba umusirikare wa EX-

FAR cyangwa RPA. Niba Leta iriho ishyigikiye igitekerezo cyo gusaba

imbabazi ku bantu batigeze bakora ibyaha,ubwo se bwa bwiyunge

twari tumaze imyaka irenga 20 dushakisha bwaba buri he? Ubwo se

iryo pfunwe ku bana bavutse nyuma ya 1994 ni iry'iki?

Page 119: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

119

None se Kagame n'abasirikare be bishe nako babaze impunzi muri

Kongo mu gihe cy'imyaka 20 na bo bazasaba imbabazi abahutu?Maj

Karangwa,Maj Akili,Col Dan Munyuza,Gen Jack Nziza,Gen Fred

Ibingira,Gen Patrick Nyamvumba,Brig Gen Kazora na bo bazasaba

imbabazi? Brig Gen Gumisiriza n'intsinda rye bazasobanura banasabe

imbabazi ku byabaye byerekeranye n'abapadiri n'abasenyeri i

Gakurazo? Bazavugana na nyina wa Sheja ,umwana w'umuhungu

w'umutagatifu wicanywe n'aba basenyeri n'abapadiri kuri uwo munsi?

Ubwo se abatutsi bose bazaza imbere ya Kagame maze basabe

imbabazi z'ubwicanyi igisirikare cy'abatutsi cyakoze i Murambi

,Byumbi ,Kagera ,Nasho, Gahini,Nyabwingweizi,Kibeho Kongo

n'ahandi? Kimwe na Bazivamo Christopher, Rucagu Boniface bombi

b'abahutu,Bampoliki yemera ko Leta ya FPR ikora neza mu bijyanye

n'ukuri n'ubwiyunge.

Ndizera ko Bampoliki ari Rucagu mushya uzakiza cyangwa akaroha

igihugu igihe ibintu bizaba bibaye ibindi. Yego , Bampoliki yaba

yarahungabaye kimwe n'abandi bana bo muri ibyo bihe byari byuje

ubwoba, ariko igitekerezo cye kirasiga icyasha umuryango nyarwanda,

ntigikwiye ndetse ni icyo kurwanywa natwe twese. Iki gitekerezo

kizacamo ibice umuryango nyarwanda wose,cyuje ruswa kandi

ndahamagaririra abavandimwe bose gutekereza mbere yo kugira icyo

bashyira mu bikorwa,cyane cyane umukuru wa Ibuka wavuze ko

abakoze itsembabwoko bahawe ikaze ryo gusaba imbabazi abantu

bakozweho n'itsembabwoko .

Page 120: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

120

Iki gitekerezo kiri mu nyungu za Paul Kagame n'ishyaka riri ku

butegetsi bafite imigambi yo gutera ipfunwe abana bakomoka ku

bahutu. Yashakaga kubumvisha ko bashobora kurokoka kubera

Kagame ,no kumvisha abatutsi ko barinzwe kuko yashoboye

kubashyirira abahutu bose ku mavi. Ibi nta kuri kurimo. Tugomba

kugira uburenganzira bumwe tutitaye ku mpamvu iyo ari yo yose.

Abantu bagize uruhare mu itsembabwoko hafi ya bose barapfuye

abandi Kagame arabafungura kugira ngo areshye abaturage mbere

y'amatora. Abandi basigaye barafunze ndetse bakora imirimo

y'agahato mu gihugu hose, abasigaye barahigwa bukwari aho baba

bari hose.

Bampoliki kimwe n'urundi rubyiruko rw'abasore n'inkumi b'abahutu

bigaruriwe n'umugore wa Kagame mu rwego rwo gushakisha

abayoboke benshi bashoboka igihe bazaba bakenewe. Ibi byabaye

igihe bigaga niba hazabaho gushyira ubutegetsi mu maboko ya

Jeannette Kagame cyangwa bikaguma uko biri. Uyu mushinga ni

umushinga mubi cyane ku gihugu cyose kuko nta nyungu uzazanira

abanyarwanda ahubwo inyungu ni iz'agatsiko. Ndemera ko Bampoliki

yagize ihungabana kubera imyaka yari afite icyo gihe cy'itsembabwoko

n'ibyo yanyuzemo. Nta bufasha yigeze ahabwa ku bijyanye

n'ihungabana igihe yari abikeneye ahubwo bikavunjirwa mu busizi

bwa Bampoliki.

Page 121: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

121

Igihe Bampoliki yemerwaga mu batutsi, yagerageje ku bemeza

ko ari ingenzi.

Inkuru ku itsembabwoko ry'abatusti ya Bampoliki ku byabaye muri

1994

Eduwaridi Bampoliki agira ati:''Namenye ko ndi umuhutu igihe nari

mfite imyaka 9. Wari umukoro twahawe n'abarimu bacu batubwiraga

kubaza ababyeyi bacu ubwoko bwacu.Ngeze mu rugo,nabajije

mama,yambwiyeko ndi umuhutu.Icyo gihe data yari yarapfuye.Ngeze

ku ishuri,kuko bari badusabye gutanga igisubizo tubivuga ku buryo

buranguruye,twaje kumenya ko twiganaga n'abatutsi 6 gusa.

Twakomeje kuba inshuti na bo tugeze itsembabwoko ribaye''.

Igihe itsembabwoko ryabaga twari mu biruhuko ,nari narajyanywe mu

bitaro bya Kibogora (Mu ntara ya Cyangugu) kuko nari ndwaye .

Nibwo numvise abantu barimo bicwa. Mbajije mama ambwira ko

abahutu barimo bica abatutsi.Nari wa muntu udasobanukiwe ku

buryo nagiye hanze mbona umurambo w'umwarimu wacu,maze

ndaza mbwira mama ko bwa bundi batarimo bica abatutsi gusa ,ko

ahubwo barimo bica n'abarimu kuko ntibwiraga ko abarimu batagira

ubwoko.

Nsubiye ku ishuri,abatutsi twiganaga bari barishwe,ubu ni bwo bwa

mbere nanditse umuvugo nise ''Iyo mutabica ,ubu tuba dusekana na

Page 122: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

122

bo''. Nakomeje kwandika kugeza mu mwaka w'2006,ubwo

nahagurukaga nkavuga inkuru zanjye. Mvugishije ukuri, mbere

y'umwaka w'2006 sinibwiraga ko umuhutu yahaguruka mu bihe

by'icyunamo agatanga ubuhamya. Nashimishijwe n'uko ubwo

butumwa bwemewe , maze numva nuzuye imbaraga zampaye

ubutwari bwo gukomeza. Urubyiruko rugenzi rwanjye rwatangiye

kumbwira ko icyizere nari ndimo nteza imbere ku bijyanye

n'amacakubiri y'amoko cyari ingirakamaro.

Igitekerezo cyanjye,nk'urubyiruko-hutu cyari ukuva mu mwijima

w'ibyakozwe n'ababyeyi bacu maze tukavuga ibintu uko biri kandi ku

buryo bwatuye''

Bampoliki ashyira ibintu irudubi aho avuga ko mwarimu we yishwe

azira ko ari umututsi, na none mu nkuru ya Bampoliki avuga ko yari

azi ko abarimu nta bwoko bagira. Na none Bampoliki arongera

akavuga ko uwo mwarimu ari we wahaye abanyeshuri umukoro wo

kujya kubaza iwabo ubwoko bwabo. Mana yanjye ni ibiki biri mu

muryango nyarwanda? Nyuma y'ihungabana,birasanzwe ku umuntu

yiyumvamo ubwoba,n'igihunga ndetse agatakaza umurongo.

Ariko iyo uku kwiyumva bitavanyweho, umuntu ahura n'icyago

gihoraho ndetse no guhora yibuka ikibi cyamubayeho ndetse

ushobora kugaragaza uburwayi bufitanye isano no kuba warigeze

guhungabana. Biragaragara ko ushobora kutazigera uvuga ibyabaye

ngo maze uzanzamuke. Ariko ushobora gushaka ubufasha

bw'abaganga,ugashaka n'ubundi bufasha,ukagerageza kujyana

n'ubumenyi bushya bityo ugatsinda ibibazo biterwa n'indwara za

Page 123: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

123

nyuma y'ihungabana (PTSD) maze ugakomeza ubuzima. Ibibazo

biterwa n'indwara za nyuma y'ihungabana bigira ingaruka zikurikira:

-Kumva umutekano wawe ubangamiwe;

-Kumva nta kintu na kimwe cyakuzanira ubufasha.

Abantu benshi bavuga ko iyi ndwara ikunze kuba inkurikizi y'ubwoba

abasirikare bagira nyuma y'urugamba ariko n'ubuzima butoroshye

bushobora kuba imbarutso y'iyi ndwara (PTSD) cyane cyane iyo ako

kaga udashobora kuba wagira icyo ugahinduraho. Iyi ndwara igira

ingaruka ku bagezweho n'ikiza (catastrophe), ababonye icyo cyago

kiba kuri bagenzi babo,n'abandi bagerwaho n'ingaruka y'uko

kiba,utibagiwe n'abaza gutanga ubutabazi bwihuse ndetse n'abaza

kureba ko amategeko yakongera kwubahirizwa.

Bishobora kuba ku nshuti n'abavandimwe b'abagezweho

n'ihungabana nyirizina. Iyi ndwara yigaragaza ku buryo butanduaknye

ku bantu batandukanye. Ibimenyetso kandi bishobora kwigaragaza

vuba cyangwa hagacaho igihe bitewe n'ikiza ubwacyo. Bishobora

gufata ibyumweru ,amezi cyangwa imyaka mbere y'uko ibi

bimenyetso byigaragaza.

Ibihe bibi biganisha kuri iyi ndwara ni ibihe biteye ubwoba ndetse

binahungabanya buri wese. Hafi ya buri wese agerwaho n'ibimenyetso

by'iyi ndwara PTSD. Igihe wumva ko umutekano n'icyizere

Page 124: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

124

by'ubuzima bwawe bibangamiwe,ni ibisanzwe ko wumva umeze

nk'utaye umbwenge,ukumva wataye umurongo ndetse n'ibyumviro

bigatakara.Birasanzwe ko umuntu arota nabi,akagira ubwoba, ndetse

akagira n'ingorane zo kureka gukomeza gutekereza ku byabaye.

Uku ni ko abantu bitwara ku buryo busanzwe mu bihe bidasanzwe.

Ariko abantu benshi basa nababinyuzemo ku buryo bwihuse. Bityo

ibi bimenyetso bikigaragaza mu gihe cy'iminsi cyangwa ibyumweru.

Hanyuma bikagenda bikura buhoro buhoro .

Iyo ugize ikibazo cyo guhra n'indwara igaragaza ibimenyetso bya

nyuma y'ihungabana,ibimenyetso ntabwo biba byagabanyije ubukana

,ahubwo biba byarushijeho kuba bibi.

Ikibabaje rero ni uko uyu murwayi wacu yavuwe

nabi,arirengagizwa,ahubwo akoreshwa nk'igikoesho cya

politiki,akoreshejwe n'abantu nka Perezida Kagame ushimishwa

n'uko abandi babaho mu bubabare , ndetse nawe akaba akeneye

ubufasha bujyanjye n'indwara zo mutwe.

Iki kikaba ari ikimenyetso ko amacakubiri mu Rwanda aterwa

n'abakabaye bayahosha.

Page 125: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

125

3.5 Intangiriro y'iterwa ry'ibisasu mu gihugu cyacu

Amateka ya Kagame mu gutera intugunda no kuzana

amakimbirane,hanyuma akaza kubikemura nyuma ngo abonereho

kwiyita intwari arazwi.Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yakoze

nk'intasi nkuru muri Uganda igihe yakoraga igisirikare cya NRA

mbere y'igitero cyo muri 190 ku Rwanda.

Muri iki gisirikare,nibwo yahimbye iyi ngeso yo guteza amakimbirane

adafite impamvu,mu basirikare bakuru bagenzi be,mu gisirikare cyose

ndetse no mu gihugu cyose ndetse akanayakemura kugirango

yigarurire icyizere cy'abayobozi bamukuriye.Nyuma y'ibohozwa rya

Uganda bikozwe na NRA n'ishyirwaho rya Leta nshya muri

1986,Kagame ntiyigeze agira amahoro kubera abaturage ndetse

n'amashyaka byahoze bihanganye na NRA. Kuko yari umwizerwa

agahabwa kuba umuyobozi w'ubutasi bwa gisirikare DMI ''BASIIMA

HOUSE'',Maj Paul Kagame yakoreye iyicarubozo inzirakarengene

z'abanyagihugu cyane cyane abakire babarirwaga mu bwoko bwitwa

''Baganda'' n'undi wese Kagame yafataga nk'umwanzi wa NRM

ishyaka ryari ku butegetsi.

Ubu nibwo yahawe izina rurangiranwa rya Pilato,izina ry'umwami wa

Judaya twumva muri Bibiliya wahagarikiye iyicwa rya Yesu Kristo.Maj

Kagame muri iyi nzu yakoreragamo yitwa Basiima House yihimbye

umutwe w'inyeshyamba utarigeze ubaho awita FOBA, mu magambo

Page 126: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

126

arambuye ni ukuvuga ngo abantu (P=people) ba Obote(O=Obote)

bagarutse (B=back) na none ( A=again). Iri zina ubwaryo ntiryari

risobanutse kuko nta muntu muzima wari kwiyitirira Obote muri icyo

gihe.

Obote ubwe yari umuntu w'umuhanga ku buryo atajyaga gushaka

gukemura ibibazo bye politiki akoresheje ijambo nk'iri. Anyujije muri

iyi FOBA yarimbuye imbaga y'abantu yabaga afiteho

urwikekwe.Yihishe inyuma y'aka gatsiko ngo ka FOBA yica

abayoboke b'amashyaka ataravugaga rumwe n'iriri ku butegetsi nka

UPC na DP ndetse n'abantu bari bararwanyije Obote nka FEDEMU

na UFM.

Amaze guhimba iki kintu yise FOBA ,yataye muri yomba

inzirakarengane z'aabanyagihugu,abajyana muri Basiima house,hariya

inyuma y'ikigo cya gisirikare cya Lubiri aho bakorerwaga iyicarubozo

bakanicwa. Bose bahatwaga ibibazo bijyanye na FOBA n'ibikorwa

byayo kandi batanabizi igihe we yari azi ibyo arimo akora. Maj

Kagame yari umuntu uteje ibibazo mu gisirikare, ku bw'ibyo yari

yarahisemo uwo azajya aha raporo,uwo nta wundi ni Perezida

Museveni anyuze ku basiriakre bamukuriye yakagombye gutangaho

raporo.

Nta gitangaje rero kuba yaramuhamagaje akava muri Amerika

akadutegeka kumwemera mu ntambara ya RPA.Mu myaka ya za 1993

igihe igice cya politiki cyakoraga ubutaruhuka mu bihe

by'amasezerano y'amahoro byabaga bisobanuye ko ibikrwa

b'imirwano byose bihagarara maze impamvu z'intambara

Page 127: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

127

zikumvikanishwa nta n'amaraso amenetse, Kagame we yarakataje

atoza umurwi w'abakomando wo guhungabanya Kigali. Impamvu

y'aba bakomando bari baratojwe neza, yari ukuzatera ingabo mu

bituga abasirikare 600 boherejwe mu murwa mukuru Kigali kugira

ngo barinde abayobozi muri CND,izi ntugunda zirengagijwe na Leta

y'i Kigali ku bw'amasezerano y'amahoro yateganywaga.Umuntu

ntiyabura kuvuga ko Kagame kimwe n'abayobozi b'ishyaka MRND

batari biteguye amasezerano y'amahoro ya Arusha.Aba bakomando

bihishe inyuma y'izina ry'aba tekinisiye bahabwa ikaze muri Kigali

n'abasirikare b'umuryango mpuzamahanga UN. Aba bakomando bari

bahawe amabwiriza na Kagame gukora ibikorwa by'iterabwoba muri

Leta ya Habyarimana ukuo bishobotse kose.

Umukoro wa mbere bahawe wari uwo kwica abanyapolitiki bakuriye

amashyaka atavuga rumwe na Habyarimana na Leta ye.Aha nta

wabura kuvuga ko aya mashyaka yarwanira impamvu zimwe Kagame

yakabaye arwanira.Abantu bakomeye nka Lando Ndasingwa n'abandi

bishwe n'abakomando bacu cyangwa abatekinisiye kuko Lando yari

umututsi kandi Kagame yashakaga kwerekana ko Habyarimana

yamwishe kubera ari umututsi.

Rimwe na rimwe nishima mu mutwe iyo mbonye Louise

Mushikiwabo (Minisitiri w'ububanyi n'amahanga),mushiki wa Lando

Ndasingwa (wishwe na RPF kandi ari umututsi) ashyigikira ibikorwa

bya kinyamaswa bya Kagame atazi n'impamvu yashyizwe muri uwo

mwanya. Tumaze gufata Leta Perezida Kagame yahaye amabwiriza

Page 128: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

128

Silas Udahemuka wari ukuriye iperereza mu mutwe urinda

Perezida,gushinga itsinda ry'ingenza ritazwi maze ritozwa

n'abakomando b'abanyakoreya kugirango bajye birirwa bagenda

umugi wa Kigali n'ahandi mu Rwanda.

Izi ngenza z'abakomando zateye zinaburizamo inama y'ishyaka

rishinzwe ukwishyira no kwizana (PL) mbere gato y'ihunga rya

Sebarenzi Kabuye .Ibi byarakomeje,maze bazengereza abanyapolitiki

,kugeza n'aho batereye uwahoze ari Perezida Bizimungu Pasteur

amabuye mu mwaka w'2001 ku Kicukiro mu igarage ry'umugande

witwa Kamagara.

Aba bakomando ni bo bateye bakanica Asiel Kabera.Aka gaco

k'abakomando kari kagizwe ahanini na Balinda Joseph uyu ni Major

uyu munsi,LT Mupenzi na S/Sgt Melchior Hakizimana twitaga

Ndadaye. Aba bakomando bakomeje gukora ibi bikorwa mu mugi wa

Kigali bambaye imyenda ya gisivili ,bit waje ntoya n'amaradiyo yo

gutumanaho ya gisirikare. Ibi bikorwa bikomeje gukorwa n'inzego

z'umutekano zitandukanye zose zibarirwa mu cyitwa NSS usibye ko

byose bigenzurwa n'urwego rushinzwe kurinda umukuru w'igihugu

narwo ruba rusa n'uruyobowe na Perezida Paul Kagame ubwe.

Igipolisi kiyobowe na Emmanuel Gasana (Rurayi) ,umugabo wize

amashuri make cyane akaba yarahoze ayayoboye iperereza muri

divisiyo ya gisirikare nta kindi amaze nta n'ubwo yashobora

guhagarika igikorwa cyose kiba kigomba gushyirwa mu bikorwa

n'abakomando bihariye bo mu umutwe ushinzwe kurindi umukuru

w'igihugu.

Page 129: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

129

Bakora ibikorwa byabo ku mabwiriza atandukanye kandi

ntibakorwaho, ntaho baba bahuriye n'izindi nzego z'umutekano ku

bijyanye n'amakuru,usibye ko batanga raporo ku muntu umwe

rukumbi ari we Kagame ,umuyobozi w'ikirenga.

Isesengura ku iterwa ry'ibisasu mu Rwanda

U Rwanda nk'igiugu rwubatse igipolisi gifite ubushobozi bwinshi

n'ubwo kidahabwa amahirwe yo gukoresha ubwo bushobozi.Iki

gipolisi kigizwe n'abahoze ari abasirikare ba RPA, abagore n'abagabo

bafite ubushake bakanubaha umurimo. Iki gipolisi cyagaragaje

ubushobozi igihe cyafashaga, kigisha,ndetse cyane mu bihugu

byugarijwe nka Haiti,Liberiya na Sudani y'amajyepfo cyane cyane mu

karere ka Darfur.

Ariko nsigara nibaza kuki igpolisi nk'iki ,gifite ubushobozi bungana

butya kinanirwa kurinda abanyagihugu bacyo ibi bitero by'ibisau mu

mugi rwagati. Twabonye iterwa ry'ibisasu inshuro nyinshi,tubona

inkomere zitagira ingano ndetse bamwe barapfa. Igipoli ntacyo

cyakoze usibye kuvuga ko cyataye muri yombi abantu 2,cyangwa 4

cyangwa ngo nta n'umwe cyashoboye guta muri yombi. Ubundi ngo

iperereza riracyakomeza. Mu ntangiriro twabimenyeshwaga

n'abavugizi ba Leta na polisi ndetse bakavuga ko ibi bisasu biterwa na

FDLR.

Nyuma ibirego byaje kwimurirwa kuri Ingabire Vigitoriya nyuma biza

kwitirirwa Gen Kayumba Nyamwasa na Col Patrick Karegeya.

Page 130: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

130

Ikigaragara ni uko iyo babuze uwo babyitirira,nta n'ingamba zihamye

Leta yafata ngo ibi bitero bihagarare , nta n'ibisobanuro ku cyaba

cyihishe inyuma y'ibi.

Nta makuru ahabwa baturage ajyanye n'uko babungabunga

umutekano wabo. Byashyizwe ahagaragara ko bamwe mubakekwaho

ibi bitero bakatiwe igifungo cya burundu naho abandi bafungwa

imyaka myinshi. Ubusanzwe itegeko riteganya ko mbere yo guhamya

umuntu icyaha,umucamanza abanza gusaba ko hatangwa ibimenyetso

simusiga.

Aka ni akazi ka parike na polisi ko gushaka ibi bimenyetso. Niba

igipolisi cyashoboraga kubona ibimenyetso bitari uguhatirwa

kwemera ibyaha,bakagombye kumenya aho ibi bitero bituruka

n'impamvu zabyo. Twebwe rubanda rusanzwe ntitwigeze tugira

amahirwe yo kumenya izo ngirwa banyabyaha cyangwa abaterabwoba

n'aho baba bafungiye. Mu myaka yashize ,abanyabyaha nk'aba

babahanishaga igifungo cya burundu ariko mu gitondo cyaho

tukababona mu mihanda ya Kigali. Mbega agahinda!

Turebye amateka ya Perezida Paul Kagame yo guhimba no gukemura

ingirwa-makimbirane, abanyarwanda bakabye bahabwa ibisobauro ku

muntu wese waba nyirabayazana w'impfu zihitana abana ,ababyeyi

mbese umuryango nyarwanda wose,bakagwa mu masoko,aho abantu

bahurira hose.

Page 131: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

131

3.6 Gusambanya ku gahato: ''Kwigabaho igitero'' mu

ntambara ya 1994

Bagombaga fufatwa nka bashiki bacu, inshuti cyangwa se abagabga

bacu. Ubwangavu bwabo babutanzeho igitambo babana natwe ibihe

byose by'intambara. Izi ntwari z'abategarugori zateruye

abasirikare,zafashe imbunda bararwana kimwe na basaza babo.

Intambara yabasigiye ibikomere bikomeye bitari ku mubiri gusa.

Bararashwe ndetse bamwe barapfa,abandi benshi bahatakarije

amaguru n'amaboko. Abasirikare benshi bari bazi aba bashiki babo

bari abaganga n'ubwo batari barize kuvura. Bitaye ku nkomere

n'abarwayi. Ni nk'aho umutima wo kwita ku bantu bawukomoraga

kuri babyeyi babo. Kwifatanya n'abababaye n'ubugewaneza bwabo

ku bakenye ubufasha byaranze byaranze bashiki bacu intambara yose

1990-1994.

Izi ntwari bashiki bacu ,zaritanze,zitanga ubuzima bwazo mu gufasha

umubare utagira ingano w'abasirikare,zagerageje gukiza ku buryo

bushoboka ubuzima bw'abasirikare.Ariko baje kwisanga mu kababaro

gakomeye ko gusambanywa ku gahato n'abasirikere bakuru. Aba

bakobwa bamwe babaga bafite imyaka 14,bagize ububababre

bushingiye ku gitsina ,babikorewe n'abo bari bashinzwe gufasha. Ba

shebuja babakoresheje mu nyungu zabo kandi bakabategeka

kubuceceka ,ko ngo nibumva barabivuze, bazabica.

Page 132: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

132

Icyatangaje cyane ni uko uwari umuyobozi w'urugamba icyo gihe Maj

Paul Kagame,yasobanuriraga ingabo ko abasirikare bose ari bamwe,

ko abagore bagomba kubahwa.Ariko ni we wa mbere wategekaga ko

bamwoherereza umugore runaka mu cyumba cye akamaramo

amasaha 8 kandi ngo ntihagire umuntu n'umwe wegera aho bari.

Amabwiriza yahabwaga ushinzwe kurinda Kagame ni uko ngo

nihagira ushaka kugira icyo abwira Kagame ahamagara kuri telefoni.

Maj Kagame yamaze iki gihe cyose yishimisha kuri aba bari

n'abategarugori cyane cyane abakoraga akazi k'ubukangura-mbaga.

Ndibuka umunsi umwe ubwo yigeze kurakara cyane amaze kumenya

ko umukobwa yigeze kurarana na we yanararanye Gen Karenzi

Karake. Ibi byaje gutuma atavuga rumwe na Karake Karenzi igihe

kitari gito. Abagangakazi n'abasirikare-kazi basimburanwagaho

n'abayobozi, Gen Kabarebe James yarishimaga cyane iyo habaga hari

umukobwa winjiye mu gisirikare n'uko agatangira kumusambanya.

Benshi muri aba bakobwa nta kazi bagira kandi birukanywe mu

gisirikare kuko ababafataga ku gahato bari mu nzego zo hejuru mu

gisirikare,muri Leta na za minisiteri.

Bashyizwe mu kato kuko nta we uba ashaka kwibuka ibyaha

bishingiye ku gitsina byakorewe aba bakobwa. Abakobwa bajyaga ku

rugamba bagize ibikomere bituruka ku kugambanirwa n'abayobozi

babo ku rugamba kandi barabizeraga.

Uku kugirirwa nabi kw'aba bakobwa kwatangiye igihe tuburiye

abayobozi nyabo ku bw'akaboko ka Maj Kagame washakaga kwikiza

uwo ari we wese utari kwemera ko Kagame ayoboresha igihugu

Page 133: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

133

inkoni y'icyuma. Ibyegera bya Kagame bye bafashe ku ngufu aba

bakobwa ku buryo babahererekanyaga ,ukumva nk'umukobwa yaraye

ku Mulindi aje akoherezwa Mukarange, irindi joro akoherezwa ku

wundi muyobozi.

Ibitangaje rero ni uko baikoraga ku mugaragaro aho mu itumanaho

washoboraga kumva umuyobozi abwira undi mu giswahili

ati:''Nimekusukumiya ya Msada'' bishaka kuvuga ko amwoherereje

ubufasha bukomeye mbese nk'aho yakabaye amwoherereje imbunda

ikomeye.

Aba bakobwa baherekezwaga n'abasirikare bato bajyanywe

kuryamana n'abayobozi b'ingabo. Ibi byafataga amezi n'amezi.Bamwe

muri aba ni abayobozi b'ingabo RDF kuri ubu,bafatwa

nk'intangarugeru mu butumwa bwo kubungabunga umutekano,

nyamara kandi ni bo bahoraga bakora akazi ko kugemura aba

bakobwa kuri ba shebuja. Gen James Kabarebe wafashe abakobwa

nk'ibikoresho bye yahembwe kuba minisitiri w'ingabo. Uyu yahoze

agemura abakobwa kuri ba shebuja none ubu ni umuntu wubashywe.

Umwe mu bagore bakorewe ibi akaba yari muri RPA/RPFyagize

ati:''Abagore bari abo kugwiza umurongo''aha yibutsaga ihungabana

ryo gusambanywa ku gahato bikaba byaranatumye umwuga wabo wa

gisirikare uba impfabusa.Abayobozi ba RPA nka Gen James

Kabarebe,Gen Rutatina bibukwa nk'intangarugero mu gusambanya

ku gahato aba bakobwa bamenye. Bibuka ko igihe babaga

basambanywa ku gahato, babaga banahangayikishijwe n'abarwayi

Page 134: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

134

basize inyuma mu bigo barwariragamo. Umwe muri aba bakobwa

yishinja ko yajyanywe kurarana na Gen Rutatina ,aherekezwa

n'abasirikare ba Rutatina,agarutse asanga inkomere yari ashinzwe

ebyiri muri zo zapfuye. Akanishinja avuaga ko iyo aza kugumana n'izo

nkomere wenda zitari gupfa.

Hari igihe umugore umwe mu bari ku rugamba yatanze ikirego kwa

Maj Kagame,nuko Kagame amusubiza ko bagomba guhagarika

kugenda bararaguza aho babonye, ko kandi nihagira umuyobozi

ubafata ku gahato, bazaza kumubwira. Nuko aramubwira ngo

nibatareka kugenda barara aho babonye azabarasa muri ibyo bibuno

byabo. Aba bategarugori bicujije impamvu bagiye kumutakira ngo ko

n'ubundi yabaga adahari akamara igihe kinini muri Uganada.

Bababajwe na none ni uko abayobozi yohereza kumuserukira

bakoraga kimwe na we. Igihe kimwe Maj Paul Kagame yamereye nabi

umwe ba Komiseri ba RPF kubera ko atwite.

Yari yakunze umwe mu bashinzwe kurinda Kagame, ibi Kagame

ntiyabonye neza nuko umutegeka gusubira muri Uganda. Kuva icyo

gihe uwo mubobwa ntiyongeye kugaragara.Iki cyabaye igihano kuri

we ku yatwise kandi akanga gukomeza kugenda aryamana n'abandi ko

kandi yahisemo uwo wamuteye inda wenyine. Mu ntambara yo

kubohoza u Rwanda habayeho ibitambo byinshi cyane,harimo

abapfuye, guofa byo umuntu yabaga abitegereje kuko ku rugamba

abantu barapfa si igitangaza. Hari kandi n'abandi bishwe na Maj

Kagame kubera ibitekerezo bye byuje ubwicanyi. Nyamara ibi byaha

byo gusambanya ku gahato ntabwo byari mu ngamba zo kubohora

Page 135: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

135

igihugu RPA yari ifite.

Tubabajwe kandi twifatanyije n'abagezweho n'aka kaga ko

kubangamira uburenganzira bwa muntu, byatimye habaho

ihungabana indwara nka HIV.Nk'abasirikare bato twari dukwiye kuba

twaragize icyo dukora kugira ngo turinde izi nzirakarengane bashiki

bacu. Twakagombye kuba twarahagaritse ibi byaha bishingiye ku

gitsina.Twakagombye kuba twarafashe ingamba kugira ngo aba

bakobwa bagire umutekano babujijwe n'ibi bisamntu byabafataga ku

gahato. Yuzakomeza kwibuka no kubaha bashiki bacu baraye

amajoro,bararanye n'amashitani maze mu gitondo ba bashiki bacu

bakazindukira ku mirimo yabo yo kurengera ubuzima bw'abasirikare

nk'aho ntacyabaye Barakomerekejwe ku mubiri no bitekerezo. Aba

banyabwoba ,bakaba bazi gusa gufata ku gahato abakobwa,bakaba

bakomeje gukorera Perezida Paul Kagame ,tuzaruhuka ari bagejejwe

imbere y'amategeko.

3.7 Impamvu Perezida Kagame azagundira ubutegetsi

ubuziraherezo

Nigeze kwandika inkuru mbere ya refendum yo guhindura itegeko-

nshinga mu mwaka w'2015. Perezida Paul Kagame yatangije igikorwa

kubuza abantu kwibaza niba azasaba kwiyamamaza ku nshuro ya

gatatu. Yahaye umukoro abayoboke b'imena batatu ba RPF

kumurebera uko inzibacyuho yazaba isa. Perezida Kagame abinyujije

mu nama rusange ngarukamwaka y'ishyaka (NEC),yahaye Tito

Page 136: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

136

Rutaremara,Joseph Karemera na Antoine Mugesera umukoro wo

kumwigira icyo we yise Impinduka izarangwa no gukomereza ku

bisanzwe nyuma y'umwaka w'2017 ,igihe inshuro agomba

kwiyamamariza kuyobora u Rwanda zizaba zirangiye nk'uko

byateganywaga n'Itegeko-nshinga. Umuntu yakwibaza impamvu

agomba kunyuza ibintu aha hose kandi abanyarwanda twese tuzi ko

Nyakubahwa Paul Kagame atazigera ava ku butegetsi.

● Mu mwaka w'1999 igihe Perezida Paul Kagame yaramaze

kubona ko igihe cye cyari kigeze ngo ahirike Perezida Pasteur

Bizimungu, yashyizeho itsinda ngo ryari rigamije kugenza

ibyaha bifitanye isano na ruswa,maze bikorwa ku muntu

umwe rukumbi ari we Perezida Pasteur Bizimungu. Iri

genzura ngo kwari ukureba niba ikamyo ya Bizimungu yanjiye

mu gihugu idatanze imisoro ya gasutamo ,nk'uko

byagaragajwe.

Iri tsinda ryari rigizwe na Maj Rose Kabuye,Tito Rutaremara

na Joseph karemera.Umuntu yakwibaza impamvu Kagame

akunda gukoresha abantu bakabaye inararibonye kandi bazi

ubwenge buhagije ariko bakamukurikira mu mafuti. Umuntu

yakwibaza impamvu yibagiwe gushyiraRose Kabuye mu

itsinda ryigaga uko azakomeza gutegeka nyuma y'2017 kandi

yaramufashije mu guhirika Perezida Pasteur Bizimungu.

Perezida Paul Kagame akikijwe n'abashonji b'abanyabwoba

baba batazi igikorwa kigomba gukurikiraho.

Page 137: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

137

Ikiba kimushishikaje ni ugutahura uwo ari we wese

utemeranya na we akamwica cyangwa akamwigizayo. Ni yo

mpamvu mubona abantu bagana iyo ubuhungiro nyuma

y'imyaka irenga 20 uRwanda rubohowe. RPF yirinda ibirego

bijyanye n'uko ibangamira ukuri, bityo umutima wo gukunda

igihugu wahambwe na Perezida Kagame nyuma y'aho

aboneye amatara ya Kigali mu mwaka w'1994.

● Mu mwaka w'1995,igihe abanyarwanda benshi bararaga ku

gasozi,abandi barara mu mahema bahabwaga na

LONI,Kagame yakoresheje udufaranga duke tw'imfashanyo

kwubaka inzu. Iyi nzu yayubatse mu kibanza cya Perezida

Habyarimana maze ayubaka ku buryo busa neza n'inyubako

ya Muammar Gadhafi itamenwa n'amasasu. Ibi byose byabaye

ubwo inzu y'umukuru w'igihugu yagombaga kuba i Kanombe

nk'uko uwamubanjirije yari yabigenje ,ariko Kagame yanze

gutura i Kanombe kuko yari yamaze kuzuza inzu itamenwa

n'amasasu mbere y'uko aba Perezida.

Iyi nzu yubatswe kuva mu mwaka w'1996 kugeza mu mwaka

w'2002 ,nuko Kagame yimukiramo nyuma.Umuntu yakwibaza

impamvu yo kubaka inzu yo guturwamo na Perezida igihe uri

Minisitiri w'ingabo na Visi Perezida gusa kandi iyo ukayubaka

ku butaka bwite bw'umuntu.

● Perezida Kagame yigijeyo abanyamuryango b'imena

b'ishyakan'abandi yibwiraga ko bashobora kuba

Page 138: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

138

bakwiyamamariza kuba Perezida igihe yabonaga ko

impinduka yari ikenewe cyari kigeze. Ibi byabaye mu ishyaka

rya RPF ndetse no hanze yaryo,aha twavugamo nka Perezida

Bizimungu Pasteur,umuyobozi mukuru wa RPF Col Alexis

Kanyarengwe, Maj Furuma wari mu ba mbere bashinze

RPF,umunyamabanga mukuru wa RPF Theogene

Rudasingwa,Seth Sendashonga n'abandi... Yagerageje no

kwica uwahoze ari umukuru w'ingabo Gen Kayumba

Nyamwasa. Niba Kagame yari Perezida wemera inziba cyuho

ntaba yarakoze ibyo bikorwa bigayitse byose. Yafunze

abayobozi b'amashyaka atavugarumwe na RPF batagira

ingano anatuma abandi bantu benshi bafata iyo ubungiro.

Niba Kagame koko Kagame yemera imikorere ye ,kuki

akomeza gufunga abantu abandi akabaheza ishyanga?

● Kagame afite ubwoba bw'icyo umuryango mpuzamahanga

utekereza ku bikorwa bye,kandi bikorwa byiganjemo ibyaha

byakorewe inyoko muntu mu bwicanyi bwakorewe mu

gihugu no hanze yacyo nko muri Kongo.Aha muri Kongo

haguye impunzi z'abanyarwanda n'abanyekongo.

Aha turavuga umuperezida watanze amabwiriza yo kwica uwo

yasimbuye,igikorwa cyahitanye abafaransa ndetse na Perezida

w'i Burundi. Mu kiganiro aho abanyamakuru bamubazaga

uruhare rwe mu ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyarimana,

yavuze ko yari ku rugamba aho buri wese yashoboraga gupfa

Page 139: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

139

ko ku bw'ibyo adakwiye gusubiza ibijyanye n'urupfu

rw'abasirikare yari ahanganye na bo.

● Mu nama nkuru y'ishyaka NEC yo kuwa 8 Gashyantare 2013

Perezida yagaragaje amabaruwa agera kuri 200 ,ayo mabaruwa

ngo banyir'ukuyandika bamusabaga kuzongera kwiyamamaza

mu mwaka w'2017. Yasonuye ko amenshi muri aya mabuwa

yamushimiraga kandi ko natongera kwiyamamaza bazava mu

gihugu. Umuntu yibaza impamvu ki atagaragaza amabaruwa

amusaba kurekura ubutegetsi kuko arahari, twese

tumwandikira buri munsi tumusaba kurekura ubutegetsi vuba

na bwangu.Ateye icyugazi abaturage kandi mu kwiheba

kwinshi ntashaka kurekura ubutegetsi. Niba Kagame yari

umuntu ushaka inziba-cyuho,kuki yazana aya mabaruwa? Ku

bwanjye, numva yaratangaga ubutumwa ku banyamuryango

ba RPF kutazagerageza gutekereza undi mukandida.

● Perezida Kagame avuga kuri RPF n'u Rwanda muri rusange

ko rwaba rwarageze kuri byinshi mu myaka mike ishize.mu

by'ukuri aba ashaka kwerekana ko u Rwanda rwavutse nyuma

y'amatora ya 2003. Asa n'uwibagiwe ko u Rwanda rwabayeho

na mbere y'uko avuka. Twakomeje kumva intango

y'iterambere kuva kuri basogokuru igihe cy'ingoma ya cyami

yari ikunzwe na benshi mbere y'uko ababirigi bayangirije. Yes,

ndemera ko hari uruhare yagize ,ariko ntiyarugize wenyine.

Page 140: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

140

Ndetse na bariya yishe bagize uruhare rwabo mu iterambere

ry'igihugu. Si we gusa, nk'uko Tito Rutaremara abivuga,ngo

iyo hataba Kagame ,uRwanda ntirwari kugira icyo urkora ngo

gicemo. U Rwanda rufite abantu benshi bashobora gutuma

rujya mbere ,rukagendera mu nzira ikwiye,nya

rwango,ivangura,akarengane,ruswa no kwihorera.

Ntabwo yashimishijwe n'amagambo ya Tito ubwo yavugaga

ngo abashaka ko Kagama agenda ngo kuko igihe cye

cyarangiye ari abanebwe. Yagize ati:''Turi abantu bazi ibyo

dukora kandi kwiga ikintu icyo ari cyo cyose.Tugomba

umuvuno uzatugeza ku mpinduka ishingiye ku gukomereza

kubiriho ubu''. Aha ndabona nta kintu kirimo cyo kwiga kuko

tuzi ko Kagame ari uwo kurwanywa kugeza avuyeho

hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka.

Amateka y'u Rwanda yaranzwe no kugambanira abayobozi

ndetse bikozwe n'abanyagihugu n'igisirikare. Amateka yo

kugambanira abayobozi yatangiriye kuri Mbonyumutwa waje

gutabururwa na Kagame akamuhamba ahantu

hatazwi.Gerigori Kayibanda wishwe na Habyarimana na we

akicwa na Kagame. Ongeraho Perezida Pasteur Bizimungu

wafunzwe imyaka itagira ingano kugeza na n'ubu akaba

atemerewe gusohoka mu nzu. Uru rutonde umuntu

yakongeraho Kigeli V Ndahindurwa ,wo twese twifuza ko

yataha mu Rwanda umunsi umwe. Kagame yizera abasirikare

Page 141: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

141

be banyuze mu mahugurwa yo kuba ba ofisiye bakora

buhumyi maze bakarasa uwo ari we wese ugerageje kugira

icyo avuga kuri RPF.

● RPF yapfuye cyera cyane ubwo Perezida Paul Kagame

yasimburaga abayobozi bariho icyo gihe. Yangije RPF ku

mpande zose none abayoboke ba RPF bishwe n'ubwoba

utaretse n'igihugu cyose muri rusange. Yimakaje urwango no

kutizerana muri RPF kandi byose akbikora agamije gushyira

imbera ibitekerezo bye bipfuye kubera ko yugarijwe no kuba

yaravukanye indwara ituma adakunda ibijya mbere. Kubera

iyo mpamvu yanatumye igihugu cyose cyugarizwa n'ubwoba

bukabije. Aba bantu batatu Kagame yashyizeho ngo

bamushakire umuvuno w'uko yaziyamamaza cyangwa

ntiyiyamamaze ni abo umuhango kuko Kagame ntaho azajya

kuko ababagabo bose Joseph Karemera, Tito Rutaremara na

Antoine Mugesera ni indangururamajwi za Kagame

bazakomeza kuvuga yego mwidishyi kugeza ingoma yabo

ihirimye.

Byose byarangiye Kagame ashoye amafaranga ye bwite muri

RPF,avanga inyungu ze n'iz'ibigo bya RPF kugira ngo ayobye

abanyamuryango bari bazi ko afite amakompanyi ye bwite ari

mu izina rya RPF. Aha twavuga nka Crystal Ventures ifite

akayabo ka miliyon 500 z'amadolari y'Amerika. Iyi kompanyi

kandi ifite ishami ryubaka amazu n' imihanda, ishami rikora

Page 142: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

142

amatafari,iricunga ibijyanye n'ikoresho byo mu nzu no mu

biro ( nk'intebe n'ibindi...), uruganda rutunganya ibinyobwa

(inyange),tutibagiwe n'imigabane muri MTN. Nta

n'wakwirengagiza Air Rwanda na za bus n'ibindi byinshi...

Prof Nhuti Manasseh , umuyobozi w'inama nkuru ya crystal

ventures avuga ko miliyoni 2,4 z'amadolari zagiye mu

kwamamaza umukandida wa RPF mu matora y'umwaka

w'2010 yavuye mu barwanashyaka ba RPF naho andi angana

n'ayo ava mu i kompanyi Coffers.Manasseh akomeza avuga

ko ngo bo bajemo igihe imisanzu y'abanyamuryango yanze

guhaza. Nshuti ni umuhungu wa Kagme biganye kera mu

ishuri ryisumbuye rya Old Kampala aho bamaze igihe babana

igihe bari bakiri mu buhungiro muri Uganda.

Nshuti Manasseh yakomeje kwiga igihe Kagame we

yahagaritse kwiga ariko aracyamwizera mu bijyanye

n'ubucuruzi.

Aracyari umuntu Kagame yizera ko yamuyobora ubucuruzi

mu izina rya RPF. Manasseh aherautse gutanga ikiganiro

cyuzuye ibinyoma ku bijyanye na ba nyiri crystal ventures

n'uko ikora. Gen Kayumba Nyamwasa nawe yagize icyo

avuga kuri icyo kiganiro cyatanzwe na Nhuti Manasseh ,

n'uko avuga ko cyeretse umusazi ni we wakwemera biriya

Manasseh yavuze. Manasseh yavuze amafaranga ngo basaguye

igihe cy'urugamba!! Icyo gihe Manasseh yari aherereye he

kandi yashoboye kubimenya ate? Icyo gihe nta n'ubwo yari

Page 143: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

143

umunyamuryango wa RPF.

Arasubiramo gusa nka gasuku ibinyoma na byo

bishaje.Kayumba Nyamwasa akomeza avuga ari we wabaye

umuyobozi w'aya ma kompanyi. akavuga na Kagame uwo

atamuvuguruza ku bijyanye n'uko aya makompanyi yashinzwe

n'aho amafaranga yavuye. Manasseh ajye ashimishwa no

gusahura ubundi aceceke.

Manasseh na Musoni bimuye aya mafaranga igihe bari

minisitiri b'imari nk'uko bagiye basimburana. Ikibazo

gikomeye, ubundi minisistri w'imari yimura amafaranga ya

RPF (Tristars) ate? Tristars ni yo yaje kubatizwa Crystal

ventures. Abibwira ko Kagame azarekura ubutegetsi mu

mahoro muri 2017 bari bakwiye guterwa isoni n'iyo

mitekerereze.

Umuntu yareba no ku ngendo agirira mu gihugu hose

umubare munini w'abanyarwanda bakubita bakuzura

bazunguza utudarapo basingiza Perezida Paul Kagame. None

se mwagize ng aba baturage bahora bafite amadarapo mu

ntoki? None mwagize ngo aba baturage bapfa kuza bagahura

badafite uwateguye uku guhura n'inshingano baba bagomba

kuzuza?

Oya! Iyo aba bantu bahurijwe hamwe barafotorwa maze

bikerekwa umuryango mpuzamahanga ko Kagame agikunzwe

n'abaturage bose.

Page 144: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

144

3.8 Mu mwaka w'2017 Kagame azaba umuperezida

w'icyubahiro

Itsinda ryahawe akazi k'icyo RPF yise umukoro wa politiki wo

kugena imigambi ijyanye n'uko Kagame aziyongeza ubuyobozi

ryaserukanye umugambi wo guhindura Itegeko-nshinga ririho ubu no

guhimba umwanya wa Perezida w'icyubahiro. Paul Kagame wabaye

umukuru w'iperereza ry'ingabo za Uganda NRA,hanyuma akaba

General muri RPA/RPF, akaba Visi Perezida abifatanyije no kuba

minisitiri w'ingabo ndetse n'umuyobozi wa RPF, akaba Perezida wa

Repubulika y'U Rwanda azaba Perezida w'icyubahiro kugirango

agume ku butegetsi kugeza mu mwaka w'2037.Igihe azaba avuye ku

butegetsi azaba afite imyaka ijya kwegera 90.

Impungenge n'ibyifuzo bya Kagame bihurirana n'ubwoba

bw'ibishobora kumubaho nyuma ya 2017 maze bikamutera gutangira

ingendo nshya muri RPF yo gushakisha yakongerwa igihe ku

butegetsi. Umwe mu batekinisiye ba Kagame ushinzwe kumukorera

imishinga ariwe Prof Nshuti Manasseh avuga ko poiltiki nyarwanda

igaragarira mu ndorerwamo rukumbi y'ibyahise n'ibiriho none.

Nyamara kandi umuntu ashatse kugendera kuri iyi mvugo,umuntu

yavuga ko ahahise h'u Rwanda hatakaje isura igihe abayobozi b'icyo

gihe batangiye gute kereza ko ari bo bayobozi bonyine bafite

intumbero.

Page 145: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

145

Na none kandi amateka atubwira byose, hera ku ngoma ya cyami,

ugere nyuma y'ingoma ya cyami. Kayibanda yashatse guhindura

Itegeko-shinga . Habyarimana yiyise umubyeyi w'igihugu.

Prof Nhuti Manasseh yishingikiriza ku nkingi eshatu mu gusobanura

ibitekerezo bye. Izo nkingi ni izi zikurikira:Ubukungu ,ubuyobozi

n'imiyoborere, kuramba no gukomereza ku bihari.Nyamara kandi

muri izi nkingi nta n'imwe ishyirwa mu bikorwa cyangwa yifitemo

ukuri mu Rwanda muri iki hihe.Kagame n'abahora bamusingiza

bakoresha izi mvugo zuje kurimanganya kandi bigakorwa ku bwo

gushaka kumvikanisha ubuyobozi bwa Kagame.

Reka turebe ku buryo burambuye uko buri nkingi uyu munyabwenge

ushinzwe kudodera Kagame ibinyoma abisobanura.

Rwanda yahawe inkunga n'inguzanyo nyuma y'intambara kurusha

ibindi bihugu ku mugabane w'Afrika. Nyuma

y'itsembabwoko,inguzanyo zose iguhgu cyari gifitiye umuryango

mpuzamahanga nka IM na Banki y'Isi barazisonewe nk'ikimenyetse

cyo kwifatanya n'abanyarwanda. Aho gukoresha aya mafaranga mu

guteza imishinga imbere no guhashya ubukene,FPR na Kagame

bayakoresheje mu gutera igihugu cy'igituranyi cya Kongo kubera

inyungu za politiki n'iz'ubukungu.

Aya mafaranfa na none yakoreshejwe mu gukurikirana no kwica

abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta haba mu gihugu imbere

cyangwa se hanze y'igihugu.

Page 146: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

146

None uRwaanda rwagiye hanyuma y'uko rwari rumeze mbere

y'itsembabwoko aho rudashobora no gutinyuka gusaba umwenda.

Kagame n'abadozi be badukanye umugambi wo guteza cyamunara u

Rwanda bakoresheje impapuro mpesha-mwenda bigatuma u Rwanda

rujya mu maboko y'aba batanze izi nguzanyo. Ubu se iri ni ryo

terambere? Nta na mba,ubukire buri maboko y'abantu bake bigerera

kwa Kagame, ni ukuvuga Kagame n'umuryango , baramu ba Kagame

n'inshuti ze. Birababaje rero Prof Nshuti Manassehyirengagiza ibi

byose ahubwo akavuga ko bateye imbere mu bukungu ku buryo

butangaje (economic miracle).

Kuyobora n'imiyoborere ,iyo ubajije umuntu uzi u Rwanda

azakubwira ko uRwanda Koreya y'amajyaruguru yo muri

Afrika,igihugu kigendera ku bitekerezo bya RPF gusa. Kagame

yarakataje agera n'aho abasangirangendo be ,abakangurambaga ba

RPF, n'abandi bashinze umuryango wa RPF nta cyo bavuga mu

bijyanye ya politiki muri RPF. Mu mwaka w'2014,twabonye

abanyamuryango b'imena bavanwa mu kazi cyangwa bafungwa na

Kagame muri bo twavuga nka:

Gen Frank Rusagara,wari mu bantu ba mbere bashinze RPF akaba

yari umwe mu bubatse RPF,Col Tom Byabagamba wari ushinzwe

umutekano wa Kagame, Tharcisse Karugarama wahoze ari minisitiri

w'ubutabera akaba yaranasabye Kagame kubahiriza indahiro yo

kubaha Itegeko-nshinga.Bamwirukanye muri Leta bamurega ko

yashatse kubangamira umshinga wa Kagame.

None imiryango y'abayobozi ba RPF ihozwaho ijisho n'ingenza za

Page 147: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

147

Kagame. Madamu Oda Gasinzigwa komiseri muri RPF yareze LT

Col Rose Kabuye,Mary Baine,Ambassaderi Joy Kanyange,Anne

Gahongayire na Immy Kamarade gusiga ubusembwa RPF no

gukwirakwiza ibhuha mu ntego ngo yo gutuma abaturage basuzugura

Leta ya RPF. Aba bategarugori bose utarabaye intwari ku rugamba

rw'amasasu yagize uruhare runini mu kubaka RPF no kuzamura

Kagame kugera aho ari none.

Ku bw'amahirwe make ,bashyizwe ku ruhande kandi Inyenyeri ifite

amakuru yizewe ko badashobora no kujya ku isoko bakurikiwe

n'abashinzwe kubagenza ndetse ku buryo bukaze.Twamenye kandi ko

Kagame yirirw mu ngendo z'urujya n'uruza ajya muri Isiraheli agiye

kwiga uko umuntu yitwara ku mwanya w'icyubahiro .Ukurikije

Itegeko-nshinga rya Isiraheli, Perezida aba ari umuntu w'umuhango

mu bijyanye na politiki hanyuma ubutegetasi nyubahiriza-tegeko

bugahabwa Minisitiri w'Intebe. Perezida wa Isiraheli atorerwa manada

imwe y'imyaka 10 kandi ntiyongere kwiyamamza.

Kagame we mu mushinga we , nk'uko inyenyeri yashoboye kubona

ayo makuru, ateganya kuzaba Perezida w'icyubahiro mu gihe

cy'imyaka 10 kandi yiyongeze iyindi nshuro imwe. Ni ukuvuga ngo

natorerwa kuba Perezida w'icyubahiro mu mwaka w'2017,azahabwa

izindi manda 2 maze ubutegetsi bwe burangire mu mwaka w'2034.

Ku buryo bw'amaybera kandi Minisitiri w'intebe azjya yiyamamariza

manda y'imyaka 6 ashobora kongera kwiyamama indi nshuro. Uyu

mwanya uzafatwa n'undi muntu umeze nka Kagame cyangwa

Page 148: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

148

n'abandi bashyigikiye Kagame nk'uko bimeze none.Abantu basingiza

Kagame na RPF ni bo bazahabwa amahirwe yo gukorana n'umwami

mushya w'u Rwanda mu mwambaro Perezida w'icyubahiro. Ibi ni byo

Prof Nshuti Manasseh na begenzi be bita Kuramba no kubakira ku

byabanje nyuma y'umwaka w'2017.

Ku bw'amahirwe make rero,umushinga wa Kagame uzabiba

kujijinganya, kwigomeka akaduruvayo n'imeneka ry'amaraso mu

Rwanda rwaranzwe no guhora rwiteguye ikibi ndetse n'intambara.

Page 149: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

149

4 Gutakarizwa icyizere,ubugambanyi

n'ubwoba bya Kageme byose mu izina

ry'inyota y'ubutgetsi

4.1 Twarishyuye

Thomas Hardy(2015) yagize ati:'' Iyo ushakira igisubizo mu guhunga

ikibi rimwe na rimwe usanga ikibi cyagutanze imbere ku buryo

utagishoboye kugihuhnga''. Ubwicanyi bwa Kagame bwa kinyamaswa,

yica abasangirangendo be,yica abamukoreye n'abamuyoboye

bwarakomeje bimara igihe kirekire.

Ndibuka mu myaka ishize igihe nasohoraga inyandiko nise

''Inyumay'inyegamo z'umkuru w'igihugu'',hari abandi bari barasohoye

inyandiko zabo bavuga ku mateka y 'ubwicanyi Kagame yakoreye mu

ishyamba. LT Ruyenzi na LT Ruzibiza Imana imuhe iruhuko

ridashira bavuze kuri ubu bwicanyi bwa Kagame. Rimwe na rimwe

aba banditsi bakaba n'abatangabuhamya baratukwaga bakandagazwa.

Nyamara Kagame ntiyigeze ahagarika ubwicanyi ahubwo yakomeje

kwica abakoranye na we yica inzirakarengane z'abenegihugu. Kagame

byaramworoheye cyane iyo yabaga agomba gutawica abasivili

n'abayobozi bo mu nzego rusange. Reka no kwirirwa vuga amazina

kuko Kagame yarabyivugiye ku mugaragaro hari impmvu yo kwica,

nuko aha mabwiriza abamukorera kwica abamurwanya.

Page 150: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

150

Ndibuka mu myaka yashize Kagame yakoraga uko ashoboye ngo

ahishe ubwicanyi bwe kugeza n'ubwo atangaho igitambo ababaga

barakoze ubwo bwicanyi cyangwa baramenye amakuru abwerekeye,

maze na bo bakicwa. Ni na yo mpamvu yashakaga kwica Gen

Ntaganda Bosco akoresheje Col Sultan Makenga.

Ubu Kagame yiyemerera kuba yarishe kandi ko azakomeza kwica

umuntu wese umurwanya. Nta gitangaza kiriho kubona Kagame na

Leta ye bishimira urupfu rwa Col Patrick Karegeya Imana imuhe

iruhuko ridashira. Nyine nk'uko nabivuze haruguru, ntamwanya

uhagije waboneka wo kwandikamo amazina y'abo Kagame yishe kuko

urtonde ni rurerure. Ariko tugomba na none kwibuka ko hari

n'abandi bahigwa ku isi yose.Aha twavuga nk'abo Kagame adasiba

kuburira ababwira igihe kizagera akabica.

Hari inshuti yanjye kandi impa amkuru yizewe yambwiye ko umunsi

Kagame yari yagennyeho kwicwa kwa Gen kayumba Nyamwasa, ngo

hari hateganyijwe iminsi mikuru yo kwishimira ko umugambi we

mubisha wagiye mu bikorwa.Mwibuke kandi ko uyu wishima,

umuhungu we mukuru Ivan Cyomoro yabyawe na Gen Kayumba

Nyamwasa muri batisimu . Yari n'umusangirangendo we bafatanyije

gukorera igihugu.N'ubwo Kagame yagiye agaragaza uburere buke,

hari ibintu bike yashoboye mu buzima bwe.

Kagame akeka ko yishe umuntu,ibint.u byose bifitanye isano n'uwo

muntu bijyanye na we . Musore, kwicwa kwa Col Patrick Karegeya

byagaragaye ko byagize ingaruka kuri Kagame ku buryo atateganyaga.

Kagame yatangiye gutanga amabwiriza yo kwica igihe yari afite

Page 151: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

151

imyaka za 20. Igihe yakoraga mu iperereza rya Museveni,

yashoboraga gutanga amabwiriza yo kwica abakekwaho ibyaha.Ibyo

gusa.

Ibi yabikoraga nta nkurikizi kuko yari umutoni w'akadasohoka wa

Museveni na Gen Fred Rwigema Imana imuhe iruhuko ridashira. Ese

baba barigeze bamenya ko bororaga umwicanyi kabombo? Niba hari

ikintu isi yose yubaha ni umuryango mpuzamahanga ariko wagirango

ntibireba Kagame. Kagame yibwira ko ari hejuru y'iyo

miryangompuzamahanga ko kandi akazi k'iyo miryango ari uguteza

imbere inyungu za Leta Zunze ubumwe z'Amerika.

Kagame atekereza ko igihe cyose abanye neza na Amerika,mu

bugoryi bwinshi akibwira ko nta kibi cyamubaho igihe cyose azaba

ashyira mu bikorwa ibitekerezo bye byuje ubuyobe mu buryo ubwo

ari bwo bwose. Perezida Kagame kandi yishingikiriza ku

itsembabwoko ryo muri 1994, kugira ngo ahangane na buri wese

umurwanya,aha wabariramo n'imiryango iharanira uburenganzira bwa

muntu, imiryango itegamiye kuri Leata n'abayobozi b'amashyaka

amurwanya n'abandi bantu bimirije imbere kuvuganira

rubanda,utibagiwe n'itangazamakuru ryo mu gihugu imbere n'inyuma

yacyo. Igikangisho ahora ashyira ku muryango mpuzamahanga ko

ngo utatabaye ighe itsembabwoko ryabaga byafashije Kagame

kuyobora uko yishakiye kugeza n'aho yica ntihagire umuhagarika.

Perezida paul Kagame areba hafi cyane mu gihe aba agomba

gusobanura ibintu,akavuga ko umuntu wese uzamuye ijwi akavuga

Page 152: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

152

ibitagenda mu Rwanda aba azanye iterabwoba.

Si byo rere kuko ukora ibikorwa by'iterabwoba nta wumndi ni Kgame

n'ingoma ye. Perezida Kagame atega ibisasu abaturages be yarangiza

akabyitirira inzirakarengane azirega iterabwoba. Twebwe rero tuzi uyu

mukino wa Kagame dukunze kwita ikinamico ,turaseka gusa iyo

tubyumvishe. Kuba Kagame yaramaze igihe gito yiga mu ishuri ryo

muri Amerika Fort Leaverworth ahitwa Kansas,yigannye uburyo yica

ikanashyira mu bikorwa iterabwoba.

Hari ikintu kimwe ataramanya:Gutandukanya iterabwoba no kuba

utavuga rumwe na Leta cyangwa ukavuga ibyo Leta irimo ikora nabi.

Muri Amerika kunenga Leta ni igikorwa cy'agaciro kenshi aho kuba

icyaha. Ibi bikaba bihabanye cyane n'imyumvire ya Kagame, kuko

abanenga Leta ye bahita bitwa abanzi b'ighugu. Kunenga Leta ni

inkingi ya mwamba ya demokarasi. Umuntu wese wabigereranya

cyangwa akavuga bihwanye n'iterabwoba ni umuntu wakabaye yibera

mu binyejana ibihumbi n'ibihumbi byashize.

Mu gutera ubwoba umuntu wese ushaka ko uburenganzira bw'ibanze

n'ubw'itegeko-nshinga byubahirizwa,binyuze mu kunenga cyangwa se

ubundi buryo, Kagame aba akoze igikorwa cy'iterabwoba. Muri aka

kanya nandika ibi , Kagame ari mu kato . Asigaranye Uganda na

Kenya nk'ibihugu by'inshuti.

Urwanda rufite imyenda myinshi cyane,hakaba hari n'undi mushinga

baturage bahatiwe kwitabira ngo wo Guha inguzanyo (100 000 Frw)

BNR bakazungukirwa amafaranga make cyene. Urwanda rwafashe

Page 153: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

153

inguzanyo nyinshi kugeza n'aho rugurisha impapuro mpeshamwenda

ku baturage barwo baba basanzwe bikeneye. Kigali irasukuye ariko

Bank Nkuru irimo ubusa kandi ifite imyenda myinshi. Dushimire

Imana ko Umuryango w'ibihugu by'Uburayi uzagira icyo utanga mu

minsi ya vuba. Kuva Kongo itakivogerwa na Kagame n'u Burundi

bukaba bwarifatanyije na Tanzaniya,imigambi y'u Rwanda yo kwagura

isoko yahuye n'ibibazo ku buryo abashoramari babaye bifashe kugira

ngo babanze barebe uko bigenda.

Ya mvugo RPF y'Icyerekezo 2020 yacyuye igihe,ibi byagaragaye mu

mvugo ya Kagame yuje kuganzwa mu nama y'umushyikirano. Ibi rero

biduha imbaraga cyane cyane twe tutahwemye kuburira abantu ku

bijyanye n'ingaruka z'iyi myitwarire ya gishumba yuje kwangiza ibya

rubando no guhiga abitwa banzi bayo ,utibagiwe no gutera inkunga

intambara z'urudaca zo muri Kongo. Vuba aha Kagame yadukanye

izindi ngamba zo kwambura ubwenehihugu abantu batavuga rumwe

na we.

Yanakoreshe ibyegera bye mu gushakisha uburyo bwose yahindura

itegeko akanrikoresha mu gufata umuntu wese uri hanze uvuganira

abanyarwanda. Kagame yibwira ko uburyo bwiza bushoboka ari

ukubangamira abanyarwanda mu kuba bagira ubwenegigihugu bubiri..

Kagame yiyibagiza ko n'abanyamahanga bemerewe kuvuganira uwo

ari we wese kuo abavuganira rubanda ku buryo ubwo ari bwo bwose

nta mupaka bagira.

Ndibuka Kagame mu minsi ya mbere ananirwa kuvugira mu ruhame.

Page 154: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

154

Yari yibuzemo icyizere mu minsi ya mbere. Nk'uko Dr Rudasingwa

Theogene mu kiganiro aherutse kugirira kuri Radio Itahuka, abantu

nka Theogene ,Gen Kayumba Nyamwasa, Patrick

Mazimpaka,Pasteur Bizimungu,Col Patrick Karegeya ( Imana imuhe

iruhuko ridashira) n'abandi bajyaga bamwigisha ibintu n'uburyo

abantu bavugira mu ruhame.Uko ibihe byagiye byicuma,Kagame yaje

kwishakamo imbaraga zishingiye ku gushakira abandi ibirego,no kuba

ari we kamara.Kagame yiyemeje kwica umuntu wese udashaka

gukurikira ingengabitekerezo ye.Ibi byateye abantu benshi

impungenge cyane cyane abamuzi neza.

Ndibuka ko muri imwe mu nyandiko znanje yitwa''Rwnda is ruled by

a mad man''abantu barahagurutse barahagarara bavuga ko mfite

ibibazo byanjye byihariye na Kagame . Nashubije mvuga ko

bitashobokaga kuko Kagame yari mu bushorishori iyo nanjye nkaba

epfo iriya, nari muto myaka ndetse no mu mapeti,sinashoboraga rero

kugirana ikibazo kihariye na Kagame. Ariko nashoboye gutahura ko

akeneye ubufasha mu bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe.None ni bo

ba mbere bampamagara, bagatangazwa n'ukuntu nashoboye

gusobanukirwa vuba na bwangu uyu mugabo. LT Ruzibiza (Imana

imuhe iruhuko ridashira) ,ndamushimira cyane kuba yarafashe iya

mbere igihe gikwiye maze agashyira hanze igisamuntu Kagame.

Abantu ntari buvuge aha kubera impamvu zabo z'umutekano,

n'abandi bose ntashoboye kumenya , ibikorwa byanyu byo guharanira

ineza ya muntu bizahora byibukwa. Nyakwigendera Perezida wa

Amerika JF Kennedy yagize ati:''Ntitukagire tugira imishyikirano

Page 155: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

155

ishingiye ku bwoba ,kandi ntitugatinye kujya mu mishyikirano''Maj

Bayingana (Imana imuhe iruhuko ridashira) yavuze ko Kagame nta

mbaraga z'umubiri afite ,ko anarwaye mu bwonko ,ko atashobora

rero kuyobora abasirikare. Ntimureba ko ibyo yavugaga byari ukuri!

Bayobozi b'urugamba! Twakoze ibyo twari dushoboye ariko

urugendo ruracyari rwose. Ndabakunda mwese!

4.2 Kagame arimunga binyuze mu gufunga abavandimwe

n'abasangirangendo

RPF iracibwamo ibice ndetse ikanashimutwa n'abakomeza gukoma

amashyi. Nimuyeke igende nk'uko byagendekeye MRND. Abayobozi

ba RPF bahozwa kuri polisi basubiza ibyo batazi,bahozwaho

ingenza,bumvirizwa ku ma telefoni. Urwanda rwahindutse nka

gereza,biranagoye ko umuntu yajya no mu yandi mahanga. Ubwoba

bwabaye indwra karande mu Rwanda ku muntu wese yaba yaba

yrakoye cyangwa agikorera Leta.

Tom Byabagamba yagizwe umuyobozi wa Kami ,ahazwi nka gereza

kabuhariwe mu kwica urubozo, Kagame yizera neza ko, uyu

azahagararira iyicarubozo ry'abavandimwe kugira ngo amacakubiri

mu gisirikare yimakazwe. Igihe Kagame yabaga umukuru wa RPA

yaje guhinduka RDF,yatangiye kwica abasangirangendo be cyane

cyane abahinyuraga ubushobozi bwe cyangwa abatangaga ibitekerezo

binyuranye n'ibye. Kagame yazamutse kuva kuri Major kugera kuri

Page 156: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

156

Major Gen nyuma yo kumarira ku icumu abasangira ngendo. Ibi

byose byabaye kuko Kagame yari umutoni kwa Museveni wadufashije

kugera ku munota wa nyuma. Nubwo byari bimeze gutyo, Kagame

yagiriwe nk'umuhuzabikorwa wa RPF/RPA kuko ni we Museveni

yizeraga ko azamwumva kandi akaba yarigeze kuba umuntu wa hafi

wa Gen Fred Rwigema (Imana imuhe iruhuko ridashira).

Kagame ntabwo yari umusirikare wo kurugerero nyiyigeze imenya

ikintu nakimwe ku bibera aho rukomeye. Ibyo ku rugamba byari mu

maboko y'abayobozi b'intwari nka Ndugute Kalisoliso,Sam

Kaka,Kayitare n'abandi. Kagame yavuye ku kuba arangwa n'ubugome

bukabije aba umurwayi ugaragaza ibinyetso byo gushimishwa

n'ububabare bw'abandi n'ubwoba bukabije.

Aho tuvugira aha Kagame arimo kwimunga,bisobanurako arimo

yitera ibikomere cyangwa yiroga. Ibi bishatse gusobanura:

Kugambirira kwiyangiriza umubiri ku buryo butaziguye rimwe na

rimwe nta migambi yo kwiyahura ufite. Impamvu twakoresheje

urugero rwo kwimunga ni uko Kagame amariye ku icumu

abamufashije kugera ku butegetsi, tutibagiwe ibihumbi n'ibihumbi

by'abasangirangendo yamariye ku icumu muri iyi myaka 27

ishize.Reka twibande ku itabwa muri yombi rya Capt David Kabuye

akaba n'umugabo wa LT Col Rose Kabuye tutibagiwe na Gen

Rusagara Frank. Igihe Kabuye yatabwaga muri yombi, hari hashize

iminsi ibiri Rusagara atawe muri yombi ku italiki ya 18 kanama 2014,

Gen Nzabamwita Joseph yavuze hari abandi benshi bagombaga

gukurikiraho ku bwo kunenga Leta. Ni ko byaje kugenda rero.

Page 157: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

157

Nzabamwita nta bisobanuro birambuye yatanze,ariko yavuze ko abo

bombi bazira ko bafite aho bahuriye n'ibyaha bibangamiye

umutekano. Yavuze ko bombi bari mu maboko y'inzego

z'ubugenzacyaha . Yongeyeho ko imiryango y'abakekwaho icya

yamenyeshejwe kandi ko amategeko ajyanye n'ifatwa ryabo arimo

yubahirizwa.

Yavuze iperereza rikomeje akandi ko aba bomba bazitaba inkiko mu

gihe gikwiye. Hari ubwoba buhoraho muri RPF kandi abantu benshi

bahanzwe ijisho ku buryo batazi uzakurikiraho mu gufungwa. Ifatwa

ry'aba banyamuryango bakuru ba RPF bakaba n'abasirikare bakuru

mu ngabo,ryakuruye ibihuha ko ngo aba basirikare bakorana bya hafi

n'abanzi b'uRwanda baba mu bihugu by'amahanga.

4.3 4.3 Perezida Kagame yiyemeje gufunga buri wese ngo

arengere izina rye.

Mu mwaka w'2014,umukuru w'igihugu cy'uRwanda Pauk Kagame

yayoboye y'icyo RPF yita ''Imihigo''maze umuhango wo gusinyira aya

masezerano ko bazesa imihigo ibera mu nzu Inteko Ishinga

amategeko ikoreramo. Ba minisitiri n'aba yobozi b'uturere basinye

amasezerano mashya. Minisitiri w'Intebe yagejeje kuri iyo nama

raporo y'igenzura y'umwaka 2013/2014. maze uturere dutatu twa

mbre duhabwa imidali. Muri uyu muhango Kagame yaburiye abagize

Leta ye kureka kwiba umutungo wa Leta ,amafaranga y'abasoreshwa.

Muri mvugo yuje uburyarya,Kagame yibanze ku bayobozi b'ibanze.

Page 158: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

158

Ko ngo bagomba kwita ku mibereho myiza y'abaturage mu byemezo

bafata. Kagame yagize ati:

''Imihigo ni amasezerano agaragaza umurava hagati y'abayobozi

n'abayoborwa. Abenegihugu bazakomeza bahange amazso ibyo abo

bayobozi bakora ndetse babe banabasaba ibisobanuro.

Nk'umuyobozi ugomba gushyira amagambo mu bikorwa.

Nk'umuyobozi,ufite ishingano zo gukemura imbogamizi zose

abaturage bafite ku buryo bunoze . Tugomba gusigasira umuco wo

kwemera uruhare rwacu. Iterambere twagezeho ntabwo ari urwitwazo

rwo kudamarara.Tugomba kureba imbere maze tugakora

tutikoresheje kugira ngo tugere ku ntego,mbese tukagerageza gutera

intambwe ndende''.

Ibiri amambu,Umukuru w'iguhugu yakagombye kuba yibaza ubwe

impamvu y'ibikorwa by'urukozasoni afatanyamo na James Musoni

n'abandi maze bakanyereza umutungo wa rubanda. Urugero ni

Electrogaz yaje kwitwa EWSA, abayobozi ba RPF bayihombeje

amamiliyoni y'amafaranga y'u Rwanda none barimo barashaka

kongera kuyisubiza izina ryayo. Aka ni akazi k'inzobere za RPF mu

gucura imigambi yo kunyereza umtungo wa rubanda igihe umukuru

w'igihugu arimo kugerageza kwemeza abanyarwanda n'umuryango

mpuzamahanga.

Ni nde uzabazwa umushinga w'amashanyarazi wa Rukarara

wagombaga gutanga MW 9.2, none umushinga ukaba utanga MW 5

gusa. Amafaranga yose yanyerejwe n'intumwa za Kagame . Inteko

Ishingamategeko yaratabaye maze ikurikirana ibabzo by'uwo

Page 159: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

159

mushinga. Aba badepite batewe ubwoba kugeza ubwo bahagaritse

icyo gikorwa. Ndetse bategekwa gusaba imbabazi. Icya cy'aba

badepite ni uko bari bitambitse muri iki gikorwa cya ba mafia ba RPF

, cyagombaga kubageza ku kunyereza za miliyoni z'amafaranga y'u

Rwanda. Kuki umukuru w'igihugu adasaba ibisobanuro aba bayobozi

ba RPF niba koko arwanya ruswa. Igisubizo kiroroshye.

Ni uko ruswa ihagarikiwe na Kagame ubwe . Muri imwe mu nyadiko

zanjye mu kinyamakuru Inyenyeri,hari aho nashyize ahagaragara

uburyo umuyobozi wa RSSB ,Angelique Kantengwa washyizweho

igitutu cyo gutanga amafaranga agenerwa abagiye mu zabukuru, ngo

ayahe umushinga wa RPF witwa”Real Estate Investments” Ibi birasa

n'ibyabaye kuri Bwana Theogene Turatsinze wayoboraga RDB

wategetswe gutanga amamiliyari y'amafaranga maze akaza kwicirwa

muri Mozambiki. Amabandi ya RPF yashoye imali mu nyubako

zidatanga inyungu none amazu yabuze abayabamo kuko

abanyarwanda ni isoko rito cyane kandi ibiciro by'aya mazu biri

hejuru cyane.

Urugero rwa hafi ni uko mu mugi wa Kigali abaturage badashobora

kubona amafaranga yo gukodesha amazu yo gukoreramo mu isoko

ryo mugi rwagati. Amafaranga yubatse aya mazu yavuye muri RSSB.

Ubu se RPF n'umugenzuzi mukuru Bwana Obadiah Biraro bazazana

Kagame n'ibyegera bye gusobanura iby'aya mafaranga. Cyangwa

bazagarura amafaranga banyereje. Ni nde ushyiraho abayobozi ba

EWSA baregwa kunyereza miliyari nazamiliyari z'amafaranga

Page 160: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

160

y'Urwanda. Mu manyakuri rero aya miliyari 20 ahwanye neza n'ayo

inyenyeri yari yatangaje kuba yaribwe n'ibyegera bya Kagame.Aha

ntitubariramo ayo Kagame asahura. Urugero : Indege ebyiri za

Kagame zatwaye amafaranga angahe?

Izi ndege zikodeshwa na Leta inyungu ikaba iya Kagame. Miliyari 30

basoromye mu baturage zitirirwa ''Agaciro'' zagiye he? Haba hari

umuntu nibura umwe wigeze abaza imikoreshereze y'aya mafaranga?

Dukeneye ko abantu bahanirwa ibyaha byabo kandi bikaba nta

vangura. Kuva hejuri ujya hasi . Ntibibe gusa ku bayobozi

b'imidugudu,utugali cyangwa uturere.

Muri ibi bihe Kagame ari ku gitutu cy'abayoboke ba RPF

banayishinze, dutegereje ko abantu benshi bazafungwa,bakandagazwa

bamaze guhimbirwa ibyaha byo kunyereza umutungo. Turibika neza

ko Perezida ubwe yivugiye, igihe yari mu Nteko Ishinga amategeko,

ko ni biba ngombwa azakoresha inyundo kugira ngo yice isazi.

Nyuma y'aho Gen Kayumba Nyamwasa, wahoze ari umukuru

w'ingabo,yararashwe ariko ku bw'ibitangaza ntiyapfa. Ijambo rya

Kagame rijyana n'igikorwa kandi buri gihe haba hari icyo ahanze

amaso. Igihe kirageze ngo Kagame na RPF babwirwe ko bagomba

kwihanganira abo badahuje ibitekerezo bya politiki. Kandi tugomba

kugira ubutwari bwo kubwira Kagame ko tutamwanga ,ko ahubwo

twanga ibikorwa bye.

Page 161: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

161

4.4 Kugambanirwa kwa Inyumba Aloyiziya

Inyumba Aloyiziya wigeze minisitiri w'umuryango no guteza imbere

umutegarugori yaje kurwara bikomeye ajya kwivuriza mu Buholandi

mu mwaka w'2012,amafaranga yaje kumushirana, atekereza gusaba

ubufasha RPF yakoreye ubuzima bwe bwose. Umugore wa Kagame

amaze kumenya ko Inyumba arembye ko kandi yasabye ubufasha

muri RPF,umuryango yakoreye atirebyeho,umugore wa Kagame

yavuze badakwiye guta amafaranga ku muntu utazigera akira.Uyu

mugore se yaje kumenya ate ko Inyumba atazakira? Mary Baine

,umugore wa Col Tom Byabagamba yaje kuganira Ambassaderi

Joseph Mutaboba .

Bavuaga ukuntu Jeannette Kagame yaba afite uruhare mu burwayi

bwa Inyumba Aloyiziya. Niba ibi ari byo, ubwo rero Inyumba

Aloyiziya ntiyazize urupfu rusanzwe nk'uko byavuzwe. Kuki Kagame

na RPF baba barishe Inyumba Aloyiziya? Ibitekerezo bya Kagame

bimubwira ko agomba kwigizayo umuntu wese umuzi neza nka

Inyumba .Inyumba ni umugore witanze mu nyungu z'umuryango

RPF. Ibi byanasubiwemo na Kagame ubwe mu gihe bashyinguraga

Inyumba Aloyiziya. Kagame yagize ati:''Igihe twari tukiri mu

ishyamba ,Inyumba ntiyashoboraga no gukoresha amafaranga

yagenewe mu gihe yabaga yagiye mu ngendo z'akazi hanze y'igihugu.''

Iyi ni yo mico ya Inymba wakunze RPF na RPF ikamukunda mu bihe

Page 162: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

162

by'intambara. Kurwanira ubutegetsi hagati ya Jeannette Kagame na

Kagame ubwe byateye icyuho muri RPF. Urugero: Kubera ko

Inyumba yari afitiye RPF icyubahiro nayo ikamwubaha, Jeannette

yamugiriye ishyari kuko yakekaga ko Inyumba yazaba umuyobozi wa

RPF, bityo akaba umugore wa mbere w'umunyarwandakazi ubaye

Perezida.

Amakuru avuye ahantu hizewe, mbese muri RPF ,ariko uyu muntu

watanze aya makuru yashatse ko izina rye ritamenyekana ,avuga ko

umugore wa Perezida yifuje ko vuba na bwangu Inyumba yahabwa

uburozi, ni uko akoresha imashini ye yo kwica ari yo Gen Jack Nziza.

Ibi rero ntibitangaje ko Umugore wa Perezida yakwanga ko Inyumba

ahabwa ubufasha yari yasabye . Ibi byabaye kubera ko umuryango wa

Kagame wari uzi ibyo ukora.

Inyumba amaze kwimwa ubufasha na RPF, yavuganye na Gen James

Kabarebe nk'umuntu basangiye akabisi n'agahiye,agato n'akanini mu

bihe by'intambara y'ishyamba. Bivugwa ko Kabarebe yamwemereye

ubufasha bw'amafaranga ariko ntiyaje kwubahiriza amasezerano

nyuma y'aho amenyeye ko Umugore wa perezida yateye utwatsi

ubufasha Inyumba yasabaga.

Ni ibintu byumvikana kuko Gen Kabarebe ari umnyeshuri wa

Kagame mu ishuri ryigisha URWANGO. Ntiyashoboraga rero kugira

icyo akorana n'umuntu nyirabuja yihakanye. Ni muri iki gihe Inyumba

Aloyiziya yavuganye na Col Patrick Karegeya maze amusaba

ubufasha. Karegeya yahise amuha ubufasha bw'amafaranga bwihuse.

Page 163: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

163

Nyakwigendera Col Patrick Karegeya wafashije Inyumba igihe

RPF yari imwigaritse

Twamenye ko igihe Nyakwigendera Col Patrick Karegeya yicwaga

anizwe muri Afrika y'Epfo, telefoni ye igendanwa yatwawe n'abishi be

maze ashyikirizwa Kagame. Uyu Mukuru w'igihugu yararakaye cyane

igihe yamenyaga ko Inyumba Aloyiziya yavuganye na Col Patrick

Karegeya, ni bwo yafataga icyemezo cyo kwica cyangwa kwigizayo

abo yitaga ko bafite aho bahuriye na Col Patrick Karegeya. Ni muri

urwo rwego umugabo wa Inyumba ari we Dr Richard Masozera

yirukanwaga ku kazi aho yakora nk'umuyobozi w'ibijyanye n'indege za

gisivili, maze bamusimbuza inkandagira-bitabo Col Silas Udahemuka.

Uko uruhererekane rw'urwango n'amatiku rukomeza ,ni na ko RPF

ikomeza gusenyuka. Igihe Dr David Himbara wahoze ari

umujyanama w a Kagame yitandukanyaga na Kagame , yasize Col

Tom Byabagamba mu mazi abira.Col Tom Byabagamba yabaye

umukuru w'abashinzwe umutekanao wa Kagame imyaka myinshi

ariko ntibyamukijije umujinya wa shebuja.

Bivugwa ko Kagame yari yateguye kuzica Tom binyuze mu

kumwohereza muri Darfur ,ariko kubera ko Tom ari umuntu wirinda

amagambo, abishi ba Kagame babuze aho banyura ngo bamwice.

Mbese urupfu nk'urwa Nyakwigendera Wilson Rutayisire wahoze ari

Page 164: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

164

umuyobozi wa ORINFOR akaza kwicirwa muri Kongo mu mwaka

w'2000 igihe yasabaga Kagame kutarwana n'abagande.Abicanyi

kabuhariwe ba Kagame bavuze ko Wilson Rutayisire yiyahuye.

Col Byabagamba yarokotse kwicwa no kurogwa ariko ntiyashoboraga

kurokoka amapingu ageze mu gihugu.Nyakwigendera Superintendant

Kamarade Rukabu bamurogeye ku kibuga cy'indege cya Entebbe

igihe yavaga muri Darfur mu butumwa bw'akazi mu mwaka w'2012

ngo kuko yari yaranenze ubuyobozi bwa Kagame.

4.5 Kagame yakubiswe inshyi mu maso kabiri

Mu mwaka w'2016, Kagame yavuze ko azica umuntu wese

uzagerageza gutera igihigu cye,yavuze ko bitatwara amasegonda

adafashe cyangwa ngo yice uwashaka kubangamira umutekano

w'igihugu. Muri iyi mvugo yuje iterabwoba , Perezida yavuze

aribwaribwa mu ntoki ngo ku buryo atanategereza ko umwanzi atera

ngo maze amukubite ahababaza.

Nyamara nyuma y'ibyumweru bike,abantu bitwaje ibirwanisho bateye

ikigo cya polisi mu karere ka Rubavu maze batwara ibikoresho

nk'imbunda n'amasasu ,hagwa abantu barenga 19 harimo n'abapolisi.

Kagame yashakiye igisubizo mu gusukayo abasirikare n'abapolisi

amagana n'amagana birara mu baturage barafata ,barafunga maze

bica abasigaye. Abayobozi b'ingabo na polisi mu baturage ,maze

bamara ibyumweru batera ubwoba abasivili.

Page 165: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

165

Umukuru wa polisi Gen Emmanuel Gasana bta Rurayi yamaze iminsi

mu karere avuga ko ashidikanya ko abateye ari abarwanyi ba FDLR.

Yagize ati:''Ndibwira ko tugomba gutegereza ibizava mu

iperereza,ariko uburyo bwakoreshejwe n'aba bacengezi, butandukanye

n'uko ubusanzwe FDLR itegura ibikorwa by'urugamba''. Nyuma

y'iki gitero cyuje ubukana ,Kagame yahamagaje inama idasanzwe. Iyi

nama yitabiriwe ku bwinshi n'abashinzwe ubutasi ndetse n'abakuru

b'ingabo. Yabasabye gusangira amakuru, bakungurana ibitekerezo

ndetse bakanasesengura ku ngingo ikurikira: ''Ni nde wohereje

umwanzi''. Gen James Kabarebe ,ministiri w'ingabo yavuze ko

abateye igihugu bavuye muri FDLR. Perezida Kagame yamuciye mu

ijambo amubaza uko bashoboye kugera ku butaka bww'Urwanada.

Kagame yanakomerejeho ategeka ko bafata abakekwa maze mu kanya

nk'ako guhumbya abantu benshi bari bamaze gufatwa ndetse

n'abayobozi b'ibanze ntibyasize.

Hashize imyaka myinshi, Kagame atera ibindi bihugu akanica nta

mbogamizi , ariko ibintu byabaye muri Rubavu,byaramutunguye

kandi byaragaragaye ko byashobokaga ko umwanzi yafata umugi nka

Rubavu.

Turebe inyuma , maze turebe ukuntu Kagame yanga umuntu

umuvuguruje. Hari mu myaka ya za 1980, igihe Kagame yari yungirije

ukuriye iperereza rya gisirikare rya Uganda,yafunze abasirikare bari

ibyegera bya Capt Kayitare na Gen Rwigema ngo kuko bari

banyweye inzoga. Muri abo basirikare twavugamo nka Col Happy

Page 166: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

166

Ruvusha. Mu masaha make , Capt Kayitare wagombaga kujya mu

karere k'imirwano muri Guru mu majyaruguru ya Uganda kandi

akajyana n'abasirikare Kagame yari yafungiye ko banyoye inzoga

bakanitwara nabi. Capt Kayitare yaiye mu kigo gishinzwe imyitwarire

y'abasirikare (military police Station) ategeka ko bafungurwa.

Yajyanye na bo ku rugamba maze avuga ko Kagame ashinzwe

kwonona .

Kayitare agarutse hamwe n'abasirikare be nyuma y'ibyumweru, Maj

Kagame yari atarava ku izima, maze ajya kwa Kayitare mu rugo

Kamwokya amubwira ko atubahirije amategeko afungura abasirikare

kandi yari azi ko bakoze ibyaha.

Yatangiye gutera Capt Kayitare ubwoba ko ngo yishe amategeko ku

buryo bukabije,ni uko Kayitare amufatiraho imbunda,amubwira ko

nta cyo ashoboboye ,ko ndetse atari akwiye kuba mu gisirikare,maze

amwibutsa ko bari bafite ibntu bikomeye byo kwitabwaho nko kujya

ku rugamba kuruta kubika ingabo mu buroko. Capt Kayitare ahita

amukubita inshyi ebyiri mu maso.Kagame igihe yicaye hasi yasabye

imbabazi muri aya magambo:''Twese turi abanyarwanda ariko turimo

turamaranira mu buhungiro''

Capt Kayitare na Kagame imbere y'umunyamakuru wa

Muhabura

Capt Kayitare yafungiranye Kagame amusigamo ngo azaboreremo.

Abandi ba Ofisiye ni bo bamukuyemo nyuma y'iminsi ibiri. Kayitare

we yari yisubiriye ku rugamba. Icyo gihe Gen Rwigema yatanze

Page 167: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

167

amabwiriza ko Kayitare agomba gufungirwa iwe mu rugo kubera ko

yagize imyatwarire idahwitse agafata nabi umu ofisiye mukuru.

Ikibazo cyaje gukemurwa na Museveni na Gen Rwigema nyuma

y'ibyumweru.

Kayitare we yari azi ko birangiye ariko Kagame we yari azi ko

Kayitare adashobora kumwubaha. Kagame rero yatangire gukora

ubutaruhuka kugira ngo ahitane Kayitare. Iki gikorwa Kagame yaje

kukigeraho aba ahitanye Kayitare binyuze mu nshuti ze. Kayitare yaje

kugira umutekano muke igihe yakoranaga inama na Gen Salim Saleh

ndetse n'umugore wa Gen Rwigema .

Iyi nama yabereye muri Uganda ,ni uko ibyavugiwemo byageze kuri

Kagame abibwiwe n'inshuti ya Kayitare ikabayari iri no muri iyi nama.

Turebye inyuma ku byagiye bibangamira Kagame, aha Kagame yari

akubiswe mu maso bwa gatatu. Ikindi kigeragezo ni igihe yasubizwaga

inyuma bakamukura ku rugamba kubera ko ari umunyabwoba. Ibi

byagaragaye yatumaga abarwanyi bagenzi be batahurwa n'umwanzi

kubera ko yarashe igihe kitaragera.

Kuva Museveni na Gen Rwigema bemeje ko Kagame azahora

inyuma mu birindiro by'ingabo, akahakora akazi k'iperereza kubera ko

atashoboraga kurwana. Iki gitekerezo cyo kuzigama Kagame ntagere

ku rugamba ,cyatumye Kagame ahora agemura ibihuha kwa

Museveni. Yizewe ku bwo kuneka ariko ku rugamba bya he byo

kajya. Yaje kugirwa umuhuzabikorwa wa politiki muri RPF. Perezida

Museveni yakangishije guhagarika ubufasha ngo Kagame natayobora

Page 168: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

168

urugamba. Nibwo yashoboye guteza urujijo no kwemeza abayobozi

b'urugamba rwa RPF ko Kagame yahindutse. Yaje rero kubayobora

igihe yari amaze kubacamo ibice mu nyungu z'amapeti.

Kuva yakubitwa mu maso ku yindi nshuro i Rubavu, Kagame

yatangiye kwambara ikoti ridapfumurwa n'amasasu buri gihe cyose

agiye mu ruhame kuko aba yibwira ko muri abo bantu hashobora

kubamo uwamurasa.Inshuti yanjye yampaye urwenya igira iti:

''Kagame ntazi ko uwashaka kurasa yapima ku mutwe atitaye ku

gituza . Ibyiza ni uko yazajya yambara ya ngofero ikoreshwa

n'abatwara amapikipiki''.

4.6 Ikigega Nyarwanda cy'ubwiteganyirize bw'Abakozi

(RSSB) baragikamije maze Kagame afunga

Kantengwa

Uwahoze ari umuyobozi wa RSSB Kantengwa Angelique yakuwe mu

rugo n'abashinzwe umutekano wa Kagame bamurega kwigabiza

umutungo wa RSSB,gutanga amasoko ku buryo butemewe

n'amategeko,gutanga no kugurisha umutungo wa Leta ku giciro gito

ugereranyije n'uko isoko rihagaze.

Twe twari tuzi ko ibi birego byari ibihimbano kubera amabanga

twamenye ava muri RPF avuga ukuntu umutungo wa RSSB yibwe na

Kagame kugira ngo ayashore mu ngirwa suku muri Kigali no mu

yindi migi.Twigeze kubikoraho ikiganiro kuri Radio itahuka hamwe

Serge Ndayizeye,aho twavuze ukuntu imitungo ya Leta ikoreshwa

Page 169: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

169

nabi. Navuze ko bamwe mu bayobozi ba RSSB bashyirwaho agahato

ngo bahe amafaranga abayobozi ba RPF mu cyo bise gushora imari

mu mushinga w'icyerekezo 2020.

Za mafia za RPF zatwaye amafaranga yose y'abagiye mu zabukuru

aturuka ku bwiteganyirize bwabo kuva ku ngoma ya Kayibanda na

Habyarimana maze ashorwa mu mishinga y'abantu ku giti cyabo. Ibi

byaje bikurikira ibyabaye kuri Theogene Turatsinze wo muri Banki

Nyarwanda y'Iterambere (BRD),ubwo yicirwaga muri Mozambiki

azira ibisa n'ibi. Yishwe bunyamaswa hakoreshejwe umwihariko wa

RPF KANDOYA. NI ukuvuga ko amaboko yari azirikiwe inyuma

mu mugongo igihe basangaga umurambo we ureremba mu nyanja

y'abahinde i Maputo. Turatsinze yarazwiho kumenya amakuru

y'imitungo y'ibikomerezwa bya RPF cyane cyane ajyanye n'inyerezwa

ry'amafaranga avuye muri BRD.

Ibintu bimeze nko gukora mu gisbe cyangwa gushyira umunyu mu

gisebe, Kantengwa ni umugore wa Capt Frank musaza wa LT Col

Rose Kabuye uregwa na RPF guhungabanya umutekano

w'Urwanda. Kantengwa aregwa kuba yarasuye Lt Col Rose Kabuye

igihe umugabo we Capt David Kabuye yari afunzwe aregwa gutunga

imbunda ku buryo bunyuranyije n'amategeko.

Hari umuco muri RPF ko iyo hari umuntu utemerenyije

n'imitekerereze yabo irangwa no kuba yarasuruye, abagize umuryango

we ndetse n'inshuti ze babuzwa kusura no kumuvugisha. Ibi

byavuzwe n'inkingi ya mwamba ya RPF Tito Rutaremara igihe yabaza

Page 170: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

170

Gen Kayumba Nyamwasa niba kuba bataramusuye igihe yapfushaga

nyina ,ntacyo byamubwiye.

Kuba abantu bakomeye muri RPF bafitanye amasano bituma

Kagame yibona nk'aho yishyize akagozi mu ijosi . Mbese ugasanga

yanafunze abashinzwe umutekano we utarerse abajyanama be.

Urugero:Capt RUKI ushinzwe kurinda Perezida Kagame bya hafi na

Maj Karuretwa umujyanama wa Kagame mu bijyanye n'umutekano

ni abavandimwe ba Kantengwa Angelique. Mu muco wa RPF rero

aba bayobozi ntibagomaba gusura cyangwa ngo bavugane na

kantengwa, mbese bazamwihakana. Niba Kantengwa yarakoze icyaha

cyo kwirengiza amategeko agenga itangwa ry'amasoko,gukoresha

umwanya afite,gukoresha nabi umtungo wa Leta, nk'uko ukuriye

ishami rya polisi rishinzwe kugenza ibyaha Chif Superintendent

Theos Badege abivuga,kuki abivuze ubu?

Kuki umuyobozi muri Leta atanga umutungo wa Leta ku buntu? Ese

mugenza-cyaha yaba yarakoze ibisa n'ibi igihe Kagame yari minisitiei

w'ingabo na Visi Perezida,ubwo yakoreshaga amafaranga mu kugura

indege za gisirikare? Mu kubaka urugomero rw'amashanyarazi rwa

Rukarara rwagombaga gutanga MW 9.2,amamiliyoni y'amafaranga

yanyerejwe na Kagame abinyujije muri za mafia ze ari bo James

Musoni n'abandi bayobozi ba RPF.

Nta bugenza-cyaha bwigeze bukorwa kuri iri nyerezwa ry'umutungo

wa Leta. Inteko ishinga amategeko yashatse kubibaza,bayikoreshaho

ibikangisho maze bayitegeka gusaba imbabazi.

Page 171: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

171

Kwishimisha kwa Kagame mu mafaranga y'abaturage mu gihugu gito

kandi gikennye ni nko kwoga mu nyanja udafite wa mwambaro

utuma umuntu atarohama. Abanyarwanda benshi ntibashobora

gukodesha amazu yo guturamo. Aya mazu maremare bita

ngo''Pension Plaza'' nta bashobora kuyakodesha baboneka, none

Urwanda ruri mu bibazo bikomeye abazi iby'ubukungu bita''inyubako

zidafite agaciro,ubukungu butariho''

.Ibi bisa n'umushinga w'abanyamerika w'imiturire. Mu mwaka

w'2008,Leta ya Amerika yashyize miliyari 900 z'amadolari mu

nguzanyo zidasanzwe zizakoreshwa mu kubaka. Asaga ½

yakoreshejwe mu cyo bita Fannie Mae na Freddie Mac. Amerika ifite

uko isuzuma ibikorwa byayo.

Naho se Igihugu kiyobowe n'umuntu umwe ,imishinga ibyara

inyungu ikaba icungwa n'amakompanyi RPF, nka Horizon, Real

contractors, COTRACO; cyangwa amkompanyi RPF yihishe inyuma

y'abakozi b'abanya Aziya. Inyubako izwi mu izina rya ''Convention

center'' yashyize abanyarwanda mu gihombo , ibasiga nta

bwishingizi, isga nta muntu uzigera abona umushahara ukomoka ku

bwiteganyirize bw'abakozi kuko ikigega gishinzwe ubwiteganyirize

bw'abakozi RSSB .

Inyubako yagombaga kubakwa mbere ya 20120,bategereje

imfashanyo zivuye mu bagiraneza rero baraheba. Angelique

Kantengwa yatanze amafaranga ya RSSB ku mabwiriza ya Perezida

Kagame none amaherezo ye abaye gufungwa kubera ibyaha

Page 172: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

172

by'ibihimbano. Nta n'ubwo bitangaje,kuko n'ubundi mu kinyarwanda

baca umugani ngo''Abagabo bararya imbwa zikishyura'' Bishatse

kuvuga ko amafi manini atungwa n'amafi mato. Perezida Kagame

ashobora kuba arimo gutera akageri kanyuma. Mbese arimo

arasamba.

Dore arimo arafunga abanyamuryango ba RPF banayishinze kandi

bose baba bafite aho bahuriye ku buryo bumwe cyangwa ubundi. Aba

banyamuryango bari barahawe imyanya ikomeye maze bagakorab

nk'ikiraro cyo kwiba maze bamwe bagahishira abandi.

4.7 Ingirwa Kigega Agaciro

Agaciro ni ijambo ry'ikinyarwanda risobanuye ko ikintu runaka gifite

akamaro. Mu myumvire ya Kagame umuntu yabisemura nk'aho

uumunyarwanda ari we ako kamaro nyine. Birababaje ko Perezida asa

n'uwataye umurongo maze akagerageza mu mitwe y'abanyagihugu

indangagaciro z'ibihuhwe. Biragaragara ko abanyarwanda bajya mu

bintu n'iyo baba batabyemera kugira ngo barenze umunsi.

Byaragaragaye mu itsembabwoko aho abantu bahatirwaga kwica

inshuti ndetse n'imiryango yabo kugira ngo bo babeho. Ibi

byaviriyemo bamwe guhahamuka kugeza kuri uyu munsi wa none

kuko ubwenge bwabo ntibwumvaga impamvu bakoze batyo.

Agaciro ni igitekerezo cyazanywe na Perezida Kagame n'ibyegera bye

nyuma yo gufungirwa imfashanyo ku bw'ibirego Kagame na Leta ye

Page 173: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

173

baregwaga byo gushyigikira inyeshyamba zayogoje Kongo

y'iburasirazuba. Izi nyeshyamba zahakoze ibikorwa bibangamira

abaturage ba Kongo y'iburasirazuba. Umuryango mpuzamahanga n'isi

yose bakomeje gusaba Kagame guharika imfashanyo yahaga izi

nyeshyamba zari zikomeje kwaica zikanakora ibindi bikorwa

by'ubugizi bwa nabi ku baturanyi bacu bo muri Kongo. Ku giti cyanje

, mbona ko ibi bintu bikabije.

Kubona ibintu nk'ibi bikorwa na Kagame wabaye impunzi muri

Uganda , mu ikambi y'impunzi ya Gahunge igihe yari afite imyaka 5

gusa. Biteye agahinda kubona umuntu ashyira abandi bantu mu bihe

bibi bisa n'ibyo yavukiyemo. Nyuma yuko imfashanyo zihagaritswe,

Kagame yatangiye gukama abaturage ndetse n'abamuri kure. Kubera

ubutegetsi bw'igitugu bwa Kagame ,yakomeje kunengwa

n'abanyarwanda baba mu mahanga nk'Ububiligi,Ubufaransa na

Kanada. Yageze n'aho aca ururimi rw'abakoloni ari rwo igifaransa mu

Rwanda arusimbuza icyongereza. Iki cyemezo cyatangaje

abanyagihigu kuko 80% by'abanyarwanda bavuagaga igifaransa bityo

baba barabayobeje.

Guca ururimi rw'igifaransa byabaye nyuma y'aho Kagame

ahembereye ukutumvikana hagati y'Urwanda n'ubufaransa igihe

Clinton na Bush bari bakimuhundagazaho ubufasha.Abanyarwanda

bari baramaze imyaka baminuza ,biga bakanakora ibintu byose mu

gifaransa basabwe kwiga icyongereza kugira ngo bashobore

kugendana na Kagame hamwe n'icyongereza cye. Amashuri yari

Page 174: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

174

yarubatswe agendeye ku myigishirize ishingiye ku gifaransa

yategetswe kwigisha mu cyongereza. Inzego zose zigize ubuzima

bw'igihugu byazisabye gukorera ku cyongereza cya Kagame.Ubu

tuvuga ,Kagame afitanye ikibazo n'aboyobozi bashya b'abongereza

n'abanyamerika.

Nta we byatangaza rero Kagame aretse icyongereza akikoreshereza

ikigande ,igiswahili cyangwa se mandarin dore ko noneho ubona ko

Ubushinwa bumushishikaje.

Igihe Kagame yari ku ibere ry'abanyaburayi n'Amerika, Kagame

yasuraga abanyarwanda baba muri ibyo bihugu akanabiyemeraho ngo

bazaze bubake igihugu cyabo, ndetse ngo abahe n'akazi. Mu gihe

cyashize yigeze gutuka abanyarwanda bafite ubwenegihugu

bw'Ububiligi ngo ni abanrbwe kandi ngo bameze nk'aho

ntakibatunze. Ibi ntibyababaje gusa abanyarwanda batuye mu

Bubiligi, Ibihugu by'Iburayi byose bicumbikiye abanyarwanda

bamuhunze bakaba batuye muri ibi bihugu baragize iwabo. Kagame

ni na we wirirwa muri Amerika no mu Burayi yinginga izi mpunzi

yatutse ngo bamuhe amafaranga babonye bayabiriye icyuya.

Birazwi neza ko abanyarwanda baba hanze bazamuye ubukungu

bw'Urwanda mu bihe byashize kubera amafaranga bohereza mu

gihugu cyabo buri mwaka. Nta bundi buryo Kagame yakoresha

ijambo agaciro cyangwa kwiyubaha igihe atubaha abaturanyi nka

Kongo. Kagame yari afite ipeti rya Major muri Uganda,ariko yirirwa

avuga ko azagaba ibitero ku bari bamukuriye muri Uganda ,

banatumye aba uwo ari we ubu.,mbese LT Gen Kaguta Museveni.

Page 175: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

175

Ako ni ko gaciro se? Kagame yasuzuguye ndetse yirengagiza imfubyi

n'abapfakazi b'abasangirangendo be. Urugero rwa mbere ni umugore

wa Gen Rwigema ari we Janet Rwigema. Umuntu yakora urutonde

rw'imfubyi n'abapfakazi b'abasirikare bakuru baguye ku rugamba

bakaba bararwaniye iki gihugu Kagame arimo atobanga umunsi wa

none.

Birababaje iyo Kagame avuga agaciro ku munwa gusa, aho guha

agaciro gashoboka imfubyi n'abapfakazi b'aba basirikare.

Umugore wa Rwigema yakomeje gufashwa n'abayobozi b'i Bugande

(Salim Saleh) kugeza ubwo Kagame abujije uyu mugore kuzongera.

4.8 Kagame yihebeye gutwara amamodoka

Kuba umuntu yakwihebera ikintu runaka ni indwara ikomeye ituma

uyirwaye ashaka kuba undi muntu urenze uwo ari we.Byaravuzwe ko

Perezida Kagame yigeze gukora impanuka mu muhanda uva mu

rugwiro ugana iwe mu rugo mu Kiyovu. Iyi mpanuka yabaye Kagame

yitwaye ubwe nk'uko yari asanzwe abigira.Ibi byatumye nsubiza

amaso inyuma igihe nari nkiri umwe mu bantu bari bashinzwe

umutekano n'ingendo. Kagame yari wa muntu ushimishwa no

gutwara imodoka kandi ku buryo buteye agahinda yarimo umushoferi

mubi cyane. Kagame nk'umuntu mukuruVIP yari afite amamodoka

ahenze kandi afite ibya ngombwa byose. Yanashoboraga kurekura

imodoka kandi imodoka yihuta cyane. Igihe nabaga mu bamurinda

Page 176: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

176

rero yabaga akikijwe n'umurwi w'abashoferi babizi neza, nanjye nari

umwe muri bo kandi twabaga twibwira turimo twubaka igihugu.

N'ubwo impanuka zashoboraga kuba ariko twakoraga uko dushoboye

imodoka ye ntigire icyo iba.Ndibuka impanuka nagiriye ku Mulindi

hafi y'i Kanombe ubwo twarimo tuva i Gabiro kwirukana mu

gisirikare intwari z'urugamba kuko yari atakibakeneye mu gisirikare.

Mbere yo guharuka i Kigali,ubwo nari ndimo nganira na Capt Silas

Udahemuka ,ubu ni Koloneli,inyoni yanyuzeho maze imunera ku

mutwe, maze ambwira ko yibwira ko urugendo rwacu rutari burangire

amahoro. Mbese ko ari ikimenyetso cy'umwaku.Igihe nari ndimo

guseka bampamagaye kuri radiyo y'itumanaho ya gisirikare bambwira

ko Perezida arimo asohoka mu cyumba ko tugomba kwitegura

kugenda.

Mu mirimo yo kurinda abantu bakomeye,twagiraga imodoka

ibanziriza izindi ikaba igeze aho mu minota itanu. Iyi modoka niyo

ifungura umuhanda ivuza amahoni, icanye n'amatara kugira ngo

imenyeshe buri wese uri mu muhanda ko agomba gutanga inzira.

Imodoka ya kabiri iba ibanziriza ikanayobora iyo Perezida ari

bugendemo. Imodoka ya nyuma iba irimo abantu bari burwanirire

Perezida ,Kandi aba baba ari abizerwa ko bakwemera no gupfa mu

mwanya Perezida.

Iyi yanyuma ni yo natwaraga,yabaga yemerewe kugonga andi

maodoka ndetse ikaba yarasa icyaba kivuye iburyo cyangwa

ibumoso,cyaba cyabigambiriye cyangwa kitabigambiriye. Ibyo babaga

ari ukgirango umutekano wa Perezida ubungabungwe kuko Perezida

Page 177: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

177

we ntahagarara.Igihe nakoraga mu barinda Perezida,natwaye iyi

modoka igihe kirekire,nakoze impanuka nyinshi ngerageza kugonga

amamodoka atabarika kandi nkabikora mbigambiriye kuko nibwiraga

ko bwari uburyo bwo kurinda Perezida. Habayeho inkomere

zitabarika ndetse n'imfu za rubanda rutanshoboraga kubona

impozamarira ikomoka ku bwishingizi .Ubu bamwe muri twe

twahahamuwe no kuzirikana izi mpanuka ,imfu twakururiye

abanyagihugu bagenzi bacu.

Mfashe uyu mwanya kugira ngo nsabe imbabazi abantu bose bafite

aho bahuriye no gutwara imodoka kwuje akaga nibwira ko ndimo

nkora akazi neza .Impanuka nyinshi zagiye ziterwa n'umuvuduko

ukabije.Urugero ni impanuka nakoreye ku Mulindi. Nyakubahwa

yashakaga kugera i Kigali mu gihe gito cyane. Twatwaye 140Km/h

,iki ni ikuntu cyatera akaga.Ku bw'ibyago ikamyo TATA yari ipakiye

cyane yaturutse imbere yacu inanirwa guhagarara.

Kuko nari ntwaye ya modoka ishinzwe kwitambika ,ikagonga ndetse

ikarasa, nahize nyura ku zindi zari imbere yanjye kugirango ntume

ikamyo igwa inyuma y'umuhanda. Ibi byari byuje akaga kandi biteye

ubwoba ariko nagombaga gukiza ubugingo bwa Perezida.UKo ni ko

twatekerezaga icyo gihe. Ntitwigeze tubona akanya ko gutekereza ku

byo twakoraga ndetse n'ingaruka zabyo.

Nashoboye kurenza ikamyo umuhanda ariko imodoka nari ntwaye

iribirindura inshuro eshatu.cyo gihe ntawahasize ubuzima. Ni bwo

bwa mbere Kagame yagaragaje ko ashimishijwe n'igikorwa cyanjye

Page 178: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

178

kuko yavuye mu modoka yari arimo arambwira ngo ikamyo yari igye

kumugonga iyo ntanyura ku modoka yari imutwaye. Imana yonyine ni

yo izi aho uwo mushoferi w'ikamyo ari uyu munsi.

Hari igihe twarimo yuva i Gisenyi ,Nyakubahwa Paul Kagame niwe

wari witwaye,kandi ku muvuduko ukabije nk'uko asanzwe. Igihe twari

hafi ya Kigali,umwe mu bashoferi bacu yataye umuhanda agwa mu

gishanga hapfa babiri muri twe kandi ako kanya ,aha twavuga

nk'umusore w'imyaka 19 witwaga Pte Mushaija. Ubu ndibaza icyo

umugenerwa -murage we yibaza. Ni ibigaragarira buri wese, nk'uko

buri munyarwanda yibwira , uyu musore yapfuye akorera igihugu.Ibi

byabaye kuri ya modoka nababwiye igenda imbere y'izindi ikaba yari

imbere y'iyo Kagame yari arimo.

Yari itwawe na Cliopa Rutonesha,umusangirangendo wanjye,wari

warigeze no gukora indi mpanuka atwaye umugore wa Kagame. Iyi

mpanuka yabereye kuri Hotel Meridien umusore w'imyaka 23

witwaga Bugingo Davis ahatakariza akaguru,Emmanuel Rutagengwa

akomereka amaguru yombi,Aimable w'imyaka 29 aba ikimuga ubu

agendera mu kagare k'ibimuga.Cliopa yavunitse umugongo ariko aza

gukira.

Umunsi twakoragaho impanuka tuva ku Gisenyi, Kagame yahaye

amatara imodoka y'imbere ayimenyesha ko igomba kongera

umuvuduko. Aba bashoferi batinyaga Kagame cyane kuko iyo

Kagame yanengaga umuvuduko ,ko umushoferi atwara buhoro,

byabaga bizwi ko igikurikiraho ari ugubitwa inshyi. Byari ibibazo rero

kuko Urwanda rufite imisozi (imisozi igihumbi)myishi ,imihanda

Page 179: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

179

yubatswe ku buryo kuri buri kilimetero haba hari ikoni kandi

rigoye.Kagame yabonye modoka yibirindura arikomereza.

Umushoferi yabaye mu bitaro igihe kitari gito,hanyuma aza gufungwa

bamurega gusinzira atwaye imodoka. N'ubwo yaba yarasinziriye

,usibye ko atari ko biri, nta we byatangaza kuko twahoraga twiteguye

amasaha 24 kuri 24 ,iminsi irindwi mu cyumweru.

Kagame yaba asinziriye cyangwa ari maso,twe nta n'umunota

w'ikiruhuko twabonaga.Twakoraga akazi karenzi ibyiyumviro kandi

tugahembwa urusenda. Nyuma y'urupfu rwa Desire Kabila ni bwo

Kagame yabonye ko umusirikare ushonje ateye ikibazo kuko yari

amaze kubona uburyo yishyuye akayabo kugira Kabira yicwe. Aha

yabonye ko undi muntu yatanga amafaranga ku bamurinda na we

umutwe we ugatangwa. Impanuka twakoze hafi ya zose zabaga

ziturutse kuri Kagame.

Mwene Rutagambwa na we wari umushoferi. Ibi bishobora kuba ari

byo byatumye kagame yihebera 'imodoka.Yatangiriye ku mamodoka

twabaga twambuye abaturage mu gihe cy'urugamba ,kugeza igihe

aboneye uburyo kuyobora igihugu akanagera no kigega

cy'amafaranga,agashobora kugura amamodoka yifuje. Yageze n'aho

agura amadege n'ibibunda bikomeye igihugu nk'Urwanda kitakabaye

gikenera. Ariko se uku kwihebera ibintu biva he? Bituruka ku kuntu

abantu bananirwa kugera ku cyo bifuza kandi kibashimishije, kabone

n'iyo baba bakoze uko bashoboye. Iyo ibi babaye. Uwo birba

ntiyigera inyurwa. Ahorana ububabare budashira. Biva na none ku

Page 180: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

180

kuba umuntu yaba afite ikintu runaka maze akakizirikaho ku buryo

byamuviramo ibisazi. Aha twatanga urugero nko kuba umuntu

yakwihebera umugore ,abana cyangwa inshuti.Iyi ni indwara ikabije

utera umuntu ashaka kuba uwo atari. Ishobora na none guturuka ko

umuntu akeka ko yamererwa neza abonye ikintu runaka.

Ni yo mpamvu rero Kagame agenda amahanga yose ashakisha

umwmuha umudari ndetse akanasaba impamyabushobozi z'ikirega

PhD kugira ngo na we yitwe Dogiteri. Mu kurinda abantu bakomeye

VIP twagombaga gukora uko dushoboye Perezida akagira umutekano

mwinshi ushoboka kabone n'iyo haba mu gihe cy'impanuka cyangwa

atezwe umutego. Twakoraga ibi ku kiguzi gishoboka cyose. Ndetse

n'ubuzima bukaba bwahagendera.

Nyuma y'impanuka iheruka yabrerye ku Kimihurura ubwo yari agiye

mu kiganiro n'abanyamakuru,yaravugishijwe maze arega

abanyamerika gushaka guhirika ubutegetsi bwa Josph Kabila mbere

y'uko amatora y'ubushize aba. Ibi birakabije, Perezida urega igihugu

gushaka guhirika ubutegetsi bw'ikindi gihugu.

Ubu se uyu mu Perezida wacu yatekerezaga iki icyo gihe? Kongo

yabaye izingiro rya politiki mu biyaga bigari.Kagame yaramenyekanye

ndetse ikizere kuri we kiratakara. Amahanga yaramumenye imbere

n'inyuma. Perezida wihebeye amamodoka ndetse mu kubigira bibi

cyane aya mamodoka aba adapfumurwa n'amasasu. Nta muntu

n'umwe watunga bene aya mamodoka mu Rwanda kuko aba ahenze

cyane kandi bikaba bihenze kuyitaho. Cyereka Kagame wenyine niwe

uyagenderamo akayakoresha imyaka mike ,akabikwa kugeza ubwo

Page 181: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

181

abonye izindi modoka zigezweho iyo za Burayi. Maze na zo

akazigura. Nguyu Perezida wacu,ngo urwanya ruswa mu gahugu gato

cyane kari muri Afrika. Ahubwo akarega abandi ngo bita ku byo baba

bashinzwe gukora. Perezida Kagame yamunzwe na

ruswa,ubusambo,ukwikunda,imvugo yuje ubugome kandi azakomeza

kumera gutyo.

4.9 Irogwa rya Paul Kagame

Hari nimugoroba wo kuwa gatanu usanzwe and twese twari ku kazi

mu rugo kwa Perezida kandi twibwiraga ko haari umutuzo. Kandi

twari twiteguye kubona Perezida Kagame yambaye imenda ya siporo

ari no mu kibuga cya Tennis cyangwa yinaga muri imwe mu madika

ye ahenze natwe tumwiruka inyuma muri Toyota uyzuye abasirikare.

Rimwe na rimwe mu bihe nk'ibi , amaherezo yabaga kuza gukora

impanuka tugatakarizamo bagenzi bacu kubera Kagame utagira icyo

yitaho mu muvuduko we.

Twahoraga turyamiye amajanja dutegereje ko ari buze kudugeka

gutwara bidasanzwe. Hari ubwo twibwiraga ko ibikorwa bya Kagame

birangwa no kutagira icyizere, bidateguza,kutagira uwo yizera

,ubwoba bukabije no kugira impungenge buri gihe biterwa n'uko ari

umuntu ukomeye mu gihugu.

Byari ibisanzwe kuri twe kuryamira amajanja dukeka ko mu kanya turi

Page 182: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

182

bube tugiye n'ubwo Kagame yaba asinziriye,twe twahoraga

tumutegereje.Uwo basngaga yavanyemo inkweto yahanwaga

n'abayobozi bacu. Nyuma naje kumenya ko n'abayobozi bacu babaga

batazi gahunda za Kagame.

Biaragaragara rero ko na Kagame ubwe nta gitekerezo na mba ku byo

yabaga agomba gukora kubera imterere ye. Twahabwaga ibyo kurya

kukarya dutekereza ko mu munota ari bube aje tukagenda kabona

n'iyo Kagame yaba ntaho ari bujye. Kuri uyu udasanzwe, twakomeje

gutegereza.

Twatereje kuwa gatanu,ku wa gatandatu,ku cyumweru ndetse no ku

wa mbere. Iyi minsi yose yashize tutabonye Kagame ava mu nzu. Aha

natangiye ku ibaza niba nta kibazo gihari. Nta n'ubwo twari

twemerewe kuba twakwinjira mu nzu ngo tubaze niba nta kibazo.

Nahise nibuka ko nigeze kubona Dr Emmanuel Ndahiro yinjira mu

nzu kwa Kagame inshuro nyinshi .

Kandi nibutse ko nta n'undi muntu waje kwa Kagame muri iyo

minsi,habe n'abantu bo mu muryango n'ubwo byabaga gake. Igihe

narimo kwibaza icyaba cyabaye,Capt Willy Rwagasana ubu ni LT Col

yambwiye gutwara abakozi 2 bo mu gikoni mu nzu

yafungirwagamo.Aba bahoze barinda Kagame nkatwe twese kugeza

ubwo baherewe umurimo wo guteka ndetse bari barizewe cyane ku

buryo ari bo bayoboraga abandi bateka. Aba bombi bari

barabigiriyemo amahirwe yo kujya mu mahanga kenshi barara mu

mahotel ahenze nka Kagame.

Page 183: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

183

Ku mutima naribwiraga nti buriya bagiye kkuryozwa ubwo buntu bari

baragiriwe hatitawe no ku kazi bakoze ubutaruhuka kimwe na twe

twese.Ariko ku rundi ruhande nkibwira ko baba bakoresheje

amafaranga nabi. Nyuma Rwagasana yaje kunyongorera ko aba

basirikare bombi bakekwagaho kuroga Kagame wavugwagaho kuba

aruka akanahitwa mu gihe cy'iminsi itatu,ubwo mba menye i Kagame

yari yarabuze. Muri ako kanya naratangaye cyane, ncecekaho

amasegonda 15, hanyuma ndiruhutsa.

Icyo gihe numvise mbuze aho nkwirwa , nuzura uburakari, numva

nagambaniwe mbese numva mpindutse ubusa kubona naranyuze mu

mpanuka nyinshi ngerageza kurengera umuntu none akaba yarozwe

n'abantu twakoranaga. Natangiye gutekereza abayyobozi ba gisirikare

twabuze mu mayobera nk'aya. Ariko nta n'ukuri nari mfite, kuko

kagame yagaragazaga ibimenyetse by'impiswi ariko kubera ubwoba

twese twabaga dusangiye, Dr Emmanuel Ndahiro yahise atangaza ko

Perezida ashobora kuba yarozwe.

Impamvu nyamukuru y'urwikekwe yari uko umwe muri aba bakozi

bo mu gikoni yari murumuna wa Alfred Kalisa (BCDI) umuherwe

wabanje kuba inshuti y'akadasohoka ya Kagame hanyuma bakaza

ktumvikana kubera ibibazo by'amafaranga.

Undi muganga witabajwe,yavuguruje iby'uburozi ariko ba basirikare

bari bamaze gukorerwa iyicarubozo kandi ntibari bakigarutse mu

gikoni kwa Kagame ,batagishoboye kuba bagira akandi kamaro

kabone n'ubwo kwaba ari ukukagirira imiryango yabo. Nabajije Willy

Page 184: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

184

Rwagasana uko ikibazo cy'aba basirikare cyaje gukemurwa,yansubije

ko akazi kacu ari ukurinda umukuru w'igihugu ,ko ibindi bisigaye

bireba abashinzwe iperereza Maj Silas Udahemuka n'abaganga

batanze raporo z'amarozi.

Nibukije Willy ko kuruka no guhitwa atari bishya kuri Kagame.

Namuhaye ingero z'aho nahagaritse imodoka nkajya guhanagura

ibirutsi igihe twari mu nzira twerekeje i Butare. Ariko Willy yambwiye

ko ntazahingutsa ibyo kuruka kwa Kagame akenshi byaterwaga n'igifu

cya Kagame gifite ibisebe. Ibyabaye uyu munsi tugana i Butare

byarampahamuye byanga no gusibangana mu bwenge bwanjye

kubera ibikorwa byuje ubugome Kagame yagaragaje uwo munsi.

Muti byagenze bite?

Igihe twari mu nzira tugana i Butare,Kagame yari yicaye mu modoka

yari imbere y'iyo nari ntwaye, yararutse biba ngombwa duhagarara.

Nafashe agasanduka karimo ibikoresho by'isuku ndiruka njya

guhanagura intebe y'inyuma yari amaze kwanduza. Igihe nari ndimo

guhanagura Kagame yagiye kwihagarika bya nyirarureshwa mu

gashyamba kari aho hafi,agarutse asanga ntararangiza guhanagura.

Aho kugira ngo ategereze imodoka ibanze ivemo uwo

munuko,Kagame yankubise inkokora mu mutwe. Uruguma

narumaranye iminsi ibiri kandi mbabara cyane. Nasubiye mu modoka

nari ntwaye ,muri iyi modoka hari hicayemo Tom Byabagamba akaba

afunzwe ku munsi wa none. Yakubise agatwenge ambaza impamvu

amaso yanjye yatukuye.Namubwiye ko ari uko nariye urusenda

rwinshi mbere y'uko duhaguruka.Maze arambwira ngo keretse niba

Page 185: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

185

inkokora ya Kagame yumvikana nk'urusenda.Ariko nta kindi

yarengejeho kuko yari yabibonye anyujije mu idirishya.

Ibi ni ibintu biteye agahinda,erega nagiye nku bitwa ishuro n

aKagame nyinshi cyane kandi nta mpamvu igaragara . Ntabwo nari

nigeze ntekereza ko yashoboraga kunkubita maze guhanagura aho

yarutse.Nari ntegereje ko aribunshimire kuba kubyankoze ku mutima

nkaza kumuhanagurira, byongeye kandi nkaba nari nitwaje ibikoresho

byo guhanagura umwanda we.Mu bantu bose twari kumwe ni njye

wari watekereje ku buzima bwe butari bumeze neza. Iyo ndebye

inyuma , nyuma y'imyaka myinshi,impamvu z'impiswi ni izi:

Ibimenyetse by'impiswi ni uko igifu cyaba cyangiritse. Uku kwangirika

kw'igifu gushobora guterwa naVirus yitwa ''nonovirus'' cyangwa na

virus yitwa''rotavirus''. Ukwangirika kw'igifu kandi gushobora

guterwa na bagiteri zitwa''campylobacter,clostridium

difficile,escherichia coli,salmonella cyangwa shigella''. Izi bagiteri

kandi zishobora no guhumanya ibiryo.

Kuba Kagame agira umujinya kandi akumva acishijwe bugufi

byamuteraga gukubita ikintu cyose kiri iruhande rwe.Yarangwaga

n'ibimenyetso by'indwara zo mu mutwe nko guhora ahinduka mu

bijyanye no gucya mu maso,kutita ku nguruka z'ibikorwa bye,kubana

n'abandi ku buryo bugoranye cyane,kwambura abandi agaciro, guhora

akeka ko hari umuntu umuhiga.

Page 186: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

186

5 Ibyubahiro,kugira ijambo no kwikunda

by'umuryango wa Perezida Paul Kagame

5.1 Perezida Paul Kagame ahabwa umudari n'ingabo za

Uganda NRA nyuma y'imyaka 26

Muri Mutarama 2012 ,Perezida Paul kagame yari ategerejwe muri

Uganda mu ruzinduko rw'iminsi 4 akanambikwa umudari wo kuba

yaragize uruhare mu ntambara yo mu mwaka w'1981-1986 ubwo

NRA yari mu ishyamba.

Amakuru avuga ko Paul Kagame yatumiwe na mugenzi we Perezida

YK Museveni mu ruzinduko ruheruka ubwo abayobozi b'ingabo za

Uganda banigeze kuyobora Kagame ,bahabwaga iri shimwe. Abo ni

aba bakurikira: Gen Salim Saleh Akandwanaho, Gen Fred Rwigema,

Gen Elly Tumwine,Gen David Tinyefuza n'abandi. Iyi midali yari

yarakomeje gutangwa kuva igihugu cyafatwa muri 1986. Umwaka

ushize Gen Frd Rwigema yahawe umudari w'umuntu warwaniye

ukwibohora .Uyu mudali wabuze uza kuwakira kuko umugore wa

Rwigema wagombaga kwitabira iyo mihangontiyashoboye kujyayo

kubera ko passport ye yafatiriwe n'abambari ba Kagame.

Uyu mudari uteye kwibaza. Kuki nyuma y'imyaka 26 ari bwo Kagame

Page 187: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

187

ari bwo Kagame yibutswe kuba yaragize uruhare?Abantu benshi bo

mu ngabo UPDF bibuka Kagame nk'umuhungu wakoraga akazi

k'iperereza ko kandi icyo gihe muri 1986 yari kapiteni.Kandi

bamwibuka nk'umwicanyi utarigeraga agenza icyaha , ko ahubwo

yatangaga amabwiriza yo kwica ukekwaho icyaha wese wamunyuraga

imbere. Yagendagendaga mu mitwe y'ingabo ava muri umwe ajya mu

wundi agenza bagenzi be.

Uku kwizerwa kwe guturuka ko yigeze gutanga amakuru ko hari

abashakaga guhirika Museveni, ngo Kagame akabimumenyesha

mbere y'uko babikora. Aha uwashyizwe mu majwi ni Sam Magara.

Museveni yizeraga Kagame kurusha uko yizeraga Tinyefuza kuko uyu

Tinyefuza yabarirwaga mu bwoko bw'abahima b'abahinda kimwe na

Sam Magara, igihe Museveni we ari umuhima w'umusita. Brig Matayo

Kyalugonza,mu gitabo cye yise ''UMUSARABA W'INTAMBARA

Y'ISHYAMBA''(the Agony of bush war), yandikamo uko udutsiko

mu ntambara y'ishyamba twavutse n'uko umugaba mukuru w'ingabo

( commander of High Command=CHC) yategetse ko ikibazo

cy'amoko kigomba guhagarara. Igihe ikibazo cy'amoko cyari cyafasha

intera ikabije mu ishyamba, Museveni yagaragaje ko yizeye

abanyarwanda kurusha abagande. Urugero ni Kagame.

Iyi ni yo mpamvu nyakwigendera Maj Gen Fred Rwigema yayoboye

umutwe urinda Perezida igihe kirekire. Ni na yo mpmvu ya migambi

yo guhirika Museveni ,bayize igihe Rwigema atari mu ishyamba

(Kamena -ukuboza1981).. Ariko umukuru w'inyeshyamba yashoboye

Page 188: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

188

kumenya iyo migambi ndetse ayiburizamo.

Abavuye ku rugerero bavuga ko ari Kagame watumye Museveni

amenya ibi. Abayobozi b'urugamba rw'ishyamba ,ubu ni ba Gen,

bibuka ukuntu Kagame yakoreye iyicarubozo umurwanyi mugenzi

we witwaga Jack Mucunguzi kugira ngo amugerekeho urupfu

rw'umusirikare Hanningto Mugabi.Brig Pecos Kutesa asobanura ko

urupfu rwa Mugabi rwatewe n'impanuka ya pistole yirashe ariko Col

Kiiza Besigye wamenye uko urupfu rwa Mugabi rwagenze ntiyigeze

abazwa. Mucunguzi bivugwa ko yishwe kugira ngo baburizemo

umugambi wo guirika Museveni wari wateguwe na Sam Magara.

Bivugwa ko Mucunguzi yari azi iby'uyu mugambi. Bivugwa ko Sam

Magara yashakaga gusenya NRA maze agashinga undi mutwe

w'abarwanyi wagombaga kuba ufite ibirindiro mu misozi ya

Rwenzori. Ngo iryo tsinda rya Rwenzori ryari rifite aho rihuriye

n'agatsiko k'abantu bane (Gang of four) ari bo: Prof Edward

Rugumayo,Prof Dan Nabudere,Prof Yash Tandon na nyakwigendera

Omwony ojwok wakoreraga mu bice bya Nyabushozi. Iyi migambi yo

gusenya NRA yari yacuzwe na Mucunguzi,Sam Magara na Mugabi.

Hannington Mugabi bivugwa ko atari atuje kubera uyu mugambi

nyuma y'uko uwari wateguye umugambi yari yiciwe muri Kampala ku

buryo budasobanutse. Binavugwa ko Mucunguzi yishe Mugabi kugira

ngo azimanganye ibimenyetso..

Twabwiwe ko Kagame yajombaguye ibyuma Mucunguzi ,amukanda

ubugabo ndetse amutwikisha isegereti kugira ngo yemere ko ari we

wishe Mugabi. Museveni yahaye akazi Kagame ,we n'aabndi

Page 189: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

189

basirikare,ko kugenzura ubuziranenge bw'abandi barwanyi bashakaga

kwifatanya na NRA. Aba basirikare bari bagize undi mutwe

w'inyeshyamba wari uyobowe na Maj Roland Kazoora Mutale.

Kagame na bagenzi be basanze uyu mutwe nta cyo utwaye ni bwo

Mutale n'abarwanyi be binjijwe muri NRA.Nk'uko bigaragazwa mu

gitabo LT Col Pecos Kutesa,yise:''Uganda Resolution .How Isaw it''

umuntu acishirije bishatse kuvuga ngo: '' Ibisubizo bya Uganda:Uko

nabibonye''Asobanura ko hari igihe Kagame yarashe amasasu

y'urufaya kandi bari bahawe amabwirizayo gutega igico umwanzi wari

wabateye.

Muri iki gitabo ,habonekamo ko Kagame yari yagize ubwoba

akanatengurwa maze agasaba abamuyoboye ko yasigara mu bindiro

by'ingabo inyuma aho yagombaga gukomeza akazi k'iperereza.

Nguwo umugabo waharaniye kwibohora ,akaba azanabyambarira

umudari 22/1/2012.Perezida PaulKagame ufite inomero ya gisirikare

RO161 yize ubutasi mur Tanzaniya none ni Perezida w'Urwanda.

Yigeze no kuba ashinzwe kuburizamo ibikorwa by'ubutasi(counter-

inteligence) muri NRA ya Yoweri Museveni.

Abasirikare benshi barwanye intambara ya Luwero bemeza ko

Kagame atigeze aba icyamamare muri NRA ko ahubwo yari intasi

y'umwuga.Uruhare rwe mu gukusanya amakuru no kuyasesengura

byatumye Museveni asubirana ubushobozi bwo kugenzura ingabo

zari zitangiye kwigaragambya.Sam Magara (Imana imuhe iruhuko

ridashira) yavuzweho gushaka guhirika Museveni mu minsi ya mbere

Page 190: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

190

y'urugamba. Mu mirimo ye , Kagame yatanze amakuru ku buryo

butaziguye kuri Museveni wari umugaba mukuru w'ingabo. Yari mu

nyeshyamba 27 zatangije urugamba maze zitera ikgo cy'ahitwa

Kabamba ku italiki 6/2/1981,ariko se ko iyi numero RO161igaragaza

ko hari abandi basisikare 134 biyongera kuri bariya 27 kandi bose

bateranye bakaba baza imbere ya Kagame.

Kagame wakoze amahugurwa y'iby'ubutasi muri Tanzaniya ,yaje kuba

umuyobozi w'inyeshyamba,akaba n'umwizerwa wa Museveni. Yari

afite umwihariko mu kurwanya ibikorwa by'ubutasi. Yanekaga

bagenzi be ,ngo bashoboraga basuzugura urugamba cyangwa

bagasuzugura abayobozi barwo. Ibikorwa by'ubugambanyi

byagaragaye muri NRA igitangira ku buryo abayobozi b'urugamba

bahisemo gukoresha bamwe mu barwanyi kugenza abandi. Akazi ka

Kagame kajemo icyuho mu ntangiriro ubwo imbunda yakorewe muri

Yugoslaviya izwi ku izina rya RPG yaburaga kandi ariyo bari biteguye

gukoresha basenya ububiko bw'imbunda mu kigo cya Kabamba.

Abantu 33 na Kagame arimo ni bo bari mu nama yabereye kwa

Matayo Rukikayire taliki ya 3/2/1981 maze bajya imigambi y'igitero

cya mbere. Aba bantu nibo bari bazi iby'iyi mbunda yagombaga

kubafasha kugera ku bubiko bw'imbunda mu kigo cya Kabamba

maze bakabina imbunda nyinshi. Izi nyeshyamba zari zifite imbunda

27 gusa ariko bari bakenye nyinshi kurushaho. Iyi mbunda ku buryo

bw'amayobera yarabuze umunsi umwe mbere y'uko batera ikgo cya

Kabamba taliki ya 6 Gashyantare 1981.

N'ubwo byari biemeze gutyo ariko ,imigambi yo kurwana yarkomeje

Page 191: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

191

n'ubwo umugambi wo gupfumura ububiko bw'imbunda wari

waburijwemo.Barakomeje babohoza igihugu nyuma y'imyaka 4. iki ni

gihe cyo kuzura umubano w'aba bayobozi bombi, bakiyibagiza akaga

babayemo, nyuma yo kugundira ubutegetsi,kumena amaraso, nyuma

y'uko ibihugu byombi birwaniye Kisangani.

Ubucuti bwabo bumaze igihe bwarakonje utibangiwe n'inshuro

zitabarika hagiye hacurwa imigambi yo kwicana. Byatangiwe

n'umugore wa Kagame bimaze kuboneka ko abasirisikare barimo

bahunga igihugu. Amakuru avuga ko abasirikare barenga 800 bahunze

igihugu mu mezi 6 ashize.Ibi byatumye Kagame abura amahoro

kuko bose bajyanye imbunda.Perezida Kagame yibwira ko

kwiyegereza Museveni bwaba uburyo bwiza bwo kubangamira

uwashaka kumurwanya.

5.2 Kagame watsindwaga mu mashuri asigaye atanga

ibiganiro muri Kaminuza ya Oxford

Ku italiki ya 18 gicurasi 2013 Nyakubahwa Perezida Paul Kagame

yashyikirije ikiganiro ku bibazo by'akarere ndetse n'isi nk'uko

bigaragara ku rubuga rwa murandasi rwa Kaminuza ya Oxford.

Kagame yavuze ku bintu nk'iterambere rya Afrika, ubuyobozi ndetse

n'ubushobozi mu ikoranamuhanga nk'inkingi yatuma Afrika

ihinduaka mu birebana n'umuryango nyafrika ndetse n'ubukungu

bwayo. Abanyarwanda bazi Perezida Paul Kagame nk'umunyagitugu

Page 192: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

192

wananiwe kwihanganira abatavuga rumwe nawe muri politiki

akanagira umubare munini w'abayobozi b'amashyaka ufunze kubera

kutavuga rumwe n'ubutegetsi bwe. Abantu bose yabafunze umunwa ,

nta n'umwe wemerewe kuvuga ibijyanye na politiki keretse RPF

cyangwa abiyemeje kuyisingiza. Biteye isoni iyo mbonye abantu b'i

Burayi na Amerika bavuga ku iterambere ry'Urwanda.

Yego, hari aho iterambere ryagaragarira nko kubaka imihande , amazu

muri Kigali. Iterambere ryashowemo imari na Amerika n'abandi ariko

80% by'abaturage bari mu bukene. Kagame ashyira miliyoni

z'amadolari mu mufuka we buri mwaka ,igihe abaturage badashobora

kurya 3 ku munsi.

Ubukungu bw'igihugu buri mu biganza bya Kagame n'abandi bantu

bake muri Leta ye. Ibi ni rusange mu bihugu byinshi bya Afrika

umwihariko w'Urwanda ni uko bashoboye kugaragaza ko Kigali ari

ahantu hakorerwa ubucuruzi . Ibi byatumye yinginga aniyegereza

abantu bakomakomeye kugira ngo bagende bamuvuga neza ku isi

yose. Aha umuntu yatanga urugero ku wahoze ari minisitiri w'intebe

w'Ubwongereza Tony Blair wakoreye Kagame kurusha uko akorera

igihugu cye.

Kagame yibwira ko icya ngombwa ari ukwita ku mahanga kurusha

uko yakwita ku baturage be kuko azi ko bemera icyo avuze mu

bunyagitugu bwe.Rimwe na rimwe ntangazwa n'uburyo Kagame

ahobora kwifatira aba banyaburayi mu gihe kingana gutya bakaba

batarashobora kubona ukuri. Aha mpita mbona ko baba batitaye ku

banyarwanda. Niba umuyobozi wabo nta cyo yitayeho, nk'uko benshi

Page 193: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

193

mu bayobozi b'ibi bihugu baba bitaye ku mishinga ibateza imbere,

bakwirwanyeho ubwabo.

Ibi Kagame yigeze kubikomozaho igihe yavugaga ko kugaba ibitero

kuri Kongo ibihugu by'ibihangange bifitemo akaboko. Nyuma y'uko

umuryango wa Perezida Kagame uviriye mu gihugu ukaka

ubuhungiro muri Uganda batujwe mu nkambi y'impunzi ya

Nshungerezi muri 1962. Imyaka ya Kagame mu mashuri abanza

yayimaze yigana n'abandi bana b'impunzi z'abanyarwanda.Babaga

bigira mu mashuri hafi y'inkambi z'impunzi. Bigaga

icyongereza,imibare,amateka ubumenyi bw'isi,uburere-

mboneragihugu n'ubumenyi bw'imibanire y'abantu.Kagame yatangiye

kwinjira mu muco w'abagande.

Ku myaka 9 ,Kagame yagiye kwigira ku ishuri ryariryubashywe rya

Rwengoro ryari ku bilometero 16 uvuye mu nkambi. Nyuma yaje

kujya kwiga mu ishuri ryisumbuye rya Ntare . Urupfu rwa se wa

Kagame mu myaka ya za 1970 no kugenda kwa Fred Rwigema inshuti

ye, byatumye Kagame asubira inyuma mu myigire maze atangira

ingeso yo kurwana na buri wese ushatse gusuzugura

abanyarwanda.Buri mwanya uwo ari wo wose yashoboraga

kugaragaza ibimenyetso by'ubwoba bwinshi bikaba byamugiaho

ingaruka ku buryo bubi cyangwa bwiza.Yaje kwirukanwa kuri Ntare

arangiriza amashuri ye mu ishuri ryisumbuye rya Old Kampala ,ariko

yarangije afite amanota make. Yamaze igihe kinini mu rujya n'uruza

rwa Kampala -Nairobi akora akazi ko kuvunja amafaranga.Yavunjaga

Page 194: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

194

amashilingi ya Uganda mu mashilingya Kenya cyangwa amadolari.

Ibi bikaba biri mu byatumye agira amanota make.Ibyo byose

yabikoranaga na Nshuti Manasseh.Amaze kurangiza amashuri

yisumbuye Kagame yasuye Urwanda ishuro ebyiri, muri 1977 no muri

1978. Yacumbitse mu miryango y'abana bigana,aho agereye i Kigali

yabonanye na bamwe bo mu umuryango we.

Yahabaye yihishe kuko yakekaga ko yafatwa kubera kugira icyo

apfana n'abatutsi bahunze igihugu.Ku nshuro ye ya kabiri yinjiye mu

Rwanda anyuze muri Zaire kugira ngo yirinde icyatuma bamukeka.

Muri 1980 Kagame yasuye Rwigema wari mu basirikare bari

barafashe Uganda ari na bo baje kujya mu ishyamba kubohora

Uganda. Nk'umunt u wakoraga mu iperereza kandi akaba yari yizewe

na Museveni ndetse na Fred Rwigema, Kagame yoherejwe ku

mahugurwa y'iperereza inshuro nyinshi ahantu hatandukanye nka

Cuba,Libiya na Amerika. Cyereka aho urugamba rukomeye ni ho

atoherejwe.

Igihe Urwanda rwafatwaga muri 1994,Kagame yiyandikishije mu

ishuri ryo mu Budage aho yagombaga kwiga ku buryo bwa kure,maze

ngo akiga gucunga umutungo.Ndibuka ko najyaga njya kuza

umuyobozi wa Bank Nkuru Dr Rutayisire ngo aze kumufasha mu

myigire maze nkasubiza Dr Rutayisire iwe mu gitondo.Ndibuka

umunsi twajyaga mu mihango yo gutanga impamyabushobozi muri

Kaminuza i Butare maze umunyeshuri umwe abaza Kagame

amashuri afite. Icyo gihe Kagame yari akiri minisitiri w'ingabo akaba

na Visi- Perezida. Kagamye yarebye nabi ariko agerageza

Page 195: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

195

kubyitwaramo neza maze yemerera uwo munyeshuri ko ahawe

umwaka umwe kugira ngo amenye amashuri ya Kagame. Kagame

yagize urugendo rurerure muri buri nzira yacaga,none ngo yabonye

icyo abwira abantu muri Kaminuza ya Oxford. Biratangaje. Igihe nari

nkiri mu bantu bamuba hafi ,najyaga ntangazwa n'inama yatangaga

,izi nama zagiye zituma abaminisitiri begura kuko batashoboraga

kwihanganira guhubuka bivanze no kutamenya bya Kagame.

Ndibuka na none inama umwubatsi wabiminujemo igihe yaramaze

kumubaza uko ubundi bikorwa. Yashoboraga no kujya mu bitaro

akabwira umuganga uko ubundi kuvura bikwiye kugenda. Ndanibuka

avuga ngo bahindure izina ry'icymba abantu babagirwagamo,ngo

kuko kuvuga inzu y'imbagwa bivugitse nabi.We yumvaga ko ari aho

babagira amatungo. Nyuma y'iki gihe Kagame yamaze na we yiyigisha

,ageze igihe cyo kubona icyo abwira abanyaburayi n'abanyamerika

nk'abandi banyagitugu bose bo muri Afrika mu bihe byahise.

Aho Kagame atandukaniye n'abandi banyagitugu ni uko we

atihangana, yiyemeje kumena amaraso, afunga abantu uko

yishakiye,araroga kandi agashobora kwemeza abanyaburayi afashijwe

n'abacancuro be ,bagenda bamuvuga neza ngo ni umuntu wize

iby'ububanyi n'amahanga.Icyo umuntu ushyira mu gaciro yakwibaza

ni iki: Ni gute abantu bakora ikosa ryo kuyoborwa n'umuntu nk'uyu?

Ni iki gitera Perezida Paul Kagame kwitwara gutya?Ubushakashatsi

bwa Heinz Kohut (1968) bugaragaza ko ibimenyetso by'indwara yo

kwikunda ivanze n'ubugome bihura neza n'imyitwarire ya Perezida

Page 196: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

196

Paul Kagame.

Ibi bimenyetso nk'uko bisobanurwa na DSM-IV-TR ni ibi bikurikira:

● Iyo uyirwaye bamunenze,ararakara,agakorwa n'ikimwaro

ndetse akumva acishijwe bugufi cyane,

● Uyirwaye arangwa no kurira ku bandi kugira ngo agere ku

ntego ye,

● Uyirwaye aarakabya iyo yumvikanisha ukuntu afite

akamaro,ko yageye ku bihambaye mbese ko afite impano

idasanzwe,

● Atekereza kuba yagera no kubidashoboka haba

ubwiza,gukomera,ibwenge no birebana n'ibishimisha umubiri,

● Urwaye iyi ndwara akenera ko bahora ari we witaweho

wenyine, ubufasha bwose akaba ari we buhabwa. Aha

twavuga nka:

- Kugira ishyari ku buryo bubangutse

- Kumva nta rukundo afitiye abandi akanabura icyatuma yumva uko

abandi bamerewe

- Kumva yarihebeye ubugingo bwe we wenyine

- Gukurikirana imigambi ye yonyine

- Kugira ibibazo mu kubungabunga imibanire n'abandi

- Kubabazwa n'akantu gato ndetse abantu bakumukuraho amaboko

Page 197: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

197

- Gufata ingamba bigoye gushyira mu bikorwa

- Kugaragara nk'umuntu utashobora kubabazwa n'ikintu icyo ari cyo

cyose.

Ikiyongera kuri ibi bimenyetso, ni uko uyirwaye agaragaza gushaka

kuba hejuru y'abandi,akagira imvugo ikarishye maze akanashaka

gutegeka.Iyi ndwara kandi igaragara ku bantu biyemera,bakumva ko

nta kintu batashobora. Abantu barwaye iyi ndwara bumva bafite

agaciro karenze ako bakwiye kuba bafite mbese bakumva barenze

abandi bantu. Nyamara kandi uku kuntu yumva yihagiye bituma aba

yugarijwe n'ibyonnyi nta nashobore kwitwara ne za igihe bamunenze.

Uku kumva yihagije ariko bikaba ari ibya nyirarureshwa bituma

asuzugura abandi kugira ngo abemeze ko afite agaciro gahambaye.

Perezida Kagame yashakanye na Nyiramongi Jeannette, Imana ibaha

abana bane Iva Cyomoro,Ange Kagame Ian Kagame na Brian

Kagame. Aba bana kimwe na se ubabyara bahuye n'ibabazo mu

myigire kuburyo kugeza ubu nta numwe wari washobora kurangiza

icyiro cya kabiri cya Kaminuza.Umwe muri bo Ivan arimo

gukorerwaho iperereza ko yashatse kwiyitirira imirimo yakozwe

n'abandi,bimuviramo guhagarika kwiga mu ishuri rya gisirikare.

Kagame yamuhatiye kwiga muri Kaminuza ya Havard ariko

umuhungu yivanye yo ntiyasubirayo.

Page 198: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

198

5.3 Uwahoze ari umubyeyi mwiza asigaye ari umwicanyi

Jeannette Nyiramongi wahoze abonwa nk'urugero rw'abana

yahindutse umwicanyi nk'umugabo we.Yashishikarije umuhanzi

Mihigo Kizito kugaruka mu Rwanda maze akubaka igihugu cye mu

mugambi wo kumuta muri yombi,amukorera iyicarubozo mu nzu

zitazwi hanyuma akamurega iterabwoba.

Yakoze ibi byose kubera ko yaririmbye indirimbo yo kunga no kuvura

imitima y'abanyarwanda. Mu myaka ya za 1990 ubwo namenyaga

Jeannette ,ari we mugore wa Perezida Kagame,nibwiraga ko ari

urugero mu babyeyi no kubana b'Urwanda. Akenshi yabonekaga

nk'umuntu utwitayeho akanatubaza uko tumerewe. Ndibuka umunsi

umwe mu mwaka w'1997, yarambajije niba mfite umukobwa

w'inshuti.Byari n'ibintu bishekeje kuba kuri iyo myaka nta nshuti

y'umukobwa nari mfite.Kubera impmvu runaka wabonaga yibandaga

kugusabana, kwidagadura n'ibindi mu kiganiro cye.

Yaje guhindura akajya atubaza ibibazo bitoroshye. Nabonaga ari

umwere ku buryo ubwo ari bwo bwose. Igihe yigaga muri

KIST,twajyaga tumutwara ku ishuri kandi muri ibi bihe yari amerewe

nabi n'umugabo we , wamutukaga akanamufata nabi ku bundi buryo.

Ibi byaterwaga n'uko Kagame yari afite umuntu babanye nez ntari

buvuge aha.Jeannette twamwitana mama ariko yaje guhindukamo

Page 199: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

199

ikindi kintu. Rimwe na rimwe twamugiriraga impuhwe,kuko hari

ubwo yatubwiraga kumutwara kwa nyina iyo yabonaga Kagame

atashye areba nabi cyangwa se iyo Kagame yabaga amaze

kumukubita.Hari n'igihe yadusabaga mutwara Kayumba Nyamwasa

kubera ubucuti yari afitanya na Rosette umugore wa Gen

Kayumba.Jeannette kuba umugore mu rugo n'ubwo yabaga afashwe

nabi n'umugabo we kugeza mu mwaka w'2002 ubwo Kagame yari

atangiye gushwana n'inkoramutima ze. Muri iyi minsi,Kagame yari

yaragambaniye abantu benshi ku buryo nta muntu wari ukimwumva

keretse abo yabaga afatanyije na bo kumena amaraso nka Gen Nziz

n'abandi bakoreshwa akazi ko kwica.

Iki gihe Nyiramongi yatangiye gukora imishinga ndetse nogushimuta

imishinga y'abandi.Aha yari atangiye kubona ko yakora ikintu runaka

na we. Aha yatangiye gukora ubutaruhuka kugira ngo Kayumba na

Kagame bashwane ku buryo bweruye n'uko nawe abonereho

kwiharira ishuri yari afatanyije na Rosette Kayumba. Yabaye inshuti

na Gen Nziza uzwiho kuba ukuboko kw'iburyo kwa Kagame. Uyu

Jack Nziza azwiho gufata no kwica uketsweho kudashyigikira

ubutegetse buriho.

Kuva icyo gihe Jeannette yatangiye kwijandika mu migambi

y'ubwicanyi maze abantu batabarika baricwa hakoreshejwe agatsiko

k'iperereza yra Kagame. Uyu mugore yanagaragaye mi bikorwa byo

gufasha abarokotse itsembabwoko . Aha ni bwo yashishikarije

umuhanzi Kiziti Mihigo kuva mu Bubiligi akagaruka mu gihugu

Page 200: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

200

kwubaka Urwanda.Kizito ageze mu Rwanda yakomeje kwirirmbira

indirimbo zigamije kwunga abanyarwanda,ariko agatsiko ka Kagame

kashakaga ko aririmba gusa izivuga ku iyicwa ry'abatutsi ntashyiremo

n'abandi bapfuye mbere y'itsembabwoko ,mu itsembabwoko cyangwa

nyuma yaryo.

Indirimbo yateje ibabazo ni ''Igisobanuro cy'urupfu'' aho

yasobanuraga ko yibuka abishwe mu itsembabwoko atibagiwe

n'abishwe kubera kwihorera ndetse n'izindi zabaye mu bihe

by'intambara ku buryo budakwiye.Akomeza avuga ko kuba

ikiremwa-muntu kibanziriza kwitwa umunyarwanda.

N'ubwo Kizito yari umuntu wa hafi waJeannette kubera imishinga

yari yaragizemo uruhare binyuze mu ndirimbo zihamagarira abantu

kwiyunga n'ubumwe,ntibyatumye atamutanga bakamuboha.

Yashyizwe mu mazu atazwi biciramo abantu urubozo,aho amaze

iminsi itari myinshi aregwa ngo kukorana na RNC/FDRL.Mbere

y'uko Kizito afatwa Kagame yumviswe avuga ko we atari umuririmbyi

unezeza impande zombi.

Ubu ni bwo indirimbo ya Kizito yateje kwiheba mu Rwanda kubera

ukuntu ubwoko bwose bwari bwakiriye ubwuzu iyi ndirimbo ndetse

n'ukuntu babonaga uruhare rwayo mu bwiyunge. Ibi rer agatsiko

kayoboye igihugu ntikabikunze nibwo iperereza rifatanyije na

Jeannette batangiye gufata buri muntu uvugana na Kizito hanyuma

Kizito na we arafatwa. Kiziti Mihigo ni umuhanzi wavutse kwa

gatandatu taliki 25 Nyakanga 1981,avukira i Kibeho mu karere ka

Nyaruguru mu cyahoze ari Gikongoro., ubu akaba ari intara

Page 201: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

201

y'amajyepfo.

Ni mwene Augustin Buguzi na Placidia Ilibagiza. Kizito yarerewe mu

mashuri ya gikirisitu. Ku myaka 9 ,yatangiye guhimba utririmbo

tugufi. Nyuma y'imyaka 5 ,yagiye kwiga muri seminari ntoya ya

Karubanda.Aho yabaye icyamamare mu muziki wo guhimbaza Imana

muri Kiliziya Gaturika mu Rwanda. Muri Mata 1994,igihe yari afite

imyaka igera kuri 13, yacitse ku icumu ry'itsembabwoko ryakorewe

abatutsi,igihe hari hamaze kwicwa abasaga 800 000 by'abatutsi.Iki

gihe na se yaguye muri iri tsembabwoko. Mu myaka yakurikiyeho,

ibyabaye byamubereye umusemburo wo kuririmba no guhimba

indirimbo ziza no kuba indirimbo zikunzwe mu Rwanda.

Nyuma y'umwaka umwe nyuma y'itsembabwoko,Kizito yahimbye

indirimbo z'Imana zirenga ijana zahise zinaririmbwa mu ma paruwasi

mu Rwanda. Mu mwaka w'2000,igihe yari afite imyaka 19, yari

yaranditse anaririmba indirimbo z'Imana zirenga 200, kandi

zaririmbwaga muri za paruwasi zose zo mu Rwanda.

Mu mwaka 2003,yamenyekanye mu bakomeye ,maze yoherezwa

kwiga ibya muzika i Burayi. Mu mwaka w'2008,yahawe

imyabushobozi y'icyiciro cya gatatu mu ishuri ryitwa ''Conservatoire

de musique de Paris''.Nyuma ya 2008 ,yabaye umwarimu wa muzika

mu Bubiligi Mu mwaka w'2010, yashinze umuryango yise '' Kizito

Mihigo for peace''(KMP) bishatse kuvuga ko Kizito Mihigo ashize

imbere amahoro.

Page 202: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

202

Uyu muryango we wari umuryango udaharanira inyungu,intego yawo

yari ugukoresha ibihangano bye mu kubaka amahoro. Mu mwaka

w'2011,Imbuto foundation, umushinga wa Nyiramongi wahaye

Kizito igihembo mu muhango bise'' kwizihiza urubyiruko nyarwanda

rufite rwagezeho(CYRWA)''.Aha bakaba barabikoze ngo bibuka

ukuntu ibihangano bye byagize akamaro mu bwiyunge.

5.4 Perezida wikunda mu gahugu gato katanakora ku

nyanja

Dusubiye inyuma mu ntambara y'ishyamba, Kagame yavaga i

Kampala yujuje imodoka ibiryo bihenze bizamumaza icyumweru mu

ishyamba mbere yo gusubirayo. Ibi byabaga igihe twebwe abamurinda

n'ingabo zose muri rusange tutashoboraga no kubona ibigori

n'ibishyimbo by'umunsi. Yazana n'inkoko zatungwaga n'ibigori

twakabaye turya ,hanyuma izo nkoko zikabagirwa Kagame.

Abandi bayobozi b'urugamba ,birirwaga barwana mu mitwe

itandukanye ,nabo baryaga ibigori nka twe.Ukwikunda kwa Kagame

kwagaragaye kuva ntangiriro. Mu myaka ya za 1991,nyuma y'igitero

cyo mu Ruhengeri, Kagame yagaburiwe ibiryo ariko ntiyashobora

kubimara .Abasirikare wari babimugaburiye bashubijeyo ibyo asigaje

batangira kubirya. Kagame yabonye barya ibyo asigaje,araza

abambura isahane ,atera umugeri ibiryo.Icyo gihe ntitwashoboraga

gusonakirwa ibi bikorwa bye,ariko usubije amaso inyuma ni ikintu kiri

mu miyoborere ye ya kera na none. Kagame ntiyita ku bamuri

Page 203: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

203

iruhande,kandi kuri Kagame nta muntu n'umwe uba agomba kugira

icyo abona kabone n'iyo Kagame yaba yakijugunye. Mu mpera

z'umwaka w' 1992 , Kagame yari yarashoboye kwigira umukuru

w'inama nkuru y'ubuyobozi bwa gisirikare aniha ipeti rya Maj Gen

aho yiberaga mu mazu y'uruganda rw'icyayi rwo ku Mulindi. Aha ku

Mulindi uwari wizamuye ku ipeti rya Gen Maj yarishimishije

karahava, amazi ashyushye,amashanyarazi bayamugezeho.

Ntawakwibagirwa ko n'inzira kugira ngo agemurirwe ibiryo bihenze

bivuye Kabale zari zifunguye. Nyuma y'ifatwa rya Kigali , irari rya Maj

Gen Paul Kagame ryo gukunda ibintu ryariyongereye ku kigero

umuntu atashobora kwiyumvisha.

Ako kanya yahise atumiza amamodoka ahenze cyane adapfumurwa

n'amasasu atitaye ku bibazo by'ubukene igihugu cyari gifite.Iki cyari

igihe Leta yagombaga kwita ku micungire y'amafaranga kugira ngo

abaturage batahuka babone ubufasha. Aha nta wakwiyibagiza ko hari

n'abandi banyarwanda bari bamaze kuva mu gihugu. Ahubwo

Kagame yakomeje gushaka uko yakwikungahaza ku kiguzi icyo ari

cyo cyose. Kagame yambuye abaturage amasambu kuri Muhazi maze

yubakamo urwuri anashyiramo inka z'inzungu zirenga 200 zivuye mu

Busuwisi.

Kagame yakomeje kwikungahaza maze ashora amafaranga ya Leta

mu ruganda Inyange,mu maguriro y'ibiribwa,anashora imari mu

makompanyi nka Tri- Stars yaje kwitwa Crystal Ventures. Nk'aho ibi

bitari bihagije,Kagame yashyizeho umusoro w'umutekano mu myaka

Page 204: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

204

ya za 1996/1997. Uyu musoro n'ubo utari ukenewe ,abaturage bose

bagombaga kuwutanga ,utibagiwe abakozi ba Leta ndetse n'abakorera

imiryango itegamiye kuri Leta. Iyi misoro yatumye abantu benshi

bahunga kubera ko yari ikakaye kandi nta mpamvu igaragara

yayo.Byongeye kandi,yatanze amafaranga atagira ingano avuye mu

misoro y'abaturage n'imfashanyo z'amahanga ,maze yubaka radari

kuko yumvaga umutekano we atawizeye kubera intambara yari

yarateje mu bihugu bya'abaturanyi.

Amaze gukusanya imisoro y'abaturage ,yongeyeho amabuye y'agaciro

ya Kongo maze ashora imari mu ma banki nka BK,BCDI na Banki

y'Ubucuruzi BCR. Aya mabanki yose ni aya Kagame ,icyo umuntu

yakwibutsa ni uko ba nyir'imigabane muri aya ma banki baba

bamuhagarariye kandi abajyana aho ashatse.

Nyuma y'imyaka mike Gen Kagame yaguze inzu mu Bwongereza

nomero y'ikibanza ni 122Seymour place,London,W1H 1NR. Iyi inzu

ikodeshwa na Ambassade y'Urwanda mu Bwongereza. Igitangaje

ariko nyri iyi nzu ni sosiyete yitwa ''Colina enterprises ''yo muri

Panama. Muri Panama ho bazi ko iyi sosiyete yanditse ku bantu babiri

bakorana bya hafi n'umukuru w'igihugu cy' Urwanda.

Dusubiye inyuma muri 2003, mubyara wa Kagame witwa Byusa

aherekejwe na Hatari Sekoko bagiye muri Panama batwawe n'indege

imwe mu za Kagame maze bashinga sosiyete ''Colina Enterprises''. Iyi

sosiyete yaje kugura inzu y'uwitwa Bright Grahame Murray ku giciro

cya miliyoni 2 z'amafaranga akoreshwa mu Bwongereza.

Page 205: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

205

Iyi nzu ifite amazu atatu agerekeranye iri mu mugi rwagati wa

London ikoreramo ambassade y'Urwanda mu Bwongereza.Ubundi iyi

ambassade yakoreraga ahitwa Trafalgar Square maze irimurwa. Aha

Trafalgar Square ambassade y'Urwanda yabaga ikorera mu nyubako

imwe n'iyo ambassade ya Uganda ikoreramo.

Ubusanze ubukode bw'inzu ambassade ikoreramo bwishyurwa na

Ministeri y'Imari.Muri iyi minisiteri hakorayo akaboko ka Kagame mu

izina rya Pischette Kampeta Sayinzoga (umunyamabanga uhoraho

muri minisiteri y'imari) akaba umugore wa Byusa (mwishywa wa

Kagame akaba n'umuyobozi wa colina enterprises).Uyu Sayinzoga

ashyira amafaranga y'ubukode bw'iyi nzu ku buryo butagoranye kuri

konti ya Kagame kugira ngo amushimishe. Abantu bazi sosiyete ya

Kagame yitwa ''Bombardier Global Express Aircraft'' babona ku

buryo bworoshye ibijya gusa n'ibyo twavuze haruguru. Mwibuke neza

ko iyi sosiyete bizwi ko ari iya ''Repli Investments 29 (pty) Ltd''. Iyi

kompanyi iba muri Afrika y'epfo akaba ari na ho ikorera, ikora mu

izina rya Hatari Sekoko, Jean Paul Nyirubutama (mwene abo wa hafi

wa Jeannette Kagame) na Nshuti Manasseh. Aba bakora

nk'abayobozi b'iyi Kompanyi. ( Umuntu washaka gusoma byinshi

kuri iyi nkuru yasoma kuri uyu mushumi

ukurikira:http://kigalipost.wordpress.com/2010/05/28/s-africa-

based-luxury-jets-owned -by-rpf-nshuti/

Sgt Hatari Sekoko yari umushoferi wa Kagame muri Uganda kandi

yagumanye ako kazi mu ntambara y'ishyamba yose ajayana Kagame i

Page 206: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

206

Kampala namugarura ku rugamba muri Mercedes Benz G Wagon

(Cross Country) kugeza imizamuye ku ipeti rya Capt. Wirengagije ko

Hatari Sekoko ari umuntu ufite amashuri make cyane akaba

yaranabonye imyitozo ya gisirikare mike cyane,yamaze igihe kinini mu

ma garage akahakura n'akabyiniriro ka 'Kibanda''.

Nshuti Manasseh, umuyobozi mukuru wa gatatu wa Repli

Investments 29 (pty) Ltd , ni mwene wabo wa Kagame. Kagame

yamukuye muri Ekosi maze amugira minisitiri w'imari

n'igenamigambi,usibye ko atamazeho igihe kubera ko abaterankunga

bamunengaga kudashobora akazi.

Mu gihugu kigikeneye inkunga kuva mu bihugu by'i Burayi

n'Amerika, bikanagaragara ko Kagame afite mu mufuka haremereye

aka kageni, kubera ruswa yahawe intebe kuva RPF yafata ubutegetsi,

ibindi bice bitari Kigali bizaba ibya nde ?, abaturage bicwa n'inzara

umunsi ku wundi bazaba abande? Gukora bataruhuka kw'abaturage

ni byo bitunze Kagame ubaho nk'abagashize akaba yarabigize

umuco.Abaterankunga bakwiye gutangiragusaba Kagame ibisobanuro

ku mikoreshereze y'izi mfashanyo n'iyi ruswa . Maze imiyoborere

myiza no gukorera ku mugaragaro byabaye inzira yo kwamamaza

izina rye mu Bwongereza n'abandi bateranunga bikarangira.

Page 207: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

207

5.1 Kuki uwmami w'Urwanda yaheze mu buhugngiro

Igice cya mbere

Iyi nyandiko yanditswe mbere y'itanga ry'umwami Kigeli V

Ndahindurwa. Yari ikiri mu buhungiro muri Amerika. Nyiricyubahiro

Kigeli V Ndahindurwa yatanze ku italiki ya 16 Ukwakira 2016.

Yahambwe i Nyanza mu muhango uzuzuguritse cyane ,Imana

imwakire. Nta muyobozi uomwyw w'Urwanda wahagaragaye

utibagiwe na Perezida Kagame.

Igihe nari nkiri umwana muri myaka ya za 1980,numvaga abantu

bakuze baganira ku umwami Kigeli V ndahindurwa . Babaga bavuga

mabambo akurikira:''Umwami w'Urwanda Kigeli V Ndahindurwa''

babaga vbavuga ko yimye ingoma akiri muto. Nyogokuru yambwiye

ko Kigeli yigeze gusura umurenge twari dutuyeho witwa Lwebitakuri

mu karere ka Sembabure -Ugandamu myaka ya za 1970. Numvishe

mbabajwe n'uko ntabinye amahirwe yo kumubona ariko bmuhiki

wanjye yashoboye kumubyinira imbyino nyarwanda ndetse

bararamukanya.

Muri ibi birori umwami Kigeli yahawe inka ndetse n'izindi mpano.

Umwami yarashishikajwe no guhuza abanyarwanda aho bari hose ku

isi maze na we akaba ijwi ryabo. Uyu mwami wacu yanditse inzandiko

nyinshi ahura n'abayobozi batandukanye b'ibihugu bitandukanye

Page 208: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

208

kugira ngo abantu be guhungabana. Inka zimwe yahawe uwo munsi

ziracyari mu rwuri rwa data wacu. Ndizera ko azabitura umunsi

umwe. Twakomeje kumva inkuru nziza agerageza kubwira abantu

kwirinda ikintu cyatuma Urwanda rwongera kugwa mu icuraburindi.

Ibi yabikoraga igihe cyose yabaga yagiranye imishyikirano

n'abayobozi. Yagenze ibihugu bya Afrika agerageza guhuza

abanyarwanda bagumana umuco wo gufatanya n'urukunndo

twagendeyeho kugeza umunsi wa none.

Yamenyesheje umuryango mpuzamahanga ko abanyarwanda bari

bugarijwe n'akaga mbere y'itsembabwoko. Niwe wasuye impunzi

muri Kongo igihe ingoma ya Habyarimana yarimaze guhirima.

Abahtut bahungiye muri Kongo aho ingabo za RPA zabasanga

zikababaga nk'inyamaswa.Nyuma y'uru ruzinduko yagiye i

Lubumbashi mu mwaka w'1990 cyangwa 2000.

Aha Leta ya Kagame yahimbye ibihuha ngo afite ingabo ,ngo kandi

arashaka kubagabaho igitero.Abasore n'inkumi batafashwe

barafungwa abandi baricwa.Abantu batangiye kugira ubwoba bwo

guhingutsa ijambo umwami mu kanwa kabo ngo batavaho bagirirwa

nabi. Perezida Habyarimana yari afite ubwoba bw'itahuka ry'umwami

kiko benshi mu banyarwanda bumvaga ko ubwami bwari bufite

akamaro kubera ko imyumvire mike n'irondakoko.

Perezida Habyarimana yibwiraga ko umwami yamubangamira mu

kuyobora igihugu gikenye nk'Urwanda. Yahoraga yibutsa abaurage

ubwami bwo mu myaka ya za 1700 na 1800, aho umwami yafataga

abaturage nabi, maze akiyibagiza ivugurura ry'ubuyobozi ryakozwe

Page 209: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

209

n'umwami Mutara Rudahigwa ndetse na Manifesite yo muri 1959

yakozwe Kigeli V Ndahindurwa. Perezida Habyarimana yagerageje

kwiyibagiza ikintu gikomeye cy'uko Kigeli yari umuntu wagenderaga

ku gihe ,ko atari yaraheranywe n'amateka.Kigeli ni we washoje akazi

ko gusaba ubwigenge.

Ikibabaje ni uko atigeze abwizihiza. N'ubwo byari mibeze gutyo,

ntabwo yigeze areka kwegera abanyarwanda, n'ubwo abayobozi

babaga bayoboye bamwimaga amatwi, bakanima amatwi ibitekerezo

bye. Benshi mu bayobozi batakiriho bagiye bamwegera ,bamusaba

inama z'uko bashobora kuzahura Urwanda igihe yari mu buhungiro.

Umwami wacu yagumanye ikimenyetso cy'uko yari umwami wibuka

abautrage kandi ko kandi yemeraga ko ibibazo igihugu cyari gifite

byari byarazanywe n'ababiligi.

Nk'uko izina rye ribigaragaza,yakomeje kuba Kigeli ukunda abaturage

kandi akagerageza kumvisha abantu ko ibibazo by'amacakubiri mu

Rwanda byazanywe n'abandi bantu,ko atari abanyarwanda babizanye.

Umwami wacu Kigeli aracyari ikimenyetso gikomeye cy'amizero.

Impunzi zakomje kugira imikoranire myiza n'umwami ,cyane uwari

umuyobozi wa RPF(Gen Fred Rwigema) wari kuba yaracyuye

umwami.Abantu bazi neza Gen Fred Rwigema bemeza ko intego ye

yari iyo kuvanaho ubuzima burangwa no kutagira igihugu bwaranze

umuryango nyarwanda.Ariko umunyembaraga Paul Kagame ,si ko

abona ibintu. Habanza Kagame ubundi abaturage bakaza nyuma.

Kugeza none abanyarwanda bakeneye kubona no kumva umwami

Page 210: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

210

ariko Kagame akomeje kubima uburenganzira bwo guhitamo. Ibi

byose bizaranga mateka ya MRND/RPF.

Ubutumwa bwa Nyirciyubahiro Kigeli V Ndahindurwa ku

nshuro ya 16 yo kwibuka itsembabwoko

Banyarwanda bavandimwe,

Ndabaramukije mwese aho muri haba mu Rwanda cyangwa hanze

yarwo,

Ndabakunda kandi ndabakimbuye!

Kuri uyu munsi twibukaho itsembabwoko ku nshuro ya 16,twibuka

abo twakundaga babuze ubuzima bwabo muri ririya

curaburindi,mfashe uyu mwanya kugira ngo mbasabe musengere

inshuti zacu zabuze ubuzima,kandi mwinginge umuremyi abahe

iruhuko ridashira.

Akaga kagwiriye Urwanda kasize ibikomere bidasibangana mu mitima

yacu twese. Ukubura abo twakundaga kuzatugumamo ibihe byose.Ibi

bitwibutsa ko tugomba kugira umutimanama wo kurinda ubuzima

bw'ikiremwa muntu cyose.

Muri aka kanya, ndasaba buri munyarwanda wese gukora ku buryo

amahoro aboneka i Rwanda, kubana mu mahoro, cyane cyane mu

bihe byo kwibuka itsembabwoko,kurinda uburenganzira bwa buri

muntu no gukundana kugira ngo amakuba yagwiriye Urwanda

atazongera ukundi.

Page 211: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

211

Nifatanyije n'abapfakazi bose imfubyi n'abahejwe bose.

Mwihangane kandi ntimutakaze ikizere kuko Imana iri kumwe na

twe.

Bavandimwe banyarwanda, ndabakunda kandi ndabakumbuye! Iki ni

igihe cyanjye cyo gutaha mu gihugu cyanjye maze ,twese hamwe

,tukubaka igihugu cyacu uko tubishaka.

Mu butumwa bwanjye bw'umwaka mushya ,nababwiye ko tuzahurira

mu Rwanda muri uyu mwaka w'2010 kandi ku bw'umwihariko

ndasaba urubyiruko kugumana umuco

w'urukundo,ubufatanye,twihanganirana ,ubutwari ,ubunyakuri no

kwicisha bugufi.

Izi ndangagaciro ni ingenzi ku bwiyunge n'amahoro arambye mu

Rwanda.

Bavandimwe banyarwanda,buri gihe mba nshishikajwe n'amahoro

y'abanyarwanda.

Iri ni isezerano nagiranye n'Imana ndetse na mwe mwese ,nk'umwami

w'Urwanda wubahiriza itegeko -nshinga .

Mbifurije Amahoro. Imana ishobora byose ibarinde aho muri hose

haba mu Rwanda no hanzw yarwo.

Page 212: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

212

Nyiricyubahiro Kigeli V Jean Baptiste Ndahindurwa.

Ariko se ni ukubera iki Perezida Paul Kagame yahejeje uyu Mwami

mu buhungiro?

Kagame yavuze ko umwami wacu azataha mu Rwanda ari uko aje

nk'umuturage usanzwe nibura atanaje nk'umukuru w'umuco. Inteko

Ishinga amategeko ntiyemerewe kuganira ku itahuka ry'umwami

kandi abanyarwanda ntibigeze bahabwa mahirwe yo kugira icyo

bavuga ku mwami. Ku buryo butangaje ,umwami wacu yahiritswe

n'ababiligi, si abanyarwanda rero babikoze. Perezida Paul Kagame

n'abo yasimbuye bo babibona ukundi.

Uretse no kubirebana 'umwami ,Paul Kagame ahagaze nabi muri

politiki. Paul Kagame yabuze icyo avuga mu mwaka w'200 0 ubwo

yavugiraga ku radio rwanda ,ubwo yavugaga ko niba umwami afite

ingabo bazamurasaho.Icyo gihe narasetse kuko ubusanzwe

abasirikare bose DPF bakabaye ari ab'umwami kuko umwami kuko

yababaye hafi igihe cyose. Abasirikare rero ni ab'umwami

Nyiricyubahiro aho kuba aba Nyakubahwa Paul Kagame.Nta cyo

bivuze kwitwa EX-FAR cyangwa RDF.

Ahubwo niba Kagame yari umuntu ukunda amahoro yagashimishijwe

no kwitwa ingabo y'umwami kuko amahoro n'ubwiyunge

bizagerwaho uhereye aho umtekano mwatangiriye kandi uruhare

rw'umwami ni ngombwa kugira ngo umti uboneke.Amateka

y'igisekuru cy'i bwami mu Rwanda ahera mu myaka amagana ishize

ariko abantu bo hanze y'umuco nyarwanda ntibazi aya mateka. Uyu

Page 213: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

213

mwami wagizwe impunzi yakoze ubutaruhuka kugira ngo ahuze

abaturage kandi aracyabikomeza n'ubwo ari kure cyane y'igihugu cye.

Kigeli V Ndahindurwa aba muri Amerika i Washington D:C,kuva

kera yavuze ko, kubera ko yarahiriye kuba umwami wubaha itegeko

nshinga mu mwaka w'1959,ko abashaka ubwami n'abashaka

erubulika bagomba gukorana kandi mu mahoro, aramutse ahawe

uburenganzira bwo kwunga abaturage be kandi akunda. Mu myaka

mirongo ishize ,Kigeli yakomeje kwohereza ubuyumwa

bw'icyizere,amahoro n'ubwiyunge ku banyarwanda batatanye

bagakwira isi. Muri inkuru turaza gushyira ahagaragara ubutumwa

Kigeli bw'amahoro n'ubumwe mu magambo ye bwite.

Ikiganiro Colette Braeckman yagiranye na Kigeli V i

Washington DC:

Umwuka wari umeze ute igihe wavaga mu gihugu cyawe?

Guverineri Haruwa yaramaze gusimburwa na Col Logiest. Col

Logiest wari umaze guhabwa imbaraga yahise ashyira igihugu mu bihe

bimeze bifite umwihariko. Yakuyeho ububasha bwose umwami

yabaga afite. Generali Janssens yaje kwereka umwami Col Logiest

anamubwira ko ushoborabyose Col ashobora kwica ,gukiza no

gukora ikintu cyose kimunogeye. Icyo gihe nahise nsaba uruhushya

rwo kujya i Kinshasa kuko nashakaga kubaza umunyamabanga

mukuru wa ONU witwaga Dag Hammarskjold impamvu yibyo

Page 214: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

214

byose. Haruwa yabanje gushitikanya,hashira iminsi hanyuma aza

kunyemerera urugendo rwo kujya i Kinshasa. Mbere y'aho nari

narabajije Col Logiest impamvu hari abantu bafungwaga nta manza

ziciwe.Mu mvugo ya gisirikare yuzuye ukuri ,Col Logiest yaransubije

ngo:''Ndi mu butumwa bwa Leta yanyohereje hano gukura

abatutsiku butegetsi nkashyiraho abahutu''.Yari yahwe amabwiriza

birumvikana.Nashakaga kuvugana n'umunyabanga mukuru wa ONU

kuko nabonaga ko nta cyizere cy'ababiligi nari nsigaranye.

Hammarskjold

yany ijeje kuzanyohereza i New York. Muri iki cyumweru namaze i

Kinshasa,Leta y'Ububikigi yabwiye abanyarwanda ko ntazagaruka mu

Rwanda.Ni ibinyoma rero kuvuga ko abahutu ari bo banyirukanye ku

butegetsi. Abatumye ngana iy'ubuhungiro ni ababiligi, hari mu mwaka

w'1961, umwaka umwe mbere y'ubwigenge. Nagejeje iki kibazo ku

Nama nkuruy'umuryano w'ababiumbye ariko nta mwanzuro

werekeranye no gutaha kwanjye wigeze ufatwa.

Noneho ntabwo abahutu bagize uruhare mu ihirikwa ryawe?

Nta na busa. Abahutu b'icyo gihe bari bashyigikye Umwami, ni na yo

mpamvu bamwe muri bo baharanira ko nataha. Icyabayeho ni ''coup

d'Etat ''y'i Gitarama aho Haruwa Logiest bafatnyije n'abapadiri bera

bashyize Kayibanda ku butegetsi. Ibitero ku batutsi byahemberewe

n'ababiligi ariko abahutu ntibari bagambiriye gukuraho

ubwami.Ahubwo abatutsi baratewe ,baranirukanwa kuko ababiligi

Page 215: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

215

bashakaga kumvisha abahutu ko batutsi b'ibwami ari bo baroze

Mutara Rudahigwa.

Abaturage bavuze ko ababiligi babahaye amabwiriza yo gutwika

amazu y'abatutsi kuko ngo abatutsi bari babangamiye umwami. Buri

wese yakwemeza ko abahutu bari baherekejwe n'aba komando

b'ababiligi. Ibi bishattse kuvuga ko:'' Ni ababiligi banyirukanye mu

gihugu ntabwo ari abahutu''.

Umwami igihe yari mu buhungiro yasabye kugira uruhare mu

kuzana amahoro mu Rwanda

I Washington DC , taliki ya 11 Ukwakira 1998 , amakuru yageze ku

bantu agira ati:''Umwami Kigeli wa V,umwami w'Urwanda wajyanywe

mu buhungiro n'abakoloni b'ababiligi igihe yari yasabye LONI

gufasha Urwanda kubona ubwigenge,yasabye kugira uruhare mu

guhagarika ubugizi bwa nabi n'itsembabwoko mu guhugu cye''. Ibi

byavuzwe none i Washingto DC

Umwami Kigeli wabaye umuntu wa mbere mu kumenyesha

Umuryango w'Abibumbye n'umuryango w'ubumwe bw'Afrika ko

itsembabwoko ryatutumbaga muri 1994. Yanahamagaye umuryango

mpuzamahanga ushinzwe kwiga ingamba (ISSA) muri iki cyumweru

gishize.

Page 216: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

216

Umwami yaranavuze ati:'' Njyewe ubwanjye nahamagaye Gen

Kagame n'ubuyobozi bwe mbasaba kundeka ngataha mu gihugu

nk'umwami w'abanyarwanda, kugira ngo turangize ikibazo cy'akaga

kari mu Rwanda ,tukanarebera hamwe ibijyanye n'itegeko-nshinga

rizaturengera twese. Gen Kagame ,nk'umunyapolitiki akaba

n'umuyobozi wakabaye areba ubwiyunge bw'abanyarwanda,agomba

kandi ategetswe gushyira imbere inyungu z'abanyarwanda kurusha

inyungu ze bwite''.

Mu ijambo rye Umwami Kigeli yatangaje ibi bikurukira:

Yagize ati: ''Iyo abahutu bari ku butegetsi ,abatusti babaho mu bwoba

cyangwa bagapfana ubwoba.Iyo abatutsi bari ku butegetsi,abahutu

babaho mu bwoba cyangwa bagapfana ubwoba. Muri uru rujijo rero

tugomba gushaka inzira.Ntabwo gusaba gutaha cyangwa kwimikwa

nk'umwami ari cyonyne ngamije. Intego yanjye nyamukuru ku

Rwanda ni amahoro mbere ya byose''.Yarakomeje avuga ko:

''Amerika n'umuryango mpuzamahanga bikwiye kureka gukomeza

kuzenguruka ikibazo cy'abanyarwanda ahubwo bakavugana

n'inararibonye z'abanyarwanda bazi igihugu kurusha abandi''.

Inshuro nyinshi mu bihe byo kwibuka itsembabwoko ryo muri

1994,Umwami yagiye yohereza ku bana be nk'uko akunze kubita.

Muri bene ubwo butumwa ,asaba abanyarwanda Ubumwe

n'Amahoro . Dore ingero za bene ubwo ubutumwa :

Mu butumwa bwo kwifuriza abanyarwanda umwka mushya wa

Page 217: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

217

2010,Umwami yagize ati:

''Hashimyaka irenga 50 Urwanda ruhura n'ibibazo by'insobe. Ibibazo

bifite imizi mu rugomo ruba hagati y'amoko,mu bukene,mu

kutihanganirana no mu ndwara z'ibyorezo, n'ibindi. Biteye kwicuza

kubona byaragiye birushaho kuba bibi kuza n'ubwo indunduro yabaye

itsembabwoko ryo muri 1994. N'ubwo bimeze bityo rero,ntitugate

icyizere.Imbere hari isezerano kandi isezerano ryuzuye: Iherezo ryo

gusumbana,kubana mu Rwanda kandi mu mahoro,kugira uruhare mu

cyagirira igihugu akamaro,kugaruka kw'urukundo mu baturanyi,n

ubunyangamugayo bwaranze igihe cyose abanyarwanda''.

Muri iryo jambo,yagize icyo avuga ku matora yagombaga

kuzaba

Yagize ati: ''Umwaka w'2010 wahuriranye n'amatora ya Perezida. Iki

gikorwa cya politiki ni ingenzi ku banyarwanda bose. Mboneyeho

umwanya wo gusaba Leta y'Urwanda n'abanyarwanda bose

kuzakora uko bashoboye maze amatora akaba mu bwisanzure , akaba

amatora koko, kandi ntihabemo ubwiru.Ubu ni bwo buryo Urwanda

rwabonamo abayobozi rukeneye.

Banyarwanda bavandimwe,ndabakumbuye kandi ndabakunda. Igihe

kirageze kugira ngo ntahe iwacu i Rwanda .Nzakomeza gukora ibyo

nshoboye kugira ngo amahoro n'uburumbuke bigerweho mu

Rwanda.

Page 218: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

218

Mu bihe byo kwibuka itsembabwoko rya 1994 ku nshuro ya 16 yagize

icyo abwira abana be.

Yagize ati:''Akaga kagwiriye Urwanda kasize ibisebe bidasibangana

mu mitima yacu muri rusange. Ukubura abo twakundaga bizaguma

muri twe ubuziraherezo.Ibi bitwibutsa ko dufite inshingano tubivanye

ku mutima kandi izo nshingano ni ukurinda ubuzima bwa muntu.

Ndasaba nkomeje buri munyarwanda gukorera amahoro ku

bw'Urwanda, kubana mu mahoro,cyane cyane mu bihe byo kwibuka

itsembabwoko,kurengera uburenganzira bwa muntu bwa buri

wese,no gukundana kugira ngo akaga kagwiriye Urwanda katazasubira

ukundi.

Mu biganiro,amatangazo n'ubutumwa ,Umwami agaragara nk'umuntu

wuje amahoro kandi wifuza gutaha mu Rwanda ku buryo

bw'amahoro nk'umwami w'Urwanda. Umwami yagiranye ibiganiro na

Perezida Paul Kagame mu mwaka w'1996 bigamije kureba uko

umwami yataha mu Rwanda.Ariko byagaragaye ko bombi batigeze

bagira icyo bumvikanyeho kubijyanye n'uburyo umwami yazatahamo.

Umwami kimwe n'abandi benshi baba mu buhungiro, nta kindi baba

bifuza usibye gutaha mu Rwanda mu buryo bw'amahoro

n'ubufatanye. Umuntu yakwibaza nib a ibi bizigera bibaho mu

Rwanda rwa none ruyobowe na Perezida Paul Kagame.

Page 219: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

219

Umwami Kigeli yari muntu ki?

Kigeli V Ndahindurwa yavutse mu muryango w'ibwami. Yavutse ku

italiki ya 29 Kamena 1936,aba umwami w'Urwanda kuva ku italiki ya

25 Nyakanga 1959 kugeza ku italikiya 28 Mutarama 1961.

Yavukiye i Kamembe mu Rwanda. Izina rye ry'idini ni Jean Baptiste

naho izina ry'iripagani ni Ndahindurwa. Yarezwe nk'igikomangoma

nk'uko byari mu muco w'igihugu cy'Urwanda. Yize muri Groupe

Scolaire ya Astrida mu Rwanda n'i Nyangezi muri Repubulika

iharanira Demokarasi ya Kango.Nyuma y'uko Umwami Mutara

Rudahigwa atanze mu rupfu rw'amayobera mu mwaka

w'1959,yasimbuywe ku ngoma na murumuna we Jean Baptiste

Ndahindurwa nk'umwami w'Urwanda Kigeli V .Mu bihe politiki yari

ihagaze nabi ndetse hanarangwa amakimbirane hagati y'amoko,ni

bwo Kigeli yabaye umwami. Yakoze uko ashoboye ariko byarakomeje

birakura. Yari umwami ukiri muto utanashyikiwe

n'abakoloni.Ubwoko bw'abahutu bwashishikajwe n'igisirikare

cy'ababligi kutekera umwami, biba imbarutso y'imyivumbagatanyo yo

mu Ugushyingo 1959.

Mu mwaka w'1961, Umwami Kigeli yagiye i Kinshasa kubonana

n'umunyamabanga mukuru wa ONU Dag Hammarskjold.

Mbonyumutwa Dominiko ashyigikiwe na Leta mbiligi bakoze coup

d'Etat iza gukurikirwa na Kamarampaka yo muri 1961 yarangiye ngo

ubwami butsinzwe. Benshi ngo batoye ko ubwami buvaho, Kigeli V

aba yirukanywe atyo. Yabanje guhungira muri Tanzaniya atura i Dar-

Page 220: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

220

Es-Salam (1961-1962). Yaje kwimukira muri Kenya i Nairobi (1963-

1971). Yabaye n'i Kampala muri Uganda (1972-1978) asubira i

Nairobi (1978-1992) .Kuva muri 1992 yabaye i Washingto DC muri

Amerika. Mu mwaka 1992 mu kwezi kwa Kamena yahawe

ubuhungiro bwa politiki na Amerika anakomeza gutura i Washington

DC.

Yagenze isi yose avuganira abanyarwanda kandi nyiyahwemye

guhamagarira amoko y'abanyarwanda n'amatsinda y'abanyapolitiki

kurangwa n'amahoro n'umutuzo. Umwami Kigeli V yakomeje

kwibuka aabanyarwanda baguye mu itsembabwoko ryo muri 1994

kandi akomeje kugerageza kunga abanyarwanda mu bice

babarizwamo byose:politiki,amoko n'amadini.Abasaba gukoresha

uburyo bwa demokarasi kugira ngo bakemure impaka izo ari zo zose.

Umwami kigeli ni inshuti y'uwahoze ari Perezida wa Afrika y'Epfo

nelson Mandela.

Umwami Kigeli V yatumuwe muri Kaminuza ya Georgetown maze

ageza ku bari aho ijambo ryari rifite umutwe

ukurikira:''Itsembabwoko Nyarwanda: Akaga kashoboraga

gutambamirwa mu bihe byacu''. Mukiganiro yakoreye kuri BBC muri

Kanama 2007 Kigeli yagaragaje ubushake bwo gutaha mu Rwanda

ngo niba abanyarwanda biteguye kumwakira nk'umwami ugendera ku

itegeko-nshinga.

Yavuze ko yabonanye na Perezida Paul Kagame ngo n'uko Kagame

amubwira ko kugira ngo atahe agomba kubanza kumenya niba

abanyarwanda bamushaka nk'umwami. Kigeli avuga ko Kagame

Page 221: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

221

yamubwiye ko agiye kuvugana na Leta kuri icyo kibazo. Ubu Kigeli

ayoboye umuryango cyitwa ''King Kigeli Foundation''.Intego y'uyu

mushinga ni ugushaka icyagirira neza muntu kandi bigakorwa mu

izina ry'impunzi nyarwanda.

Umwami Kigeli V yahawe imidali myinshi cyane. Kagame yirukanse

isi asaba imidali ariko nta midari y'ubu bwoko yigeze ahabwa kuko

atari umuntu ushyira amahoro imbere nka Kigeli V.

Page 222: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

222

6 Kagame: Inyuma y'intambara zibera

muri Kongo.Igitotsi mu mibanire

n'ibuhugu by'ibituranyi

6.1 Perezida w'umushonji,ukuri inyuma y'intambara zo

muri Kongo

Nyuma y'uko Mobutu wa Zaire avaniwe ku ngoma maze Zaire ikitwa

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Paul Kagame yemeraga

ko Leta ye izifatira umutungo wa Kongo, ko anafite uburenganzira

bwo gukora icyo ashatse nta nkomyi.

Kagame yashyizeho Kabila Desire nka Perezida wa

Kongo,akaniyumvisha ko azamukoresha icyo ashaka maze agashira

umutungo wa Congo mu biganza bye. Kagame yohereje abasirikare

be muri Kongo kugira ngo bagenzure umutungo wa Kongo ndetse na

Kabila ubwe. Akaboko k'iburyo ka Kagame ari we Gen James

Kabarebe anayobora igisirikare cya Kongo.

Kabila yisobanuriye imigambi ya Kagame n'uko yegera abasirikare

b'abakongoman abagisha inama.Ibi byatangiye igihe Kagame

yafatiraga intwaro,amasasu n'amamodoka byari byanyuze binyuze mu

gisirikare cy'Urwanda. Ibi bikoresho byari bigizwe ahanini n'imbunda

zirasa kure kandi zikarasa ibisasu binini (Misile BM),ibisasu bihanura

indege n'imbunda ziciriritse ,amamodoka (Nissan) 48 n'amajipe

(Land Rover) 80.Kagame yari yarekuye ½ gusa maze ikindi ½

Page 223: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

223

aragifatira.

Ibi byatumye byarakaje Kabila,yumva atakarije icyizere Kabila na Leta

ye. Kabila yatanze itegeko ko abasirikare b'Urwanda bava muri

Kongo. Kabarebe yategetswe kuva mu gihugu atanatwaye n'imodoka

n'imwe ,maze yoherezwa ku kibuga cy'indege. Bageze ku kibuga

cy'indege Kagame yagiye guhura na Kabarebe n'abasirikare bari

kumwe na we. Aba basirikare bahawe amabwiriza yo kujya mu kigo

cya gisirikare kibabwamo n'abarinda perezida maze bagategereza andi

mabwiriza kandi bagakomeza kuryamira amajanja. Icyo gihe Kagame

yararakaye cyane maze atakariza icyizere Kabila.

Nyuma y'amasaha 24, twajyanye na Paul Kagame mu kigo

cy'abasirikare barinda Perezida maze Kagame atanga amabwiriza ko

abo basirikare bagomba gusubira muri Kongo maze bakarwanya

Kabila. Icyatangaje ni uko abo basirikare basamiye hejuru iki

gitekerezo kuko muri ibyo bihe abasirikare bose babaga bashyikiye

gukomeza gusahura Kongo.

Desire Kabila ku rundi ruhande yahise asaba Zimbabwe na Angola

kumuha abasirikare basimbura abanyarwanda bari bamaze

kwirukanwa.Abasirikare ba Kagame bateye Kongo ku nshuro ya

kabiri,batunguwe no gusanga Kabila yariteguye ku buryo bunoze.

Abasirikare bacu barahaguye abandi bararkomerka ku buryo bukabije.

Intambara ya mbere ya Kongo yoroheye cyane Kagame yashoboraga

gusaba ubufasha buvuye muri Zambiya kuko yabaga ariyo nzira ya

hafi yo kugera i Kinshasa. Kagame yongeye gusaba Perezida Chiluba

Page 224: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

224

wa Zambiya inzira igana i Kinshasa. Ariko kuri iyi nshuro Chiluba

yamwimye inzira.

Chiluba yabwiye Kagame muri aya magambo:'' Nibwiraga ko

Mobutu yari umuntu mubi akaba n'umunyagitugu ,none se Kabila

mwazanye iwanjye kunsura uramuziza iki?''.Iyi ntambara ya kabiri yo

muri Kongo (abantu bayise intambara karundura ya Afrika),yatangiye

muri Kanama 1998 hanyuma irangira muri Nyakanga 2003 igihe Leta

y'inziba cyuho yajyagaho.

Iyi yabaye intambara yabonetsemo imfu nyinshi muri iyi Afrika ya

none. Ibihugu 8 bya Afrika byayigizemo uruhare utibagiwe n'imitwe

y'inyesyamba 25. Kandi igitangaje Perezida Kagame ubwe yari

afitemo imitwe y'inyeshyamba igera ku 8 kugira ngo ateze umutekano

muke mu karere kubera inyungu ze bwite.Mu mwaka w'2008,

intambara yo muri Kongo yari imaze guhitana abantu bagera kuri 5

400 000. Bamwe muri aba babaga bishwe n'indwara ndetse n'inzara .

Bityo iyi ntambara iba intambara yaranzwe n'umubare munini

wabayitakarijemo ubuzima ku rwego rw'isi kuva intambara ya kabiri

y'isi yarangira. Za miliyoni na za miliyoni yakuwe mu byazo abandi

bahungira mu bihugu bihanye imbibi na Kongo.

Impamvu y'ibi byose ni igitekerezo cya Kagame cyo gushaka kuba

umuherwe wa mbere ku isi. N'ubwo habayeho kurangira

kw'intambara mu mwaka w'2003 ndetse hakabaho n'amasezerano

hagati y'ibice byari bihanganye,maze hagashyirwaho Leta

y'ubumwe,abantu 1000 bapfaga buri munsi mu mwaka w'2004 bishwe

n'impamvu zakagombye kuba zakwirindwa nk'imirire mibi n'indwara.

Page 225: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

225

Intambara zagiye zibaho nyuma y'aha zagiye ziterwa n'icuruzwa

ry'amabuye y'agaciro. Intambara ya mbere ya Kongo yatangiye mu

mwaka w'1996 ubwo Urwanda rwazamuraga ikibazo cy'uko ngo

interahamwe n'abahoze mu ngabo za Leta yatsinzwe bashakaga

gutera Urwanda. Izi nterahamwe zari zigizwe ahanini n'abahutu bari

barahunze RPF maze bajya mu makambi y'impunzi mu

burasirazuba bwa Zaire.

Leta ya Kagame yahakanye yivuye inyuma ikirego ko yavogeraga

ubusugire bwa Kongo maze itangira gutanga intwaro ku batutsi

b'abanyamurenge bo mu burasirazuba bwa Zaire. Byagaragaye ko

umutekano muke interahamwe zagombaga guteza utagize ubukana

mu gutera igihugu nk'Urwanda,bahitamo kwigira mu mashyamba

kwishakira uko babaho no gutunga imityango yabo.

Igice kinini cyabo cyinjijwe mu ngabo za Kagame ariko yakomeje

kubeshya isi ko arwanya imitwe yitwaje ibirwanisho igizwe n'abahutu

kandi benshi muri bo bari abarashyizwe mu gisirikare vya Kagame

mu cyo yitaga ngo gutahuka ku bushake. Igihe Kabila yaramaze

kwigarurira umurwa muri Gicurasi 1997,yahuye n'inzitizi zikomeye zo

kuyobora igihugu yaramaze kwita irindi zina ''Rwpubulika Iharanira

Demokarasi ya Kongo''. Amaze kubona ko igihugu cye cyari

cyugarijwe n'imyenda ndetse n'abanyapolitiki babaga basonzeye

kugira ijambo,yifuje ko abanyamahanga bteraga inkunga Kongo

bareka Kongo ikishakira ibisubizo.

Umwuka mubi wageze ku rundi rwego ku italiki ya 14 Nyakanga 1998

Page 226: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

226

ubwo Kabila yirukanaga Umukuru w'ingabo Gen James Kabarebe

(umunyarwanda) maze akamusimbuza umukongomani Celestin

Kifwa. Byahumiye ku mirari rero ubwo yagira Kabarebe umujyanama

mu bya gisirikare wa Kifwa.

Nyuma ho ibyumweru 2 Kabila yashimiye Urwanda kuba

rwaramufashije maze anategeka ko abasirikare b'abanyarwanda

n'abagande bava mu gihugu cye. Mu masaha 24 ,umunjyanama bu

bya gisirikare akaba n'umunyarwanda yavanywe mu kazi. Ibi byarakaje

abanyamurenge. Ubushyamirane hagati y'amoko bwabaye imvano

y'intambara ya mbere ya Kongo kandi Urwanda rwabigizemo uruhare

kugira ngo rukomeze kubona uburyo bwo kwambuka umupaka rujya

muri Kongo. Imbarutso yabaye akaboko karekare ka Kagame kugira

ngo ashobore kwiba amabuye y'agaciro ,intwaro , amafaranga

n'amamodoka bya Kongo.

Ntabwo ari abaturage n'abasirikare bato bapfuye gusa,hanapfuye

n'abayobozi b'ingabo nka:Gen Massa,Col Wilson Rutayisire,Maj

Ikondere n Desire Kabila ubwe., Laurent Nkunda ufunze n'abandi.

Ku bwa Nyakubahwa Paul Kagame ngo intego yacu yari iyo

kurwanya imitwe y'itwaje intwaro igizwe n'abahutu ngo babaga bafite

imigambi yo kugaruka mu gihugu ngo bakica inzirakarengane

z'abaturarwanda,ariko twambutse imipaka maze twerekeza i Kinshasa

ariko iyo ngirwa mitwe yari yihisha mu maahyamba ya Katanga na

Equateur. Nyuma y'igitutu cy'umuryango mpuzamahanga,abasirikare

b'abanyarwanda batashye ku mugaragaro kandi ntitwigeze tubona

inyeshyamba n'imwe igaba igitero ku Rwanda. Ubu se twakwirirwa

Page 227: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

227

tugira icyo twibaza ku mpamvu y'iyi ntambara yahitanye za miliyoni

na za miliyoni z'ubuzima bw'abantu.

6.2 Dore andi mayeri Kagame agiye gukurikizaho kugira

ngo ayobore Kongo

Mu myaka 20 ishize ,miliyoni z'abantu zarapfuye kuri iki kigero

utibagiwe n'impunzi zavuye mu gihugu cyazo cy'Urwanda,abaturage

ba Kongo abasirikare b'ibuhugu bitandukanye bafashije ingabo za

Kongo ndetse n'imitwe y'inyeshyamba. Bose barwanira kugira ngo

bagire ijambo ku gihugu n'umutungo kamere wacyo. Kuva mu

mwaka w'1996,imitwe y'inyeshyamba igera kuri 25 yarashinzwe muri

Kongo kandi 16 muri 25 yashinzwe na Dr Kagame. Imirwano

myinshi yaberaga mu turere dukungahaye ku mabuye y'agaciro nk'

amajyaruguru y'uburasirazuba ndetse n'uburasirazuba bwa

Kongo.Aha hakungahaye kuri zahabu,diyama, gasegereti kolta

bikoreshwa muri elektroniki.

Umutekano muke urangwa muri Afrika yo hagati wagiye ukururwa na

Dr Kagame n'abake mu bayobozi b'ingabo ze. Nyuma y'uko Dr

Kagame yisobanuriye ko amayeri ye yavumbuwe n'umuryango

w'abibumbye binyuze muri za gasopo bagiye baha Kagame.

Yahisemo guhindura amayeri. Perezida Kagame yategetse abkuriye

ubutasi be kwimurira muri Kongo abasirikare bavuye ku rugerero mu

rwego kuzagira uruhare mu matora y'inzego z'ibanze. Yabaga yizeye

Page 228: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

228

ko aba bantu bazagirwa abayobozi aho maze bakazajya bubahiriza

ibyo abategetse.

Yanatanze amabwiriza ku bashinzwe ubutasi ko abahoze ari

abakangurambaga ba RPF badafite akazi bagomba kujya gutura muri

Kongo. Yamabwiye inzego ze z'ubutasi gukorana neza n'abayobozi

ba Kongo cyane cyane abanyamurenge b'abatutsi kandi bakaba

bavuga ikinyarwanda. Aba banyamurenge bashyigikiye Laurent

Nkunda uri mu Rwanda ubu kandi akaba akurikiranyweho ibyaha

by'intambara. Gen Nkunda yavuganye na Kagame maze amusaba

guharanira ubwigenge bw'intara y'uburasirazuba bwa Kongo. Nkunda

yaramwemereye ariko amubwirako byanyura mu nzego z''ibanze.

Bafashe umwanzuro wo gutuza muri Kongo abasirikare bavuye ku

rugerero ,nk'uko twabivuze haruguru., maze bakazajya bakorana ku

buryo bwa hafi na Kigali. Undi mugambi wari uwo gushishikariza

abashora mari b'abanyarwanda gushora imari zabo mu burasirazuba

bwa Kongo.

Iki nticyashobotse kuko umushoramari Gen Rutatina yavuganye na

we yahise yemera ariko na we amubwira ko kugira ngo akore atyo

bazamuha urwuri runini cyane maze akororeramo inka. Ibi Col Dan

Munyuza yarabyanze kuko yabonaga ko byazamenyekana igihe

bazaba bagomba kwimura abaturage kugira ngo uru rwuri ruboneke.

Gen Rutatina uzwiho kuba ari umuganga utubahiriza amahame

agenga abaganga (aho gukiza ubuzima ahubwo arabwangiza)

yatsimbaraye ku ko uyu mushoramari agomba guhabwa ahantu uko

haba hangana kwose kandi na none yagombaga kujya abakozi 75

Page 229: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

229

bagomba gukora muri ururwuri,bakanubaka amazu. Byaje kuviramo

bamwe gufungwa kuko Gen Ibingira yajyanye n'uyu munyemari maze

bagenda baherekejwe n'imodoka 8 .

Ibi byageze kuri Kagame igihe ikinyamakuru cya Kongo cyaragaje

Gen Ibingira n'abandi basirikare bakuru bambuka umupaka bari

kumwe n'uyu mushoramari. Perezida Kagame yavuganye na Gen Jack

nziza wahise akora iprereza kuri ibi. Nziza yabajije aba ba ofisiye niba

baribukaga uko umugambi wari uteye.

Yabibukije ko umugambi wari uwo kubanza gutuza abasirikare

bavuye ku rugerero,bagakurikirwa n'abakangurambaga hanyuma

abashoramari bagaheruka. Intego nyamukuru yari uguhindura

abaturage berekeza ku guhanira ubwigenge hanyuma bakazifatanya

n'Urwanda kuko bavuga ururimi rumwe bagahurira no ku miryango

imwe. Iyi ni yo mpamvu y'ifungwa ry'abasirikare bakuru ba Kagame

,baregwa iki gikorwa cyo kujyana abantu gutura muri Kongo.

Nyamara kandi umugambi wari wavuye kwa Kagame.

Gen Rutatina utekereza cyana akaba ari umwere mu

by'ukuri,yananiwe kwibwira ko ibyo yarimo yiyinjizamo bitari

bumuhire kuko atazi kagame. Iyo aza kumenya Kagame uwo ari

we,yakagombye kuba yarakuyemo ake karenge kera mbere y'uko

banamufunga. Gen Rutatina yemeye ko akazi ke kari ugutuza abavuye

ku rugerero.

Ibi bituma umuntu yibaza uburenganzira bw'abagombaga gutuzwa

Page 230: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

230

uko bwanganaga. Umuntu yanakwibaza byari gukomeza kuba ibanga

kugeza ryari? Col Dan Munyuza umuyobozi w'iperereza ryo hanze,

akazi kari uguhitamo abazajya gutuzwa n'ibyo bazakenera mu rwego

gutanga raporo mu Rwanda. Kandi yari umuhuza hagati

y'abashoramari na minisiteri yagombaga gutanga amafaranga ngo iki

gikorwa gicemo, ndetse yanafashaga abakeneye amafaranga mu ma

banki ya Kagame kuyabona nta ngorane. Gen Ibingira umuyobozi

w'abavuye ku rugerero we yagombaga kumenya imyitwarire y'ababaga

bagomba kujyanwa gutura, akabaririza imyitwarire yabo akoranye

n'urwego rw'iguhugu rw'ubutasi (NSS).

Mwibuke ko uburasirazuba bwa Kongo bukungahaye ku mabuye

y'agaciro, bashakaga kohereza abantu bizewe batazagerayo

bagahidukirana Leta y'Urwanda.Gen Gumisiriza we yagombaga

gukurikiranira hafi iki gikorwa nk'umukuru w'ingabo mu karere

kegeranye na Kongo. Bamureze kuba yaremereye uyu murióngo

w'amamodoka ukambuka umupaka ku mnywa y'ihangu.

Aho Kagame aboneye amakuru avuye kwa Gen Jack Nziza,umu Gen

umwe gusa wizerwa na Kagame,byavuzwe ko bagize uruhare mu

bikorwa by'ubucurzi butemewe n'uko ahamagaza inama yihutirwa

arega aba ba ofisiye kuba barafashije uyu mucuruzi kubera ruswa

maze abasaba ibisobanuro bisumbyeho. Gen Ibingira yasobanuye ko

we atari azi ibirimo bikorwa kubera ko atanize maze ararira karahava

arapfukama amavi arakoboka asaba Kagame imbabazi. Yavuze ko we

azi kurwana nta kindi kintu na kimwe azi,uzibye ko ngo yubahiriza

ibyemezo bya politiki n'iperereza. Ibingira we yahise ababarirwa

Page 231: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

231

abandi batehereza kugezwa imbere y'inkiko.

Uyu mugambi wa rwihishwa wo gutuza muri Kongo abavuye ku

rugerero uracyakomeza mi bitekerezo bya Kagame. Ibi bituruka ku

myumvira y'abanyagitugu ko ngo baba bagomba kwagura imbibi

z'ibihugu byabo. Ibi byabaye ahantu hose hayobowe n'abanyagitugu.

Bituruka kandi ko umuryango mpuzamahanga urebera ahubwo aho

umunyagitugu ahabwa imidali ubutitsa. Umudage Hitler na Dr Idi

Amin Dada bombi bakoresheje iyi myumvire yo kwagura imbibi. Dr

Idi Amin Dada yashatse kwomeka Tanzaniya (akarere k'Akagera) kuri

Uganda.

Ikinyuranyo muri ibi ni uko Isi yose yarahagurutse maze irwanya iyi

migambi iranayihagarika. Bagaye bivuye inyuma iyi migambi ndetse

barayirwanya ku buryo bwerye. Mu kibazo cy'uburasirazuba bwa

Kongo umuryango mpuzamahanga warahagaze urebera

umunyagitugu asenya Kongo , atuma imiryango yangara ,abana

barahababarira ariko umunyagitugu aguma yemye.

Isi igomba guhaguruka maze ikarengera abantu b'inzirakarengane

bakomeje kubabazwa hariya muri Kongo kandi buri munsi.

Page 232: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

232

6.3 Mpamagaye inshuti zanjye za kera: Amateka ya M23

Igihe Kagame akomje gufungirwa imfashanyo. Aba baterankunga

bakomje bahagaritse izi nkunga ku Rwanda kubera ko ruregwa

gushyikira abahungabanya umutekano wa Kongo. Numvise ngomba

kugira icyo mbivugaho. Kagame yashyikiye ku buryo butaziguye

inyeshyamba za M23 zari zifite intego yo gufata umugi wa Goma

maze bagashyiraho Repubulika Yigenga ya Kivu.

Iyi kinamico ntiyigeze iha agaciro aabagore n'abana b'inzirakarengane.

Ibi byatumye nkanguka ntangira gutekereza kuri ibi bikorwa byuje

ubumuntu buke bya Kagame. Kagame na we ubwe yabaye impunzi

kimwe na bakuru bacu,aho bahoraga batekereza ku mutekano aho

bari muri Uganda mu myaka ya za 1950/60. Yari afite imyaka 3 gusa

ubwo nyina yamuhetse mu mugongo akanikorera ku mutwe

ibikoresho yari akeneye akagana muri Uganda agiye gushaka uko

yarindwa.

Perezida Kagame yarakuze aza no kuba Major mu ngabo z'igihugu

cy'amahanga. Mu manyakuri rero umuntu wabaye mu bihe nk'ibi

ntiyari akwiye kuba yashaka kubihembera aho atuye ndetse no kw'isi

kabone n'iyo yaba ashaka inyungu za mirenge. Igihe nari ndimo

nandika iyi nkuru, nabonye amakuru aturutse ku muntu wahoze mu

ngabo za Kagame utarashatse kugaragaza amazina ye maze ambwira

ko M23 itewe ingabo mu bitugu na RDF bakomeje gusatira umugi wa

Goma. Ibi byatumye nibaza niba guhagarikwa kw'imfashanyo hari

icyo byasigiye Kagame. Ubundi se ingaruka zagera ku baturage zite?

Page 233: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

233

Ko n'ubundi izi mfashanyo ziba zitabagezeho,zigumira mu mifuka ya

Kagame .

Ni nk'aho umuntu yavuze ko nta we utakaza icyo atigeze atunga. Ku

bwa Kagame rero,igihe cyose M23 isatira igafata imigi ,igafata

ibirombe by'amabuye y'agaciro, azaguma kubyungukiramo maze

yiyishyure imfashanyo bamwimye. Biteye isoni kubona igihugu nk

Kongo kirebera abaturage bacyo bicwa n'ibitero by'ikindi gihugu

nk'Urwanda ndetse na M23.Perezida Joseph Kabila yivugiye ubwe ko

kuba ingabo z'Urwanda ziri ku butaka bwa Kongo ari ''Ibanga rizwi''.

Ku bantu bamwe ,iyi mvugo ya Kabila yari yuje urujijo,ariko na none

umuntu akaba yakwibaza impamvu Kabila yategereje igihe kingana

gityo kugira ngo atangaze ibi.

Abaturage ba Kongo barapfuye umunsi ku wundi, kandi nta mugayo

Kabila yashyizweho na Kagame kugirango arengere inyungu ze.

Perezida Kagame niwe ukwiye kubazwa urupfu rwa Desire Kabila ise

wa Perezida uri ku butegetsi none Joseph Kabila. Uyu azi neza icyo

bisobanuye kuba yakurikirana urupfu rwa se,ariko yahisemo

kubyirengagiza maze arabishyingura. Ubwo twakwizera iki ku muntu

udashobora kubaza iby'urupfu rwa se? Twategereza se ko

azahangayikishwa n'urupfu rw'umuturage usanzwe. Kongo ingana na

km² 2 344 858 ikaba ifite abaturage 7 599 190 ariko ikaba idashobora

kubungabunga umutekano wayo n'ubwo ifite ubutunzi bungana

butya.

Mu kiganiro mbonekarimwe n'abanyamakuru ku wa gatandatu ushize

Page 234: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

234

Perezida Kabila yavuze ko yagaragaje impungenge ko Uganda yaba iri

inyuma ya M23, ko kandi Uganda yahakanye yivuye inyuma ibi. Ese

byarihutirwaga gukora ubugenza cyaha kuri Uganda ,igihe yo

itagaragazwaga muri raporo y'inzobere za ONU? Nyamara Kabila uyu

niwe wari umaze igihe gito ahanye umukono na Shitani Paul Kagame

ibyumweru bike mbere y'iri tangazo rye. Aba ba Perezida bombi bari

baherutse guhura mu cyo bise'' Gushyira hamwe imbaraga mu

gukuraho impagarara mu karere''. Kabila yari azi neza ko Kagame ari

we kizigenza mu bikorwa bibi byabaye kuva 1995 Kongo ikitwa Zaire

kugeza none.

Ni ''Ibanga rizwi'' ko kabila azi ibyabaye byose ku bamubanjirije. Ni

Perezida w'igihugu gifite amabuye y'agaciro akenewe naburi wese ,si

Kagame gusa uyakeneye. Hashize imyaka irenga icumi Kagame

ashyiraho imitwe y'inyeshyamba . Na Kabila ubwe ndetse na se

ubabarire mu bambari ba Kagame. Ibi byose ari ukugira ngo agire

ijambo kuri burasirazuba bwa Kongo maze amabuye y'agaciro ari

muri aka karere ajye mu biganza bye.

Kuba Urwanda ruri muri Kongo nk'uko Kabila abyita ibanga rizwi,

Kabila yagize ati:''Ese diplomasi yaba ari igisubizo kuri ibi? Uko

byagenda kose hari inzira eshatu zatuganisha ku gisubizo: Inzira ya

gisirikare,iya politiki niya diplomasi cyangwa zose zikomatanyijwe''.

Kabila we wenyine azi ko nt mbaraga mu bya gisirikare

yizezeye,akaba ari yo mpamvu M23 ikomeje gusatira imigi myinshi yo

muri Kivu y'amajyaruguru. M23 igizwe ku bwinshi n'abarwanyi

b'abatutsi baturutse muri CNDP ishyigikiwe n'Urwanda. Twabonye

Page 235: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

235

amakuru avuga ko M23 igizwe n'abasirikare b'Urwanda bavanze

n'abasirikare bavuye ku rugerero ba RDF, mbese inkogoto za RPA.

Biragoye kubatandukanya rero. Barasa,akarasisi,

ikinyabupfura,ururimi, yewe banaboneye n'imyitozo hamwe.

Mbese bose bakomoka kuri RDF.Urwanda rwakomeje guhakana ko

rufasha M23 ,umutwe wavutse mu burasira bw'amajyaruguru y'intara

ya Kivu muri Mata . Igihe Perezida Kagame bamubazaga kuri ''Hard

Talk'' yakomeje guhakana ko yaba atera inkunga M23 kandi iki gihe

yanivugiye yabona igisubizo kuri iki kibazo cya M23. Yarongeye

arivuguruza ubwo yavugaga ko intwaroa M23 ikoresha ari iza Kongo.

Ibi bigatuma umutu yakwibaza ukuntu Perezida yashobora kumenya

ukuntu inyeshyamba zitera ikindi gihugu,yamenya ibikoresho

zikoresha.

Raporo y'inzobere za ONU iherutse gusohoka muri Kamena

yatangaje ko M23 yamaze igihe kinini ihabwa n'Urwabda ku buryo

butaziguye ubusaha. Ubu bufasha bugizwe ahanini n'amasasu

,imbunda no gutoza abarwanyi. Ibi byatumye ibihugu byinshi by' i

Burayi bihagarika cyangwa bikuraho burundu inkunga byageneraga

Urwanda mu myaka 18 ishize.

Ariko na none ibi bituma umuntu yibaza impamvu ibi babaye ubu

kandi iyi raproro atari yo ya mbere isohotse kubera kutubahiriza

uburenganzira bw'ikiremwamuntu. Perezida Paul Kagame yabaye

umunyagitugu mu gihe irenga 20, yishe inzirakarengane haba mu

gihugu no hanze yacyo. Yatanze amabwiriza yo kwica abanyamakuru,

Page 236: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

236

abayobozi b'amashyaka batavuga rumwe na we, abasirikare be

bageregeje kumugira inama. Mboneyeho umwana wo kubashimira

mwebwe mwese muharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu n'andi

matsinda y'itangazamakuru ku isi yose mutigeze mwicara ngo

murebere

ibyari birimo bibera mu gihugu cyanjye. Urugero natanga ni Jennifer

Fierberg wagiye anaterwa ubwoba ariko akanga ijoro n'amanywa

atanga amkuru kuri www.africaglobalvillage.com

na www.salemnews.com tutibagiwe www.umuvugizi.com.

Abanyarwanda benshi bashima akazi gakomeye k'igiciro gikomeye

mwakoze.

Umuyobozi mukuru w'ikinyamakuru www.inyenyerinews.org

Nyakwigendera Ingabire Charles Imana imuhe iruhuko ridashira,uyu

yishwe ashaka kugeza ukuri mu Rwanda. Ndashimira abantu bose

batanze ubuzima bwabo kubera umutekano w'inzirakarengane ku isi

hose. Ibyo mwakoze byatangiye kwerekana icyerekezo

cy'umunyagitugu.

Ndahamya ko Perezida Kagame azavaho umunsi umwe. Socrates

yigeze kuvuga ati: ''Ukuri buri gihe kuratsinda''. Ndashimira nkomeje

amashyaka arwanya Leta ya Kagame n'andi mashyirahamwe ya

politiki bakora ubutaruhuka mu gushyira ku mugaragaro umuntu

wahungabanyije abagore n'imfubyi bamerewe nabi mu gihugu no

hanze. Umuryango mpuzamahanga na wo wakoze akazi keza vuba

aha n'ubwo wabanje kurebera ibi byose bikaba. Ni inshingano

Page 237: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

237

zacu,nk'abanyarwanda, gukorera hamwe kugira ngo tukarwanya

amacakubiri Kagame yashyize ku ibere.

Dukeneye gufatanya kugira ngo twikize Paul Kagame n'ubuyobozi

bwe, uyu twakoranye na we tuzi ko tugiye kuzana amahoro,tuza

gusanga ahubwo tuzanye umutekano muke baturage. Ndahamagarira

abasabgirangendo bose ,abakiri ku kazi cyan cyane,kwigira ku

bababanjirije mu gufata icerekezo kizima kugira ngo

habonekeamahoro arambye ku gihugu cyacu.

Kagame wa none ari mu karwa ke ka wenyine,tumureke rero agende

wenyine kugeza ubwo azarangiriza muri ICC cyangwa Satani ku

bizera ibyanditswe byera. Ndizera ko abasirikare bose bamaze

gusobanukirwa ko Kagame ari imungu,aho kuba umuyobozi

dukeneye. Akarere kacu gakeneye abantu bakiri bato kandi barezwe

kugira ngo bagarure urukundo maze barwanye ubusambo n'ubugwari.

Mana ushimwe ko M23 yashenywe n'umutwe w'abasirikare ba

L’ONU, ba Afrika y'Epfo,Tanzaniya na Malawi.

6.4 Imigambi ya Kagame yo gutera ubwoba u Burundi

Igihe nari ndimo nandika iyi nkuru, amakuru aturutse i Kigali

yangezeho avuga ko Kagame yamaze kwohereza Batayo i Burundi

maze bagenda bihishe inyuma y'imirimo itandukanye. Kagame

arangwa n'amagambo, iyo agize uwo batumva kimwe ibintu,

Page 238: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

238

amubwira ko azamwica. Muribuka ibyo yavuze kuri Kikwete wa

Tanzaniya ,ubwo yamubwiraga ko azamutegera ahantu akamwica.

Uyu mukuru w'igihugu cya Tanzaniya yaziraga ko yabwiye Kagame

ko akwiye kwegera FDLR maze bakagirana amasezerano yo

gukemura ibabazo bafitanye.Amakuru atugeraho avuye ahantu hizewe

avuga ko U Burundi buzakoreshwa mu gihe Kagame azaba agiye

gutera Tanzaniya, kandi ko icyo gihe Nkurunzia azaba yaramaze

gukurwaho na kagame. Icyaha cya Perezida Nkurunziza ngo ni uko

yanze kumvira Kagame kandi akaba n'inshuti ya Kikwete. Itabwa

muri yombi ry'agaco k'abasirikare i Burundi kandi ko muri aka gaco

harimo n'umunyarwanda ni ikimenyetso ko Kagame azaruhuka ari

uko inzozi ze zibaye impamo.

Ijwi ry'Amerika ryemeje kohari abasirikare ku butaka bw'Uburundi

bagamije iterabwoba. Ngo ibi byatangarijwe VOA n'abayobozi

b'Uburundi.

Kagame yatangiye gucengera mu Burundi akoresheje ingabo zikorera

mu itsinda ridasanzwe kugira ngo ateze umutekano muke Leta

y'Uburundi.Amakuru ava mu iperereza avuga ko azatanga amabwiriza

yo kwica abatutsi b'i Burundi cyangwa abahutu batavuga rumwe na

Nkurunzia kugira ngo biragaragare nk'aho ari Nkurunziza urimo

kwica abaturage be. Aya mayeri ntabwo ari intwaro nshya kuri

Kagame n'ingabo ze ku bantu bazi ibyabaye mu Rwanda igihe

amasezerano y'amahoro ya Arusha yari amaze gusinywa mu mwaka

w'1993. RPF yari yemerewe abasirikare 600 n'intwaro zoroheje,ariko

bazanye abasirikare n'intwaro rwihishwa ndetse na za misile zarashe

Page 239: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

239

indege ya Perezida Habyarimana zaje muri ubwo buryo. Ngereranyije

,mugihe itsembabwoko ryabaga RPF yari ifite abasirikare bagera ku

30000 muri CND isigaye ikoreramo Inteko Idshinga Amategeko.

Ikibabaje rero ni uko UN yihishe inyuma ya UNAMIR yari izi

cyangwa yakagombye kuba yaramenye ibyategurwaga. Umugaba wa

UNAMIR icyo gihe Gen Romeo Dallier yabimeneyesheje UN ariko

ntacyo bakoze ngo bakumire iri yinjizwa ry'intwaro rya rwihishwa

muri CND kuko ubundi byari byarumvikanyweho ko intwaro

zigenzurwa na UN.

None ingoma ya Kagame iri ku gitutu gikomeye nyuma y'itsindwa rya

M23 na sinema ivuga ku bitarigeze bimenyekana kuri Kagame

yashyizwe aharagara na BCC. Iyi sinema yashyize ahagaragara

ibinyoma bya Kagame ndetse inagaragaza uburyo itsembabwoko

ryahitanye ubuzima bw'abatutsi n'abahutu rimuhama.

Ijijo ry'umuryango mpuzamagahanga rihanzwe kuri Kagame kandi we

ntabishaka,none aragerageza kwishyira ku Karubanda akorera

urugomo u Burundi ngo abane agahenge k'iki kijijo kinini

cy'umuryango mpuzamahanga. Byongeye kandi hari imirambo

yabonetse mu Kiyaga cya Rweru,iri n'irindi hwa rijomba Kagame mu

gituza. Ibi biugu byombi byananiwe kumvikana ngo iyi mirambo

ibonerwe inkomoko.

Amaperereza atunga agatoki Urwanda ariko Kagame abinyujije mu

muzindaro we Minisistiri w'ububanyi n'amahanga yihakanye iyi

Page 240: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

240

mirambo. Uku guhakana kwa minisitiri ntacyo byongeraho kuko

abanyarwanda benshi baburiwe irengero kandi biracyakomeza.

Imiryango nyarwanda iracyakomeza kubaza amakuru ajyanye

n'ierengero ry'abantu bayo. Twamaze kumenya ko kagame afite

imigambi yo kwica abarundi b'abatutsi n'abatavuga rumwe na Leta

y'Uburundi akoresheje agaco k'abasirikare be binjiye mu Burundi

rwihishwa kugira ngo n'imirambo yo muri Rweru igerekwe ku

Burundi. Tubaye tumenyesheje abarundi na Leta yabo ngo babe maso

kandi bagerageze kureba kuri kugira ngo bashobore gutahura iyi

mitego ya Kagame.

Imibanire ya Perezida w'Uburundi n'abayobozi b'Urwanda yajemo

agatotsi mu mezi ashize ubwo Kagame yashakaga kuba imfizi y'Afrika

maze agashaka kwirenza Kikwete anyuze kuri Nkurunziza maze

Nkurunziza akiyangira. Tuzi twese ko mu bihe bitandukanye

abayobozi b'Urwanda bise Perezaida wa Tanzaniya umwicanyi kandi

ngo ko ashyigikiye iterabwoba, ko ari umuntu w'injini, ko arangwa

n'akarimi gatyaye n'ibindi. Umubano wa Tanzaniya n'Urwanda

wazambye ubwo Perezida Jakaya Kikwete yagiraga inama

Uganda,Rwanda na Kongo kugirana imishyikirano n'imitwe yitwaje

intwaro ihanganye n'ibyo bihugu kugira ngo amahoro n'umutekano

birambye biboneke muri Afrika y'ibiyaga bigari.

Igihe Kagame yari yitabiriye inama nyafrika y'ishoramari i

London,Leta y'Ubwongereza yamugirye inama mu mwiherero ko

adakwiye na gato kuzagaerageza guhindura Itegeko Nshinga kugira

ngo yiyongeze ubutegetsi. Ibi igifu cya Kagame nticyigeze kibyakira

Page 241: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

241

ahubwo yarengukiye kuri BBC Gahuza miryango ayibuza kuzongera

gutangaza amakuru mu kinyarwanda. Ibiri amambu kandi ya sinema

yatumaga avuza iya bahanda yari yasohotse mu cyongereza. None

yatanze amabwiriza ku butabera bwe bukora nk'imashini gutangira

gushakira ibirego BBC.

Iri tsinda ryo guhimbira ibyaha BBC riyobowe na Martin Ngoga

wahoze ari umushinjacyaha mukuru w'Urwanda. Ni yo mpamvu

Kagame arimo ashaka icyatuma mu Burundi haba umutekano muke

kugira ngo umuryango mpuzamahanga uhange imboni i Burundi no

ku yandi makimbirane arangwa mu karere,maze Kagame yigaragaze

nk'umuntu umwe rukumbi washobora kuba umuhuza.Umutekano

muke wagaragaye i Burundi ukwiye gukorwaho iperereza,naho

Nkurunziza we akwiye gukomeza gushakira abarundi umutekano

abinyujije muri diplomasi,mu nzira za politiki ndetse byanaba

ngombwa akitegura kurengera igihugu cye gisirikare kuko Kagame

akomeje ubushotoranyi ,arashaka icyashyira akarere mu makimbirane.

Perezida wa Tanzaniya akwiye gukomeza kwitegura gutanga

ubuyobozi kandi akabikora yirinda Kagame kuko Urwanda

rwarakajwe n'uburyo Tanzaniya ari yo isigaye ku ibere ry'ibihugu by'i

Burayi, mbese Kagame yaracutse bimusigira uburakari bukomeye.

Page 242: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

242

6.5 Kagame yabuze uko yica Nkurunziza

Amakuru aturuka ahantu hizewe yatugezeho avuga koKagame

n'abafatanyabikorwa be mu gukora ibikorwa bya shitanibanogeje

umugambi wo guhanura indege ya Nkurunziza iyo aza kwitabira

imihango yo kurahira kwa Perezida wa Tanzaniya John Magufuri.

Perezida Nkurunziza ufite imibanire myiza n'igihihu cy'igituranyi

Tanzaniya ntabwo yigeze aboneke mu mihango yo kwimika Perezida

mushya John Magufuri.

Abayobozi ba Amerika bari batanze imbuzi ko akarere k'ibiyaga bigari

kagiye kongera kwakamo umuriro nk'uko byagenze ugihe indege

y'umukuru w'igihugu cy'Urwanada yahanurwaga mu myaka 20 ishize.

Muribuka ijambo rya Perezida Kagame igihe yari yitabiriye imihango

yo kwibuka abantu bagize uruhare mu kurokora abatutsi,ubwo

yavugze atunga agatoki Perezida Perezida w'Uburundi maze

akamwibasira avuga ko ahora yihishe.

Ku bwa Kagame Perezida Nkurunziza yihe mu gihugu cye Uburundi

ubwo atajyaga kwitabira imihango yo kurahira kwa

Magufuri,umukuru w'igihugu cya Tanzaniya. Nk'uko nabivuze

haruguru rero, Kagame ntiyarakajwe n'uko umugambi we mubisha

utaragezweho .,ahubwo yababajwe n'uko iperereza rye ryatsinzwe

maze iperereza rya Nkurunziza rikagaragaza ko rizi gutara amakuru.

Ikibazo cy'ingutu ubu ni ukumenya ikigomba gukurikiraho. Mu

ijambo ryuje kuvugira kuri Kagame ,Nkurunziza yavuze ko azi ko hari

Page 243: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

243

igihugu cy'igituranyi kimuhiga,ko Amerika n'ibihugu by'iBurayi bizi

neza umugambi wuje iterabwoba rizamukorerwa ndetse no ku gihugu

cye,ko ariko byahisemo kuryumaho.

Amakuru ava mu ndorerezi z'abanyamerika mu karere,atanga gasopo

ku muryango mpuzamahanga ko wemerera Kagame gukora ibkorwa

bya kinyamaswa , ko kandi ibi bitazagira ingaruka ku karere gusa,ko

bizagira ingaruka kuri Afrika ndetse no hirya ya Afrika. Perezida Paul

Kagame ntiyamereye nabi gusa Parezida Nkurunziza, ahubwo mu

gihe gishize yanabwiye Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete ko

azamwica. Si itegeko ariko turagira inama anábanyapolitiki bo

mukarere nka John Magufuri na Petero Nkurunziza n'undi wese

udashyigikiye ingengabitekerezo ya Kagame kuba maso.

Page 244: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

244

6.6 Harakekwa akaboko k'Urwanda mu bwicanyi bubera i

Burundi

Nyuma y'uko Perezida Nkurunziza atangarije ko yatsinze amatora

ataravuzweho rumwe na benshi, Umusirikare wo ku rwego rwa

general mu ngabo z'Uburundi akaba n'umuntu wafi wa Perezida

Petero Nkurunziza yirishwe aguye mu gico yatezwe mu mugi wa

Bujumbura. Gen Adolphe Nshimiyimana yari akuriye inzego

z'umutekano mu gihugu kandi yafatwaga nka numero ya kabiri mu

gihugu.

Ni nde wari inyuma y'iyicwa rya Gen Adolphe Nshimiyimana?

Amakuru atugeraho avauga ko umuyobozi w'Urwanda Kagame yari

amaze igihe kinini acura imigambi yo kwica abashinzwe umutekano

mu Burundi ndetse na Nkurunziza ubwe. Kandi twamenye ko lisiti

y'abagombaga kwicwa yari igizwe n'aba bakurikira:

● Agaton Rwasa: umunyapolitiki utavuga rumwe

n'ubutegetsi,akaba yari amaze iminsi yinjiye mu Nteko Ishinga

Amategeko y'i Burundi,

● Potien Gaciyubwenge: Uwahoze ari minisitiri w'ingabo,

● Gen Prime Niyongabo,

● Willy Nyamitwe:Umujyanama mukuru ushinzwe

itangazamakuru n'itumanaho mu biro bya Perezida

Page 245: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

245

w'Uburundi.

Perezida Kagame arega aba tumaze kuvuga ko bamubagangamiye

mu gushyira mu bikorwa imigambi ye ya ''coup d'Etat'' no

kuburizamo ihirikwa rya Nkurunziza ryari ryashyizwe mu bikorwa na

gen Niyombare uri i Kigali muri iyi minsi. Uko ibintu byagiye

bikurikirana rero ni uku:

Nkurunziza yanze ko Kagame anyura i Burundi ngo yinjire muri

Tanzaniya maze agabeyo igitero ngo kuko Kikwete yamugiriye inama

yo kuvugana n'abo batavuga rumwe. Ahani mu minsi Kagame

yumvikanye avuga ko adashaka kuvuga byinshi kuri Kikwete ,ko

ahubwo azamutegera ahantu akamwica.Ibi ni bimwe mu byagiye

bivugwa ko kagame yegereye Nkurunziza akamubwira umugambi wo

kwica Kikwete. Byavuzwe kandi ko Nkurunziza yamwangiye, maze

akaba umwanzi wa kabiri Kagame yagombaga kwica.

None Urwanda rucumbikiye aba general ndetse n'abayobozi bo mu

rwego rwo hejuru batavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza. Icika

ry'uwahoze ari umunyabanga mukuru wa CDDD/FDD Hussen

Rajab avuye muri gereza ryateguwe kandi rishyirwa mu bikorwa na

Kigali none ubu we n'anadi bayobozi bakuru b' i Burundi

bacumbikiwe mu Rwanda ku misoro y'abanyarwanda. Kagame

yashinje mugenzi we w' i Burundi kudatanga umusaruro , ko kubera

iyo mpamvu agomba kuva ku butegetsi. Kagame yabivuze muri aya

magambo:'' Niba abaturage bavuga ko batagushaka ngo ubayobore,ni

Page 246: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

246

gute wavuga ngo uraguma ku butegetsi babishaka batabishaka''. Ese

ubundi Kagame ashinzwe kureba niba abarundi bagiriwe akamaro?

Kuki ashishikajwe no kwitambika muri politiki y'ibihugu

by'abaturanye ku bijyanye na manda ya gatatu igihe neza ko na we

ayishakisha kubura hasi no hejuru.

Urupfu rutunguranye rw'umugande Gen Noble Mayombo wari

ukuriye ubutasi na rwo bivugwa ko ubuhuzabikorwa bwarwo

bwakozwe na Kagame. Mayo mbo yaregwaga n'u Rwanda ko bari

bafitanye imikoranire myiza na Col Patrick Karegeya mu gukingira

ikibaba Felicien Kabuga ushinjwa kugira uruhare mu itsembabwoko

ryo muri 1994. N'ubwo Museveni atavuze yeruye abantu bashyize

abayobozi b'inzego z'ubutasi z'u Bugande ku ilisiti yo kwicwa,yavuze

ko hari abanzi mu karere babifitemo uruhare,abo banzi rero ni ba

nde? Perezida Museveni yabivuze muri aya magambo:

''Inzego zacu z'umutekano zimaze igihe zitegereza imyitwarire

y'abantu buje ubugizi bwa nabi mu karere, bakomeje kuvuga ko

nibica abayobozi bakuru ba NRM,bazaba bazimije izina rya

Mayombo n'irya Museveni nk'umuyobozi'' Ibi Museveni yabivugiye

mu muhango wo gushyingura Gen Noble Mayombo n'uwahoze ari

umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y'ingabo.

Yabivugiye Kijura mu karere ka Kabarole. Na none Kagame

yavugiye mu ruhame ko ababazwa no kub a adahana imbibi n'igihugu

cya Afrika y'Epfo. Ku bantu bazi neza Kagame,yashakaga kuvuga ko

yakabaye ajyayo agahungabanyayo umutekano, nk'uko yabikoze muri

Kongo nu mu Burundi. Ubwoba Kagame afite ni ubw'abasirikare ba

Page 247: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

247

Afrika y'Epfo n'aba Tanzaniya bari ku mupaka w'Urwanda

n'Uburundi. Twamenye kandi ko Kagame aherutse gucira amacandwe

yuzuye uburozi ku basirikare bakuriye inzego z'umutekano mi nama

yagiranye na bo,aho yabibukije ko Kayumba Nyamwasa arinzwe na

Afrika y'Epfo. Yanababajije inyungu Afrika y'Epfo yaba ifite mu

kurindira umutekano Kayumba Nyamwasa.

Ibi bishatse kuvuga ko abayobozi bo mu karere badakwiye

kujenjekera Kagame kuko atri umuntu wo kugirana na we gahunda.

Icyo ni ukwica gusa.

6.7 Umunyakuri Kagame

Kagame yiswe umunyakinyoma,umwicanyi ndetse n'umurwayi wo mu

mutwe. Nyamara mu gihe gito cyahise yeretse isi ko yamwibeshyeho

ko ahubwo ikwiye kumubona nk'umunyakuri. Kuki twakwita Kagame

umunyakuri? Ndibuka mu bihe byahise,Perezida Paul Kagame

yashoboraga gutanga icyo ari cyo cyose kugira ngo arinde ibanga, iki

gitekerezo cyo kugira ikintu cyose ibanga cyatumye abanyarwanda

binuba kubera abantu batagira ingano bahasize ubuzima kubera ko

bamenye byinshi.

Umunyakuri turimo tuvuga none yibagiwe byose ndetse yibagirwa

abavandimwe bacu yishe kubera ibanga bamenye ngo kandi akaba

akeka ko batazaribika. Igihe yagezaga ijambo ku baturage bo mu

Page 248: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

248

majyaruguru n'uburengerazuba bw'Urwanda,Perezida Paul Kagame

yabwiye abaturage ko nihagira ubangamira umutekano azmuras ku

manywa y'ihangu. Kwica abanyarwanda byabaye nk'ibisanzwe ,kandi

abanyamahanga nabo ntibabyitaho iyo tubabwiye iby'izi mfu ,yewe

n'iyo tubabwiye ko Perezida abwira abaturage b'inzirakarengane ko

azabica.

Ibi ni uko kwica cyangwa urupfu mu Rwanda ari ibintu

bisanzwe.Twakomeje kumva umunyakuri Nyakubahwa Paul Kagame

avuga ko azica abatavuga rumwe na we, maze agahabwa amashyi

n'impundu cyangwa bakaruca bakarumira. Ubwo se ntibibatangaza

kumva umukuru w'igihugu yigamba kuzica abanyagihug maze

agahabwa amashyi.Dutuye mu gahugu gato cyane,karutwa n'ubwami

bwa Buganda cyagwa Wales,aho usanga amadayimoni nka Perezida

Paul Kagame n'abicanyi be barabujije amahwemo miliyoni 11

z'abanyarwanda. Aka gahugu kayobowe n'imbunda ,aho agatsiko

kagizwe n'abambari ba Kagame kigwijeho imitungo naho abasugaye

bakaba barindishijwe imbinda.

Reka turebe ikintu gisanzwe kiba kimeze. None kuba Kagame

avugako kwica uwo batavuga rumwe ari ibintu bisanzwe,yaba ari mu

kuri? Kuvuga ikintu gisanzwe byasonurwa mu buryo bwinshi. Aha

umuntu yarebera imyifatire ,uko ibintu bigaragara n'ibindi. None se

umuntu yamenya ate ko ikintu runaka ari igisanzwe? Umwarimu

Gordon Brown na mugenzi we Martin Skinner baminuje mu

bumenyamuntu bagira bati:''Ibekerezo by'abantu ku bijyanye no

kuvuga ko ikintu gikwiye biba bitandukanye kubera ibihe abantu

Page 249: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

249

barimo ndetse n'imico yabo. Hari n'igihe mu muco umwe ndetse mu

gihe kimwe ibitekerezo by'abantu bihinduka mu bijnye no kumenya

ko ikintu runaka gikwiye noneho n'imyitwarire yabo ikaba yahinduka.

Urugero: Ushobora kubwira abantu bakoresha umuriro

w'amashanyarazi mwinshi ko hari abandi bantu bakoresha muke

,bikaba byatuma bahindura imyumvire maze bakajya bakoresha

umuriro w'amashanyarazi muke. Ubu ni uburyo bwo guhindura

imigenzereze y'abantu binyuze mu kubabwira igikwiye. Ibi bikorwa

iyo abantu batari bazi igikwiye kugeza bakimenye.

Aba bahanga basobanura igikwiye cyangwa igisanzwe mu buryo

butabogamye, bavugako umuco ari moteri ituma ibintu biba ku buryo

bukwiye,burimo inyurabwenge. Ikintu gikwiye rero ni ikintu cyuje

ubuziranenge,umwimerere,ikintu kimeze nk'uko umuntu

yagiteganyaga mu bwiza. Aha rero ni ho abanyarwanda bahuriye

n'inzitizi,aho bagomba gukora icyo umuyobozi wabo ashaka,aho

kugira ngo bakorere muri demokarasi maze abayobozi bumve ijwi rya

benshi.

Aze kumva ijambo rya Perezida avuga ko azica abaturage,nahise

nibuka abantubose yishe. Aha ni ho nahise mvuga ko Kagame

noneho abaye umunyakuri kuko noneho yemeye akavuga ibyo yari

yaragize ibanga imyaka myinshi yabanje. Ikindi cyantangaje ni uko

Kagame asigaye yarahinduye imikorere.

Page 250: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

250

Kagame arashaka ko bose bicwa

Kagame ntakiri wa muntu ukorera mu ibanga ,asigaye ari wa wundi

wasama amagamboa agasohoka. Abwira bagenzi bo mu karere ko

azabica ndetse akanica abantu mu bihugu by'ibituranyi. Kagame hari

igihe yari azwi nk'umuyobozi ugezweho , maze agerageza kubaka

izina abinyujije mu gakingirizo k'amahoro. None azwi nka Kagame

wica.

Yigeze kuvuga ko azica Jakaya Kikwete Perezida wa Tanzaniya

kubera ko batumvikanye ku luntu amahoro yagombaga kugerwaho

mu karere k'ibiyaga bigali.Kagame yashatse kwifashisha Nkurunziza

mu kwica Kikwete. Interagahinda Kagame yagiye kuri TV avuga

ukuntu azica Kikwete maze Nkurunziza avumbura ko Kagame

atuzuye ku buryo yabika ibanga,maze bidatinze Nkurunziza ibibwira

Kikwete. Ni bwo mwumvise ko Tanzaniya yirukanye abanyarwanda

bose bari batuye muri Tanzaniya kugira ngo bashobore kwirindira

umutekano ku buryo buhamye.

Perezida Desire Kabila yishwe na Kagame

Kugeza na n'ubu Kagame aracyacura imigambi yo kwica Nkurunziza

kubera ko yavuye mu masezerano. Kagame yakoze uko ashoboye

kose ngo ateze umutekano muke muri Afrika y'Epfo biranga. Ni we

wishe Perezida Desire Kabila kubera umutungo kamere wa Kongo

Kagame yashakaga kugira isoko y'ubukungu bw'Urwanda.

Yanagerageje inshuro zigera kuri eshatu kwica Perezida Joseph Kabila

Page 251: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

251

ubwo yari arinzwe n'abacanshuro bo muri Angola na Namibia.

Umuntu asigara yibaza icyo isi ibona muri Kagame. Cyokora wenda

ni ubucuruzi buba bubashishikaje maze bakica ijisho. Yagiye ku

butegetsi amaze guhanura ingede yahitanye abaperezida 2,yagerageje

inshuro eshanu kwica Perezida Museveni igihe batumvikanaga ku

bibazo bagiranye muri Kongo.

Museveni yikuye mu mukino kuko Kagame yari atangiye gucamo

kabiri ingabo za Uganda no kubaha intwaro rwihishwa. Museveni mu

magambo ye yavuze ko Kagame ameze nk'imbwa yasaze

kandi ko nibatabwitwaramo neza izabaruma,anahitamo kumwumvira

kugeza na n'ubu. Museveni azi neza ko Kagame arangwa no

kudashyira mu gaciro ariko mu rwego rwo kurinda agatwe ke

agakomeza kugenda inyuma. Kagame ashobora gukomza kwica ariko

nta muntu n'umwe bigira icyo bibwira. Yagabye ibitero anica abantu

muri Afrika y'Epfo,Mozambiki anagerageza no kwica abandi mu

bihugu by'i Burayi.

6.8 Umubano wa Kagame na Museveni wajemo igitotsi

Hashize imyaka myishi kagame yarananiwe gushimangira ubumwe

bwaranze Museveni Rwigema. Byari byarumvikanyweho na Museveni

na Rwigema bakiri muri Tanzaniya ko nibamara kubohoza Uganda

bazakurikizaho gufasha Fred Rwigema kubohora Rwanda igihugu

Page 252: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

252

ababyeyi be bari barirukanywemo igihe yari uruhinja. Bamaze

kubohoza Uganda bakayikura mu maboko ya Idi Amin bakomerejeho

barwanya Milton Obote kuko nawe yari umunyagitugu. Muri uru

rugamba rwamaze imyaka 5 rwo kubohora Uganda bwa kabiri,Paul

Kagame yeretswe Museveni. Ni Fred Rwigema wamumenyekanishije

kwa Museveni. Uyu Ferd Rwigema yari yarwanye intambara zombi

zo kwibohora kuva muri Mozambiki aza no gushyira Paul Kagame

mu bantu 27 bashinze NRA.

Abasore benshi b'impunzi z'abanyarwanda babaga muri Uganda

bagize uruhare muri iyi ntambara yo kwibohora kuko ni bwo buryo

bwonyine babonaga bwo kugera ku mutekano nyawo ugendeye ku

kuntu Milton Obote yari abatsikamiye. Iyi yari inzira kubona intwaro

maze bagataha iwabo nyuma y'uko Uganda ibohojwe. Nk'uko abantu

bose babizi rero Museveni ni umuntu wubahiriza amasezerano.

Amasezerano yamunaniye kubahiriza ni ukwiyongeza mandat ku

butegetsi kandi atari byo yasezeranyije abagande. Ntabwo yubahirije

amasezerano mu gufasha kugaba igitero,ahubwo yakomeje kudutera

ingabo mu bitugu intambara yose kugeza ku ihagarikwa

ry'itsembabwoko. Nyuma y'uko intambara irangiye n'itsembabwoko

rihagaze,Museveni yasuye Urwanda yakirwa na Perezida Pasteur

Bizimungu na Vice Perezida Paul Kagame.

Icyo gihe umubano w'Urwanda na Uganda wari umuze nk'uko

umwana abana n'ababyeyi. Ndibuka ko twabwiye abaturage

guhagarara ku muhanda Kigali -Gatuna,maze bahagarara kuva

Nyacyonga kuera kuri Stade Amahoro kugira ngo twereke Museveni

Page 253: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

253

ko RPA imuhaye ikaze kandi ko imwishimiye.

Mu magambo ye ,Museveni yavuze ko umuriro watangiriye muri

Mozambiki kugira ngo Afrika ibihoke,uzakomeza. Yakomeje agaruka

kuri Gen Fred Rwigema nk'umuntu warwaniriye amahoro w'ibihe

byose.

Mu ijambo rye yagaruttse ku mpirimbanyi z'amahoro yakoranye na

zo,aha yanavuze ku mukambwe Julius Nyerere we yitaga Mzee mu

rurimi rw'igiswahili. Yanakomeje avugako yari ashimishijwe n'uko

Kagame wari umwana yaje gukura akavamo umuyobozi (ibi

ntibyigeze bishimisha Kagame). Yanakomeje avuga amazina

y'abayobozi b'urugamba,abapfuye n'abari bakiriho,avuga ko ari

abahungu be.

Ibi na byo ntibyanyuze amatwi ya Kagame. Kagame yarakajwe

n'ijambo ryumushyitsi we kubera ko atamusingije ahubwo agasingiza

abagaba b'ingabo bapfuye. Ibi ntibyari bikwiye kumurakaza kuko

Urwanda rwari rugikeneye inkunga iva Uganda nk'inkunga ya

gisirikare. Museveni yatekerezaga ko Urwanda haba iwabo

w'abagande na Uganda ikaba iwabo w'abanyarwanda,muri ibyo bihe

umuntu yashoboraga kwambuka imipaka y'ibihugu byombi nta

passport.

Iki cyari igitekerezo cya Museveni yaje no kwagura kugeza ku

gushyirwaho icyiswe ibihugu bigze Afrika y'Iburasirazuba. Kagame

we ariko yarafite ibitekerezo bitubaka kuri iki gitekerezo kuko

Page 254: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

254

yabonaga ko nta jambo yagira mu bantu bahoze ari ba sebuja. Aha

yari yaratangiye kwibona nka Perezida kandi iki gihe Vice Perezida

gusa. Nyuma yo gufasha Desire Kabila gufata Kongo, ibihugu

byombi byakomeje kugira uruhare mu ntambara zaberaga muri

Kongo. Ibi byatumye ibihugu byombi bisakirana ku rugamba inshuro

ebyiri. Izi ntambara zitarangira zakururiye akarere k'ibiyaga bigari

umutekano muke. Yego n'abanyekongo ubwabo babigizemo

uruhare,ariko ahanini aba baperezida bombi nibo benyenyeje

umuriro.

Uganda ubwayo yahatakarije abasirikare bangana kompanyi ebyiri

zigizwe n'abasore b'abahima mu mirwano ya kisangani ubwo

bahuraga n'inkogoto z'abasirikare b'Urwanda. Aha havuts ikibazo

gikomeye cyane kubasirikare bo ku mpande zombi.Uretse no kuba

abanyarwanda n'abagande baribonaga nk'abavandimwe,igisirikare

cy'Urwanda cyavukiye mu gisirikare cya Uganda. Kubera iyi mpamvu

rero hari abasirikare bahasize ubuzima kubera ko banze kurwanya

abagande.

Urugero ni LT Col Wilson Rutayisire Shaban wabwiye Kagame ko

ibi bitari bikwiye maze Kagame atanga amabwiriza yo kumwica.Na

Gen Kayumba yari mu batwanyije igitekerezo cyo kurwana

n'abasangirangendo.Gen JJ Odong wari umugaba w'ingabo za

Uganda yahawe amabwiriza yo gushyikirana na mugenzi we

w'Urwanda. Ndabyibuka ko igihe uyu mushyikirano wari urangiye

Gen Kayumba asubiye mu kazi ke gasnzwe,Kagame yabwiye

abasirikare gukomeza urugamba muri Kisangani.Ndanibuka ko

Page 255: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

255

twagiye i Bugande inshuro nynshi guhura na Museveni kugira ngo ibi

bibazo bihoshe. Igihe intambara ya Kongo yari irangiye, Kagame we

yakomeje gahunda ye maze afaha LT Col Kyakabare na LT Col

Monday gutoroka gereza ya gisirikare ya Makindye.Aba basirikare bari

barahamijwe ibyaha bikomeye ariko Kagame n'agatsiko ke babazanye

mu Rwanda hanyuma baza kumenyekanisha ko bazagaba igitero kuri

Uganda.

Ugaanda yabaye irembo abantu banyuramo bahunga Urwanda aze

bagasaba ubuhungiro hirya no hino ku isi kuko baba bagize amahirwe

yo kuba gutikamirwa n'ingoma ya Kagame. Muri ibi bihe Uganda

yabaga icumbikiye abanyarwanda batagira umubare babaga bafite

imigambi yo kugaba ibitero ku Rwanda, igihe Urwanda rwari

rukomejegushaka kurema umutwe wo guhungabanya Uganda,ni bwo

Urwanda rwahaye ikaze Col Muzoora wari wananiwe kumvikana na

Museveni.

Col Muzoora yaje gusangwa imere y'inzu ye yapfuye nyuma y'uko

yari amaze imyaka itagira ingano mu buhungiro. Igiteye agahinda rero

ni uko inzego z'iperereza za Uganda zagaragaje ko Urwanda rwari

inyuma y'uru rupfu. Mu myaka mike yahise Gen Kayumba

Nyamwasa yahunze igihugu ajya muri Afrika y'Epfo anyuze muri

Uganda. Amaze gucika ,Urwanda rwagiranye imishyikirano

n'abayobozi ba Uganda,maze babasaba kumufunga kutazamwemerera

kugira ahandi ahungira.

Abayobozi ba Uganda banze kumfata,ahubwo bamufasha guhungira

Page 256: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

256

kuko babonaga ko afite impamvu yo ghunga.

Kagame amaze kunanirwa kugarura Kayumba ,Kagame yahamagaye

Museveni amubwira ko azagerwaho n'ingaruka zo kuba yaretse

Kayumba akanyura mu gihugu cye akajya mu kindi gihugu kandi ari

umunyabyaha. Ku yindi nshuro abinyujije mu migani yatumye kuri

Museveni agira ati:''Iyo utuye mu nzu y'ibyatsi ,wirinda gukina

n'umuriro kuko ushobora gukoreshwa mu gutwika inzu yawe''.

Nyuma y'iminsi mike nyuma y'aho avuze aya magambo, Kagame

yatwitse amarimbi y'abami b'i Buganda,kugira ngo yereke Museveni

ko yashobora kumugirira nabi kandi akabikoera ku butaka bwe. Hari

n'igihe Kagame yahamagaye Museveni amubwira ko azi ibye

byose,uko arya,uko aryama n'ibindi.

Ibi byatumye Museveni agira impungenge,dore ko anisazie. Umuntu

yakwibuka ko Kagame yari akuriye iperereza rya Uganda igihe

kinini,azi neza rero igishobora gukora ku mitima y'abagande cyane

cyane ubwami bwabo. Ibi byatwaye Museveni igihe kinini kugira ngo

asobanurire abagande uko byagenze, baytumye akoresha umwami

Mwenda Mutebi Ronald kugira ngo we ubwe ariwe utuma abaganda

batuza kuko bari babuze igice kinini cy'amateka y'abakurambere babo

biturutse ku bisazi by'abanyapolitiki bamwe.

Nyuma y'aho gato twumvise iby'urupfu rwa Col Mayombo, umugabo

w'umunyamurava,wari ufite ubushobozi kuba yayobokwa,akaba yari

yaranakoze akazi mu myanya itandukanye. Uyu musirikare

w'intagereranywa yari yarabwiye Museveni ngo ahirike Kagame maze

Page 257: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

257

akarere kagire amahoro. Uyu ni umugabo wari waratekereje uburyo

indege ya Kagame yahanurwa ariko nanone akaba yararegwaga kuba

inshuti ya Felicien Kabuga uregwa kuba yarafashije interahamwe mu

itsembabwoko.

Col Mayombo wari umuntu ushyigikiye ubwami bwa Tooro akaba

n'umwizerwa wa Museveni,yarwanye intambara maze aza kwicwa

arogewe mu kirahuri cy'amazi igihe yari yitabiriye inama. Yapfuye

ingingo ze hafi ya zose zananiwe gukora,mu gihe yari mu nzira ajya

kwivuza mu mahanga mu ndege bwite ya Museveni.

Mu ishyingurwa rye Museveni yavuze ko yishwe n'inzego z'iperereza

zo mu karere badashaka amahoro ariko anongeraho ko asigaranye ba

Mayombo benshi bazakomeza kurwanira amahoro mu

karere.Museveni yasuye Nyakwigendera Kanon Rabwoni,se

Mayombo ndetse n'ubwami bwa Tooro muri rusange,nta jambo yari

afite avuga kuko yari amaze kubona igikomere Kagame yaramaze

abantu ayoboye avuye iyo kure za Kigali.

Ubu bwicanyi,uru rwango byakomeje kugaragara mu iyi myaka

yose,bituma Paul Kagame adatuza, maze agahora ashakisha icyatuma

Uganda idashbora gufasha abamurwanya. Aherutse gukoresha

Andrew Mwenda ,umunyamakuru w'igisambo wahawe akayabo

kugira ngo yamamaze kagame ku isi yose,maze asabwa kubyutsa

umubano wa Kagame na Museveni,yiyibagiza abasirikare batagira

ingano yicishije i Kisangani bayobowe na Gen Kazini. Uyu mugabo

n'ubundi Kagame yaramwangaga by'umwihariko mbere y'uko ava

Page 258: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

258

muri Uganda mu myaka ya za 1990.Kagame mu kwiheba kwinshi

yanakoresheje Gen Karenzi Karake wigeze mu basirikare barinda

Museveni ngo agerageze kubyutsa ubucuti .

Ibi Kagame yabikoze yirengagije ko yafunze Karenzi amuziza ngo ko

yatorokesheje Kayumba Nyamwasa. Amaze gutsindwa ku ngamba

zose, Kagame aherutse gusaba Nyiramongi umugore we bwite

kujyana n'umuryango wose bakajya kwa Museveni kureba uko

bagarura igikundiro ku muntu yahemukiye bigeze hariya. Nsigara

nibaza niba ubu bucuti buzaramba nyuma y'imfu z'abasore n'inkumi

b'ibihugu byombi.

Ikigaragara ni uko imitekerereze ya Kagame itwikiriwe n'igihu

imubwira ko nk'uko abanyarwanda bamwemerera bakibagirwa kugira

ngo ubuzima bukomeze, ari na ko abagande bazagenza maze

bakibagirwa abana babo yatsinze muri Kongo. Kagame yasuye

ubugande inshuro ebyiri nyuma y'ibyabaye i Kisangani.Yakagombye

kuba yarabikoze myaka 17 ishize maze akarengera ubuzima

bw'abasangirangendo aho kugira ngo amere nk'utangiye none nk'aho

nta kintu kigeze kiba.

Ibi birasanzwe kuri Kagame ,kuko ari umuntu ushobora kuryama ku

muryango w'umuntu igihe amukeneyeho ubufasha,yamara kubona

icyo yashakaga agatangira gushaka icyagirira nabi wa muntu

wamufashije.

Twebwe tubona Kagame nk'umuntu ukora kinyamaswa. Ariko

Museveni we amubona nk'imbwa yasaze

Page 259: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

259

Museveni n'umuvandimwe we Salim Saleh Bagumye mu isezerano

bari baragiranye na Gen Fred Rwigema. Hari ighe ibintu byari

bikomeye mu myaka ishize igihe Kagame yabuzaga Jeannette

Rwigema kuva mu gihugu akanafatira passport ye. Ibi byabaje Salim

Saleh,inshuti ya hafi ya Gen Fred Rwigema. Uku kubangamira

Jeannette Rwigema byari ukugira ngo Museveni ababare kubera

umuryango w'inshuti ye uri mu kaga gatewe na Kagame.

6.9 Kagame : Gutegura intambara mu karere

Kagame azi neza ko ibihugu by'ibituranyi nka Tanzaniya,Burundi

bicumbikiye impunzi z'abanyarwanda.Iyo atekereje ko yiyemeje

gukomeza kuyobora igihugu binyuranyijen'itegeko nshinga, asnga

umunyarwanda wse aho yaba ari hose yamugabaho igitero.

Ashidikanya ku ngingo ijyanye n'uko abatavuga rumwe na we

bahitamo gukoresha inzira zose zishoboka kugira ngo bamukure ku

butegetsi.

Kagame azi neza ko abatavuga rumwe na we bakoze ibintu ku buryo

bwa demokarasi bushoboka muri iyi myaka ishize kuira ngo

basobanurire isi ko Urwanda ruyobojwe inkoni y'icyuma. Umuntu

umwe muri RPF yarambwiye ngo:''Abatavuga rumwe na kagame

bageze kuntambwe y'ingirakamaro kuko bafashe igihe maze bashyira

ahagaragara ibibazo by'Urwanda maze isi irabimenya ,bityo Kagame

Page 260: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

260

agaragara nk'imburamumaro''.Hari ijambo ry'umunyapolitiki wo muri

RNC na we yunzemo agira ati:''Abarwnya Leta ya Kigali bamaze

kugera ku cyizere n'umusingi by'impinduka nyayo kuri buri wese ufite

inyota yo kumva umunyapolitiki Leta by'ukuri kandi mu kuri. Iki ni

igihe rero cyo gukurikiza imigirire ya bene abo.

Hari igihe Kagame yirirwaga ahiga abamunenga ku isi yose,akabarasa,

akagaba ibitero ku bihugu by'ibituranyi kugira ngo gusa itsembe

abatumvikana na Leta ye''.Abayobozi b'i Burayi,Afrika ,n'Aziya

bamaze gusobanukirwa n'impamvu yo kurwanya Leta ya Kagame

kandi biteguye gutanga ubufasha ku kintu cyose cyazana impinduka

nyayo. Abarwanya ubutegetsi bakomeje kwigisha gukoresha uburyo

budahutaza no kwirinda ikintu cyose cyakongera kumena amaraso.

Kagame ku rundi ruhande na we agenda asibanganya inyigisho

z'abatavuga rumwe na we ,noneho yongeraho no gufata manda ya

gatatu ngo azapfire ku ntebe y'ubutegetsi.

Mu minsi ishize haherutse gutangazwa ko Kamarampaka yemeje ko

itegeko nshinga rihinduka kugira ngo Kagame azashobore

kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu ku nshuro ya gatatu.

Bikanagaragara ko azaguma ku butegetsi kugeza mu mwaka w'2034

igihe azaba afite imyaka 77.

Kagame yavuze ko abanyarwanda babikoze ku buryo busobanutse,ko

bashaka ko azongera kuyobora Urwanda nyuma y'umwaka w'2017 ko

kandi nta mahitamo yari afite uretse kwemera. Amakuru ava mu

byegera bya Kagame agaragaza ko hari itegurwa ry'intambara.

Kagame avuga ko nta kabuza azagabwaho ibitero biturutse i Burundi

Page 261: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

261

igihe icyo ari cyo cyose. Akumva ko icyaba cyiza ari ikwica abayobozi

bakuru bakuru b'i Burundi cyane cyane abayobozi ba gisirikare.

Kagame yiyemeza ko imibanire mibi hagati ye na Nkurunziza

byashobora gutuma abarwanya Leta ya Kagame bajya gusaba

kwemererwa gutera Urwanda baturutse i Burundi.

Ikindi gituma Kagame adatuza ni imibanire ye mibi na

Tanzaniya.Nyuma gato John Magufuri ageze ku butegetsi, Kagame

yoherejeyo Louise Mushikiwabo ariko ntibyagira icyo bitanga kuko

we yibwiraga ko agiye kuzura umubano hagati y'ibihugu byombi.

Igiteye Kagame impungenge kurusha ibindi ni uko acumbikiye

abayobozi b'ingabo bari bagiye guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza.

Ubu rero Kagame areba uburyo Nkurunziza na Tanzaniya ndetse na

Afrika y'Epfo babanye neza n'abatavuga n'ubutegetsi bwa Kagame

aho bari ku isi yose. Izi mpungenge zose zatumye Kagame aryamira

amajanja. Igisirikare cyarahuguwe bikomeye kuva mu mpera

z'umwaka wa 2015 kugira ngo zazarinde Kagame naramuka atewe.

Page 262: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

262

Dore ubutumwa Kagame yageneye ingabo (RDF) mu ijambo rye ryo

kwifuriza abanyarwanda umwka mushya wa 2016

Ba Ofisiye ,basirikare, basirikarekazi ba RDF, mu izina rya Leta

y'Urwanda,mu izina ry'umuryango wanjye bwite,no mu izina ryanjye,

mbifuruje mwebe n'abanyu umwka muhire ,umwaka w'uburumbuke

wa 2016. Iyo umwaka urangiye ,aba ari igihe gikwiye cyo kureba

inyuma no kwisuzuma ,tukareba ibyo twagezeho tutibagiwe

n'imbogamizi twahuye na zo kugira go dushobore gutegura izindi

ngamba.Intangiriro nziza izana imitekerereze mishya bikanatuma

habaho no kunza ibyagezweho.

Aha rero RDF isubije amaso inyuma mu mwaka ushize mu rwego

rwo kwishimira ibintu byinshi byagezweho inyuze mu mbogamizi

zitagira ingano.Mukwiye guterwa imbaraga n'iterambere rihamye

ryagezweho muri uyu mwaka ushize wa 2015. Ku buryo

bw'umwihariko,uruhare rwanyu mu kubungabunga ubusugire

bw'igihugu ndetse no kubungabunga amahoro n'umutekano mu

gihugu no ku isi yose bizababere isoko yo kunyurwa bituruka ku

bunyamwuga bwanyu.

Mbahamagariye kandi mbifurije kurangwa n'ubunyamwuga, kuba

maso,ubunyangamugayo n'ubwitange byadushoboje kubungabunga

amahoro y'agaciro kanini n'umutekano by'abanyarwanda

bose,abanyamahanga batuye mu Rwanda n'abashyitsi badahwema

kwishimira mu gihugu cyacu.

Ndizera ko muzakomeza kubiharanira no mu mwaka wa 2016 igihe

Page 263: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

263

muzaba mukora akazi kanyu murangwa n'icyubahiro, ukuri no

kudatezuka .

Mujye mwibuka ko akazi nyamukuru ari ukurinda umutekano ari na

wo utuma iterambere mu bukungu no mu mibereho myiza bigera ku

banyarwanda ba nono n'abo mu gihe kizaza. Muri aka kanya twizihiza

umwaka mushya utangiye,reka twibuke abasangirangendo bacu

batanze igiciro kiruta ibindi igihe bari m u kazi kugira ngo abengihugu

n'ikiremwamunu babeho mu mahoro.Tubahaye icyubahiro,dushimye

ubwitange bwabo,kandi twijeje inkunga imiryango yabo, nifurije

abasangirangendo bose bakiriho gukusanya imbaraga maze

mugakomeza intego yabo ari na yo yanyu.

Nk'uko bisanzwe ,umwaka mushya uzana n'ibibazo bishya

n'ibisubizo bishya. Tuzahura n'ibibazo bizadusaba gukoresha uburyo

busanzwe ndetse 'uburyo kugira ngo dushobore kubitsinda.

Dukeneye guhora turi maso ngo turinde igihugu cyacu. Nta shiti

bizasaba gukorera hamwe maze tuzamure ibendera ry'Urwanda ari na

ko dukomeza urugendo tugana ku mpinduka.

Mbasabiye imigisha ku Mana

Tubitekerezeho

● Kagame se yahinduye ryari amagambo ye? Aroherereza

abasirikare ba RDF ubuyumwa bw'umwaka mushya?

● Noneho yashoboye gusoma ibyo bamwandikiye bijyanye

n'ubutumwa bw'umwaka mushya ku gihugu,adatukanye.Aha

Page 264: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

264

yanemeye ko azategeka iyindi mandat mu mvugo isanzwe.

● Kandi muri ubu butumwa yemeye ko agiye kumva

abamunenga. Abamunenga arimo arabahiga ariko akanemera

kuvugana na bo?

● Ni ubwa mbere Kagame atatutse abamurwanya cyangwa

ibihugu bikomeye ahoza mu majwi.

6.10 MONUSCO/SADC bazakubura Urwanda umunsi

umwe

Igihe Urwanda ruzaba rwongeye guteraga Kongo indi nshuro,

Kagame na Leta ye bazanyurwa hejuru na MONUSCO /SADC/FIB

kuko SADC ifite ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare

rw'Urwanda mu guhungabanya umutekano muri Kongo n'ibindi

bihugu mu karere kacu.

Igitero giherutse kugabwa ku Burundi , ni Kagame wari ukiri inyuma

afite icyifuzo cyo guhirika Perezida Nkurunziza kuko yanze gufatanya

na we gushyira mu kato Tanzaniya. Nanone ibisazi bye

byamwumvishaga ko FDLR izambuka ikajya i Burundi UN nikomeza

kubasunika, akanibwira ko nibagera i Burundi Tanzaniya izabafasha

gutera Urwanda.

Kagame umaze iminsi acumbikiye abarundi batorotse igisoda cy'i

Burundi,akagira n'abarwanyi ba M23, yabavanze n'abasirikare be

maze batera u Burundi.MONUSCO yarahagobotse maze

Page 265: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

265

abanyarwanda n'abo bari bateye ingabo mu bitugu bakubitirwa

ahareba i Nzega,bapfusha abagera ku 100.

Nabonye amakuru yizewe avuga ko RDF yahatakarije abasaga 300

abandi bazimirira mu mashyamba. Igihe yari yagiranye

n'abanyamakuru mu rugwiro ku italiki ya 15 Mutarama 2015, kagame

yashyize ibintu mu buryo kubirebana na FDLR maze abwira

abanyamakuru ngo na bo bafite amaso n'amatwi, ngo ngaho na bo

nibihe igisubizo.Kagame yibwira ko umurwanya wese aba ari

umunyacyaha ko rero adakwiye kubazwa ibye. Kagame yagaragaraga

nk'umuntu unaniwe ,ahumeka nk'uwabuze umwuka,hari n'aho

yananirwaga kumenya umwanya wo gusubiza ibibazo,yaranzwe no

kubaza umunyamakuru kumusubiriramo, ndetse kanavuga za mikro

zitameze neza. Ibi ni ibimenyetso byo kuvangirwa no kuyoba

,abahanga babyita ''Delirium'' ni kuvuga ko umuntu aba arwaye

indwara irangwa no kuvuga ibintu biterekeranye.

Twegereye umuganga mu kumenya umuntu maze atubwira ko iyo

umuntu yumva yugarijwe n'ibibazo bigatuma agira impungenge

zivanze n'ubwoba arangwa n'ingorane mu muhumekere ye.

Uku kwihumekesha ashaka gutera ubwoba bimuzanira ibibazo mu

rwungano rw'ubuhumekero kuko yinjiza umwuka udakenewe

akazasohora udakenewe bikamuteza kugaragara nk'urwaye.

Uyu muhanga yagiriye Kagame inama yo kuzajya yitonda mu

gusubiza ibibazo by'ingutu , anamwibutsa ko hari uburyo abarwaye

Page 266: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

266

bene izi ndwara bakoresha ngo bashobore gusubiza neza ibibazo

bikomeye.

Aha kandi umuntu yanavuga ko Kagame yataye icyizere kuko

atagishobora gutanga amabwiriza yo kwica uko yishakiye nk'uko

abikora mu Rwanda, ibi bikamutera ipfunwe yibaza ukuntu Perezida

muzima yananirwa kugira icyo atwara FDLR n'impunzi

z'abanyarwanda ziri muri Kongo, kuko n'abana batoya yabashyizeho

icyasha ko ngo bakoze itsembabwoko. Ibi byatumye Kagame abura

umutuzo,kuko ntaba ashaka kumva ko hari ikindi gisubizo cyaboneka

ku bijyanye na FDLR usibye kubica. Ubushakashatsi bugaragaza ko

abantu bafite ibibazo byo mu mutwe,bumva bacishijwe bugufi iyo

byashakaga kugeraho byanze.

Umurwayi urwaye bene iyi ndwara ya Kagame bamubajije uko yumva

amerewe iyo atabonye icyo yari yiteze kuboana. Yasubije muri aya

magambo:''Namaze kubona ko iyo nari nijejwe ikintu runaka, n'iyo

cyaba ari gito. Iyo nkibuze ngira ipfunwe,nkanareba umuntu mu

maso ku buryo bugoranye cyangwa nkamuvugisha ku buryo

bugoranye. Mbese numva nkomeretse ku buryo bukomeye''.

Perezida Kagame bamubwiye ko hari bantu b'abanyarwanda

bamufata nk'urugero bazagenderaho mu buzima,ariko banamubaza

niba hari umuntu na we yumva yaramubereye urugero.Icyatangaje

abantu ni uko yavuze ngo abamubereye urugero ni abanyarwanda ngo

kuko bamwumvira. Abantu basigaranye ikibazo cyo kumenya niba

Perezida yaba yumvise neza ikibazo mbere yo gusubiza. Umuntu aba

urugero rw'abandi iyo bifuza kuzaba nka we kubera ibikorwa bye.

Page 267: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

267

None se Perezida ushaka kumera n'abahinzi?

Nyakubahwa Paul Kagame yanavuze ko afite imigambi yo kurinda

inkiko z'igihugu ku buryo bukomeye kandi akomeje gusaba SADC

kwica impunzi z'abanyarwanda muri Kongo ndetse ku buryo

bw'umwihariko bakamwicira FDLR. Inyandiko''Inyuma y'inyegamo

z'umukuru w'igihugu'' iragira inama Perezida kuguma mu kariya

gafundanwa ke ngo ni igihugu kuko igihe ingabo zizagerageza

kwambuka umupaka hazameneka amaraso menshi kuko SADC/FID

bazakora nk'uko bakoze igihe cya M23.

Urwanda nk'igihugu kizasenyuka naho abanyarwanda bazicwa

ubugira kenshi ,ibi bizanagera no ku baturanyi. Ibinyamakuru

nk'inyenyeri bizasigara byarabuze icyo byandika kuko amahoro azba

aganje nyuma y'ingoma ya Kagame. Hazabaho gutakaza icyizere ku

binyamakuru nka Rwanda Times, Rushyashya na Exposer utaretse

n'igihe.com kuko nta muntu bazaba bagisingiza cyangwa ngo

bamukorere ubuvugizi.

Ibinyamakuru nka Inyenyeri news bizita cyane ku mikino na muzika

abanyarwanda badakunze kwitabira. Kagame urangwa n'amagambo

yuje urwango ndetse no kutamenya,usibye ko we aba zi ko azi

byinshi, yirirwa avuga ibijyanye n'isoko

mpuzamahanga,uburenganzira bwa muntu,kwisanzura mu kuvuga

icyo umuntu ashaka igihe ari mbogamizi y'aya mahame. Inama

yoroshye kandi itangiwe ubuntu kuri Kagame na Leta ye ni uko

yagerageza guhagarika iri curaburindi kandi akabikora vuba na

Page 268: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

268

bwangu. Guma mu Rwanda,ntiwambuke ngo ujye muri Kongo

cyangwa ukubitwe ibi bitagira urugero.

6.11 Akarere k'ibiyaga bigari mu rujijo na none

Muri Kongo inkozi z'ikibi zacitse amagereza igihe aya magereza yari

yafashwe n'inkongi y'umuriro,naho mu Rwanda amaraporo

aragaragaza ko mu Rwanda hakorerwa imyitozo ya gisirikare ahabwa

inyeshyamba z'abarundi igihe Tanzaniya yamaganira kure ko

Urwanda rwagira uruhare mu kugarura amahoro mu Burundi.

Perezida Nkurunziza we arega Urwanda kugira uruhare

mu uyu mutekano muke. Bigaragara nk'aho amakimbirane mu karere

k'ibiyaga bigari agiye kongera kubyutsa umutwe. N'ubwo M23

yamanitse amaboko, amakimbirane muri Kongo arakomeje,iyindi

mitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw'igihugu ntabwo yigeze

ishyira intwaro hasi.

Mu minsi yashize abayobozi ba UN batanze gasopo bagira

bati:''Ntabwo intambara irangiye''.Martin Kobler,intumwa idasanzwe

ya UN akaba anakuriye urwego rushinzwe ibijyanye no kugarura

amahoro muri Kongo MONUSCO yavuze ko hari nibura ibihugu 15

muri Afria yo hagati byugarijwe n'amakimbirane. Yavuze ko kuva mu

mwaka w'2002 abarwanyi ba FDLR barenga 11 000 bambuwe

intwaro,basubizwa mu buzima busanzwe mu Rwanda. Yanavyuze ko

abarwanyi b'uyu mutwe bagera 1 500 bategereje ko imshyikirano yo

Page 269: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

269

gushyira hasi intwaro ikurikizwa bitarenze amezi 6. Kobler yagize

ati:''Iki ni ikimenyetso cyo kudashaka imikoranire myiza. Mbese

turasubira inyuma''.Kuburizwamo kwa FDLR bizaba ari umusingi

w'umutekano mu karere.

Yashyigikiye ibyumvikanyweho hagati ya SADC n'inama

mpuzamahanga ku biyaga bigari. Aba bari bumvikanye ko

hakoreshwa imbaraga za gisirikare ku mitwe idashaka gushyira

intwaro hasi mu mahoro.Tukivuga kuri ibi kandi , Mary Robinson,

intumwa idasnzwe ya UN mu biyaga bigariyavuze ko ikibazo cya

FDLR gihanzwe amaso ko kandi giteye impungenge. We yavugaga ko

akanama gashinzwe umutekano ku isi ariko gafite imyanzuro ihamye

mu guca intege FDLR no kugarura amahoro,umutekano

n'imikoranire myiza hagati ya Kongo n'akarere.

Ibi byose biraba igihe ku italiki ya 7 Mutarama 2016 abantu 14

barishwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo,abandi 9

barakurikiranwa kwa muganga.Igisirikare kivuga ko ibi ari

amakimbirane ashingiye ku moko. Ibi byabaye ahitwa Miriki mu

birometero 11 uvuye iGoma umurwa mukuru wa Kivu

y'amajyaruguru. Amakuru aturuka mu gisirikare cya Kongo avuga ko

igitero cyaturutse mu Rwanda. Bokele umuyobozi w'akarere ka

Lubero we abyitirira FDLR. Souleymane Moliki,uharanira

uburenganzira bwa muntu mu karere nawe yashyize mu majwi FDLR

anavuga ko we yabyiboneye n'amaso ye ubwo yabonaga imirambo

ifite ibikomere by'amasasu n'imihoro.Anavuga ko abagizi uyu mutwe

Page 270: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

270

ngo biganjemo abasize bakoze itsembabwoko mu Rwanda kandi ko

basaga 1000. Na none kandi hari amakuru avuga ko abarwanyi 1000

ba M23 byari bizwi ko bahahijwe na MONUSCO ngo batorotse

ikambi ya Bihanga mu majyepfo y'iburengerazuba ya Uganda mu

bilometero 300 uvuye i Kampala, aho bari baracumbikiwe nyuma yo

kumeneshwa na MONUSCO.

Umuvugizi w'igisirikare cya Uganda avuga ko aba barwanyi batorotse

kubera ko ngo bakemangaga umutekano wabo baramutse basubijwe

muri Kongo ku gahato. Umusirikare wa Uganda utarashatse ko izina

rye ritangazwa yabwiye AFP yavuze ko habayeho guhangana kandi

hari abakoretse. Igisirikare cya Uganda kivuga ko ikambi yabagamo

abarwanyi ba M23 barenga 1373, ko ariko umunyamakuru wa AFP

wari Entebbe ku kibuga cy'indege yavuze ko yabonye 120 gusa bajya

mu ndege yagombaga kubajyana muri Kongo.

Umuvugizi w'igisirikare cya Uganda LT Col Paddy Ankunda kuri

twitter yavuze ko bagishakisha 1000 basigaye kugira ngo na bo

bajyanwe muri Kongo. Intambara y'amaezi 18 ya M23 yasize Goma

umurwa mukuru w'intara ya Kivu y'amajyaruguru igiye mu maboko

ya M23 nyine.Iyi ntara izwiho gukungahara mu mabuye y'agaciro.Iyi

ntambara yarangijwe n'igisirikare cya DRC ndetse n'abashinzwe

kurinda amahoro ba UN maze M23 ihungira muri Uganda no mu

Rwanda.

Bari barasinye amasezerano muri Gicurasi bemeza ko batozengera

kurwana igihe hari hagitegerejwe ibindi byemezo.Mu kwezi gushize

nibwo M23 yatangaje ko izongera kugaba ibitero Leta nidashyira mu

Page 271: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

271

bikorwa amasezerano. M23 yaratsinzwe ariko hari indi mitwe igikoje

gukora ibikorwa guhohotera abaturage no gusahura umutungo

kamere wa Leta ya Kongo aha twavuga nk'amabuye y'agaciro

,amahembe y'inzovu n'imbaho.

Na none kandi hari makuru avuga ko i Bukavu abanyururu 15

binganjemo abakoze ibyaha y'ubwicanyi no gufata abagore ku

gahato,batorotse gereza nyuma y'inkongi y'umuriro yibasiye iyo

gereza y'ahitwa Kamituga nko mu bilometero 170 uvuye i Bukavu

nk'uko Desire Kubuya Masumbuko abivuga.

Muri abo bacitse gereza harimo 20 bari barakatiwe kubera ubwicanyi

bakoze ,naho abandi 18 bakaba bari bafunzwe kubera gufata abagore

ku gahato. Ibi na byo byatangajwe na Kubuya. Ubwicanyi no gufata

abagore ku gahato byabaye karande mu ntara y'iburasirazuba bwa

Kongo yazambijwe n'intambara,amakimbirane ashingiye ku

moko,imitwe yitwaje imbunda n'ibindi kandi bigakorwa mu rwego

rwo kugira ngo habeho kwiharira umutungo kamere urangwa aha

hantu mu myaka 20 ishize.

Ubuyobozi bwa Kongo buvuga ko Kivu y'amajyepfo

n'iy'amajyaruguru ari zimwe mu ntara za Kongo zibasiwe cyane

n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi ngo bikaba biterwa

n'amakimbirane aharangwa. Gucika gereza kw'abafungwa biterwa no

kubura amikoro ngo gereza zikorerwe ibya ngombwa, ndetse

binaterwa no kuba amagereza amwe atarashoboye kuba yavugururwa

dore ko ari ayo mu bihe by'ababiligi.Imiryango ishinzwe kurengera

Page 272: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

272

uburenganzira bwa muntu yaba iyo mu gihugu, yaba iyo ku rwego

mpuzamahanga ihora inenga uburyo inzego zishinzwe amagereza

zidatunganya akazi ko kugorora abanyabyaha. I Bukav abanyururu 50

biganjemo abaregwa icyaha cy'ubwicanyi no gufata abagore ku gahato

nabo batorotse gereza nyuma y'inkongi y'umuriro yibasiye iyo

gereza.Ibi byatangajwe n'umuyobozi ku uyu wa gatanu.

Ku rundi ruhande abarundi bahungiye mu Rwanda barimo

barahabwa imyitozo ya gisirikare bakaninjizwa mu nyeshyamba.

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe gukora ubuvugizi ku mpunzi

ubarizwa muri Amerika uvuga ko abagabo n'abana ba'bahungu bo

ikambi y'impunzi ya Mahama mu Rwanda ifashwa n'ubuyobozi

bw'Urwanda ndetse na Leta zunze Ubumwe z'Amerika binjizwa mu

mitwe yitwaje intwaro kandi aba bahura n'ibibazo iyo banze kwinjira

muri imtwe. Bivugwa ko babatoza mu rwego kuzatera Uburundi

banyuze muri Kongo. Michael Boyce yagize ati:

''Guha abarundi ibirwanisho si icyaha gikorewe amategeko

mpuzamahanga gusa, ahubwo ni imbogamizi ikomeye cyane ku

mahoro mu Burundi no mu karere kose''. Yarongeye agira ati:'' Muri

urwo rwego ,impunzi zirinubira ukuntu ubuyobozi bw'Urwanda

bwirengagiza uku gushyirwa mu gisirikare cy'inyeshyamba ku gahato

ndetse bukanabigiramo uruhare. Birababaje cyane kandi biteye

impungenge''. Raporo zagaragaje ko 80 bavugwaho guhabwa

imyitozo ya gisirikare, ngo baba barayerewe mu rwanda ,banavuga ko

amamodoka yabatwraga ari ay'Urwanda ndetse n'abarimu babahaga

imyitozo babaga bavuga ikinyarwanda banambaye impuzankano

Page 273: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

273

y'igisirikare cy'Urwanda. Aba ngo ntibaba banaza umutwe bazajyamo

kuko hari myinshi ,twavugamo nka FNL n'Imbogoraburundi. Ibi

byose Urwanda rwabiteye utwatsi.Umuryango mpuzamahanga wita

ku mpunzi wavuze ko amahame ashingiye ku bumuntu n'ubungiro

byakomeje guteshwa agaciro mu Rwanda binyuze mu kubangamira

amategeko mpuzamahanga ,uyu muryango wasabye ako aya

mahugurwa yahagarara ndetse n'ababigizemo uruhare bagahanwa.

Ibibazo biri mu Murundi byatangiye muri Mata igihe Perezida

Nkurunziza yatangaza ubushake bwo kongera kwiyamamariza

umwanya w'umukuru w'igihugu ku nshuro ya gatatu kandi ngo bitari

biteganyijwe gutyo. Aya matora yayiyamamajemo aranayatsinda muri

Nyakanga.

Abarenga 200 000 bahunze igihugu mu mezi 8 ashize nk'uko

bitangazwa na UN.Uburundi bwakomeje kurega Urwanda kuba

inyuma y'umugambi w'inyeshyamba wo guhirika ubutegetsi bwa

Nkurunziza . Ibi Urwanda rwarabihakanye. Igitangaje ni uko Afrika

yunze ubumwe yatangaga igitekerezo cyo kohereza ingabo i Burundi,

ntibyakiriwe neza ahubwo Tanzaniya itanga igitekerezo cyo gushaka

igisubizo mu nzira ya politiki. Minisitiei w'ububanyi n'amahanga wa

Tanzaniya Augustin Mahiga yavuze ko agiye kugeregeza kumvisha

Afrika yunze ubumwe ko imishyikirano ari yo ikwiye gushigikirwa.

Iyi mishyikirano yaje no gutangira ibera muri Uganda 28-12-2015

ariko byagaragaraga nk'aho nta kerekezi ifite. Iyi mishyikirano

yarakomeje yemeza ko hajyaho ingabo zo gihosha ubugizi bwa nabi

Page 274: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

274

bwaturutse ku kuba Nkurunziza yarabaye Perezida w'Uburundi

inshuro ya gatatu. Afrika yunze ubumwe yavuze ko izohereza ingabo

kabone n'ubwo Uburundi butabishaka. Babaga bitwaje ko irindi

tsembabwoko ritakongera kuba ibihugu birebera. Bahawe iminsi ine

yo kubitekerezaho ariko baza kwisubiaho ngo kuko byaba ari

ukuvogera ubusugire bw'igihugu.

Urwanda rwatanze igitekerezo cyo kohereza mu Burundi ubutabazi

bwa gisirikare mbere y'ibindi bihugu. Perezida w'Urwanda yatanze

igitekerezo ko nta wategereza amezi 8 kugira ngo ahoshe ingorane

mu Burundi ko ndetse yakohereza ingabo nyarwanda. Ibi Perezida

w'Uburundi yarabihakanye anavuga ko umutekano muke uri i

Burundi uterwa n'Urwanda ahubwo avuga ko inzo ngabo za AU

zakoherezwa mu Rwanda.

Kagame yavuze ko ikibazo cy' Burundi ari ikibazo cya politiki ,ariko

anavuga ko hankwiye ibyemezo bya gisirkare kugira ngo imbunda

zicecekeshwe. Yarongeye avuga ko bahamagariye abarundi kurangiza

ibibazo byabo. Amateka agaragaza ko Tanzaniya yakomeje gufasha

Uburundi kandi yumva ko icyifuzo cyayo ku cyagirira neza Uburundi

cyakubahirizwa uko cyakabaye.Tanzaniya kandi igerageza ibishoboka

byose kutanyuranya n'Uburundi.

Tanzaniya icumbikiye impunzi z'abarundi zigera ku 12 000 nk'uko

mahiga abivuga.Mahiga rero agomba gufata ikibazo cy'Uburundi mu

bushishozi bwinshi. Abayobozi b'Uburundi bahawe iminsi 4 yo kuba

bemeje ibyo gutabarwa n'ingabo za AU.Ariko ibi byari byamaze

guterwa utwatsi kuko bavugaga ko byaba ari ukuvogera ubusugire

Page 275: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

275

bw'igihugu. Nkurunziza yavuze ko yakenera ingabo za Afrika yunze

ubumwe ighe azabona ari ngombwa. Perezida Nkurunziza yagize

ati;''Buri wese agomba kubaha imipaka y'Uburundi. Igihe cyose

abantu bavogereye aya mahame,bazaba bagabye igitero ku gihugu

cy'Uburundi kandi abarundi bose bazahuguruka maze barwanye

ababateye''.

Kagame yateye utwatsi ibyo yise ibirego bya cyana ko ngo Urwanda

ruteza umutekano muke i Burundi anavuga ko ingabo ze zitazigera

zigira uruhare urwo ari rwo rwose mu gutabara.Abatavuga rumwe na

Nkurunziza bamurega ko yihaye indi manda idateganywa

n'amasezerano ya Arusha yabaye intandaro yo kurangira

kw'intambara mu mwaka w'2005.Ubu Nkurunziza ahanganye

n'abatavuga rumwe na we haba ku mugabane w'Afrika cyangwa no ku

rwego mpuzamahanga kubera gusa ko ashaka kwiyongera igihe ku

butegetsi.

Yaburijemo ihirikwa ry'ubutegetsi ryo muri Werurwe anatsinda

amatora yo muri Nyakanga ariko ibyo byose ntibyahagaritse

impagarara. Inzobere akanasesengura ibirebana n'umutekano

Stephanie Wolters avuga ko iyi ntsinzi ya Nkurunziza itatunguranye

ngo kuko nk'umuyobozi wo hejuru ya bose,yubatse umusingi kera

kugira ngo azawubakireho ibizamugumisha ku butegetsi. Wolters

ukuriye gahunda yo gukumira amakimbirana no gusesengura ibiza

yagize ati:''Ndatekerza ko kuba Nkurunziza yaravuze ko azrwanya

ingabo za AU ari uko Leta y'Uburundi ititaye ku bibazo by'Uburundi

Page 276: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

276

no kuba yakemura aka kaga. AU igiye kureba ubukana bw'ibi n'uko

yabikemura''.

N'ubwo Afrika yunze ubumwe yakwishingikiriza itegeko ikohereza izi

ngabo,ntibyakoroha kuko byabyara andi makimbirane ,bityo intego

nyamukuru yo kugarura amahoro ikaba iburijwemo. Aho guhirika

Nkurunziza, ahubwo abantu bashakisha uko kubungabunga amahoro

byaza imbere y'ibindi. Wolters yanavuze ikibazo cya Nkurunziza gifite

ingaruka ngo kuko abasirikare b'abarundi bari bamaze igihe

babungabunga amahoro mu izina rya AU bazisanga bahanhanye na

bagenzi bao bari bafatanyije akazi mu butumwa bw'amahoro.

Nkurunziza yashobora kuvuga ko azarwana na AU ariko nta cyizere

ko abasirikare bazabikora. Byaragaragaye ko abasirikare bagiye banga

kugira uruhare mu bikorwa bibi Nkurunziza yashakaga ko bakora.

Wolters yakomeje avuga ko abarikare bagejeje igihe cyo kubwira

Nkurunziza ko batazarwana na AU ko kandi bamaze kurambirwa.

Uburundi n'Urwanda byakomeje kurangwa n'imyumvikanire mike

muri politiki ku buryo mu minsi ishize Uburundi bwareze Urwanda

kwivanga mu buzima bw'igihugu cy'Uburundi ngo ku buryo Urwanda

rwari rurimo gutoza ingabo zahirika Nkurunziza ku butegetsi.

Igituma ibintu birushaho kuba bibi ni uko aba ba Perezida bombi

bava mu moko atandukanye . Iyi nkuru ya Nkrunziza uhanganye na

Kagame yakomeje kuvugwa kuva mu mwaka w'2015 none nta

n'umwe uzi uko bizarangira cyane cyane ko Perezida Paul Kagame

amaze gutorerwa indi manda akazayobora kugeza mu mwaka

w'2024.

Page 277: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

277

7 Ubucuti n'imibanire mibi hagati ya

Kagame n'ibihugu by'Uburayi na

Amerika

7.1 Ikiganiro Greening yagiranye na Kagame

Mu mwaka w'2008 Kagame yasuye David Cameroon mu Bwongereza

akaba yari umukuru w'ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi

ry'abakonserivateri, yanahuye na Andrew Mitchell wo muri iryo

shyaka nyine. Andrew Mitchell yabaye inshuti ya David Cameroon

kugeza ubu. Mitchell ni umucuruzi kandi bikaba

byaranamuhiriye,bityo akaba yaragiye ashyigikira iri shyaka

ry'abakonserivateri ndetse akaritera inkinga.

Uku guhura byari ibyi igiciro cyane cyane kuri Kagame kuba yagira

amahirwe yo kubonana na David Cameroon wanahabwaga amahirwe

yo kuzayobora u Bwongereza muri ibyo bihe. Kagame amaze kuba

inshuti ya hafi ya Andrew Mitchell na David Cameroon,

yabyungukiyemo cyane binyujijwe mu byo bitaga kugirira neza no

kwifatanya

n'abanyarwanda ku byababayeho muri Mata 1994. Perezida Kagame

yakomeje kwakira Andrew Mitchell mu nzinduko zidasiba. Yaje no

Page 278: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

278

kuhagira umuryango bise ''umubano organisation'' . Umubano

organisation waje no gufasha mu bijyanye no kubaka amashuri ndetse

amakuru azwi neza yemeza neza ko hari amabaruwa bohererezanyaga

arimo impano zitamenyekanye.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yanenze Mitchell ku

bw'amafaranga atagira ingano yemereye Kagame ko azjya akomeza

kumugeraho ngo n'ubwo imyitwarire ye ku birena n'uburenganzira

bwa muntu yari mibi . Inzinduko nyinshi zijyanye n'umushinga

umubano watangijwe na Mitchell ndetse na David Cameroon mu

mwaka w'2007 mu rwego rwo kurogora isura y'ishyaka ryabo.Ibi

byose bigaragaza ubucuti budasobanutse hagati ya Mitchell na

Kagame uregwa gupyinagaza abanyapolitiki batavuga rumwe na we

akanatanga ibirwanisho ku nyeshyamba zihungabanya Kongo.

Inyandiko za DFID,zashyizwe ahagaragara hakurikijwe itegeko

ry'ubwisanzure mu gutangaza amakuru,zerekana ko hakoreshejwe

kuvugana kuri telefoni ,muri gashyantare 2011,hari abantu bibazaga

ku cyemezo cya Mitchell cyo kuzamura inkunga yahabwaga Urwanda

kuva kuri miliyoni £60 kugera kuri miliyoni £90 .

Mbere y'aho nka amaezi abiri ,Mitchell yari yarasuye Kagame maze

bamarana iminota 90 . Uyu mubonano wakurikiwe n'uko Kagame

yatowe n'amajwi 93%. Mitchell yazaririye mu guhagarikira Urwanda

inkunga ya miliyoni £16 nyuma ya raopro ya UN yavugaga ko

Urwanda rufasha inyeshyamba zimena amaraso muri Kongo.

● Abandi baterankunga nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Page 279: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

279

n'Ubudage bo bakomeje gufunga imfashanyo. Mitchell yaje

kurekura inkunga mu gikorwa cye cya nyuma

nk'umunyamabanga w'ikigega mpuzamahanga cy'iterambere.

Ubu Ubwongereza buracyarwana no gufata icyemezo niba

inkunga izahagarikwa cyangwa izatangwa.

Taliki ya 13 Ugushyingo 2012 Justine Greening,

umunyamabanga w'ikigega mpuzamahanga cy'iterambere,

yasubije ibibazo birebana n'inkunga ku Rwanda. Igihe

yagombaga gutanga za gihamya ,yananiwe gutanga ibisubizo

bihamye ku bibazo yabajijwe. Ariko wabonaga ko hari

ibimenyetso ko izo nkunga zizakomorerwa Urwanda.

Greening abajijwe niba inkunga ku Rwanda yazageraho

igakomorerwa Urwanda cyangwa izahagarara

burundu,yabanje kurwana no kuba yabona igisubizo,ariko aza

kurangira agaragaje ko inkunga yazashobora kongera

gutangwa ngo kubera iterembere mu Rwanda.

Ndibaza ko azi ibibera mu Rwanda aho umuturage

adashobora kwigondera ikinini cy'umutwe igihe infashanyo

zijya zihitira mu ishyaka rya RPF maze ikimurirwa mu banki

yo hanze ndetse no mishinga ya RPF nyine. Banamubajije

niba ubugizi bwa nabi bwa Kagame muri Kongo

bwararangiye,niba kuvogera uburenganzira bwa muntu

byarahagaze,niba kandi azi ko kagame arara mu cyumba cya

Page 280: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

280

hotel muri Amerika ku madorali 10 000 ku ijoro rimwe.

Greening yagerageje kwerekana imigambi ye uhereye aho

Mitchell yarangirije.

Yanavuze ko azaganira n'imiryango itegamiye kuri Leta na

Leta y'Urwanda. Greening yanasobanuye ko ategereje

kuzabivuganaho UN n'abandi batera-nkunga n'ubwo ibihugu

byinshi byamaze guhagarika inunga ku Rwanda. Yijeje abari

aho ko azatangaza icyemezo mu kwezi gukurikiyeho. Ariko se

ubundi ibi bisobanuye iki? Reka turebe za raporo zagize

iherezo rimwe ku kibazo cy'Urwanda muri Kongo?

● Raporo ya ''human rights watch''

● Raporo ya ''Anmisty international''

● Raporo y'itsinda ry'impuguke

● Raporo ya UN

● Hari ibihugu byahagarikiye inkunga Urwanda bitiriwe

binategereza ibyemezo bihambaye .Ibyo bihugu ni ibi

bikurikira:

● Ubudage

● Ububiligi

● Ubusuwidi

● Ubuholandi

● Danmariki

● Amerika yabimburiye ibindi ihagarika inkunga ya miliyoni

20,ibi byatumye ibihugu twavuze haruguru bikurikiraho

bidashidikanya. Ariko se ni ukubera iki Ubwongereza bwigora

Page 281: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

281

cyane mu gufata cyemezo kuri iki kibazo? Hashize imyaka

itari myinshi Urwanda rwinjiye mu muryango w'ibihugu

bikoresha ururimi rw'icyonereza ''Common wealth'', ibi

bikaba bikoreshwa nk'ingabo yo kuyobwa igihugu cyose.

Urwanda rwaretse igifaransa rwihebera icyongereza,iki na cyo

cyakoreshwa nk'ingabo Leta ikoresha mu kwemeza

abanyagihugu ko hari ishoramari ririmo hagati aho. Ikibazo

cy'ingutu twebwe abanyarwanda dufite niuko Urwanda

ruyobowe ku gitugu. Abanyaburayi bamaze kugaragaza ko

badashoboye gutandukanya umunyagitugu n'utari we.

Ibi babikora kuko nta cyo baba bitayeho kuko iyo baza kuba

bafite icyo bitayeho Justine Greening ntaba avuga ibijyanye

no kuba yadohorera Urwanda ngo maze rukomeze ruhabwe

imfashanyo. Muri Afrika nta bayobozi nyabo bakorera ku

mahame ya demokarasi bahari ,usibye Afrika y'Epfo na

Ghana naho bandi baravangiwe nk'abaterankunga babo

bakoresha imfashanyo nk'igishoro.

Justine Greening ni umwe mu bayoboke b'abakonservateri

wagize uruhari mu mushinga Umubano mu mwaka wa 2008.

kimwe n'abandi ,yarayobejwe maze agana mu Rwanda kugira

uruhare mu bikorwa by'ubugiraneza. Abandi bayobozi

b'Ubwongereza bagendereye Urwanda bitwaje imyanya bari

bafite ni aba bakurikira:

Page 282: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

282

● Geoffreyu Cilifton Brown: Minisitiri w'ubucuruzi

mpzamahanga n'iterambere

● Tobias Ellwood:Minisitiri w'ubukerarugendo

● Justine Greening:Minisitiri w'umutungo

● Jeremy Hunt:Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umuco

itumanaho na siporo

● Mark Lancaster:Minisitiri w'iterambere mpuzamahanga

● Francis Maude:Minisitiri mu biro bya Minisitiri w'intebe

● Jandrew Mitchell: Umunyamabanga wa Leta w'iterambere

mpuzamahanga

● David Mundell: Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ekose

● Brooks Newmark:Uwungirije Chief Whip

● Desmond Swayne:Umunyamabanga wihariye w'umuyobozi

w'amashayaka ahanganye n'iriri ku butegetsi akaba ayagarariye

mu nteko ishinga amategeko

Aba bakurikira bagize uruhare mu mushinga Umubano:

● Harriett Baldwin:Worcestershire y'iburengerazuba

● John Bell: Clwyd y'amajyepfo

● Ron Bell:Blackpool y'amajyepfo

● Rob Halfon: Harlow

● Damian Hinds:Hampshire y'iburasirazuba

● Chris Kelly:Dudley y'amajyepfo

● Pauline Latham:Derbyshire yo hagati

Page 283: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

283

● Wendy Morton:Tynemouth

● Hazel Noonan:Conventry y'amajyaruguru y'iburasirazuba

● Mark Pawsey:Rugby

● Maggie Throup:Solihull

● Uru rugendo rwakomeje kunengwa n'ishyaka riharanira

umurimo ritavuga rumwe n'isha yaka riri ku butegetsi hano

mu Bwongereza. Ku italiki ya 8 Ugushyingo 2012 igihe

Andrew Mitchell yabwiye abo bakoranye ikiganiro ko David

Cameroon atatanze imfashanyo gusa ,ahubwo ari ibintu

byaganiriweho biranaemerwa. Justine Greening yabwiye abari

mu kiganiro ko urebye iterambere ry'Urwnda inkunga

yazongera igatangwa. Abantu batandukanye bakomeje

kwibaza niba nta kindi kiri inyuma y'ibi byemezo cyane cyane

iyo bireba umukuru w'igihugu ikoresha inkunga muri ibi

bikurikira:

● Ishyaka RPF ifite umunyungo ungana na 500 000 000

z'amadolari kandi imfashanyo niho baziganisha kugira ngo

ubucuruzi bwa RPF bukomeze.

● Kuki Ubwongereza buha miliyoni 83 z'amadolari Urwanda

rukomeje kuvogera uburenganzira bwa muntu muri Kongo

no mu Rwanda? Impunzi muri Kongo n'abana bazo

barahatirwa kwinjira muri M23 utibagiwe n'imfungwa

zitabarika ziri mu Rwanda.

Page 284: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

284

● Imfashanyo zitangwa n'Ubwongereza zifasha mu gutera

intambara zikanagirira akamaro umunyagitugu n'ishyaka rye.

● Akayabo k'imfashanyo k'imfashanyo kayoberezwa muri

Tristars ubundi ba minisitiri bakayajyana asigaye kuyabitsa mu

madovize, mu bihugu byo hanze nka Maurice.

● Kuki Tristars yabitsa mu madovizi kandi inyungu zayo

ziboneka mu mafaranga y'igihugu (Rwanda).

● Kagame arara mu cyumba gihenze cyane ku buryo ku ijoro

rimwe gusa atanga amadolari 10 000 igihe abaturage

badashobora kwigondera iby'ibanze mu buzima,Kongo

yabujijwe umutekano n'uyu Kagame.

Bakomorera imfashanyo Urwanda cyangwa batayikomora ,Urwanda

ruzakomeza guhungabanya umutekano mu karere. Kagame

azakomeza yibere muri Kongo ku bw'inyungu ze bwite.

Urwanda ruri ku murongo wa mbere mu bihugu bikungahaye kuri

zahabu na diyama kandi ntakirombe nakimwe Urwanda rufite.

Mu mwaka wa 1996,impamvu yo gutera Kongo yahise ihinduka none

kugeza ubu Kagame n'abayobozi b'Urwanda ntibibuka impamvu yo

gutera Kongo.

Page 285: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

285

7.2 Inkunga y'Ubwongereza ku Rwanda tuyitegereranyije

ubwoba bwinshi (2012)

Ubwo nari nicaye mu ntebe ndeba amatora yo muri Amerika,Barak

Obama na Mitt Romney bazamuraga amadarapo bafite impamvu

imwe yo guteza imbere igihugu cyabo ariko bafite ibitekerezo

bitandukanye. Obama aremerera banyagihugu ubukungu buhagaze

neza naho Romney akabizeza kububunagabunga. Romney

arasobanura aaho Obama yokoze nabi akanamugira inama y'uko

yabikora neza kurushaho kugira ngo agere ku mpinduka nyayo.

Obama we aragaragaza uburyo intego ye ari impinduka nyine kandi

yibutsa abayoboke be ko azacyura imihigo.

Ibi byarakomeje no mu itangazamakuru ry'i Burayi babijya imuzi.

Byari bishimishije ku muntu nka njye wavukiye muri Uganda ku gihe

cya Idi Amin nkakurira mu bunyagitugu bwa Dr Milton Obote

nkarangiza ninjiye muri RPF Kagame yaje kubera umuyobozi.

Nahise ntekereza ku bibera mu Rwanda aho Ingabire Umuhoza

afunzwe kubera kugerageza gushinga ishyaka FDU -Inkingi kugira

ngo azashobore guhangana na Kagame mu matora . Aba General

babohoye igihugu igihe bya bikenewe koko ubu bari mu buhungiro.

Abaturage basanzwe bahatiwe gutora Kagame ,iutibagiwe n'intumwa

za rubanda ziba zarashyizweho na Kagame. Mbea igihugu? Uretse

Perezida Kagame na politiki ye idasobanutse, ibihugu byinshi muri

Page 286: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

286

Afrika niko bimerewe. Ibihugu byo muri Afrika y'iburengerazuba byo

bihirika ubutegetsi. Mbega aAfrika?

Turizera ko ubwo Obama yongeye gutorwa ,turizera ko azanoza

imibanire n'ibihugu nk'abamubanjirije kuko nabo bagiye bakaza

umurego kuri iyo ngingo mu minsi yabo ya nyuma.

Perezida Kagame ushimishwa ndetse akanashimirwa no kuba

yarahagaritse itsembabwoko ,ubu agaragara nk'umuntu wateguye

akanashyira mu bikorwa ibintu byose byabaye muri Mata 1994

nk'uko bigaragara muri raporo yitwa ''Mapping report'' yo mu mwaka

wa 2010.

Nk'uko bigaragara muri raporo y'umuryango w'abibumbye n'iyo

umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Human rights

watch),akarere kari mu kangaratete kubera intambara zikururwa na

Kagame muri Kongo-Kinshasa. M23 ni umwe mu mirwi

y'inyeshyamba yatumye Kagame yungukira muri uku kubura amahoro

kwa muntu.

Izi nyeshyamba zugarije akarere zabaye intandaro z'ibibazo byinshi

byibazwa n'ibihugu by'Iburayi. Imfashanyo zarahagaritswe ku

bw'uruhare rwa Kagame mu ntambara zo muri Kongo-Kinshasa.

Ubu ku italiki ya 13 Ugushingo 2012 Leta y'Ubwongereza izaganira

ku kibazo cyo kureba niba Ubwongereza buzakomeza guha Urwanda

imfashanyo cyangwa se niba izahagarikwa. Abantu benshi bakeneye

kumenya icyemezo nyuma yo gusaranganya amakuru ndetse

n'ibimenyetso simusiga. Iki ni ikibazo gikomereye inteko ishinga

Page 287: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

287

amategeko gihuriranye n'uko Kagame amaze gukatira Ingabire

Umuhoza igifungo cy'imyaka 8.

Umuntu agendeye ku mategeko y'Urwanda,bigaragara ko iyo umuntu

akatiwe igifungo, igihano kigira agaciro gakomeye kuruta impamvu

icyo gihano cyabayeho. Ibi ituma ibihugu byateye imbere mu

majyambere byibaza niba mu Rwanda hari ubutabera cyane cyane ku

mfungwa za politiki. Ariko ntibireba Ingabire gusa,bireba imfungwa

za politiki zose.

Ubu noneho Kagame atewe impungenge n'ibizava muri iyi nama yo

ku wa 13 Ugushyingo 2012 izabera mu nteko ishinga amategeko aze

ikumva ibijyanye n'imfashanyo zihabwa Urwanda. Komite

mpuzamahanga ku Iterambere na yo irimo iriga niba yafata icyemezo

cyo guhagarika imfanyo ku Rwanda ku bwo ibirego bijyanye

n'uruhare rwa Leta y'Urwanda mu makimbirane arangwa muri Kongo

yiburasirazuba.

Ikiciro cya mbere cyo gusuzuma ibimenyetso kizaba ku italiki ya 13

Ugushyingo 2012 igihe umuturage uciriritse mu Rwanda bimugora

kubona ibyibanze mu buzima bwa buri munsi. Ishyaka riri ku

butegetsi RPF na Kagame uriyoboye barasuka amafaranga yose mu

bucuruzi bwa Kagame bugende neza igihe barimo binginga

abaterankunga gukomeza kohereza imfashanyo bakanategeka

umuturage usanzwe gusora imisoro y'ikirenga igihe bahebwa make

ndetse rimwe na rimwe ntibahembwe. Akaboko k'iburyo mu

ishoramari ry'umuryango wa RPF kazwi ku izina rya ''Crystal

Page 288: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

288

Ventures'' gafite akayabo kangana na 500 000 000 z'amadolari mu

gihugu imbere nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru Financial Time cyo

ku italiki ya 24 Nzeli 2012. Aka gatsiko gafite amasosiyete yubaka

amazu n'imihanda,akora amabati n'amategura, akora ibikoresho byo

mu ngo no mu biro,acuruza ikawa itanujuje ubuziranenge ,isosiyete

ishinzwe gutunganya umugi, isosiyete itunganya ibinyobwa –

Inyange n'ibindi. Leta ifite imigabane muri MTN (sosiyete

y'itumanaho). Ibi bituma Crystal ventures iba nk'umutungo bwite

w'umuntu ku giti cye. Ikoresha abakozi 7 000 ,bigatuma iba

umukoresha wa kabiri nyuma ya Leta. Bituma ishyaka riri ku butegetsi

rihagarara neza mu bijyanye na politiki. Kubera ubuto bw'igihugu Rpf

ni ishyaka rifite abayobokeke benshi ku si no mu karere wirengagije

irya EPRDF ryo muri Etiyopia rya Nyakwigendera Minsitiri w'intebe

Meles Zenawi.

Prof Nshuti Manasseh umuyobozi wa Crystal ventures avuga ko

icyakabiri cy'amafaranga yo kwamamaza umkandida wa RPF mu

mwaka wa 2010 yatanzwe na Crystal Ventures akaba angana na

miliyari imwe n'igice na ho ikindi gice gisigaye gitangwa

n'abanyamuryango ba RPF. Avuga kandi ko bitabajwe ari uko

inkunga y'abanyamuryango idahagije.Musoni we avuga ko batangiye

bafite intego yo kugira amikoro yabo bwite , ngo bitazaba ngombwa

bagakenera abantu ku giti cyabo,maze na bo bakagira icyo bababwira

kubakorera. Musoni avuga ko RPF yatangije ubucuruzi,ishora imari

mu mishinga mito,mu makawa. Akomeza avuga ko ngo iminsi yagiye

yicuma Crystal ventures yagiye irushaho kugira imikorere n'ingamba

Page 289: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

289

bihamye. Ngo ni bwo Inyange yabaga uruganda runini rutunganya

amazi ,amata n'imitobe mu mwaka wa 1995.

Mu mwaka wa 1998 ,haje sosiyete ya Afrika y'epfo kabuhariwe mu

itumanaho Rpf igirami imigabane myinshi. Manasseh we

anaongeraho ko Crystal Ventures yigeze kugurisha ubugira kabiri

imigabane yayo igera kuri 49 % maze ngo ibonamo akayabo kangana

na miliyoni 110 z'amadolari.

Ngo banaguze indege maze Perezida akajya azikodesha. Iki kintu

cyateye urujijo ariko si cyo cyonyine cyatume impuguke z'umuryango

w'abibumbye ugira icyo uvuga ku bucuruzi bwa RPF, kuko

haziraramo n'ibijyanye n'amabuye y'agaciro acukurwa n'Urwanda

muri Kongo-Kinshasa.

Intersec ni sosiyete yo kurinda umutekano ,ikaba ari agace ka Crystal

ventures kandi akaba ari yo yonyine yemerewe gutunga imbunda.

Umucuruzi umwe muri Kigali atangaza ko iyo RPF ifite inyungu

ahantu runaka kandi Intersec ikaba iharinda ,RPF ni yo itanga

gahunda z'uko aho hantu hagomba kurindwa kandi bigakorwa mu

nyungu za RPF. Manasseh atesha agaciro ikirego cy'uko RPF yiharira

isoko ,maze akavuga ko intego nyamukuru yari iyo guteganya iminsi

mibi igihe abashoramari babaye bake. Ubu Crystal Ventures irimo

gushaka uko yagurisha Inyange kandi umuryango wa Kenyatta

wagaragaje ubushake bwo kuyigura. Ndetse ngo ngo Bourbon coffee

nayo ngo iri ku isoko. Kagame na RPF ye barimo baragurisha

imigabane ku banyamahanga kandi ibi bikorwa na Kapiteni Hatari

Page 290: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

290

Sekoko ,akaboko k'iburyo ka Kagame mu bucuruzi. Uyu yakomeje

gukorana bya hafi n'abashoramari b'abashinwa,aba bamufashije

kuguza amafaranga muri BRD maze bagura ikibanza ahahoze ari 5th

Nyakanga hotel maze baha izina rya Jari Club. Banaguze iahahoze

hakorerwa na Station ya polisi ku Muhima.

Abashoramari b'abashinwa mu mazina ya Billy bakaba baranigeze

gukorera mu Hon Kong babaye umuyoboro Kagame anyuzamo

amafaranga ajya kuyahisha mu kirwa cya Maurice no mi bindi bihugu

byo muri Amerika y'amajyepfo.Baramushutse maze asinya impapuro

zigaragaza ko afitemo 20% by'imigabane kandi nta n'ifaranga na

rimwe afitemo.

Ubu harimo harukwa hotel nshya izaba izwi ku izina rya Billy's kandi

mu y'ukuri ni iya Kagame.Kopanyi y'abashinwa yubatse inzu ya

Kagame izwi ku izina rya Kigali Tower mu kibanza Kagame

yirukanyemo amamodoka atwara abagenzi.Iyi nzu yaje guhabwa

umuhungu wa Kagame Ivan Cyomoro ,ibi byabaye mu kwezi gushize.

Ibi bikaba bibikurikira kujujuta kw'abakozi bakoreraga kompanyi

y'ubwubatsi izwi ku izina rya CC, basaba amafaranga bakoreye

batarishyurwa kugera uyu munsi wa none.

Umuntu arebye ubu kukire n'ubwa Mirenge ,yakwibaza icyo Kagame

yaba asabira imfashanyo. Urebye akayabo crystal ventures

yinjiza,ukareba umutungo utabrika ,ngaho amadege n'amamodoka

wasanga ntacyo Kagame yamaza imfashanyo. Ese haba harigeze

habaho igenzura rikozwe n'impuguke zivuye hanze ngo zirebe

imikoreshereze y'izi mfashanyo? Ese ni nde uzabazwa ibyo Leta

Page 291: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

291

y'Urwanda yaba iregwa?RPF yo izwi ho kugoreka za raporo

n'amakuru maze ikabisohorera mu ndangururamajwi zayo nka New

Times na Andrew Mwenda.

Ikigo kidakorana na Leta kirakenewe ngo raporo ku buryozwe

bw'ubujura ikorwe. Umuntu wese uzi Urwanda azi neza ko atabonwa

neza igihe azaba agenza ibyaha byakorewe umutungo mwene

Kanyarwanda bikozwe na RPF kuko bazi ko ukuri kwazageraho

kukagaragara.Tugendeye ku mitungo Kagame yigwijeho kandi bikaba

bimuhama ,dufite icyizere ko Ubwongereza buzamuhagarikira

imfashanyo kugeza igihe azba atagishyikira inyeshyambo

zihungabanya umutekano muri Kongo-Kinshasa. Gukomorera

Kagame imfashanyo ni nk guhemba Kagame kuko ahungabanya

umutekano mu gihugu cy'igituranyi.

Page 292: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

292

8 Kurwanira ubutegetsi,amacakubiri

n'intege nke mu mashayaka ahanganye

na Leta ya Kigali

8.1 Amashayaka ya pilitiki mu Rwanda

Intonganya ,umwiryane n'amacakubiri mu mashayaka nyarwanda ya

politiki yoretse abanyarwanda

Ikiguzi cy'ubwumvikane buke mu mashyaka ya politiki akorera hanze

ntikizagera ku mashaka gusa ahubwo kizagera no kubaturage mu

gihugu maze babure uburenganzira bwo kwihitiramo umuyobozi

ubabere kandi bakunze muri ibi bihe bikomeye. Abanyarwanda

baharanira demokarasi bakeneye kwisuzuma guhamye niba koko

bashaka kubungabunga intego yabo.

Muri iyi myaka ishize ,amashyaka ya politiki akorera hanze ntabwo

yigeze agera ku byifuzo byayo. Igihe kirageze ngo umuntu abe

yababaza icyo bagezeho muri iyo myaka yose. Amwe muri ayo

mashyaka arizihiza imyaka 20 ashinzwe.

Ese baba basatira intego zabo aho tuvugira aha?Ibyabaye mu ishyaka

CPC no mu yandi mashyaka bituma umuntu agira amakenga

,akanibaza niba koko aya mashyaka ashikamye kugira ngo ashobore

kunesha umuhengeri uvuye kwa Kagame. Uyu Kagame ntarangwa no

kubeshya gusa ahubwo anafite n'abamushyigikiye hamwe n'imiryango

Page 293: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

293

yihebeye kumubera umuranga kandi iyi miryango nayo ifite

abayishyigikiye.

Umuntu yashakira igisubizo mu nararibonye nka Twagiramungu

Faustin wahinduye amashyaka kuva mu myaka ya za 1990. Umuntu

agereranyije hamaze kuvuka buhumyo amashyaka arwanya Leta ya

Kigali arenga 20 haba mu gihugu imbere ndetse no hanze yacyo. Na

ndetse no mu bihe by'itsembabwoko n'ubwicanyi b'inzirakarengane

abanyapolitiki bo mu mashayaka arwanya ubutegetsi ntacyo bamariye

abanyarwanda kubera impamvu zo kwikunda gusa.

Ubu se bari he?

Mu Rwanda abanyapolitiki b'intwari bashobora kubaza RPF na

Kagame aho baganisha Urwanda birangira babajugunye mu buroko.

Aha twavuga nka Victoire Ingabire. Uyu ishyaka rye ryaje gucikamo

ibice bibiri nyuma y'uko atawe muri yombi ubwo yiyemezaga

kwitangaho igitambo akajya mu Rwanda guhangana n'ingirwa Leta ya

Kagame. Bwana Deo Mushayidi wa PDP Imanzi yafunzwe burundu

ariko ishyaka rye ntiriragira icyo rikora gikwwanye n'ubwitange bwa

Mushayidi.

RNC nayo irashaka gutera intambwe kugira ngo yegeranye

abanyamuryango bavuye mu ishyaka kubera impamvu zitandukanye.

Nyamara kandi ni uburenganzira bwa buri muntu kujya mu ishyaka

ashaka,bikaba binumvikana ko ishyaka ryatakaza abayoboke kubera

imikorere idasobanutse.Igihe abanyapolitiki barimo baborera mu

Page 294: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

294

magereza rurangiranwa ya Perezida Paul Kagame,hari n'abandi benshi

bugarijwe n'ubukene. Barasoreshwa ku buryo basorera n'isambu

itanera mbese imeze nk'ubutayu bwa Sahara. Mbese ni kuki umuntu

yasorera isambu akoreramo ibikorwa byo kumutunga gusa atari

busagurire isoko? Kuki umuntu yasorera inzu araramo?

Abanyarwanda benshi ntibashobora kwigondera iyo misoro cyane

cyane abo mu byaro aho ubuhinzi ari yo makiriro. Kuki umuntu

yasoreshwa igihe igishoro kitagera ku bihumbi ijana (100 000 Frw).

Inkiko gacaca zasize umubabaro utarigeze uvugwa uvuye ku kuba

imanza zaracibwaga ku buryo bubogamye kandi butarimo ukuri.

Nyamara izi nkiko zasoje imirmo yazo zisiga zisezeranyije ko

zizatanga umwanya wo kujurira binyuze mu itegeko rishya. Ntabwo

bigeze bahabwa amahirwe yo kujurira nk'uko itegeko ryasoje inkiko

gacaca ryabiteganyaga.

Kubera ko RPF ihora ibeshya yemeje amahanga ko inkiko gaacaca

zageze ku ntego yazo,bafite ubwoba ko bazisanga mu manza

z'ubujurire kandi bakaba baterwa ikimwaro n'ukuntu ubutabera

bwabo bwatsinzwe.

Ikindi ni ukuniga itangazamakuru ryigenga,kubuza abantu

uburenganzira bwo kurema amanama,gufunga abantu ubutitsa ,kwica

inzirakarengane,uburezi bwabaye ikintu kiranga umuntu ufite urwego

rukomeye aho kuba ingirakamaro mbese ntibukiri uburenganzira.

Abadashobora kwigondera umusanzu w'ubwishingizi mu kwivuza

,abayobozi ba RPF bafatira imitungo yabo, maze Kagame akabeshya

amahanga ko kwivuza mu Rwanda ari ubuntu. Kagame na RPF

Page 295: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

295

bahimbye imibare ngo igaragaza ko igipimo cy'ubukire

bw'abanyarwanda kiri hejuru maze abaturage bo mu cyaro bagaterwa

ubwoba ndetse bagahatirwa kubwira abanyamahanga ko bamerewe

neza. Imihanda yo muri kigali yose irasukuye ndetse nta n'abacururiza

mu ntoki bahari, nta n'abasabiriza ye. Ibi bituma abanyamahanga

bagira ishusho y'Urwanda itandukanye n'uko bimeze nyakuri. Aba

baturage b'Urwanda nta n'ubwo bashobora kwigondera igaburo

ry'umunsi umwe. Ibyo abaturage bakeneye mbere na mbere mu

Rwanda ni uko babona ibibatunga utitaye ko ari abahutu,abatutsi

cyangwa abatwa.Icyo abarwanya ubutegetsi bw'i Kigali bahurizaho

ngo ni ugukuraho Kagame.

Ibi babivuze buri munsi mu myaka 20 ishize ariko ubutegetsi

bw'igitugu aho banyarwanda bakurikira buhumyi kandi bivuye inyuma

Bananiwe kumenesha Kagame. Umuntu yibaza ikibitera. Ntibikiri

ikibazo cyo kuba RPF idashoboye kuyobora igihugu, ahubwo ni

ikibazo cy'umuryango mpuzamahanga udafatira ibihano kandi bikaze

ingoma ya Kagame.

Umuntu aba yumva kubara imyaka ishize Kagame yugarije

abanyarwanda bidahagije kuko iyi myaka yagereranywa n'imyaka

ibihumbi n'ibihumbi ,mbese iteka ryose.Abaharanira demokarasi mu

Rwanda byarabagoye cyane kuko babona ko ingoma ya Kagame

irambye. Abantu benshi bemera ko igohe kigeze maze bagakora iyo

bwabaga kandi bivuye inyuma bagatera intambwe nshya. Nkeka ko

abanyapolitiki badakora igikwiye kubera ingamba zikwiye kuri bo si

Page 296: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

296

ikintu kihutirwa. Ni yo mpamvu benshi bananiwe gukorana na Bwana

Twagiramungu Faustin kuko niba mwibuka neza imyaka ya za 1990,

iyo hataba Twagiramungu RPF ntiyajyaga kubona uko icengera

Habyarimana na Leta ye. Icyo mbona ni uko abanyapolitiki b'ubu

bakurikira abaturage aho kugira ngo babajye imbere.

Mu mateka yacu nta mukangurambaga wigeze aboneka nka

Twagiramungu ariko ikibabaje ni uko yananiwe kugobotora

ubutegetsi mu maboko ya RPF.

Abanyapolitiki rerobagomba kwiga uko bakoresha amahirwe babonye

mu gihe gikwiye kuko bene ayo mahirwe ntahoraho. Kagame ageze

ahantu inteh´ge zamubanye nkeya. Uyu ni umwanya ku banyapolitiki

wo gushyira hasi ibyo batumvikanaho maze bagashyira inyungu za

rubanda imbere. Ku bw'amahirwe make ,abanyapolitiki bakunzwe na

rubandabahisemo kwinyurira inzira zabo bwite maze baca ukubiri

n'ubumwe. Niba bashobora gushyira hamwe ndahamya ko ibi byose

byahinduka amateka, maze ibintu bigahinduka bihindutse. Ubumwe

ni ikintu gitera ubwoba abanyagitugu.

Ni intwaro ikomeye cyane abakunda demokarasi bari bakwiye

gushingiraho icyizere,ariko ntibari bashobora kuyikozaho imitwe

y'intoki. Kuba habura ubumwe mu banyapolitiki barwanya Kagame

bikomeje guha icyuho ingoma y'igitugu cya gisirikare ya kagame.

Abarwanya Leta y'Urwanda bagomba gushyira hamwe cyangwa

bakarimbuka

Page 297: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

297

Abanyapolitiki bakorera hanze y'Urwanda barangiza amahirwe muri

ibi bihe Kagame arimo guhindura itegeko nshinga.Uyu ni

umwanyaw'imboneka rimwe wo gushyira hamwe maze bakarwanya

bivuye inyuma uku guhindura itegeko nshinga. Kagame yiyemeje

guteza urujijo mu banyamahanga yigira nk'aho adashaka kuguma ku

butegetsi kandi ashaka kuzabugumaho ibihe byose.

Ubukungu bw'Urwanda bwifashe nabi ku buryo nta na rimwe

bwigegeze bumera gutya mu mateka aho imyenda Urwanda rufite iri

ku gipimo cyo hejuru. Haramutse yihongereyeho politiki idatanga

icyizere rero byaba imbarutso yo kujegeza Kagame ku muntu wese

waba ashaka kuzana igisubizo kuri ibi bibazo by'ingutu. Abagize

umuryango nyarwanda baba hanze y'Urwanda bapfushije ubusa

amahirwe mbonekarimwe kandi y'igiciro ntagereranywa yabonekera

mu gushyira hamwe maze bakzana impinduka umunyarwanda wese

afitiye inyota.

Bakomeje kwizerana ku buryo bugoye haba umuntu ku giti cye

cyangwa amatsinda y'abantu. Ikibazo bagize ni ukumenya umwanya

umuntu azahabwa . Mbese bashatse kugabana umuhigo n'inyamaswa

itaricwa. RNC ,FDU n'andi mashyaka akorera hanze bafite

inshingano yo guhindura imikorere kugira ngo bazanashobore

guhindura imikorere y'i Kigali. Ikintu cy'ingenzi ubu ni ubumwe

hagati y'abarwanya Leta ya Kigali niba bashaka ko igitutu cyo guhirika

Leta ya Kigali kiva mu nzozi kikajya mu bikorwa. Igihe ubumwe

buzaba bwabonetse,hazubakwa imbaraga zidashyikirwa zizashoboza

Page 298: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

298

kwirenza ishyaka RPF. RPF ku buryo bubabaje ishyigikirwa

n'amashyaka ku bw'iterabwoba kandi aya mashyaka yiyita amashyaka

arwanya ubutegetsi. Ibi biba kugira ngo bereke umuryango

mpuzamahanga ko amashyaka agirana imikoranire myiza na RPF ko

kandi kagame adakunzwe na RPF gusa. Abanyarwanda muri rusange

ndetse n'abarwanya Kagame ku buryo bw'umwihariko bibagirwa vuba

cyane .

Mu myaka 21 gusa abantu bibagiwe icyateye imbabwoko ndetse

n'ukuntu amashyaka atavugarumwe na Leta ya Habyarimana yaguye

mu mutego wa MRND maze aya mashyaka afasha MRND gukora

itsembabwoko. Agatsiko kayoboye Urwanda ku munsi wa none nta

gahunda gafite yo kuva ku butegetsi ku buryo bworoshye usibye

kuba abarwanya ubutegetsi bafata ingamba zidasanzwe banyuze mu

guhindura imikorere.

Mu bihe bitandukanye isi yateye akamu , maze ivuga ko i Kigali

hagiye kongera kumeneka amaraso y'inzirakarengane ariko ibihugu

by'ibihangange byavuniye ibiti mu matwi. Abanyarwanda n'abarwanya

ubutegetsi ntibakwiye kwicara ngo bibwire ko isi iri mu ruhande

rwabo, cyangwa se ko ijwi ryabo rizumvikana. Reka byumvikane neza:

Iyo RPF na Kagame abariwemo itarwanya Habyarimana,

abanyarwanda barimo na Kagame bari kuguma mu buhungiro.

Ikintu nk'iki gikwiye gukorwa kandi ntigikorwe ejo ahubwo bikwiye

gukorwa none. Byagaragaye ko abanyapolitiki barwanya ubutegetsi

ntibakora icyatuma abaturarwanda bajya mbere cyangwa se ngo

gahunda zabo zishingire ku by'abanyagihugu bakeneye. Igitugu

Page 299: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

299

kirakomeje kandi cyateje ibibazo kandi bizakomeza kugeza

kirundutse.

Kuki abanyarwanda batashaka uko bagera ku bumwe bagashaka uko

bafatana urunana ruhamye. Kugira ngo RPF iveho, amashyaka

akomeye nka RNC na FDU akwiye gushyira hamwe maze akereka

abanyarwanda (abanyapolitiki) bose ko gushyira hamwe ari ikintu

gikwiye kandi gifite imbaraga. Haracyari amahirwe yo gukora gutyo.

Mwishire hamwe . Iyi ni inzira rukumbi.Mwishyire hamwe maze

mukande RPF, mumenyekanishe ibikorwa byanyu,mushinge

imiganda y'ukuri n'ubwiyunge muganisha ku gushinga inkingi za

mwamba z'ejo hazaza n'ubwo urugendo ruganayo ari yo rugitangira.

8.2 Intangiriro y'ubwumvikane buke hagati ya Marara na

Rudasingwa

Incamake: Turacyakomeza gushakisha impamvu yo kwikunda ya

Rudasingwa . Ibi bituma n'imiyoborere ye ishingira kuri uko

kwikunda ndetse ikanakurura amacakubiri. Inkuru irambuye ijyanye

na ibi iboneka mu rwandiko rwo ku italiki ya 18Nzeri 2011

rwanditswe na Marara Noble . Uru rwndiko rwasabaga ko inzego

zigomba kubakwa ndetse zigahabwa imbaraga.

Rudasingwa

Maj Rudasingwa Theogene ukaba n'umunyamuryango wa RNC

Page 300: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

300

kimwe nanjye,nshimishijwe no kugushimira akazi umaze gukora mu

bijyanye no gushyira hanze Leta ya Kagame isanzwe igaragara

nk'iyacitse intege. Ndemera ko wakoze ubutaruhuka kugira ngo

ugaragaze ibintu abantu bakwiye kwibandaho kugira ngo inzego

zitajegajega zubakwe mu gihugu cyacu.

Mbere ya byose bavandimwe, ndiyumvisha ko imiryango n'amashyaka

ya politiki bikorera ku mategeko,utibagiwe n'ubunyangamugayo

hagati y'abanyamuryango ndetse no kubabazwa n'ikibabaje abandi

mbese kwishyira mu mwanya w'abandi. Uku kwishyira mu mwanya

w'abandi n'ubu bunyangamugayo hagati y'abanyamuryango

bigerwaho iyo hari amategeko.

Munyemerere n'umwe ugize itsinda ngire igitekerezo ntanga. RNC

igomba gushyira ibyemezo mu bikorwa maze buri wese akaryozwa

igikorwa kibi yaba yakoze.Cyane cyane umuryango ugomba gushyira

hamwe imbaraga maze ukayobora buri wese umuganisha aheza

katarangwa n'amacakubiri.

Ubushobozi bw'amashyaka mu gushyira mu bikorwa izi nshingano

bugomba gukurikiranwa mu buryo bukurikije amategeko kandi ibi

bigatangwa n'ubuyobozi buzira kwikunda maze igitekerezo cya buri

wese kikaba ingirakamaro.

Page 301: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

301

Ibi birareba uburyo RNC ikora haba hanze cyangwa imbere

mu muryango. Ikibazo kirareba uburyo imikorere inoze mu

muryango ihagaze. Biragaragara ko byinshi byagiye bikorwa

ku bushake bw'umuntu ku giti cye.

Njye nkabona ko iki ari igihe cyo kugendera ku miyoborere

ihamye ndetse inashingiye ku itegeko rigenga umuryango

(sitati) niba dushaka kugira icyo turusha Kagame. Turacyafite

imbogamizi cyane cyane aho RNC ifite ubwisanzure buke

nko mu Rwanda . Hari n'ikibazo mu bihugu bigifata RPF

nk'umucunguzi w'abanyarwanda. Tugomba kwibaza ibibazo

bikurikira:

● Ese uyu muryango waba ari intumbero nyayo y'Urwanda

rw'ejo?

● Haracyari ikibazo cy'abakangurambaga bakorera ahantu

hatandukanye ndetse n'abanyamuryango barakenewe.

● Ndakeka ko umutungo ukiri muke ndetse n'ububanyi

n'amahanga ntiburagerwaho neza.

● Turacyafite ikibazo cyo kuba twagirirwa icyizere na rubanda

ku bwo gufungwa kw'abarwanya ubutegetsi n'iterabwoba

rigirwa baketsweho kuba abayoboke bacu imberemu gihugu .

Ariko natwe turacyafite ikibazo cyo kudakorera hamwe ku

buryo bukwiye . Ibi byanateje ikibazo mu bantu badusyikiye

mu bihugu by'Uburayi na Amerika ndetse bakanibaza ibibazo

Page 302: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

302

byinshi.

Ubusanzwe habaho impinduka mu bijyanye n'imyanya

y'ubuyobozi, inshingano,uburyo umuryango uyobowe ndetse

n'imitekerereze. Biragaragara ko muri RNC hamaze gukorwa

bike cyane mu bijyanye n'ibyo maze kuvuga haruguru.

Dukeneye umuryango uyobowe n'ibitekerezo biva mu

bayoboke kurusha uko byava mu buyobozi bwo hejuru.

Abanyamuryango bakwiye guhabwa amahirwe yo guhitamo

uzageza igihugu aheza utibagiwe n'ishyaka ndetse

n'umuryango aba banyamuryango baba baturukamo.

Dukeneye ko ubushobozi bwa buri muntu utowe ari bwo

buhabwa agaciro niba dushaka kugira icyo tugeraho mu

bwinshi no mu bwiza. Niba ibi byarabaye nkaba ntabizi

,naratakaye. Nkeneye kandi ndasaba ko habaho ibiganiro

nyakuri. Niba ibyo navuze haruguru byarakurikijwe,ubwo rero

abayobozi bazatubwire aho bageze maze batubwire ibyo

bagezeho,batubwire aho bakura imbaraga ndetse n'aho intege

nke zabo zaba ziri.

Page 303: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

303

8.3 Ese amagambo ya Rudasingwa arangwamo

agasuzuguro n'urwango yaba asenya RNC

Kuba muri RNC harangwamo uburobanure (bamwe bakabona ko ari

indobanure kurusha abandi) , agasuzuguro kavanze n'urwango,

kubura demokarasi bizayisenya. Dr Rudasingwa hamwe n'uwahoze

ari sebuja Kagame ni abafatanya bikorwa mu gikorwa cya

''Munyangire'' muri RPF.

Iyi mungu ntabwo Rudasingwa yayitumije muri RPF ngo ayizane

muri RNC gusa ahubwo irimo kumira bunguri ishayaka. Rugero:

Ihihe Dr Rudasingwa yavaga mu Rwanda, ntabwo yiyigeze agaragaza

kutavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kigali. Ahubwo igihe Gen

Kayumba Nyamwasa yahungaga nibwo Rudasingwa yatangiye

kugaragariza Urwanda ubushotoranyi afatanyije n'abandi

banyamuryango bakomeye ba RPF n'uko batangiza RNC mu

mwaka w'2010.

Munyangire yabaritse mu mutima: Kagame na Rudasingwa

Rudasingwa kimwe n'abandi banyarwanda benshi bemeza ko RPF

yanize uburenganzira bw'ibanze bwo kwishyira ukizana mu

banyarwanda. Aha twavuga nko kuvuga icyo ushaka ,uburenganzira

bwo guterana ndetse yanavogereye uburenganzira bwa muntu.

Igitangaje rero ni uko Dr Rudasingwa na we yabigize akamenyero

niba atari ingeso ku muntu wese ushatse kunga uko ayoboye. Igihe

abayarwanda bafite inyota ya demokarasi no kwishyira ukizana ndetse

Page 304: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

304

no kugira uburenganzira ikiremwa muntu gikwiye,uburyo Dr

Rudasingwa ayobora ntibutanga icyizere ko umunsi umwe mu cyoko

cy'ijuru rya RNC hazava imvura igahangukana n'ikintu kizima.

Rudasingwa arimo araganisha RNC mu kuba umushinga bwite

w'umuntu ku giti cye. Abantu benshi cyane bakeneye impinduka

y'ingoma ya Kigali,banakeneye abarwanya ubutegetsi kandi bafite

imbaraga,bagendera kuri demokarasi. Ntibakenye gukuraho agatsiko

kabi ngo bagasimbuze akandi ndetse karushije aka mbere kuba kabi.

Njyewe nemera ko iyo haza kuba demokarasi mu RNC ,Rudasingwa

ntaba yaragaragayemo.

Ntibikiri ibanga ko muri RNC harangwamo abayobozi batarangwaho

demokarasi kandi ku buryo buziguye barimo barashaka kuyisenya.

Rudasingwa anyuze mu kutigirira icyizere kw'abarwanya Leta ndetse

no kudaharanira inyungu z'abanyarwanda kw'abarwanya Leta akomeje

kwika ubunyagitugu.

Nyine nk'uko Kagame yagiye ku gasongero k'ishyaka RPF nyuma

y'urupfu rwa Gen Fred Rwigema, ntaho bitandukaniye n'uko Dr

Rudasingwa yagiye ku gasongero ka RNC. Abayoboke bakomeye ba

RPF bahisemo kwicecekera nka Maj Alphonse Furuma,Maj

Mupende,Maj Bizimungu ntibigeze bajya muri RNC. Abandi nka

Murayi,Paul Rusesabagina,LT Mulisa Jeanne,Kazungu nanjye

ubwanjye twananiwe gukorana na Dr Rudasingwa. Rudasingwa

ntiyigeze atorerwa kuyobora RNC ku buryo bwa demokarasi.

Ababyemeza baba babeshya. Abanyagitugu bajya ku butegetsi kubera

impamvu nyinshi kandi zitandukanye. Urugero: Kagame n'itera

Page 305: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

305

bwoba rye , ku buryo budashidikanya ntabwo abanyarwanda na

diaspora bamujya inyuma kubera urukundo ahubwo bamushyigikira

kubera ubwoba. Kagame yagize amajwi arenga 90% mu matora

ashize kandi ubu yimirije imbere guhindura itegeko nshinga kugira

ngo azashobore kwiyamamaza mu mwaka w'2017.

Njye nemera ko kuba umuyobozi yagira ibyo aryozwa ari ikintu

cy'ingenzi kugira ngo imikorere myiza kandi irambye igerweho.Ariko

akenshi abayobozi bizeza abanyagihugu ibyiza ariko ntibigerweho.Ibi

akenshi bituma abanyagihugu batakaza icyizere ndetse bakanatakaza

umurava mu mikorere yabo. Ubuyobozi burambye bushingira ku ko

abayobozi bemera kuzabazwa ibyo bakoze. Bakavuga ibintu kandi

bakabikora nyine.

Ubuyobozi buramba kubrako gahunda y'umuyobozi idatandukana na

gahunda y'abanyagihugu.Urugero: Rudasingwa yanga inama agirwa

ndetse akanyirwanya. Igihe namugiraga inama ku bijyanye na Radio

Impala, yabanje kunsaba gusaba imbabazi kubera ko nari muhaye

amakuru atashakaga kumva.

Abahanga Ulrich na Smallwood bavuga ko abayobozi bakura icyizere

mu bo bayobora no muri bo ubwabo binyuze mundangagaciro zabo

bwite bikanatuma impinduka irambye ishoboka.

Agaciro nyako k'umuyobozi gatuma atekereza kandi agashyira mu

bikorwa ibyo yatekereje kandi ku buryo buhoraho maze intambuko

n'ibikorwa bikagaragarira indorerezi. Ni mu ndorerwamo ya bene ubu

Page 306: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

306

buyobozi abakunda RNC n'abandi banyuarwanda bafite inyota y'uko

ingoma iriho yahinduka bashakak ko Dr Rudasingwa n'abandi

bashaka kuyobora baba bameze.Imbaraga z'ingoma ya Kagame

zashageshe abarwanya Leta ya Kigali.Ishyaka rikoreramu buhungiro

RNC ,rigizwe ahanini n'abahoze ari inkoramutima za Kagame

ryugarijwe n'amatiku kandi ntirizayarokoka.

Kayumba na Rudasingwa

Bivugwa ko Kagame yaba yaragize akamaro mu gutuma ibintu

bidasubira irudubi myuma y'itsembabwoko. Ariko ntibyatumye

bagenzi batamuhunga bamurega ubunyagitugu no kutihanganira abo

batabona ibintu kimwe.Ikintu gishimishije ni uko kutumvikana hagati

ya Kayumba na Rudasingwa bijya gusa n'impamvu yatumye bava

muri RPF.

Uku kutumvikana byari bishenye RNC n'ubwo ngo Rudasingwa na

Kayumba bakoranye amanama menshi ngo bakemure ikibazo ariko

bikaba ibyo ubusa. Abashyikiye RNC ngo ntibashakaga ko

Rudasingwa akomeza kuyobora RNC ngo bikaba byaratumye

amatora yimurirwa ku yandi matliki inshuro nyishi. Nyuma y'aha

Gahima Gerard, Jonathan Musonera, Dr Rudasingwa na Joseph

Ngarambe baje ngo kwirukanwa kubera kwiyegurira umutungo

w'ishyaka n'agasuzuguro. Abaduhaye amakuru bavuga kandi ko Gen

Kayumba bamurega gukoresha igitugu mu kwimika Gervais Condo

na Maj Micombero kandi ngo Rudasingwa we atarabashakaga.

Page 307: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

307

Ku bwa Dr Rudasingwa , ngo Gen Kayumba Nyamwasa yashakaga

kuzana umuntu uzajya ukorera mu gicucu cye nk'uko Col

Kanyarengwe Alexis na Pasteur Bizimingu bakoreshejwe mu myaka

ya za 1990 igihe cy'intambara.

Mu magambo ya Rudasingwa agira ati: ''Niba Gen Kayumba ashaka

kuyobora ishyaka namutora .Ariko niba ashaka gshyiraho undi

akazajya amukoreramo ,ibyo sinabyemera''.

Rudasingwa anavuga ko Gen Kayumba Nyamwasa akoresha agatsiko

k'abahoze ari abasirikare ngo bagakora amanama atemewe bakabikora

ku mabwiriza ye. Abo basirikare ni aba bakurikira: Capt Kaje Alpha,

uba muri canada,Maj Nkubana Emmanuel,2LT Rutabana na Maj

Micombero. Iyi nyandiko ntiyumvikane nk'aho dushaka gucamo ibice

RNC ahubwo yumvikane nk'ishaka ko abantu bitehura ingaruka

zishoboka kandi zizaca intege RNC bigatuma RPF ihazamukira.

Page 308: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

308

8.4 Dr Rudasingwa arasenya RNC Gen Kayumba

nadatabara

Gen Kayumba ,umugabo abanyarwanda bifuza ngo abayobore,

Kagame we aramushakira kubura hasi no hejuru ngo amwice. Ariko

na none igihe Dr Rudasingwa akomeje kuvangavanga ibintu

abinyujije mu miyoborere ye twavuze haruguru, rubanda baribaza

impamvu Gen Kayumba Nyamwasa akomeje guceceka. Ibi ntibizaca

intege RNC gusa, ahubwo bizaviramo abantu benshi kwigendera

bave mu muryango wa RNC.

Dr Rudasingwa n'umugore we

Abantu benshi bo mu ishyaka rya RNC bashyize ku mugaragaro

impamvu zifatika zerekana ko ubuyobozi bwa Dr Rudasingwa

budahwitse. Urebye ukuntu Dr Rudasingwa yitwaye mu kibazo cya

Radio Impala yagombaga kuba ijwi rya RNC ku buryo

bw'umwihariko ndetse ikaba n'ijwi ry'abarwanya Leta ya Kigali ku

buryo bwa rusange,maze Rudasingwa akayiburizamo, abantu

bakomejekwibaza impamvu Gen Kayumba atitabiriye vuba na

bwangu ngo azimye umuriro mbere y'uko utwika ishyaka ngo ribe

umuyonga.

RNC ni iyacu twese,ntidukwiye kwemera ko isenyuka ,dukwiye

kuyitabara tukayikura mu nzara z'umuntu umwe maze tugafatana

urunana tukayigira igishyitsi. Igihe abayobozi bicecekeye ,bakaba ba

Page 309: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

309

ntibindeba igihe hari amakimbirane mu ishyaka,abayoboke ntibakwiye

kwemera kuyoba ahubwo bakwiye kugira impungenge ku kibazo

kireba ejo h'ishyaka ryabo. RNC ikwiye gufata ingamba nshya maze

ikunga abanyamuryango bayo ndetse n'igihugu.

Ni yo mpamvu Gen Kayumba akwiye gutabara akazana amahame

mashya aho ubuyobozi bwa RNC buzashyirwaho hakurikijwe

ibyifuzo by'abanyamuryango. Maze ibyifuzo bya Dr Rudasingwa

bigashyirwa ku ruhande. Bwana Winsto Churchill Minisitiri w'intebe

w'Ubwongereza mu bihe by'intambara ya kabiri y'isi yabwiye abagize

Leta ko nta kintu na kimwe yari afite cyo gutanga ngo usibye

amaraso. Yabivuze muri aya magambo: ''Nta kintu mfite natanga

usibye amaraso,icyuya n'amarira''. Natwe rero nta kintu dufite cyo

guha Urwanda n'abanyarwanda usibye amarira ,icyuya n'amaraso.

8.5 Gucikamo kabiri kwa RNC byari byarateguwe

Amacakubiri yabaye muri RNC muri 2016 yatangiye cyera kandi

abantu benshi bo hanze ya RNC no muri RNC batangiye kunyita

umukozi w'ingoma ya Kigali, biyibagije ko ari njye washyize

ahagaragara ububi bwa Leta y'Urwanda. Abanyamuryango ba RNC

bananiwe guha inzira n'umurongo ishyaka ryabo.Ni yo mpamvu Dr

Rudasingwa n'agatsiko ke baje gushinga undi mutwe witwa RNC

nshya. Abarwanya ubutegetsi bwa Kigali binjiye mu mwaka wa 2017

Page 310: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

310

barangwa n'amacakubiri ,barangwa n'intege nke. Ibi bituma Kagame

agiye kongera kwiyamamaza nta ngorane. Uku gucikamo kabiri kwa

RNC ntibizagira ingaruka ku banyamuryango gusa ,ahubwo bizagira

ingaruka ku banyagihugu muri rusange.

Njye numva icyari gikwiye ari ugukemura ikibazo mu nzira ya

demokarasi aho kugira ngo basenye ishyaka nabonagamo amizero

rukumbi y'abanyarwanda bakeneye impinduka mu gihugu cyabo.

Nakomeje nkora ubuvugizi ku kuba itangazamakuru rikwiye

kwigenga ntirigendere ku marangamutima cyangwa iterabwoba .Ni yo

mpamvu Inyenyeri news yakomeje gutsimbarara ku bunyamwuga

ariko mbyakiviriyemo kwitwa ko gikorera Kagame n'ingoma ye.

Nanjye ubwanjye nagabweho igitero na Kagame ubwe ubwo

yihanukiraga ku ma radio akanyita ikirara cyangwa inzererezi. Ariko

aya magambo ya Kagame ntiyigeze atuma abantu bo muri RNC

bareka kunyitirira Kagame na Leta ye bataretse n'ikinyamakuru ku

buryo bw'umwihariko.

Ikintu gitangaje rero ni uko nari narabibabwiye kera ko nibadashyira

hamwe bazagenda bapfa umwe umwe.Nta macakubiri abanyarwanda

bakenye amacakubiri. Urupfu rwa Col Karegeya rwasigiye abantu

igikomere byongeye kandi gucika intege kwa RNC byaba igihombo

gikomeye kuri twe twese. Byongeye kandi impamvu y'ivuka rya RNC

yaba iburiyemo. Gucikamo kabiri kwa RNC muri ibi bihe ni nko

kumena umunyu mu gisbe cy'abanyarwanda. Kuki Kayumba na

Rudasingwa batashyira inungu za rubanda imbere maze bakirengagiza

ibibatera kutavuga rumwe? Ubundi nta kibazo cyakabayeho gitewe no

Page 311: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

311

kutumvikana kuko ahantu hose abantu bahuriye ntihabura ibibazo

nk'ibyo.

Gusa ikibazo abantu bagize ni uko bari batangiye kugira icyizere ko

ibintu byabaye muri RPF bitazigera biba muri RNC. Muri RPF

habagaho ibintu bibiri. Kimwe ni uko Kagame yari RPF, naho icya

kabiri ni uko RPF yabaga muri Kagame. Uburyo aba bagabo bombi

twafataga nk'inkingi za mwamba za RNC barimo barashegesha

imitima y'abanyarwanda binyuze mu kuntu barimo bakemura ikibazo.

Turamenyesha abantu bose bo muri RNC ko ikinyamakuru Inyenyeri

kizakomeza gukorera mu murongo wacyo w'ubwigenge nta bwoba

ndetse nta no gutonesha.

Itangazamakuru ryigenga ni intwaro ikomeye cyane mu ntambara yo

gukuraho ubutegetsi buheza abantu mu mfunganwa bukabatsikamira

maze ibi byose bigasimburwa n'ubutegetsi bufunguye imiryango kuri

bose kandi bwuje uburumbuke. Twirinde amatiku muri iki gihe

kigoranye aho RNC ikeneye birenze ibisanzwe aba bantu bombi ,ni

ukuvuga Dr Rudasingwa na Gen Kayumba.

8.6 Guhora turirira Col Karegeya biha umwanzi imbaraga

Ku italiki ya 1 Mutarama 2014 Col Patrick Karegeya yasanzwe

yapfuye muri hotel iri mu nkengero z'umugi wa Johannesburg muri

Afrika y'Epfo . Abantu benshi bahise bavuga ko yabayishwe ku

Page 312: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

312

itegeko rya Kagame kubera impamvu za politiki. Kuva icyo gihe,

abanyamuryango ba RNC inshuti n'umuryango wa Col Karegeya

bakora imihango yo kumwibika. Nemera ko Col Karegeya

yakwibukwa neza igihe bakomeza kubakira ku nkingi yasize ashinze

kurusha guhora bamwibuka mu mihango. Umurage Col Karegeya

adusigiye wari ukwiye gufatwa nk'umudari wo kugendera ku

bunyakuri bw'umwimerere mu bantub bose barwanya Leta ya Kigali.

Abasomyi ntianyumve nabi. Twese turamwibuka buri munsi ariko

igikenewe ubu ni uguhanga amaso intego.Urupfu rwe rwateje

abanarwanda barwanya Leta ya Kigali guhora mu cyunamo. Urupfu

rwabaye igihombo gikomeye ku barwanya Leta ya Kigali ndetse no ku

bashyigikye Kagame ariko na none biha Kagame ibinezaneza.

Abenshi muri twe twakurikiranye ikiganiro cyahise kuri BBC cyiswe

''Amakuru atarigeze avugwa'' mu rurimi rw'icyongereza ikibaniro

cyitwaga ''Untold story'',Kagame n'agatsiko ke k'abicanyi bavuze ko

bakuyeho Kayumba na Karegeya baba barangije RNC ku buryo

bw'umwihariko ndetse n'abarwanya Leta ku buryo bwa rusange.

Twifuje kubwira Kagame ko haba kwica cyangwa guhora barasa

abantu, nta na kimwe kizatuma tudakomeza kurwanya igitugu cya

Kigali kandi tuzabikora imbaraga ziruta izikwiye. Mu kwica Col

Karegeya ,RPF yagaragaje ubwoba ifitiye intwari z'Urwanda,mbese

bikanagaragaza ko izi ntwari zishize ubutegetsi bwa Kagame

bwaramba. Baribeshye cyane.Mu ntambara Kagame uyu yanagizemo

uruhare muri Uganda,ndetse n'intambara yamugejeje ku butegetsi,

ntabwo zarwanywe n'abantu ku giti cyabo ahubwo zarwanywe no

Page 313: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

313

kwiyemeza guhuriweho na bose ,ingengabitekerezo ndetse no

kurwanira ukwishyira ukizana. Urugero: Ubuyobozi bwa mbere bwa

NRA bwagejeje Museveni ku butegetsi hapfuyemo abantu benshi nka

Prof Yusuf Kironde Lule,Perezida wayo wa mbere, Umugaba

mukuru w'ingabo Sam Magara,ariko izi mpfu z'aba ntizabaye

intambamyi, ahubwo NRA yarakomeje ifata n'ubutegetsi muri 1986.

Ntabwo NRA yaheze mu nzira ngo ihagarikwe n'uko intwari zayo

zipfuye.

Kagame azi neza ko abayobozi b'ingabo muri RPA bapfuye ku buryo

bw'amayobera kandi urgamba rwarakomeje kuko kwica abayobozi

b'ingabo utishe ingengabitekerezo n'impamvu y'intambara byaba nko

gusanga igiti mu gihe cy'ubukonje cyaratakaje amababi ngo ugire ngo

iki giti cyarumye.Urupfu rwa Col Karegeya ruzakomeza kutuyobora

mu mitekerereze nk'abarwanya Leta ya Kigali.

Ingamba zo kujya mbere mu ntambara yo gukuraho Kagame

zizashingira kuri uru rupfu rwa Col Karegeya. Urupfu rwe ntirukwiye

kuba impamvu yo kwereka Kagame ko twabaye imfubyi ko kandi

ntacyo twashobora adahari.Uburyo bumwe rukumbi bwo guha Col

Karegeya ubutabera ndetse bikaba ari icyunamo gisobanutse , ni

ugukora tutikoresheje dufatanyije maze tugakura Kagame ku ngoma.

Mu by'ukuri Urwanda rwabuze intwari nyinshi,aha twavugamo nka

Seth Sendashonga, Col Lizinde bigeze no kubwira imbona nkubone

Kagame ko ntaho ataniye na Habyarimana. Nibwo Kagame yategetse

ko bicwa. Bityo rero abanyarwanda bose bazakorerwa icyunamo

Page 314: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

314

banahorerwe binyuze mu gufatanya gukuraho Kagame.

Gutsindwa kw'abafaransa mu ntambara ya Vietnam ku buyobozi

bw'ingabo bwa Gen Giap byakozwe n'itsinda ry'abarwanyi babaga

bambaye inkweto zikozwe mu mipira y'imodoka ,ariko bagose

abafaransa maze intambarairangira abafaransa batsinzwe nyuma

y'iminsi 56. Iyi ntsinzi ntiyabaye iyo ubwigenge bwa Vietnam gusa

ahubwo byaviriyemo Indochine kwipakurura ubukoloni. Gen Giap

avugwa no mu ntambara n'Amerika .

Iki gihe yari minisitiri w'ingabo akaba n'umugaba mukuru

w'ingabo,ariko yigijweyo buhoro buhoro nyuma y'urupfu rwa Ho Chi

Minh muri 1969. Intsinzi yo muri1975 ntiyigeze yitirirwa Gen Giap.

Ibi bisa n'ibyo urupfu rwa Gen Fred Rwigema nizamuka ritunguranye

rya Maj Paul Kagame maze akajya ku isonga rya RPF., ibi

ntibyatumye Kagame agira kutiyizera gusa ,ahubwo byamuteye

umutekano mucye muri we kubera habaga hari abayobozi b'ingabo

bamurusha igisirikare kandi bamurusha n'uburambe mu kazi.

Gen Giap yasezeye ku mirimo ye nk'uwungirije minisitiri mu mwaka

w'1991. Arko n'ubwo bikmeze gutyo aracyakunzwe kunzwe

n'abaturage. Nk'uko nabivuze,abanyamuryango ba RPF bazi Kagame

bashyizwe iruhande baranicwa nka Col Karegeya. Col Patrick

Karegeya yari umugabo w'amahame,urwanira ukwishyira ukizana.

Abanyarwanda benshi baramukunda,dukeneye gukomeza ubumwe

bwacu tuakarwanya Kagame n'ingoma ye. Umurage wa karegeya wo

gushaka icyiza kiganza mu bantu no kugira uruhare mu cyagirira neza

Urwanda tubikomeze maze tureke guhora twereka Kagame amarira

Page 315: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

315

kuko we yifuje ko apfa.

8.7 Ubutumwa bugenewe abayobozi

Uriya mu general utarigeze arasa nibura amsasu abiri mu buzima bwe

bwa gisirikare aratumara nitutabitekerezaho ngo dushyire agatima

impembero maze abarwanya Leta ya Kigali bakareka nk'aho barimo

barota kurwanya Kagame.

Ubu igikenewe si itangazamakuru,ubukangurambaga no kwigisha

uburenganzira bwa muntu. Kagame ni umunyagitugu

utabihankana,anivugira ko azanica buri wese uzashaka kumubaza icyo

ari cyo cyose ku bijyanye n'ibyaha yakoze. Gen Kagame yakoresheje

imbunda kabiri gusa mu buzima bwe ariko yategetse iyicwa ry'abantu

babrirwa muri za miliyoni.Kagame yashyize mu buroko

inzirakarengane ngo yereke abamurwanya ko yabagwa nabi. Ubu

abanyarwanda mu gihugu baba mu bwoba utitaye niba baba muri

RPF ,FDU cyangwa mu rindi shyaka.

Ingamba zig´hamye zirakenewe maze abarwanya Leta ya kigali

bagashyira ahagaragara ingamba n'icyerekezo ndetse bagafata

n'ibyemezo by'uko izi ngamba zizashyirwa mu bikorwa. Abarwanya

ubutegetsi bwa kigali bakwiye gukora nka sosiyete ikorera hagati

y'ayandi masosiyete maze bagahora barwanira kugira akarusho. Dore

uko ingamba zishingiye ku akarusho zikwiye kuba zimeze kandi

Page 316: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

316

abarwanya ubutegetsi bwa Kigali bakwiye kuzikurikiza:

● Abarwanya Leta ya Kigali bakwiye kumenya gutahura

imbaraga zabo n'intege nke zabo .

● Indangagaciro nyazo ku bayobozi

● Kumenya gutahura ibihe byiza byo gukora ikintu no gutahura

imbogamizi mu byo bakora

● Kugira icyifuzo cy'uko umuryango mugari ari wo inyungu

zizageraho

● Gukorera hamwe kandi buri wese agahabwa umwanya wo

gukoresha ubumenyi afite

● Kumenya impamvu umuryango uriho

● Kumva impamvu tugomba gukuraho umwicanyi,tukirwanaho

igihe cyose twaba dutewe. Kwigisha urubyiruko runyanyagiye

ku isi. Kumenya niba abantu bose batavuga rumwe na

kagame bagomba ku buryo budasubirwaho kwinjira mu

barwanya Leta ya Kagame.

● Abayobozi bashoboye

● Kumenya gushotora no kubangamira uwo muhanganye

Imbaraga ,intege nke n'indangagaciro by'abayobozi ni ingenzi

mu ishyaka imbere naho imbogamizi n'uburyo bukwiye

ndetse no kureba umuryango mu buryo bwaguye bifitanye

isano n'ibibera hanze y'ishyaka.

Dukorere hamwe kandi twubahiize ubumenyi bwa buri muntu. Iki

Page 317: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

317

kintu abarwanya ubutegetsi bwa Kigali barakinaniwe. Dukeneye

abantu bava mubice bitandukanye by'ubuzima bwa buri munsi kugira

dufatane mu nda maze tunifashishe andi mashyaka kugira ngo

dushobore kuba intumwa z'impinduka. Tuzakorera hamwe kuko

tuzaba dufite intego imwe.

Tumenye impamvu turiho. Nk'uko Mandela yabivuze natwe

tubigendereho. Yagize ati: ''Ibikorwa byacu bya buri munsi bigomba

kubyara ukuri nyako kuzashyigikira umuntu mu kwizerera mu

butabera maze hakaboneka ikizere kirambye kandi kuri bose''

Twese turwanira ko igihugu cyacu kiba igihugu gikwiye guturwamo.

Tukagituramo ndetse n'abazadukomokaho bakagituramo. Ni ibintu

bikwiye kumvikana ku buryo rusange ko tudashobora kuba ukubiri

n'ibibazo by'igihugu cyacu maze tukagerageza kubana na byo umwe

umwe ku giti cye, kubera ko umwanzi ashaka ko bimera

gutyo.Tugomba rero gushyira ubufatanye bwacu ku mitima mu

byemezo byacu byaba ibya politiki cyangwa iby'ubukungu.

Mwumve neza akamaro ko gukuraho umwicanyi: Kumenya ko

tugomba gushyira mu ngiro ihame ''icyiza rusange''nk'uko nabivuze

haruguru, ni intangiriro yo gukoresha ubundi buryo bwo guhindura

no guhangana n'ikibazo cyashegeshe politiki n'umuco byacu. Igihe

hazaba hariho gusimburana,icyo gihe ibya ngombwa mu gushyira

hamwe no gushyira agaciro ka muntu imbere bizaba bibonetse.Maze

ubukungu na politiki bigendere ku byemezo bihamye. Abanyarwanda

babajwe bikomeye n'ingoma ya Kagame. Tukeneye itsinda rishyize

Page 318: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

318

hamwe maze tukagobotora abanyarwanda mu nzara za kagoma.

Kwirwanaho igihe cyose dutewe:Nk'uko nabivuze haruguru, abana

bacu batabonye ubwitange bw'abababanjirije baratatanye. Abarwanya

ubutegetsi bwa Kigali bagomba kwigisha uru rubyiruko maze

rugahabwa impamba ya ngombwa.

Kuba umuntu nawe yagaba igitero bibaye ngombwa: Bibiliya ibivuga

neza aho igira iti: Reka iby'impuhwe:Ubuzima ku bundi ,ijisho ku

rindi,iryinyo ku rindi,ikiganza ku kindi ,ikirenge ku kindi. Imikorere ya

Kagame nk'uko yashyizwe ahagaragara na Maj Alphonse Furuma ni

ukwica uwo yabaga yifuza ko yicwa mu cyo yitaga gusaranganya

ubutegetsi. Kagame yakomeje kwica abantu nyamara aba bantu bari

bafite inshingano zo kwirwanaho maze bakagaba igitero kuri uyu

munyagitugu bityo bakaba bamusigiye ubutumwa ko barambiwe ibyo

bakorerwa.

Kubangamira uwo muhanganye:

Iki ni igikorwa cyatekerejweho neza kugira ngo umwanzi acibwe

intege binyuze mu guteza imvururu,gufunga imihanda ndetse no

gusenya rimwe na rimwe. Kagame yishe abantu benshi haba mu

Rwanda ndetse no mu gihugu cy'abaturanyi cya Kongo. Dukeneye

guhagarika ibi bikorwa bye by'ubugome maze tukamuca intege mu

migirire no muri politiki,tukabangamira inyungu ze imbere mu gihugu

ndetse no hanze.Abarwanya ubutegetsi bwa Kigali bagomba

gushyiraho umurwi ukomeye hanze no mu gihugu maze bakarogora

isi bakayikiza ikinyoma cya Kagame.

Page 319: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

319

Abayobozi bashoboye:Umwanditsi John Gardner yagize ati:''

Umuryango wihebeye umwuga wo gukwirakwiza amazi mu ngo

kubera ko ari umwuga wiyubashye ntuzigera ugira abanyamwuga muri

ako kazi nta n'amazi azarangwa mu mpombo ''.

Abayobozi bagomba kugira ubushobozi bwo kuyobora. Ibi ni

byo bizatuma abayoboke bubaha abayobozi bakanabakurikira.

Dore uburyo nya bwo kunoza ubushobozi. Igihe umuntu

atekereje ku bushobozi umuyobozi runaka akwiye kuba afite

,aha umuntu aba atekereza ku ngeri eshatu z'abantu:

● Abantu babona igikeneye gukorwa

● Abantu batuma gikorwa

● Abantu batuma igikorwa runaka gikorwa iyo bikenewe koko.

Muri aya mayirabiri y'ubuzima bw'igihugu cy'Urwanda ,hakenewe

abayobozi bashoboye babona igikeneye gukorwa,batuma gikorwa

,bakanatuma gikorwa kuko gikeneye gukorwa bya nyakuri.

Mu Rwanda hari umucamanzi umwe kandi uwo nta wundi ni Paul

Kagame naho abandi barahagamye, bari mu cyeragati ntibashobora

gufata icyemezo gikwiye. Baca imanz bakurikije ibya shimisha

Kagame. Ni yo mpamvu hari abantu bari mu buroko bari bakwiye

kuba bararekuwe ariko ntibyashoboka kuko aba bacamanza

ntibashobora kuvuguruza Kagame.

Page 320: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

320

9 Ishimwe n'icyubahiro ku

basangirangendo n'abayobozi banjye

9.1 Ishimwe n'icyubahiro kuri Sgt Blackman

Yari umuntu ukwiye kwizerwa,ukora icyo ico ashinzwe gukora kandi

neza, kandi akenshi akagira umutima wo gutekereza ku bandi ariko

baramujujubije kugeza ubwo ahitamo kwiyahura. Yategaga amatwi

abantu bose,abato n'abakuru. Ipeti rye rya Sgt ryamwemereraga

kuyobora abasirikare bato akanakorana n'abasirikare bamukuriye

baba abagabo cyangwa abagore, aba ofisiye bato n'abakuru.

Yinjiye igisirikare muri za 1980 kandi yinjira yari umunyamwuga mu

gutwara imodoka. Yahawe amahirwe yo gutwara umuntu wari ufite

ipeti ryo hejuru kurusha abandi akaba n'intwari yacu ari we Gen Fred

Rwigema Muri icyo gihe abanyarwanda benshi b'impunzi binjiye mu

gisirikare cya Uganda cyari kiyobowe na Museveni wari umaze

gukora intambra y'imyaka 5 maze agafata ubutegetsi mu mwaka wa

1986 ahiritse Apollo Milton Obote.Gen Fred Rwigema

yamugumanye nk'umushoferi we maze bakorana mu ntara

zitandukanye z'igihugu kandi iki gihe Blackman yari afite icyizere

n'imishinga yo kuzamererwa neza mu bihe byagombaga gukurikira.

Yemeraga kandi ko gukorana na Gen Fred Rwigema ari impano

yahawe n'Imana kuko yumvaga ko gutwara umuntu ukomeye nk'uwo

ari umusanzu ukomeye azba ahaye igihugu. Yemeraga ko igihe cyari

Page 321: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

321

kigeze koko ngo impunzi zicyurwe mu mahoro cyangwa ku gahato.

Ku bw'amahirwe make rero nyuma y'urupfu rwa Gen Fred Rwigema

yabaye nk'utaye umutwe. Yaje rero kwimurirwa mu barinda Maj Paul

Kagame wari umaze gusimbura Gen Fred Rwigema. Blackman yari

yarananiwe kwakira urupfu rwa Gen Fred Rwigema.

Ubwa mbere mpura nawe yabaye nkushimishijwe no guhura nanjye.

Byabaye nk'aho twari dusanzwe tuziranye mu bundi buzima

aranamfasha mu kazi kanjye kuko nari mushya mu kazi kandi we

akamenyereye. Tumaze gufata Kigali na Leta nshya imaze kujyaho,

Blackman yagiye gutwara Perezida Pasteur Bizimungu.Yavuye mu

barindaga Kagame kuko byanagaragaraga ko atari akunze gukorana

na Kagame.Nanamubajije impamvu atashakaga gukorana na

Kagameyanga kumpa ibisobanuro.

Nyamara kandi si we wenyine abasore benshi babaga bifuza ko

bakwimurirwa ahandi bakava kwa Kagame. Muri ibyo bihe akazi kari

kenshi kurusha uko kameze ubu (2013) kuko twari bake mu mibare

kandi tukagira inshingano nyinshi cyane , naho ubu ni benshi cyane

kandi banahembwa neza cyane. Sgt Blacmana yaje kugaruka gukorana

na njye aho twakoraga nk'abashoferi bo kwa Kagamem umwaka w1

1999.Amaze kugaruka noneho wabonaga yishimye kandi akagira

uruhare mu mirimo yose.Abayobozi b'ingabo aho twakoreraga baba

ba ofisiye bakuru cyangwa ba ofisiye bato bari barasanze Blackman

mu gisirikare .Yari umuntu wari umaze mu gisirikare imyaka irenga 20

akaba yari akiri Sgt n'ubwo yabaga afite inshingano zidaciriritse. Igihe

Page 322: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

322

yagarukaga gukorana nanjye nari naragizwe umuyobozi ushinzwe

ingendo n'amamodoka ,mbese gutwara Kagame n'abamurinda.Mbese

birashaka kuvuga ko nabwiraga Blackman icyo agomba gukora. Ibi

bintu byarangoye cyane kubera icyubahiro numvaga mufitiye kuko ari

we nafata nk'urugero nagombaga kugenderaho.

Yambwiye ibintu byinshi byatumye mera nk'umuntu wabanye na

Rwigema. Yansobanuriye urugwiro ,ubupfura n'urukundo bya Gen

Fred Rwigema n'ukuntu yatanze ubuzima bwe kubera abandi.

Ndibuka ukuntu yajyaga angurira ibisuguti tukimara gufata Kigali.

Icyo gihe nari mfite imyaka 18 naho we yari mu myaka za 30 akaba

ari yo mpamvu yamfata nk'umwana muto.

Hari igihe namusabye kujyana na we muri OBEKA ngo tujye kurya

muri Resitora yari ihari,igihe twarimo kurya ,numvise mbabajwe

n'ukuntu mba mutegeka igihe yakabaye ari mu ba ofisiye bakomeye

bo hejuru maze mubwira ko numva mbabajwe n'uko abasirikare

bakomeye bari bamuzi bapfuye maze abasigaye bagasigara

bamuhungira kure maze bakamuterereza abana nka njye ngo

tumuyobore. Yaramwenyuye maze ansubiza abanje kwitsa umtima.

Ambaza niba nzi imfu z'abo bayobozi ba gisirikare.Mu kutamenya

kwinshi maze musubiza ko baguye ku rugamba barwana maze

umwanzi akabarasa. Yarongeye aramwenyura maze ambwira ko

ngomba ko ngomba gukora akazi nk'uko ba shefu babimbwiye maze

we nkamwihorera. Yambwiye ko amaze kubona Gen Fred Rwigema

apfuye yahise abona ko nta kindi kintu ategereje usibye ibyo yarimo

ahura na byo. Yambwiye ko turya ubundi ibintu bijyanye n'akazi

Page 323: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

323

tukabireka. Yambwiye ko igihe kizagera maze nkamenya ko igisirikare

cyacu n'ibyiringiro byacu byapfanye n'abayobozi bacu maze

agereranya ubuyobozi bw'igisirikare cyacu n'akajagari.

Yavuze ukuntu igisirikare cyacu cyananiwe arangiza avuga ko akeneye

kwirerera abana ko ikimubabaza ari uko atanabona umwanya wo

kubana n'abana be ku buryo buhagije. Icyo gihe nahise ntekereza

uburyo namufasha kugira ngo abone umwanya wo kubana n'abana be

nk'uko yabyifuzaga. Buri gihe namubwiraga gutwara iherekeje abana

ba Kagame kuko nyuma ya 17:00 yashoboraga kujya aho ashaka

kubera abana ba Kagame ntaho babaga bari bujye nijoro.

Byaramushimishije cyane. Ku bw'amahirwe make , nyuma y'iminsi

mike nahamagawe na LT Col Wily Rwagasana wari umurinzi wa

Kagame wa hafi, maze amabaza impamvu ki nemereye Blackman

kurara hanze y'ikigo. Namushubije ko aba adakenewe nijoro kuko

abana ba Kagame atwara bakenera imodoka n'ababarinda kumanywa.

Willy yambwiye ko nta bushobozi mfite bwo gukora ibyo nshatse mu

basirikare ko ahubwo abasirikare bose bagomba kurara mu kigo.

Nasobanuriye Willy ikibazo cya Blackman ,ntiyacyumva ahubwo

ambwira ko nshobora kwisanga mu buroko. Nabwiye Sgt Blackman

uko byangendekeye maze ansubiza ko abo bose ari ibigoryi ko nta

kintu na kimwe bazi. Yarambwiye ngo agiye kujya iwe mu rugo

kubana n'abana be kandi ntazagaruka ku kazi.Yongeyeho ko yakoze

igisirikare ku buryo buhagije kandi yansabye gusezererwa baranga.

Yanyibukije ko izamurwa mu ntera ku ipeti rya 2LT ryaburijwemo na

Page 324: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

324

Col James Kabarebe kandi ibi byabaye inshuro nyinshi kuko abo

bayobozi bose bamwangiraga ko yishyikiraga kwa Gen Fred

Rwigema.

Nyuma y'iminsi mike nahamagawe na Willy Rwagasana maze ampa

amabwiriza yo kujya kuzana Sgt Blackman maze agafungwa.

Yanambwiye ko njyana na LT Ruzibiza Kabasha ,uyu yari mugufi

cyane akagira no gushyira mu gaciro bigufi. Twajyanye n'abasirikare 6.

Ndibuka neza tugana kwa Sgt Blackman aho yari atuye hafi y'ibitaro

bya gisirikare bya Kanombe.

Tutaragera kwa Blackman nabwiye LT Ruzibiza ko nkeka ko

Blackman arwaye ko ahubwo akeneye kuruhuka no kwivuza. LT

Ruzibiza yambwiye kuziba. Nasabye kuvugana na Blackman mbere

y'uko tumufata kugira ngo bitagaragara nabi ahubwo we yizane. Ibi

narabyemerewe. Nagiye kwa Blackman nsiga abasirikare na LT

Ruzibiza ku muharuro. Narakomanze maze umugore wa Blackman

arankingurira. Amaze kumenya ko ari njye abwira Blackman aho yari

aryamye maze ampamagara mu cyumba turasuhuzanya maze mubaze

uko amerewe. Nta kintu yanshubije. Yari aryamye iruhande rw'akana

ke k'agakobwa k'imyaka itatu.Namubwiye ko ibukuru bamushaka ko

kandi bamurega gutoroka igisirikare,maze mugira inama yo kuza

akajya kuvugana n'abayobozi akanaboneraho gusaba ikiruhuko

cy'uburwayi. Yambwiye mu magambo make ati:''Marara genda

ubabwire ko ntaza kandi utekerezako ashobora kuza kuntwara ankuye

hano iwanjye aze antware. Genda ndakuzi nawe uranzi,sinakugirira

nabi kandi ndabizi nawe ntiwabikora. Genda ubabwire baze

Page 325: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

325

bantware''. Icyo gihe umugore we yabaga arira amubwira ko akwiye

kumva inama z'inshuti ye. Blackman yabwiye umugore we

guceceka.Maze nanjye arambwira ngo ningende. Igihe nari ndimo

nsohoka Blackman yarampamagaye ngo ningaruke , ndagaruka

arampobera ampereza ukoboko maze ansaba kutazigera ngaruka iwe.

Muri njye niyumvagamo ko hari ikntu kidasanzwe gishobora

kuba,nibwo natangiye gutekereza ukuntu nacubya ibintu. Maze

kuvugana LT Ruzibiza yambwiye ko agiye kureba Blackman

bakavugana. Najyanye na Ruzibiza kuko nakekaga ko aramutse

abonye ndikumwe na Ruzibiza yareka nkagira icyo musaba ntihagire

ikintu kibi kiba kuko twari dufitanye kwizerana. Ruzibiza ahamagaye

Blackman numvishe isasu riturutse mu rugi rihama Ruzibiza mu

gahanga maze utumanyu tw'agahanga ka Ruzibiza tuntarukira mu

maso. Nahamagaye abasirikare ngo tumujyane kwa muganga, ariko

tukiri aho numvise amasasu enshi mu cyumba Blackman yari

aryamyemo. Yari yirashe mu gatuza nawe agwa imbere y'inzu ye igihe

barimo bagerageza kumujyana kwa muganga.

LT Ruzibiza yavuriwe mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe ariko

ntiyigeze akira neza, ubwonko bwe bwarangiritse. Uyu munsi iyo

nibutse ibyabaye, nkibuka ko hashize imyaka 13 apfuye urupfu

ruturutse kuri bagenzi bari bakwiye kuba bamurinda akaga

bakanamushyigikira igihe yarakeneye ubufasha. Roho ye n'iz'izindi

ntwari nzifurije iruhuko ridashira.

Page 326: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

326

9.2 Ishimwe n'icyubahiro kuri Col Patrick Karegeye

,umugabo w'amahame

Col Patrick Karegeya yishwe n'intwari zitajya zivugwa imyato. Iri

jambo 'intwari zitajya zivugwa imyato'' ryahimbwe na gen Jack Nziza

ubwo yabaga ashaka kumvisha abicanyi be ko bagomba gukomeza

guhinga inzirakarengane. Imyaka irashize Col Patrick Karegeya

apfuye . Uyu mugabo n'abambari ba RPF bivugira ko yari umugabo

w'amahame utashobora kugurana zahabu. Yiciwe muri imwe mu

mahoteli yo muri Afrika y'Epfo.

Ikibazo cy'uwishe rw'uwahoze akuriye ubutasi mu Rwanda gikomeje

kuba amayobera. Ariko ibimenyetso byo n'uwakoresha imibare

yoroheje cyangwa agkoresha imbwa ya polisi yahita ihumurirwa

n'Urwanda. Kuki iperereza rimaze umwaka ritarafata cyangwa ngo

rigeze ucyekwa imbere y'ubutabera maze abazwe icyamuteye kwica

umugabo umwe rukumbi warangwaga no kuba yari

umunyabwenge,umunyamategeko ,umusirikare akaba n'umuntu

waharaniraga kwishyira ukizana. Yatangiye umwuga we wa gisirikare

igihe yinjiraga muri NRA ya Museveni muri Uganda. Inyandiko

''Inyuma y'inyegamo z'umukuru w'igihugu'' yabonye amakuru ko

ibimenyetso bimwe byarasibanganyijwe kandi bigakorerwa ku isoko.

Urugero: Ibyuma bireba urujya n'uruza muri hoteli byakabaye

byaratanze amakuru ku bushinjacyaha ngo basanze amafoto yabyo

yarasibwe. Tuzi neza ko Karegeya yari yazigamishije hoteli kandi ngo

yayizigamiraga umuntu ngo yitaga inshuti ye kandi amazina y'uwo

muntu ntabwo yigeze atangarizwa ubushinjacyaha.

Page 327: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

327

Yewe n'ubushinjacyaha ntibwigeze bwigora ngo buhate ibibaz o

abayobozi b'iyi hoteli maze batange amakuru ajyanye n'abantu

bagombaga kuba bari muri iyo hoteli kuri uyu munsi mutindi. Na

none kandi kuri uyu munsi Kanyandekwe wari muri Afrika y'Epfo

yakomeje kuvugana na Yuda Iskariot ari we Apollo Kiririsi, uyu

akabaari we wahawe zahabu ngo yice inshuti ye.

Apollo Kiririsi

Uyu Apollo yari yarabuze mu ruhando rw'abacuruzi kuva ku italiki ya

15 Gicurasi 2013. Iki ni igihe Ntabana yaburaga akaba yari azwiho

kuba mwene wabo wa Col Patrick Karegeya. Uyu Ntabana akaba yari

n'inshuti ya Kiririsi. Niwe wari warinjije Kiririsi mu muryango mugari

w'ubutasi igihe Karegeya yari akiri umuyobozi w'iperereza ryo hanze.

Amakuru tuzi ni uko Kiririsi yari azi ibyo ishimutwa rya Ntabana

ndetse n'iyicwa rye. Karegeya amubajije impamvu yari atakiboneka,

Apollo yamusubije ko Kigali yari imumereye nabi kandi ngo ibura

ry'inshuti ye Ntabana ryamusigiye igikomere rinamutera ubwoba

,akaba ari yo mpamvu yari amaze iminsi yihishe.

Page 328: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

328

Aime Ntabana

Col Patrick Karegeya ntishize amakenga Kiririsi ku rupfu rwa

Ntabana. Ariko Kiririsi kugira ngo agaragaze ko ari umwere,uko

yatumirwaga kwa karegeya yahasigaga amadolari 5000 ngo ubwo

yabaga amushimira ineza yamugirye ngo kandi bakaba ari inshuti.

Karegeya ntiyigeze amenya ko amfaranga uyu Kiririsi yamenaga atava

mu mufuka we ahubwo yabaga ava kwa Kagame maze James

Kabarebe akamenya ibyo ayo mafaranga.

Nyuma y'iyicwa rya Col karegeya ,Kiririsi yagiye Dubai aho yahuriye

n'ibyitso ndetse n'abafatanyabikorwa mu rupfu rwa Karegeya.

Twanamenye ku buryo budashidikanya ko passport yakoreshe ava

muri Afrika y'Epfo atari yo yakoresheje ava Dubai ajya mu Rwanda.

Ikintu gishimishije ni uko iki gihe umukobwa wa Sam Nkusi yari i

Kigali. Bizwi kandi ko uyu mukobwa wa Sam Nkusi ari umugore wa

David Batenga mwishywa wa Karegeya . Igihe uyu mugore yari i

Kigali Kiririsi we yabaga yitoza uko azica Col Karegeya. RPF yo ibyita

gukunda igihugu.

Twese tuzi neza ko Sam yigeze kugirana ibibazo n'ingoma,ariko

nk'abandi bose bashaka kongera gukomorerwa maze bakongera

kubona amahirwe yo gukora mu ntoki za Kagame ndetse

bakaboneraho n'ubukungu budahungabanywa,yahisemo gukoresha

umukobwa we muri iki gitero gitindi. Uyu munsi wa none Sam

yagarutse mu kazu ni umuyobozi w'ikigo cy'itumanaho mbere

yasubiye ku ibere. Ariko ikibabaje ni uko amaraso y'inzirakarengane

azakomeza kubuza amahwemo umuntu wese wabigizemo uruhare

Page 329: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

329

haba vuba cyangwa kera.

Amateka y'umuryango wa Habyarimana na Kabuga ni urugero rwiza.

N'abo babaga barashyingiranye banagwiza amafaranga mu bihe

byabo. Ibi byose biracyari mu mitwe y'abantu bazima mu mitwe yabo.

Kuki umuntu nka Nkusi w'umunyabwenge akaba n'umuntu

wanashinze imizi mu mikorere yareba hafi bigeze aha,akibagirwa

bigeze aha mu myaka 20 gusa?

David Batenga umukwe wa Nkusi akaba na mwishywa wa Col

Karegeya wakagombye kuba mu ruhande nyirarume ariko akaba

yarabigenje ukundi,maze nyuma y'urupfu rwa Karegeya akagaragaza

ubushake buke bwo gukurikirana iby'uru rupfu, amakuru atugeraho

avuga ko atunze imodoka ihenze n'inzu nziza n'ubwo nka kazi agira

cyangwa se ngo abe akora ubucuruzi.

Duhamagariye impande zose zirebwa n'iki kibazo kwihutisha

iperereza kandi dusabye umuryango n'inshuti za Col patrick

Karegeya gufatana urunana maze bagashakisha ubutabera vuba na

bwangu. Tuzi uwatwiciye,igisigaye ni aha Afrika y'Epfo guhaguruka

maze ikagira ubutwari bwo kurwanya umuco wo kudahana.

Page 330: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

330

9.3 Ubutumwa bugenewe umuyobozi wanjye Tom

Byabagamba

Afande tuabajwe no kukubona mu mapingu cyane ko nta kintu uzira

usibye kugirana isano na runaka cyangwa runaka. Col Tom

Byabagamba ni umusirikare utarigeze agambanira igihugu vye

cyangwa nyakubahwa Paul Kagame ariko reba birangiye ageze mu

buroko kubera ibirego by'ibihimbano. Ndakwibuka ko watuyoboye

ukatubera urugero.

Wakundaga kutubwira aya magambo igihe cyose wabaga utwohereje

ku kazi cyangwa tukavuyeho:'' Umuyobozi ahora ari umuyobozi

kabone n'iyo akoze akazi abo ayobora bagomabaga

gukora,icyangombwa ni ukurunda isura ye icyayangiza no kugwiza

ubunyangamigayo mu mitunganyirize ye y'akazi''.''Umuyobozi nyakuri

ni utuma abantu bakora ibyo bagomba gukora. Ni udakoreshwa no

kwikunda ahubwo agahora yemera ko ibyo yiyemeje ari byo kamara''.

Ndabona urukundo rwawe n'urugwiro byugarijwe n'umwijima.

Wagira ngo turacyari mu ishyamba. Ubuse koko abo wayoboraga

ntibavura ukuntu wabaga ushimishijwe no gukora akazi neza? Ibi bihe

urimo ndahamya ko atari umwihariko wawe. '' Umuyobozi mwiza

ahora ari umuyobozi kabone n'iyo yaba adafite abo ayobora bazw

kandi arangwa ni ibikorwa bye''. ''Ubuyobozi ntabwo ari umwanya

w'ubuyobozi runaka umuntu ashyirwaho cyangwa atorerwa ahubwo

buba mu muntu nawe ababubamo maze bukagaragarira mu

Page 331: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

331

bunyakuri no kuba intangarugero''. Iki cyumweru wambitsweho

amapingu kizaguma mu mateka. Nibuka uburere

wadutoje,ukatwigisha gukorera igihugu cyacu ukanakora uko

ushoboye kose ngo turangize inshingano zacu. Ukiri muto , bivugwa

ko wageze kwa Afande Bitamazire maze uhindura imikorere y'uburyo

yagombaga kurindwa. Nk'uko wakunze kubivuga, uyu Afande

Bitamazire ngo yari umuntu usabana ku buryo byashoboraga

kumukururira umutekano muke.

Wamusabye guhindura iyo mikorere, maze nawe aremera kuko nawe

yabonye ko bitari byuje umutekano kwicarana n'abashinzwe

kumurinda barenga 30 ku meza amwe bagafata ifunguro.

Washyize abamurinda mu matsinda kugira umutekano wizerwe

utaretse n'isuku. Nawe yahise akugira umwe mu bamurindira

umutekano ba hafi. Bitamazire amaze gupfa wahise ujya kuba

umurinzi wa hafi wa Afande PC (Kagame) banahita baguha ipeti rya

JO2 kubera ukuntu watunganyaga akazi kawe neza.ariko nyma waje

kuvugwaho guhutaza abantu ndetse n'ibihano bikaze. Ariko njye

numva neza impamvu y'ibyo byose. Ndibuka umbwira ko Perezida

atari umuntu gusa ko ahubwo ari ikimenyetso cy'igihugu ko iyo

turinda Perezida tuba turinze igihugu.

Ibyo nabibitse mu mutima kandi uribuka neza ko ari yo mpamvu

nakoze impanuka ku Murindi n'uko ubuzima bwa Perezida

burasugira.Ndibuka ko wadusabye ko ntawe ukwiye kwiringira

mugenzi we,ko ibimenyetse bizaba byigaragaza. Ibyo twarabikoze.

Page 332: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

332

Afande nzi ko nta kibi wakoze. Wagerageje guhora wera. Nta ruswa

yakuranzweho kandi wabaye umuyobozi nyine. Nzi ko utagambanira

igihugu cyawe nk'uko benshi babigize. Ni amacakubiri acurwa

n'abafite inyungu zabo bwite. Ndikuka itsinda ryacu ndashyikirwa

risigaye mu rujijo kubera ifungwa ryaw ridakwiye.

Mpamagaye mwe mwese muzi umuyobozi wacu Col Tom

Byabagamba gushyira ahagaragara ibirego bihimbano byose

bamugeretseho utibagiwe n'umuyobozi rukumbi w'umuhanga gen

Frank Rusagara.Twarwaniye kwishyira ukizana n'ubumwe

bw'abanyarwanda none Kagame yabihinduyemo isoko y'ubukungu

bwe n'umuryango we. Ntawashobora kwiyumvisha ukuntu Kagame

yaje guhinduka kugeza kuri aka kageni. Reka turebe ku buryo

bw'incamake Tom Byabagamba uwo ari we.

Col To Byabagamba yamaze ubuzima bwe bwa gisirikare arinze

Kagame. Yanabaye ADC wa Capt Bitamazire mu bihe byo mu

Kagera aho uwo yari ashinzwe kurinda Fred Rwigema yaguye ndetse

hakagwa n'abandi benshi.Tom yabaye inkirira hato maze azimirira mu

uishyamba ry'Akagera ryabaga rijagatamo EX-FAR kugeza ubwo

ahuriye n'abandi bari barokotse. Tom Ku ngoma ya Kagame: Igihe

Kagame yazaga ahagan mu Kuboza 1990,nTom yahise agirwa

ushinzwe umutekano wa Kagame bya hafi kugeza mu mwaka

2010/2011. Mubona Tom watanze ubuzima bwe imyaka 20 irenga ari

inyuma ya Kagame akwiye ariya mapingu n'umunuko wa kasho z'i

Kanombe?

Aba bantu bakurikira bashobora kuba badasinzira kubera ifungwa

Page 333: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

333

ridafite ishingiro ry'uwahoze ari umuyobozi wabo:

❖ Mungarurire callixte

❖ Nkubito Joseph

❖ Gatarayiha

❖ Kazenga Francis

❖ Jules Rwandanga

❖ Uhoraningoga Eugene

❖ Karerangabo

❖ Aloys Ruyenzi

❖ Ruganzurose

❖ Aloys Nemeye

❖ Patrick Kirenga

❖ KalimbaGatsinzi Herbert

❖ Kabayija

❖ Rutikanga

❖ Mugisha

❖ Ruzibiza

Page 334: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

334

❖ Rutayisire

❖ Rutonesha Cliopa

❖ Didier

❖ Munana

❖ Charles Alingo

❖ Mushayidi

❖ Shema

❖ Charles Muhikira

❖ Giahayija Joseph

❖ Fred Rugumyamiheto

❖ Ruganzu

❖ Matsiko Robert (RIP)

❖ Murangira

❖ Mwesigye Daniel

❖ Bigingo Davis

❖ Rutagengwa

❖ Rubagumya

❖ Kagame Alex

Page 335: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

335

❖ Kato Alex

❖ Kamanzi

❖ Murayire

❖ Kabengera

❖ Musoni Evariste

❖ Safari Claude

❖ Nkurayija

❖ Cyubahiro Bienvnue

❖ Nkwaya

❖ Bosco

❖ Innocent

❖ Byuma

❖ Willy Rwagasana

❖ Happy Ruvusha

❖ Ruzindana

❖ Matungo Charles

❖ Gasana Kibanda

Page 336: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

336

❖ Gasana RTD

❖ Gasasira

❖ Bugingo

❖ Yahya

❖ Ndahiro

❖ Gihana Ronald

❖ Mugabo James

❖ Ndegeya

❖ Karama

❖ Tumusime

❖ Rubamba David

❖ Mugunga William

❖ Murindahabi

❖ Tobulende

❖ Sempa

❖ Karabayinga

❖ Sentongo

Page 337: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

337

Urutode ni rurerure aba ni bake mu bo wayoboye kandi bagize

imyitwarire myiza. Ukomere kandi uzabohoka. Ubutabera buzatsinda

kandi umenye ko umuryango mugari tubarirwamo twese uhanze

amaso ibirimo gukorwa mu Rwanda.

9.4 Ibigwi bya Muhirwa

Uyu Muhirwa yavukiye mu Rwanda,agahora yifuza ko igihugu

cyazabona amahoro. Ku rundi ruhande nanjye nari narakuriye muri

Uganda ariko twahurizaga ku kintu kimwe cyo kuzabona

abanyarwanda babayeho mu mahoro no mu ituze.Yakuriye mu

burasirazuba bw'Urwanda nanjye nkurira mu majyepfo ya Uganda

aho ababyeyi banjye bari barahungiye muri 59.

Muhirwa we ababyeyi be bagumye mu Rwanda bizigiye ko Leta

y'abahutu izazana demokarasi,amahoro n'amajyambere. Ku bryo

butunguranye uyu musore yahisemo kwinjira muri RPA afite icyizere

cyinshi ko uyu muryango uzamufasha kugera ku nzozi ze zo kubona

abanyarwanda neza mu mahoro ndetse byanashoboka bakabana mu

ituze.Igihe yari mu mahugurwa yashyizwe mu kato n'abantu

babwiraga ko abantu bose babaga baturutse mu Rwanda babaga ari

abahutu b'abahezanguni kandi ko babaga bashyigikiye habyarimana

n'ingoma ye. Yakomeje kwigisha amahoro ariko si ko bose

bamwumvaga. Ku bw'amahirwe yaje kujya kurinda mubyara wanjye

Page 338: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

338

Capt Eddy Rwigema. Uyu Capt Eddy yari umusirikare w'inkogoto,we

na Maj Murangira bari bazwiho guhashya umwanzi. Aba bombi

bishwe nyuma y'intambara kubera impamvu ntari buvuge uyu munsi.

Nyuma y'urupfu rwa Eddy Rwigema ,Muhirwa yarababaye cyane.

Yatangajeko yagerageje kurwana kuri Eddy ngo arebe ko yamurokra .

Eddy nawe ku rundi ruhande yari yarashwe mu kuguru ariko

agerageza kujya kwihisha munsi y'umukingo.

Aha munsi y'umukingo yasanzeyo Maj Birasa bari bafatanyije

urugendo kandi we yari yamaze gupfa. Eddy ntabwo yashoboye

kumenya ko Muhirwa arimo abarwanaho. Nibwo Eddy yirasaga kuko

yari abonye igitero kimwegereye. Ibi yabikoze kwanga gufatwa mpiri

n'umwanzi. Muhirwa we yivugiraga ko yashoboye kumenya abantu

babiri muri icyo gitero. Aba bantu ngo bari bavuye mu barinda

Kagame. Nabaga muri uyu mutwe ariko sinigeze menya iby'iki gitero

kugeza n'aho gihitaniye mubyara wanjye.Muhirwa yatangaje amazina

y'abo yabonye muri icyo gitero.

Umwe muri bo ni Ajida Mugabo wa je kugirwa LT nyuma y'icyo

gikorwa yakoranye ngo ubuhanga.Muhirwa yaranyegereye maze

ambwira ukuntu mubyara wanjye na Maj Birasa bishwe na bagenzi

bacu. Namubwiye ko nta bimenyetso byabigaragazaga. Yambwiye ko

atazaruhuka batageze imbere y'ubutabera. Nabwiye Muhirwa ko niba

koko barishwe n'abasirikare bacu ,Kagame arabizi. Nanongeye

kumubwira ko nadahagarika kuvuga iyo nkuru ari we

uzakurikiraho.Yarikubise aragenda,ndamuhamagara ansubiza ko

atazongera kumvugisha. Hashize amasaha make umupfakazi wa capt

Page 339: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

339

Eddy Rwigema yaje kundeba maze andega kumenya urupfu

rw'umugabo we maze nkamuhisha ukuri. Yambwiye ko Muhirwa

avuye iwe ko kandi yamubwiye uko byagenze kose. Yanambwiye ko

nanabwiye Muhirwa ko nta bimenyetso afite.

Yatubwiye ko twese azaturega ku muyobozi w'ingabo. Nyuma

y'amasaha make nahamagawe n'ushinzwe kurinda umukuru w'ingabo

maze antegeka kumubwira aho Muhirwa aherereye. Namubajije

impamvu amushaka ,maze na we ansubiza ko ashaka kugira icyo

amubaza ku bijyanye n'ibyo yabwiye umugore wa Capt Eddy.

Yarakomeje ambwirako Muhirwa akeneye kugirwa inama maze

nanjye numva bikwiye. Uyu yaje kundeba aho nari ndi kwa Kagame.

Nabajyanye aho Muhirwa aba ,maze bamubwira ko bamujyanye

kugira icyo bamubaza maze akagaruka. Muhirwa ntabwo yongeye

kuboneka ukundi.

Nsigaranye ibibazo bikurikira:

● Ni nde wishe Maj Birasa na Capt Eddy Rwigema?

● Kuki Muhirwa yajyanywe kubazwa utubazo duke ntagaruke?

● Kuki Maj Birasa na Capt Eddy Rwigema bishwe?

● Kuki abagize uruhare muri ubu bwicanyi bavaga kwa kagame

kandi bakagirirwa ibanga?

● Muhirwa wageregeje kurwana kuri mubyara wanjye kugeza ku

munota wanyuma,yaba akeka ko namugambaniye?

● Kuki uyu mugore yagiye kwirebera mu mazi aregera uwo

arega?

Page 340: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

NOBLE MARARA

340

● Ese umuryango wa Muhirwa waba waramenye ko

ibyamubayeho?Ese Maj Birasa na Capt Eddy bababaramenye

ibyababayeho bo n'abari bashinzwe kubarinda?

● Abicanyi byaba byaramariye iki kwica aba basirikare n'abari

bashinzwe kubarinda?

● Abantu bagize uruhare mu kwica aba bayobozi b'ingabo nta

n'umwe utuje muri aka kanya nadika iyi nkuru. Barashakishwa

cyangwa bari mu buhungiro ndetse abandi bamaze kwicwa na

bo kandi bicwa n'ababatumye kwica. Abantu bunguka iki mu

kumena amaraso?

Mu gusoza iki gitabo, mbikuye ku mutima ,mpaye ishimwe

n'icyubahiro ,abayobobozi b'ingabo bose, bagenzi banjye,

abaturarwanda basanzwe bishwe,bagafungwa cyangwa bari mu

buhungiro bitewe n'inyota ya Kagame y'ubutegetsi. Tuzabibuka ibihe

byose.

Intambara iracyakomeza.

Noble Marara

Page 341: Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard · BEHIND THE PRESIDENTIAL CURTAIN NOBLE MARARA Inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard

INYUMA Y’INYENGAMO Z’UMUKURU W’IGIHUGU

341